Blog

  • MINEDUC yakuyeho agahimbazamusyi k'abarimu kubera impamvu ikomeye #rwanda #RwOT

    Abaturage hirya no hino mu gihugu bishimiye ikurwaho ry'agahimbazamusyi kagenerwa abarimu mu bigo by'amashuri ya leta kari kamaze kuba umurengera ndetse kabaremereye.

    Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamariya Valentine avuga ko iki cyemezo cyafashwe nyuma yo kugaragaramo akajagari aho hari n'ibigo byishyuzaga ababyeyi asaga ibihumbi 150 FRW.

    Agahimbazamusyi mu bigo by'amashuri ni amafaranga y'ishimwe yagenerwaga abarimu atanzwe n'ababyeyi ariko henshi yari yarahanitswe cyane.

    Buri kigo cy'ishuri ku bwumvikane n'ababyeyi bishyiriragaho amafaranga, nyamara ngo iyo bamwe mu babyeyi bayaburaga byatumaga abana babo birukanwa abandi bakabuzwa amahirwe yo gufata ifunguro ku ishuri.

    Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamariya Valentine avuga ko iri tangwa ry'agahimbazamusyi ryaje kugaragaramo akajagari ndetse bikabangamira na bamwe mu babyeyi ku buryo hafashwe icyemezo cyo gukuraho iyi gahunda mu bigo byose by'amashuri.

    Ni icyemezo cyakiriwe neza n'ababyeyi hirya no hino mu gihugu.

    Itangwa ry'aya mafaranga y'agahimbazamusyi ryiyongeraga no ku musanzu w'ababyeyi batanga mu gufasha abana gufatira ifunguro ku ishuri n'indi misanzu itandukanye harimo n'iyo gusana inyubako z'ibigo by'amashuri.

    IVOMO:RBA

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/uburezi/article/mineduc-yakuyeho-agahimbazamusyi-k-abarimu-kubera-impamvu-ikomeye

  • Nubibona uzamenye ko uri intyoza! Ibintu 10 bizakubwira ko uwo wasomye wamwemeje mbese yanyuzwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Igikorwa cyo gusomana ni kimwe mu bikorwa bikorwa n'abishimanye cyangwa abakundana gusa bisaba kwitwararika ndetse no kutabikora uhubutse.
    Gusa hari abagira impungenge zo kubasha kumenya niba uwo basomye bamugereye ku ngingo cyangwa se yanyuzwe.
    Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku hintu 10 bizakubwira ko uwo wasomye wamwemeje mbese yanyuzwe n'icyi gikorwa.

    1. Umutima we uratera ukabyumva: Aha iyo umuntu wamusomye akanyurwa uzabibwirwa n'uko buri kanya azaba yitsa imitima.

    2. Ahitamo gukoresha ibimenyetso by'umubiri kurusha kuvuga ( Body Language) hano iyo umuntu wamusomye akanyurwa uzabibwirwa no kumubona akoresha ibisa nk'amarenga aho gutobora ngo avuge.

    3.Arakureba mu maso cyane : Iyo umuntu mwasomanye ari kukureba mu maso cyane ndetse akurebana ubwuzu ni ikimenyetso simusiga ko yanyuzwe.

    4. Aguma yitegereza iminwa yawe: Kuguma areba iminwa yawe ni igihamya ko wamugereye ku nyota.

    5. Aguma aseka: Guseka ku muntu mwasomanye no igihamya ko yanyuzwe.

    6. Yigana ibyo uri gukora: Iyo umuntu wamusomaga ubundi wamurekura akajya akwigana , wakwinanura akinanura ni ikimenyetso cy'uko yari yanyuzwe.

    7. Akomeza agusoma hose: Aha na nyuma yo gusomana akomeza agusoma ibice byawe by'umubiri , mu mutwe, ku maboko mu irugu.

    8. Ntahagarika kugukoraho umubiri wose akomeza ku kwitsiritaho.
    9. Nta numwe uba witaye ku gihe , iyo umuntu wamusomye akanyurwa ntaba yitaye ku gihe mu maze mu bikora cq ahantu muri kubikorera.
    10. Azakubwira ko akunda impumuro yawe n'uburyo uzi gusomana.

    Source : https://yegob.rw/nubibona-uzamenye-ko-uri-intyoza-ibintu-10-bizakubwira-ko-uwo-wasomye-wamwemeje-mbese-yanyuzwe/

  • Abashakanye gusa! Imikino wabyuka ukina n’umufasha wawe mu rwo gutara ubushyuhe mu gihe habyutse imbeho idasanzwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abanshi mu bashakanye baziko gupfumbatana hagati yabo bimara imbeho, Yego barayimara ariko ntibyageza aho gukina hagati yanyu.

    Muri iyi nkuru tugiye kukwereka imikino wakina n'umukunzi wawe ubundi mugatandukana n'imbeho.

    • Guterana imisego muri ku buriri
    • Kubazanya ibibazo ni uko uwo binaniye agakora pompaje.
    • Kwihishanya mu buryo bw'urukundo
    • Guhekana
    • Guterurana
    • Kurushanwa gusasa
    • Mushobora gukora ikimeze nk'ihangana mu kuzinga imyenda
    • Mushobora no guteka murushanwa

    Source : https://yegob.rw/abashakanye-gusa-imikino-wabyuka-ukina-numufasha-wawe-mu-rwo-gutara-ubushyuhe-mu-gihe-habyutse-imbeho-idasanzwe/

  • Cristiano Ronaldo yanize umukinnyi_ AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Cristiano Ronaldo, rutahizamu akaba na Kapiteni w'ikipe ya Al Nassr muri Arabia Saudite yaraye ajwibuye unukinnyi mu ijoro rya keye.
    Mu ijoro nibwo muri Arabia Saudite, habaga umukino w'munsi wa 25 muri shampiyona y'ikiciro cya mbere, wari wahuje abakeba babiri b'i Riyadh aribo Al Nassr na Al Hilal.

    Cristiano Ronaldo utagize umukino mwiza

    Muri uwo mukino warangiye Al Hilal itsize ibitego bibiri ku busa byombi byatsinzwe na Odion Ighalo kuri penaliti ku munota wa 42 na 62.

    Muri uwo mukino usibye kuba Al Nassr yatsinzwe ikindi cyawuranzwemo ni ukunigana kwa Cristian Ronald aho ku munota wa 57 yashwanye n'umukinnyi wa Al Hilal witwa Gustavo Cuéllar bukaza kurangira umusifuzi Micheal Oliver ahaye Ronaldo ikarita y'imuhondo.

    Wari umukino w'amahane menshi



    Source : https://yegob.rw/cristiano-ronaldo-yanize-umukinnyi_-amafoto/

  • No muri pisine aba arinzwe: Umuherwekazi Alliah Cool yagaragaye arimo yoga muri pisine ucunga umutekano we ari aho hafi – VIDIO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuherwekazi Isimbi Alliance wamamaye nka Alliah Cool ukomeje guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga, yagaragaye arimo koga muri pisine ushinzwe umutekano we amureberera hafi.

    Uyu mukobwa utunze agatubutse, afite inzu i Kigali ihagaze agaciro ka miliyoni 500Frw ndetse kandi ubu nawe ari mu bagize itsinda rya 'Kigali Boss Babes' riri kugarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga.

    Alliah Cool yasangiye abamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram, amashusho amugaragaza arimo kunywa akadivayi mu kirahure maze ahita ajya muri pisine, akivamo ucunga umutekano we ahita amuha isume yo kwihanaguza.

    Reba video aho hasi….

    Source : https://yegob.rw/no-muri-pisine-aba-arinzwe-umuherwekazi-alliah-cool-yagaragaye-arimo-yoga-muri-pisine-ucunga-umutekano-we-ari-aho-hafi-vidio/

  • Real Madrid yasezereye biyoroheye Chelsea mu gihe AC Milan yisubije icyubahiro #rwanda #RwOT

    Real Madrid na AC Milan zakatishije itike ya 1/2 cya Champions League,nyuma yo kwitwara neza mu Ijoro ryo kuri uyu was 18 Maya 2023.

    Real Madrid igeze muri 1/2 cya Champions League, ku nshuro ya 32 mu gihe AC Milan yageze muri 1/2, ibintu yaherukaga muri 2007.

    Ibitego bibiri bya Rodrygo ku munota wa 58' na 80' bihesheje Real Madrid itike nyuma y'uko no mu mukino ubanza yari yatsinze ibindi 2-0.Ubwo byabaye 4-0 mu mikino yombi.

    Muri uyu mukino Chelsea yateye amashoti 26 arimo 9 ajya mu izamu ariko ntiyabona igitego.Uyu n'umukino wa kane wikurikiranya Lampard atsinzwe.

    Bwa mbere kuva 2007,AC Milan yageze muri ½ cy'irangiza cya UEFA Champions League isezereye Napoli ku bitego 2-1 mu mikino yombi.

    Nyuma yo gutsindira iwayo igitego 1-0 cya Bennacer,AC Milan yanganyije igitego 1-1 na Napoli mu wo kwishyura.

    Nubwo Olivier Giroud yahushije Penaliti hakiri kare,yatsindiye Milan igitego ku munota wa 43 cyayifashije mu rugendo.

    Napoli yaje kubona mayo Penaliti mu minota 10 ya nyuma y'umukino ariko kizigenza wayo Khvicha Kvaratskhelia arayihusha.

    Napoli yarwanaga no kwishyura yabonye igitego itinze ku munota wa Gatatu muri one bongeye kuri 90 ibifashijwemo na Osimhen.Umukino wahise urangira irasezererwa.

    Imikino izakomeza ku wa Gatatu

    Bayern Munich VS Man City (0-3 Agg)
    Inter Milan VS Benfica (0-2 Agg)


    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/real-madrid-yasezereye-biyoroheye-chelsea-mu-gihe-ac-milan-yisubije-icyubahiro

  • Champions League: Real Madrid yamazemo akuka… – #rwanda #RwOT

    Ni mu mukino wabereye kuri Stamford Bridge sitade ya Chelsea kuri uyu wa Kabiri saa tatu z’ijoro. Umukino ubanza wari wabereye kuri Santiago Bernabeu nabwo Real Madrid yitwara neza itsinda ibitego 2-0.

    Abakinnyi 11 ba Chelsea babanje mu kibuga: Kepa; James, Thiago Silva, Fofana, Chalobah, Cucurella; Kovacic, Gallagher, Kanté, Enzo Fernández na Havertz.

    Umupira watangijwe na Chelsea ariko wahise urenga ndetse hashira umunota umupira urengurwa ukongera ukarenga.

    Umupira wakomeje gukinwa n’abakinnyi ba Real Madrid ariko bakinira mu rubuga rwabo bitonze gacye gacye.

    Abakinnyi 11 ba Real Madrid babanje mu kibuga: Courtois; Carvajal, Militao, Alaba, Camavinga; Kroos, Modric, Fede Valverde; Rodrygo, Benzema na Vinicius.

    Ku munota wa 8 ni bwo Vinicius yagerageje uburyo bwa mbere ashaka Karim Benzema ariko umupira uhita umurengana ntacyo awumajije. 

    Chelsea yinjiye mu mukino mu buryo bugaragara mbere ya Real Madrid ndetse bagahusha n’uburyo bwabazwe, nko ku munota wa 11 hari aho Kante yasigaranye n’izamu gusa ariko atera umupira impande y’izamu gato.

    Bumwe mu buryo ikipe ya Chelsea yarase bwabazwe

    Bigeze ku munota wa 19 abasore ba Real Madrid binjiye mu rubuga rw’amahina rwa Chelsea aba ariho batangira gukinira ndetse bituma Rodrigo abona umupira arekura ishoti riremereye riragenda rikubita igiti cy’izamu uhita urenga. 

    Abasore bakina ku mpande za Chelsea barimo Cucurella na Reece James bagiyeb bahindura imipira myiza imbere y’izamu ariko yahagera igapfa ubusa hakabura utereka mu nshundura. 

    Abasore ba Chelsea bageze aho bacira umurongo ntarengwa aba Real Madrid ariko nabo bagacungira ku kwirukankana imipira gusa.

    Ku munota wa 42 Luka Modric yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu usanga Vinicius ariko ntiyawushyira mu izamu neza bitewe nuko Fofana yari yamubangamiye.

    Igice cya mbere kigiye kurangira Courtois wa Real Madrid yakuyemo igitego cyabazwe, ni ku mupira wari uhinduwe na Reece James usanga Cucurella nawe ahita arekura ishoti ariko umuzamu arikuramo. 

    Igice cya kabiri cyatangiye Real Madrid ikora impinduka mu kibuga havamo David Alaba hinjiramo Antonio Rudiger ndetse inabona kufura ku ikosa Fofana yarakoreye Vinicius Junior. Kufura yahise iterwa neza Toni Kross maze Chalobah aratabara ashyira umupira muri koroneri.

    NG’OLO Kante nyuma yo kurata igitego yibaza ibimubayeho

    Umukino mu gice cya kabiri wihutaga ugereranyije no mu gice cya mbere kuko umupira wavaga ku izamu rimwe ujya kurindi. 

    Ku munota wa 53 Kante yongeye kurata uburyo bw’igitego ari imbere y’izamu arekura ishoti rikubita kuri Militao rijya muri koroneri.

    Ku munota wa 58 Real Madrid yahise ikosora Chelsea, Rodrigo yazamukanye umupira yirukanka maze Chalobah agerageza kuwumwaka biranga, bituma agenda agera mu izamu ahindura kwa Vinicius nawe aramusubiza ahita atsinda igitego cya 1 gutyo.

    Chelsea yakoze impinduka mu kibuga ku munota wa 66 havamo Gallagher, Enzo Fernandes na Cucurella hinjiramo Joao Felix, Sterling na Mudryk. 

    Chelsea nyuma yo gutsindwa igitego yakomeje kugerageza gushaka uburyo bw’igitego bakinira mu kibuga hagati cyane ariko gutereka mu nshundura birananirana. 

    Ku munota wa 80 Vinicius Junior yazamukanye umupira awuhereza Valvelde yandagaza ba myugariro ba Chelsea ahereza umupira mwiza Rodrygo ahita atsinda igitego cya 2 gutyo.

    Ikipe ya Real Madrid yahise ikatisha itike ya 1/2 isezerera Chelsea ku kinyuranyo cy’ibitego 4-0. 

    Kugeza ubu umwaka w’imikino wa Chelsea usa nk’aho urangiye kuko iki ni cyo gikombe bari basigayemo bahatanira.

    Rodrygo watsinze ibitego 2 byose


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128198/champions-league-real-madrid-yamazemo-akuka-chelsea-128198.html

  • UCL: Real Madrid yasubiriye Chelsea – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Real Madrid yongeye gusubira Chelsea iyitsinda ibitego bibiri ku busa mu mukino wo kwishyura wa ¼ muri Champions League.

    Real Madrid yari yatsinze ibitego bibiri mu mukino ubanza yari yaje Stamford Bridge nta kibazo na kimwe ifite.

    Chelsea yari mu rugo yari yabanje mu kibuga abakinnyi barimo Kepa; James, Thiago Silva, Fofana, Chalobah, Cucurella; Kovacic, Gallagher, Kanté, Enzo Fernández na Havertz.

    Real Madrid yaje gutsinda igitego cya mbere ku munota wa 58 gitsinzwe na Rodrygo ahawe umupira na Vinicius Jr.

    Muzehe Ancelotti we yari yabanje mu kibuga Courtois; Carvajal, Militao, Alaba, Camavinga; Kroos, Modric, Fede Valverde; Rodrygo, Vinicius na Benzema.

    Real Madrid yongeye gutsinda igitego cya kabiri, ku munota wa 80 na none ari Rodrygo ahawe umupira na Valverde.
    Gutsinda kwa Real Madrid byatumye ikomeza muri ½ ku giteranyo cy'ibitego bine ku busa.

    Source : https://yegob.rw/ucl-real-madrid-yasubiriye-chelsea/

  • FERWAFA mu nzira zo kubakira ibibuga uturere dutatu – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda (FERWAFA)rigiye kubakira ibibuga uturere dutatu mu Rwanda mu rwego rwo kugeza ruhago mu gihugu hose ndetse no guteza imbere ruhago mu rubyiruko.

    Hashize igihe, abaturage bamwe n'abamwe bataka ibura ry'ibibuga byo gukiniraho umupira w'amaguru mu nce batuyemo , ahanini bakavuga ko jibihari bidahagije cyangwa bitajanye n'igihe.

    Umuyobozi wa FERWAFA asinya amasezerano yo guhabwa ubutaka n'akarere ka Rusizi

    FERWAFA nk'urwego rureberera umupira nyarwanda, basa nkaho icyo kibazo bagiye kukibonera umuti.
    FERWAFA ibinyujije kuri Twitter yatangaje ko yamaze gusinyana n'uturere amasezerano yo guhabwa ubutaka buzakoreshwa mu kubaka ibibuga by'ibikorano ( Artificial pitches).

    FERWAFA yatangaje ko kwikubitiro izubaka ibibuga mu turere twa Rusizi , Gicumbi na Rutsiro , ibintu bizaba ari byiza kuko utwo turere tunagira amakipe akina umupira w'amaguru.

    Source : https://yegob.rw/ferwafa-mu-nzira-zo-kubakira-ibibuga-uturere-dutatu/