Blog

  • Kwitirira M23 u Rwanda ni uguhunga ikibazo – Perezida Kagame – #rwanda #RwOT

    Mu ruzinduko Perezida Kagame yagiriye muri Benin, kuri uyu wa Gatandatu yabajijwe n'umunyamakuru icyo yasubiza Perezida Tshisekedi umushinja gufasha umutwe wa M23.

    Perezida Kagame yavuze ko M23 atari yo kibazo, ahubwo ari umusaruro w'ibibazo byinshi bitabashije gushakirwa ibisubizo mu gihe cy'imyaka myinshi.

    Yavuze ko ikibazo cya M23 cyari gihari na mbere y'uko Tshisekedi aba perezida, kuko cyazamuye intera mu 2012.

    Yavuze ko uyu mutwe, ikibazo cyawo gishingiwe ku banye-Congo bafite amateka mu Rwanda kubera imipaka yakaswe mu gihe cy'ubukoloni, igice kimwe cy'u Rwanda kikomekwa ku burasirazuba bwa Congo n'amajyepfo ashyira uburengerazuba bwa Uganda.

    Ubu ariko ngo si abanyarwanda, ni abaturage b'ibyo bihugu ibyo bice bibarizwaho.

    Ati “Ibyo ni ibijyanye n'amateka, ibyo bibazo bimaze igihe kinini kiruta icyo maze, kurusha Tshisekedi, abo bose bari bahari muri icyo gihe ntibakiriho.”

    Perezida Kagame yavuze ko abo baturage bakomeje kwimwa uburenganzira bwabo, kugeza ubwo mu 2012 beguye intwaro barwanya Guverinoma yabo, ariko kugeza n'ubu mu 2023, nyuma y'imyaka 11, ikibazo cyaragarutse.

    Yakomeje ati “Ibyo bivuze ko kitigeze gikemurwa uko bikwiye.”

    Ni urugendo nyamara ngo rwaje kwinjirwamo n'ibihugu byinshi birimo n'ibikomeye, ariko ntibyakemura ikibazo.

    Yakomeje ati “Mu kuri kwita ikibazo cy'aka karere icya M23 cyangwa ikibazo cy'u Rwanda, ni uguhunga ikibazo ntushake kugishakira igisubizo.”

    Perezida Kagame yavuze ko Afurika y'Iburasirazuba hamwe na Angola, batangije gahunda ibyiri zirimo iya Nairobi na Luanda, aho bakomeje gukora ibishoboka byose ngo bakemure ikibazo gihari.

    Yavuze ko izo mvugo zo gukomeza kwitirira u Rwanda ibyo bibazo, zikomeza kuba inzitizi, abantu ntibagere ku gisubizo.

    Yakomeje ati “Gahunda za Luanda na Nairobi zigaragaza neza inkomoko y'ikibazo n'uburyo bwo kugikemura, ariko ikigaragara, igihugu gifite ikibazo, ndavuga RDC, kirimo gutuma kugikemura bigorana.”

    Icyakora, Perezida Kagame yavuze ko hari icyizere ko ku musanzu w'ibihugu bitandukanye, igisubizo kizageraho kikaboneka.

    Perezida wa RDC, Felix Tshisekedi, aheruka kwerura ko igihugu cye kitazashyikirana na M23, mu gihe ari rwo rugendo ibiganiro bigirwamo uruhare n'ibihugu bya Afurika y'Iburasirazuba ba Angola biganishaho.

    Byatumye umutwe wa M23 wari umaze gusubiza uduce twinshi, utangaza ko urugendo rwo gushyira intwaro hasi no gusubizwa mu buzima busanzwe, rutagishobotse.

    Perezida Kagame aganira n’abanyamakuru i Cotonou


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kwitirira-m23-u-rwanda-ni-uguhunga-ikibazo-perezida-kagame

  • CS Karongi yahigitse arimo Mako Sharks yegukana irushanwa ryo Kwibuka (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Cercle Sportif de Karongi yegukanye irushanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ryateguwe n’Ishyirahamwe ry’umukino wo koga mu Rwanda ihigitse Mako Sharks yari ifite iry’umwaka ushize.

    “Genocide Memorial Swimming Tournament 2023”, yabaye ajo hashize ku wa Gatandatu tariki ya 15 Mata 2023 muri Green Hills Academy.

    Ni irushanwa ryitabiriwe n’abakinnyi bagera ku 120 baturutse mu makipe atandukanye aho barushanyijwe mu byiciro bitandukanye birimo “backstroke”, “freestyle”, “butterfly”.

    Nyuma yo kurushanwa hakaba harehembwe abakinnyi ku giti cyabo bitwaye neza ndetse n’amakipe 3 yahize andi.

    Ikipe ya Cercle Sportif de Karongi ni yo yegukanye iri rushanwa ryo Kwibuka ryabimburiye andi marushanwa no mu yindi mikino, yahawe igikombe n’imidali, Mako Sharks yari yararyegukanye umwaka ushize ni yo yabaye iya kabiri ni mu gihe Les Dauphins ari yo yabaye iya 3, yose yahawe imidali.

    Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Niyonkuru Zephanie wari intumwa ya Minisitiri yavuze ko iyi mikino yo Kwibuka ifasha kwibuka abasiporutifu bishwe muri Jenoside no kurwanya amacakubiri yabibwe n’abari abayobozi ba Siporo muri icyo gihe.

    Ati “iki ni igikorwa dukora tugira tuti ba basiporutifu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ba bakunzi ba Siporo ndetse no kuvuga ngo ba bayobozi bari mu nzego za Siporo bagize ibitekerezo bibi ndetse bakabiba amacakubiri, ni gute twakomeza kugendera mu murongo w’igihugu wo kuzingatira ubumwe bw’abanyarwanda no guharanira ko ibyabaye bitazongera kuba ukundi.”

    Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wo koga mu Rwansa (Rwanda Swimming Federation), Girimbabazi Rugabira Pamela yavuze ko iyi mikino yo Kwibuka ifasha mu gusobanurira abakiri bato amateka yaranze igihugu kugira ngo babashe guha agaciro ibikorwa byose byo Kwibuka Jenoside yakorewe mu 1994.

    Ni irushanwa ryitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Rwemalika Félicite ubarizwa muri Komite Olempike ku rwego rw’Isi, uwari uhagarariye Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Sharangabo Alexis wo muri Komite Olempike y’u Rwanda ariko ukuriye komite ifite mu nshingano zo gutegura imikino yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 29.

    Barushanyijwe abeza baba ari bo batsinda

    Abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye iri rushanwa

    Umuyobozi wa RSF, Girimbabazi Pamela yavuze ko ari ingenzi abana gukura bazi amateka y’igihugu

    CS Karongi ni yo yegukanye irushanwa ryo Kwibuka

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/cs-karongi-yahigitse-arimo-mako-sharks-yegukana-irushanwa-ryo-kwibuka-amafoto

  • Ibitangaza biracyabaho: Umugore warumaze iminsi igera kuri 500 mu buvumo yavuyemo ari muzima – YEGOB #rwanda #RwOT

     

    Umugore witwa Beatriz Flamini wo mu gihugu cya Español w'imyaka 50 yakoze ibitarakorwa nundi wese ku Isi ubwo yasohokaga mu buvumo nyuma y'iminsi igera kuri 500 yose ariho yibera.

    Beatriz Flamini yagiye muri ubwo buvumo buherereye mu majyepfo y'igihugu cya Espagne mu gace ka Garanada igihugu cy'Uburusiya kitaragaba ibitero ku gihugu cya Ukraine kandi icyo gihe Isi nayo yari yugarijwe n'icyorezo cya Covid-19.

    Uyu mugore w'imyaka 50 ubwo yasohokaga mu buvumo yagize ati:' Ndacyari tariki 21 Ugushyingo 2021 kandi nta kintu na kimwe ubu nzi kijyanye n'Isi'.

    Beatriz Flamini usanzwe ukora siporo zigoronye yamaze iyo minsi yose mu buvomo akoreramo imyitozo ngororamubiri, ashushanya, aboha ingofero zo mu bwoya bw'intama ndetse yahasomeye ibitabo bigera kuri 60 byose ananywa litiro zigera ku 1000 z'amazi.

    Gusa ubwo Beatriz Flamini yari mu buvumo yakurikiranirwaga hafi n'abashakashatsi ndetse n'abahanga mu bijyanye n'ubuvumo ndetse n'itsinda ry'abahanga mu mitekerereze hamwe n'imyitwarirere ya muntu ariko aba bose bamukurikiraniraga hafi nta n'umwe wigeze ahura na we imbona nkubone.

    Beatriz Flamini winjiye mu buvumo bufite ubujyakuzimu bwa metero 70 afite imyaka 48 akaba yobusohotsemo afite 50 ubu nta kibazo nta kimwe afite cy'ubuzima ndetse biteganyijwe ashobora gushyirwa ku mwanya wa mbere mu bantu bamaze igihe kirekire mu buvumo.

    Gusa ibi ntago biremezwa kuko igitabo 'Guiness World Records' cyandikwamo abahize uduhigo dutandukanye ntago kiremeza ko ari umuhigo ukomeye kumara igihe mu buvumo ku bushake bwawe.

    Aka gahigo gafitwe n'abantu 33 bo mu gihugu cya Chili bamaze iminsi igera kuri 69 mu kirombe gifite ubujyakuzimu bwa metero 688 nyuma yuko icyo kirombe cyagwaga barimo gucukura imiriga na zahabu mu mwaka wa 2010.

    Source : https://yegob.rw/ibitangaza-biracyabaho-umugore-yosohotse-mu-buvumo-nyuma-yiminsi-igera-kuri-500-ariho-yibera/

  • Kayishema Tïty Thierry yavuze ikintu gitangaje azakora Arsenal niramuka itwaye igikombe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru w'imikino ukomeye cyane hano mu Rwanda ndetse ukunzwe n'abatari bake, Kayishema Tïty Thierry yavuze ikintu azakora ikipe ya Arsenal niramuka itwaye igikombe cya shampiyona y'ubwongereza.

    Uyu mugabo abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yasangije abamukurikira amafoto ye ya kera akiyogoshesha penke, aherekejwe n'amagambo agira ati 'Arsenal nitwara primier league, njye nzasubizaho agapenke niyibutse ibihe'.

    Ibyo yabitangaje nyuma yaho ikipe ya Arsenal itorohewe n'igitutu cya Manchester city bihanganiye igikombe cya shampiyona.

    Ubu ikipe ya Arsenal ifite amanota 73 mugihe Manchester city ifite 67 kandi yo ifite ikirarane itarakina, birumvikana ko ikipe ya Manchester n'itsinda Arsenal ku mukino bafitanye, igatsinda n'ikirarane, izahita ifata Arsenal mu manota, kandi iyirusha Ibitego.

    Ubwo ikipe ya Manchester city ifite amahirwe yo gutwara igikombe

     

    Source : https://yegob.rw/kayishema-tity-thierry-yavuze-ikintu-gitangaje-azakora-arsenal-niramuka-itwaye-igikombe/

  • Mama Nick avuze ikintu cyamubabaje kurusha ibindi nyuma yo gukora impanuka – YEGOB #rwanda #RwOT

     

    Mukakamanzi Beatha wamenyekanye ku izina rya Mama Nick muri filime nyarwanda y'uruherekane ica kuri Televiziyo Rwanda yitwa City Maid yatangaje ikintu cyamubajije kurusha ibindi byose havuyemo filime nyuma gukora impanuka.

    Mama Nick mu kiganiro yagiranye n'umunyamakuru Murindahabi Irene kuri YouTube channel yabajijwe ikintu cya mubabaje kurusha ibindi nyuma yo gukora impanuka akuyemo gukina filime maze agira ati:' Ikintu cyambabaje ntukuba nta kenyeye ngo na mbare urugori kandi warambeshye umukazana'.

    Mama Nick avuga ko ajya gukora impanuka yari agiye guhura n'umunyamakuru Murindahabi Irene ari nabwo yahise amabwira ko ikintu cyamubabaje aruko yumvaga atazakenyera ngo yambare urugori mu ubukwe bwa Murindahabi Irene.

    Mama Nick yabwiye umunyamakuru Irene ko yamubeshye ubukwe ndetse biri mu bintu byari bimuhangayikishije ubwo yaramaze gukora impanuka akabagwa igufwa ry'ikibero dore ko ubu uyu mubyeyi ari kugendera mu mbago.

    Source : https://yegob.rw/arabivuze-byose-mama-nick-avuze-ibintu-byamubabaje-akimara-gukora-impanuka/

  • Ni imiturika gusa gusa! Ihere ijijo imodoka 4 z’inguruka butaka Sadio Mane yibitseho – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ni imiturika gusa gusa! Ihere ijijo imodoka 4 z'inguruka butaka Sadio Mane yibitseho

    Rutahizamu ukinira ikipe ya Bayern Munich yo mu Budage, Sadio Mane ari mu bakinnyi bafite imodoka nziza hariya mu Budage.

    Uyu mukinnyi afite imodoka zigera kuri 4 Harimo :

    Bantley continental GT

    Rang rover vogue

    Mercedes G63 AMG

    Audi RS7

    Source : https://yegob.rw/ni-imiturika-gusa-gusa-ihere-ijijo-imodoka-4-zinguruka-butaka-sadio-mane-yibitseho/

  • Kiyovu SC yatsinze As Kigali isanga APR FC ku mwanya wa mbere yo yanganyije na Gasogi United #rwanda #RwOT

    Shampiyona y'u Rwanda, Primus National League yakomezaga ku munsi wayo wa 26 ku mikino yo mu kiciro cya mbere, imikino yakinwe kuri uyu wa gatandatu yasize Kiyovu isanze APR FC ku mwanya wa mbere.

    Mu mikino yakinwe, ikipe ya Gorilla FC yatsinze ikipe ya Etincelles ibitego 4-1, ni mu mukino wabereye kuri Sitade y'akarere ka Bugesera uhereye ku isaha ya saa sita n'igice.

    Ni ibitego byatsinzwe na Adeshola Adeaga Johnson ndetse na Bobo Camara bose batsinzemo ibitego bibiri kuri buri ruhande rwa Gorilla FC naho ku ruhande rwa Etincelles itsindirwa Benoit Gedeon.

    Uyu mukino wakurikiwe n'uwahuje APR FC na Gasogi United warangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa ibi byanatumye ikipe y'ingabo z'igihugu imibare ikomeza kuremera kuko ubu iranganya na Kiyovu SC.

    Gutakaza kwa APR FC, kwakurikiwe no gutsinda kwa Kiyovu SC yo yakiniye i Muhanga, urucaca rwasabwaga gutsinda As Kigali ngo bagere ku mwanya wa mbere babigezeho nyuma y'igitego kimwe cyatsinzwena Elissa Sekissambu.

    Undi mukino wakinwe kuri uyu wa Gatandatu wahuje ikipe ya Rwamagana City yo yatsindiwe i Ngoma na Musanze FC ibitego 2-1.

    Nyuma y'imikino yakinwe kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya APR FC iyoboye urutonde rwa Shampiyona n'amanota 53 ikaba iyanganga na Kiyovu SC gusa bagatandukanywa n'umubare w'ibitego amakipe yombi azigamye.

    Indi mikino isoza umunsi wa 26 irakinwa kuri iki cyumweru:

    Bugesera FC vs Rayon Sports

    Police FC vs Rutsiro FC

    Espoir FC vs Sunrise FC

    Mukura VS&L vs Marine FC

    The post Kiyovu SC yatsinze As Kigali isanga APR FC ku mwanya wa mbere yo yanganyije na Gasogi United appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/kiyovu-sc-yatsinze-as-kigali-isanga-apr-fc-ku-mwanya-wa-mbere-yo-yanganyije-na-gasogi-united/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kiyovu-sc-yatsinze-as-kigali-isanga-apr-fc-ku-mwanya-wa-mbere-yo-yanganyije-na-gasogi-united

  • Umunyarwandakazi Diane Ngabonziza yegukanye igihembo gikomeye mu marushanwa y’ubwiza yaberaga mu Buhinde – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyarwandakazi, Diane Ngabonziza wari uhagarariye u Rwanda mu irushanwa rya 'Miss Supermodel Worldwide 2023' ryaberaga mu Buhinde yegukanye igihembo cy'uwahize abandi mu bwiza [Iconic Beauty].

    Ni ikamba ryatanzwe kuri uyu wa 15 Mata 2023, ritangwa ku nshuro ya kane, rikaba ryegukanywe n'Umurusiyakazi wahise uhabwa igihembo nyamukuru cy'ibihumbi 20$ (arenga miliyoni 20Frw). Mu gihe Ngahonziza we yabaye uwahize abandi mu bwiza.


    Uretse igihembo nyamukuru, uyu umukobwa wegukanye iri kamba azafashwa mu iterambere rye mu bijyanye no kumurika imideli.

    Source : https://yegob.rw/umunyarwandakazi-diane-ngabonziza-yegukanye-igihembo-gikomeye-mu-marushanwa-yubwiza-yaberaga-mu-buhinde/

  • AS Kigali WFC ikomeje kuba mpatsamakipe ikora ibyananiye basaza babo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya AS Kigali y'abari n'abategarugori, ikomeje kwigarurira ibikombe bya Shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Rwanda mu gihe basaza babo byabananiye.

    AS Kigali y'abagore yegukanye Igikombe cya Shampiyona y'icyiciro cya mbere mu mupira w'amaguru umwaka w'imikino wa 2022-2023.

    AS Kigali yatsinze IPM ibitego 5-0,yuzuza amanota 50,irusha ane,Inyemera ya kabiri,habura umukino umwe ngo shampiyona urangire , bivuze ko yarangije gutwara igikombe. Icyi ni igikombe cya shampiyona cya 12 iyi kipe yegukanye.

    AS Kigali WFC igaragaza itandukaniro n'andi makipe

    Uko imikino y'umunsi wa 21 yagenze:

    -Bugesera WFC 0-5 Inyemera WFC

    As Kigali 5-0 IPM WFC

    -Kamonyi 1-0 Fatima WFC

    -Rambura WFC Vs Es Mutunda [Ntiwabaye]

    Imikino izaba ejo:

    APAER WFC Vs Kayonza WFC.

    YOUVIA WFC Vs Freedom WFC.

    Source : https://yegob.rw/as-kigali-wfc-ikomeje-kuba-mpatsamakipe-ikora-ibyananiye-basaza-babo/

  • Ingabo z'u Rwanda zishobora koherezwa muri Benin #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we wa Benin, Patrice Talon mu Biro by'Umukuru w'Igihugu, ahazwi nka Le Palais de la Marina.

    Muri uru ruzinduko rw'iminsi ibiri,hasinywe amasezerano y'ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo n'urw'umutekano, aho bishoboka ko ingabo z'u Rwanda zizoherezwa muri iki gihugu.

    Mu kiganiro n'abanyamakuru cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, Perezida Kagame wageze muri Bénin uyu munsi na mugenzi we Patrice Guillaume Athanase Talon basabwe gushyira umucyo ku by'amasezerano yashyizweho umukono by'umwihariko n'ay'imikoranire mu by'umutekano.

    Perezida Kagame yavuze ko abizi ko hari ibibazo by'iterabwoba muri Afurika y'Iburengerazuba Bénin iherereyemo ariko ko atari ho honyine.

    Mu gushaka umuti w'ibi bibazo, Perezida Kagame yavuze ko bisaba ubufatanye bw'ibihugu haba mu Karere u Rwanda ruherereyemo no hanze yako.

    Yagize ati 'U Rwanda rufite ingabo ziri muri Centrafrique, muri Mozambique, Sudani y'Epfo n'ahandi. Kubera iyo mpamvu n'amateka yacu twubatse ubushobozi, [nta gukabya guhari] kugira ngo tubashe gukemura ibibazo by'umutekano dufatanyije n'ibindi bihugu. Ni muri urwo rwego twiteguye gufatanya na Bénin haba mu gihugu imbere no mu karere mu bushobozi bwacu.'

    Perezida Kagame yavuze ko uretse Bénin u Rwanda rushobora gufatanya n'ibindi bihugu mu gushaka ibisubizo by'ibibazo by'umutekano.

    Perezida wa Bénin, Patrice Talon, yavuze ko atari ibanga ko Bénin ifite ibibazo by'umutekano bituruka mu majyaruguru yayo ishobora gufatanyamo n'ingabo z'u Rwanda mu kubishakira ibisubizo.

    Yahamije ko na rwo rwanyuze mu bikomeye igihe kitari gito ariko kuri ubu ingabo zarwo zikaba zifite ubunararibonye mu micungire y'umutekano.

    Ati 'Ingabo z'u Rwanda zifite ubunararibonye, zaje muri Centrafrique, Mozambique n'ahandi. Haba mu bya gisivile cyangwa ibya gisirikare dushobora guhererekanya ubushobozi mu gukemura ibibazo dufite.”

    “Nta mupaka dufite muri ibyo. Niba hari Abanyarwanda bakora muri Bénin mu nzego za gisivile kubera iki batakora no mu nzego za gisirikare? Birakorwa bigatanga umusaruro ahandi, kubera iki bitakorwa hano?'

    Uru ruzinduko rukurikira urwo Talon yakoreye mu Rwanda mu 2016 nyuma y'iminsi mike atowe, rwahise ruba imbarutso y'umubano ukomeye hagati y'impande zombi.

    Mu bayobozi bari kumwe na Perezida Kagame muri Bénin harimo Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Dr Vincent Biruta; Minisitiri w'Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne D'Arc; Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome; Umuyobozi wa RDB, Clare Akamanzi; Umuvugizi wa Guverinoma, Yolande Makolo n'abandi.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/ingabo-z-u-rwanda-zishobora-koherezwa-muri-benin