Blog

  • Bahavu Jeanette yanze kwemera ibyo yasabwe kugira ngo ahabwe imodoka yatsindiye mu bihembo bya RIMA – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejo hashize nibwo Ndoli Safaris yagiranye inama n'abategura ibihembo bya RIMA ndetse na Bahavu Jeanette kugira ngo bigire hamwe uko Bahavu yahabwa imodoka ye.

    Ikibazo gihari kugeza ubu ni uko imodoka igomba guhabwa uyu mugore, igomba kuzaba iriho ibirango bya Ndoli Safaris mu gihe cy'umwaka.

    Bahavu Jeannette we yanze kwemera ko yahabwa imodoka iriho ibiranga bya kampanyi adakorana nayo.

    Avuga ko niba Ndoli ishaka gushyiraho ibiranga byayo ko yamuha amasezerano yo kuyamamariza kugira ngo nawe agire aho yungukira.

    Ibyo Bahavu yasabye, byamaganiwe kure n'ubuyobozi bwa Ndoli Safaris buhamya ko imodoka izatangwa mu gihe ibyo bumvikanye n'abategura iri rushanwa byaba byubahirijwe.

    Ejo inama ntakintu yemeje, biteganyijwe ko umwanzuro uraza gufatwa uyu munsi.

    Source : https://yegob.rw/bahavu-jeanette-yanze-kwemera-ibyo-yasabwe-kugira-ngo-ahabwe-imodoka-yatsindiye-mu-bihembo-bya-rima/

  • Padiri yasambanyije umugore wamusuye abeshya ko agiye gushyingura kugeza amwishe – YEGOB #rwanda #RwOT

    umugore wubatse yasanzwe yapfiriye mu nzu y'abapadiri nyuma yo kubeshya umugabo we ko agiye gushyingura, naho we yigiriye kwirebera Padiri mu rugo iwe.

    Nk'uko tubikesha newslexpoint, Padiri Abel Mwelwa yatumiye uwo mugore wubatse mu rugo rwa Paruwasi mu ijoro ryo kuwa kane Mutagatifu. Musenyeri Alick Banda wa Arikidiyoseze (Archdiocese) ya Lusaka yahisemo kumuhagarika ku mirimo ye nyuma y'uko inkuru ibaye kimomo.

    Padiri Mwelwa yakiriye ubutumwa bumuhagarika kuba umuvugabutumwa wa paruwasi ya Kaunda. Bwagiraga buti: 'Ndikugira ngo mbamenyeshe ko nyuma y'ibyabaye, umupadiri Abel Mwelwa ahagaritswe ku mirimo ya Kiliziya yakoreraga muri Paruwasi ya Kaunda. Nkuko amategeko ya arikibisikopi ya Lusaka abigena'.

    Biravugwa ko uyu mukozi w'Imana, yaba yarateye imiti uyu mugore, kugira ngo amukuriremo inda.

    Source : https://yegob.rw/padiri-yasambanyije-umugore-wamusuye-abeshya-ko-agiye-gushyingura-kugeza-amwishe/

  • Musanze habereye impanuka mbi cyane kurenza izo waba uzi zose – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa kabiri tariki 18 Mata 2023, Daihatsu ifite plaque RAF 121 N yakoze impanuka igwa munsi y'umuhanda yubamye, igwira umushoferi n'umuturage bari kumwe, Imana ikinga ukuboko.

    Umunyambaga n'Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Akagari ka Kigombe Mukamusoni Assoumini Yagize ati 'Ni imodoka yari ipakiye inkwi, iturutse ahitwa Rukereza yerekeza mu mujyi wa Musanze, igeze hafi y'ikigo cya Polisi ahazamuka cyane, inanirwa kuzamuka umusozi ibuze feri isubira inyuma, igwa mu rutoki ruri ahongaho amapine areba hejuru.

    Source : https://yegob.rw/musanze-habereye-impanuka-mbi-cyane-kurenza-izo-waba-uzi-zose/

  • Ncuti Gatwa, Knowless, Bruce Melodie na Chris… – #rwanda #RwOT

    Ibi bihembo bigamije gushyigikira urugendo rw'iterambere rw'abanyamuziki bo mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba, aba-Dj, abashyushyarugamba n'abandi.

    Hari bimwe mu binyamakuru byo muri Kenya bivuga ko ari byo bihembo bya mbere hashingiwe ku mazina akomeye y'abahatanamo, ibyiciro birimo n'ibindi bavuga ko bikomeza ibi bihembo.

    Mu 2022, ibi bihembo byari bihatanyemo abarimo Meddy, Nkusi Arthur, James na Daniella, Prosper Nkomezi na The Ben ariko kuri iyi nshuro ntabwo bagarutse ku rutonde.

    Amatora yatangiye ku wa 10 Mata 2023 ari kubera ku rubuga rwa Internet rw’iri rushanwa www.expressvotes.com biteganyijwe ko azarangira tariki 10 Kamena 2023, ari nabwo ibihembo bizatangwa.

    Bwiza ndetse na Afrique bahagarariye u Rwanda mu cyiciro ‘EAEA People’s Choice Breakthrough Act of the year’ aho bahatanye n’abarimo Mavokali, Iyani, VIC West, Boutross ndetse na Kontawa.

    Butera Knolwess ahatanye mu cyiciro ‘Best Female East’ aho ari kumwe n’abarimo Julian Kanyomozi, Nadia Mukami, Nandy, Phina, Spice Diana na Zuchu.

    Bruce Melodie ahatanye mu cyiciro ‘Best Male Artist’ aho ari kumwe n’abarimo Ali Kiba, Diamond, Eddy Kenzo, Harmonize, Khaligraph Jones na Rayvanny.

    Dj Pius ahatanye n’abandi ba Dj barimo Dj Ally B, DJ Joe Mfalme, RJ THe Dj, Dj Lito, Dj Seven Worldwide na Selecta JEF.

    Dj Brianne ahagarariye u Rwanda mu cyiciro cy’abagore bavanga imiziki (Choice Female Deejay of the year) aho ahatanye n’abarimo Dj Kampire, Dj Mamie, Dj Malaika, Dj Pierra Makena, Dj Angie na Dj Lisney.

    Indirimbo ‘A L’aise’ ya Bruce Melodie na Innoss’B ihataniye igihembo mu cyiciro ‘Collaboration single of the year’ aho ihatanye na ‘Kiss’ ya Innoss’B na Zuchu, ‘Kwame’ ya Harmonize na Khaligraph Jones, ‘One Call’ ya Ruby na Otile Brown, ‘Action N’energy’ ya Eddy Kenzo na John Frog, ‘Super Woman’ ya Otile Brown na Phina, ‘Bembeleze’ ya Nandy na Willy Paul.

    Mu ndirimbo zihuriweho z’abahanzi bo mu Rwanda (Collaboration) harimo ‘Yogati’ ya Bruce Melodie na Babo, ‘Ok’ ya Marina na Lil John, ‘Soja’ ya Juno Kizigenza na Bwiza, ‘Mahwi’ ya Butera Knowless na Nel Ngabo, ‘Nasara’ ya Ariel Wayz na Danny Naone, ‘Jaja’ ya Juno Kizigenza na Kivumbi King, ‘Demo’ ya Ariel Wayz, Sagamba, Soldier Kid, Bruce the 1St.

    Indirimbo ‘Nyoola’ ya Bruce Melodie na Eddy Kenzo ihataniye igihembo muri ‘Alternative-Fusion Single of the year’, ‘The way you are’ yakoranye na Harmonize nayo ihataniye igikombe muri iki cyiciro.

    Sandrine Isheja wa Kiss ahataniye igikombe mu cyiciro cy’umushyushyarugamba w’umwaka (Event host of the year) aho ari kumwe n’abarimo Chris Kirwa, Shaffie Weru, MC Kats, Chipukeezy, MC Luvanda ndetse na MC Dr Cheni.

    Umukinnyi wa filime Mpuzamahanga Ncuti Gatwa ahataniye igikombe mu cyiciro ‘Filmstar of the year’ aho ari kumwe n’abarimo Florence Kasumba, Aunty Ezekiel, Pascal Tokodi, Wema Sepetu, Natasha Sinayobye na Kate Actress.

    Indirimbo ‘Akinyuma’ ya Bruce Melodie, ‘Hashtag’ ya Christopher, ‘You Shoul Know’ ya Ariel Wayz, ‘No’ ya Okkama, ‘Inana’ ya Chriss Eazy, ‘Ready’ ya Bwiza ndetse na’Joli’ ya Kenny Sol zihataniye igikombe mu cyiciro ‘Best Rwandese Sound Single’.

    Mu bandi bahanzi bahatanye muri ibi ibihembo, harimo itsinda rya Sauti Sol rihatanye mu byiciro bitatu; Icya ‘Artist/Group of the year’, ‘Live Performer(s) of the year’ ndetse na ‘Best Afro-Pop Single’. Hari kandi Fally Ipupa uhatanye mu byiciro birimo Best Afro-RNB/Soul/Jazz Single.     

    Butera Knowless ahatanye mu cyiciro cy’umuhanzikazi wo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba (Best Female Artist of East Africa) 

    Bruce Melodie ahatanye mu cyiciro ‘Best Male Artist East Africa’, ‘Collaboration Single of the year’ n’ibindi 

    Indirimbo ‘Hashtag’ ya Christopher Muneza ihataniye igihembo ‘Best Rwandese Sound Single’

    Ncuti Gatwa ahataniye igihembo muri ‘Filmstar of the year’ mu bihembo EAEA People’s Choice












    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128144/ncuti-gatwa-knowless-bruce-melodie-na-christopher-mu-bahataniye-ibihembo-eaea-128144.html

  • Murimo kuduhatiriza gutangira kubashidikanyah… – #rwanda #RwOT

    Iyi nama yabaye nyuma y'uko iyi kipe inganyije na Gasogi United, mu mikino yo ku munsi wa 26 wa shampiyona y’u Rwanda. Muri uyu mukino abatoza ba APR FC bagaragaje imyitwarire idahwitse, aho umutoza mukuru Ben Moussa yahawe ikarita y’umuhondo kubera gusagarira abasifuzi ndetse n’umutoza w’ungirije Jamel Eddine Neffati akerekwa ikarita y’umutuku nyuma yo gukuramo ikoti ry’ikipe akarikubita hasi.

    Iyi nama yabaye ku munsi w'ejo ibera ku cyicaro cy’ikipe ya APR FC ku Kimihurura, Chairman wa APR FC Lt Gen MK MUBARAKH yatangiye asuhuza abantu bose bari mu nama maze ababwira ko icyatumye yifuza kubaganiriza ari uko Ubuyobozi bwa APR FC ndetse n’abafana batishimye muri rusange.

    Yagize ati “Ndagira ngo mbere na mbere mbanze mbabwire ko tutishimye kubera uko murimo kwitwara, haba mu mikinire na discipline ibaranga ya buri munsi kuko byose niho bishingiye'. Ati 'murimo gutuma dutekereza ko twaba twaribeshye ku bushobozi bwanyu nyamara muri abakinnyi beza kandi bashoboye, murimo kuduhatiriza gutangira kubashidikanyaho”.

    Chairman kandi yongeye kwibutsa abakinnyi ba APR FC ko bigeze gusezerera abakinnyi 17 bitewe no kudahozaho, mbere y'uko babazana. Yababwiye kandi ko nibatisubiraho, n’ubundi hari abazatandukana n’ikipe y’Ingabo z’Igihugu.

    Lt Gen MK MUBARAKH yongeye kubwira abakinnyi ko intego za APR FC ari ugutwara ibikombe, uhereye ku bikinirwa hano mu Rwanda byose. Yagize ati “Ibyo murimo byose reka nibutse ko intego zacu (APR F.C) zidahinduka, ni ugutwara ibikombe nk'uko muhora mubwirwa mu biganiro tugirana byose, kandi murabishoboye mu gihe mwaba mushyize umutima ku kazi mukagira na discipline mu byo mukora byose.'

    Yasoje ashimira benshi bakorana umurava n'abazamuye urwego rwabo, abasaba gukomeza intego ndetse anagira inama bamwe mu bakinnyi abasaba kwisubiraho bagakora akazi neza.

    Chairman wa APR FC aganiriza abakinnyi

    Abakinnyi ba APR FC mu nama 

    Kapiteni wa APR FC, Djabeli wijeje abayobozi ko hagiye kubaho impinduka

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128149/murimo-kuduhatiriza-gutangira-kubashidikanyaho-lt-gen-mk-mubarakh-abwira-abakinnyi-ba-apr–128149.html

  • Canal + igiye guhitamo abanyarwenya izakorana… – #rwanda #RwOT

    Ni kimwe mu biganiro byiza bitambuka kuri Canal+ cyatangiye gutegurwa kuva mu 2019. Cyazamuye kandi kigaragaza impano z'abanyarwenya bakomeye muri Afurika muri iki gihe.

    Abakoraga iki kiganiro bagera mu bihugu bitandukanye bashakisha abanyarwenya batanga icyizere muri uyu mwuga, ubundi bakagaragaza ibyo bashoboye. Banyuze muri Burkina Faso, mu Burundi, Cameroun n'ahandi.

    Umunyarwenya Michael Sengazi uri mu bakomeye niwe wifashishijwe na 'Canal Comedy Club' mu guhitamo abanyarwenya avuga ko bashobora kurenga 21, bazahagararira u Rwanda no mu bindi bihugu.

    Yabwiye InyaRwanda ko iki kiganiro kigamije guha urubuga abo banyarwenya, kugira ngo bamenyekane.

    Yavuze ko bazabanza gukora ijonjora rizasiga hamenyekanye abazagera mu cyiciro cya nyuma. Ati “Mbere yo kubakoresha ibyo byose, babanza kubakoresha imyitozo. Nibwo bahise bampamagara bati wadufashije kubakoresha imyitozo tukabanza guhitamo, rero ushatse wese araza. Rero, turi guhitamo abo tuzakorana nabo.”

    Michael yavuze ko nyuma yo guhitamo abo bazakorana, bazamara icyumweru kimwe bari kureba impano ya buri umwe, uburyo atera urwenya, uko yigaragaza imbere y’abantu ku rubyiniro. Nyuma nibwo hazafatwa amashusho y’ibiganiro biri hagati ya bibiri na bitatu, bizatambuka kuri Canal+.

    Kuri Michael wegukanye igikombe cya ‘RFI Talent du Rire’ avuga ko iyi gahunda ari nziza, kuko “Bizadufasha kubona abanyarwenya bakoresha ururimi rw’Igifaransa bazatangira guca kuri Canal+.”

    Akomeza ati “Ni ibintu byiza biteza imbere urwenya kandi bikerekana ibihugu byose, n’indi shusho, kwerekana y’uko hari indi shusho.”

    Abanyarwenya bazatoranywa, bazitabira amahugurwa bazahabwa na Michael Sengazi, azatangira kuva tariki ya 22 Mata 2023 kugera tariki ya 28 Mata 2023.

    Umunyarwenya asabwa kohereza Video iri mu gifaransa kuri numero ya Whatsapp +250 727 828 442, cyangwa kuri email [email protected]  mbere ya tariki 22 Mata 2023.

    Biteganyijwe ko abazatoranywa ari nabo bazifashishwa mu ifatwa ry'iki kiganiro cy'urwenya cya 'Canal Comedy Club', tariki ya 28 Mata 2023 i Kigali. 

    Michael Sengazi yavuze ko iki kiganiro ‘Canal Comedy Club’ kigamije gufasha abanyarwenya bakoresha ururimi rw'Igifaransa kumenyekana 

    Bamwe mu banyarwenya bagezweho muri iki gihe barimo Babu, Merci, Prince, bahawe amahirwe yo kwigaragaza kuri ‘Canal Comedy Club’ 

    ‘Canal Comedy Club’ iri mu biganiro bikundwa cyane kuri Canal+ ahanini binyuze mu buhanga bw'abanyarwenya batoranyijwe

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128156/canal-igiye-guhitamo-abanyarwenya-izakorana-nabo-mu-kiganiro-canal-comedy-club-128156.html

  • Real Madrid yibasiye FC Barcelona iheruka kuyikora mu jisho #rwanda #RwOT

    Real Madrid yasubije perezida wa Barcelona, ​​Joan Laporta, wavuze ko mu mateka iyi kipe yo mu mujyi wa Madrid ariyo “yatoneshejwe cyane n'abasifuzi bo muri Esipanye kubarusha.

    Real Madrid yasohoye amashusho yerekana imikoranire Barca ifitanye n''umunyagitugu wayoboye guverinoma ya Espagne,Francisco Franco.

    Kuri uyu wa mbere,Perezida wa FC Barcelona Laporta yibasiye Real Madrid,ubwo yireguraga ku birego byo kwishyura amafaranga angana na miliyoni 7 z'amayero uwahoze ari visi perezida wa komite ishinzwe abasifuzi ba Espagne,mu gihe cy'imyaka 17.

    Ubu urukiko rurimo gukora iperereza ku bwishyu – bwahawe sosiyete ya Jose Maria Enriquez Negreira hagati ya 2001 na 2018 – kandi Madrid yasabye ko yitabira uru rubanza.

    Mu kiganiro cy'amasaha abiri yagiranye n'abanyamakuru Ku wa mbere, Laporta yagize ati: “Twese tuzi ko [Real Madrid] yatoneshejwe n'ibyemezo by'abasifuzi, mu mateka ndetse no muri iki gihe.Ni ikipe yafatwaga nk'iy'ubutegetsi bwa Franco.”

    “Birakwiye ko twibuka ko, mu myaka mirongo irindwi, benshi mu ba perezida ba komite ishinzwe abasifuzi bahoze ari abanyamuryango, abahoze ari abakinnyi cyangwa abahoze ari abayobozi ba Real Madrid.

    Mu myaka 70, abantu bahisemo, batangaga ubutabera mu rkibuga bari abantu bahuye na Real Madrid. Kuri bo kuvuga ko bumva bararenganyijwe n'ukwikunda gukabije.

    Nyuma y'iki kiganiro gato, Madrid yashubije Laporta ikoresheje amashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga,ibaza iti “ikipe y'ubutegetsi yari iyihe?”

    Aya mashusho y'iminota ine yagaragaje ibintu byinshi Barcelona yakorewe mu gihe cy'ubutegetsi bw'umunyagitugu Franco -kuva mu 1939 kugeza apfuye mu 1975 – harimo no gutaha sitade yabo ya Camp Nou kwa minisitiri w'intebe, ndetse iyi kipe yambika umudali w'icyubahiro Franco.

    Madrid na Barcelona bakoranye cyane mu myaka yashize mu gushyigikira icyifuzo cyo gushinga European Super League, ariko uwo mubano wangijwe n'urubanza rwa Negreira.

    Abashinjacyaha bavuga ko Barca yashakaga gusifurirwa neza ihitamo kwishyura, mu gihe Laporta we yashimangiye ku wa mbere ko iyi kipe yibasiwe n'akagambane ndetse na serivisi za Negreira – zakozwe n'umuhungu we-zari zishingiye kubyo gushakira amakipe abakinnyi n'iby'imisifurire.

    Mu kwezi gushize, Madrid yatangaje ko yifuza kugira uruhare muri uru rubanza, ivuga ko “ihangayikishijwe cyane n'uburemere” bw'ibi birego.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/real-madrid-yibasiye-fc-barcelona-iheruka-kuyikora-mu-jisho

  • Dore bumwe mu busobanuro bw'inzozi benshi bakunze kurota #rwanda #RwOT

    1. Kurota wambaye ubusa

    Kuba wambaye ubusa bisobanura ko ushobora kuba wumva utarinzwe mu mibereho yawe. Bishobora ariko na none kuba ikimenyetso cyo kwisanzura ku bantu bose ndetse no kwigirira ikizere. Birumvikana ko bishobora kugira igisobanuro cyiza cyangwa kibi kuko bishobora no kwerekanako uri biri hanze ntabanga ugira. Nanone kandi bisobanura ko nta gukiranuka ugira ko ufite ibintu byinshi bigutandukanya n'Imana.

    2. Kurota uri ku igare

    Kurota uri ku igare bishobora gusobanura urupfu kurota uri mu modoka cyangwa kuri moto bigasobanura kwihuta mu iterambere cyangwa se bigasobanura urugendo rw'ivugabutumwa byose biterwa n'ibyabanje ndetse n'ibyakuriye muri izo nzozi.

    3.. Kurota uvuza induru ijwi ntirigende

    Gusobanura izi nzozi bisaba kureba ubuzima bwawe mu minsi yashize akenshi umuntu akunze kurota ari mu mahina yatabaza ntihagire uwumva. Ugomba kureba niba mu minsi yashize ntaho wahuye n'ikibazo utari ufite ubushobozi bwo gukemura. Hari n'igihe biba byarabaye mu bwana ukongera kubyibuka ukuze.

    4. Kurota uri kubyara

    Kubyara mu ndoto bifite igisobanuro cyiza. Bigaragaza ko hari ikintu gishya ushaka gushyira ahagaragara. Singombwa ko byanze bikunze bigomba kubyara umwana bishobora no kuba igikorwa gishya ushaka kubona cyatunganye cyangwa ijambo rikuri ku mutima ushaka kuzabwira umuntu. N'iyo waba warose ubyara ikintu kidafite ishusho nyayo y'umuntu cyangwa warose ko utwite byose bisobanura kimwe. Akenshi kubyara bisonurako hari amasezerano yawe agiye gusohora ni kimwe no kurota inkoko ituraga imishwi.

    5.Kurota urupfu

    Ibyo biba kuri benshi. Kurota wapfuye cyangwa ugiye gupfa ntibisobanura ko ugiye gupfa, ahubwo bivuga imihindagurikire y'ibintu cyangwa iherezo ry'ikintu runaka kizatumahabaho itangira ry'ikindi. Urupfu rero rusobanura iherezo ry'igikorwa cyakorwa ko ari igihe cyo guhindura hagakorwa ibindi. Iyo urose undi muntu apfa bisobanura ko uwo muntu arimo gucika intege akaba agiye kugwa.

    6. Kurota ukora impanuka

    Iyo urose ukora mpanuka( cyane cyane iy'imodoka) ibyo bigaragaza ko hari ikintu gishobora kubangamira cyangwa guhagarika burundu ibikorwa byawe. Singombwa rero kugira ubwoba ngo uhagarike ingendo ngaho ngo uri gutinya impanuka. Ni ngombwa ahubwo ko usuzuma imishinga yawe ukareba niba ntagishobora kuyihungabanya.

    7. Kurota urya

    Kurota urya bigira ibisobanuro byinshi bitewe n'ibyo warose urya. Iyo warose urya ibintu bikomeye nk'imyumbati n'amateke cyangwa bishariye nk'umuravumba uba ugiye guhura n'ibibazo bikakaye iyo warose urya cyangwa unywa ibintu biryoheye uba ugiye guhura n'ibintu byiza.

    8. Kurota wabonye amafaranga

    Kurota amafaranga bisobanura ko urota amafaranga aba afite ubukire mu mutima we aba ashaka kuzashyira ahagaragara. Izo nzozi kandi zigaragaza uko ateye ,ibyo akunda n'ubushake bwo kubishyira ahagaragara kugira ngo amenywe.

    9. Kurota uzengurutswe n'abantu benshi.

    Ibi bisobanurwa hakurikije ubuzima bwa buri munsi bwa nyir' ukurota. Niba watewe ubwoba n'ubwo bwinshi bw'abantu ugomba gutekereza ku bugwari ugira haba mu mibanire yawe n'abandi cyangwa bwo gutinya gucibwa urubanza igihe waba ufatiwe mu makosa. Nanone kandi bisobanura ko hari impano ufite ariko utajya ukoresha ngo uzibyaze umusaruro ukaba ukwiye kuzamburwa. Igihe ubashije kwihagararaho muri icyo gikundi bigaragaza ingano y'ibyishimo uterwa no kugera kucyo wari wiyemeje. Kurota uzengurutswe n'inyamaswa bigira igisobanuro bitewe n'zo nyamaswa izo arizo. Iyo ari inka uba ugiye guhura n'ibibazo byinshi, iyo ari imbeba uba ugiye guhura n'inyatsi, iyo ari inshishi n'amasazi uba ufite ibintu biri kuguhiga bishaga kukugirira nabi.

    10. Kurota ukuka amenyo yose

    Ubundi amenyo ni ikimenyetso cy'ubuhangange n'inyota yo gushaka gutunga. Gukuka amenyo mu ndoto ni ubwoba bwo gutinya kuva ku buyobozi bw'ikintu runaka wari ukomeyemo.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/dore-bumwe-mu-busobanuro-bw-inzozi-benshi-bakunze-kurota

  • Perezida Kagame yatumiye mugenzi we wa Bénin i Kigali – #rwanda #RwOT

    Umukuru w'Igihugu na Madamu Jeannette Kagame bagiriye uruzinduko rw'akazi muri Bénin hagati ya tariki 15-16 Mata 2023. Ni uruzinduko bari batumiwemo na Patrice Talon uyobora Bénin.

    Muri urwo ruzinduko rwari rugamije gushimangira umubano usanzwe hagati y'ibihugu byombi, nibwo Perezida Kagame yatumiye Patrice Talon ngo nawe azaze i Kigali gusura u Rwanda n'Abanyarwanda.

    Ibiro by'Umukuru w'Igihugu muri Bénin, byatangaje ko bizaba bigamije gushimangira imibanire y'ibihugu byombi.

    Muri uru ruzinduko Perezida Kagame yari kumwe n'abayobozi mu nzego zitandukanye, barimo Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Dr Vincent Biruta; Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome; Minisitiri w'Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne D'Arc; Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi n'abandi.

    Ni abayobozi kandi basinyanye na bagenzi babo bo muri Bénin amasezerano anyuranye y'ubufatanye mu ngeri zitandukanye zirimo ikoranabuhanga, iterambere rirambye, guteza imbere inganda, ubukerarugendo, ishoramari, ubucuruzi n'ubuhinzi ndetse n'umutekano.

    U Rwanda na Bénin bisanzwe bifitanye umubano mu ngeri zirimo ikoranabuhanga, ubucuruzi, kwita ku butaka, kubyaza umusaruro ibijyanye n'imbaho n'amabuye azwi nka granite akorwamo amakaro n'ibindi. Ibihugu byombi byakuyeho viza mu koroshya imigenderanire.

    Perezida Kagame yatumiye mugenzi we, Patrice Talon i Kigali


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yatumiye-mugenzi-we-wa-benin-i-kigali

  • Kigali: Polisi yasubije umuturage akabakaba miliyoni 2 Frw yibwe n'umusore wamukoreraga – #rwanda #RwOT

    Ahagana saa Munani n'Igice zo ku wa Mbere, tariki ya 17 Mata 2023, ni bwo polisi yeretse itangazamakuru uyu musore w'imyaka 22 ukekwaho kwiba aya mafaranga umukoresha we.

    Sinjyeniyo, ukekwaho kwiba uyu mubyeyi Nyirakanani, yari asanzwe amukorera akazi ko kumutwarira imizigo y'ibicuruzwa asanzwe acururiza muri Quartier Matheus, ayishyira mu modoka z'abakiliya. Ku wa Gatanu, tariki 15 Mata 2023, ni bwo yibye ayo mafaranga, afatwa bukeye bwaho ku wa Gatandatu.

    Gusa, uyu musore yatawe muri yombi amaze gukoresha ibihumbi 470 Frw aho yari yamaze kuyaguramo inkweto, igikapu, telefone n'imyenda ku buryo yasubije 1,430,000 Frw gusa.

    Nyirakanani Antoinette yabwiye itangazamakuru ko uyu musore yamwibye ubwo yari agiye mu bwiherero, anashimira polisi yahise imufata.

    Yagize ati 'Yari umukozi wanjye, ari umuntu umfasha mu bucuruzi bw'ibikoresho byo mu rugo bimwe biba bimanitse, haza umukiliya akurira akabimuha. Haje umukiliya aranyishyura, noneho ndibagirwa nsiga urufunguzo aho mbika amafaranga, njya mu bwiherero ariko we yari hanze rero yahise yinjira atwara miliyoni ebyiri zarimo.'

    Yakomeje avuga ko akimara kwiba ayo mafaranga yahise amubura biba ngombwa ko ahita ajya gutanga ikirego kuri RIB, na yo itangira igikorwa cyo kumushakisha.

    Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Twajamahoro Sylvestre, yabwiye itagazamakuru ko uyu musore ukekwaho ubujura yafatiwe mu Karere ka Kayonza, mu Ntara y'Iburasirazuba.

    Ati 'Uyu mubyeyi yibwe tariki 15 Mata 2023, yibwa n'umukozi we. Amaze kuyiba yacikiye mu Karere ka Kayonza, agezeyo nyuma yo gutanga amakuru habayeho gukorana n'inzego polisi yo mu Karere ka Nyarugenge n'iyo mu Karere ka Kayonza, hatangwa amakuru arafatwa. Yafatanywe 1,430,000 Frw kuko andi yari yamaze kuyakoresha.'

    Yongeyeho ko uyu musore agiye gushyikirizwa Ubugenzacyaha kugira ngo akurikiranwe ku byaha ashinjwa, aboneraho gusaba abacuruzi kujya birinda kurarana amafaranga bacuruje mu rwego rwo kwirinda ko bayibwa.

    Ubwo Polisi y’Igihugu yari igiye gusubiza Nyirakanani Antoinette amafaranga ye

    Nyirakanani Antoinette ntiyiyumvishaga ko ashobora kongera kubona amafaranga yibwe

    Sinjyeniyo Claude wibye aya mafaranga, yeretswe itangazamakuru

    Bimwe mu byo Sinjyeniyo yaguze mu mafaranga yari amaze gukoresha


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-polisi-yasubije-umuturage-akabakaba-miliyoni-2-frw-yibwe-n-umusore