Blog

  • Inganzo Ngari bagiye gukora igitaramo cyubaki… – #rwanda #RwOT

    Iki gitaramo kizaba ku munsi w'umuganura, ku wa 4 Kanama 2023 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

    Iri torero rivuga ko muri rusange iki gitaramo kigamije 'gukumbuza abakunzi b'amateka y’igihugu cyacu, abakunzi b’injyana gakondo n’umuco nyarwanda ndetse n’abakunzi b’itorero Inganzo ngari muri rusanze ko bazataramana bigatinda.'

    Igitaramo cyo muri uyu mwaka bazatarama bitsa cyane ku mukino-shusho bise: Ruganzu II Ndori 'Abundura u Rwanda”

    Ruganzu II Ndori yabaye umwami w’u Rwanda kuva mu mwaka wa 1510 kugeza mu mwaka wa 1543:

    Yabaye umwami w’intwari kuko ni we mwami wabunduye u Rwanda nyuma y’imyaka 11 yamaze abundiye i Karagwe, u Rwanda, abanyarwanda n’umuco wabo byarazimangatanijwe.  

    Amaze kwima ingoma, yaguye inkiko z’u Rwanda agarura kandi indangagaciro, azahura umuco, imihango n’imigenzo nyarwanda harimo n’umunsi w’Umuganura aho abanyarwanda bose bishimiraga umusaruro w’ibyo bejeje.

    Kubundura ubusanzwe ni igikorwa cyo kongera kubeshaho, gusana cyangwa kugarura ubuzima n’igihe habaye amajye, intambara cyangwa guhunga kw’abenegihugu, bityo inzira yo kugarura ubuzima no kongera kubaka igihugu ni byo Ruganzu II Ndoli yakoreye u Rwanda mu gihe cye.

    Inganzo Ngaari bavuga ko uyu mukino bateguye bawitezeho gukundisha benshi amateka y’u Rwanda ndetse 'n’umuco wacu wuje indangagaciro zitandukanye kuva mu gihe cy’abami kugeza uyu munsi.'

    Ni umukino uzarata kandi ugakeza ubutwari bw’abana b’u Rwanda batazuyaje kubohora igihugu ubutegetsi bubi ndetse no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Iki gitaramo kizaba ku munsi w’Umuganura, umwe mu minsi mikuru u Rwanda rwizihiza aho abanyarwanda bishimiraga umwero w’ibihingwa bitandukanye, bagasangira mu rwego rw’ubumwe n’ubusabane kandi bagahiga kongera umusaruro.

    Muri uyu mukino bazaba bishimira ibyiza igihugu cyigezeho nyuma y’amahano yagwiriye u Rwanda ubu rukaba rukataje mu iterambere, imibereho myiza, ubumwe n’ubwiyunge ndetse n’imiyoborere myiza.

    Inganzo Ngari ni rimwe mu matorero gakondo akomeye mu gihugu cy’u Rwanda, rikaba ryaratangiye ubuhanzi ku muco mu mwaka wa 2006.  

    Rigizwe n’abanyamuryango barenga 100 bari mu ngeri zitandukanye abahungu n’abakobwa. Ni itorero ryagiye rimurika kandi rigaragaza ubwiza bw’umuco w'u Rwanda mu mbyino n’indirimbo haba mu Rwanda ndetse no mu mahanga.

    Ryitabiriye amaserukiramuco mpuzamahanga atandukanye nka: African Dance 2019 brooklyn academy of music muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Spain XIII Festival Mundial de Dances Folkroriques ryo mu 2009;

    Africa Day ryo muri Turukiya, Singapore 50 Chingy parade, Treasure of Rwanda Afro Fest 2015 ryabereye mu Mujyi wa Mosco, GCWALA Ngamatsiko muri Afurika y'Epfo, n'andi.

    Inganzo Ngari zaserutse kandi zifashishwa mu nama mpuzamahanga n’ibindi bikorwa bigari byagiye bibera mu Rwanda nka Fespad ya 2010, Hobe Rwanda ya 2014, EAC Miltary Games ya 2016, Inama ya CHOGM, imikino yahuje Polisi z'Ibihugu 'EAPCCO' n'ibindi.

    Inganzo Ngari zateguye kandi ibitaramo binini mu bihe bitandukanye byitabiriwe ku rwego ruri hejuru ndetse binezeza abatagira ingano nka: Inganzo Ngari Twaje cyabaye mu 2009; Umuco (akagozi ka bugingo kabuza u Rwanda gucika) cyo mu 2010;

    Bwiza bwa Mashira cyo mu 2011; Inzira ya bene u Rwanda 2013; Ruganzu I Bwimba cyo mu 2015 cyabereye muri Serena Hotel; Urwamazimpaka cyo muri 2018 cyabereye muri Camp Kigali, n’ibindi.

    Inganzo Ngari batangaje igitaramo 'Ruganzu II Ndoli 'Abundura u Rwanda' bazakora ku wa 4 Kanama 2023 

    Inganzo Ngari ni rimwe mu matorero gakondo akomeye mu gihugu cy’u Rwanda 

    Mu bihe bitandukanye, Inganzo Ngari bateguye ibitaramo binini byitabiriwe ku rwego ruri hejuru 

    Umuyobozi w'Itorero Inganzo Ngari, Nahimana Serge avuga ko bateguye iki gitaramo mu rwego rwo gukundisha benshi amateka y'u Rwanda




    Bamwe mu Abaterambabazi bagize Itorero Inganzo Ngari

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128135/inganzo-ngari-bagiye-gukora-igitaramo-cyubakiye-kuri-ruganzu-ii-ndori-umwami-wabunduye-u-r-128135.html

  • Kamonyi habereye impanuka ikomeye #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi mu ntara y'Amajyepfo CIP Emmanuel Habiramye yatangarije Kigali Today ducyesha iyi nkuru ko iyi mpanuka yaturutse ku burangare bw'umushoferi wari utwaye iyi modoka wanyuze mu mukono utari uwe bituma agonga uyu munyonzi.

    Ati ” Impanuka yatewe n'imodoka y'ikamyo yo mu bwoko bwa Howo ifite Pulake RAE 333X, yataye umukono wayo yagenderagamo ishaka kujya guca ku zindi modoka bituma aca mu ruhande atemerewe kugenderamo ahita ateza impanuka agonga umunyonzi.

    CIP Habiyaremye avuga ko umushoferi akimara kubona ko agonze uwo munyonzi yagerageje gucika ariko inzego z'umutekano ziramufata ubu afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gacurabwenge.

    Umurambo wa Nyakwigendera wajyanywe mu buruhukiro bw'ibitaro bya Remera Rukoma kugirango ukorerwe isuzuma.

    CIP Habiyaremye atanga ubutumwa ku bantu batwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko y'umuhanda ndetse no kugenda neza kuko aba atari wenyine mu muhanda ko haba harimo n'ibindi binyabiziga mu nzira bityo hagomba kubaho kwitwararika.

    Ati “Icyo tubasaba ni ukubahiriza amategeko y'umuhanda no kwirinda kuwugendamo nabi kuko iyo hatabayeho kubahiriza ibyo byose bituma habaho impanuka nyinshi”.

    CIP Habiyaremye avuga ko abatwara ibinyabiziga bagomba no kwitwararika ibinyabiziga byabo bakabikorera igenzura kugira ngo igihe bari mu muhanda bidateza impanuka abandi bantu bawukoresha.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/kamonyi-habereye-impanuka-ikomeye

  • RDC: Umusirikare mukuru muri FARDC yatorotse yiyunga ku nyeshyamba #rwanda #RwOT

    Umusirikare mukuru wa FARDC w'ipeti rya liyetona yatorotse igisirikare cya leta mu cyumweru gishize maze yinjira mu nyeshyamba ziyobowe na Colonel Michel Rukundo uzwi nka Makanika mu misozi ya Fizi-Itombwe (Kivu y'Amajyepfo). Umusirikare utavuga rumwe n'ubutegetsi yari mu mutwe wihariye ufite icyicaro i Minembwe, muri Teritwari ya Fizi .

    “Lieutenant Mudende Mukwiza Olivier, umuyobozi wa platoon y'igihugu cye muri brigade ya 12, umutwe ufite icyicaro i Minembwe yagiye mu mutwe w'iterabwoba witwaje intwaro wa Makanika yitwaje imbunda ye bwite”, nk'uko byatangajwe na Jean Marc Elongya, umuvugizi w'ibikorwa bya Sukola 2 muri Kivu y'Amajyepfo.

    Umuvugizi w'ingabo yongeyeho ati: “Ibi ntacyo bivuze kubera ko uku gutandukana gufatwa nk'inyungu kuri Repubulika yo kumenya abakunda igihugu nyabo mu ngabo zacyo”.

    Uyu musirikare rero yifatanije n'abahoze ari abasirikare bakuru ba FARDC, Michel Rukundo na Charles Sematama bitandukanije na yo mu myaka mike ishize ubu bayoboye imitwe yitwara gisirikare ya Gumino na Twirwaneho igizwe ahanini n'Abanyamulenge nk'uko iyi nkuru dukesha Actualite.cd ikomeza ivuga.

    Imisozi miremire ya Minembwe, Fizi na Itombwe irimo imitwe yitwara gisirikare myinshi usanga ishingiye ku moko kandi ihora irwana, bigatuma abaturage bata ibyabo bigakurikirwa n'ibibazo by'ubutabazi muri ako karere.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/rdc-umusirikare-mukuru-muri-fardc-yatorotse-yiyunga-ku-nyeshyamba

  • Burya nuhirwa n’ubuzima ntuzibagirwe gushimira abatumye ugeraho ugeze: Umuhanzi Bruce Melodie yatangaje amagambo akomeye ku bantu batumye agera ku nzozi ze – YEGOB #rwanda #RwOT

     

    Umuhanzi ukunzwe cyane hano mu Rwanda Bruce Melodie abinyujije ku rubuga rwa Facebook yatangaje amagambo akomeye ku bantu bose batumye agera ku nzozi ze.

    Bruce Melodie mu magambo agaragaza akanyamuneza afitiye abakunzi be yagize ati:' Nageze kuri byinshi muri uru ruganda kubera abafana bange abanyamakuru, inshuti ndetse n'umuryango'.

    Umuhanzi Bruce Melodie akomeza agira ati:' Mwarakoze ku nkunga zanyu mumpa ndetse n'urukundo munyereka rutarangira'.

    Umuhanzi Bruce Melodie udahwema kwereka abakunzi be ko abakunda cyane ndetse akabashimira uko bwije bitewe nuko avuga ko abakunzi be aribyo batumye ageraho ageze ubu ngo atari bo  ntago yaba ari Bruce Melodie mubona ugeze ku rwego rushimishije mu muziki nyarwanda ndetse no hanze y'igihugu.

    Bruce Melodie yoseje ashimira abakunzi be mu magambo yuje urukundo agira ati:' Ndabakunda cyane'.

    Source : https://yegob.rw/burya-nuhirwa-nubuzima-ntuzibagirwa-gushimira-abatumye-ugeraho-ugeze-umuhanzi-bruce-melodie-yashimiye-bamwe-mu-bantu-byatumye-aba-uwari-we/

  • Bruce Melodie yaciye amarenga ko ashobora kuba yaguze indi modoka y’agatangaza – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Bruce Melodie uri mu bagezweho mu Rwanda ndetse no muri Afurika y'Iburasirazuba, yaciye amarenga ko ashobora kuba yaguze indi modoka nziza cyane.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Bruce Melodie yasangije abamukurikira amafoto amugaragaza yegamye ku modoka ifite ibara ry'umutuku ndetse nawe yari yambaye umwambaro w'umutuku.

    Amagambo yarengezeho niyo yaciye amarenga ko iyo modoka yaba yayiguze. Yagize ati 'Nageze kuri byinshi muri uru ruganda kubera mwe bakunzi banjye inshuti n'umuryango.

    Mwarakoze kubwo urukundo rwanyu rutagira ingano ndetse n'ubufasha bwanyu 'Ndabakunda Cyane'  Ndabifuriza icyumweru cy'umusaruro.'

     

    Source : https://yegob.rw/bruce-melodie-yaciye-amarenga-ko-ashobora-kuba-yaguze-indi-modoka-yagatangaza-amafoto/

  • Shaddyboo ari mu ihurizo kucyo yakora kugirango arye ku mafaranga y'umukunzi we – YEGOB #rwanda #RwOT

    Shaddyboo ari mu ihurizo kucyo yakora kugirango abone ku mafaranga y'umukunzi we wayabikije Mama we.

    Icyamamare ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y'uko avuze ko nta mugabo wakimye umugore we 50% by'ubutunzi, yavugaga atarabona.

    Uyu mubyeyi w'abana babiri yabyaranye na Meddy Saleh ariko akaba ari mu rukundo na Manzi Jeanot, yavuze ko yagerageje kumwaka ku mafaranga ariko uyu mukunzi we akamubera ibamba kuko ngo Mama atarimo kwitaba telefoni.

    Shaddyboo avuga ko yabuze icyo akora kandi amafaranga ayakeneye cyane.

    Source : https://yegob.rw/shaddyboo-ari-mu-ihurizo-yakora-kugirango-arye-ku-mafaranga-yumukunzi-we/

  • Perezida Kagame ari muri Guinea-Bissau mu ruzinduko rw'akazi #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kageme yageze mu gihugu cya Guinea-Bissau mu ruzinduko, aho yakiriwe na mugenzi we w'iki gihugu Umaro Sissoco Embaló kuri uyu wa Mbere tariki 17 Mata 2023.

    Abayobozi bombi babanje kugirana ibiganiro byabereye mu muhezo mbere y'uko bagirana ibiganiro byahuje abayobozi bahagarariye ibihugu byombi. Perezida Kagame agiriye uruzinduko muri Guinea-Bissau nyuma yaho mugenziw e Umaro Sissoco Embaló aheruka gusura u Rwanda muri Werurwe 2022. 

    The post Perezida Kagame ari muri Guinea-Bissau mu ruzinduko rw'akazi appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/04/17/perezida-kagame-ari-muri-guinea-bissau-mu-ruzinduko-rwakazi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-kagame-ari-muri-guinea-bissau-mu-ruzinduko-rwakazi

  • Uko Mutesi Jolly yatekewe umutwe yizezwa za miliyari Imana igakinga akaboko #rwanda #RwOT

    Nyampinga w’u Rwanda 20216, Mutesi Jolly yahishuye ko mu mpera z’umwaka ushize yari atekewe umutwe na sosiyete yamubwiye kujya muri Afurika y’Epfo kuyobora ikiganiro kuri Netflix.

    Miss Mutesi Jolly umwe mu bavuga rikijyana mu Rwanda, mu Kuboza 2022 yakiriye ubutumire buvuye muri kompanyi yitwa 'ARUM HOLDINGS’ abwirwa ko yatoranyijwe kuba umwe mu bashobora kuvamo abazajya bayobora ikiganiro cya 'Hot Property Check’ kizajya kinyura kuri Netflix.

    Mu butumwa Jolly yasangije abamukurikira, yavuze ko yababajije impamvu ari we batoranyije bamubwira ko bashakaga umuntu wo muri Afurika y’Iburasirazuba w’umuhanga ufite igihagararo kandi shobora guhuza n’Abanyamerika 2 Klylie Jenner na Drake bari bagiye gukorana ndetse ko ku bushakashatsi bakoze basanze ari we ukwiye ayo mahirwe.

    Yavuze ko yahise yumva yishimye kuko yumvaga agiye kujya ku rubuga azereka Isi yose ubushobozi bwe cyane ko yari guhabwa amasezerano y’imyaka 3 ishobora kongerwa ahembwa hagati ya miliyoni eshatu n’enye z’amadorali ku mwanya.

    Ati 'nk’umushabitsi, byari binshishikaje. Intekerezo zanjye zarambwiye ngo ubonye urubuga runini rwo kwiragaragarizaho unagaragaze ubushobozi bwawe. Mumenye ko nagombaga guhembwa hagati ya miliyoni 3 na miliyoni 4 z’amadorali ku mwaka ku masezerano y’imyaka 3 ishobora kongerwa. Nk’umushabitsi wizerera muri Bibiliya Ntagatifu, natangiye gusubiramo amagambo yo muri Matayo 7:7 (Musabe muzahabwa, mushakashake muzaronka mukomange muzakingurirwa).'

    'Kuri njiye Imana yari yamaze kubimpa. Nabwiwe ko tuzakoresha urubuga rwa Netflix mu kumenyekanisha u Rwanda binyuze muri Visit Rwanda rimwe na rimwe ibiganiro byacu tukabikorera mu Rwanda mu mahoteli ahenze.'

    Nk’umuntu utewe ishema no kuba umunyarwanda, Jolly avuga ko nubwo yabonaga ari ukuri ibyiyumviro bye byamubwiye kubisesengura neza yitonze, yasabye iyi kompanyi ibiyaranga biyivugaho neza ndetse n’ubutumire bwemewe (official invitation) ndetse na hoteli agomba kujyamo.

    Jolly yahise abijyana mu buyobozi kugisha inama no kuba bamufasha kumenya ukuri kwa byo niba byaba byizewe nyuma agirwa inama yo kutajyayo kuko ibyagaragaye kuri ba nyirayo bidasobanutse.

    Ati 'nagiriwe inama yo kutagenda kubera ko ibyabonetse byose kuri kompanyi na ba nyirayo byari ubutubuzi.'

    Mu cyumweru gishize mu itangazamakuru yasomye abanyabyaha bashakishwa cyane muri Afurika y’Epfo asanga ni abantu bavuganaga.

    Ati 'mu cyumweru gishize nasomye ku banyabyaha bashakishwa cyane muri Afurika y’Epfo nsanga ni baba bantu navuganaga nabo.'

    Miss Mutesi Jolly akaba yasabye abantu cyane cyane abakiri bato by’umwihariko ibyamamare kugira amakenga ku muntu amuhaye amahirwe yo kuba yamukiza vuba kuko akenshi nta mpuhwe aba amufitiye, bamenye ko ibishashagirana byose atari zahabu.

    Thread1/7 : To the few that know me very well know that i am an introvert but very big at networking bcz i believe that your network is your networth. So last year, I received an invitation to go to S.A as a possible candidate to host a Netflix show alongside Kylie J & Drake 😂 pic.twitter.com/V2YbciictU

    — Jolly Mutesi. #TeamPK (@JollyMutesi) April 17, 2023

    Mutesi Jolly yahishuye uko yari atekewe umutwe

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/uko-mutesi-jolly-yatekewe-umutwe-yizezwa-za-miliyari-imana-igakinga-akaboko

  • Umujyi wa Kigali wasabye abatuye kwa Dubai kwimuka #rwanda #RwOT

    Bamwe mu baturage batuye mu Mudugudu uzwi nko kwa DUBAI, bavuga ko ubuyobozi bw'umujyi wa Kigali bwabasabye kuva mu nzu babagamo, bagasaba ko bahabwa igihe cyo kwitegura kuko bitunguranye.

    Uyu Mudugudu ubarizwa mu Karere ka Gasabo, umurenge wa Kinyinya, Akagari ka Murama, Umudugudu wa Ngaruyinka.

    Abaganiriye na Radio Flash na TV bavuga ko umujyi wa Kigali wabasabye kuvamo bitarenze kuri uyu wa mbere tariki 17 Mata 2023.

    Aba baturage baravuga ko ubu batazi aho bakwerekeza muri iki gihe basabwa kuvamo.

    Umwe ati 'Twebwe icyadutunguye ni ukuntu baje ku wa gatandatu nimugoroba bashyiraho bya bintu bya towa ngo kuwa mbere dutange amazu, muby'ukuri wajya he? Turababaye twebwe abaturage turi muri aya mazu, turasaba ko baduha umwanya tugashaka amazu twimukiramo twitonze.'

    Undi nawe ati 'Twakoze inama n'umujyi wa Kigali ku wa gatandatu batubwira ko ayo mazu dukwiye kuyavamo kuko atujuje ubuziranenge, ariko nibaduhe igihe,nubwo iyo nzu nayiguze harimo ideni rya banki. Bank irankata none hagiye nkwiyongeraho no gukodesha noneho baguhaye umunsi umwe wo gukodesha inzu?'

    'Turasaba ubuyobozi bw'umujyi wa Kigali bashinzwe imiturire mbere yo gutanga icyangombwa cyemeza ko amazu akwiye guturwamo, bajye babanza bohereze aba 'Ingénieurs' baze babyemeze ko inzu zemerewe guturwamo, kuko ibi bintu bakoze byakozwe umujyi uhari nibo batanze ibyangombwa, umuturage ntabwo ari umu 'Ingénieur'  ntakigaragaz ako uyu mudugudu utari ukwiye guturwamo. Izi nzu zaguzwe n'abandi ba diyasipora bari hanze babonye ko zemejwe nk'inzu nziza, bati dore inzu nziza abantu muze mugure natwe turaza turagura.'

    Izi nzu zaguzwe n'abaturage mu minshi ishize byavuzwe ko basanze zubatse mu buryo butari bwo, kuburyo zashyira ubuzima bw'abahatuye mu kaga.

    Uhageze ubona zimwe zaratangiye gusenyuka kubera iki kibazo cy'imyubakire.

    Umuyobozi wa Kigali, Rubingisa Pudence, avuga  ko imiryango ituye kwa Dubai ko igiye kwimurwa 'mu kurengera ubuzima bw'abahatuye' kubera ko hari amakosa y'imyubakire yakozwe, bituma izo nzu zitakizerwa bituma hafatwa ibyemezo byihuse byo kurengera ubuzima.

    Uyu muyobozi avuga ko leta igiye kwishingira iyo miryango mu gihe cy'ukwezi mu gihe ayo makosa ari gukosorwa.

    Avuga ku gihombo ku baguze inzu zo mu mudugudu Urukumbuzi uzwi nko kwa Dubai, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa yashimangiye  ko uwubatse izi nzu ari we ukwiye kubiryoza ndetse inzego zibishinzwe zikaba ziri gukurikirana iki kibazo ngo uwabigizemo uruhare wese abibazwe.

    Ubugenzuzi bwakozwe n'umujyi wa Kigali bugaragaza ko inzu zigeretse zirindwi n'izindi zitageretse 54 ari zo zikeneye kuvugururwa byihuse.

    The post Umujyi wa Kigali wasabye abatuye kwa Dubai kwimuka appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/04/17/umujyi-wa-kigali-wasabye-abatuye-kwa-dubai-kwimuka/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umujyi-wa-kigali-wasabye-abatuye-kwa-dubai-kwimuka

  • Bahangayikishijwe n'ikibazo cy'ubujura mu bice bitandukanye by'igihugu #rwanda #RwOT

    Mu bice bitandukanye by'igihugu, hamaze iminsi humvikana ubujura aho  bategera abantu mu nzira bakabambura ibyabo, ndetse bamwe bagahitana ubuzima bwabo.

    Ibi bishimangirwa na Kabega J.M. Vianney, utuye mu Murenge wa Kanombe, Akagari ka Karama, Umudugudu wa Bitare, avuga ko abajura bamupfumuriye inzu inshuro zirenze imwe ndetse kuri iyi nshuro akaba yibwe Televiziyo,Telefone, Laptop, decoder, imyenda n'inkweto, byose bikaba bifite agaciro ka miliyoni n'igice.

    Ati 'Aho mbyukiye telephone ndayibura,ariko ntangiye gushakisha mbona mu nzu nta kindi kintu gihari.Igikapu nari nazanye ibyari birimo n'izo nkweto na televiziyo n'ibindi biri hejuru ya miliyoni n'igice y'amafaranga y'u Rwanda. Ntabwoa ri ubwa mbere aba bantu bacukuru njye baranyereje niko navuga, nigeze no kuganirira abantu mbabwira ko niba hari ikintu gihugu ni ugufata umujura ucukura.'

    Abaturage twaganiriye nabo bashimangira ko ikibazo cy'ubujura gihari kandi ko kigenda gifata indi ntera.

    Umwe ati 'Dufite ikibazo cy'ubujura buri munsi umuntu arataka banshikuje agakapu,buri munsi inzu bayipfumuye. Umuturage yihahiye akagurube ke akaguze 30.000 Frw agiye korora, arakoroye kageze mu 80.000 Frw  agiye kwiteza imbere, wowe wiriwe urera amaboko wirukanga mu misozi  ugenda mu mihanda uraje ya ngurube urayitwaye. Ndamutse ngufashe mbifitiye uburenganzira n'akaboko nagahina leta ikankurikirana nyuma.'

    Undi ati 'Ntabwo umuntu wagiye mu kiyede yagaruka ngo aze yananiwe ngo abone umwanya wo gufungura ya nzu, ahubwo umutekano wicwa n'aba Banyeondo, kubera ko barahiriwa bazi amakuru. Baba baraye n'irondo baba bazamuka bamanuka, ni gute ingufuri yacika iserile bakayivanamo , bagatwara imashini zigera kuri 7? '

    Aba baturage barasaba inzego z'umutekano kubafasha gukenura iki kibazo mu bundi buryo, kuko irondo ry'umwuga ryananiwe guhashya aba bajura.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera, ahumuriza abaturage avuga ko bafashe ingamba zo gushakisha aba bajura ndetse anasaba abaturage gutangira amakuru ku gihe, kugira ngo abo bajura bafatwe.

    Ati 'Reka tubanze tubwire abajura bari bukurikire iyi nkuru aho bari[…] ubitekereza ku giti cya atari yabibwira n'undi cyangwa se n'uwabikoze bikamuhira ntafatwe, ntibamutangeho amakuru, akaba yarabikoze mu kwezi gushize, mu cyumweru gishize […] mu gihe azi ko yakoze ibi bikorwa ari muri iki gihugu tukamenya amakuru hakiri kare byihuse,ntaho azaducikira.'

    CP Kabera yunzemo agira ati 'Duhumurize abaturage bose ko ikibazo cy'ubujura kivugwa cyangwa n'ikigaragara ko polisi yagihagurukiye.'

    CP Kabera yavuze ko muri Werurwe 2023, Polisi y'Igihugu yabonye ubutumwa 30 kuri Twitter buvuga ibijyanye n'ubujura.

     Abari banditse ubwo butumwa, basabwe nimero kugira ngo batange amakuru arambuye ariko muri bo 11 nibo bazitanze.

     Ashishikariza n'abandi kugira uwo muco wo gutanga amakuru.

    Eminente UMUGWANEZA

    The post Bahangayikishijwe n'ikibazo cy'ubujura mu bice bitandukanye by'igihugu appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/04/17/bahangayikishijwe-nikibazo-cyubujura-mu-bice-bitandukanye-byigihugu/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=bahangayikishijwe-nikibazo-cyubujura-mu-bice-bitandukanye-byigihugu