Blog

  • Urutonde rw'abakobwa 10 b'ibyamamare babi kurusha abanda ku isi [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Bamwe muri abo bantu bari beza kandi basamaje cyane mbere, ariko bagatakaza ubwiza bwabo bitewe n'ibintu byinshi cyane harimo nko guhindura ibice bimwe by'umubiri (plastic surgeries) nuko bituma basa nabi, ariko abandi ni karemano. Buri wese ku isi aba ashaka kugaragara neza aho aba ndetse no kuba mwiza mu miterere y'umubiri we, ibi bituma bamwe bakoresha amavuta runaka, cyangwa bakajya kubagwa kugira imibiri yabo bayihe indi shusho bakeneye, ibi bituma bamwe batakaza ubwiza bari basanganwe bakaba babi kurushaho.

    Muri ino si hari abakobwa benshi babi kandi biragoye cyane guhitamo ababi kurusha abanda, gusa bamwe muri bo b'ibyamamare bazwi ho cyane kuba ari babi, ubwiza bwabo ko budakurura abantu, ariko bafite impano kandi baramenyekanye mu mirimo bakora.

    Hano rero dufite urutonde rw'abakobwa 10 b'ibyamamare babi kurusha abandi mu mwaka wa 2023.

    10.Kathy Burke

    Kathy Burke yavukiye mubwongereza, mu mujyi wa London, Hampstead kuwa 13 Kamena, 1964 akaba azwi cyane kubera gukina comedi ndetse no gukina Filme, akaba kandi umwanditsi w'ikinamico ndetse n'umugenzuzi wazo. Yatangiye umurimo we by'umwuga mu mwaka wa 1982 nuko amenyekana cyane kubera uburyo amafoto ye yagaragaraga ku bishushanyo byo kwamamaza harimo nk'ibyo uri French and Sounders shows, programme ya TV ya Harry Enfield, Harry Enfield & Chums ndetse na BBC sitcom byari bikunzwe cyane.

    Mu mwaka wa 1997 yahawe igihembo nk'umukinnyi wakinnye neza muri filime Nil by Mouth kandi yashizwe mu majwi incuro irenze imwe ariko yafatwaga nk'umukobwa mubi ku isi yose.

    9.Helen Clack

    Avuka mu gihugu cya New Zealand akaba umunyapolitiki wabaye Ministeri w'indebe muri New Zealand kuva mu mwaka wa 1999 kugeza 2008, kandi yabaye umuyobozi ukomeye muri United Nations Development Programme (UNDP) kuva mu mwaka wa 2009 kugeza 2017 kandi akaba afattwa nka Ministeri w'intebe wa 7 warambyeho igihe kirekire muri iki gihugu cya New Zealand kandi akaba umugore wa 2 kuri uwo mwanya. Mu mwaka wa 2016, ikinyamakuru Forbes cyamugaragaje nk'umugore wa 22 ukomeye ku isi ariko ubwiza bwe ntibusamaje nabusa kandi ntiyigeze agira ubwiza busamaje ariyo mpamvu aza mubakobwa babi bambere ku isi.

    8.Rhea Perlman

    Uyu mugore arite impano kandi arazwi cyane ku isi ariko simwiza iyo umurebye kandi ntasamaje ibihe byose. Ariko mu murimo we, yashyizwe muri 10 Emmy Awards incuro 4 kumwanya w'abakinnyi bakina neza kandi yashyizwe muri Six Golden Awards nk'umukinnyi ukina neza amafilime y'uruhererekane kuri TV.

    Ibyo bihembo ndetse naho yagiye ashyirwa mubagomba guhatanira ibihembo byerekana uburyo uyu mukobwa yarashoboye neza umurimo we by'umwuga. Yatangiye gukina muri filime ahabwa role yo hasi, ariko mugihe gito yagaragaje ubushobozi bwe mu mikinire ahita azamuka muntera aba umukinnyi w'ibanze ndetse wamenyekanye cyane.

    7.Kelis

    Kelis ni umunyamerika w'umuririmbyi wabigize umwuga, akaba umwanditsi w'indirimbo ndetse n'umukuru w'abanditsi b'indirimbo. Kelis yavukiye muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, mu mujyi wa New York kuwa 21 Kanama, 1979. Yakoze neza umwuga we kandi yasohoye arubumu nyinshi cyane. Kaleidoscope niyo arubumu ya yambere yasohoye, nuko aza gusohora indi arubumu Wanderland mu mwaka wa 2001, ndetse na Tasty mu mwaka wa 2003.

    Yagurishije kopi miliyoni 6 z'indirimbo ku isi hose kandi yabaye icyamamare kuburyo bwihariye mu bwami bw'abongereza (UK). Nubwo yabonye ibyo bihembo, yafashwe nk'umukobwa mubi wa mbere ku isi, kubera ko isura ye itashimishaga abamureba kandi akaba adasamaje na busa. Kubera ububi bwe, bwatumye nabwo amenyekana nabi ku isi yose.

    6.Cher
    Cher yari ukobwa mwiza cyane kandi ubwiza bwe bukurura benshi kandi yari icyamamare ku isi hose kubera gukora neza no kugaragaza ubuhanga mu murimo we, ni umuntu wagaragaje ubuhanga mu mwuga we gusa yaje gutakaza ubwiza bwe bituma ajya kku rutonde rw'abakobwa babi ku isi.

    Yavukiye muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika muri California, El Centtro kuwa 20 Gicurasi, 1963 nuko mugihe gito cyane aba icyamamare ndetse n'ikirangirire mu mirimo yakoraga by'umwaga nko kuririmba, gukina filime, kwandika, kwihangira imirimo, gukina comedi, kubyina, kuba umunyamideri, gukora imyambaro igezweho, gufasha hiryo nohino ku isi, gusohora imiziki, kwandika indirimbo ndetse no kwakira abatumirwa kuri TV.

    5.Kelly Osbourne

    Undi mukinnyi Kelly Osbone aboneka muri aba bakobwa babi ku isi ariko afite impano nyinshi yaba mu kwandika indirimbo, gukina cinema, umuhuza kuri TV kandi ukora imyambaro igezweho akaba akomoka mubwongereza. Akora muri Osbournes hamwe n'umuryango we, ariko aratinyitse kubera mu mwaka wa 2002 yahawe igihembo Emmy Award kubera ibiganiro bitabeshya yakoresheje. Ni umwe muba Judge muri Australia's Got Talent and Project Runway Junior. Ntabwo ubwizabwe buteye ubwuzu kandi azwi nk'udashimishije kumureba ariko abantu baramukunze kubera gukora neza umwuga we kandi akaba afite impano.

    4.Rachel Dratch

    Rachel yavukiye muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika mu mwaka wa 1966, muri leta ya Massachusetts ahitwa Lexington. Yatangiye umwuga we muri 1994 nuko aba icyamamare cyane. Rachel ntabwo asamaje kandi ni mubi ariko yamenyekanye cyane ndetse akundwa n'abantu benshi ku isi kubera impano yifitemo. Dratch yamenyekanye cyane mu myiyerekano kuri NBC TV show yitwa Suturday Night Live (SNL), aho yakoze kuva mu mwaka wa 1999 kugeza 2006. Ni umunyamerika kazi ukina filime, comedi, producer, ndetse n'umwanditsi yagaragaje cyane mu myiyerekano kuri TV nka The King of Queens, 30 Rock Click ndetse na 'I Now Pronounce You Chuck' ndetse na Larry bikunzwe cyane na benshi.

    3.Sandra Bernhard

    Iki cyamamare gikomoka muri Amerika ntabwo kigaragaza ubwiza kubakireba kandi ntigisamaje niyo mpamvu kiza mubakobwa baba ku isi. Ni umunyamiderikazi w'umunyamerika uzwi cyane, umukinnyi wa Cinema ndetse na Comedi, umuririmbyi ndetse n'umwanditsi. Yamenyekanye cyane mu myaka ya 1970 kubera komedi ze zashimishaga benshi cyane kandi amenyekana cyane k'ubusesenguzi kuri politiki ndetse n'umuco. Yatumye izina rye rigaragara ku rutonde rwa Comedy Central incuro 97 mubanu 100 bakomeye cyane b'ibihe byose. Ubu afite imyaka 63 kandi yatangiye umwuga we mu mwaka wa 1977 kandi nanubu aracyakora, aho bakorera umuziki ako akora classic pop music, jaz ndetse na blues tunes.

    2.Courtney Love

    Umuririmbyi, umwanditsi, umukinnyi wa cinema ndetse n'umunyabugeni ukomoka muri Amerika. Ubu afite imyaka 54 aho yatangiye umwuga we mu mwaka wa 1981 kandi yabaye icyamamare cyane kubera yakoze filime zamenyekanye cyane ku isi kandi ashyirwa kurutonde rw'abagomba guhabwa ibihembo ndetse yakira n'ibihembo kubera gukora neza umwuga we muri Golden Globe Award.


    Umwuga we wo kuririmba yawukoze neza, ariko kurubu afatwa mubakobwa babi ku isi, yatakaje ubwiza bwe nuko bituma amenyekana nabi kubantu benshi. Ni mubi kandi ntabwo asamaje nabusa nubwo yakoze neza umwuga we.

    1.Jocelyn Wildenstein

    Jocelyn Wildenstein yavukiye uir Switzerland muri Lausanne kuwa 5 Kanama, 1940. Yamenyekanye cyane kubera guhindura isura ngo abe mwiza kurushaho (extensive facial surgeries) aribyo bituma aba uwa mbere mubi ku isi. Yashyingiranwe na Alec N. Wildenstein mu mwaka wa 1978, gusa nyuma y'imyaka 21 yahise atandukana byemewe n'amategeko n'umugabo we.

    Byatangajwe ko gutandukana kw'abo kwatewe n'uko uyu mugore yashakaga kubaho ubuzima buhanitse, kuburyo amafaranga yakoreshaga kuri telefone yarengaga 5, 100, 000 rwf kandi ayo yatakazaga kubiryo ndetse na divayi yageraga kuri 464, 900, 000 rwf akaba ari amafaranga menshi cyane kumwaka umwe. Yatakaje amafaranga menshi cyane kubaganga ngo bahindure umubiri we (Cosmetic Survery) nuko aba mubi by'akataraboneka.

    Mu gutandukana n'umugabo we, yahawe akayabo ka miliyari 2.5 z'amadolari y'Amerika ndetse akajya ahabwa miliyoni 100 z'amadolari y'Amerika buri mwaka mu gihe cy'imyaka 13 nyuma yo gutana n'umugabo we.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/urutonde-rw-abakobwa-10-b-ibyamamare-babi-kurusha-abanda-ku-isi-amafoto

  • Ibiyobyabwenge by'agaciro ka miliyari $5 byafatiwe muri Amerika y'Epfo #rwanda #RwOT

    Polisi yo muri Amerika y'Epfo yafashe cocaine (cocaïne) n'ibindi biyobyabwenge bifite agaciro ka miliyari 5 z'amadolari y'Amerika, mu gikorwa yakoze mu byumweru bitatu mu bihugu 15.

    Polisi yanafashe imbunda zirenga 8,000 zari zitunzwe mu buryo bunyuranyije n'amategeko ndetse ita muri yombi abantu bagera hafi ku 15,000.

    Za polisi zo kuva muri Mexique (Mexico) mu majyaruguru kugeza muri Argentina mu majyepfo, zahanye amakuru muri icyo gikorwa (opération), cyahujwe na polisi mpuzamahanga, Interpol.

    Interpol yavuze ko uko gutabwa muri yombi kwakomye mu nkokora imikorere y'ibico bikomeye byinshi.

    Icyo gikorwa, cyahawe izina Trigger IX, ni umuhate w'amahanga wari ugamije kurwanya ubucuruzi bw'imbunda zinyuranyije n'amategeko.

    Inzobere zo mu bihugu byitabiriye icyo gikorwa zateraniye mu kigo cy'ibikorwa i Foz do Iguaçu, umujyi wo muri Brazil uri ku mupaka na Argentina na Paraguay, kuva ku itariki ya 12 Werurwe (3) kugeza ku ya 2 Mata (4) uyu mwaka.

    Umunyamabanga mukuru wa Interpol Jürgen Stock, avuga kuri toni 203 za cocaine zafashwe no ku bindi biyobyabwengwe byatahuwe, yagize ati:

    “Kuba igikorwa kigambiriye imbunda zitunzwe mu buryo bunyuranyije n'amategeko cyageze ku ifatwa ry'ibiyobyabwenge byinshi cyane gutya ni ikindi kimenyetso, niba cyari gicyenewe, cyuko ibi byaha bifitanye isano”.

    Ibico by'ubugizi bwa nabi byo muri Mexique, Amerika yo Hagati n'Amerika y'Epfo birimo kugenda birushaho kugira intwaro nyinshi ndetse polisi yaho akenshi yisanga yarushijwe imbaraga n'ibyo bico iyo irimo guhangana na byo.

    Igico Mara Salvatrucha, kinazwi ku izina rya MS-13, gikomeje kugenzura bwinshi mu bucuruzi bw'abantu hamwe n'ubucuruzi bwa magendu bw'ibiyobyabwenge n'intwaro muri Amerika yo Hagati.

    Interpol yavuze ko icyo gikorwa cyayo cyatumye hafatwa amasasu menshi no mu bihugu kugeza ubu ahanini bitarangwamo urugomo rwinshi rukoreshejwe imbunda.

    Polisi ya Uruguay yafashe amasasu 100,000, ya mbere menshi afatiwe muri iki gihugu.

    Interpol yavuze ko yari yaroherejwe muri icyo gihugu mu buryo bwa magendu n'abantu babiri b'Abanyaburayi, yongeraho ko ibyo bigaragaza ko hacyenewe guhererekanya amakuru y'ubutasi ku rwego mpuzamahanga.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/ibiyobyabwenge-by-agaciro-ka-miliyari-5-byafatiwe-muri-amerika-y-epfo

  • Amafoto:Reba uburanga bwa Biancardi umukunzi wa Neymar #rwanda #RwOT

    Neymar na Biancardi bari kwitegura kwibaruka nyuma y'imyaka ibiri bari mu munyenga w'urukundo.

    Babinyujije ku mbugankoranyambagaza zabo basangije ababakurikira amafoto yabo bari kumwe bayaherekeresha ubutumwa bugaragaza ko bitegura kwibaruka gusa birinda kuvuga niba ari umuhungu cyangwa se umukobwa.

    Bati: 'Twarakurose twiteguye kuza kwawe ngo uze wuzuze urukundo rwacu, unuzuze ibyishimo mu buzima bwacu. Ugiye kuza mu muryango mwiza aho abavandimwe, ba sogokuru, n'abandi bagukunda. Tubonane vuba mukobwa cyangwa muhungu, gutegereza biri kunanira.'

    Mu butumwa bwabo bongeyeho amagambombo ari muri Bibiliya mu gitabo cy'umuhanuzi Yeremiya agira ati: 'Nakumenye ntarakurema mu nda ya nyoko, nagutoranyije utaravuka, naguhisemo ngo uhanurire ibyanjye mu mahanga.'

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/amafoto-reba-uburanga-bwa-biancardi-umukunzi-wa-neymar

  • RDC yashyize umucyo ku mubare nyawo w'imitwe yitwaje intwaro iri ku butaka bwayo #rwanda #RwOT

    Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko itunze imitwe yitwaje intwaro 266 ikorera mu burasirazuba bwayo.

    Byatangajwe na Tommy Tambwe Ushind ukuriye gahunda yo kwambura intwaro imitwe yitwaje intwaro no gusubiza mu buzima busanzwe abayihozemo (P-DDRCS).

    Yavuze ko mu mitwe yitwaje intwaro ikorera muri Congo harimo 252 ikomoka imbere mu gihugu na 14 ikomoka mu bihugu by'amahanga birimo n'u Rwanda.

    Mu mitwe ikomoka mu mahanga ikorera mu burasirazuba bwa RDC harimo iya FDLR, RUD-Urunana ndetse n'imitwe ya P5 ishamikiye ku ishyaka RNC ya Kayumba Nyamwasa yose igambiriye guhungabanya umutekano w'u Rwanda.

    Irimo kandi ADF yo muri Uganda na RED-Tabara yo mu gihugu cy'u Burundi.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/rdc-yashyize-umushyo-ku-mubare-nyawo-w-imitwe-yitwaje-intwaro-iri-ku-butaka

  • Uganda yamuritse Kajugujugu yambere ya gisirikare babashije kwiteranyiriza #rwanda #RwOT

    Perezida akaba n'Umugaba w'Ikirenga w'ingabo za Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, kuri uyu wa 18 Mata 2023 yayoboye igikorwa cyo kumurika kajugujugu y'intambara yo mu bwoko bwa Mi-24 yakorewe muri iki gihugu.

    Iyi ndege yateranyirijwe mu ruganda rwa gisirikare rwa Nakasongola, bigizwemo uruhare n'abatekinisiye mu ngabo za Uganda n'Abarusiya.

    Ubwo yamurikaga iyi ndege, Perezida Museveni yashimye ubufatanye bwa Uganda n'u Burusiya bukomeje gutera imbere, ndetse n'ihuriro ry'inganda za gisirikare rya NEC na Luwero Industries ku bw'umuhate ryagize.

    Yagize ati: 'Ndashimira guverinoma y'u Burusiya ku bwo kudushyigikira. Ndanashimira NEC na Luwero Industries ku bw'uruhare yagize muri iki gikorwa no mu kubaka ubu bushobozi.'

    Ni ubwa mbere muri Uganda hakorewe indege. Ubusanzwe hakorerwaga ibikoresho bya gisirikare birimo imodoka n'ibifaru bizwi nka 'Chui', byifashishwa mu butumwa bw'amahoro mu bihugu bitandukanye.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/uganda-yamuritse-kajugujugu-yambere-ya-gisirikare-babashije-kwiteranyiriza

  • Ibyihariye wamenya ku baminisitiri b'Intebe batandatu bamaze kuyobora u Rwanda #rwanda #RwOT

    U Rwanda rumaze kuyoborwa na ba Ministiri b'intebe batandatu nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994.

    Abo ba Minisitiri bagiye bavugwaho bitandukanye ariko uwaruhije kumara igihe kinini kuri uwo mwanya ni Bernard MAKUZA wawumazeho imyaka isaga 10.

    Ishyaka rya MDR ryamaze imyaka itarenze 15 riyoboye u Rwanda ariko ryihariye agahigo ko kuba rimaze kugira Abaminisitiri b'Intebe benshi kuva igihugu cyabona ubwigenge.

    Grégoire Kayibanda wakomokaga mu ishyaka Parmehutu,niwe wabaye minisitiri w'Intebe wa mbere w'u Rwanda. Yakoze iyo mirimo kuva ku matariki ya 19/10/1960 kugeza kuwa 01/07/1962.

    Uyu mwanya wahise uvanwaho kuva taliki ya 1/7/1962 kugeza taliki ya 12/10/1991 ubwo wagarurwaga uhabwa Sylvestre Nsanzimana wakomokaga muri MRND wawubayemo kugeza kuwa 02/04/1992.

    Abaminisitiri b'Intebe 11 u Rwanda rwagize kuva mu mwaka wa 1962, umunani bose bari abarwashyaka ba MDR, muri abo twavuga nka Gregoire Kayibanda, Sylvestre Nsanzimana, Dismas Nsengiyaremye, Agathe Uwilingiyimana, Jean Kambanda, Faustin Twagiramungu, Pierre Celestin Rwigema ndetse na Bernard Makuza.

    Umuryango ugiye kugaruka ku byaranze aba baminisitiri b'Intebe batandatu bayoboye u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Abaminisitiri tugiye kugarukaho:

    1.Faustin Twagiramungu wo mu ishyaka rya MDR yayoboye guverinoma y'u Rwanda kuva kuwa 19/07/1994 ageza taliki ya 31/08/1995.

    2. Pierre-Célestin Rwigema nawe wakomokaga muri MDR yabaye minisitiri w'intebe kuva kuwa 31/08/1995 kugera kuwa 08/03/2000.

    3. Bernard Makuza wakomokaga mu ishyaka rya MDR ryaje no guseswa akiri minisitiri, niwe wabaye minisitiri w'intebe igihe kirekire kuva kuwa 08/03/2000 acyura ikivi kuwa 07/10/2011.

    4. Pierre-Damien Habumuremyi wakomokaga mu ishyaka FPR-Inkotanyi yabaye minisitiri w'Intebe kuwa 07/10/2011 kugeza kuwa 23/07/2014 asimbuwe na Anastase Murekezi.

    5.Anastase MUREKEZI yabaye Minisitiri w'intebe w'u Rwanda kuva 23 Nyakanga 2014 kugeza 30 Kanama 2017.

    6.Nyakubahwa Dr. Édouard NGIRENTE yabaye Minisitiri w'Intebe kuva tariki 30 Kanama 2017, kugeza ubu.

    1. TWAGIRAMUNGU Faustin

    Guverinoma yashyizweho tariki 19 Nyakanga 1994 nyuma y'ihagarikwa rya Jenoside, yari igizwe na Perezida Pasteur Bizimungu, Visi Perezida Major General Paul Kagame ndetse na Twagiramungu Faustin ku mwanya wa Minisitiri w'Intebe. Uyu yabaye Minisitiri w'Intebe mu gihe cy'umwaka umwe, kugeza tariki 31 Kanama 1995 ubwo yasimbuzwaga.

    Twagiramungu wo mu ishyaka MDR ni umwe mu banyepolitiki bari barahanganye n'ingoma ya Habyarimana, bashyigikiye imigambi y'ubumwe n'ubwiyunge mu banyarwanda.

    Uyu mugabo uvuka mu yahoze ari perefegitura ya Cyangugu, yaje kwegura tariki 28 Kanama 1995, ahita afata iy'ubuhungiro agana mu Bubuligi ari naho akiba.

    Twagiramungu ari mu baminisitiri bavugwaho ko atumvikanaga na bagenzi be bayoboranaga by'umwihariko abo mu ishyaka rya FPR INKOTANYI.

    Twagiramungu nta byinshi yavuzweho ko yakoze mu mwaka yamaze kuri uyu mwanya kuko igihugu cyari kicyiyubaka.

    Ikizwi nuko atungwa agatoki ko ari mu bari bagize Guverinoma bagambanye hanyuma Minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa mbere wa nyuma ya jenoside, Jean Marie Ndagijimana agahabwa amafaranga mu ntoki, ibihumbi amagana by'amadolari, ngo ajye mu mahanga asubukure ibikorwa bya za ambasade cyangwa afunguze inshya, hanyuma akayanyereza ntagaruke.

    Twagiramungu wahunze u Rwanda,yagarutse mu Rwanda mu 2003 aje kwiyamamaza mu matora ariko atsinzwe asubira mu Bubiligi ari naho ubu atangariza amagambo asebya Leta y'u Rwanda,binyuze mu ishyaka rye RDI-Rwanda Rwiza.

    2. Pierre-Célestin RWIGEMA

    Pierre Célestin Rwigema niwe wasimbuye Twagiramungu Faustin ku mwanya wa Minisitiri w'Intebe mu 1995, uyu akaba ari nawe Minisitiri w'intebe u Rwanda rwagize bwa mbere wabashije kumara imyaka irenga ibiri yicaye muri uyu mwanya kuko abamubanjirije ntawawumazeho imyaka ibiri.

    Yabaye Minisitiri w'intebe mu gihe cy'imyaka ikabakaba itanu, kugeza tariki 8 Werurwe 2000 yeguye.

    Pierre-Célestin Rwigema uvuka i Gitarama mu Ntara y'Amajyepfo kuri ubu,bwa mbere yagizwe Minisitiri wa mbere w'Uburezi bw'amashuri abanza n'ayisumbuye muri Guverinoma ya mbere ya nyuma ya Jenoside.

    Rwigema wari mu ishyaka MDR ritakiriho kuko ryaje guseswa, yaje kuva kuri uwo mwanya aba Minisitiri w'Intebe asimbuye Faustin Twagiramungu. Umwanya wa Minisitiri w'Intebe yawuvuyeho muri Werurwe 2000, aza guhungira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Yagarutse mu gihugu mu mwaka wa 2011, aza no gutorerwa kuba umudepite uhagarariye u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba (EALA).

    Bimwe mu byaranze Pierre Célestin Rwigema kuri uwo mwanya,nuko we na Perezida Bizimungu beguye bashinjwa imikorere mibi harimo no kunyereza amafaranga ya Leta.

    Mu gihe cye,Bwana Rwigema yakozweho iperereza na Komisiyo y'Inteko ku byaha byo kunyereza umutungo wa Leta gusa bivugwa ko yasuzugurwaga na Guverinoma yari ayoboye.

    Perezida Bizimungu ntiyahishe ko atishimiye kwegura kwa Pierre-Célestin Rwigema, ashinja abagize guverinoma gusuzugura uyu wari minisitiri w'intebe.

    Mu Ukuboza 1999, Rwigema yari agiye gutererwa icyizere n'abadepite biturutse ku birego byarebanaga n'ikoreshwa ry'umutungo, cyane mu mushinga w'uburezi waterwaga inkunga na Banki y'Isi wa miliyoni $26, agashinjwa amanyanga yaba yarakoze ubwo yari akiri Minisitiri w'Uburezi.

    Mbere yo kwegura, Rwigema yitabye Inteko Ishinga Amategeko inshuro nyinshi, harimo ubwo yitabye ngo abazwe kuri toni 250 z'imiti yica udukoko, nubwo Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi wari watanze miliyoni $1 ngo yangizwe.

    Icyo gihe yareguye aza guhungira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bikaba byari nyuma y'amezi abiri gusa Perezida w'Inteko Ishinga amategeko, Joseph Sebarenzi nawe yeguye agahita ahunga.

    Mu 2011 nibwo uwari umushinjacyaha mukuru, Martin Ngonga yabwiye itangazamakuru ko basanze nta cyaha Rwigema akwiye gukurikiranwaho, agaruka mu Rwanda nyuma y'imyaka 11, muri Gisurasi yinjira mu Nteko Ishinga Amategeko y'umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, ari naho ari kugeza ubu no mu yindi myaka itanu iri imbere.

    3. Bernard MAKUZA

    Bernard Makuza wavutse 30 Nzeri 1961 ni umunyapolitiki wabaye Minisitiri w'Intebe wa munani w'u Rwanda kuva tariki 8 Werurwe 2000 kugeza ku ya 7 Ukwakira 2011.

    Mbere yo kugirwa Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda, Bernard Makuza yabaye Ambasaderi w'u Rwanda mu Burundi, nyuma aza kuba Ambasaderi w'u Rwanda mu Budage.

    Bernard Makuza niwe Minisitiri w'Intebe u Rwanda rwagize wayoboye igihe kirekire kigera ku myaka 10.

    Makuza n'umwe mu bagize uruhare mu iterambere ry'igihugu kuko kuva muri 2000 yayoboye abagize guverinoma batandukanye ndetse nta kosa na rimwe yigeze avugwaho kugeza na nubu.

    Yasimbuwe ku mwanya wa Minisitiri w'Intebe na Dr Habumuremyi Pierre Damien tariki ya 6 Ukwakira 2011, ahita yerekeza muri Sena, abanza kuba Visi Perezida.

    Mu Ukwakira 2014 ubwo Senateri Dr Jean Damascene Ntawukuriryayo wayoboraga Sena yeguraga, Makuza wari umukandida rukumbi kuri uyu mwanya yatowe ku majwi 25 mu basenateri 26 bitabiriye amatora.

    Ubwo ishyaka MDR uyu munyapolitiki yabarizwagamo ryaseswaga kuwa 14 Mata 2003,yanze kugira irindi yerekezamo ndetse kugeza ubu afatwa nk'utagira ishyaka ibarizwamo.

    4. Dr. Pierre HABUMUREMYI

    Habumuremyi yabaye Minisitiri w'Intebe kuva kuwa 7 Ukwakira 2011 kugeza kuwa 24 Nyakanga 2014, umwanya yahawe nyuma y'amezi atanu ari Minisitiri w'Uburezi.

    Dr Habumuremyi yavukiye i Ruhondo mu Karere ka Musanze tariki ya 20 Gashyantare 1961. Yize mu bihugu bitandukanye harimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Bufaransa na Burkina Faso. Afite impamyabumenyi y'ikirenga (PhD) yakuye muri Kaminuza ya Ouagadougou, nyuma y'ubushakashatsi yakoze hagati y'imyaka ya 2006 na 2011.

    Habumuremyi yibukirwa ku kuntu akimara guhabwa uyu mwanya aticaye mu biro ahubwo yazengurutse hirya no hino mu gihugu akurikirana ibibazo by'abaturage ndetse akabiha umurongo.

    Uyu kandi yaranzwe no gusura inzego za leta zitandukanye harimo ibigo bya leta kimwe n'inzego z'ibanze kandi akabikora mu buryo butunguranye, aho asanze ibintu bitanoze agahita atanga itariki ntarengwa ngo bihite bikosoka.

    Kuwa 23 Nyakanga, agendeye ku bubasha ahabwa n'Itegeko Nshinga cyane cyane Ingingo yayo ya 116, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagize Anastase Murekezi Minisitiri w'Intebe, asimbuye Dr Pierre Damien Habumuremyi.

    Ni nyuma y'uko ku munsi wari wabanje, Minisitiri w'Intebe Habumuremyi yanze kwitaba Inteko Ishinga Amategeko umutwe w'abadepite, akavuga ko byatewe n'uko yari akenewe mu nzego nkuru z'igihugu, impamvu itarakiriwe neza na bamwe mu badepite.

    Ubwo Dr. Damien Habumuremyi yavaga kuri uyu mwanya, abakurikirana Politiki yo mu Rwanda bemeza ko hari ibintu byinshi byari kumufungisha birimo no gukekwaho gukorana na gitifu w'Umurenge wa Cyuve, Nsengimana Alfred waketsweho gukorana na FDLR yashakaga gufata intara y'Amajyaruguru.

    Mbere yo kugirwa Ministri w'intebe taliki ya 6 y'ukwa cumi 2011,Bwana Habumuremyi yabanje kuba Minisitri w'uburezi mu Rwanda. Yabaye kandi umudepite mu nteko ishinga amategeko y'umuryango w'Afurika y'uburasirazuba, umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y'igihugu y'amatora. Bwana Habumuremyi kandi yigishije muri za kaminuza zinyuranye zo mu Rwanda.

    5. Anastase MUREKEZI

    Anastase Murekezi yavutse mu 1952,avukira mu karere ka Nyaruguru mu ntara y'Amajyepfo y'u Rwanda.

    Ni inzobere mu buhinzi ndetse yabiherewe impamyabumenyi muri kaminuza ya Louvain-La-Neuve yo mu Bubiligi, aho yagiye arangije amashuri yisumbuye mu cyitwaga Groupe Scolaire Officiel de Butare. Ni inararibonye akanaba impuguke mu iterambere ry'ubukungu n'ubuzima rusange bw'abaturage.

    Kuva mu 1984 kugera mu 2004 yakoze imirimo inyuranye muri minisiteri y'ubuhinzi n'ubworozi.

    Mu mwaka wa 2004 Anastase Murekezi yagizwe umunyamabanga wa leta ushinzwe gukurikirana inganda no guteza imbere ishoramari kugera muri 2005 ubwo yabaga minisitiri ushinzwe ubuhinzi n'ubworozi.

    Uyu mwanya minisitiri Murekezi yawumazeho imyaka itatu kugera muri Werurwe 2008 abaye minisitiri ushinzwe umurimo n'abakozi ba leta mu Rwanda, minisiteri yari akiyobora kugera kuwa 23/07/2014 ubwo perezida w'u Rwanda yamugiraga minisitiri w'Intebe.

    Minisitiri Murekezi ni umunyepolitiki wo mu ishyaka rya PSD,yasimbuye Dr Pierre Damien Habumuremyi ubarizwa muri FPR-Inkotanyi.

    Anastase MUREKEZI yabaye Minisitiri w'intebe w'u Rwanda kuva 2014 kugeza muri 2017.

    Ubwo yasimbuzwaga ku mwanya wa Minisitiri w'Intebe muri Kanama 2017, Perezida Kagame yamushimiye uburyo yitwaye mu kazi ke, ndetse ahita amugira Umuvunyi Mukuru.

    6. Dr. Édouard NGIRENTE

    Kuwa Gatatu tariki ya 30 Kanama 2017 ahagana saa saba n'iminota micye nibwo Perezidansi ya Repubulika y'u Rwanda yasohoye itangazo rimenyesha ko Perezida wa Republika Paul Kagame , ashingiye ku bubasha ahabwa n'itegeko Nshinga, yashyizeho Minisitiri w'intebe mushya witwa Dr. Edouard NGIRENTE.

    Dr Ngirente w'imyaka 50 ntiyari yarumvikanye mu matwi y'abanyarwanda cyangwa se mu ruhando rwa Politiki mbere y'aho. Yavukiye mu Murenge wa Coko mu Karere ka Gakenke.

    Dr Ngirente Edouard,yabaye Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda wa 11 nyuma yo kuva mu mirimo yakoraga muri Banki y'Isi aho yari Umujyanama Mukuru w'Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Banki y'Isi (Senior Advisor To Executive Director of World Bank).

    Dr. Édouard Ngirente niwe ukiri Minisitiri w'Intebe kugeza ubu ndetse ashimwa uburyo akurikirana ibibazo bitandukanye by'abanyarwanda.

    Yakoze akazi kenshi mu gihe cya Covid-19 ndetse ugereranyije n'abamubanjirije yahagarariye Perezida Kagame henshi mu nama zitandukanye no mu birori bitandukanye.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/ibyihariye-wamenya-ku-baminisitiri-b-intebe-batandatu-bamaze-kuyobora-u-rwanda

  • Izitwe Paul Kagame Stadium! Bimwe mu byifuzo by’abakunzi ba siporo kuri Stade Amahoro nimara kuzura #rwanda #RwOT

    Mu gihe imirimo yo kuvugurura Stade Amahoro irimbanyije, bamwe barifuza ko yanahindurirwa izina ikitirirwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame kubera ibikorwa by’indashyikirwa amaze gukorera u Rwanda.

    Byitezwe ko iyi Stade izuzura mu mwaka utaha muri Gicurasi, mu minsi ishize Minisiteri ya Siporo yashyize hanze itangazo risaba abantu bafite impano gukora ikirango gishya cya Stade Amahoro gisimbura igisanzwe uzatsinda akazahembwa miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.

    Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Niyonkuru Zephanie yavuze ko bishoboka cyane ko n’izina ryazahinduka.

    Ati 'izina ni ririya ariko ibintu by’inzu z’imikino cyangwa imyidagaduro, buriya ushobora kugira izina ariko iyo bibaye ngombwa ushobora no kurihindura si igitangaza, uko biriya bikorwaremezo bikora ushobora no kujya mu masezerano ukaba wagira icyo twita ‘naming rights’ cyangwa ukaba wagira irindi zina.”

    Ikinyamakuru ISIMBI kifuje kumenya bimwe mu bitekerezo byo abantu babitekerezaho kuba iri zina ryahinduka n’uko bumva iyi stade yakwitwa.

    Benshi bagiye bavuga ko iyi Stade yakwitirirwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame mu rwego rwo kumuha icyubahiro ndetse no kuzirikana ibyiza by’indashyikirwa yakoreye Abanyarwanda.

    Hari n’abandi bavuze ko nta kiruta amahoro bityo ko bumva yagumya yitwa 'Amahoro National Stadium’.

    Uwitwa Official_Nkarabenkoremo yagize ati 'YITWE #KAGAME ARÉNA'

    Rutagengwaaimable2 'P.K Stadium Cg Paul Kagame Stadium'

    The_updates2023 'Amahoro Complex stadium'
    Emmy_musenga 'Ubumwe National Stadium or FRED RWIGEMA National Stadium'

    Niyorembooliver 'Kagame Stadium 🔥🔥🔥❤️❤️❤️❤️'

    David_official_006 'Kagame Stadium'

    Benko2456 'Kagame national stadium.'

    T_raww.s 'KAGAME PEACE STADIUM'

    Salkin_zggy 'ku bwanjye numvaga bikwiriye kwibuka abakinnyi b’abanyarwanda ku bw’ibyo bakoze wenda ikitirirwa nka JIMMY GATETE or undi mu legend babonako abikwiriye'

    Gisamanzindahiro 'Do or die Kagame national stadium'

    Shyakayullic 'P.K Stadium'

    Sirpeter14 'Amahoro numva ryagumaho kuko nta kiruta amahoro'

    Baziyekarealexis7 'Paul Kagame stadium Kigali'

    Eddyteekat_comedian 'None se ni gute Pele afite stade yamwitiriwe nta kintu yakoreye abanyarwanda muri rusange bayite Kagame stadium'

    Kabera.ntwali 'Wowe ubona mubuzima ariki kiruta amahoro'

    Hitgratien 'Amahoro Stadium. Amahoro ntakabure i Rwanda'

    Musanganireemma 'Paul Kagame Amahoro Stadium'

    Sentore__valens250 '01/10 or Gisa fred Rwigema stadium'

    Bilali_scott 'oya bigume gucyo Amahoro'

    Stade Amahoro irimo kuvugururwa

    Benshi barasaba ko Perezida Kagame yakwitirirwa iyi Stade

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/izitwe-paul-kagame-stadium-bimwe-mu-byifuzo-by-abakunzi-ba-siporo-kuri-stade-amahoro-nimara-kuzura

  • Ntabwo yisondetse: Ihere ijisho ubwiza bw’umukobwa ugiye kwibaruka umwana wa Neymar – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu, nibwo Neymar n'umukunzi we Bruna Biancardi beruye batangaza ko bitegura kwibaruka umwana wabo wa mbere.

    Uyu mukobwa w'imyaka 29 ari mu bagore b'abanyamideli bamaze kubaka izina ku Isi, ndetse no mu bikorwa byo kwamamaza.

    AMAFOTO

    Source : https://yegob.rw/ntabwo-yisondetse-ihere-ijisho-ubwiza-bwumukobwa-ugiye-kwibaruka-umwana-wa-neymar-amafoto/

  • Niba ubwira aya magambo umwana wa we uba uri kumuhemukira mu buryo butandukanye (amwe mu magambo utagakwiye kubwira umwana wawe) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Niba ubwira aya magambo umwana wa we uba uri kumuhemukira mu buryo butandukanye (amwe mu magambo utagakwiye kubwira umwana wawe)

    Amy Morin ni inzobere mu buvuzi bwifashisha ibiganiro, yakomoje ku magambo ababyeyi bakwiye kwitwararika ntibayakoreshe mu gihe bifuza kwigisha abana uko bakwigira ku makosa yabo no kubigisha uko bakora ikintu mu buryo butandukanye n'ubwo bari bagikozemo.

    Ceceka, tuza!

    Ntago ari igitekerezo cyiza gucecekesha umwana no kumubwira gutuza cyangwa se gushaka kumubwira uko agenza amarangamutima n'ibyiyumvo bye.

    Wibyitaho, byiguhangayikisha!

    Nta kintu gifatika bifasha abana, iyo ushatse kubahitiramo icyo batekerezaho kabone n'iyo waba ugamije kumugabanyiriza umuhangayiko cyangwa ubwoba.

    Uramera neza

    Aha ushobora kwibwira ko umubwiye amagambo meza, ariko bishobora kuviramo umwana ikibazo igihe cyose wamubwira ngo aramera neza mu gihe runaka, ariko cyagera akisanga akimerewe uko byari biri mu gihe wabimubwiraga.

    Ntuzatume nongera kugufatira muri ibyo

    Ibi akenshi ababyeyi babikoresha babwira abana igihe bazabiranyijwe n'uburakari, bagahita basa n'abataye umutwe bakabwira umwana bakoresheje imvugo ikarishye cyane.

    Aha abahanga bagaragaza ko iyo umweretse ko kuzongera kumufatira mu ikosa ari cyo gihambaye, akora uko ashoboye akajya aguhisha amakosa ye,

    Uri indakemwa, uri igitangaza!

    Kumubwira ko ari indakemwa kandi ari igitangaza kurusha abandi bose, na byo bishobora kumuviramo kwibwira ko nta kindi cyiza kiri imbere agomba guhatanira kugeraho cyangwa se ku rundi ruhande bikaba byanamutera kujya ahora ahangayitse ku buryo nk'igihe atabaye uwa mbere mu ishuri bimugwa nabi bikaba byanamuviramo agahinda gakabije.

    Ushaka kuzansaza

    Ibi na byo bishobora gukomeretsa umwana bikanamutera gukura yishinja ko atuma abandi bantu biyumva nabi cyangwa se akanakura yishyiramo ko kutiyumva neza kwe abiterwa n'abandi. Ababyeyi bagirwa inama yo gutoza abana gukura bazi ko ari bo bifitemo ubushobozi bwo kugenga no kugenzura intekerezo hamwe n'amarangamutima yabo.1

    Source : https://yegob.rw/niba-ubwira-aya-magambo-umwana-wa-we-uba-uri-kumuhemukira-mu-buryo-butandukanye-amwe-mu-magambo-utagakwiye-kubwira-umwana-wawe/

  • Wagirango igiye gukina na APR FC! Ibiciro byo kwinjira ku mukino was Rayon Sports n’Intare FC byavugishije abatari bacye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukino ikipe ya Rayon Sports irakina uyu munsi n'ikipe y'Intare FC, ibiciro byo kwinjira byamaze kujya ahagaragara.

    Kuri uyu wa gatatu ku isaha ya saa cyenda z'amanwa nibwo ikipe ya Rayon Sports n'Intare FC ziracakirana zikina umukino wo kwishyura wa 1/8 cy'igikombe cy'amahoro.

    Uyu mukino urabera kuri Sitade y'Akarere ka Bugesera, Ibiciro byo kwinjira ikipe ya Rayon Sports yamaze gutangaza ko ahasanzwe hose ari ibihumbi 2, ahatwikiriye ni ibihumbi 5 muri VIP ni ibihumbi 10.

    Ibi biciro byatumye benshi bemeza ko ari menshi cyane kubera ko Rayon Sports igiye gukina n'Intare FC Kandi ari ikipe idakomeye cyane ndetse Kandi Rayon Sports ikaba itari no mu bihe byiza.

    Source : https://yegob.rw/wagirango-igiye-gukina-na-apr-fc-ibiciro-byo-kwinjira-ku-mukino-was-rayon-sports-nintare-fc-byavugishije-abatari-bacye/