Blog

  • Biteye agahinda: Umufana yitabye Imana nyuma y’uko ikipe ye yihebeye yatsindwaga na mukeba – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umufana wihebeye ikipe ikomeye cyane mu gihugu cya Tanzania, Yanga, yitabye Imana nyuma y'uko iyi kipe itsinzwe na Simba bahora bahanganye.

    Jane wari utuye mu karere ka Chalinze  mu ntara ya Pwani, yitabye Imana ubwo ikipe yafanaga ariyo Yanga yarimaze gutsindwa na Simba.

    Uyu mufana wari uri gukurikira uwo mupira yahise agira ikibazo cy'umutima bizwi nka Presha,  ahita yikubita hasi yitaba Imana, nyuma y'uko Yanga SC itsinzwe Igitego cya kabiri.

    Source : https://yegob.rw/biteye-agahinda-umufana-yitabye-imana-nyuma-yuko-ikipe-ye-yihebeye-yatsindwaga-na-mukeba/

  • Inkuru mbi yatashye mu mitima y’abakunzi ba muziki ku Isi hose – YEGOB #rwanda #RwOT

    Inkuru mbi yatashye mu mitima y'abakunzi ba muziki ku Isi hose aho byamenyekanaga ko umucuranzi wakunzwe mu myaka yashize yitabye Imana.

    Umucuranzi wakunzwe cyane kuri Piano, Jamal Ahmad yitabye Imana ku myaka 92.

    Uyu umunyabigwi yitabye Imana ku cyumweru tariki ya 16 Mata 2023.

    Amakuru y'urupfu rw'uyu mucuranzi, yemejwe n'umukobwa we, Sumayah aho yavuze ko yazize kanseri ya Prostate.

    Source : https://yegob.rw/inkuru-mbi-yatashye-mu-mitima-yabakunzi-ba-muziki-ku-isi-hose/

  • Itako ryose hanze! Mu gakanzu kagaragaza ikimero cya Frida Kajala ari muri Zanzimbar ahari kubarizwa na Bruce Melodie ndetse na Harmonize bahoze bakundana – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umushabitsi Frida Kajala yagaragaye mu mwambaro ugaragaza itako rye, ari mu birwa bya Zanzimbar ahari kubarizwa n'uwahoze ari umukunzi we Harmonize ndetse na Bruce Melodie.

    Ni amafoto Frida Kajala yasangije abamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram, avuga ko yayifotoje Zanzimbar.

    Aha Zanzimbar Bruce Melodie na Harmonize bo bahari mu rwego rwo gufata amashusho y'indirimbo bakoranye.

    Reba amafoto aho hasi….

    Source : https://yegob.rw/itako-ryose-hanze-mu-gakanzu-kagaragaza-ikimero-cya-frida-kajala-ari-muri-zanzimbar-ahari-kubarizwa-na-bruce-melodie-ndetse-na-harmonize-bahoze-bakundana-amafoto/

  • Nta kiryoha nkabyo, dore ibyiza byo kuryamana n’umugore uri mu mihango – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abenshi ntabwo bazi ko kuryamana n'umugore uri mu mihango hari icyo byongera ku byiyumviro byabo bombi.

    Abenshi bakunze kuvuga ko ari umwanda ndetse ntanubwo babikunda kubikora ariko abamenye ibanga babikora ubudasiba.

    Nkuko tubikesha kaminuza ya Chicago, basobanura ko mu bushakashatsi bakoreye ku bagabo 10,000 bwagaragaje ko iyo umugore ari mu muhingo aribwo aba aryoshye mu gutera akabariro.

    Mu gihe k'imibonano, ntabwo ajya abura ububobere bigatuma umugabo akora igihe ashakiye ndetse umugore ntabwo yinubira umugabo ko atigeze arangiza.

    Ikindi ubu bushakashatsi bwagaragaje ko muri iki gihe abagore benshi bakunze kuba bifuza abagabo ndetse aribwo bamenya kubafata neza bigatuma igikorwa cyo gutera akabariro kigenda neza ndetse kigasiga ibyishimo byinshi.

    Source : https://yegob.rw/nta-kiryoha-nkabyo-dore-ibyiza-byo-kuryamana-numugore-uri-mu-mihango/

  • Baronka bigatinda! Impamvu idasanzwe ndetse utari uzi washakaga kumenya, itera abagabo konka abagore mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abagabo benshi bakunda konka abagore babo mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina.

    Impamvu ibitera ni uko abagabo bafata amabere y'abagore nk'igikoresho cy'imibonano mpuzabitsina.

    Nk'igikoresho rero urabyumva ko bagikoresha icyo bashaka mu gihe umugore yakibahaye.

    Bashobora kuyonka cyangwa bakayakanda mu buryo bwo bwo kumwagaza kugira ngo igikorwa barimo kigende neza.

    Source : https://yegob.rw/baronka-bigatinda-impamvu-idasanzwe-ndetse-utari-uzi-washakaga-kumenya-itera-abagabo-konka-abagore-mu-gihe-cyo-gukora-imibonano-mpuzabitsina/

  • Aho yonnye ihoramo! Teta Sandra yakwepye Dj Brianne na Xinda bageze ku kibuga k’indege bataha mu Rwanda yisangira umugabo we – YEGOB #rwanda #RwOT

    Tata Sandra uri kubarizwa ku butaka bwa Uganda yakwepye inshuti ze bajyanye muri Uganda.

    Amakuru agera kuri Yegob.rw ni uko Teta Sandra yari kugarukana na Dj Brianne na Xinda bajyanye gusa yaje kubakwepa.

    Yakwepye izi nshuti ze nyuma y'uko bari bagiye ku kibuga k'indege gufata indege ibagarura mu Rwanda.

    Amakuru avuga ko mbere y'uko Teta asubira muri Uganda yabanje kwangirwa n'ababyeyi be gusa aranga aragenda.

    Impamvu yo gusigara kwa Sandra ni uko umugabo we Weasel bari baratandukanye yamusabye ko bakwiyunga.

    Source : https://yegob.rw/aho-yonnye-ihoramo-teta-sandra-yakwepye-dj-brianne-na-xinda-bageze-ku-kibuga-kindege-bataha-mu-rwanda-yisangira-umugabo-we/

  • Ubushobozi turabufite n'ibikoresho! Polisi yaburiye insoresore z'amabandi zijujubije Abanya-Kigali – #rwanda #RwOT

    Ikibazo cy'ubujura bukomeje gufata indi ntera mu Mujyi wa Kigali cyagarutsweho mu kiganiro ubuyobozi bwawo bwagiranye n'itangazamakuru kuri uyu wa 17 Mata 2023.

    Ni ubujura bukorwa n'insoresore z'urubyiruko ruri hagati y'imyaka 13-30, ku buryo usanga abenshi baba baravuye mu mashuri ntibasubireyo cyangwa ngo babashe gukora akazi katuma babaho ahubwo bagahitamo kwiba.

    Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, yavuze ko iki kibazo inzego zitandukanye zagihagurukiye hashyirwaho gahunda zitandukanye zo gukumira ubwo bujura.

    Ati 'Abenshi tumaze iminsi tubona ni abana baba barataye amashuri, kuba uri umusore ni umutungo, ufite amaboko, ufite izo mbaraga, rero wagakwiye kuzikoresha ukora ibifitiye igihugu akamaro, niho natwe tuzamo nk'inzego za leta kugira ngo tubahangire imirimo yo gukora.'

    ACP Gumira Desiré yavuze ko iki kibazo gishobora kurandurwa ari uko habayeho ubufatanye hagati y'inzego ndetse n'abaturage muri rusange kuko abo bana birirwa biba hirya no hino baba baturutse mu miryango.

    Ati 'Byose biraterwa no mu muryango aho dutuye, izi nsoresore ni urubyiruko […] abo bose ni abana baba bari mu ngo zacu, ni abavuye mu ishuri ntibasubireyo, ntibashake gukora akazi kabatunga ahubwo bagashaka kubaho batarushye, nicyo kibatera kwiba.'

    Yakomeje agira ati 'Byagiye bigaragara ko nidufatanya aho dutuye mu miryango yacu, umwana yataha saa Munani yasinze ukamubaza ko udakora ayo mafaranga uyakura he yo kunywa inzoga, kuki utaha bwije? Niba hari abo muturanye bakodesha mukabona urwo rubyiruko rutuye aho ntirukora, ntirwiga […].'

    ACP Gumira yagaragaje ko usanga aba bakora ibikorwa by'ubujura no guhungabanya umutekano muri rusange usanga aho batuye baba babazi ndetse akenshi usanga abaturanyi baba baziko bakora ibyo bikorwa.

    Ati 'Kuko turabazi, ujya kubona iyo ikintu kibaye, wajyaho ugasanga urwo rubyiruko rwari rutuye cyangwa uwo mujura, abantu bari bamuzi, ngo dusanzwe tumuzi, tubona agenda agaruka.'

    Polisi y'Igihugu igaragaza ko inzego z'umutekano zihari kandi ziteguye kurandura burundu ibibazo byose bishobora guhungabanya umutekano.

    Ati 'Abaturage ba Kigali […] inzego z'umutekano zirahari, ziri tayari, ubushobozi turabufite n'ibikoresho. Icyo tubasaba gusa ni amakuru, muduhe amakuru.'

    'Mutubwire abana batagiye mu ishuri, dufatanye n'ubuyobozi bw'ibanze basubireyo, mutubwire abakora ubusa birirwa mu bipangu bakagarukagenda nijoro bakagaruka basinze, tubabaze, turebe ibyo bakora koko. Icyo tubasaba muby'ukuri ni ubufatanye.'

    Yakomeje agira ati 'Naho ubundi icyo nabizeza, ibikoresho birahari, ubushobozi burahari, ubushake burahari […] mudufashe gusa ibi ngibi nta gikomeye kirimo.'

    ACP Gumira yavuze ko uretse ibikoresho abashinzwe umutekano bafite, abaturage n'abanyamakuru nabo bakwiye kujya batanga amakuru y'ahakekwa kuba ibyo bisambo.

    Umuyobozi w'Ishami rya Polisi y'Igihugu mu Mujyi wa Kigali, ACP Gumira Desiré, yavuze ko inzego zishinzwe umutekano n'iz'ibanze ziteguye guhangana n'ikibazo cy'ubujura

    Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, yavuze ko inzego zitandukanye zahagurukiye ikibazo cy’ubujura

    Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije Ushinzwe Imiturire n’Ibikorwaremezo, Dr Mpabwanamaguru Merard, asubiza kimwe mu bibazo byabajijwe

    Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwagiranye ikiganiro n'itangazamakuru


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubushobozi-turabufite-n-ibikoresho-polisi-yaburiye-insoresore-z-amabandi

  • Perezida Kagame yageze muri Guinée-Bissau mu ruzinduko yambikirwamo umudali w'icyubahiro – #rwanda #RwOT

    Ibi biganiro birasinyirwamo amasezerano y'ubufatanye bwo gukuriraho visa abaturage b'ibihugu byombi, hanyuma abakuru b'ibihugu bagirane ikiganiro n'itangazamakuru.

    Biteganyijwe ko Perezida Kagame aza kwambikwa umudali uzwi nka 'Amílcar Cabral Medal' w'icyubahiro muri Guinée-Bissau, uhabwa abakuru b'ibihugu b'inshuti za Guinée-Bissau.

    Perezida Kagame kandi azasura inzu ndangamateka y'intwari z'igihugu muri Guinée-Bissau, yashyiriweho kuzirikana ubutwari bwa Amílcar Lopes da Costa Cabral, umwe mu barwanyije cyane ubukoloni muri Afurika na João Bernardo “Nino” Vieira wabaye Perezida wa Guinée-Bissau kuva mu 1980 kugeza mu 1999 no mu 2005 kugeza mu 2009.

    U Rwanda na Guinée-Bissau bifitanye umubano w'igihe kirekire, aho bisanganywe amasezerano mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi, uburezi, ubukerarugendo n'ubwikorezi bw'indege.

    Perezida Kagame arakomereza uruzinduko rwe muri Guinée ku butumire yagejejweho na mugenzi we, Col Mamadi Doumbouya.

    Uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Guinée rugamije gushimangira umubano usanzwe hagati y'ibihugu byombi ndetse n'ubushake bw'ibihugu byombi mu kurushaho gukorana mu nzego zirimo iz'ubukungu, umutekano, ubuhinzi, ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro n'umuco.

    Byitezwe ko abakuru b'ibihugu byombi bagomba kugirana ibiganiro byihariye bigaruka ku ngingo z'umubano no kurushaho kuwushimangira.

    Mu Ukwakira 2022, Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye, Minisitiri w'Ikoranabuhanga wa Guinée, Ousmane Gaoual Diallo, wamushyikirije ubutumwa bwa Perezida Col Mamadi Doumbouya.

    Perezida Kagame yaherukaga muri Guinée muri Mata 2017 ubwo yari yitabiriye inama ya AU. Mbere yaho, yari yagiriye uruzinduko muri Guinée rwabaye muri Werurwe 2016.

    Icyo gihe yakiriwe mu buryo budasanzwe i Conakry, abaturage bamuha ikaze ndetse hari aho na we yagaragaye agenda n'amaguru abasuhuza.

    Yanambitswe umudali w'icyubahiro uruta indi muri Guinée, uzwi nka 'Grand Croix', kubera ibikorwa by'ubutwari yagaragaje.

    Repubulika ya Guinée ni igihugu giherereye mu Burengerazuba bwa Afurika, Umurwa mukuru wayo ni Conakry.

    Perezida Kagame yageze muri Guiné Bissau aho yakiriwe na mugenzi we Perezida Umaro Sissoco Embaló

    Ibiganiro by’Abaperezida bombi birakurikirwa n’isinywa ry’amasezerano yo gukuriraho visa abaturage b’ibihugu byombi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yageze-muri-guinee-bissau-mu-ruzinduko-yambikirwamo-umudali-w

  • Perezida Kagame yambitswe umudali w'icyubahiro na mugenzi we wa Guinée-Bissau – #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yambitswe uyu mudali kuri uyu wa Mbere, tariki ya 17 Mata 2023, ku munsi yatangiriyeho uruzinduko rwe muri Guinée-Bissau.

    Amílcar Cabral Medal ni umudali uhabwa abakuru b'ibihugu b'inshuti z'akadasohoka n'u Rwanda. Utangwa ku wo igihugu kibonamo kuba uw'ingirakamaro bitewe n'ubucuti bafitanye.

    Guinée-Bissau iyobowe na Umaro Mokhtar Sissoco Embaló w'imyaka 50 kuva muri Gashyantare 2020. Yanabaye Minisitiri w'Intebe w'iki gihugu hagati y'Ugushyingo 2016 na Mutarama 2018. Kuva yajya ku butegetsi umubano we n'u Rwanda ugenda uba mwiza.

    Kuri uyu munsi ni bwo Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri Guinée-Bissau aho yakiriwe na mugenzi we Perezida Umaro Sissoco Embaló.

    Abayobozi bombi bagiranye inama mu muhezo mbere yo gukomeza ibiganiro byagarutse ku mubano w'u Rwanda na Guinée-Bissau hagati y'intumwa zihagarariye ibihugu byombi.

    Ibi biganiro byasinyiwemo amasezerano y'ubufatanye bwo gukuriraho visa abaturage b'ibihugu byombi.

    Mu rugendo arimo muri Guinée-Bissau, biteganyijwe ko Perezida Kagame azasura inzu ndangamateka y'intwari z'igihugu muri Guinée-Bissau, yashyiriweho kuzirikana ubutwari bwa Amílcar Lopes da Costa Cabral, umwe mu barwanyije cyane ubukoloni muri Afurika na João Bernardo “Nino” Vieira wabaye Perezida wa Guinée-Bissau mu 1980-1999, yongera kuyobora mu 2005-2009.

    U Rwanda na Guinée-Bissau bifitanye umubano w'igihe kirekire, aho bisanganywe amasezerano mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi, uburezi, ubukerarugendo n'ubwikorezi bw'indege.

    Perezida Kagame arakomereza uruzinduko rwe muri Guinée ku butumire yagejejweho na mugenzi we, Col Mamadi Doumbouya.

    Si ubwa mbere Perezida Kagame yahawe umudali w'icyubahiro by'umwihariko muri ibi bihugu byo muri Afurika y'Uburengerazuba.

    Perezida Kagame yaherukaga muri Guinée muri Mata 2017 ubwo yari yitabiriye Inama y'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU. Mbere yaho, yari yagiriye uruzinduko muri Guinée rwabaye muri Werurwe 2016.

    Icyo gihe yakiriwe mu buryo budasanzwe i Conakry, abaturage bamuha ikaze ndetse hari aho na we yagaragaye agenda n'amaguru abasuhuza. Yanambitswe umudali w'icyubahiro uruta indi muri Guinée, uzwi nka 'Grand Croix', kubera ibikorwa by'ubutwari yagaragaje.

    Mu Ukuboza 2018 ubwo Perezida Kagame yari mu ruzinduko rw'iminsi ibiri muri Côte d'Ivoire, yahawe umudali w'ishimwe nk'umuturage w'icyubahiro wa Abidjan, umurwa mukuru w'icyo gihugu.

    Perezida Kagame yashyikirijwe imfunguzo nk'ikimenyetso cy'icyubahiro yahawe n'ubuyobozi n'abaturage ba Abidjan. Yanahawe ikaze n'abayobozi gakondo ba Côte d'Ivoire bamuha ikamba, umwitero, urunigi n'igisa nk'inkuyo ikozwe mu bwoya.

    Icyo gihe, Perezida Kagame yahawe Umudali w'Ishimwe uzwi 'Grand-Croix de l'Ordre Nationale de Côte d'Ivoire' naho Madamu Jeannette Kagame ahabwa uwitwa 'Grade de Commandeur de l'Ordre National de Côte d'Ivoire'.

    Perezida Kagame yambitswe umudali w'icyubahiro na mugenzi we wa Guinée-Bissau, Umaro Sissoco Embaló

    Uyu mudali uhabwa umukuru w’igihugu w’inshuti ya Guinée-Bissau

    Amafoto: Village Urugwiro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yambitswe-umudali-w-icyubahiro-na-mugenzi-we-wa-guinee-bissau

  • Umujyi wa Kigali wategetse abaturage bo kwa DUBAI kwimuka,uvuga ku bindi bibazo birimo n'icyo gutwara abagenzi #rwanda #RwOT

    Abaturage bo mu mudugudu wiswe 'Urukumbuzi Real Estate' uzwi nko kwa Dubai uri i Kinyinya mu Mujyi wa Kigali basabwe kwimuka nyuma y'uko amazu bubakiwe atangiye gusenyuka bamwe akabagwaho hashizeimyaka itanu gusa yubatswe.

    Uyu mudugudu uri mu karere ka Gasabo wubatswe nabi n'ibikoresho bitujuje ubuziranenge ariyo mpamvu umujyi wa Kigali wimuye abaturage ndetse wiyemeza gukurikirana abagizemo uruhare n'uburangare.

    Ubugenzuzi bwakozwe n'inzego zibifite mu nshingano bwagaragaje ko inzu 54 arizo zigomba gusanwa mu nzu zitageretse aho, gusa ngo ikibazo gikomeye kiri mu nzu zigeretse.

    Mu kiganiro n'Abanyamakuru,Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali,Pudence Rubingisa yagize ati “Iyo tubonye nk'iyo raporo igaragaza aho ikibazo kiri,twese twihutira kubungabunga ubuzima bw'umuturage cyane ko uba umaze kuburirwa.Iyo turi mu bihe by'ibiza dukora ubugenzuzi ahantu tuzi navuga ko hari ubuhaname cyane.

    Icyo dukora tuzenguruka mu baturage tubabwira tuti 'iyi nzu yawe ishobora kugira ikibazo'hari aho tugera tukababwira tuti 'muvemo rwose'.Biranatworohera iyo ari umuntu w'umupangayi usanzwe akodesha ajya gukodesha ahandi ariko tukava mu bihe bibi by'imvura n'inzu ikaba yasanwa.Aha nibyo turi gukora.

    Birumvikana ko ubugenzuzi bwakozwe hose ariko bugaragaza ahari ikibazo.Aho mwabonye hashyizwe ikimenyetso [kwa Dubai] ngo 'aha ntihagire uwongera kwinjiramo.

    Meya Rubingisa yavuze ko inzego z'ubuyobozi kuva ku mujyi kugera ku murenge ziri gufasha aba baturage bo mu mudugudu Urukumbuzi Real Estate kubashakira ahaboneka amazu yabacumbikira ndetse ngo leta yiyemeje kuba yanabishyurira ubukode bw'ukwezi kugira ngo babe bashaka ahandi bakodesha mu gihe amazu yabo ari gusanwa.

    Yavuze ko raporo yagaragaje ibyagenze nabi ariko inzego zibishinzwe ziri gukurikirana ngo zirebe uwateje icyo kibazo ndetse abe yatanga ubusobanuro komwe n'umuyobozi warangaye izo nyubako zitujuje ubuziranenge zikubakwa kuko ngo 'turi mu gihugu gishyira imbere kubazwa inshingano no kubazwa ibitagenze neza'.

    Yavuze ko uzishyura icyo kiguzi ari uwubatse ayo mazu atujuje ubuziranenge akanabazwa icyagenze nabi.

    Abahafite imitungo batahatuye nk'abafite abapangayi babahaga amafaranga yo kwishyura amabanki,Umujyi wa Kigali wemeye kubafasha uvugana n'ayo banki yabahaye inguzanyo kugira ngo zibafashe kubasubikira amadeni bazayishyure nyuma.

    Aba baturage bo kwa Dubai ngo bashaka kubakura mu kaga ntihagire ubura ubuzima,ariyo mpamvu bari kubafasha kwisuganya babishyurira amazu hanyuma izo nzu zongere zisanwe hagendewe kuri raporo yagaragaje ikigendanye n'ibigomba gukorwa.

    Uyu mudugudu wubaswe n'umushoramari Nsabimana Jean benshi bazi nka 'Dubai' wazanye umushinga wo kubaka inzu ziciriritse zo guturamo. Yatangiye kubaka izi nzu mu 2013, aho icyiciro cya mbere cyuzuye mu 2015.

    Inzu zose uko ari 114 zahise zigurwa kubera ko zari zihendutse. Abaturage bavuga ko baziguraga hagati ya miliyoni 17 Frw na miliyoni 25 Frw, amafaranga bahamya ko yari make cyane, mbere yo kumenya ko zisondetse.

    Ku kibazo cyo gutwara abagenzi,by'umwihariko imodoka zikiri nkeya,Meya yavuze ko 'Hari Bisi zongewemo ntabwo zakemuye ikibazo kuko dufite icyuho cy'imodoka 305 zigomba kongerwamo.

    Hari iziri gushakishwa,hari gahunda dufite yo kuzana izikoreshwa n'amashanyarazi cyangwa lisansi na mazutu ariko tugabanya guhumanya ikirere n'umwuka duhumeka.

    Ni gahunda tugikomeza ariko kugira ngo tubinoze,natwe tugiye gushyiraho aho tuzajya duca kugira ngo tubone aho izo Bisi zizajya zicaginga umuriro.

    Meya Rubingisa yavuze ko yaba Minisiteri y'ibikorwaremezo,RURA n'abikorera bose bari gufatanya muri iki kibazo cy'imodoka zitwara abagenzi aho yemeje ko na leta hari imodoka izashyiramo.

    Ku kibazo cy'irondo ry'Umwuga ngo Umujyi wa Kigali ugiye gusohora amabwiriza agomba kuranga irondo rw'umwuga kuko irihari rishinjwa kwica umutekano no gukorana n'abajura.

    Meya yavuze ko iri rondo riri kwigwaho yaba mu guhabwa amahugurwa n'ibindi ndetse ngo inyandiko irigenga iri gukorwa.

    Ati “Irondo twararivuguruye,imibare yaryo hamwe na hamwe iziyongera hakurikijwe uko Umujyi ugenda ubisaba ariko nanone kugira ngo twongere agahimbazamusyi kabo cyane cyane nshingano zabo zikorwa gute?,turabaha akazi gute,bakorana n'abaturage bate?.”

    Yavuze ko kugira ngo iri rondo ribe ryiza hakenewe ko umuturage yatanga ibitekerezo n'amakuru ku buryo ryashyirwaho n'uko rikora,kugira ngo bitarangira ryivanze n'ibisambo.

    Ku kijyanye no gutera inkunga amakipe,Meya Rubingisa yavuze ko Umujyi wa Kigali wa Kigali ukomeje gufatanya n'amakipe ane ariko AS Kigali mu bagabo n'abagore,Gasogi United na Kiyovu Sports ndetse ko gahunda yo guteza imbere siporo izakomereza mu makipe y'abakuze n'abandi.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/umujyi-wa-kigali-wategetse-abaturage-bo-kwa-dubai-kwimuka-uvuga-ku-bindi-bibazo