Blog

  • Abagerageje gushimuta Tiwa Savage batawe muri yombi #rwanda #RwOT

    Iki gikorwa cyabereye muri Leta ya Lagos. Abareberera inyungu z'uyu muhanzikazi batangaza ko abari bashatse kumushimuta bamaze gutabwa muri yombi bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Alagbon iri mu gace ka Ikoyi.

    Aba bajyanama be bemeza ko kugeza ubu Tiwa Savage n'umuryango we bamerewe neza kandi batekanye.

    Umuvugizi wa Polisi, CSP Oluniyi Ogundeyi, yemeje aya makuru avuga ubu bamaze guta muri yombi abantu bane bakurikiranyweho iki cyaha.

    Abanyamakuru batandukanye muri Nigeria bashyira mu majwi umushoferi mushya wa Tiwa Savage bavuga ko ariwe waba uri inyuma y'iki gitero.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/abagerageje-gushimuta-tiwa-savage-batawe-muri-yombi

  • Umujyi wa Kigali wavuze ku kibazo cy'abajura bakomeje kwiyongera hirya no hino #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali burimo kuganira n'Abanyamakuru ku ngingo zitandukanye zireba Umujyi wa Kigali harimo imitangire ya serivisi, Ubukungu, Imiturire n'ibindi

    Ku bijyanye n'umutekano mu mujyi,Pudence Rubingisa yagize ati :”Hari insoresore tumaze iminsi tubona ziteza umutekano muke hirya no hino

    Ikibazo twagihagurukiye duhereye aho byiganje [hotspots] duhabwa n'abaturage. Nabakangurira ko twakomeza gufatanya mu gukomeza kugira umujyi utunganye.

    Umuyobozi wa polisi mu Mujyi wa Kigali, ACP Desire Gumira yibukije abaturage ko gutanga amakuru hakiri kare bifasha mu guhangana n' ubujura ndetse iyo bihise bimenyekana ababigizemo uruhare bahita bafatwa.

    Yagize ati “Byose biraterwa no muryango,aho dutuye.Izi nsoresore n'urubyiruko kuko abo tugenda dufata n'abafite hagati y'imyaka 20-30.Abo bose n'Abana baba mu mago yacu,n'abaturanyi, bavuye ishuri ntibasubireyo,ntibashake gukora akazi gasanzwe kakwinjiza amafaranga yabatunga ahubwo bagashaka kubaho batarushye.Nicyo kibatera kwiba.

    Byagiye bigaragara,nidufatanya aho dutuye,mu miryango yacu,umwana yataha saa munani yasinze ukamubaza uti 'ko udakora ayo mafaranga uyakura he yo kunywa inzoga?,kuki utaha bwije?.

    Niba ari abo muturanye akodesha mukabona urwo rubyiruko ntirukora,ntirwiga,baraza basinze, akenshi bateza umutekano muke,kuko turabazi,ujya kubona iyo ikintu kibaye,wajya aho urwo rubyiruko rwari rutuye cyangwa wajyana uwo mujura ugasanga ngo abantu bari bamuzi,ngo dusanzwe tumuzi agenda agaruka'.

    Icyo tubasaba nk'abaturage ba Kigali,inzego z'umutekano zirahari,icyo tubasaba gusa n'amakuru.Muduhe amakuru,mutubwire abana batasubiye ku ishuri dufatanye n'inzego zibanze basubireyo.Mutubwire abakora ubusa birirwa mu bipangu bakagenda nijoro bagataha basinze tubabaze ibyo bakora koko.Icyo tubasaba cyane n'ubufatanye.Mufate inomero za polisi zibegereye,icyo ubonye kidasanzwe mutubwire yaba mu gitondo na nijoro.Muduhe ayo makuru.

    Icyo nabizeza,ubushobozi burahari,ibikoresho birahari,ubushake burahari,mudufashe gusa ibi ngibi nta gikomeye kirimo.”

    Yavuze ko hakenewe uruhare rwa mwarimu,umubyeyi,umuyobozi w'isibo umwana abamo kugira ngo abana bata ishyura bagaragare barisubizwemo.

    Ati “Iyo tugize umwana uta ishuri,avamo umusore cyangwa inkumi iteza umutekano muke kuri bagenzi be.”

    Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali yibukije ko buri mwaka hari imirimo igenda ihangwa yo gushyigikira urubyiruko rukabasha kwigira ndetse avuga ko kuba umuntu ari umusore ndetse afite imbaraga ari igishoro kigomba gukoreshwa neza.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/umujyi-wa-kigali-wavuze-ku-kibazo-cy-abajura-bakomeje-kwiyongera-hirya-no-hino

  • Abatozo b’ikipe ya APR FC umwaka utaha bashobora kutazaba aribo bari kuyitoza – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya APR FC nubwo irimo kwitwara neza muri iyi minsi, abatoza bayo bashobora gusezererwa ubwo uyu mwaka w'imikino uzaba urangiye.

    Ntabwo bisanzwe kuba ikipe ya APR FC yaba irimo kwitwara neza muri iki gihe ngo bitangire kuvugwa ko harimo ibibazo bikomeye nubwo uko iyi kipe iteye nta kintu na kimwe gikunze kujya hanze.

    Amakuru YEGOB twamenye ni uko ubwo uyu mwaka w'imikino ubwo uzaba urangiye abatoza bayo bashobora gusezererwa nubwo batwara igikombe cyangwa ntibagitware.

    Aya makuru hashize igihe ahari, ariko ntabwo ubuyobozi burangira icyo bubitangazaho ariko bitewe ni uko iyi kipe ishaka kuba ari ikipe ikomeye cyane mu mwaka utaha ndetse ikaba yanazanye abanyamahanga bivugwa ko ishaka kuzana n'abatoza beza kandi bakomeye bashobora kuyigeza ahantu hakomeye muri Afurika.

    Hari n'amakuru avuga ko abatoza barimo Ben Moussa ndetse na Nefati umwungirije batarimo kumvikana kugeza ubu ariko ibi ntabwo biri mu bishobora gutuma basezererwa hakazanwa abandi bashya.

    Harabura imikino igera kuri 4 gusa kugirango Shampiyona y'icyiciro cya mbere hano mu Rwanda ibe igeze ku musozo, Ikipe ya APR FC niyo ikiyoboye urutonde rwa shampiyona kugeza ubu n'amanota 53 inganya na Kiyovu Sports zikaba zirusha amanota 4 ikipe ya Rayon Sports.

    Source : https://yegob.rw/abatozo-bikipe-ya-apr-fc-umwaka-utaha-bashobora-kutazaba-aribo-bari-kuyitoza/

  • Cyamenyekanye: Menya icyatumye rurangiranwa Zinedine Zidane akubita umutwe Matterz mu gikombe cy’Isi – YEGOB #rwanda #RwOT

     

    Zinedine Zidani wamenyekanye cyane mu mupira w'amaguru mu gihe yawukinaga ndetse nyuma akaza kuba umutoza nabyo bikamuhira benshi bakunze kwibaza impamvu yatumye akubita umutwe mugenzi we Matterz mu gikombe cy'Isi bikababera amayobera.

    Ubwo iki y'igihugu y'Ubufaransa ya kinaga umukino wa nyuma w'igikombe cy'Isi n'ikipe y'igihugu cy'Ubutaliyani ubwo umukino warugeze ku munota 110 kuko iminota 90 y'umukino yo yari yarangiye ari igitego 1-1.

    Maze bongeraho iminota 30 nk'uko bisanzwe maze bageze ku munota 110 nibwo Zinedine Zidane yakubise umutwe udasanzwe Matterz bimuviramo kubona ikarita itukura abantu benshi bayoberwa ibibaye mbese bagwa mu kantu bitewe n'aho iminota yarigize kandi uyu mukinnyi ikipe y'igihugu nibwo yari mukeneye cyane.

    Marco Matterz yatangaje icyatumye Zidane amakubita umutwe uteye ubwoba mu gatuza mu magambo ye yagize ati:' Yambwiye ko ari bumpe umupira we yari yambaye umukino nurangira nange nahise mubwira ko ntawemera ahubwo ko nahisemo mushiki we'.

    Aya niyo magambo umunyabigwi Zinedine Zidane yatumye akubita umutwe Marco Matterz ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Isi cyaberaga mu gihugu cy'Ubudage mu mwaka 2006.

    Uyu mukino ukaba wararangiye ikipe y'igihugu y'Ubutaliyani yegukanye igikombe kuri 5-3 mbibutsa ko igitego cya mbere cyatsinzwe na Zinedine Zidane ku munota wa 7 w'umukino kiza kwishyurwa na Marco Matterz ku munota wa 19.

    Source : https://yegob.rw/cyamenyekanye-menya-icyatumye-rurangiranwa-zinedine-zidani-akubita-umutwe-matterz-mu-gikombe-cyisi/

  • Ntimukabeshyere abakobwa ntago bakunda amafaranga! Dore impamvu ituma abasore bafite amafaranga bakundwa kurusha abatayafite  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe abantu b'igitsina gore bazwiho gukunda amafaranga cyane, nibyo koko bashobora kuba bayakunda ariko n'abahungu barayakunda kuko hari n'abayakunda kurusha abakobwa.

    Burya akenshi iyo abantu babona umukobwa akundana n'umuhungu w'umukire batangira kujya bavuga ngo yamukurikiyeho amafaranga.

    Nanone iyo umusore afite amafaranga agakundwa n'abantu benshi bavuga ko bamukurikiraho amafaranga, gusa akenshi siko biba bimeze.

    Impamvu umusore ufite amafaranga akundwa cyane nuko aba yigirira ikizere(confidence) , ikizere nicyo kintu gituma umuntu yisanzura mu bantu bose kandi iyo wisanzura urakundwa kuko uba ufite inshuti nyinshi.

    Amafaranga azana ikizere bigatuma umuntu avugisha abandi atikandagira bigatuma yunguka inshuti nyinshi zishobora no ku muviramo umukunzi.

    Kandi n'ubusanzwe abantu bakunda umuntu wigirira ikizere.

    Impamvu umusore w'umukene adakundwa cyane nuko akenshi ntakizere aba yifitiye, ahora yikandagira, atekereza ko nta muntu wamuvugisha kubera nta mafaranga afite n'ibindi.

    Gusa uzarebe niyo umusore yaba ari umukene ariko yigirira ikizere, akaba yavugisha abantu atikandagira, nawe yakundwa kandi sigacye abasore baba bakunzwe n'abantu kandi nta mafaranga bagira, ibyo byose biterwa no kwigirira ikizere.

     

    Source : https://yegob.rw/ntimukabeshyere-abakobwa-ntago-bakunda-amafaranga-dore-impamvu-ituma-abasore-bafite-amafaranga-bakundwa-kurusha-abatayafite/

  • Perezida Kagame yageze muri Guinée-Bissau mu ruzinduko yambikirwamo umudali w'icyubahiro – #rwanda #RwOT

    Ibi biganiro birasinyirwamo amasezerano y'ubufatanye bwo gukuriraho visa abaturage b'ibihugu byombi, hanyuma abakuru b'ibihugu bagirane ikiganiro n'itangazamakuru.

    Biteganyijwe ko Perezida Kagame aza kwambikwa umudali uzwi nka 'Amílcar Cabral Medal' w'icyubahiro muri Guinée-Bissau, uhabwa abakuru b'ibihugu b'inshuti za Guinée-Bissau.

    Perezida Kagame kandi azasura inzu ndangamateka y'intwari z'igihugu muri Guinée-Bissau, yashyiriweho kuzirikana ubutwari bwa Amílcar Lopes da Costa Cabral, umwe mu barwanyije cyane ubukoloni muri Afurika na João Bernardo “Nino” Vieira wabaye Perezida wa Guinée-Bissau kuva mu 1980 kugeza mu 1999 no mu 2005 kugeza mu 2009.

    U Rwanda na Guinée-Bissau bifitanye umubano w'igihe kirekire, aho bisanganywe amasezerano mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi, uburezi, ubukerarugendo n'ubwikorezi bw'indege.

    Perezida Kagame arakomereza uruzinduko rwe muri Guinée ku butumire yagejejweho na mugenzi we, Col Mamadi Doumbouya.

    Uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Guinée rugamije gushimangira umubano usanzwe hagati y'ibihugu byombi ndetse n'ubushake bw'ibihugu byombi mu kurushaho gukorana mu nzego zirimo iz'ubukungu, umutekano, ubuhinzi, ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro n'umuco.

    Byitezwe ko abakuru b'ibihugu byombi bagomba kugirana ibiganiro byihariye bigaruka ku ngingo z'umubano no kurushaho kuwushimangira.

    Mu Ukwakira 2022, Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye, Minisitiri w'Ikoranabuhanga wa Guinée, Ousmane Gaoual Diallo, wamushyikirije ubutumwa bwa Perezida Col Mamadi Doumbouya.

    Perezida Kagame yaherukaga muri Guinée muri Mata 2017 ubwo yari yitabiriye inama ya AU. Mbere yaho, yari yagiriye uruzinduko muri Guinée rwabaye muri Werurwe 2016.

    Icyo gihe yakiriwe mu buryo budasanzwe i Conakry, abaturage bamuha ikaze ndetse hari aho na we yagaragaye agenda n'amaguru abasuhuza.

    Yanambitswe umudali w'icyubahiro uruta indi muri Guinée, uzwi nka 'Grand Croix', kubera ibikorwa by'ubutwari yagaragaje.

    Repubulika ya Guinée ni igihugu giherereye mu Burengerazuba bwa Afurika, Umurwa mukuru wayo ni Conakry.

    Perezida Kagame yageze muri Guiné Bissau aho yakiriwe na mugenzi we Perezida Umaro Sissoco Embaló

    Ibiganiro by’Abaperezida bombi birakurikirwa n’isinywa ry’amasezerano yo gukuriraho visa abaturage b’ibihugu byombi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yatangiye-uruzinduko-muri-guinee-bissau-akomereze-i-conakry

  • Abagore: Menya amafunguro yagufasha kurwanya… – #rwanda #RwOT

    Kimwe mu bintu bishobora kugufasha guhangana na kanseri y'ibere, harimo ibyo urya. Ni ngombwa kwirinda ibiryo birimo uburozi cyangwa byangiza umubiri.

    Dore amafunguro 5 ya mbere mu kurwanya kanseri y'ibere nk’uko byatangajwe n’urubuga HealthLine rutanga inama ku buzima rwabitangaje:

    1.Imboga zizwi nka ‘Cruciferous’

    Ubushakashatsi bwagaragaje ko imboga zo mu bwoko bwa cruciferous/légumes crucifères zikungahaye cyane ku ntungamubiri 'phytonutrients' zirinda ikura n'ikwirakwizwa ry'uturemangingo twa kanseri. Ikindi kandi izi mboga zifasha kuringaniza umusemburo wa estrogen, ubusanzwe uba mwinshi ku barwaye kanseri y'ibere.

    Zimwe mu ngero z'izi mboga twavuga kale, broccoli, chou-fleur n'amashu.

    2. Ibinure byiza

    Umubyibuho ukabije ushobora kuba kimwe mu byongera ibyago byo kwibasirwa n'iyi kanseri, kandi ibyo kurya birimo ibivuta byinshi (fatty foods) biri mu byongera umubyibuho ukabije.

    Niba ushaka kurya ibinure byiza; twakugira inama yo gufata ibinure bituzuye 'unsaturated fats' zimwe mu ngero:

    Avoka, sesame, amavuta ya elayo, amafi, macadamia, almonds, ubunyobwa, flaxseeds, ibihwagari ndetse n'utubuto twa walnuts.

    3.Amafi

    Nubwo amafi abarirwa mu binure byiza, ariko reka tuyavugeho by'umwihariko.

    Amafi abonekamo ibinure bizwi nka omega-3, bifasha cyane kugabanya ububyimbirwe mu mubiri. Ububyimbirwe buhoraho (chronic inflammation) mu mubiri bushobora kuba isoko yo kwibasirwa na kanseri y'ibere.

    Ubushakashatsi bwakozwe bwerekana ko gufata iyi omega-3 fatty acids bigabanya cyane ibyago byo kwibasirwa n'iyi kanseri.

    4.Inyanya

    Inyanya zikungahaye cyane kuri lycopene, iki kinyabutabire gikomeye cyane mu gusukura umubiri gisohoramo uburozi (antioxidants). Iki kinyabutabire ni nacyo gituma ubona inyanya zitukura, kirinda cyane ko uturemangingo twa kanseri twabasha gukura.

    5.Ibijumba

    Ibijumba cyane iby'umuhondo imbere, bikungahaye cyane kuri carotenoids, zizwi nka beta-carotene.

    Ikinyamakuru Journal of National Cancer Institute, cyagaragaje ubushakashatsi ko abagore bafite urugero ruri hejuru rwa beta carotene mu maraso, bagira ibyago biri hasi cyane byo kwibasirwa n'iyi kanseri, ugereranyije n'abatayifite ihagije.

    Ibi nibyo muri macye byagufasha kurwanya kanseri y'ibere.

    Bimwe mu byo ugomba kwirinda harimo; ibyongerwamo amasukari menshi, inzoga, inyama zitukura, ibyo kurya byahinduwe (processed foods).

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128128/abagore-menya-amafunguro-yagufasha-kurwanya-kanseri-yibere-128128.html

  • Tonzi yasabye ababyeyi kwigisha abana amateka… – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzikazi umaze igihe kinini mu muziki, afite indirimbo zomoye imitima ya benshi nka 'Sijya muvako', 'Humura', 'Ndi uw'agaciro' n'izindi zamufashije kongera kwiyubaka nyuma y'uko umubyeyi we yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Izi ndirimbo zaramuherekeje mu rugendo rwe rw'ubuzima, zinafasha benshi kwegerana n'Imana.

    Muri iki gihe u Rwanda n'inshuti zarwo bibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, Tonzi avuga ko umusanzu wa mbere w’umuhanzi mu kwimakaza ihame ry’ubumwe bw’Abanyarwanda, ari ukubanza kumenya ko nawe ari ikiremwamuntu hanyuma inganzo ye ikubakira ku gutanga ubutumwa bwubaka, ubutumwa bw’urukundo.

    Uyu muririmbyi avuga ko ashingiye ku mateka u Rwanda rwanyuzemo, urwango rugeza ku gusenya no kuzana ibikomere mu bantu.

    Akomeza ati “U Rwanda rwari rwasenyutse byarangiye. Kubera ko hari abahanzi bitwaye nabi batanga ubutumwa buhembera urwango kandi indirimbo ni ikintu kigera ku bantu benshi, bwa butumwa bukabasha kwinjira mu ntekerezo byihuse.”

    Yavuze ko mu gihe cya Jenoside hari abahanzi nka Bikindi Simon bakanguriye urubyiruko ndetse n’Abanyarwanda muri rusange, umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, inzirakarengane zirenga miliyoni zihatakariza ubuzima.

    Tonzi avuga ko nk’abahanzi bakwiye kubona ko kubiba urwango ‘nta cyiza cyavuyemo’, ahubwo bagaharanira gukora ibihangano n’ibindi bikorwa biri mu murongo wo guteza imbere u Rwanda n’Abanyarwanda.

    Uyu muhanzikazi anavuga ko intambwe u Rwanda rugezeho byavuye ‘mu bwitange bw’Inkotanyi zarwanye urugamba’. Avuga ko ingabo zari iza RPA zarwanye urugamba ari urubyiruko, bityo bikwiye guha umukoro urubyiruko rw’iki gihe ‘kwiyubaka dukoresha ubuto bwacu mu kubaka Igihugu cyacu’.

    Avuga ko hejuru y’ibi, urubyiruko rukwiye no kwimakaza urukundo kuko ‘urukundo ni wo musingi w’ibyiza byose’. Yungamo ati “Uyu munsi ntabwo ibyo tugezeho byikoze, ahubwo hari ababyitangiye hari n’ababiharaniye.”

    Tonzi yumvikanisha ko ibikorwa bimaze gukorwa n’ibindi biri mu nzira, byagezweho/biri gukorwaho kubera amahoro ahari.

    Imyaka 29 ishize u Rwanda n’inshuti bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, Tonzi avuga ko umusanzu w’umuhanzi wigaragaza cyane mu kongera kubanisha abantu, binyuze mu bihangano bitsa cyane ku kugaragaza ko ‘kongera kubaho bishoboka’.

    Avuga ko uruhare rw’abahanzi mu rugendo rw’isanamitima, ari urwo gushimirwa. Ariko kandi akabasaba gukomeza uwo murongo wo kuririmba inkuru nziza ‘ishingiye mu kubaka ikiremwamuntu kugirango dukomeze tubone u Rwanda twifuza’.

    Umusanzu w’umubyeyi urakenewe mu gutegura no kubaka u Rwanda twifuza:

    Bisa n’aho ari uhurizo rikomeye ku mubyeyi kubasha kugera ku kigero cy’aho abwiza ukuri umwana we amateka y’ubuzima yanyuzemo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Hari umwe mu babyeyi wigeze kuvuga ko buri gihe iyo atangiye kubara inkuru y’ibyamubayeho muri Jenoside, afatwa n’ikiniga ntabashe kuyisoza.

    Yavuze ko rimwe na rimwe, uburyo abana be bamubaza uko byagenze bimukomeretsa muri urwo rugendo rwo gushaka kumenya ukuri. Rimwe na rimwe akabavunguriraho, ariko ntasoza inkuru ye.

    Tonzi yabwiye InyaRwanda ko mu rugendo rwo kubaka no gutegura u Rwanda rw’ejo hazaza, uruhare rw’umubyeyi rukenewe binyuze mu kwigisha abana amateka u Rwanda kubera ko aribo Rwanda rw’ejo.

    Ati “Reka twigishe abana bacu amateka [Ababyeyi] kuko aribo Rwanda rw’ejo kugirango bazabe bayazi babashe guhangana n’uwo ari we wese washaka gusenya u Rwanda.”

    Uyu muhanzikazi yahumurije buri wese warokotse, avuga ko batari bonyine kuko bafite u Rwanda rubahoza ku mutima n’Imana.     

    Tonzi yasabye ababyeyi kugira umuhate wo kwigisha abana amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi 

    Tonzi avuga ko umusanzu w'umuhanzi wigaragaza mu rugendo rw'isanamitima mu myaka 29 ishize

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128127/tonzi-yasabye-ababyeyi-kwigisha-abana-amateka-ya-jenoside-yakorewe-abatutsi-mu-kubaka-u-rw-128127.html

  • Mutesi Jolly yatangaje uko yakize Abanyafurik… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Mata 2023, Jolly yashyize hanze ubutumwa bukubiyemo inkuru y’ibyamubayeho abantu batari bazi. Ni ubutekamitwe yakoreyewe n’abantu bo muri Afrika y’Epfo.

    Yatangiye agira ati: 'Inyandiko ukwiriye gusoma! Ku bantu bacye banzi neza ndi umuntu ukunda kwigira, ariko na none nkanaharanira kubaka ubucuti kuko nzi ko ubucuti ari bwo butunzi.'

    Asobanura uko yijejwe guhura n'ibyamamare bya mbere ku isi ati: 'Rero mu mwaka washize nabonye ubutumire buvuye muri Afurika y’Epfo nk'umwe mu bakandida bahabwa amahirwe yo kuyobora ibirori bya Netflix hamwe na Kylie Jenner na Drake.' 

    Yavuze ko byamuteye amakenga ati: 'Naribajije nti kuki njyewe? Bambwira ko bakeneye umuntu uturuka muri Afurika y'Iburasirazuba ugaragara kandi uzi kuvuga neza ururimi ku buryo yabasha gukorana n’abo banyamerika, kandi bikaryoshya ibyo birori bihenze. Maze bambwira ko basanze ari njye ubikwiriye.'

    Yasobanuye akayabo ka za Miliyari bari bamwijeje, ati: 'Nk'umuntu ushaka kugera kure nari nishimye bidasanzwe. Naribwiye nti ubonye ahantu heza ho kwereka wowe wa nyawe isi n’icyo ushoboye. Ikidasanzwe rero kari akazi kari kujya kishyura hagati ya Miliyari 3 na 4 ku mwaka mu masezerano yari kumara imyaka igera kuri 3 yari no kongerwa.'

    Miss Jolly agaruka ku kuntu yari anezerewe ati:'Mu kuri ibyo byari nk'amabonekerwa yo muri Bibiliya, natangiye gusoma ikibwirizwa cyo muri Matayo 7:7 aho bagira bati: 'Kuri njye Imana yamaze kumpa.' Bari bambwiye ko bazakoresha Netflix mu bikorwa byo kwamamaza Netflix bakagira n'ibintu bimwe na bimwe bafatira muri hoteli zacu zihenze.' 

    Yongeraho ati: 'Nk'umunyarwanda utewe ishema n'igihugu cyanjye nari nishimye bikomeye. Nyamara byari birenze kuba ibyiza iyo biba byo. Nabasabye ibibaranga naho ibyo bintu bizabera ngo mbashe kureba ko ayo makuru yizewe nsabe n'ubujyanama mu nzego za Leta.'

    Ashima inzego za Leta zamubaye hafi, ati: 'Ibyo barabimpaye, nyuma nza kugisha inama nsanga ari ubutubuzi. Mu cyumweru gishize ni bwo nasomye ko abanyabyaha ba mbere bashakishwa muri Afurika y’Epfo ari bo nari ndi kuvugana nabo. Nshimiye Leta yakijije ubuzima bwanjye.' 

    Mu gusoza, Mutesi Jolly wabaye Miss Rwanda 2016 yagiriye inama urubyiruko cyane cyane urukoresha ikoranabuhanga birumvikana ryiganjemo imbuga nkoranyambaga, abasaba kuba maso bakajya bashishoza muri byose.

    Ati: 'Nshingiye kuri iyi nkuru, naheraho ngira urubyiruko inama by'umwihariko abo bamaze kwamamara. Mu kuri, mube maso ku babizeza amahirwe, ntabwo ibishashagirana byose ari zahabu, hari abantu hanze biyambitse uruhu rw'intama kandi ari ibirura, iteka mujye mugisha inama kugira ngo mubashe kurinda ubuzima bwanyu.'

     

    Inyandiko zigaragaza ibyo Mutesi Jolly yizezwaga nyamara nyuma y’inama yahawe akaza gusanga bwari ubushukanyiYasabye urubyiruko kwitondera abarwizeza ibitangaza anababwira ko ibishashagirana byose atari zahabuMiss Mutesi Jolly yavuze ko byari iby’umunezero ariko na none atatwawe n’ibyishimo ngo yibagirwe kugisha inama kandi izo yagiriwe zaramutabaye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128125/mutesi-jolly-yatangaje-uko-yakize-abanyafurika-yepfo-babanyabyaha-ba-mbere-bamwizezaga-za–128125.html

  • Umujyi wa Kigali wavuze inyungu iva mu makipe… – #rwanda #RwOT

    Byatangajwe n'Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Pundence Rubingisa kuri uyu wa Mbere tariki 17 Mata 2023, mu kiganiro ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwagiranye n’Abanyamakuru ku ngingo zitandukanye zireba Umujyi wa Kigali harimo imitangire ya serivisi, ubukungu, imiturire n’ibindi.

    Iki kiganiro yagihuriyemo n'Umuyobozi wa polisi mu Mujyi wa Kigali ACP Desire Gumira, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije Ushinzwe Imiturire n’Ibikorwaremezo, Dr Mpabwanamaguru Merard n'abandi bayobozi mu nzego zinyuranye.

    Bwana Rubingisa yasobanuye ko hari amasezerano yo gufatanya n’amakipe yo mu Mujyi wa Kigali mu buryo bwo kubatera inkunga yunganira ‘indi yabo cyangwa bavana n’ahandi'.

    Uyu muyobozi avuga ko mu busanzwe batera inkunga AS Kigali y’abagabo n’iy’abagore, Kiyovu Sports ndetse na Gasogi United FC. Yizeza ko bazakomeza gutera inkunga aya makipe ‘uko amikoro adushoboje’.

    Rubingisa avuga ko gutera inkunga aya makipe harimo inyungu zijyanye n'uburyo Umujyi wa Kigali usanzwe ukora ibikorwa byawo.

    Yavuze ko binyuze muri aya makipe, hakorwa ibikorwa bifasha Umujyi wa Kigali mu gukumira ‘abana bava mu ishuri babakundikisha Siporo, babigisha kugana ishuri no kugaruka muri siporo' n'ibikorwa by’ubukangurambaga butandukanye ariko cyane cyane gutegura abana bakiri bato’.

    Uyu muyobozi yavuze ko mu ngengo y’imari y’uyu mwaka, bahisemo andi makipe abiri batera inkunga (2) yiyongera kuyo bari basanzwe bakorana. Kuri ubu batera inkunga Espoir FC ikina Basketball ndetse na KVC ikina Volleyball.

    Rubingisa yavuze ko hakwiye no gutekerezwa uburyo abakora umwuga w’itangazamakuru, nabo bakwihuriza hamwe. Ati 'Ati “Twabakangurira ahubwo ko n’amakipe y’abibumbiye mu bakora umwuga w’itangazamakuru twazareba uburyo dufatanya nabo bakagira umusanzu baza bakora mu guteza imbere siporo ariko tubicishije mu itangazamakuru.”

    Rubingisa Pudence yavuze ko Umujyi wa Kigali urajwe ishinga no guteza imbere siporo, kandi ko uzakomeza gushyigikira amakipe 

    Umujyi wa Kigali waganiriye n'itangazamakuru ku ngingo zitandukanye zirimo imitangire ya serivisi, Ubukungu, Imiturire n’ibindi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128134/umujyi-wa-kigali-wavuze-inyungu-iva-mu-makipe-atandatu-ugenera-inkunga-128134.html