Igihugu cya Nigeriya cyabaye igihugu cya 2 muri Afurika cyemeje urukingo rwa Malariya nyuma y'uko igihugu cya Ghana kibimburiye ibindi kwemeza uru rukingo.
Uru rukingo rushya rwa Malariya rwavumbuwe n'abahanga muri siyansi bo muri kminuza ya Oxford
Nigeriya yateye iyi ntambwe nyuma y'iminsi mike Ghana nayo yemeje urukingo rwa (R21) nk'urukingira marariya,ibimburira ibindi ku isi.
Mojisola Adeyeye ukuriye urwego rushinzwe inking n'imirire muri Nigeriya yavuze ko urukingo rwa Marariya ruzakoreshwa mu kuyirinda abana bari hagati y'amaezi 5 n'imyaka 3 nk'ikiciro ikunda kwibasira.
Kwemeza urwo rukingo ngo ntibyatunguranye cyane kuko rwemejwe nyuma yo kurugerageza kenshi kandi rugatanga ikizere ku kigero cya 80% cyo gukingira Marariya.
Kugeza ubu Nigeriya nicyo gihugu gikunze kwibasirwa na Malariya kurusha ibindi muri Afurika no ku isi , kuko habarurwa umubare mu nini w'abo ihitana.
Malariya yica byibura abantu 6000 ku isi buri mwaka, kandi benshi muri bo biganjemo abana, bakomoka muri Afurika yo munsi y'ubutayu bwa Sahara.
Ni inama yabereye ku cyicaro cy'ikipe y'ingabo z'igihugu ku Kimihurura, aho Chairman w'Ikipe yatangiye abwira abakinnyi igitumye yifuza ko baganira, ababwira ko agenzwa no kubabwira ko Ubuyobozi bwa APR F.C, Abakunzi n' Abafana batishimye habe na gato.
Nk'uko byatangajwe na website y'iyi kipe, ChairMan wa APR FC, yagizeAti 'ndagira ngo mbere na mbere mbanze mbabwire ko tutishimye kubera uko murimo kwitwara haba mu mikinire na discipline ibaranga ya buri munsi kuko byose niho bishingiye.'
Muri iyi nkuru y'iki kinyamakura igaragaza ko
Ubuyobozi bwa APR FC bukaba bwabwiye abakinnyi ko ni ubundi ubwo uyu mwaka w'imikino uzaba urangiye hari n'abandi nabo bazatandukana n'iyi kipe.
Nyuma y'imikino y'umunsi wa 26 wa Shampiona y'u Rwanda, ikipe ya APR FC iyoboye urutonde rwa Shampiyona n'amanota 53 ikaba iyanganga na Kiyovu SC gusa bagatandukanywa n'umubare w'ibitego amakipe yombi azigamye.



