Blog

  • Havutse ikibazo ku mafaranga abanyamuryango ba FERWAFA bari bategereje gutera imirwi #rwanda #RwOT

    Biravugwa ko amafaranga abanyamuryango ba FERWAFA bari bategereje gutera imirwi yinjiye muri iri shyirahamwe kubera ikipe y’igihugu bitakibaye ko ahubwo azakoreshwa mu kunganira ayo Minisiteri yashoraga mu Mavubi.

    Amakuru avuga ko umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Nizeyimana Mugabo Olivier yemereye abanyamuryango ko hari amafaranga agera kuri miliyoni 360 yaje avuye muri FIFA kubera imikino y’Amavubi iyi mpuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi yerekanye (FIFA TV Rights).

    Yari yabemereye ko bazayagabana ndetse bikazanozwa mu mwiherero w’abanyamuryango uzaba tariki ya 22 na 23 Mata ugamije gukemura ibibazo biri muri FERWAFA.

    Gusa yari yababwiye ko miliyoni 160 zo zizajya mu iterambere ry’umupira w’abana (development) bo bakagabana miliyoni 200.

    Nizeyimana Olivier yakoresheje inama komite nyobozi ya FERWAFA ngo ibyemeze ariko babitera utwatsi bavuga ko bo bumva yose yajya mu iterambere ry’umupira w’abana.

    Uku kutumvikana icyo agomba gukoreshwa bivugwa ko bahisemo kwitabaza Minisiteri ya Siporo ngo ibagire inama.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Minisiteri ya Siporo yabujije FERWAFA kuba yatanga aya mafaranga kuko yinjiye kubera ikipe y’igihugu bityo ko azakoreshwa mu kuyunganira andi ashyirwe mu iterambere ry’abakiri bato.

    Amakuru avuga ko Olivier atarava ku izima we yumva yagafashije abanyamuryango kuko birya bakimara ngo amakipe abeho neza ndetse n’ikipe y’igihugu ikabona abakinnyi babaturutsemo, yumva hari icyo bagahawe.

    Amafaranga abanyamuryango ba FERWAFA bagombaga kugabana yajemo ibibazo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/havutse-ikibazo-ku-mafaranga-abanyamuryango-ba-ferwafa-bari-bategereje-gutera-imirwi

  • Umuvugizi wa Rayon Sports akaba n’umunyamakuru, Jean Paul Nkurunziza yashyize hanze amatariki y’ubukwe bwe #rwanda #RwOT

    Jean Paul Nkurunziza, umunyamakuru w’imikino akaba n’umuvugizi wa Rayon Sports, yashyize hanze amatariki y’ubukwe bwe na Gogo bamaze igihe bakundana.

    Biteganyijwe ko ubu bukwe buzaba tariki ya 2 Nyakanga 2023, aho buzabera n’amasaha yabwo bikaba bizamenyekana mu minsi ya vuba.

    Bagiye gukora ubukwe nyuma y’uko ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 28 Ukuboza 2022 muri Quiet Heaven Garden, Jean Paul Nkurunziza yambitse impeta ya fiançailles Nkusi Goreth (Gogo) amusaba ko igihe basigaje ku Isi bazakimarana undi aremera.

    Nkurunziza Jean Paul asanzwe ari n’umunyanyamakuru w’imikino ubimazemo igihe aho akorera Isango Star & TV amazeho imyaka itari mike.

    Nkurunziza Jean Paul agiye gukora ubukwe na Gogo

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umuvugizi-wa-rayon-sports-akaba-n-umunyamakuru-jean-paul-nkurunziza-yashyize-hanze-amatariki-y-ubukwe-bwe

  • Ukuri ku ifoto y’itsinda Tuff Gang yazamuye amarangamutima ya benshi #rwanda #RwOT

    Kuva ku munsi w’ejo hashize ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye ifoto ya bamwe mu bagize itsinda Tuff Gang bari kumwe n’umuraperi Ish Kevin bamwe batangira kwemeza ko yaba yamaze kwinjira muri iri tsinda ry’abaraperi.

    Ni ifoto yateje urujijo ku mbuga nkoranyambaga, Fireman, Bulldogg na P FLA bari kumwe n’umuraperi Ish Kevin ndetse benshi bemeza ko na we yamaze kuba umwe mu bagize iri tsinda.

    Benshi bagiye bagaragaza ibitekerezo bitandukanye aho bamwe bavuze ko ntacyo byaba bitwaye abandi bagaragaza ko injyana uyu musore aririmbamo idahuye n’amajwi y’aba baraperi bomoye imitima ya benshi.

    ISIMBI mu gushaka kumenya byinshi kuri iyi foto, yagerageje kuvugana na Fireman utifuje kuvuga byinshi ariko yavuze ko ari akazi bari barimo iyo foto ifatwa.

    Ati “tubirimo, ni akazi.”

    Abajijwe niba Ish Kevin na we ashobora kuzakirwa mu bagize itsinda Tuff Gang, yagize ati “igihe icyo ari cyo cyose.”

    Iri ni itsinda ryakunzwe cyane kuva 2008 bitewe n’indirimbo bahangaga zirimo ubutumwa bwubaka kandi bukora ku buzima bwa benshi banyuramo buri munsi.

    Amajwi yabo ni kimwe mu byafashaga iri tsinda ryari rigizwe na Jay Polly (witabye Imana), Bulldogg, Green P (uba Dubai), Fireman na P FLA kwiyongerera igikundiro mu bakunzi babo.

    Kubera ibibazo byo kutumvikana, Tuff Gang yari yarakunzwe mu ndirimbo nka “Inkongoro y’Umushimusi”, “Gereza”, “Amaganya” n’izindi yaje kumera nk’isenyutse.

    Mu ntangiriro z’uku kwezi nibwo hagiye hanze amashusho y’abaraperi batatu P FLA, Bulldogg na Fireman bari muri studio bivugwa ko bari gukora ku mushinga ‘Mixtape’ yabo barimo gufashwa na Davydenko.

    Ni umushinga bivugwa ko watangiye mbere ariko uza gukomwa mu nkokora n’urupfu rwa Jay Polly witabye Imana muri Nzeri 2021.

    Byitezwe ko ijwi rye rizumvikanamo nubwo yitabye Imana kimwe na Green P ubu usigaye uba Dubai.

    Ifoto ya Tuff Gang irimo Ish Kevin (wa kabiri uturutse ibumoso) yavugishije benshi

    Tuff Gang ya kera

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/ukuri-ku-ifoto-y-itsinda-tuff-gang-yazamuye-amarangamutima-ya-benshi

  • Rafael York yahuye n’imvune igomba gutuma amara hanze y’ikibuga ibyumweru 4 (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umukinnyi mpuzamahanga w’umunyarwanda, Rafael York yagize imvune yo kubabara kw’inyama yo mu itako (hamstring) aho azamara hanze y’ikibuga ibyumweru 4.}}

    Ni imvune yagize tariki ya 10 Mata 2023 mu mukino wa shampiyona y’icyiciro cya kabiri aho ikipe ye ya Gefle yatsindaga Helsingborg 1-0.

    Byatumye uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati ariko asatira adasoza umukino w’umunsi wa 2 w’iyi shampiyona kuko yavuyemo ku munota wa 30.

    Ni imvune yatumye atagaragara ku mukino w’umunsi wa 3 wakinwe ejo hashize wo bari basuye Jönköpings Södra ikanabatsinda ibitego 2-1.

    Biteganyijwe ko uyu musore agomba kumara hanze y’ikibuga ibyumweru 4 yitabwaho n’abaganga akabona kugaruka mu kibuga.

    Nyuma y’umunsi wa 3, Gefle IF iri ku mwanya wa 6 n’amanota 6, Öster ya mbere ikagira 9.

    Rafael York yagize imvune izatuma amara ibyumweru 4 hanze y’ikibuga

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rafael-york-yahuye-n-imvune-igomba-gutuma-amara-hanze-y-ikibuga-ibyumweru-4-amafoto

  • Family Sports Club yatumiwe muri Tanzania mu… – #rwanda #RwOT

    Ni irushanwa rizaba taliki 30 Mata muri uyu mwaka, rizabera mu gace ka Rukoba mu gihugu cya Tanzania. Rubare Forest Train Run yateguwe n’ikigo cya Victoria Events Organizer, iki ni ikigo kigenga gikorera muri Tanzania aho gikora ibikorwa byo kumenyakanisha ndetse bikamamaza  n’ubukerarugendo  bwo mu gihugu cya Tanzania muri rusange.

    Iri rushanwa rifite intego zo kwamamaza ndetse no kumenyekanisha ibikorwa by’ubukerarugendo byo mu gace ka Rubare muri Tanzania, binyuze mu bikorwa bya siporo ndetse n’ibindi. Abazasiganwa ku maguru muri Rubare Forest Train Run bazagenda ibirometero 16, bazahagurukira ahitwa kuri Sunrise bitch pub muri Rukoba ubundi basoreze ahitwa Kalobera beach ku nkombe za Lake Victoria.

    Family Sports Club yo mu Rwanda izitabira iri rushanwa iyobowe  na Mukasa Nelson, ndetse ni nawe uzajya kuyihagararira  muri Tanzania. Mukasa Nelson asanzwe akora ibikorwa bitandukanye mu Rwanda, cyane cyane ibifite aho bihuriye na siporo. 

    Yashinze umuryango witwa “Children and Youth Sports organization”, uzamura impano z’abana bakiri bato muri siporo zitandukanye ndetse ukanabatoza kugira siporo umuco. Uyu muryango kandi urwanya ibiyobyabwenge, agakoko gatera SIDA, ihohoterwa ry’abana b’abakobwa muri siporo ndetse unakoresha siporo abagore batwite.

    Mukasa Nelson ari mu bashinzwe gutegura Car Free day ndetse yagiye ahabwa ibihembo by'indashyikirwa haba mu Rwanda, muri Afurika y’Iburasirazuba ndetse n’ahandi. 

    Mukasa Nelson ni umwe mu bamaze igihe muri Siporo zihuza abantu benshi 

    Nelson yatumiwe na Tanzania kubera ibikorwa byo gukora muri siporo rusange 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128160/family-sports-club-yatumiwe-muri-tanzania-mu-irushanwa-ryo-gusiganwa-ku-maguru-128160.html

  • Umwaka w’imikino wa Chelsea ushobora kurangir… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri saa tatu z’ijoro ni bwo umuriro uraka kuri Stamford Bridge hagati ya Real Madrid na Chelsea mu mukino wa 1/4 muri Champions League, umukino ubanza wabereye kuri Santiago Bernabeu aho Real Madrid yari yatsinze ibitego 2-0.

    Ese birashoboka ko Frank Lampard uri mu bihe bibi n’abasore be bakurira umusozi ugoye bagatsinda Real Madrid? Igisubizo ni ibiragoye. 

    Carlo Ancelotti muri Champions League y’umwaka ushize, yatwaye igikombe akuyemo Paris Saint-Germain, Chelsea, Manchester City ndetse no ku mukino wa nyuma akubita Liverpool. 

    Kuva Chelsea yakwirukana Grahm Potter bakazana Frank Lampard w’umusigire,   nta mukino n’umwe aranganya cyangwa ngo atsinde, yose aratsindwa kuko amaze gukina imikino 3 harimo uwa Champions League n’indi 2 ya Premier League. 

    Kuba Chelsea mu mpera z’iki cyumweru yaratsinzwe na Brighton, byayishyize mu mwanya mubi wo kwitegura ikipe ikomeye nka Real Madrid imaze gutwara ibikombe 14 bya Champions League bari gukinira. 

    Iyi kipe yambara ubururu yageze muri 1/4 ikuyemo Borussia Dortmund, umukino ubanza bari batsindiwe mu Budage igitego 1-0 bageze mu Bwongereza bahita basezerera ikipe bayitsinda ibitego 2-0 ariko ibi biragoye kuri Real Madrid.

    Kuba wasezerera Real Madrid uvuye inyuma ntibyoroshye, yego ushobora gutsinda ibitego 2 ariko nta bushobozi wabona bwo gufata ba rutahizamu b’iyi kipe ngo barangize umukino nabo batakwinjije igitego. 

    Mu mukino ubanza ubwo abakinnyi ba Real Madrid bushimiraga intsinzi

    Real Madrid mu nshuro 19 bamaze gukina batsinze ibitego 2 cyangwa birenzeho mu mukino ubanza muri Champions League bashoboye gukomeza inshuro 18. Ikipe yashoboye kuva inyuma igatsinda Real Madrid ikanayikuramo kandi bayitsinze ibitego bitari munsi ya 2 ni Monaco gusa yabikoze muri Champions League ya 2003-2004.

    Nk’uko The Sun ibyandika nta kipe iratsindira Chelsea kuri Stamford Bridge inshuro 2 mu mikino ya Champions League, Real Madrid yabikoze bwa mbere mu mwaka ushize w’imikino. 

    Ikindi wamenya ni uko Chelsea mu mikino 7 iheruka yo gukinamo muri Champions League iyo babaga batsindiwe hanze bamaze gukomezamo inshuro 5, bivuze ko bazaga bagatsindira mu rugo mu mukino wo kwishyura. 

    Imikino ya hafi abantu bibuka ikipe ya Chelsea yabikoreyemo ni uwa Napoli muri Champions League ya 2011-12 n’uwa Paris Saint-Germain muri 2013-14.

    Iyi Chelsea igiye gukina uyu mukino imaze imikino 6 idatsinda kandi ibi byaherukaga mu 1995 aho bamaze imikino 7 bataratsinda ariko n’ubundi uyu munsi ishobora kurara yuzuye. 

    Rutahizamu wa Chelsea ufite ibitego byinshi muri uyu mwaka w’imikino ni Kai Havertz afite ibitego 9 naho uwa Real Madrid umaze gutsinda ibitego byinshi ni Karim Benzema amaze gutsinda ibitego 25 kandi mu mikino 5 iheruka amaze gutsindamo ibitego 7. 

    Chelsea niramuka itsinzwe, umwaka wayo uraba urangiye kuko ntacyo iraba ikirwanira muri uyu mwaka w’imikino. Kugeza ubu muri Premier League, iyi kipe yambara ubururu ni iya 11 n’amanota 39 kandi nta rindi rushanwa ikirimo.

    Abakinnyi 11 bashobora kuza kubanzamo ku ruhande rwa Chelsea iri mu rugo ni Kepa; Chalobah, Silva, Fofana; James, Kovacic, Fernandez, Kante, Cucurella; Havertz na Felix. 

    Ku ruhande rwa Real Madrid abitezwe ko bashobora kuza kubanzamo ni: Courtois; Carvajal, Militao, Alaba, Camavinga; Kroos, Modric, Valverde; Rodrygo, Benzema na Vinicius.

    NGOLO Kante witezweho kuza gufasha Chelsea

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128139/umwaka-wimikino-wa-chelsea-ushobora-kurangira-nijoro-icyo-imibare-ivuga-128139.html

  • The Ben agiye kongera gutaramira muri Uganda – #rwanda #RwOT

    Nk’uko bigaragara mu butumwa bwashyizwe hanze, The Ben agiye gutaramira muri Uganda mu gitaramo kizaba kuwa Gatatu 19 Mata 2023 muri Lake View mu gace kazwi nka Mbarara.

    Muri iki gitaramo, The Ben na Bebe Cool ni bo bazaba ari abahanzi bakuru. Hazaba hari kandi n'itsinda rimaze kwamamara mu muziki wa Uganda rizwi nka Abeeka Band.

    The Ben n'aba bahanzi bazataramira mu gitaramo kiswe Uganda Rwanda Border Re Opening After Party. Kizaba gikurikirana icyo Gen Muhoozi yatumiyemo Masamba Intore, Bwiza na Kenny Sol kiswe Rukundo Egumeko.

    The Ben nubwo ari umunyarwanda ariko yavukiye mu gihugu cya Uganda. Mu bihe bitandukanye, akorera ibitaramo i Kampala byitabirwa n’abantu benshi kandi baba baririmbana na we indirimbo zose, nk'abantu bamwishimira cyane nk’uko na we abakunda.

    Muri iyi minsi The Ben na Uwicyeza Pamella bari kubarizwa muri Uganda mu biruhuko aho bagiye bagaragara bizihiwe mu mashusho atandukanye yagiye ajya hanze.

    The Ben ategerejwe mu gitaramo kizitabirwa n’abaherwe muri Uganda Yaherukaga kuhakorera igitaramo gikomeye nyuma gato yuko imipaka y’u Rwanda na Uganda yafungurwagaMuri iki gitaramo The Ben na Bebe Cool ni bo bazaba ari abahanzi bakuruNi igitaramo kizaba nyuma y’amasaha macye habaye ‘Rukundo Egumeko’ igitaramo Gen Muhoozi yatumiye abahanzi b’abanyarwanda barimo Masamba Intore, Bwiza na Kenny Sol

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128142/the-ben-agiye-kongera-gutaramira-muri-uganda-128142.html

  • Amafoto:Reba uburanga bwa Hiba Abouk wahoze ari umugore wa Hakim Achraf #rwanda #RwOT

    Ku mbugankoranyambaga hamaze iminsi hacicikana inkuru ya Achraf Hakim n'uwahoze ari umugore we Hiba Abouk uherutse kwaka gatanya yamara kuyihabwa agasaba ko bagabanywa imitungo ariko akamenyeshwa ko uwari umugabo we nta mutungo n'umwe afite umwanditseho.

    Ni inkuru yabaye ikimenyabose benshi bagaragaza ko bishimiye cyane ibyo Hakim yakoze ariko n'abandi barabinenga bavuga ko ari ikimenyetso kigaragaza ko nta kwizerana kwari mu muryango wabo.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/amafoto-reba-uburanga-bwa-hiba-abouk-wahoze-ari-umugore-wa-hakim-achraf

  • Ibyaranze Ubutegetsi bwa Bizimungu Pasteur n'ibibazo by'ingutu yahuye nabyo #rwanda #RwOT

    Pasiteri Bizimungu niwe wabaye Perezida w'u Rwanda nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi kuva tariki 19 Nyakanga 1994,aho yabarizwaga mu ishyaka rya FPR INKOTANYI.

    Urubuga rwa Wikipedia, rugaragaza ko Pasteur Bizimungu yavukiye mu cyahoze ari Gisenyi mu 1950, ndetse akaba yaranahoze mu ishyaka rya Perezida Juvenal Habyarimana mbere yo kwiyunga na FPR Inkotanyi.

    Hagati y'umwaka wa 1980 na 1990, Bizimungu yari mu ishyaka rya MRND ndetse yari umuntu wa hafi wa Perezida Juvenal Habyarimana, muri icyo gihe akaba yaranakoze imirimo inyuranye irimo kuba umuyobozi mukuru w'icyahoze ari Electrogaz.

    Mu 1990, Pasteur Bizimungu yagiye muri FPR nyuma y'uko umuvandimwe we wari umusirikare w'ipeti rya Colonel mu gisirikare cy'ingabo za Leta ya Habyarimana, yari yishwe [ Col. Mayuya ].

    Muri icyo gihe, nibwo FPR yari itangiye ibikorwa bya mbere by'urugamba rwo kubohora u Rwanda.

    Muri icyo gihe, Bizimungu nyuma y'urupfu rw'umuvandimwe we, yahise ahunga u Rwanda ajya kuba mu Bubiligi, aho yahise ashingwa iby'amakuru n'itumanaho muri FPR nk'ishyaka ryisuganyaga rishaka uko ryabohora igihugu.

    Mu 1993, nyuma y'imyaka 3 ingabo za FPR zirwana n'ingabo za Leta y'icyo gihe, Pasteur Bizimungu yagize uruhare mu mishyikirano y'amasezerano y'amahoro ya Arusha n'ubwo Perezida Juvenal Habyarimana yishwe ibyari bikubiyemo bitarashyirwa mu bikorwa ahubwo Jenoside yari imaze igihe itegurwa igahita ishyirwa mu bikorwa. Nyuma y'ihagarikwa rya Jenoside rero niwe wahise aba Perezida.

    Pasteur Bizimungu yagizwe Perezida ahanini bishingiye ku mwanya yari afite muri FPR Inkotanyi, no kuba yari yarakoze muri Guverinoma ya mbere ya Jenoside ayizi neza, akamenya n'amahame FPR Inkotanyi ishingiyeho.

    Perezida Kagame yigeze gutangaza impamvu atahise aba Perezida nyuma ya Jenoside ati “Narababwiye nti njyewe sinshaka kuba Chairman, sinshaka kuba Minisitiri w'Intebe wungirije cyangwa uw'Ingabo wungirije. Ndashaka kuba umugaba w'Ingabo wungirije, mbabwira n'impamvu… Nababwiye nti numva nshaka kuba hafi cyane y'ingabo twari tumaze igihe dufatanya kurwana, ndashaka kwigumanira n'abarwanyi banjye, kuburyo nihagira n'ikintu cyaba tuba twizeye ko twongera tukarwana tukizera umutekano wacu. Narababwiye ngo sinshaka kuba Perezida, kuko Perezida agomba kuba ahugiye mu bindi bintu, nti ariko nimurebe amamiliyoni y'abantu ku mupaka [w'u Rwanda na Zaire], baracyafite intwaro kandi barimo kwisuganya, barimo gushaka kudutera bityo ntabwo naba Perezida ngo mbashe no gutangira kurwana nabo.

    Icya kabiri narababwiye nti mureke duhitemo umuntu wakuriye hano, uzi abantu ba hano, umenyereye ikirere n'imitere ya hano mu Rwanda, njyewe ndumva ntabyiteguye bihagije. Ni uko kandi ndababwira nti hari ikintu gikomeye tugomba kubanza kurwana nacyo, aho bakidufata nk'abanyamahanga… Uko niko natekerezaga, naberekaga ko tugifite inshingano zo gushakisha umutekano uhamye, icya kabiri nkabereka ko amateka yanjye ashobora gutuma bitagira isura nziza ku bantu bamwe bari bakiri mu rujijo…'

    Pasteur Bizimungu ku butegetsi bwe yagombaga gusubiza igihugu ku murongo, gucyura impunzi z'abanyarwanda zirenga miliyoni zari muri RDC,gushakira ubutabera imiryango yiciwe abayo muri jenoside yakorewe Abatutsi,kuzamura ubukungu n'ibindi.

    Guverinoma ya mbere ya nyuma ya Jenoside yarahiye ku wa 19 Nyakanga 1994,ivuye mu biganiro byahuje amashyaka ya politiki atari yarijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni ukuvuga ko ishyaka rya MRND na CDR atari yemerewe kugaragara mu buyobozi bushya.

    Iyi Guverinoma yagiyeho nyuma y'iminsi mike Pasteur Bizimungu yemejwe nka Perezida wa Repubulika. Mu baminisitiri 17 bari bagize iyo guverinoma, umunani bari abo muri FPR Inkotanyi, batatu bo muri MDR, batatu bo muri PL, babiri bo muri PSD n'umwe wo muri PDC. Tariki 19 Nyakanga harahiye abaminisitiri 14, abandi bongerwamo tariki 20 Nyakanga.

    Ni guverinoma yari igizwe n'abasivili hafi ya yose, mu kwereka abaturage ko basubijwe ubuyobozi, ingabo zikaberaho kubarinda nyuma yo kubabohora.

    Inzibacyuho yashyizweho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yagombaga kurangira mu 1999 ariko icyo gihe byageze u Rwanda rugihanganye n'ibibazo by'ingutu byiganjemo iby'umutekano bituma yongerwaho indi myaka ine.

    Ibibazo by'ingutu Perezida Bizimungu yahuye nabyo

    FPR Inkotanyi nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, yabaye ku isonga ry'ibitekerezo byo kongera kubaka igihugu. Niryo shyaka ryari rifite ubwiganze haba muri Guverinoma no mu Nteko, bikaba akarusho ko ari naryo ryaturukagamo Perezida Bizimungu.

    Icyakora ahagana mu 1997 hatangiye kuzamo umwuka mubi, bamwe mu bayigize bashinja bagenzi babo imikorere mibi irimo ruswa, icyenewabo n'ibindi.

    Hari n'abataratinyaga kuvuga ko ibiri gukorwa birimo no kwigarurira imitungo y'abandi bikozwe n'abayobozi nibikomeza, u Rwanda rwa nyuma ya Jenoside ruzaba rubi kurusha urwa mbere yayo.

    Bimwe mu byagaragaje kwikunda kw'iyi Guverinoma harimo ko Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa mbere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,Jean Marie Vianney Ndagijimana,yahawe amafaranga mu ntoki, ibihumbi amagana by'amadolari, ngo ajye mu mahanga asubukure ibikorwa bya za ambasade cyangwa afunguze inshya,agezeyo ayishyirira ku mufuka ntiyagaruka.

    Ikindi gitangaje n'ukuntu mu 1998, nyuma y'imyaka ine Jenoside ihagaritswe,abagize guverinoma ya Rwigema batari barajwe ishinga no kubaka inzego z'igihugu ahubwo bicaye bagasaba ko leta yabagurira imodoka za Mercedes Benz zo kugendamo.

    Kwegura kw'abagize guverinoma ya Bizimungu biri mu byamukomye mu nkokora, kuko guhera mu Ukwakira 1999 kugeza muri Gashyantare 2000, abaminisitiri batatu muri Guverinoma batakarijwe icyizere n'Inteko mu gihe abandi batatu batangiye gukurikiranwa n'ubutabera.

    Kuva mu mpera za 1999 habaye impinduka zinyuranye kandi zitavuzweho rumwe mu bagize guverinoma.

    Mu ntangiriro ya za 2000 havutse ikibazo cya politiki nyacyo ubwo tariki 06 z'ukwezi kwa mbere Joseph Sebarenzi wari ukuriye inteko ishingamategeko yeguraga bitunguranye.

    Perezida Bizimungu yeguye hashize ibyumweru bitatu uwari Minisitiri w'Intebe Pierre Celestin Rwigema na Guverinoma ye nabo beguye. Bashinjwaga imikorere mibi harimo no kunyereza amafaranga ya Leta.

    Kubera ko Guverinoma yashyizweho iyobowe na Faustin Twagiramungu, yari irimo benshi mu bahoze mu butegetsi bwa Habyarimana,benshi bapingaga bagenzi babo by'umwihariko abo muri FPR INKOTANYI.

    Perezida Kagame yavuze ko hari umuyobozi yigeze kubaza impamvu umwanya we wose awumara mu bintu bijyanye n'inyungu ze bwite, undi amusubiza ko 'umuyobozi w'umukene nta muyobozi uba umurimo'.

    Nko mu 1996 ubwo Kagame wari Visi Perezida akaba n'umugaba w'ingabo yajyaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Washington Post yanditse inkuru imwita 'Umuyobozi nyawe wa Guverinoma y'u Rwanda”. Byateje umwuka mubi mu butegetsi bw'u Rwanda.

    Bivugwa ko hari n'abayobozi bakuru benshi bajyaga basura u Rwanda, bakavuga ko bashaka guhura na Visi Perezida Kagame aho guhura na Perezida cyangwa Minisitiri w'Intebe, bikabarakaza.

    Perezida Bizimungu yashinjwe kugambanira Kagame

    Mu 1996, Museveni yasuye u Rwanda, maze mu ruzinduko rwe ajyana na Perezida Bizimungu kuri Kaminuza y'u Rwanda I Huye aho bari bagiye kuganira n'abanyeshuri.

    Nyuma byamenyekanye ko mu rugendo rw'amasaha ane bakoranye, kugenda no kugaruka, bombi batangiye ibiganiro byo kugambanira Perezida Kagame, wari visi perezida icyo gihe. Aha ngo ni naho ibibazo bya Bizimungu ku butegetsi byatangiriye.

    Pasiteri Bizimungu yaje guhangana n'abadepite

    Nubwo Perezida Pasteur Bizimungu yari afite ibindi ashinjwa, kimwe mu byamuteranyije na FPR Inkotanyi kugeza ubwo ahatiwe kwegura, harimo gushaka kwitambika iperereza rya Komisiyo y'Inteko ku bayobozi muri Guverinoma.

    Hari itegeko riha ububasha abadepite bwo kugenzura Guverinoma ryari rimaze imyaka isaga itatu Perezida Bizimungu yaranze gusinya, riza gusinywa na Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko ku gitutu cy'abadepite.

    Byarakaje abadepite na bamwe muri FPR, bikubitiraho ko ubwo Guverinoma ya Rwigema yeguraga, hari abo Perezida Bizimungu yashakaga ko bagaruka muri Guverinoma ya Bernard Makuza, ariko abandi bayobozi bakabyanga kuko abo baminisitiri bari bafite ibyo bashinjwa.

    Bizimungu ntiyahishe ko atishimiye kwegura kwa Pierre-Célestin Rwigema, ashinja abagize guverinoma gusuzugura uyu wari minisitiri w'intebe.

    Ubwo yarahizaga Guverinoma nshya ya Makuza, Perezida Bizimungu yavuze ijambo ririmo uburakari, abwira abadepite ko bihaye ububasha ubwo batangizaga gahunda yo guhamagaza abagize Guverinoma kugeza beguye.

    Ati 'Bariya baminisitiri bagiye ku buryo budafututse, ntihazagire n'uvuga ngo hari umujura urimo. Ntabwo ari abajura. Ntabyo mwerekanye ahubwo nimwe muri kuzana akaduruvayo mu gihugu.'

    Yakomeje agira ati “Mwirukanye ba Minisitiri, mwavanyeho Guverinoma, Perezida w'Inteko nimwe mwamwirukanye, na Perezida wa Repubulika murashaka kumwirukana. Hari ikibazo rero mu mikorere y'Inteko, ntabwo ari mwe banyarwanda b'abatagatifu”.

    Mu 1998 ngo nibwo hatangiye igisa nko kugenzura Bizimungu harimo n'icyemezo cyo gutandukanya umwanya w'umukuru w'igihugu n'umukuru w'ishyaka.

    Kwegura kwa Pasiteri Bizimungu n'akaga yahuye nako nyuma

    Tariki 22 Werurwe 2000 habaye inama idasanzwe y'ubuyobozi bukuru muri FPR Inkotanyi, bucyeye bwaho tariki 23 Perezida Bizimungu ashyikiriza Inteko Ishinga Amategeko ibaruwa ivuga ko yeguye ku bushake.

    Nyuma yo kwegura, Bizimungu yavuzweho ibyaha bitandukanye birimo ruswa, kwambura abantu amasambu, kunyereza imisoro n'ibindi.

    Amaze gutakaza umwanya wa Perezida wa Repubulika yari amazeho imyaka itandatu, habura imyaka 3 gusa ngo amatora arangiza inzibacyuho abe,Pasiteri Bizimungu yibwiye ko gushinga ishyaka ari andi mahirwe yo kumusubiza ku butegetsi.

    Yumvaga ko byanze bikunze ashinze ishyaka rye ryagira uburemere bwa Politiki agendeye ku kizere n'imibare ya Politiki. Yari afite ikizere ko hari rubanda uru n'uru rwari kumujya inyuma agatsinda amatora.

    Iyo niyo mpamvu yahise yiyemeza gushinga ishyaka rye yise “PDR-Ubuyanja”.

    Ishyaka PDR Ubuyanja ryari rije kongera impungenge ku hazaza h'ubutegetsi bwa FPR, ikiyongera ku bibazo yagombaga guhangana nabyo, utibagiwe ko hari n'impungenge ko ryazagarura mu buryo buteruye amoko nk'uburyo bwo kugena icyerekezo n'uburemere bwa Politiki.

    Muri kiriya gihe, mu Rwanda ndetse n'ahandi hanyuranye ku isi hari hafungiye abarenga ibihumbi 100 bagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Ibikomere bya Jenoside ku bayirokotse byari bikiri bibisi.

    Iki gihe kandi Leta yavugaga ko hari izindi Leta zikomeye zigitera inkunga igisilikare n'abanyapolitiki bari basize bakoze Jenoside yakorewe abatutsi ngo bagaruke ku butegetsi birukanweho na FPR, ari nayo yahagaritse iyi Jenoside.

    Nyuma y'umwaka umwe yeguye,Pasiteri Bizimungu mu 2001 yatawe muri yombi ari iwe ubwo yari agiye kugirana ikiganiro n'abanyamakuru ngo ababwire ku ishyaka rishya yari yashinze ryitwa PDR-Ubuyanja.

    Muri Mata 2002, Pasteur Bizimungu yarafashwe arafungwa ashinjwa kunyereza umutungo wa rubanda, kwigomeka no kwangisha rubanda ubutegetsi.

    Ibi byaha byaje kumuhama muri 2004 ahanishwa igifungo cy'imyaka 15. Ni igihano cyari burangire muri 2017, ariko yaje guhabwa imbabazi na Perezida wa Repubulika taliki 06/04/2007.

    Kuva icyo gihe,Bizimungu aba i Kigali mu buzima buri kure ya politiki, ku mpamvu zitazwi neza.

    Pasteur Bizimungu, afite agahigo ko kuba ariwe Perezida wayoboye u Rwanda akava k'ubutegetsi akaba akiriho.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/ibyaranze-ubutegetsi-bwa-bizimungu-pasteur-n-ibibazo-by-ingutu-yahuye-nabyo

  • Monalisa yatunguranye avuga ko yaryamanye n'umukunzi we inshuro 27 umunsi umwe #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa ukunda kumvikana cuyane avuga ibintu byamubayeho ariko bikaba ibitangaje ku babyumva yongeye guhishura byinshi ku buzima bwe bw'urukundo.

    Ubwo yari mu kiganiro gitambuka kuri Youtube 'Love or Lies' yahishuye ko yigege kuryamana n'umukunzi we inshuro 27 ku munsi umwe.

    Ati 'Twaryamanye inshuro 27, twari tukiri kumwe, byarabaye! Umunsi umwe nagiye kumusura turyamana inshuro 27.'

    Umunyamakuru watunguwe n'iki gisubizo yamubajije niba koko ibyo avuga byarabaye umunsi umwe cyangwa ari iminsi myinshi, ati 'None se byari Marathon cyangwa mwari muri kurushanwa kuririmba halleluyah?'

    Uyu mukobwa wanamamaye mu kumurika imideli nk'umunyamideli ubyibushye, mu kumusubiza agira ati 'Ntabwo byari Marathon, twamaranye umunsi wose twisanga byabaye. Twanyuzagamo tukaruhuka tukirebera filime, njye narabibaze zari inshuro 27.'

    Uyu mukobwa w'imyaka 31 uri mu bakunzwe cyane ku mbugankoranyambaga yavuze ko icyo gihe nubwo yaryamanye n'umukunzi we inshuro 27 k'umunsi umwe uwo musore atigeze agera ku byishimo bye.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/monalisa-yatunguranye-avuga-ko-yaryamanye-n-umukunzi-we-inshuro-27-umunsi-umwe