Blog

  • Leta ya RDC yemeje ko nta biganiro izagirana n'u Rwanda mu gihe M23 nayo yanze gushyira intwaro hasi #rwanda #RwOT

    Ingabo z'Umuryango wa Africa y'Iburasirazuba (EACRC) zatangaje ko ubu hashize ukwezi hari agahenge hagati y'ingabo za leta n'inyeshyamba za M23 kandi izi zikomeje gusubira inyuma ziva aho zari zarigaruriye.

    Nubwo hari agahenge, M23 ivuga ko itazashyira intwaro hasi niba leta itemeye ko baganira mu buryo butaziguye (direct), leta ishimangira ko itazaganira na M23. Ibi bituma impungenge zikomeza kuba nyinshi ku bihumbi amagana by'abahunze iyi mirwano.

    Ku cyumweru izo nyeshyamba zavuye muri centre ya Tongo muri teritwari ya Rutshuru, nk'uko Gen Jeff Nyagah, umugaba mukuru w'izi ngabo z'akarere, yabibwiye abanyamakuru kuwa mbere i Goma.

    Ibi biri mu muhate wo gufungura umuhanda Bunagana-Rutshuru-Rumangabo-Kibumba-Goma. Aha Tongo hahise hajya ingabo za Kenya.

    Muri iki kiganiro n'abanyamakuru, Gen Nyagah yavuze ko muri uku kwezi inyeshyamba za M23 “zasubiye inyuma bigaragara” ziva aho zari zarafashe.

    M23 isubira inyuma ijya he?

    Nubwo hari agahenge, hari imirwano ya hato na hato ikomeza kuvugwa hano na hariya mu bice bitandukanye ahari M23.

    Major Willy Ngoma, umuvugizi wa gisirikare wa M23 yabwiye BBC Gahuzamiryango ati: 'Ingabo za leta zikoresha abarwanyi ba FDLR, Nyatura, CODECO, APCLS…bakadutera aho turi umwanya uwo ariwo wose. Muheruka kumva ibyabereye i Kibumba.'

    Ingabo za leta zihakana gukorana n'imitwe yitwaje intwaro kurwanya M23, nubwo ibyo byemejwe n'inzobere za ONU mu mwaka ushize.

    Ingabo za EACRF zivuga ko imitwe itandukanye yitwaje intwaro ikomeje kugerageza guhungabanya umutekano muri iki gihe cy'agahenge.

    Gen Nyagah yabwiye abanyamakuru ko iyo mitwe nayo bazayihagurukira. Ati: 'Hari imitwe irenga 100 yitwaje intwaro, niyo iteje umutekano mucye mu karere. Tugomba gukora ibishoboka kugira ngo iranduke.'

    Willy Ngoma yabwiye BBC ko basubira inyuma bajya mu duce twagenewe, “aho n'abakuru b'ibihugu by'akarere bemeje ko tujya”.

    Ati: “Nkanjye n'itsinda ryanjye turi i Mbuzi (muri Rutshuru). Ahandi baduhaye urugero ni i Bigega – Bigega ni muri 1km uvuye i Bunagana, Rutsiro, Chanzu na Runyoni munsi ya Sabinyo (Sabyinyo).

    “Twemeye gusubira inyuma nk'uko twabisabwe, niyo mpamvu dusaba ko habaho ibiganiro”.

    'Nta biganiro n'u Rwanda' – Muyaya

    Leta ya Kinshasa ivuga ko M23 ari ingabo z'u Rwanda zihishe inyuma yayo.

    Leta y'u Rwanda ihakana ko hari ubufasha cyangwa ikorana na M23, nubwo umwaka ushize ibyo byemejwe n'inzobere za ONU.

    Kuwa mbere mu kiganiro n'abanyamakuru i Goma umuvigizi wa leta ya DR Congo, Patrick Muyaya, yabwiye abanyamakuru ko ibiganiro bidashoboka.

    Yagize ati: “Ntawe uzadutegeka kuganira n'u Rwanda rwihishe inyuma ya M23. Inzira yonyine igomba gukurikizwa ni ukubahiriza ibyasabwe n'ibiganiro bya Nairobi”.

    Naho Willy Ngoma we yagize ati: “Niba tutaganiriye [na leta] ntituzashyira intwaro hasi.”

    Abasesenguzi bavuga ko bigikomeye ko agahenge hagati y'impande zombi karamba, kandi ko ingabo z'akarere -ubu ziri hagati y'abarwana – zidashobora kuhaguma iteka.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/leta-ya-rdc-yemeje-ko-nta-biganiro-izagirana-n-u-rwanda-mu-gihe-m23-nayo

  • Bashaka gutangiza ikiganiro cya 'Reality Tv Show' Menya byinshi kuri rya tsinda ry'abaherwekazi 6 b'i Kigali #rwanda #RwOT

    Inkuru y'ishinga ry'iri tsinda yasamiwe hejuru n'abakurikira imyidagaduro, buri wese yibaza icyo rigiye gukora cyane ko nubwo benshi muri bo basanzwe bazwi mu bikorwa bitandukanye by'imyidagaduro, ari ubwa mbere bari bagaragaye bahuje imbaraga.

    Amakuru ahari n'uko iri tsinda rigiye gutangira gukora ibiganiro bivuga ku mibereho bwite y'abantu [Reality TV Show].

    Ni ibiganiro bizajya bitunganywa na Ajalaja Stanley, umuhanga mu gutegura no gutunganya sinema ukomoka muri Nigeria wari umaze igihe i Kigali aho yari yitabiriye ibirori byo gutanga ibihembo bya Rwanda International Movie Awards.

    Nyuma yo guhura na Isimbi Alliance wamamaye nka Alliah Cool bakaganira ku mishanga itandukanye, Ajalaja yakunze bikomeye igitekerezo cyo gukora 'Reality TV Show' mu Rwanda.

    Byitezwe ko guhera muri Kamena 2023, Ajalaja azaba ari i Kigali aho azaba ari gufata amashusho y'ibiganiro bya mbere bizahuriramo aba bagore bamaze kwihuriza mu itsinda rimwe.

    Uretse ibi biganiro, Ajalaja mu minsi mike yamaze i Kigali, yahavuye akoze umushinga wa filime nshya yakoreye Alliah Cool ikazajya hanze mu minsi ya vuba.

    Ajalaja Stanley ufite ikigo gikora sinema kizwi nka 'Superstanfame' aherutse guhabwa igihembo na Rwanda International Movie Awards nk'uhiga abandi mu gutunganya filime ku Mugabane wa Afurika.

    Uyu mugabo yayoboye filime zirimo Mr&Mrs Okoli, Boycott, Home & Away n'izindi.

    Itsinda 'Kigali Boss Babes' rihuriyemo Gashema Sylvie, Queen Douce, Christella, Camille Yvette, Isimbi Model na Alliah Cool.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/bashaka-gutangiza-ikiganiro-cya-reality-tv-show-menya-byinshi-kuri-rya-tsinda

  • Umuyobozi wa APR FC yanenze bikomeye imyitwarire y'abakinnyi bayo muri shampiyona #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, Umuyobozi wa APR F.C yaganirije abakinnyi, abatoza ndetse n'abakozi b'iyi kipe, maze ababwira ko batishimiye uko barimo kwitwara muri Shampiyona nubwo kugeza ubu bari ku mwanya wa mbere.

    Ni inama yabereye ku cyicaro cy'ikipe y'ingabo z'igihugu ku Kimihurura, aho Chairman w'Ikipe yatangiye asuhuza abantu bose bari mu nama aboneraho kubwira abakinnyi igitumye yifuza ko baganira, ababwira ko agenzwa no kubabwira ko Ubuyobozi bwa APR F.C, Abakunzi n' Abafana batishimye habe na gato.

    Ati 'ndagira ngo mbere na mbere mbanze mbabwire ko tutishimye kubera uko muri kwitwara haba mu mikinire na discipline ibaranga ya buri munsi kuko byose niho bishingiye.

    Murimo gutuma dutekereza ko twaba twaribeshye ku bushobozi bwanyu, nyamara muri abakinnyi beza kandi bashoboye, murimo kuduhatiriza gutangira kubashidikanyaho.'

    Yongeye kwibutsa abakinnyi ko mbere yo kubazana muri APR hari habanje gusezererwa abakinnyi 17 kubera kudahozaho, Ikipe ihera hasi ishaka abandi bakinnyi(mwebwe).

    Ati nubu nta kabuza nihatabaho kwisubiraho nubundi hari abazatandukana n'ikipe y' Ingabo z' Igihugu.

    Mu gusoza ijambo rye Umuyobozi wa APR F.C yongeye kwibutsa abakinnyi intego z' APR F.C ko ari ugutwara ibikombe uhereye kubikinirwa hano mu Rwanda byose.

    Ati 'ibyo murimo byose reka nibutse ko intego zacu(APR F.C) zidahinduka ni ugutwara ibikombe nk'uko muhora mubwirwa mu biganiro tugirana byose, kandi murabishoboye mu gihe mwaba mushyize umutima ku kazi mukagira na discipline mu byo mukora byose'

    Yasoje agira inama bamwe mu bakinnyi asaba kwisubiraho bagakora akazi neza. Nanone, aboneraho gushima benshi bakorana umurava n' abazamuye urwego rwabo, abasaba gukomeza intego.

    IVOMO: APR FC

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umuyobozi-wa-apr-fc-yanenze-bikomeye-imyitwarire-y-abakinnyi-muri-shampiyona

  • Urukumbuzi rwari rwose!Riderman yasazwe n'amarangamutima nyuma y'igihe atari kumwe n'umuryango #rwanda #RwOT

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram Riderman yasangije abamukurikira ifoto iriho abana be batatu ayiherekeresha amagambo yuzuye amarangamutima avuga ko urukumbuzi yari afitiye abana be na Mama wabo ari rwinshi cyane kuko umunsi ku munsi yumvaga ari guhomba kuba atari kubabona bakura.

    Ati”Kuva umunsi Yehova angirira ubuntu akampa umugisha usumba indi wo kwitwa Umubyeyi, nibwo bwa mbere nagiye kure y'umuryango wanjye igihe kinini.Urukumbuzi nari mfitiye ibi biremwa, n'umubyeyi wabyo rwari rwinshi cyane kuburyo iyo nabavugishaga kuri video numvaga nahita ntaha ako kanya. Nabonaga bari gukura umunsi k'uwundi ntari iruhande rwabo nkumva ndi gucikanwa n'ibintu byiza cyane pe'.

    Riderman yakomeje avuga ko nubwo bitari bimworoheye yagombaga gusoza icyo yatangiye ati”Gusa nagombaga gusoza ibyanjyanye nkabona kugaruka mu Rwagasabo. Ninako byagenze.Umunsi ntaha ntibamvaga iruhande na gato, ubanza barakekaga ko nahita nongera ngacaho 🤠”.

    Akomeza avuga ko byatumye arushaho kumva ubwitange bwa buri mubyeyi ujya mu kazi kure y'umuryango we aho atabasha kubonana n'abe umunsi k'uwundi.

    Ati”Ndifuriza ishya n'ihirwe buri wese uri kure y'abe abashakira ubuzima. Imana ibane namwe, ibahe umugisha utagabanyije muhahe muronke. Ntibiba byoroshye ariko birashoboka hamwe na Nyagasani”.

    Riderman ibi yabyanditse nyuma y'igihe yari amaze atari mu Rwanda kubw'impamvu z'akazi.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/urukumbuzi-rwari-rwose-riderman-yasazwe-n-amarangamutima-nyuma-y-igihe-atari

  • Perezida Kagame yongeye gushimangira icyazahura Afurika mu ruzinduko rwe muri Guinea #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yasuye igihugu cya Guinea [Conakry] mu ruzinduko rw'iminsi ibiri aho yashimangiye ko Ubufatanye bw'ibihugu aribwo bwazahura Afurika.

    Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we w'inzibacyuho, Colonel Mamadi Doumbouya, akigera ku kibuga cy'indege i Conakry.

    Yavuze ko yari amaze igihe yifuza gusura iki gihugu aherukamo kitarahindura Perezida.

    Ati ' Najyaga ntekereza kuza kubasura no gusura igihugu cyanyu, ntibyankundira ariko ubu nishimiye ko nahageze. Nizeye ko ibiganiro biragenda neza kandi nishimiye kuzana u Rwanda muri Guinea, nkaba nshaka gusubira mu Rwanda njyanye Guinea.'

    Perezida Kagame yavuze ko ibihugu bya Afurika byose bifite ibibazo bitandukanye rimwe na rimwe buri kimwe kitakwishoboza, gusa agaragaza ko habaye ubufatanye nta na kimwe kitashoboka.

    Ati 'Buri gihugu kuri uyu mugabane wacu gifite ibibazo. No mu Rwanda dufite ibibazo byacu, muri Guinea hari ibibazo ariko dufatanyije nta kibazo na kimwe cyatunanira.'

    Perezida Doumbouya yashimiye Perezida Kagame ku ruzinduko yagiriye muri icyo gihugu, ati 'Aha muri mu rugo, ni icyubahiro gikomeye kuri twe kubakira muri Guinea'.

    Umuvugizi wa Guverinoma ya Guinée yavuze ko ari ishema ku gihugu cye kwakira Perezida Kagame wubashywe muri Afurika no ku rwego mpuzamahanga.

    Uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Guinea rugamije gushimangira umubano usanzwe hagati y'ibihugu byombi ndetse n'ubushake bwabyo mu kurushaho gukorana mu nzego zirimo iz'ubukungu, umutekano, ubuhinzi, ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro n'umuco.

    Mu Ukwakira 2022, Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye, Minisitiri w'Ikoranabuhanga wa Guinée, Ousmane Gaoual Diallo, wamushyikirije ubutumwa bwa Perezida Col Mamadi Doumbouya.

    Perezida Kagame yagiriye uruzinduko rw'akazi muri iki gihugu kiyobowe mu buryo bw'inzibacyuho kuva mu 2021; biteganyijwe ko izarangira mu 2024.

    Colonel Mamadi Doumbouya uri ku butegetsi, yabufashe ahiritse Alpha Condé wayoboye Guinée kuva mu 2010 kugera mu 2021. Yakuweho amaze gutsindira manda ya gatatu itari yemewe n'Itegeko Nshinga.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/perezida-kagame-yongeye-gushimangira-icyazahura-afurika-mu-ruzinduko-rwe-muri

  • Musanze : Abagizi banabi batemaguye umugabo bimuviramo urupfu #rwanda #RwOT

    Byabaye mu ijoro rishyira ku cyumweru tariki ya 16 Mata 2023, aho uwo mugabo yagendaga muri ayo masaha, ageze ahitwa Bukane mu Kagari ka Cyabagarura, ahura n'abagizi ba nabi baramukomeretsa cyane.

    Mu gitondo nibwo abaturage basanze aryamye mu muhanda, batanze amakuru bamujyana mu bitaro, akigerayo ahita yitaba Imana.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Musanze, Twagirimana Edouard, mu makuru yatanze yagize ati 'Ni umugabo watemwe n'abagizi ba nabi bataramenyekana, ahagana saa saba z'ijoro bamusiga aho mu muhanda'.

    Arongera ati 'Amakuru y'uwo mugabo tutaramenya umwirindoro we, tukimara kuyamenya ko bamukomerekeje akaba ari mu muhanda, twamujyanye kwa muganga, tukimugezayo yitaba Imana'.

    Uwo muyobozi aravuga ko abaturage bakomeje gushyira mu majwi umwe mu bashumba baragirira inka muri ako gace.

    Ati 'Turacyabikurikirana kuko hari undi twasanze kwa muganga bagomba kuba bahuye, bishoboka ko ari we bagomba kuba baratemanye. Inzego zirakurikirana zigendeye uko bahuye n'aho bagiye bahurira, ni umushumba na we twamusanze kwa muganga'.

    Yasabye abaturage kwirinda amakimbirane, abafitanye ibibazo bakagana inzego z'ubuyobozi, ati 'Ubutumwa twatanga ni ugusaba abantu kwirinda ubugizi bwa nabi, niba bafite ibibazo bakirinda kwihanira, ahubwo bakabigeza mu nzego z'ubuyobozi zikabafasha'.

    Arongera ati 'Ndabasaba kandi gukomeza gucunga umutekano batanga amakuru, mu kurinda abo bose b'ibisambo biri hirya no hino, natwe abayobozi tuba ducungira hafi ngo bafatwe'.

    Ibyo bibaye nyuma y'ibyumweru bitarenze bitatu, aho hantu batemeye uwo mugabo hamburiwe umushoferi wari utashye iwe, aho yahuye n'abajura batanu bitwaje imihoro, bamwambura telefoni ebyiri n'amafaranga ibihumbi 95, Polisi ikaba yarahise ifata abashumba babiri bakekwaho kwambura uwo mushoferi.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/musanze-abagizi-banabi-batemaguye-umugabo-bimuviramo-urupfu

  • Leta ya DR Congo irashinja Uganda uburyarya nyuma yo kwanga kurasa ingabo za M23 #rwanda #RwOT

    Muyaya yavuze ko ingabo za Congo zidashobora gukomeza gupfira Uganda yo itemera kubafasha kurwanya M23.

    Uganda ifite ibyiciro bibiri by'ingabo muri Congo. Zimwe zifatanya na FARDC kurwanya umutwe w'iterabwoba wa ADF mu gihe izindi ziri mu butumwa bw'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba (EAC), bwo kugarura amahoro no gucunga umutekano mu duce twahoze turi mu maboko ya M23.

    Ingabo ziri mu butumwa bwa EAC ntabwo zemerewe kurwana keretse mu gihe zirashweho zikirwanaho, Ubutumwa bwazo ni ugucunga umutekano mu duce M23 yari yarigaruriye no gufasha kugira ngo impande zombi zibashe kumvikana.

    Guverinoma ya Congo yakunze kwinubira iyo mikorere y'ingabo za EAC, ivuga ko icyo izifuzaho ari ukurasa M23.

    Patrick Muyaya yavuze ko bitumvikana uburyo ingabo za Uganda by'umwihariko zidashaka kurwanya M23 nyamara bo barazifashije kurwanya ADF.

    Ati 'Ibya Uganda byo biteye urujijo kuko ingabo zayo ziri kugwa ku rugamba hamwe n'izacu barwanya ADF. Ntabwo rero twumva izo ndimi ebyiri z'ingabo za Uganda muri iki kibazo cya RDC.'

    Manda y'ingabo za EAC yarangiye mu kwezi gushize, nyamara ntabwo higeze hatangazwa niba izongerwa.

    Muyaya yavuze ko muri iki cyumweru hari inama izahuza abagaba bakuru b'ingabo z'ibihugu bya EAC, bityo ko ariho hazigirwa ibyo bibazo byose.

    Guverinoma ya Congo iherutse kuvuga ko nta biganiro izajyamo na M23 nubwo uwo mutwe uvuga ko wubahirije ibyo wasabwaga byose byo kuva mu duce wari warafashe. M23 yatangaje ko mu gihe ibiganiro bidashobotse, izakomeza gahunda yo kurwana.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/leta-ya-dr-congo-irashinja-uganda-uburyarya-nyuma-yo-kwanga-kurasa-ingabo-za

  • Nageze kuri byinshi kubera mwe!Bruce Melody yashimiye abamufashije kugera aho ageze uyu munsi #rwanda #RwOT

    Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha Bruce Melodie yasangije abamukurikirana amafoto arenzaho amagambo ashimira abafana, inshuti n'umuryango anababwira ko abakunda cyane kandi abifuriza kugira icyumweru cy'umugisha.

    Ati 'Nageze kuri byinshi muri uru ruganda kubera mwebwe abafana,inshuti n'umuryango wanjye. Mwarakoze kubw'urukundo rudahagarara mwankunze ndabakunda cyane kandi mugire icyumweru cy'umugisha'

    Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi bafite igikundiro kiri hejuru haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo kubera umurava n'umuhate ndetse n'urukundo agaragaza mubyo akora bituma yishimirwa na benshi.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/nageze-kuri-byinshi-kubera-mwe-brucre-melody-yashimiye-abamufashije-kugera-aho

  • Umusaza w'umuzungu yarashe umwana muto w'umwirabura amuziza kuvuza inzogera y'iwe #rwanda #RwOT

    Abashinjacyaha bashinje umusaza w'umuzungu w'imyaka 84 wo mu mujyi wa Kansas, muri Leta ya Missouri,muri Amerika kuba yararashe umwana w'Umwirabura amuziza kuvuza inzogera yo ku muryango itari yo ubwo yari agiye gucyura abavandimwe be.

    Andrew Lester arashinjwa icyaha cyo gukomeretsa mu rwego rwa mbere, gishobora guhanishwa igifungo cya burundu, ndetse n'icyaha cyo gukoresha nabi intwaro ubwo yarasiraga umwana witwa Ralph Yarl w'imyaka 16, ku muryango w'urugo rwe, ahagana mu ma saa yine z'ijoro ryo ku wa kane ushize.

    Umushinjacyaha Zachary Thompson yabwiye abanyamakuru ati: “Nshobora kubabwira ko muri iki kirego harimo n'irondaruhu.”

    Yongeyeho ko ariko, Lester ataregwa icyaha cy'urwango kandi inyandiko zimurega ntizisobanura neza icyaha gishingiye ku ironndaruhu

    Abashinjacyaha bavuga ko Lester yarashe amasasu abiri ayanyujije mu muryango w'ikirahure akoresheje imbunda ya 32-caliber revolver.

    Bwana Thompson yavuze ko Ralph warashwe ku mutwe no ku kuboko, atarenze imbibi ndetse Bwana Thompson akomeza avuga ko bigaragara ko nta guterana amagambo hagati yabo.

    Ibitangazamakuru by'aho byatangaje ko uyu mwana yabwiye polisi yamusuye mu bitaro aho yavuriwe ko uyu mugabo yamubwiye ngo: 'Ntiwegere hano.'

    Kuri uyu wa mbere,umuryango w'uyu mwana wavuze ko arwariye mu rugo.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/umusaza-w-umuzungu-yarashe-umwana-muto-w-umwirabura-amuziza-kuvuza-inzogera-y