Blog

  • Liverpool yaraye ibatije ikipe ya Leeds maze Mohammed Salah yongera kwereka Isi ko ari rutahizamu wo kwibazwaho – YEGOB #rwanda #RwOT

     

    Ikipe ya Liverpool imaze igihe ititwara neza ubwo yakinaga n'ikipe ya Leeds benshi bumvaga ko Liverpool ishobora gutsinda ariko biyigoye gusa ntago ariko byagenze kuko iki ya Liverpool yaje kubatiza Leeds ibitego 6-1.

    Ikipe ya Liverpool itarahiriwe nuyu mwaka w'imikino dore ko itari mu makipe 4 izatabira irushanwa rya Ueafa Champions League gusa iyi kipe nubwo itari mu bihe byiza yagiye itungura benshi kuko yagiye ibasha kwiherarana amakipe maze ikayapfunyikira umuba w'ibitego.

    Ikipe ya Liverpool yabashije gutsinda ikipe ya Manchester United ibitego 7-0 ndetse itsinda ibitego 9-0 ikipe ya Bournemouth ikipe ya Liverpool muri Ueafa Champions League yatsinze ikipe ya Rangers ibitego 7-1 none irongeye inyangira ikipe ya Leeds ibitego 6-1.

    Ibitego bya Liverpool byatsinzwe na Gakpo ku munota wa 35, Mohammed Salah ku munota wa 39 nu wa 64, Jota ku munota wa 52 na 74, Nunez ku munota wa 90 igetego kimwe rukumbi cya Leeds cyatsinzwe na Sinisiterra ku munota wa 47 w'umukino.

    Source : https://yegob.rw/liverpool-yokoze-ibyo-benshi-batacyekanga/

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yasabye Angilikani y'u Rwanda gukomeza ubufatanye mu iterambere ry'abaturage – #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa yatanze ubwo yafunguraga Inama y'Umuryango w'Abangilikani Uharanira gukurikiza Inyigisho za Bibiliya (Global Anglican for Future Conference: GAFCON) iteranye ku nshuro ya kane. Izabera mu Mujyi wa Kigali mu minsi itanu.

    Ni inama yitabiriwe n'Umuyobozi Mukuru wa GAFCON, Musenyeri Dr. Foley Beach; Musenyeri w'Itorero Angilikani ry'u Rwanda, Dr Laurent Mbanda, ba musenyeri b'ibihugu bibarizwa muri GAFCON birimo Nigeria, Kenya, Uganda, ibyo mu Majyepfo y'Isi (Global South) n'ibindi.

    Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente yashimiye abagize GAFCON bahisemo u Rwanda, abereka aho rumaze kugera nyuma yo gutangirira ku busa bitewe n'ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ati 'Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, igihugu cyarasenyutse burundu mu nguni zose, aho twagombaga kutangirira ku busa mu kucyubaka. Igihugu cyahuye n'ibibazo bitandukanye. Twagombaga kugarura umutekano, tukimakaza ubumwe n'ubwiyunge mu Banyarwanda.'

    Yavuze ko igihugu cyishimira umusanzu w'amadini n'amatorero harimo n'Itorero Angilikani ry'u Rwanda mu rugendo rwo kwimakaza ubumwe n'ubwiyunge no kugira uruhare mu bikorwa bigamije guteza imbere igihugu.

    Yerekanye ko abaturage bahanze amaso abo mu iyobokamana kugira ngo bafashe mu kubaka ubuzima bufite icyerekezo, umuryango ukomeye, abana n'urubyiruko bakura mu buryo butanga umusaruro, ibihugu biteye imbere ndetse byimakaza iterambere ridaheza.

    Umwepiskopi mu Itorero Angilikani ry'u Rwanda wo muri Diyoseze ya Karongi mu Ntara y'Uburengerazuba, Rukundo Methode, yavuze ko kwakira iyi nama ari umugisha ku Rwanda, agaragaza ko ibizigirwamo bizibanda ku buryo itorero ryagira uruhare mu gukemura ibibazo bihangayikishije Isi.

    Ati 'Hamwe n'inama tuzajya dufatanyije, bizadufasha kongera imbaraga mu bijyanye n'uko twakoraga ivugabutumwa, ribe irifasha umuryango Nyarwanda mu kubona ibisubizo by'ibibazo uhura na byo.'

    Mu minsi ishize Amatorero Angilikani yo mu bihugu binyamuryango bya GAFCON yitandukanyije burundu na Diyoseze ya Canterbury ibarwa nk'Icyicaro gikuru cy'Itorero Angilikani ry'u Bwongereza.

    Ibi byanatumye iyi diyosezi ititabira iyi nama, Rukundo akavuga ko kutaza bishobora kuba byaratewe n'ibyo bibazo.

    Ati 'Ikiduhuza nk'abakirisitu ni Bibiliya. Bibiliya n'umuco w'abantu bisa n'ibihora birwana. Iyo bimeze bityo twemera ibyo Bibiliya yigisha. Iyo wowe rero ufashe abahuje ibitsina ukabaha umugisha. Ukibaza uti ibyo bivuze iki biraganisha he. Icyo ni kimwe mu byatumye batitabira.'

    Ubwo GAFCON yitandukanyaga na Canterbury, Umuyobozi wayo , Musenyeri Dr. Foley Beach, yagaragaje ko uwo mwanzuro wafashwe n'Itorero Angilikani ry'u Bwongereza ari ukugaragaza ko ubutinganyi bwemewe mu buzima bwa buri munsi bw'iri torero.

    Ni ibintu we yabonaga nko gutenguhwa kuko bari bizeye ko rizahagarara ku kuri rikareka guha urwaho icyaha.

    Yagaragaje ko bijyanye no gufata iyi myanzuro, umubano wa GAFCON n'amatorero abarizwa mu gisa n'inteko rusange y'amatorero Angilikani ku Isi wangiritse cyane kuko batakiri mu murongo umwe wo kubwiriza ubutumwa bwiza, yemeza ko n'iry'u Bwongereza baza kurifatira imyanzuro vuba.

    Ubwo hatangizwaga Inama ya Kane mu Rwanda, Dr. Foley Beach, yavuze ko Imana ihamagarira abo mu Itorero Angilikani kwihana, ikabasaba kongera kwiyunga, kuvuka no kwita ku bandi.

    Iyi nama yitabiriwe n'abarenga 1300 baturutse mu Matorero Angilikani yo mu Isi, izafasha kurushaho gukomezanya mu byo kwizera no kurushaho guterana ishyaka mu gukomeza ubutumwa bwa Kirisitu.

    GAFCON ya mbere n'iya gatatu zabereye i Yeruzalemu, iya kabiri ibera i Nairobi muri Kenya. Yari imaze imyaka irenga ibiri itaba kubera Covid-19.

    Kuri iyi nshuro bahisemo u Rwanda kuko ari igihugu cyoroshya byinshi birimo kubona visa kuko umuntu ayibona ageze ku kibuga cy'indege, umutekano uharangwa, itumanaho riteye imbere, urugwiro mukwakira abarugana n'ibindi.

    Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yerekanye ko mu kongera kubaka u Rwanda haherewe ku busa ariko ubu rumaze gutera intambwe ishimishije

    Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yasabye Itorero Angilikani ry’u Rwanda gukomeza gufatanya na Leta mu kwimakaza ingingo y’ubumwe n’ubwiyunge

    Ubwo Umuyobozi Mukuru wa GAFCON, Musenyeri Dr. Foley Beach, yakiraga abitabiriye inama iteraniye i Kigali

    Inama zaherukaga zabereye i Yeruzalemu, Nairobi muri Kenya mbere y’u Rwanda

    Buri torero ry’abanyamuryango muri GAFCON ryahagarariwe i Kigali

    Abayoboke b’amatorero ya Angilikani bitabiriye Inama ya GAFCON ari benshi

    Iyi nama ihurije hamwe abanyamuryango ba GAFCON izamara iminsi itanu ibera mu Rwanda. Izigirwamo uko Itorero Angilikani ryagira uruhare rufatika mu gukemura ibibazo Isi ifite

    Abo muri Uganda, Kenya, Nigeria, Amerika, bose bitabiriye Inama ya GAFCON

    Abarenga 1300 bitabiriye Inama rusange ya GAFCON i Kigali

    Abitabiriye inama ni abo mu Matorero Angilikani yo mu bihugu bitandukanye by’Isi

    Abayobozi batandukanye ba GAFCON bari kumwe na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente mu gutangiza ku mugaragaro Inama ya Kane ihuza amatorero Angilikani ku Isi

    Uhereye iburyo ni Umunyamabanga Mukuru wa GAFCON, Ben Kwashi; Musenyeri Dr Laurent Mbanda; Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard n’Umuyobozi Mukuru wa GAFCON, Foley Beach mu ifoto y’urwibutso

    Umwepisikopi w’Itorero Angilikani ry’u Rwanda muri Diyosezi ya Karongi, Rukundo Methode, yagaragaje ko iyi nama izigirwamo byinshi bigamije gukemura ibibazo by’abaturage

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-intebe-dr-ngirente-yasabye-angilikani-y-u-rwanda-gukomeza

  • Ngororero/#Kwibuka29: Minisitiri Dr Bizimana avuga ko ntawe ukwiye kwingingirwa gutanga amakuru y'Abatutsi bishwe #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana yasabye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kudakomeza kwinginga abafite amakuru y'ahajugunywe imibiri y'abishwe ngo bayatange. Yibukije abafite ayo makuru ko kuyatanga ari inshingano bafite badakwiye guhatirizwa.

    Minisitiri Dr Bizimana, ibi yabigarutseho ubwo hibukwaga ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, hanashyingurwa imibiri isaga 30 mu rwibutso rw'i Nyange, aho Padiri Seromba yabasenyeragaho Kiriziya ya Paruwasi Nyange muri Mata 1994.

    Yagize ati' Mukomeze kwihangana mwebwe abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda. Ni amateka mabi ashaririye akomora imizi ku macakubiri, ariko na none ntaho twahungira aya mateka yanyujijwemo abacu, nta nubwo dukwiye gukomeza gutakambira abagifite amakuru y'Ahajugunywe abacu nyuma yo kwicwa n'Interahamwe. Ni inshingano za buri Munyarwanda wese mu gutanga aya makuru badahatirijwe'.

    Akomeza yibutsa abafite amakuru ko bafite inshingano zo kuyatanga badahatirijwe, ahubwo bakabikora bafasha abarokotse batarabona imibiri y'ababo bishwe bakajugunywa ahatazwi. Abibutsa kandi ko kubikora ari ugusigasira amateka y'Igihugu adashobora guhungwa n'abanyarwanda bayaciyemo.

    Ati' Niba ufite aya makuru ukaba ukinangiye umutima udashobora kuyatanga uragirira nabi abarokotse bagifite intimba yo kutamenya irengero ry'ababo. Ntidukwiye gukomeza kubona imibiri ari uko hagiye gukorwa umuhanda cyangwa ibindi bikorwaremezo bitandukanye. Iyo utanze aya makuru atuma abarokotse baruhuka, ariko tunibuka ko aya mateka yacu dukwiye kuyakira tukayasigasira kuko ni ayacu twebwe nk'Abanyarwanda twayanyuzemo'.

    Mu buhamya bwatanzwe na Kamanzi Innocent, avuga ko ubwo amakuru y'Indege yari itwaye uwari Perezida wa Repuburika y'U Rwanda Habyarimana Juvenal yahanurwaga, inama zo kwica abatutsi zahise zitangira gukorwa i Nyange. Asaba ko amateka y'abatutsi bishwe n'abari abaturanyi adakwiye gupfukiranwa n'uwariwe wese.

    Mukakarangwa Joyeuse, warokotse avuga ko Jenoside yabaye afite imyaka 10, ko bari bafite umuryango w'abantu 7 ariko barokotse ari 3. Avuga ko mu gihe cyo gushyingura habonetse bakuru be ariko ababyeyi be batigeze baboneka. Ahorana icyizere ko wenda azababona. Gusa avuga ko kudashyingura uwawe n'iyo hari umubiri ubonetse ahantu runaka ujyayo kureba ugirango nibo babonetse.

    Uwizeye Jean de Dieu wo muri Association Modeste et Innocent (AMI) watanze ikiganiro ku mateka ya Jenoside n'uburyo amacakubiri yabibwe mu banyarwanda agahabwa intebe kugeza ubwo ahitanye Abatutsi batabarika muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yasabye ko abantu bakwiye kwatura bagatanga amakuru yaherwaho hubakwa amateka mashya kuko abayafite kuguma binangira ntacyo bizabamarira. Avuga kandi ko benshi mu banyarwanda baba abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi cyangwa abayigizemo uruhare bose bafite ibikomere kandi bigenda byigaragaza.

    Umunyamabanga w'Umuryango uharanira inyungu z'Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, Ing. Niyitanga Irene avuga ko kuterekana ahajugunywe imibiri y'Abatutsi bishwe muri Jenoside ari ugukomeza gutoneka ibikomere by'abatarabona ababo bishwe. Yibutsa ko ushyinguye uwe, intimba n'agahinda bigabanuka.

    Tariki 16 Mata, nibwo hibukwa abatutsi bagera ku 2,000 bishwe ubwo bari bahungiye kuri Kiliziya Gatorika ya Paruwasi ya Nyange mu cyahoze ari Komini Kivumu yari muri Perefegitura ya Kibuye.

    Padiri Seromba Athanase yatumije imashini ya Tingatinga, ategeka ko isenya kiliziya yari yuzuyemo Abatutsi bahunze interahamwe baziko bazaharokokera. Tingatinga yasenyaga kiliziya ari nako abajandarume n'abapolisi bateraga za gerenade mu kiliziya, abashatse guhunga Interahamwe zikabatera amabuye cyangwa abajandarume bakabarasa. Icyo gitero cyishe abatutsi bagera ku 2,000. Uyu Padiri Seromba yakatiwe imyaka 15 nyuma arayijurira ahabwa igifungo cya burundu, afungiye mu Gihugu cya Benin.

    Uru rwibutso rw'I Nyange, ruruhukiyemo imibiri 7,850 y'Abatutsi bishwe guhera mu 1990 kugera muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka w'1994.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/2023/04/17/ngororero-kwibuka29-minisitiri-dr-bizimana-avuga-ko-ntawe-ukwiye-kwingingirwa-gutanga-amakuru-yabatutsi-bishwe/

  • Umujyi wa Kigali wagaragaje ingamba zo guhangana n'ibiza – #rwanda #RwOT

    Ni ibyo yatangarije mu kiganiro n'abanyamakuru cyo kuri uyu wa 17 Werurwe 2023, cyagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo izo guhangana n'ibiza, imyubakire n'ibindi.

    Mu mezi atatu ashize hagiye hagarara ibikorwaremezo birimo inzu zagiye zisenywa n'imvura nyinshi mu bice bitandukanye by'igihugu.

    Meya Rubingisa ati 'Birasaba rero ko dukomeza gukaza ingamba zo gukumira no kwirinda ibyo biza ari byo tunasaba buri wese cyane cyane nko kuburira abantu batuye mu nzu ziri mu bice by'amanegeka.'

    'Hari abo twibutsa kuzirika ibisenge kugira ngo imvura n'umuyaga bitabitwara. Ni gahunda iriho imaze igihe, dukomeza kwibutsa.'

    Mu bice by'ibishanga birimo icya Ruliba, Kabuye, Gahanga n'ahandi ahari imyaka yagiye yangirika ndetse n'amazi menshi aturuka ku misozi nka Rebero agasenya ibikorwaremezo n'inzu z'abaturage.

    Yavuze ko ibi byashakiwe umuti aho 'Bimwe mu bisubizo dufite rero ni ukugira ngo tunoze inzira z'amazi ndetse no gukora imihanda tugakomeza gukora inzira z'amazi zitangije ibikorwaremezo ariko zitangije n'imitungo y'abaturage.'

    Mu ntangiriro za Gashyantare 2023, hari abantu 10 bapfuye n'abandi 36 bakomerekeye mu mpanuka y'ubwanikiro bw'ibigori buherereye mu Kagari ka Gasagara mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo.

    Umujyi wa Kigali utangaza ko uretse abo bantu 10 baherutse kugwirwa n'ubwanikiro bakahasiga ubuzima, hari n'abandi barindwi batwawe n'imyuzure yatewe n'imvura nyinshi.

    Meya Rubingisa ati 'Ingamba rero dufite zo gukumira ibiza muri iyi minsi, ni ugukomeza ubwo bukangurambaga mu baturage, haba mu nama tugirana nabo, mu itangazamakuru n'ahandi.'

    Umujyi wa Kigali ugaragaza ko izindi ngamba zishobora gufasha mu kwirinda ibiza n'ingaruka zizana nabyo ari ukwirinda imyubakire y'akajagari.

    Umujyi wa Kigali wagaragaje ko hari ingamba zo guhangana n’ibiza by’umwihariko muri iki gihe cy’imvura


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umujyi-wa-kigali-wagaragaje-ingamba-zo-guhangana-n-ibiza

  • Perezida Kagame yakiriwe na Col Mamadi Doumbouya muri Guinée – #rwanda #RwOT

    Umukuru w'Igihugu yageze mu Mujyi wa Conakry muri Guinée avuye muri Guinée-Bissau. Uruzinduko ari kugirira muri ibi bihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika yarutangiriye muri Bénin aho we na Madamu Jeannette Kagame bayisuye ku wa 15-16 Mata 2023.

    Ibiro by'Umukuru w'Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko akigera muri Guinée uyu munsi yakiriwe na Colonel Mamadi Doumbouya.

    Perezida Kagame yagiriye uruzinduko rw'akazi muri iki gihugu kiyobowe mu buryo bw'inzibacyuho kuva mu 2021; biteganyijwe ko izarangira mu 2024.

    Colonel Mamadi Doumbouya uri ku butegetsi, yabufashe ahiritse Alpha Condé wayoboye Guinée kuva mu 2010 kugera mu 2021. Yakuweho amaze gutsindira manda ya gatatu itari yemewe n'Itegeko Nshinga.

    Uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Guinée rugamije gushimangira umubano usanzwe hagati y'ibihugu byombi ndetse n'ubushake bwabyo mu kurushaho gukorana mu nzego zirimo iz'ubukungu, umutekano, ubuhinzi, ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro n'umuco.

    Byitezwe ko abakuru b'ibihugu byombi bagirana ibiganiro byihariye bigaruka ku ngingo z'umubano uhuriweho no kurushaho kuwushimangira.

    Perezida Kagame yasuye Guinée nyuma y'uko mu Ukwakira 2022, yakiriye mu biro bye, Minisitiri w'Ikoranabuhanga w'iki gihugu, Ousmane Gaoual Diallo, wamushyikirije ubutumwa bwa Perezida Col Mamadi Doumbouya.

    Yaherukaga gusura iki gihugu muri Guinée muri Mata 2017 ubwo yari yitabiriye Inama y'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU.

    Mbere yari yasuye iki gihugu muri Werurwe 2016. Icyo gihe yakiriwe mu buryo budasanzwe i Conakry, abaturage bamuha ikaze ndetse hari aho na we yagaragaye agenda n'amaguru abasuhuza.

    Yanambitswe umudali w'icyubahiro uruta indi muri Guinée, uzwi nka 'Grand Croix', kubera ibikorwa by'ubutwari yagaragaje.

    Repubulika ya Guinée iherereye mu Burengerazuba bwa Afurika. Abaturage ba yo bajya kungana n'ab'u Rwanda kuko mu 2013 bari miliyoni 13,53. Abagituye bakoresha Igifaransa mu gihe ifaranga ryabo ari iry'imbere mu gihugu rizwi nka 'Guinean Franc'.

    Guinée ikora ku Nyanja ya Atlantic. Inazwi ku kugira amashyamba arimo ibiti n'inyamaswa zo mu misozi nk'inguge. Ni igihugu gikungahaye ku birombe bicukurwamo ubutare, zahabu na diamant.

    Perezida Paul Kagame watangiye uruzinduko rw’akazi muri Guinée yakiriwe na Colonel Mamadi Doumbouya

    Aba bombi byitezwe ko bagirana ibiganiro bigamije kunoza umubano uhuriweho n’u Rwanda na Guinée

    Perezida Paul Kagame na Colonel Mamadi Doumbouya ubwo haririmbwaga indirimbo zubahiriza ibihugu byombi

    Perezida Kagame yakiriwe mu cyubahiro gikwiye Umukuru w’Igihugu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriwe-na-col-mamadi-doumbouya-wa-guinee

  • Nkukurire agahu ku nnyo! Mukobwa wumvishe ko intanga ngabo zituma ugira ikibuno kinini cyane? Menya ukuri ntukagendere mu kigare – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hanze aha abantu benshi bavuga ko intanga ngabo iyo  zigeze mu mukobwa zituma atangira kuzana amabano gusa sibyo.

    Mukobwa ntihazagire ugushuka ngo muryamane kugira ngo uzane amabuno.

    Abahanga mu by'ubuvuzi bemeza ko nta kintu na kimwe intanga ngabo zifasha mu kugira ikibuno kinini.

    Nk'ibisanzwe umumaro wazo ni ugutuma umugore asama ndetse hari indi mimaro ariko yo biterwa n'umubiri zagiyemo.

    Source : https://yegob.rw/nkukurire-agahu-ku-nnyo-mukobwa-wumvishe-ko-intanga-ngabo-zituma-ugira-ikibuno-kinini-cyane-menya-ukuri-ntukagendere-mu-kigare/

  • Kwa pasiteri nta mikino! Karongi ubukwe bwahagaritswe ku munota wa nyuma kubera ibyo inkumi n’umusore bakoze – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu karere ka Karongi mu murenge wa Rubengera haravugwa inkuru y'ubukwe bw'umusore n'inkumi biteguraga kurushinga bwahagaritswe igitaraganya n'ubuyobozi bw'Itorero ADEPR muri uyu murenge kubera ko aba bombi bakoze imibonano mpuzabitsina mbere y'igihe bituma umugeni atwita.

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Mata 2023, nibwo uyu mukobwa wo mu karere ka Karongi yagombaga gusezerana imbere y'Imana n'umusore wo mu Mujyi wa Kigali.

    Kuwa Gatanu tariki 14 Mata 2023, buri buke ubukwe buba, ubuyobozi bw'itorero bwapimishije uwo mugeni busanga aratwite buhita buhagarika ubwo bukwe ngo kuko batasezeranya umuntu utwite ngo kuko aba yarakoze icyaha.

    Gusa ariko umusore akimara kubona ADEPR yanze kumushyingira, yashatse umupasiteri wo mu rindi dini arabasezeranya ubukwe burataha.

    Source : https://yegob.rw/kwa-pasiteri-nta-mikino-karongi-ubukwe-bwahagaritswe-ku-munota-wa-nyuma-kubera-ibyo-inkumi-numusore-bakoze/

  • Perezida Kagame yambitswe umudari w'icyubahiro na mugenzi we wa wa Guinée-Bissau #rwanda #RwOT

    Perezida wa Guinée-Bissau, Umaro Sissoco Embaló yambitse Perezida Kagame umudari uzwi nka 'Amílcar Cabral Medal', ukaba ari umudari w'icyubahiro muri iki gihugu.

    Uyu mudari ukaba uhabwa abakuru b'ibihugu by'inshuti za Guinea-Bissau.

    Perezida Kagame yageze muri Guiné Bissau kuri uyu wa 17 Mata,aho yakiriwe na mugenzi we Perezida Umaro Sissoco Embaló.

    Abayobozi bombi bagiranye inama mu muhezo mbere yo gukomeza ibiganiro bigaruka ku mubano w'u Rwanda na Guinée-Bissau hagati y'intumwa zihagarariye ibihugu byombi.

    Ibihugu byombi biragirana amasezerano y'ubufatanye bwo gukuriraho visa abaturage b'ibihugu byombi.

    Perezida Kagame kandi azasura inzu ndangamateka y'intwari z'igihugu muri Guinée-Bissau, yashyiriweho kuzirikana ubutwari bwa Amílcar Lopes da Costa Cabral, umwe mu barwanyije cyane ubukoloni muri Afurika na João Bernardo “Nino” Vieira wabaye Perezida wa Guinée-Bissau kuva mu 1980 kugeza mu 1999 no mu 2005 kugeza mu 2009.

    U Rwanda na Guinée-Bissau bifitanye umubano w'igihe kirekire, aho bisanganywe amasezerano mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi, uburezi, ubukerarugendo n'ubwikorezi bw'indege.

    Perezida Kagame azakomereza uruzinduko rwe muri Guinée Conakry ku butumire yagejejweho na mugenzi we, Col Mamadou Doumbouya.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/perezida-kagame-yambitswe-umudari-w-icyubahiro-na-mugenzi-we-wa-wa-guinee

  • Hagiye kuzanwa Bus zikoresha amashanyarazi… – #rwanda #RwOT

    Mu mpera z'iyi weekend, abanyeshuri bo muri Kaminuza ya UTAB bari basoje amasomo bagiye mu biruhuko bahuye n'ikibazo cyibura ry'imodoka. Byatumye hari abasubika ingendo ku wa Gatandatu mu gihe biteguraga gusanganira imiryango yabo.

    Ibi bikomeje kugaragara mu gihe Umujyi wa Kigali, ugenda utangaza ingamba zinyuranye mu gukemura burundi ikibazo cyo gutwara abantu muri Kigali.

    Inzego zinyuranye zibazwa kuri iki kibazo imbere y'itangazamakuru. Ubwo yari mu Nama y'Igihugu y'Umushyikirano, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ibikorwa Remezo, Uwase Patricie, yavuze ko mu gukemura iki kibazo bagiye kongera imodoka zitwara abagenzi 300 mu mihanda itandukanye yo mu Mujyi wa Kigali.

    Yavuze ati 'Mu gihe kidatinze, mu Mujyi wa Kigali by'umwihariko turaba twongereyemo imodoka zirenga 300, hanyuma n'ibindi bibazo bitandukanye, nka Nyabugogo, iyo uhageze urabibona ko ni yo gare nini ihurirwamo n'imodoka zijyana abantu hanze y'igihugu na hano muri Kigali, turi kwiga inyigo irangiye twabitandukanya, ndetse naho tukahatunganya bijyanye n'igihe tugezemo, ku buryo n'uwajya muri iyo gare yasanga ikora neza ku buryo bukwiriye.'

    Ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko, yakira indahiro ya Perezida wa Sena, Dr Kalinda François Xavier, Perezida Kagame yasabye ko ikibazo cy'imodoka zitwara abagenzi gihabwa umurongo uhamye kandi ukwiye kugirango abaturage boroherwe n'ingendo mu bihe bitandukanye.

    Umujyi wa Kigali wagaragaje ko hari iki gukorwa mu gukemura iki kibazo:

    Mu kiganiro n'itangazamakuru, kuri uyu wa Mbere tariki 17 Mata 2023, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa yatangaje ko bongereye mu muhanda imodoka zitwara abagenzi ariko ko zitakemuye ikibazo abaturage bakunze kugaragaza.

    Yavuze ko hakiri ikibazo, kuko hakenewe ‘bus’ zigera kuri 305 zigomba kongerwa mu muhanda, mu rwego rwo gushakira umuti urambye iki kibazo.

    Rubingisa yavuze ko hari ‘Bus’ ziri gushakishwa, ariko ko hari no gutekerezwa kuzana ‘Bus’ zikoreshwa amashanyarazi mu rwego rwo gukemura iki kibazo, no kugabanya ikibazo cy’ibinyabiziga bisohora ibyuka bihumanya ikirere.

    Yavuze ati “Hari izi gushakishwa. Ubundi, gahunda dufite ni ukugirango tuzane izikoreshwa n’amashanyarazi cyangwa se n’izikoreshwa na Mazutu tugende tunagabanya kwangiza ibidukikije cyane cyane imyuka duhumeka.”

    Uyu muyobozi avuga ko iyi gahunda yo gukemura ikibazo cy’imodoka zitwara abagenzi bari gukorana n’inzego zinyuranye zirimo Minisiteri y’Ibikorwa remezo n'Urwego rushinzwe kugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye Igihugu Akamaro (RURA).

    Rubingisa avuga ko mu gukemura iki kibazo kandi hakenewe n’uruhare rw’abikorera, ariko hari ‘n’izo (imodoka) Leta izazanamo.” Ati “Ni gahunda rero tugikomeza.”

    Yavuze ko mu kwitegura izi ‘Bus’ zikoresha amashanyarazi bagiye kubaka ‘station’ z’aho zizajya zifatira umuriro zikoresha.

    Rubingisa avuga ko ibi bijyana n’ubugenzuzi bakoze mu mudoka zitwara abana, mu rwego rwo gukumira impanuka za hato na hato.

    Tuganire: Umuti ukwiye Public transport ni uwuhe?

    Leta yishyurira umugenzi FRW9/km ariko igatinda kuyaha ba nyiri buses. Ubu ibagezemo FRW15B z’amezi 3. Kiri mu bituma imodoka zibura, abagenzi bakumira ku byapa. Gutwara abanyeshuri bizoroha?@a_mukuralinda Leta iteganya iki? pic.twitter.com/hTYs3a5ueV

    — Oswald Oswakim (@oswaki) April 14, 2023

    #Zinduka

    Tuganire kuri public transport

    Gicumbi abanyeshuri kuva muri gare byabaye ingorabahizi.

    Ni nde ugomba kubazwa ingaruka ziterwa no kubura imodoka zitwara abagenzi?

    Umuti ukwiye ni uwuhe?

    Tuganire pic.twitter.com/i5mKr60FHK

    — RadioTv10 Rwanda (@Radiotv10rwanda) April 17, 2023

     

    Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa yatangaje ko mu mudoka bazongera mu muhanda harimo 'Bus' zikoresha amashanyarazi mu rwego rwo kugabanya ibyuka bihumanya ikirere   

    Mu bihe bitandukanye, abatega imodoka bagaragaza ko babangamiwe no kuba batabasha kuzibonera igihe, ugasanga bamaze igihe kinini ku murongo bategereje

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128137/hagiye-kuzanwa-bus-zikoresha-amashanyarazi-mu-gukemura-ikibazo-cyimodoka-zitwara-abagenzi-128137.html

  • Cyaraboze: Umukobwa ufite igitsina kivamo inyo kubera uburwayi akomeje kubabaza abatari bake (AMASHUSHO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mbuga nkoranyambaga zigiye zitandukanye hakomeje gusakara amashusho y'umukobwa uba uryamye ni uko mu myanya y'ibanga ye hari kuvamo inyo.

    Muri ayo mashusho uwo mukobwa aba aryamye yubitse inda ni uko mu myanya ndangagitsina ye hakajya haturukamo inyo nyinshi.

    Ubwo aba aryamye mugenzi we aza kumuhumuriza ndatse akamusaba ko yajya kwa muganga.

    VIDEWO

    Source : https://yegob.rw/cyaraboze-umukobwa-ufite-igitsina-kivamo-inyo-kubera-uburwayi-akomeje-kubabaza-abatari-bake-amashusho/