Blog

  • Indirimbo ya Bruce Melodie yatumye umukobwa w’ikizungerezi azamura agakanzu yari yambaye maze aramansura mu muhanda rwa gati (VIDEWO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukobwa w'ikizungerezi yifashe ajya mu muhanda rwa gati ni uku abyina indirimbo ya Bruce Melodie na Kaligraph Jones.

    Ibi byabereye mu gihugu cy'u Burundi aho hafashwe amashusho y'umukobwa wari wizihiwe ari kubyina indirimbo ya Bruce Melodie mu buryo budasanzwe.

    Uyu mukobwa watangiye abyina neza nk'uko bigaragara mu mashusho yageze aho akuramo isoni azirambika hasi azamura imyambaro yari yambaye maze si ukubyiba karahava.

    VIDEWO

     

    Source : https://yegob.rw/indirimbo-ya-bruce-melodie-yatumye-umukobwa-wikizungerezi-azamura-agakanzu-yari-yambaye-maze-aramansura-mu-muhanda-rwa-gati-videwo/

  • Yakoraga nk’umutima, Icyamamare mukunda cyatunguye abantu nyuma yo gutangaza inshuro asambana ku munsi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa filime muri Nollywood ya Nigeria Monalisa Stephen yateje impagarara ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gutangaza ko yaryamanaga n'umusore w'inshuti ye inshuro zirenga 27 ku munsi.

    Monalisa mu kiganiro yatanze mu itangazamakuru, akaba yavuze byinshi ku buzima bwe bw'imibonano mpuzabitsina we n'umukunzi.

    Ku bw'ibyo, akaba yatangaje ko yakoranaga n'umukunzi we imibonano inshuro 27 ku munsi. Ati' Nubwo byananizaga, ariko narabyishimiraga mu gihe cyabyo.'

    Mu magambo ye yagize ati ' Umunsi umwe nagiye kumureba turyamana inshuro 27. Iyo twabaga turikumwe, twaryamanaga izi nshuro zose.'

    Source : https://yegob.rw/yakoraga-nkumutima-icyamamare-mukunda-cyatunguye-abantu-nyuma-yo-gutangaza-inshuro-asambana-ku-munsi/

  • Dukoreye hamwe nta kibazo na kimwe cyatunanira-Perezida Kagame muri Guinée #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame asanga ibihugu bya Afurika bikoreye hamwe, nta kibazo na kimwe cyabinanira.

    Ibi umukuru w'igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 18 Mata 2023, mu ruzinduko rw'akazi rw'iminsi ibiri yatangiye muri Guinée.

    Perezida Kagame akihagera yakiriwe na Perezida w'Inzibacyuho w'iki gihugu, Colonel Mamadi Doumbouya.

    Perezida Kagame yagaragaje ko ibihugu byo ku mugabane wa Afurika bikoreye hamwe nta cyabinanira.

    Ati 'Buri gihugu ku mugabane wacu gifite ibibazo, mu Rwanda dufite ibibazo byacu, muri Guinée bafite ibibazo byabo. Dukoreye hamwe nta kibazo na kimwe cyatunanira.'

    Perezida Doumbouya yashimiye Perezida Kagame ku ruzinduko yagiriye muri icyo gihugu, ati 'Aha muri muri mu rugo, ni icyubahiro gikomeye kuri twe kubakira muri Guinea'.

    Umuvugizi wa Guverinoma ya Guinée, yavuze ko ari ishema ku gihugu cye kwakira Perezida Kagame wubashywe muri Afurika no ku rwego mpuzamahanga.

    Uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Guinée rugamije gushimangira umubano usanzwe hagati y'ibihugu byombi ndetse n'ubushake bwabyo mu kurushaho gukorana mu nzego zirimo iz'ubukungu, umutekano, ubuhinzi, ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro n'umuco.

    The post Dukoreye hamwe nta kibazo na kimwe cyatunanira-Perezida Kagame muri Guinée appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/04/18/dukoreye-hamwe-nta-kibazo-na-kimwe-cyatunanira-perezida-kagame-muri-guinee/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=dukoreye-hamwe-nta-kibazo-na-kimwe-cyatunanira-perezida-kagame-muri-guinee

  • Amahirwe y'ishoramari Abanyarwanda bashobora kubyaza umusaruro mu bihugu bya Bénin na Guinée – #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame wasoje uruzinduko rw'akazi muri Bénin ategerejwe muri Guinée kuri uyu wa Mbere aho azamara indi minsi ibiri muri iki gihugu nacyo cyo mu Burengerazuba bwa Afurika.

    Ni ibihugu byombi bifitanye umubano n'u Rwanda kuko Sosiyete y'u Rwanda ikora ingendo zo mu kirere, RwandAir ikorera ingendo i Cotonou muri Bénin ndetse n'i Conakry muri Guinée.

    Ku ruhande rw'u Rwanda na Bénin, bifitanye umubano ukomeye kuva mu myaka itanu ishize, ushingiye ku bufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ikoranabuhanga, imyubakire n'ibidukikije n'ibindi.

    Byashimangiwe n'amasezerano y'ubufatanye yasinywe mu nzego zitandukanye zirimo n'urw'umutekano, aho bishoboka ko Ingabo z'u Rwanda zizoherezwa muri iki gihugu.

    Naho ku ruhande rwa Guinée , iri mu bihe byo kubaka umubano n'amahanga cyane ko ari igihugu gifite ubutegetsi bushya kuva mu 2021, aho burangajwe imbere na Col Mamadi Doumbouya.

    Komiseri ushinzwe Politiki n'Ububanyi n'Amahanga muri Pan African Movement Rwanda, Shyaka Nyarwaya Michael, yavuze ko kuba Perezida Kagame yasuye ibi bihugu ari u Rwanda rwose ruba rwagiyeyo kuko ahagarariye Abanyarwanda bose.

    Ati 'Perezida aba yagiye kudushakira imbuto n'amaboko.'

    Habimana Jaurès umaze igihe kinini akorera muri Guinée yavuze ko u Rwanda ruzwi neza muri icyo gihugu kuko abaturage b'i Conakry usanga batewe ishema n'ibyo rumaze kugeraho nyuma y'imyaka 29 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Guinée ni igihugu gifite ubukungu bushingiye ku bucukuzi bw'amabuye y'agaciro kuko ari icya kabiri ku Isi mu bicukura amabuye ya 'Bauxite' ndetse gikungahaye kuri Zahabu.

    Iki gihugu kandi gifite ubutaka bungana na hegitari miliyoni 13 bushobora guhingwa ariko bukaba budahingwa.
    Rwiyemezamirimo Mudakemwa Appollon wakoreye mu bihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika birimo Mali na Guinée yavuze ko by'umwihariko igihugu cya Guinée gifite umuco wo guhamagarira abanyamahanga kujya gushorayo imari.

    Ati 'Nkaba nashishikariza n'abandi kuzajya gushakayo amahirwe. Bafite ubukungu butangaje, bafite amabuye y'agaciro ariko bakajya kuyatunganyiriza mu mahanga. Amahirwe ahari rero ni uko bashaka abashoramari bashobora kuyatunganyiriza aho ngaho.'

    'Ikindi ni ibijyanye n'ibikorwaremezo kuko nanjye nibyo nakoreragamo, kubaka imihanda, inyubako za leta, kubaka imijyi […] nta bigo by'ubwubatsi bikomeye mu by'ukuri bafite. Ayo nayo ni amahirwe Abanyarwanda bashakirayo.'

    Mudakemwa yavuze ko hari serivisi zitandukanye ziba mu Rwanda by'umwihariko mu bijyanye n'ikoranabuhanga ndetse no gutwara abantu n'ibintu usanga zigikeneye abantu bazijyanayo.

    Umunya-Bénin, Damien Mouzounm umaze imyaka igera mu 10 akorera mu Rwanda yavuze ko umubano w'u Rwanda n'igihugu cye ari mwiza kandi ukwiye kubera urugero ibindi bihugu bya Afurika.

    Ati ''Nk'uko mubizi nta gihugu na kimwe cyo muri Afurika gikenera urwandiko rw'inzira kugira ngo abantu babashe kugera muri Bénin kandi ni nako bimeze k'u Rwanda. Rero ibindi bihugu byakabaye bibyigiraho n'ubwo ibihugu byose bidashobora kugendera ku murongo umwe.''

    ''U Rwanda na Bénin biri kugenda byubaka umubano mu bya diplomasi, ubucuruzi ndetse n'ubufatanye nk'ubu bukomeje bikaba hagati y'ibihugu bya Afurika ntekereza ko ari byiza ndetse twakabishyigikiye kuko nk'ibihugu bya Afurika tugomba kunga ubumwe kandi u Rwanda na Bénin biri gutera intambwe nziza .''

    Damien Mouzoun yavuze kandi ko Bénin hari byinshi yigiye ku Rwanda mu bijyanye n'imiyoborere ndetse na gahunda zitandukanye zo kwishakamo ibisubizo.

    Ati ''Ubu hari ibintu byinshi ibihugu byacu byakwigiranaho, Bénin ni igihugu gifite amateka akomeye kandi gifite umutungo n'ibikorwa byinshi byakenerwa hano mu Rwanda.''

    U Rwanda na Bénin byasinyanye amasezerano mu nzego zitandukanye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amahirwe-y-ishoramari-abanyarwanda-bashobora-kubyaza-umusaruro-mu-bihugu-bya

  • Abandi bantu baba mu Bwongereza binyuranyije n'amategeko bashobora kujya boherezwa mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Aya masezerano yasinywe mu 2022, yavugaga ko abarebwa n'aya masezerano ari abantu binjiye mu Bwongereza binyuranyije n'amategeko, bashaka ubuhungiro.

    Mu ruzinduko Minisitiri w'Umutekano mu Bwongereza, Suella Braverman, aherutse kugirira mu Rwanda, ayo masezerano yaravuguruwe, hinjizwamo n'abandi bantu baba mu Bwongereza binyuranyije n'amategeko, nk'uko The East African yabitangaje.

    Ingingo zavuguruwemo harimo ivuga ko n'abandi bantu bizagaragara ko binjiye mu Bwongereza binyuranyije n'amategeko ariko batigeze basaba ubuhungiro cyangwa ibyemezo bibemerera kuba muri icyo gihugu, barebwa n'aya masezerano.

    Mu gihe abo bantu bagejejwe mu Rwanda, rufite uburenganzira bwo kubasubiza mu bihugu baje baturukamo, mu gihe naho bahageze ntibagaragaze ubushake bwo gusaba ubuhungiro cyangwa ibyemezo byo kuhaba nk'abimukira.

    Umwaka ushize nibwo u Rwanda n'u Bwongereza byasinye amasezerano ajyanye no kwakira abimukira, nyuma y'aho Guverinoma y'u Bwongereza igaragarije ko igowe no gukomeza kwakira abimukira bava mu bihugu bitandukanye.

    Biri mu rwego rwo kugabanya umubare w'abinjira muri icyo gihugu mu buryo butemewe n'amategeko bashaka ubuhungiro, kugabanya ikiguzi Leta y'u Bwongereza itanga ibitaho mu gihe hagisuzumwa amadosiye yabo ndetse no guhagarika ababibonamo inyungu cyane cyane abambutsa abo bimukira, rimwe na rimwe bamwe bakagwa mu nzira kubera ingorane zirimo.

    Mu Rwanda abo bimukira bazajya bahaba mu gihe hagisuzumwa amadosiye yabo, bamwe bashobore koherezwa mu bindi bihugu bibashaka, ababishaka bagume mu Rwanda bafashwe gutangira ubuzima cyangwa abandi basubizwe iwabo.

    Ku ikubitiro u Bwongereza bwemeye guha u Rwanda miliyoni 140 z'amapawundi yo kwita kuri abo bimukira.

    Byari biteganyijwe ko abimukira ba mbere bazagera mu Rwanda muri Nyakanga umwaka ushize, ariko byagiye byigizwa inyuma kubera ko hari imiryango yatanze ikirego mu nkiko zo mu Bwongereza, bashaka kwitambika uwo mwanzuro.

    Mu minsi ishize urukiko rukuru mu Bwongereza rwagaragaje ko nta kibazo kirimo kohereza abo bantu mu Rwanda, abareze bahita bajuririra urukiko rw'ubujurire ari narwo rusigaye gufata umwanzuro ngo amasezerano atangire gushyirwa mu bikorwa.

    Minisitiri w'Umutekano mu Bwongereza, Suella Braverman ubwo yasinyaga amasezerano na Dr Vincent Biruta, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abandi-bantu-baba-mu-bwongereza-binyuranyije-n-amategeko-bashobora-kujya

  • Umuyobozi wa APR FC yanenze abakinnyi b’iyi kipe, bamwe bashobora kwirukanwa (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umuyobozi wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga yaganiriye n’abakinnyi b’iyi kipe ababwira ko nk’ubuyobozi bw’ikipe batishimiye uko barimo kwitwara yaba mu kibuga ndetse n’ikinyabupfura cya bamwe atari cyiza.

    Ni mu nama yabaye ejo hashize ku wa Mbere tariki ya 17 Mata 2023 ibera ku cyicaro cy’ikipe, Kimihurura ikaba yarimo abakinnyi, abatoza ndetse n’abakozi b’iyi kipe.

    Lt Gen Mubarakh Muganga yabwiye abakinnyi ko igitumye yifuza kuganira nabo nta kindi uretse kubabwira ko yaba ubuyobozi ndetse n’abafana batishimye kubera imyitwarire yabo.

    Ati 'ndagira ngo mbere na mbere mbanze mbabwire ko tutishimye kubera uko murimo kwitwara haba mu mikinire n’ikinyabupfura (discipline) kibaranga buri munsi kuko byose niho bishingiye.”

    Yakomeje ababwira ko barimo gutuma batekereza ko baba baribeshye ku bushobozi bwabo kandi ari abakinnyi beza.

    Ati “murimo gutuma dutekereza ko twaba twaribeshye ku bushobozi bwanyu, nyamara muri abakinnyi beza kandi bashoboye, murimo kuduhatiriza gutangira kubashidikanyaho.'

    Yongeye kwibutsa abakinnyi ko mbere yo kubazana hari 17 bari basezerewe, nibatisubiraho hari abazasezererwa.

    Ati “n’ubu nta kabuza nihatabaho kwisubiraho n’ubundi hari abazatandukana n’ikipe y’Ingabo z’Igihugu.”

    Perezida wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga yasabye abakinnyi kuzirikana ko intego ari ukwegukana ibikombe byose bikinirwa mu gihugu.

    Hari abakinnyi yasabye kwisubiraho bagatanga n’umusaruro ikipe ibatezeho ni mu gihe kandi abitwara neza yabashimye.

    Kugeza ubu APR FC ni yo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 53 inganya na Kiyovu Sports ariko ikayirusha umubare w’ibitego izigamye.

    Umuyobozi wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga yabwiye abakinnyi ko nibatisubiraho hari abazasezererwa

    Umunyamabanga wa APR FC, Masabo Michel yari ahari

    Manishimwe Djabel yavuze mu izina rya bagenzi nka kapiteni yizeza ubuyobozi ko bagiye kwisubiraho

    Abakinnyi bose bari bahari

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umuyobozi-wa-apr-fc-yanenze-abakinnyi-b-iyi-kipe-bamwe-bashobora-kwirukanwa-amafoto

  • Sudan: Imodoka z'abadiplomate b'Amerika zarashweho #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'Amerika Antony Blinken yavuze ko urukurikirane rw'imodoka z'abadiplomate b'icyo gihugu rwarashweho muri Sudan ku wa mbere ariko nta wakomeretse.

    Ari mu Buyapani, nyuma y'ibiganiro by'itsinda ry'ibihugu bikize cyane ku isi rya G7, Blinken yabwiye abanyamakuru ati: “Iki cyari igikorwa kitagize icyo cyitayeho, kidashyize mu gaciro kandi birumvikana kitarimo umutekano”.

    Mbere, byatangajwe ko ambasaderi w'umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi (EU/UE) muri Sudan, Aidan O'Hara, yagabweho igitero mu rugo iwe mu murwa mukuru Khartoum.

    Uyu mujyi urimo gushegeshwa n'imirwano yapfiriyemo abantu, ishyamiranyije igisirikare cya Sudan n'umutwe witwara gisirikare.

    Uyu mudiplomate w'Umunya-Ireland ntabwo “yakomeretse bikomeye”, nkuko byemejwe na Minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Ireland Micheál Martin.

    Martin yavuze ko icyo gitero ari “ihonyorwa rikomeye ry'inshingano zo kurinda abadiplomate”.

    Abantu bagera ku 185 bamaze kwicwa naho abandi barenga 1,800 bakomerekeye mu mirwano imaze iminsi itatu, nkuko bivugwa n'umuryango w'abibumbye (ONU/UN).

    Umujyi wa Khartoum wagabweho ibitero n'indege z'intambara, imbunda za rutura ndetse umishwamo urufaya rw'amasasu y'imbunda ntoya.

    Igisirikare cya Sudan n'umutwe witwara gisirikare witwa Rapid Support Forces (RSF), buri ruhande ruvuga ko rugenzura ibice bikomeye byo muri Khartoum, aho abahatuye bakomeje kwikinga ibisasu baguma mu ngo zabo.

    Minisitiri Martin yavuze ko uwo ambasaderi ari “umudiplomate w'intyoza w'Umunya-Ireland n'Umunyaburayi urimo gukorera EU mu bihe bya mbere bigoye cyane”.

    Yagize ati: “Turamushimira akazi ke ndetse dusabye ihagarikwa aka kanya ry'urugomo muri Sudan, n'isubukurwa ry'ibiganiro”.

    Mbere yaho, Josep Borrell, umukuru w'ububanyi n'amahanga muri EU, yatangaje kuri Twitter ko umutekano wa za ambasade n'abakozi bazo ari “inshingano y'ibanze” y'abategetsi ba Sudan.

    Umuvugizi wa EU Nabila Massrali yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko abahagarariye EU muri Sudan batahungishijwe bavanwa i Khartoum nyuma y'icyo gitero kuri ambasaderi.

    Massrali yongeyeho ko umutekano w'abakozi b'iyo ambasade ari ikintu cya mbere cyihutirwa kandi ko harimo gusuzumwa ingamba z'umutekano.

    Sudan: Iby'ibanze wamenya

    Sudan iri mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw'Afurika ndetse ifite amateka yaranzwe n'umutekano mucye: Mu 2019 yagiye mu butegetsi bwa gisirikare, nyuma yuko umutegetsi wayo w'igihe kirekire Omar al-Bashir yari amaze guhirikwa ku butegetsi

    Kuva icyo gihe, abagabo babiri ni bo bayitegeka: Umukuru w'igisirikare n'umwungirije, utegeka umutwe witwara gisirikare witwa RSF

    Ntibumvikana ku buryo bwo gusubizaho ubutegetsi bwa gisivile muri Sudan: Umutegetsi wa RSF avuga ko ahagarariye amatsinda yahejwe n'indobanure (abakomeye) zo muri icyo gihugu ariko abasirikare be bashinjwe itsembabwoko
    Umurongo utambitse

    Umuvugizi w'akanama k'umutekano k'Amerika, John Kirby, yavuze ko ubu nta gahunda ihari yo guhungisha abakozi b'Amerika bari muri Sudan, nubwo hakomeje kubaho guhangayika ku mutekano hamwe n'ifungwa ry'ikibuga cy'indege cya Khartoum.

    Ariko yashishikarije Abanyamerika gufata uko ibintu bimeze “mu buryo butajenjetse na gato”.

    Imirwano muri Sudan yatumye abaturage b'abasivile benshi bikinga mu ngo zabo, mu gihe hari ubwoba ko imirwano ishobora kumara igihe kirekire igatuma iki gihugu kijya mu kajagari gakomeye kurushaho.

    Ku wa mbere, ibicu by'umwotsi byabonetse hejuru y'ikibuga cy'indege gikuru cy'i Khartoum, televiziyo yerekana amashusho y'imiriro n'ibiturika.

    Ibitero by'indege by'igisirikare byarashe ku bigo bya RSF, bimwe muri ibyo bigo bikaba biri mu duce dutuwemo.

    Abaganga bavuga ko ibitaro byarashweho. Ku bitaro bya al-Shaab Teaching Hospital by'i Khartoum hamwe no ku mavuriro abiri yandi, hatangajwe ko hari ibyahangiritse.

    Imirwano ishyamiranyije imitwe yo mu gisirikare cya Sudan ishyigikiye umutegetsi wayo wo muri iki gihe, Jenerali Abdel Fattah al-Burhan, n'umutwe witwara gisirikare uzwi cyane wa RSF, utegekwa na visi perezida wa Sudan, Jenerali Mohamed Hamdan Dagalo, uzwi cyane nka Hemedti.

    Ku wa mbere, Hemedti yavuze ko amahanga agomba kugira icyo akora, yita Jenerali Burhan “ugendera ku mahame akaze yiyitirira Islam urimo kumisha ibisasu ku basivile abirasiye mu kirere”. Jenerali Burhan yavuze ko afite ubushake bwuko habaho ibiganiro.

    Ku cyumweru, impande zombi zatanze agahenge kagufi ko gutuma abakomeretse bahungishwa, nubwo bitazwi niba zaragakurikije mu buryo butajenjetse.

    Umuryango w'ubukungu w'ibihugu byo mu karere, IGAD (Intergovernmental Authority on Development), wavuze ko uzohereza muri icyo gihugu ba Perezida ba Sudan y'Epfo, Djibouti na Kenya, mu kugerageza gutuma hagerwa ku masezerano y'amahoro.

    Umunyamabanga mukuru wa IGAD, Nuur Mohamud Sheekh, yabwiye BBC ko hari ibimenyetso bimwe byuko hari igishobora kugerwaho.

    Yagize ati: “Barimo kwitegura kujya muri Sudan guhura n'abo bategetsi babiri ariko barimo kuvugana na bo banyuze ku bandi bantu, barimo kuvugana n'aba bategetsi ku guhagarika ubushyamirane, ku guhagarika imirwano no gusubira ku meza y'ibiganiro.

    “Abategetsi bombi bemera ko habaho ubuhuza, icyo ubwacyo ni ikintu cyiza cyane kibayeho mu masaha macyeya ashize. Abategetsi bacu bafite inararibonye ku bijyanye n'ubuhuza mu makimbirane”.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/sudan-imodoka-z-abadiplomate-b-amerika-zarashweho

  • Kenya: Mudavadi yasabye Odinga kwitondera kugumura abaturage #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga wa Minisitiri w'intebe muri Kenya, bwana Musalia Mudavadi, yaburiye umunyapolitiki utavuga rumwe n'ubutegetsi Raila Odinga, kwitondera kugumura abaturage, kuko yavuze ko nyuma y'igisibo cya Ramadhan azasubukura imyigaragambyo ya buri munsi mu gihugu.

    Ikinyamakuru The Citizen Digital cyanditse ko Musalia Mudavadi, asanga iyi myigaragambyo ya Odinga igamije kuzana akavuyo mu gihugu no gutesha agaciro ubutegetsi bwatowe n'abaturage.

    Bwana Mudavadi yasabye abanyapolitiki kuzibukira kongera gusubiza igihugu inyuma, bazana akajagari nk'akakurikiye amatora ya 2007/2008 hakagwamo abantu.

    Iki kinyamakuru kivuga ko Mudavadi avuga ko yasabye abambari ba Odinga, kutongera kwifuza ko urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ICC rwongera kwerekeza amaso kuri Kenya, kuko Perezida Willam Ruto, yagerageje ibishoboka byose no ituze riboneke mu gihugu.

    Gusa uru rukiko mpuzamahanga mpanabyaha, rushobora kuzahagera byanze bikunze, kuko Raila Odinga yamaze gutangaza ko azajya kurega visi perezida Rigathi Gachagua muri uru rukiko.

    Odinga Ashinja Gachagua gushaka kumuhanagura ku ikarita y'Isi akoresheje abapolisi, kuko yabategetse kumwica bamurasa amasasu 11 ariko kubw'amahirwe ntiyapfa.

    Raila avuga ko ashaka byanze bikunze ko ububiko bwabaruriwemo amajwi bufungurwa hakamenyekana ukuri ku byabaye, ariko Musalia Mudavadi avuga ko ari ukujijisha kuko urukiko rw'ikirenga rwemeje ibarura ry'amajwi, ushaka kujya mu bindi ni ushaka isubiranamo ry'abaturage.

    Ubu ngo abanya-Kenya benshi babayeho nabi, kuko bari gutwarwa buhumyi na Raila Odinga ubahoza mu myigaragambyo itagize icyo imariye igihugu, bagahomba yibereye mu nyungu, asaba abaturage gukanguka bakamenya icyerekezo cy'igihugu.

    The post Kenya: Mudavadi yasabye Odinga kwitondera kugumura abaturage appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/04/18/kenya-mudavadi-yasabye-odinga-kwitondera-kugumura-abaturage/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kenya-mudavadi-yasabye-odinga-kwitondera-kugumura-abaturage

  • Amakuru yihutirwa mu ikipe ya KIYOVU SPORTS ishaka kubirandura APR FC ku gikombe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya KIYOVU SPORTS iri mu isiganwa rya shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Rwanda, yahagaritse Umunyamabanga wayo.

    Kiyovu yahagaritse yahagaritse uwari umunyabanga wayo Omar Munyengabe mu nshinga zo kuba Umunyamabanga.

    Kiyovu Sports, ishinja Omar kumara umwaka atagaragara mu bikorwa by'ikipe.

    Mu ibaruwa ifunguye YEGOB dufitiye kopi, Kiyovu Sports yandikye Omar ko ahagaritswe mu nshingano igihe kitazwi.

    IBARUWA

    Source : https://yegob.rw/amakuru-yihutirwa-mu-ikipe-ya-kiyovu-sports-ishaka-kubirandura-apr-fc-ku-gikombe/

  • Niwe ufite imodoka nziza! Irebere imodoka 4 z’imiturika Karim Benzema atunze – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu ukinira ikipe ya Real Madrid yo muri Espagne akaba umufaransa Karim Benzema ari mu bakinnyi bafite ama modoka meza ku isi.

     Mu modoka atunze zigera kuri 6 twateganyije ku bereka 4, harimo:

    1 Lamborghini

    1. Bugatti
    2. Ferraris
    3. Mercedes

    Source : https://yegob.rw/niwe-ufite-imodoka-nziza-irebere-imodoka-4-zimiturika-karim-benzema-atunze/