Blog

  • Mwarimu: Ibyo ukwiriye gukorera abana baje gu… – #rwanda #RwOT

    ESE MU GIHE ABANA BAKUGEZE IMBERE BAJE MU GIHEMBWE GISHYA USABWA GUKORA IKI?

    Ikintu cya mbere usabwa gukora nk'umubyeyi (Umurezi), ni ukubaha ikaze. Umwana naza ku ishuri azazana ubwuzu bwinshi, azaba agukumbuye nka mwarimu we, azaba ashaka ko mukina.

    Abana bereke aho bazajya bicara. Niba uri mwarimu abana bakaba bakugeze imbere, shaka uburyo bwo kubicaza neza kandi ntawe ubangamiwe cyangwa ngo abangamire mugenzi we. Hari ubwo abana bagera ku ishuri bakabura aho bicara cyangwa ntiberekwe ishuri bazajya bigiramo, muri bo bakiyumvisha ko batigeze bakirwa rwose.

    Uyu mwana uturukanye mu rugo ubwuzu bwinshi aje kugutura, mwakirane ibakwe umwereke ishuri ubundi mugare buri umwe umwe.

    Ujye ubahamagara mu izina. Uyu mwana urasabwa kumwitaho kuva ku munsi wa mbere kugeza ku munsi wa nyuma. Muhamagare mu izina, mwite uko yitwa utamuhimbiye andi mazina. Ibi bzafasha umwana gutangira igihembwe neza azi ko akunzwe.

    Ntumwibwire ahubwo mubwire inkuru. Aba bana baraje ni wowe baje kureba mbere na mbere, menya ko uburyo bwo kubakira atari ukubibwira gusa ahubwo ari ukubabarira inkuru bashaka kumva zose. Kuba umwana aratangira igihembwe azi neza ko umukunda kandi akakwisanzuraho, nicyo cy'ingenzi.

    Bahereze ikizatuma bakomeza kwibuka umunsi wa mbere baza kwiga, cyangwa bagaruka kwiga. Yego uri mwarimu, kandi ufatwa nk'umubyeyi wabyemera utabyemera. Shaka ukuntu ubahereza ikintu kizatuma bibuka uwo munsi bagarutse ku ishuri, kuko ni cyo cya mbere.

    Bahereze udukoresho bakeneye. Ndabyibuka, ubwo igihembwe cya Mbere cyari gitangiye mu mwaka w'amashuri 2019 – 2020, nka mwarimu, nafashe umwanya wo kuganira n'abana nagombaga kwigisha, buri mwana muhereza ikaramu yo kwandikisha nari nabaguriye nk'ikaze. Abana bose barishimye ndetse batangira igihembwe bafite imbaraga, bituma n'umusaruro nari mbategerejeho bawumpa.

    Kuri iyi ngingo birumvikana ko utabura icyo utegurira abana kijyanye n'imyigire yabo, kuburyo bizatuma icyo gihembwe gishya kigenda neza.

    Babwire ibyo bagomba kujya bakora n'ibyo bagomba kwitwararikamo. Fata umwanya uganire n'abo banyeshuri, mufatanye gushyira amabwiriza ndetse n'amategeko agenga imyigire yabo. Babwire ko hari ibyo umwana atagomba gukora. Urugero; Gusohoka uko biboneye, kurira mu ishuri n'ibindi.

    Umurezi ni umubyeyi niyo mpamvu ku ishuri aba afite inshingano zisanzwe nk'iz'umubyeyi mu rugo, kandi asabwa kuzubahiriza kuva umwana amugeze imbere kugeza atashye.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128085/mwarimu-ibyo-ukwiriye-gukorera-abana-baje-gutangira-igihembwe-gishya-128085.html

  • Katy Perry na Lionel Ritchie mu bazaririmba m… – #rwanda #RwOT

    Abahanzi barimo Katy Perry na Lionel Richie ku ikubitiro nibo batangajwe ko bazitabira ibirori byo kwimika Umwami w’u Bwongereza Charles III, bizaba ku wa 07 Gicurasi 2023.

    Ku bw’ibyo, ibi birori by’imbonekarimwe bikaba bizabera mu kibuga cy’ingoro y’Ubwami bw’u Bwongereza ya Windsor Castle i London. Iyi ikaba ari inyubako y’amateka kuko yubatswe mu mwaka 1070.

    Ikindi kandi, bikaba biteganyijwe ko Kety Perry we na bagenzi be bazataramira abanyacyubahiro barenga ibihumbi 2 bazaba bateraniye ku ngoro ya Windsor Castle baturutse imihanda y’isi yose.

    Kuri iyi mpamvu, abandi bamaze kumenyekana bazaririmba harimo Abatariyani: Andrea Bocelli, Bryn Terfel, ndetse na Freya Ridings ntazatangwa.

    Umuhanzi w’icyamamare Lionel Richie, akaba ariwe Ambasaderi w’igikomangoma Harry na Meghan Markle mu gikorwa cyabo cyo gufasha abababaye mu isi.

    Nta kabuza ibi birori by’imbonekarimwe bizaba ari agahebuzo, dore ko n’izindi korari zo mu bihugu bine bigize Ubwami bw’u Bwongereza bizitabira hamwe na korari zo mu muryango wa Commonwealth, BBC dukesha iyi nkuru itatangaje amazina y’izi korari.

    Katy Perry na Lionel Richie bazaririmba mu birori bikomeye byo kwimika Umwami w’u Bwongereza

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128084/katy-perry-na-lionel-ritchie-mubazaririmba-mu-birori-byo-kwimika-umwami-wu-bwongereza-128084.html

  • Iyo wica inyoni burya ngo nawe uba wiyica! Es… – #rwanda #RwOT

    Muri ibyo binyabuzima byose, biba bifite uburyo bifashanya, byunganirana, mbese bigirirana akamaro bimwe ku bindi.

    Burya iyo batubwira kubungabunga biriya, ntabwo aba ari ukubikunda gusa n'ubwo nabyo birimo, ahubwo ni uko biba bidufitiye akamaro.

    Bimwe mu binyabuzima dukunze kudatindaho cyane, kugeza ubwo bamwe babyica cyangwa babihungabanya uko bishakiye, ni inyoni.

    Inyoni mu moko yazo menshi atandukanye zigirira akamaro umuntu, nawe akazigirira akamaro.

    '…Nk'igihunyira gishobora guhiga imbeba nijoro zishobora gutera uburwayi umuntu, ni ubuhanga Imana iba yarazihaye (inyoni). Nk'izitwa 'scavengers' zisukura Pariki ni ukuvuga ngo zirahanagura, zikuraho ibisigazwa tuvuge nk'iyo intare yishe imbogo, yiriraho ikigendera, ariko hari nk'inyoni tugira bita inkongoro, ibikona biriya byose muzi, ziragenda zigasukura pariki, (zikarya) biriya bisigazwa bishobora gutera indwara izindi nyamaswa ziba ziri hariya. 

    Urumva rero ko inyoni zifite akamaro kenshi gakomeye, dukwiye kuzitaho tukazibungabunga, buri wese ibijyanye n'inyoni akabigira ibye.' Ibi twabitangarijwe na Muhire Jean Damascene, Umuyobozi akaba ari nawe washizenze Jakana Birding Tours, Kompanyi Nyarwanda y'Ubukerarugendo buteza imbere cyane cyane ubukerarugendo bw'inyoni.

    Muhire Jean Damascene ufite uburambe mu bukerarugendo bw'inyoni 

    Muhire avuga ko hariho n'inyoni zirya udusimba dushobora kwanduza indwara abantu nk'imibu itera malariya,…. Muri izo nyoni harimo n'uducurama.

    Doctor William Appollinaire, impuguke mu byerekeranye n'ibidukikije, nawe twaraganiriye.

    Dr William Appollinaire, umwe mu banyarwanda bafite ubumenyi buhambaye mu bidukikije

    Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, nawe yadutangarije ko inyoni zidufasha kwirinda udukoko dushobora kwangiza ubuzima bw'abantu nk'inyoni zirya imibu ndetse n'inyoni zirya udusimba dushobora kwangiza ubuzima bw'inyamaswa, aduha urugero rw'inyange zishitura inka.

    Yakomeje kandi adutangariza ko hari inyoni zirya nk'ibinyamujonjorerwa n'utundi dusimba turya ibyatsi byo mu gishanga, kuburyo izo nyoni zitariye utwo dusimba, twaba twinshi mu gishanga 'noneho utwo dusimba tukagabanya ubushobozi bw'igishanga bwo kugotomera umwuka wangiriza ikirere, byabindi twita 'carbon sequestration' mu rurimi rw'icyongereza.'

    Yatubwiye kandi ko hari inyoni zirya udusimba twangiza imyaka tugatuma itera, aduha urugero rw'ikawa zigira udusimba tumeze nk'utunyabwoya 'maguru ijana' kuburyo inyoni zitaturiye ikawa irarumba.

    Yongeraho ati: 'Inyoni zimwe zitwara utubuto zikatuvana ahantu hamwe, zigakora ingendo ndende zikatujyana ahandi. Hari utubuto 'seeds' tudashobora kumera tutanyuze mu nyoni. Kwa kundi tunyura mu rwungano ngogozi rw'inyoni, inyoni ikaturya ikatwituma, hari ibintu iba yadushyizeho kuburyo utwo tubuto tubasha kumera, kandi turamutse tutariwe n'inyoni tudashobora kumera.' Aha ni hamwe usanga hari ibimera biri mu mashyamba hirya no hino kandi nta muntu wabiteyeyo.


    Byinshi mu bihingwa tubona, ibiti, amashyamba aduha umwuka duhumeka, burya biba byarabanguriwe n'inyoni 'Urugero; ibitoki, amapapayi, ibigoli, n'ibindi. Iyo utunyoni tugiye ku giti kimwe cyangwa se ku gihingwa kimwe, kwa kundi tujya kunyunyuza wa mushongi uryoherera uri mu rurabo rw'igihingwa, burya twa tuntu 'pollen' tubangurira igihingwa ku kindi turagenda tukajya ku mababa, ku tuguru, hehe hose, noneho inyoni yajya ku kindi gihingwa kigenzi cya cyakindi noneho ugasanga habaye ibangurira, umusaruro ukaba wakwiyongera mu buhinzi.'

    Muri make akamaro k'inyoni mu buzima bwa muntu ni 'Ntasimburwa'.

    Twabana gute n'inyoni? Ese ni ibihe bibazo inyoni zihura nabyo akenshi ari twe twabigizemo urugare?

    Hari ukuntu abantu tuvuga ko inyoni zitwonera, aha ndavuga ku bahinzi, bigatuma bashyira mu murima ibituma inyoni zitageramo nka 'Kadahumeka' zirukana inyoni.

    Bwana Muhire Jean damascene avuga ko abantu bari bakwiriye gutera ibiti by'imbuto zirya ndetse no gushyira utu 'vase' mu mirima bashyiramo ibiryo byazo, nk'uko mu bihugu byateye imbere babikora. Ibi bituma zibona ibyo zirya kandi ntizibonere.

    Mu bibazo dutera inyoni kandi, hari ukuntu abantu bahinga aho inyoni zabaga, cyangwa se bakaharagira ugasanga ibyo zaryaga babikuyeho ndetse n'aho zari zituye harangiritse. Ibi bituma zihava zigahunga, kuko ziba zanga kwicwa n'inzara cyangwa kugirirwa nabi.

    Urugero rumwe ni imisambi yari igiye gucika mu gihugu iyo hatabaho uburyo bwo kuyibungabunga.

    Hari kandi n'uburyo bw'imyubakire butorohera inyoni kuko ariya mazu y'imiturirwa unyuraho ukireba buriya n'inyoni irahanyura ikireba, ariko yo ntiba yireba ubwiza cyangwa uko yambaye, ahubwo igira ngo nta kintu gihari ahubwo ikibaza ko iri kubona mugenzi wayo bityo igakomeza ikigurukira ni uko igakubitaho agatuza igapfa.


     Aya macupa ya pulasitiki bajya batubuza kujugunya aho tubonye hose, burya iyo tuyajugunye mu mazi 'usanga wenda nk'imbata yarakubisemo umunwa igicupa kikayifata ahangaha, ikazarinda ipfa' kuko umunwa ufatamo ntuvemo kandi ntibe igishoboye kurya kuko itabasha kucyikuraho. Ibi ni kimwe n'izindi nyoni zo mu mazi zifite umunwa ujya kumera nk'uw'imbata cyangwa inkware, uruyongoyongo n'izindi.

    Ibindi dukora bikangiriza inyoni cyangwa bikazica 'ni ibintu bijyanye n'amashikarete. Muhire yakomeje atubwira ko 'amashikarete iyo ukajugunye hasi, inyoni ziragafata. Iyo ikariye rero karagenda kagafata mu gifu ntibashe kukituma, noneho inyoni igapfa.'

    Ubusanzwe inyoni zitungwa n'iki? 

    Burya ngo inyoni mu moko yazo atandukanye ni nako zitungwa n'ibintu bitandukanye. Nk'izibera muri pariki hari iziba ku mazi (Water Birds) zitungwa n'amafi n'utundi dusimba tuba mu mazi n'utunyorogoto two ku mazi, izibera mu mukenye (Savana Birds) zitungwa n'udusimba tunyuranye turimo nk'inigwahabiri, izibera mu biti zikarya imbuto zabyo, imbuto zo mu biti byo muri pariki, izibera mu bishanga zigatungwa n'utunyorogoto two mu bishanga n'utundi dusimba duto tuhaba.

    Inyoni zikurura ba mukerarugendo ndetse zikanarinda 'stress'

    Inyoni zishobora gutanga amafaranga kuko zikurura ba Mukerarugendo baza kuzireba, mu bushakashatsi, ndetse n'abaza kuzisura bashaka kwivura 'stress', bakadusigira amafaranga.

    Dr Appollinaire avuga ko 'Hari nk'ahantu usanga mu mavuriro bafata amajwi y'inyoni bakazifata amajwi bakajya bayumvisha nk'abana barimo kubabara, bakumva amajwi y'inyoni bagubwe neza.'

    Ubukerarugendo bushingiye ku nyoni bumaze gutera imbere n'ubwo abanyarwanda benshi batari babimenya, kandi ni kimwe mu bintu bivura umunaniro 'stress' kubera kureba inyoni.

    Mu Rwanda ahantu henshi hanyuranye ushobora kuhabona inyoni, kuko ndibaza ko n'aho utuye bigoye ko bwakwira utumvise inyoni ivuga; gusa niba bijya bibaho uzibaze ikibitera ugikemure.

    Hari ahantu hagera kuri harindwi wasanga inyoni mu Rwanda, habera ubukerarugendo bw'inyoni; harimo amapariki ane y'igihugu nko mu Akagera ushobora gusangamo nk'ubwoko butandukanye bugera kuri 480, Ishyamba rya Nyungwe wasangamo amoko 310, aha muri Nyungwe hakaba harimo n'izo utasanga ahandi; mu Birunga hari 200, Nyandungu Eco-Park harimo amoko arenga 100 y'inyoni, Gishwati Mukura, Kivu Belt wahasanga inyoni zo ku mazi, mu Bugesera ni akarere keza gafite ibiyaga bigera ku icyenda dushobora kureberaho inyoni nka za Kidogo, Rweru, Birayi, Cyohoha, n'ahandi.

    Ushobora kandi gutemberera Nyarutarama, Mont Kigali n'ahandi ukabasha kubona inyoni. Mu Rwanda dufite amoko y'inyoni agera muri 704.

    Inyoni twazirinda zikaramba natwe bikatugirira akamaro. Twabigenza gute?

    'Inyoni zikunda kwibera mu biti, zikunda kwibera ahantu h'ibishanga. Igihe rero turinze, dusigasiye umwimerere w'amashyamba kimeza yacu ndetse n'ibishanga, icyo gihe tuba muri make turinda inyoni. Zibasha kwiyongera mu buryo butabangamiwe.' Nk'uko Dr Appollinaire abivuga. 

    Akomeza avuga ko ari naho zibonera ibizitunga. Avuga kandi ko habaho kwirinda guca imihanda myinshi mu mashyamba, kuko inyoni nyinshi zitinya kuba hafi y'imihanda, bigatuma zihunga.

    Ashishikariza abanyarwanda gutera ibiti bya Gakondo kuko inyoni zikunda cyane kubyarikamo kandi zikunda cyane imbuto zabyo. 

     Ati: 'Ahangaha nashishikariza y'uko twagerageza gutera ibiti bya gakondo mu mirima yacu tukabivanga n'imyaka hafi y'imigezi, hafi y'imikoki, hafi y'imihanda, mbese hahantu hose hashobotse, …'

    Inyoni kandi ngo 'iyo zitumye, zituma ya fumbire ikize cyane kuri azote, ibasha gufumbira imirima iri hafi ya bya biyaga cyangwa se hafi y'ibishanga' byabungabunzwe zikabamo. 

    Dr Appollinaire kandi asaba abanyarwanda kudakoresha imiti ya kizungu yo kurwanya udukoko mu myaka kuko yangiriza inyoni, asaba ko hashakwa uburyo bushoboka bwose hagakoreshwa imiti iri 'organic' zitabasha kwangiriza inyoni, byanashoboka hagakoreshwa 'imiti iva mu byatsi byacu bya gakondo… mu bintu bya kamere by'iwacu'.

    Yasoje asaba ubuyobozi gukomeza gushyiraho amabwiriza ajyanye no kurengera inyoni muri rusange kugira ngo tubashe kuzibungabunga, ndetse tugashishikariza no mu mashuri kujya bigisha ubwiza bw'inyoni mu mashuri, mu masomo y'abana, abana bagakura bakunda inyoni ndetse banabasha kuzirinda. 

    Kugeza ubu, 'Umuntu iyo aramutse asenye icyari cy'inyoni afungwa imyaka ibiri yose'.

    Inyoni ni n'ibiremwa Imana yaremye mu buryo ubireba ijisho ntirihage

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128082/iyo-wica-inyoni-burya-ngo-nawe-uba-wiyica-ese-inyoni-zitumariye-iki-128082.html

  • Kamonyi-Runda/#Kwibuka29: Barasaba ko kuri Nyabarongo hashyirwa ikimenyetso cy'amateka ya Jenoside #rwanda #RwOT

    Mu kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, abarokokeye mu Murenge wa Runda ya Kamonyi bongeye gusaba abo bireba ko bashyira imbaraga mu gushyira kuri Nyabarongo ikimenyetso cy'amateka ya Jenoside. Bavuga ko aha hiciwe urw'agashinyaguro Abatutsi benshi barimo; Abana, ababyeyi, inshuti n'abavandimwe bakajugunywa muri uru ruzi. Basaba ko hakwiye gushyirwa ikimenyetso cy'amateka nk'urwibutso rw'ayo mateka ashaririye banyuzemo.

    Abarokokeye Jenoside yakorewe abatutsi i Runda mu cyahoze ari Komine Runda, ubwo kuri uyu wa 15 Mata 2023 bibukaga ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, bagaragaje ko hashize igihe basaba ko kuri Nyabarongo nk'ahantu baza kunamira no guha icyubahiro ababo bishwe urw'agashinyaguro hakwiye gushyirwa ikimenyetso cy'amateka.

    Aha ni kukiraro cya Nyabarongo.

    Yaba Abarokotse Jenoside, yaba n'ubuyobozi bw'Umurenge wa Runda bahuriza ku gusaba ko iki kimenyetso cy'amateka ya Jenoside gikwiye kuba kiri aha kuri Nyabarongo kuko kuza kuhibukira, bagashyira indabyo mu ruzi gusa bidahagije.

    Ncogoza Innocent, Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Runda avuga kuri iki kimenyetso cy'amateka ya Jenoside bamaze igihe basaba, yagize ati' Aho twibukira mu by'ukuri urwibutso rwacu ni Nyabarongo, ariko ntidukwiye kujya twibukira mu mazi, birakwiye ko dushyiraho ikimenyetso tugashyiraho n'amazina y'abacu baroshye muri Nyabarongo'.

    Ncogoza Innocent/Ibuka Runda, avuga inzira y'umusaraba Abatutsi banyujijwemo bajyanwa Nyabarongo. Hari abajugunywagamo bakiri bazima ariko bashegeshwe n'abicanyi.

    Akomeza ati' Impamvu iki kimenyetso twari twaragisabye ndetse n'akarere kari karatwemereye kuduha inkunga yo kuzubaka iyo Monument ( ikimenyetso), ariko ngo habayeho ikibazo cyo kuvuga ngo CNLG( ikibifite mu nshingano) yari yaravuze ko izatanga igishushanyo kimwe abantu bose bazakoresha. Ubwo rero twasabaga ubufasha ngo bazatubarize niba MINUBUMWE( ubu niyo ibifite mu nshingano) niba yararangije gushyiraho icyo gishushanyo abe aricyo tuzakoresha'.

    Guverineri Kayitesi Alice uyobora Intara y'Amajyepfo, avuga kuri iki kimenyetso cyangwa se urwibutso rw'amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi rusabwa gushyirwa kuri Nyabarongo yagize ati' Nibyo koko, nta nubwo ari abo muri uyu Murenge wa Runda gusa, ahubwo kubera ubukana Jenoside yakoranywe, kubera Abatutsi benshi bagiye bajugunywa hirya no hino mu nzuzi n'imigezi, hagiye hifuzwa cyane ko ahantu hose twibukira dufite umurenge ukora kuri Nyabarongo hubakwa ikimenyetso cy'amateka agaragaza Jenoside yakorewe aho hantu'.

    Kayitesi Alice/Guverineri.

    Akomeza avuga ko Nyabarongo ikora ku mirenge myinshi mu Gihugu, ko kandi ahenshi hagiye hicirwa Abatutsi ndetse bakajugunywamo. Ahamya ko mu kugisha inama Minisiteri ya MINUBUMWE bemeranijwe ko hakwiye kubanza gushakwa ikimenyetso kimwe cyemeranijweho kibaka aricyo cyakoreshwa ku buryo udasanga buri hantu hibukirwa hafite ikimenyetso cyaho ngo usange ahandi icyaho.

    Agira kandi ati' Twabasabaga ngo babe bihanganye kuko ntabwo ari uko kibagiranye cyangwa kitazwi, igisubizo kizaboneka'. Akomeza avuga ko kuba Jenoside yarabaye byatewe n'ubuyobozi bubi igihugu cyagize, akizeza ko uyu munsi Ubuyobozi buhari bufite icyerekezo cyiza kandi bushikamye, buri maso kuko nta Jenoside izongera ukundi.

    Kuri Nyabarongo, aho bunamiye ndetse bagashyira indabyo muri uru ruzi rwajugunywemo Abatutsi bishwe muri Runda, baba abari bahatuye n'abavaga ahandi bahahungiye.

    Guverineri Kayitesi, yihanganisha ababuze ababo, yibutsa ko kwibuka bikwiye kuba ibya buri wese hirindwa imvugo n'ibikorwa bibi bihembera urwango, cyane ko hari aho byagiye bigaragara mu ntara ayoboye, harimo no muri aka karere ka Kamonyi.

    Mu ijambo rya Ndayisaba Jean Pierre Egide, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Runda ubwo yahaga ikaze abaje kwibuka, yagize ati' Nyakubahwa mushyitsi mukuru, kuri Nyabarongo aho tuvuye gushyira indabo, ndagira ngo mu izina ry'ubuyobozi bw'Umurenge wa Runda mbasabe muzadukorere ubuvugizi, Minisiteri ibifite mu nshingano-Minubumwe, kugira ngo hazaboneke ikirango cy'amateka kugira ngo hazajye hashyirwa indabo ariko n'icyo kirango gishyirweho amwe mu mazina y'abajugunywe muri Nyabarongo'.

    Gitifu Ndayisaba Jean Pierre Egide/Runda.

    Akomeza avuga ko kuri Nyabarongo hiciwe Abatutsi benshi, bakajugunywa muri uru ruzi, ko rero kuhashyira ikimenyetso cy'amateka( Monument) ari ikintu gikenewe kugira ngo igihe cyo Kwibuka ndetse n'ikindi gihe habe hari ikigaragaza ayo mateka mabi.

    Igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Runda, cyabanjirijwe n'urugendo rwakozwe n'abaturage ndetse n'inzego zitandukanye z'ubuyobozi, aho rwahereye ku biro by'Umurenge berekeza ku kiraro cya Nyabarongo gihuza Kamonyi na Kigali, aho bunamiye ndetse hagaha icyubahiro Abatutsi bishwe bakajugunywa muri uru ruzi, bahashyira indabyo, nyuma bakomeza urugendo basubira ahari hateganijwe kubera ibiganiro n'ibindi bikorwa byo kwibuka byabereye mu isantere y'ubucuruzi ya Ruyenzi aho benshi bazi nko muri MAGERWA.

    Bava kuri Nyabarongo berekeza ahagomba kubera ibiganiro na gahunda zindi zo kwibuka.

    Ahabereye ibiganiro na gahunda zindi zo kwibuka hacaniwe urumuri rw'icyizere.
    Guverineri Kayitesi Alice wari umushyitsi mukuru ari kumwe na Dr Nahayo Sylvere Meya wa Kamonyi bacana urumuri rw'icyizere.

    Munyaneza Theogene

    Source : https://www.intyoza.com/2023/04/16/kamonyi-runda-kwibuka29-barasaba-ko-kuri-nyabarongo-hashyirwa-ikimenyetso-cyamateka-ya-jenoside/

  • Izi si imbwa ahubwo ni intererezanyo! Imbwa ebyiri zatemesheje igiti amenyo zigitura hasi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku rubuga rwa Instagram hakomeje gucacana videwo y'imbwa ebyiri ziri gutema igiti zikoresheje amenyo yazo.

    Izimbwa ziratangaje cyane kuko zakoresheje uburyo bukoreshwa n'abantu mu kugusha ibiti, izi mbwa zifashishije umugozi wari uziritse mu giti, Imwe iwitendekaho indi ijya ku giti hasi irakegeta ikoresheje amenyo.

    Gusa ntiwakwiba ngo Izimbwa amenyo yazo ameze ute! Kuko imbwa n'ibirura ni ubwoko bumwe kandi bizwiho kugira amenyo akomeye cyane kandi atyaye.

    Source : https://yegob.rw/izi-si-imbwa-ahubwo-ni-intererezanyo-imbwa-ebyiri-zatemesheje-igiti-amenyo-zigitura-hasi/

  • Abantu 7 barimo n’umwana muto bapfiriye kuri pisine – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abantu barindwi harimo n'umwana muto uri mu kigero cy'imyaka irindwi bapfiriye ku bwogero rusange ( pisine) muri Mexico ubwo umugabo utaramenyekana yabamishagamo umuriro w'amasasu ku mugoroba wejo kuwa Gatandatu.

    Ibitangazamakuru byo muri Mexico biratangaza ko iryo sanganya ryabaye ku munsi wejo ahagana saa Kumi n'igice z'umugoroba, ubwo umuntu yageraga ku bwongero rusange agatangira kurasa abantu ntawe asiga inyuma mbere yo gusiga yangije kamera zo ku maduka, agasiga imiborogo y'abantu.

    Inzego z'umutekano zahise zisuka mu gace ka Cortazar muri Leta ya Guanajuato aho bari gushakisha uwo mwicanyi.

    Source : https://yegob.rw/abantu-7-barimo-numwana-muto-bapfiriye-kuri-pisine/

  • Abafana ba Chelsea babwije inani na rimwe umuherwe w’ikipe_ AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abafana b'ikipe ya Chelsea babwiye amagambo menshi umuherwe Todd Boehly akaba na nyiri kipe, ibi byabaye ku munsi wejo ubwo iyi kipe yari itsinzwe na Brighton ibitego bibiri kuri kimwe.

    Ku munsi wejo hashize ku isaha ya saa Kumi Chelsea yakiriye Brighton ku kibuga Stamford Bridge, maze Chelsea itsindwa ibitego bibiri kuri kimwe kandi ariyo yari yabanje gutsinda igitego ku munota wa 13 gitsinzwe na Gallagher ahawe umupira na Mykhailo Mudryk.


    Nyuma Brighton ikava inyuma ikabona ibitego bibiri harimo icya Danny Welbeck ku munota wa 42 ahawe umupira na Pascal Gross, ndetse nicya J. Casar Encisio ku munota wa 69.

    Nyuma y'umukino abafana bari bicaye mu gace kari hejuru yaho Todd yari yicaye baramuhamagaye bamubwira amagambo menshi.

    Kugeza ubu Frank Lampard n'abasore be bahagaze ku mwanya 11 n'amanota 39 ku rutonde rwagateganyo rwa Premier League.

    Abaherwe ba Chelsea bibaza icyo ikipe ibura ngo itsinde


    Source : https://yegob.rw/abafana-ba-chelsea-babwije-inani-na-rimwe-umuherwe-wikipe_-amafoto/

  • Arusha abagore benshi kuyizunguza! Haaland n’imisatsi ye barikoroje _ AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Erling Braut Haaland , rutahizamu wa Manchester City ukomeje kuzengereza ubusatirizi bw'amakipe , imisatsi ye ikomeje kurikoroza.

    Ku munsi wejo kuwa Gatandatu, ku isaha ya saa Kumi n'ebyiri n'igice nibwo ikipe ya Manchester City yakinaga na Leicester City mu mukino w'umunsi wa 31 wa shampiyona.

    Muri uwo mukino Manchester City yatsinzemo ibitego bitatu kuri kimwe.
    Gitsinzwe na John Stones wafunguye amazamu, ku munota wa 5 ahawe umupira na Rodri ndetse n'ibindi bibiri byatsinzwe na Erling Haaland.


    Haaland usibye kuba yarujuje ibitego 32 muri shampiyona ikibura imitsi 7 ngo irangire, imisatsi ye nayo yavugishije benshi kubera uburyo yayizunguzaga ubwo abakinnyi bari bagiye kuruhuka igice cya mbere kirangiye.

    Haaland azunguza imisatsi

    Source : https://yegob.rw/arusha-abagore-benshi-kuyizunguza-haaland-nimisatsi-ye-barikoroje-_-amafoto/

  • Uko umutoza wa APR FC yakubise hasi ikoti ry'ikipe bikamuviramo ikarita itukura #rwanda #RwOT

    Umutoza wungirije wa APR FC, Jamel Eddine Neffati,yahawe umutuku mu mukino iyi kipe yanganyije na Gasogi United kuri Stade ya Bugesera FC 0-0.

    Umutoza wungirije wa APR FC, Umunya-Tunisia, Jamel Edine Neffati yafashe umwenda uriho ikirangantego cy'Ikipe awukubita hasi, kubera umujinya w'umuranduranzuzi yagize nyuma yo guhabwa ikarita y'umuhondo.

    Hari ku munota wa 79 ubwo Umutoza wungirije wa APR FC, yaregaga Umunyezamu wa Gasogi United, Cuzuzo Aime Gael, ku musifuzi wa kane Akingeneye Hicham, ko akomeje gutinza iminota.

    Amwereka ko ari gutinza iminota, hashize umunota umwe, Umusifuzi mpuzamahanga wo hagati Ruzindana Nsoro aha Cuzuzo ikarita y'umuhondo.

    Umutoza Jamel Eddine yakomeje kwinubira imyitwarire y'umusifuzi Akingeneye kuko yakomeje kumubuza kenshi guhagarara ndetse no gutanga inama, akamubaza impamvu ku ruhande rwa Gasogi United bo yabaretse bakidegembya ku murongo ari abatoza babiri, Paul Kiwanuka n'Umwungiriza Dusange Sasha, haba mbere ndetse no mu gihe cyo gusimbuza.

    Urugero ni ku munota wa 77 ubwo Umunyarwanda Ishimwe Kevin ukina ku mpande afasha abasatira izamu yasimbuye rutahizamu w'Umunya-Centrafrique, Theodor-Christian Yawanendji-Malipangou.

    Ibi byakomeje kurakaza umusifuzi wa kane wakomeje kwihanangiriza Jamel Eddine amusaba kwicara ku ntebe, mu gihe uyu mutoza we yamwerekaga ko amakipe yombi atari kuyafata kimwe.

    Jamel Eddine wifuje kuvugana n'Umutoza mukuru wari uri ku murongo akimwa umwanya yaje kubwira Akingeneye ko yifuza kubwira umutoza akantu gato hanyuma agakomereza ku nguni Gasogi United yatsindagaho, kujya gushyushya abakinnyi.

    Ni ibintu bitashimishije uyu musifuzi wahise ahamagara uwo hagati Ruzindana Nsoro maze amusaba ko yamuha ikarita y'umuhondo.

    Mbere y'uko Nsoro akora mu mufuka, habayeho gusobanurira Jamel Eddine wungirije na Ben Moussa mukuru ko bari guteza ikibazo ndetse ko uwungirije akwiye kugenda akicara ntiyongere huhaguruka.

    Mu gihe aba batoza bombi bari bahanze amaso Umusifuzi wa kane Akingeneye, ntibamenye ko Nsoro ari gukura ikarita y'umuhondo mu mufuka.

    Ubwo Umutoza wa APR FC wungirije Jamel Eddine yayikubitaga amaso itarazamurwa yakubiswe n'inkuba atungurwa n'uko ari we igiye guhabwa. Muri uku gutungurwa nibwo yitakumye atera intambwe eshatu, asubira inyuma imbere y'intebe y'abasimbura ari nako akuramo ikoti rya APR FC maze arikubita hasi, mu buryo bwp kwerekana ko atishimiye ibyemezo bimufatiwe.

    Ubwo yagezaga hasi uyu mwenda w'Ikipe y'Ingabo z'Igihugu nibwo Nsoro nawe yazamuraga ikarita y'umuhondo. Nyuma yo kubona ibyo uyu mutoza akoze, uyu musifuzi na we yahise akora mu mufuka w'inyuma maze azamura ikarita y'umutuku, ndetse akoresheje ukuboko kw'iburyo amwereka ko agomba gusohoka mu kibuga akajya mu rwambariro.

    Nyuma y'iyi karita itukura, habaye guterana amagambo gukomeye.

    Amakuru avuga ko yaba Umutoza mukuru Ben Moussa ndetse n'Umwungiriza Jamel Eddine Nefatti mu ijwi ryuje uburakari babwiraga Umusifuzi Nsoro ko atari ubwa mbere basifuriye nabi Ikipe y'Ingabo z'Igihugu, ndetse hagarukwaho imikino imwe n'imwe bamwibutsaga.

    Aha harimo umukino w'umunsi wa cyenda wa shampiyona APR FC yanganyijemo 0-0 na Mukura VS kuri Stade Huye n'uw'umunsi wa 12 APR FC yatsinzemo Rutsiro FC ibitego 2-0 kuri Stade Umuganda.

    Aho ni naho yakiniye undi mukino washyizwe mu majwi Etincelles FC yanganyijemo na APR FC igitego 1-1 ku munsi wa 14 ndetse n'umukino w'umunsi wa 18 APR FC yatsinzwemo na Rayon Sports igitego 1-0, kitavuzweho rumwe.

    Jamel Eddine yumvikanye abwira Nsoro ati: “Kuki mutadusifurira neza nk'abandi, turabizi ntimutwifuriza gutwara igikombe [cya Shampiyona].'”

    Umutoza mukuru Ben Moussa abonye ko Umwumgiriza we akomeje kugaragaza umujinya mwinshi ndetse asatira umusifuzi, yamufashe mu mashingu aramusunika amwigiza inyuma ndetse amusaba gusohoka, agakomereza mu rwambariro kuko yari yamaze guhabwa ikarita itukura.

    Uyu yahise afatwa n'umuyobozi ushinzwe ibikorwa by'ikipe (Team Manager) ya APR FC, Maj Uwanyirimpuhwe Jean Paul ndetse n'Umutoza w'abanyezamu Mugabo Alex, bamuherekeje muryango usohoka uruzitiro rw'ikibuga, akomeza mu rwambariro.

    Naho ntiyatinzemo kuko yahise agaruka ku ngazi zizamuka mu myanya y'icyubahiro ya Stade ya Bugesera, aba ariho ahagarara. Iminota itatu yaburaga ngo umukino wuzuze iminota 90 wagenewe ndetse n'itandatu y'inyongera, yayirebeye kuri izo ngazi.

    Nyuma y'uko umukino urangiye, Umutoza Ben Moussa yagiye mu kibuga gushimira abakinnyi be ndetse n'abasifuzi uko bayoboye umukino, maze basohokana mu kibuga.

    Mu gihe bageraga ku muryango w'uruzitiro usohoka mu kibuga, bahasanze Umutoza Jamel Eddine Nefatti wakomeye amashyi abasifuzi kugeza bamunyuzeho, iruhande rwe hari Umuvugizi wa APR FC, Kabanda Tony wamucungiraga hafi ngo atongera guteza umutekano muke.

    Maj Uwanyirimpuhwe yasohotse maze asanga aba bombi ku muryango, bajyana mu rwambariro baganira uko umukino wagenze.

    Ibi byose byaberaga imbere ya Chairman wa APR FC akaba n'Umugaba mukuru w'Ingabo zirwanira ku butaka, Lt Gen Mubarakh Muganga.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/uko-umutoza-wa-apr-fc-yakubise-hasi-ikoti-ry-ikipe-bikamuviramo-ikarita-itukura