Blog

  • Gabriel Jesus yavuze icyo Arsenal yakora kugira ngo itware igikombe #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w'ikipe ya Arsenal Gabriel Jesus yavuze ko iyi kipe yabo igomba gukoresha imbaraga zingana mu minota 90 niba ishaka guhatanira igikombe cya Premier League.

    Uyu mukinnyi yabigarutseho nyuma yo ksishyurwa ibitego bibiri yari yabanje gutsinda kuri iki cyumweru bakarangira inganyije na West Ham United ibitego 2-2.

    Ikipe ya Arsenal yanjiye mu mukino hakiri kare kandi igaragaza ko ishaka kugumana ikinyuranyo cy'amanota atandatu hagati yayo na Manchester City ariko yaje kugabanya imbaraga irishyurwa

    Jesus yafunguye amazamu ku munota wa karindwi,hanyuma bidatinze Martin Odegaard ashyiramo igitego cya kabiri nyuma y'iminota itatu.

    Icyakora, Arsenal yahise itakaza imbaraga maze Wetham igaruka mu mukino byatumye Said Benrahma na Jarrod Bowen bayishyura ibyo bitego.

    Bukayo Saka yahushije penaliti igice cya kabiri kigitangira bituma Arsenal igabanya amahirwe yari ifite yo gusiga Manchester City aho amanota yayirushaga yavuye kuri atandatu hasigara amanota ane kandi ifite umukino itarakina kongeraho ko izakira Arsenal kuwa 26 Mata.

    Ikipe ya Arsenal nanone yari iherutse gutsinda Liverpool ibitego 2-0 hakiri kare mu mukino wabahuje ariko nyuma irarangara birangira yishyuye.

    Jesus yabwiye urubuga rwa Arsenal ati: “Na none,amanota aatu yari mu biganza byacu”.Umukino ni iminota 90, ntabwo ari 20,uyu munsi,yabaye iminota 30. Nk'ikipe, tugomba kuzamura urwego tugasubira ku mahame yacu.

    “Twese tuzi imbaraga zacu, tuzi icyo dushobora gukora. Aho dushaka gusatira uwo duhanganye, mu minota 10 kugeza kuri 20 twakoze neza cyane, nyuma y'aho twamanuye urwego kandi ibyo ntibikwiriye igihe ushaka kurwanira igikombe. “

    Ku wa gatanu, Arsenal uzaba yakiriye Southampton mbere yo gusura City,ku wa kabiri ku ya 26 Mata.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/gabriel-jesus-yavuze-icyo-atsenal-yakora-ngo-itware-igikombe

  • Dore amafunguro 6 y'ingenzi waha umwana ugitangira kurya akamufasha kugeza ashaje #rwanda #RwOT

    1.Amafi

    Kuva umwana yujuje amezi 6 ashobora kugaburirwa amafi cyangwa injanga. Amafi gusa waba uretse kumuha ayo mu Nyanja ngari kuko akunze kubamo umunyu na mercure nyinshi iyi ikaba yadindiza urwungano rw'imyakura. Gusa amafi wayamuha aseye cyangwa se yumishijwe ugasya ukajya uvanga ifu yayo mu byo kurya bye.

    Amafi ni isoko nziza ya poroteyine arizo zubaka umubiri, akabamo vitamin n'imyunyungugu. Abonekamo kandi ibinure bya omega-3 bifasha umwana gukura mu bwonko n'imitekerereze.

    Jya wibuka gukuramo amahwa yose kandi uteke ifi zishye neza.

    Gusa kuko amafi ari mu byo kurya bishobora gutera ubwivumbure, yamuhe ukwayo urebe niba nta bwivumbure ayagiraho.

    2.Imboga

    Umwana utangiye kurya ni byiza kumugaburira imboga zinyuranye kandi kenshi kuko bizatuma akunda imboga nanakura.

    Imboga zimuha vitamin zinyuranye, imyunyungugu na fibres. Ibi bimufasha mu gukura ndetse no kumurinda indwara zinyuranye kandi fibre zimufasha mu igogorwa bityo ntagire ikibazo cyo kwituma

    Ikindi kandi imboga kuba ziri mu mabara anyuranye bituma ifunguro zirimo rigira ibara runaka nabyo bigatuma umwana agira ubushake bwo kurirya.

    Gusa imboga ntizihuza icyanga, hari izo uzamugaburira ubone araciriye, izindi ukabona ariye ashishikaye. Numugaburira agacira ntuzahatirize ngo umugaburire ku ngufu, ahubwo ube umuretse ho iminsi wongere umugaburire za mboga yari yanze, kugeza byibuze ugerageje inshuro 8. Nizigera atarakunda iryo funguro urindire byibuze atangire gufata ifunguro ry'abakuru (byibuze yujuje umwaka) azihitiramo.

    3.Ibishyimbo

    Ibishyimbo ni urugero rwiza rw'ibimera bikungahaye ku ubutare na poroteyine. Si ibyo gusa kuko binabonekamo indi myunyungugu na za vitamin ndetse niba umwana atabasha kubona ibikomoka ku matungo nk'amafi n'inyama, kumugaburira ibishyimbo ntako bisa.

    Uretse kandi ibishyimbo wanamugaburira ubushaza bwaba bwuye cyangwa urunyogwe, kuko nabwo bumuha intungamubiri zihagije.

    Mu kubimuha ariko bivange n'imboga kugirango bifashe umubiri we kubigogora no gukuramo intungamubiri kuko vitamin C iboneka mu mboga ifasha umubiri wawe gukamura ubutare buri mu bishyimbo.

    4.Inyama y'inkoko

    Inyama y'inkoko ifite umwihariko wo kuba idatukura bityo bikaba biyigira inyama nziza yo guha umwana utangiye kurya.

    Iyi nyama ikize kuri poroteyine, ikabamo ubutare na zinc. Ndetse hanabonekamo vitamin D. Umwana ugejeje amezi 6 cyangwa 7 ubutare yavukanye butangira kugabanyuka bikaba byiza kubwongera binyuze mu byo umugaburira.

    Gusa ntuzamugaburire inkoko z'ibituburano ahubwo inkoko nziza ni zimwe zitunzwe no gutora, zitagaburirwa ibyo mu nganda.

    Kimwe n'amafi inyama z'inkoko nazo urazisya, kuko umwana aba atarabasha guhekenya neza.

    Uko akura ushobora kongeramo inyama z'inka cyangwa ihene, ukibuka kuziteka neza zigashya.

    5.Amashereka

    Nubwo umwana watangiye kumuha ifashabere, ibuka ko Atari insimburabere. Amashereka agomba gukomeza kuba ifunguro rye rikuru kandi akayabona kenshi gashoboka. Niba atonka akaba ahabwa ibisimbura amshereka naho wakomeza kubimuha ku gipimo cyo hejuru.

    Rwose ni byiza kuba warindira umwana akageza umwaka ukabona kumuha amata y'inka, kuko aba amaze kumenyera kurya, kandi inshuro yonkaga zagabanyutse. Naho igihe cyose umwana acyonka kandi ukaba ukibona amashereka ahagije, kumuha amata y'inka si ngombwa.

    6.Imbuto

    Imbuto nazo n'ingenzi ku mwana ugitangira kurya cyane kuko bimuha gukura neza atarwaragurika.

    Uretse no kumwana ugitangira kurya kandi no kubantu bakuru imbuto n'ingenzi ku buzima bwabo kuko zibarinda indwara nyinshi zitandukanye ndetse zigafasha uruhu gusa neza.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/dore-amafunguro-6-waha-umwana-ugitangira-kurya-akamufasha-kugeza-ashaje

  • Dore amakosa atanu ukwiye kwirinda gukora mu rukundo kuko ashobora kugutera kwicuza ubuzima bwawe bwose #rwanda #RwOT

    1.Gufata umukunzi wawe nk'ikigirwamana

    Gukunda umuntu ntibisobanuye kumwegurira ubuzima bwawe bwose ndetse no kumufata nk'Imana usenga. Si byiza ko niba ukunda umuntu ugera aho wumva udakwiye kumubwira amakosa ye kubwo gutinya gutandukana kuko uko ukomeza kumukunda cyane no kumva ko udashobora kubaho utamufite nibyo bishobora kugutera kwicuza cyane kuko mu gihe ataraba umugabo wawe cyangwa umugore wawe ukwiye kumukunda ariko ukanatekereza ko no gutandukana bishoboka cyane ko n'abashakanye hari igihe biba ngombwa.

    2.Kumarana igihe cyose

    Ibi bijya gusa ni ingingo ibanza. Niba umukunzi wawe umurutisha akazi uri mu buyobe. Akazi niko kagufasha kubaho ubuzima bwa buri munsi. Niko kaguha agaciro mu bandi. Mukunde ariko mugihe gikwiriye. Urukundo umukunda ntirugomba kubangamira ibindi. Tugumye kurugero rw'akazi,numuha uyu mwanya ndetse no kukazi bikakuviramo kwirukanwa, nyuma mukaba mwatandukana wabigenza ute? Kora ikintu mugihe cyacyo. Wikwihunza umuryango, inshuti n'abavandimwe ngo ni uko wabonye umukobwa/umuhungu musigaye mukundana wumva wimariyemo. Ejo atazakwanga cyangwa ukabona impamvu ituma mutandukana ukabura byose.

    3.Gukoresha amafaranga y'umurengera

    Abahungu nibo bakunze kugwa muri uyu mutego cyangwa ikosa. Gukunda umukobwa ntibivuze kwirarira no gusesagura. Kumumariraho ibyawe byose sibyo bituma agukunda cyane. Uko ukomeza kumuha no kumuteretesha amafaranga, ageraho akakubona nk'ikigega cyangwa umuterankunga we azajya avomaho aho kukubona nk'umukunzi we.

    4.Kurengera

    Kwirirwa umwandikira ,umuhamagara n'ibindi nkabyo ukarenza urugero sibyiza kuko bishobora gutuma akurambirwa. Genera umwanya buri kintu. Kora imirimo ya buri munsi ikureba. Wikunda ngo urengere ukore n'ibidakorwa. Ibintu iyo bikozwe kurugero rwo hejuru bigira isura mbi.

    5.Gufuha cyane

    Benshi bakunze kuvuga ko gufuhira uwo ukunda ari ingenzi mu rukundo gusa na none gufuha ugakabya bishobora kwangiza ubuzima bwawe bwose na wawundi wafuhiraga ntumubone. Ni byiza ko mu rukundo habaho kwizerana kuko iyo umuntu umweretse ko umwizera nawe agendera ku cyizere cyawe kandi nawe ukabaho ubuzima butuje udahorana umutima uhagaze.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/dore-amakosa-atanu-ukwiye-kwirinda-gukora-mu-rukundo-kuko-ashobora-kugutera

  • Cyusa ari mu byishimo byinshi byo kuzuza inzu y'agatangaza(Amafoto) #rwanda #RwOT

    Abinyujije ku mbugankoranyambaga akoresha Cyusa yagaragaje ko yishimiye intambwe yateye aboneraho no gushimira abantu bose bamufashije kugirango agere aho ageze uyu munsi kandi yishimira.

    Cyusa mubo yashimiye harimo abamuhaye akazi mu bihe bitandukanye, abanyamakuru n'aba Djs bamushyigikira umunsi ku wundi mu bihangano bye ndetse n'abakunzi be avuga ko akesha byinshi abasezeranya ko ibyiza biri imbere.

    ti 'Mfashe umwanya nshimira Imana yo yanshoboje kusa ikivi natangiye ubu nkaba ndi mu nzu yanjye nubatse. Nkanashimira byimazeyo abakunzi banjye n'abampaye akazi muri rusange mwashyize itafari n'isima bikomeza urugendo rwanjye.'

    Amafafoto agaragaza inzu Cyusa yujuje ku Ruyenzi

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/cyusa-ari-mu-byishimo-byishi-byo-kuzuza-inzu-y-agatangaza-amafoto

  • Uganda:Amabati yibwe yabereye minisitiri ukekwa akiziritse ku muhoro #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga wa Leta ya Uganda ushinzwe imari n'igenamigambi, Amos Lugoloobi yitabye urukiko, rutangira kumuburanisha ku byaha akekwaho bifitanye isano no kwiba amabati Perezida Yoweri Kaguta Museveni yari yarageneye abatuye mu gace ka Karamoja.

    Mu mpera z'icyumweru gishize ni bwo uyu Muminisitiri yatawe muri yombi na Polisi ya Uganda.

    Byari nyuma ya mugenzi we Mary Goretti Kitutu ufite mu nshingano akarere ka Karamoja.

    Itabwa muri yombi ry'aba bombi rifitanye isano n'amabati 14,500 Perezida Yoweri Kaguta Museveni yari yarageneye abaturage batishoboye bo mu karere ka Karamoja, gusa birangira aburiwe irengero. Bakekwaho kuba mu bayanyereje.

    Kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Mata ni bwo Minisitiri Lugoloobi yagejejwe imbere y'Urukiko rushinzwe kurwanya ruswa rufite icyicaro mu gace ka Kololo, rutangira kumuburanisha.

    Ni Lugoloobi wagaragaye aririra mu rukiko.

    Uyu Minisitiri imbere y'urukiko yahakanye ibyaha bibiri akekwaho bifitanye isano n'ariya mabati, n'ubwo mu minsi yashize yari yemeye ko hari ayo yakiriye akayifashisha gusakara ikiraro cy'amatungo ye giherereye mu karere ka Kayunga.

    Kugeza ubu abaminisitiri umunani bo muri Guverinoma ya Uganda ni bo bagomba kwitaba Urukiko rushinzwe kurwanya ruswa kubera ariya mabati.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/uganda-amabati-yibwe-yabereye-minisitiri-ukekwa-akiziritse-ku-muhoro

  • Umuhanzikazi yahishuye uko yamaze amajoro menshi adasinzira kubera Cristiano Ronaldo #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa filime akaba n'umuhanzikazi ukomoka muri Espagne, Sonia Monroy yashinje Cristiano Ronaldo wahoze akinira Real Madrid gutuma amara amajoro menshi adasinziriye.

    Monroy, aheruka kuvuga ko yakundaga uyu mukinnyi ukomoka mu gihugu cya Portugal byo gupfa ariko uyu mukinnyi atigeze amukunda.

    Monroy w'imyaka 50 n'umukinnyi wa filime, umuririmbyi, umunyamakuru akaba n'uvuga rikijyana ku mbuga nkoranyambaga.

    Uyu kandi akunze kugaragara muri gahunda nyinshi za Fox Sports.

    Uyu mukinnyi w'amafilime, ufite abamukurikira barenga ibihumbi 667k kuri Instagram, yasobanuye uko yahuye n'uyu mukinnyi w'umupira w'amaguru,Cristiano Ronaldo mbere y'uko akundana n'umunyamideli ukomoka muri Argentine, Georgina Rodriguez mu 2016.

    Yavuze ko uyu wahoze ari umukinnyi wa Manchester United na Juventus yamuganirije bigatuma yizera ko hari ikintu cyabaye hagati yabo.

    Uyu mugore yavuze ko yari yaratwwe umutima n'uyu mukinnyi kugeza ubwo yararaga amajoro menshi adasinziriye kubera kumukunda.

    Mu kiganiro cyitwa 'Socialite' kuri Telecinco,uyu mugore yagize ati: 'Cristiano Ronaldo yatumye mara amajoro menshi ndasinzira. Naramukundaga cyane, ariko… ntibyashoboka nuko inkuru yarangiye. '

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umuhanzikazi-yahishuye-uko-yamaze-amajoro-menshi-adasinzira-kubera-cristiano

  • Buruni: General Bunyoni uherutse kwirukanwa yasatswe iwe murugo #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cy'uyu wa 17 Mata 2023 hatangiye guhwihwiswa amakuru y'uko abapolisi n'abo mu iperereza bari bafite intwaro bagose urugo rwa Gen. Bunyoni, gusa icyari cyahabajyanye nticyari cyakamenyekanye.

    Mu kanya gashize, urubuga SOS Media Burundi rwemeje aya makuru y'uko aba bashinzwe umutekano bagiye mu rugo runini rwa Bunyoni ruherereye mu ntara ya Rutana kurusaka.

    Andi makuru aravuga ko mu rundi rugo rwa Gen. Bunyoni ruherereye muri Gasekebuye mu mujyi wa Bujumbura naho hageze abashinzwe umutekano bagiye kuhasaka, kandi ngo nta wemerewe kwinjiramo cyangwa kurusohokamo.

    Umushinjacyaha Mukuru ngo ni we wohereje aba bashinzwe umutekano nyuma y'aho biketswe ko mu ngo za Gen. Bunyoni haba hahishe amafaranga menshi.

    Ntabwo hamenyekanye icyavuye muri iri saka ndetse n'icyakurikiyeho nyuma yaryo.

    Gen. Bunyoni yakuwe ku mwanya wa Minisitiri w'intebe tariki ya 7 Nzeri 2022. Nyuma y'amezi atatu yambuwe abasirikare n'abapolisi barindaga urugo rwe.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/buruni-general-bunyoni-uherutse-kwirukanwa-yasatswe-iwe-murugo

  • Uko Miss Mutesi Jolly yijejwe ibitangaza n'abatekamutwe by'umushahara wa miliyoni 3 #rwanda #RwOT

    Miss Mutesi Jolly wabaye nyampinga w'u Rwanda 2016 ,yatanze ubuhamya by'ukuntu yatekewe umutwe n'abambuzi bo mui muri Afurika y'epfo bamwizeza ibitangaza mpimbano.

    Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga Nyampinga Jolly yavuze ko umwaka ushize wa 2022 hari abatekamutwe bo muri Afurika y'epfo bamubeshye ko bamufitiye akazi kazajya kamuhemba arenga miliyari 3 ku mwaka mu gihe cy'imyaka itatu ishobora kongerwa.

    Aba bagabo ngo bamubwiraga ko bakeneye umukobwa wo muri Afurika y'Iburasirazuba ufite igihagararo n'isura yatuma bimworohera gukorana n'abanyamerika bagombaga gufatanya aka kazi.

    Jolly usanzwe ari umushabitsi yavuze ko mbere yabanje gushiduka yumva afite amashyushyu ariko umutima uramwangira atangira kubaza inzego zibishinzwe.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/uko-miss-mutesi-jolly-yijejwe-ibitangaza-n-abatekamutwe-by-umushahara-wa

  • Ikibazo cy'ubujura gifitanye isano n'ubushomeri mu rubyiruko-Cladho #rwanda #RwOT

    Imiryango Nyarwanda iharanira Uburenganzira bwa Muntu, Cladho, iravuga ko ubujura bukomeje gufata  intera mu Rwanda, ari ikibazo gifitanye isano  n'ubwiyongere bw'ubushomeri mu rubyiruko no kuba ubuzima mu gihugu burushaho guhenda.

    Hirya no hino mu gihugu, abaturage barataka ubujura.

     Igiteye impungenge hamwe na hamwe amabandi arakomeretse cyangwa akanica.

    Impuzamiryango  iharanira Uburengenzira bwa Muntu mu Rwanda mu mu mboni zayo CLADHOM isanga  ubu bujura bukomeje gufata intera muri iyi minsi bufite isano n'ubwiyongere bw'ubushomeri mu rubyiruko no kuba ubuzima mu gihugu burushao guhenda.

    Bwana Evariste Murwanashyaka ni Umuyobozi muri Cladho.

    Ati 'Bari kwiba bakanica iki ni ikimenyetso gikomeye cy'ubushomri buri mu rubyiruko, zikwiye no guhamagarira Leta gufata ingamba zo kugira icyo  ikora kugira ngo ubushomeri mu rubyiruko bushire, kuko ujya kubona ukabona umwana urangije Kaminuza ejo bundi hari uwibye moto. Kuba rero biri gukorwa n'abana b'urubyiruko rimwe na rimwe bafite n'ubwo bumenyi, ni impuruza kuri Leta kurwanya ubushomeri mu rubyiruko akaba ari n'ikimenyetso cy'ubukene cy'uko abantu nta kintu bafite, nta bushobozi bafite bwo kubaho icyo kiguzi cy'ubuzima gihenz,e nicyo gituma urwo rubyiruko rubura akazi.'

    Mu minsi ishize Polisi y'u Rwanda yavuze ko hari ingamba zikakaye mu guhangana n'ubujura, ivuga ko bwiganjemo insoresore zitagira icyo zikora nk'uko byasobanuwe na CP John Bosco Kabe, umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda.

    Ati 'Hari insoresore zirirwa zifashe mu mifuka hirya no hino, bwakwira zikajya gufata mu mifuka y'abahisi n'abagenzi. Ndagira ngo mbabwire ko ibyo bintu bitemewe.'

    Izi nsoresore zishinjwa kwijandika mu bikorwa by'ubujura, amakuru avuga hamaze igihe za 'Operation' zo kubafata bakajyanwa mu bigo gororamuco hirya no hino mugihugu.

     Gusa  Abaharanira uburengenzira bagaragaza igikwiye gukorwa nyuma yo kubafata.

    Bwana Evariste Murwanashyaka ni Umuyobozi muri Cladho arakomeza.

    Ati ' Icyo Kubarasa cyo ntabwo ari ingamba kuko urabizi ko mu Rwanda igihano cy'urupfu cyo cyavuyeho, uburengenzira bwa muntu ntabwo bwemera kurasa umuntu. Rero bakwiye gufatwa muri ibyo byaha bakabajyana kubagorora, niba ari ugufungwa bagende babafunge bamareyo iyo myaka ibiri cyangwa itatu bitewe n'ibyo bibye baveyo, niba ari abakeneye kugororwa bagende babagorore ariko babagorore koko.'

    Yunzemo agira ati 'Noneho banerebe ngo ni iki cyatumye uyu muntu ajya kwiba? Kuko hari igihe ushobora gufunga umuntu akamara imyaka agafungundwa, ariko iyo utasesenguye impamvu yatumye ajya kwiba ukamufunga, n'ubundi iyo agarutse arongera agakora bya bindi.'

    Uko biri kose ngo umuti urambye w'ikibazo cy'ubujura ni uko Leta yashaka  uburyo bwose bushoboka bwatuma urubyiruko rwinshi, yaba urwize n'urutarize rubona icyo gukora kibyara inyungu.

    Evaritse Murwanashyaka arakomezaabisobanura.

    Ati 'Ubundi kurwanya ubushomeri ni inshingano z'ibihugu, buriya iyo igihugu gifite ubushomeri buri hejuru aba ari ikibazo ku bukungu bw'igihugu. Rero ni inshingano z'ibihugu kurwanya ubushomeri mu rubyiruko gushakisha aho ubushobozi bushobora kuva, no kugira inama bano bana b'urubyiruko bakumva y'uko kwishora mubikorwa by'ubujura kubera ubukene atari cyo gisubizo, ahubwo bagira uruhare mu guhanga ya mirimo ariko Leta ikabunganira.'

    Imibare yavuye mu isesengura ku miterere y'isoko ry'umurimo rikorwa n'Ikigo cy'Ibarurishamibare mu Rwanda, ryakozwe mu gihembwe cya kane cy'umwaka ushize wa 2022, igaragaza ko ubushomeri bukomeje kuzamuka by'umwihariko mu cyiciro cy'urubyiruko, Aho  bugeze kuri 29,7%.

    Ibi bisobanura impamvu guhangana n'ikibazo cy'ubujura bigomba kujyana no kugabanya igipimo cy'ubushomeri, nk'uko abarebera ibintu ahirengeye bibigaragaza.

    Daniel Hakizimana

    The post Ikibazo cy'ubujura gifitanye isano n'ubushomeri mu rubyiruko-Cladho appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/04/17/ikibazo-cyubujura-gifitanye-isano-nubushomeri-mu-rubyiruko-cladho/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ikibazo-cyubujura-gifitanye-isano-nubushomeri-mu-rubyiruko-cladho

  • Ingabo z'u Rwanda zishobora koherezwa muri Benin kurwanya iterabwoba #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa Benin Patrice Talon, bemeje ko ingabo z'u Rwanda zishobora koherezwa muri Benin gufasha iki gihugu kurwanya iterabwoba.

    Ni nyuma y'uko kuwa gatandatu ibihugu byombi bisinye amasezerano y'ubufatanye mu nzego zitandukanye harimo n'ubufatanye mu bya gisirikare.

    Mu kiganiro n'abanyamakuru Perezida Talon yavuze ko niba hari abanyarwanda bakora muri Benin mu rwego rwa gisivile nta cyatuma batanakora mu rwego rwa gisirikare No ku rundi ruhande.

    Perezida Kagame yavuze ko kubera amateka u Rwanda rwaciyemo rwubatse ubushobozi 'bukwiye, bwo gukemura ibibazo bimwe cyane cyane iyo dufatanyije n'ibindi bihugu'.

    Kagame atanga urugero ku buryo bakorana na Mozambique na Centrafrique, yagize ati: 'Ni muri ubwo buryo tugiye gukorana na Benin ku byaba bibera ku mipaka na kure yayo cyangwa ahandi, tureba ku kibazo cy'umutekano mu karere.'

    Amajyaruguru ya Benin yugarijwe n'ibitero by'imitwe yitwaje intwaro iva muri Burkina Faso mu nkubiri y'abarwanyi biyitirira idini ya Islam bakomeje guteza ibibazo mu karere ka Sahel.

    Patrice Talon yavuze ko ubufatanye bwa Benin n'u Rwanda mu bya gisirikare bwanagira inyungu ku mutekano wa Burkina Faso.

    Iby'ubufatanye bwa gisirikare bw'u Rwanda na Benin bwavuzwe guhera mu mwaka ushize, ko Benin yifuzaga ko ingabo z'u Rwanda zijya gufasha izaho kurwanya izo nyeshyamba zitera amajyaruguru.

    Abasesenguzi bamwe bashima ubushobozi, ikinyabupfura n'ubunyamwuga bw'ingabo z'u Rwanda ku rugamba n'umusaruro zatanze muri Centrafrique na Mozambique kugeza ubu.

    Gusa abakuru b'ibihugu bavuga ko iki ari igihe ko Africa ubwayo yishakamo ibisubizo by'ibibazo ifite ishingiye ku bushobozi n'ubufatanye bushoboka hagati y'ibihugu.

    The post Ingabo z'u Rwanda zishobora koherezwa muri Benin kurwanya iterabwoba appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/04/17/ingabo-zu-rwanda-zishobora-koherezwa-muri-benin-kurwanya-iterabwoba/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ingabo-zu-rwanda-zishobora-koherezwa-muri-benin-kurwanya-iterabwoba