Blog

  • Umugore w’umwalimu yifashe amashusho ari kwirongoza igikoresho kizwi nka ‘Vibrator’ mu ishuri ryigamo abana bato – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abayobozi batangiye iperereza nyuma yuko umwarimu wo mu Bwongereza yifotije ari kwiringoza igikoresho bakoresha bakora imibonano mpuzabitsina.

    Uyu mugore utaravuzwe amazina yafashe amashusho ari kwikinisha mu cyumba y'ishuri rubanza rya Rhondda Cynon Taf.

    Amashusho yafatiwe ku ishuri rya Rhondda Cynon Taf aho yari ari gukora imibonano mpuzabitsina akoresheje igikoresho kizwi nka Vibrator.

    Ubwo uyu mugore yafataga aya mashusho, yari ari no kuvuga amagambo atangaje, ati: 'Nibyo, umuryango urakinguye. Ntabwo nemerewe kuwufunga ku buryo umuntu wese ashobora kwinjira akandeba.'

    Nk'uko ikinyamakuru Wales Online kibitangaza ngo uyu mugore yari yambaye ikarita y'ishuri ubwo yakoraga imibonano mpuzabitsina na vibator.

    Source : https://yegob.rw/umugore-wumwalimu-yifashe-amashusho-ari-kwirongoza-igikoresho-kizwi-nka-vibrator-mu-ishuri-ryigamo-abana-bato/

  • Mu mukino Cristiano Ronaldo yanigiyemo umukin… – #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejo nibwo muri Saudi Arabia hakinwaga imikino yo ku munsi wa 25 muri shampiyona y'iki gihugu, saa tatu ikipe ikinamo umukinnyi wahoze akina muri Manchester United, Al Hilial yakiriye Al Nassr ikinamo Kizigenza Cristiano Ronaldo. 

    Uyu mukino Al Nassr yagiye kuwukina ibizi ko igomba kuwutsinda kugira ngo yegere Al Ittihad ya mbere, ariko siko byagenze. Odion Ighalo niwe watsinze ibitego 2 byose ikipe ya Al Hilal yatsinze, icya mbere yagitsinze ku munota wa 42 kuri penariti naho icya 2 agitsinda ku munota wa 62 nabwo kuri penariti.

    N'ubwo Al Nassr yatsinzwe ariko ikintu kiri kugarukwaho ni igikorwa Cristiano Ronaldo yakoze ku munota wa 57 w’umukino, mbere y'uko batsindwa igitego cya 2. Uyu mukinnyi ukomoka muri Portugal yafashe umukinnyi wa Al Hilal bari kwirukankana amushyira ukuboko mu ijosi ahuza n’ukundi, atangira kumuniga ubundi baramanuka bose bikubita hasi.

    Cristiano Ronaldo aniga umukinnyi witwa Gustavo Cuellar wa Al Hilal

    Umusifuzi wari wasifuye uyu mukino ni Michael Oliver wasifuraga mu Bwongereza, yahise ahereza ikarita y’umuhondo Cristiano Ronaldo ariko abakinnyi baburana berekana ko yari akwiye ikarita itukura. Cristiano Ronaldo usanzwe amenyerewe gutsinda ibitego by’umutwe, muri uyu mukino gukina imipira yo mu kirere byari byananiranye.

    Habura iminota 15 ngo umukino urangire, Cristiano Ronaldo yatsinze igitego ku ishoti riremereye yarekuriye kure ariko umusifuzi asifura ko yari yaraririye.

    Uku gutsindwa uyu mukino byatumye Al Nassr igumya gusigwa amanota 3 na Al Ittihad ya mbere, kandi yo ntabwo yari yakina umukino wo ku munsi wa 25. Kugeza ubu Al Ittihad ni iya mbere n’amanota 56, naho Al Nassr ya Cristiano Ronaldo ni iya 2 n’amanota 53 ku rutonde rw'agateganyo rwa shampiyona ya Saudi Arabia.

    Uko byose byagenze

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128203/mu-mukino-cristiano-ronaldo-yanigiyemo-umukinnyi-al-nassr-byanze-amafoto-128203.html

  • Neymar numukunzi we Biancardi bagiye kwibaru… – #rwanda #RwOT

    Uyu mwana azaba ari uwa Kabiri nyuma y'uwo asanzwe afite w'imyaka 11.

    Aba bombi bakaba bakomeje kongera kwishimira umubano wabo mu munezero mwinshi, n'ubwo kugeza ubu bataratangaza niba azaba ari umuhungu cyangwa umukobwa.

    Biancardi na Neymar bakaba baratangiye gukundana mu mwaka wa 2021, baza kwemeza ko bari mu rukundo bya nyabyo muri Mutarama 2022. Baje no gutera intambwe ibaganisha ku kubana, Neymar amwambika impeta y'integuza.

    Bidatinze uyu munyamideli yaje gutangaza ko batandukanye agira ati: 'Murabizi nkunda kumenya ibyanjye ariko ubwo mukomeje kubaza muri benshi, nabamenyesha ko ntakiri mu rukundo gusa nita kandi nterwa ishema n'umuryango wa Neymar.'

    Mu ntangiriro za 2023, nibwo aba bombi bongeye gusubukura urukundo rwabo.

    Biancardi na Neymar bakaba bashyize hanze ubutumwa bw'amafoto buherekejwe n'amagambo meza, baha ikaze umwana wabo bitegura kwibaruka.

    Bati: 'Twarakurose twiteguye kuza kwawe ngo uze wuzuze urukundo rwacu, unuzuze ibyishimo mu buzima bwacu. Ugiye kuza mu muryango mwiza aho abavandimwe, ba sogokuru, n'abandi bagukunda. Tubonane vuba mukobwa cyangwa muhungu, gutegereza biri kunanira.'

    Bongeraho n'amagambo yo muri Bibiliya agira ati: 'Nakumenye ntarakurema mu nda ya nyoko, nagutoranyije utaravuka, naguhisemo ngo uhanurire ibyanjye mu mahanga.'

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128209/neymar-numukunzi-we-biancardi-bagiye-kwibaruka-imfura-yabo-amafoto-128209.html

  • Harasabwa miliyoni 120Frw! Dr Kanimba wamenye… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro yahaye shene ya Youtube ya Isimbi TV, Dr Kanimba w'imyaka 58 yavuze ko yafashwe avuye gushyingura nyina muri Gashyantare 2020, icyo gihe bavuye i Rusororo ananirwa kuva mu modoka ubwo bari bageze aho gukarabira ari naho uburwayi bwe bwatangiriye.

    Byagenze gute: (Ushobora kandi kumufasha wifashishije telefone +250788511076 iri mu mazina ya Kanimba Vincent) nyuma yo gusoma ubu buhamya bwe.

    Hashize imyaka isaga ibiri Dr Kanimba bamusanzemo indwara izwi nka Parkinson ifata ubwonko, igaca imitsi igeza amakuru mu bindi bice by'umubiri.

    Guhera muri Gashyantare 2020, Dr Kanimba ntakiva mu rugo, ahora yicaye mu ntebe asusumira kubera ingaruka z'iyo ndwara yamufashe mu buryo butunguranye.

    Dr Kanimba ni umwe mu nzobere mu bijyanye no kubyaza abagore u Rwanda rwagize, nyuma ya 1994. Yakoze mu mavuriro n'ibitaro bitandukanye mu Rwanda birimo CHUK, Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal, Clinique Harmonie, SOS, Ivuriro Kigali Citizens Polyclinic yari yarashinze ku bufatanye na bagenzi be n'andi.

    Yabanje gukeka ko ari umunaniro, uko iminsi ishira bigenda byiyongera kugeza ubwo atangiye gukeka ko arwaye Parkinson. Yagiye mu bitaro i Ndera basanga ni yo arwaye, afata umwanzuro wo kujya kwivuza mu Bubiligi.

    Ati 'Ntabwo nashoboraga kwigenza kubera ko nari mfite intege nke cyane. Nageragezaga kwicara, ariko nkaguma ahantu hamwe kuko ntashoboraga kugenda.'

    Akimara kurwara, nk'umuntu wikoreraga akazi kahise gahagarara, atangira kwivuza mu mafaranga ye. Yagiye mu Bubiligi muri Mata 2021 amarayo umwaka, nabwo yiyishyurira.

    Ati 'Buri mezi atatu nahuraga na muganga wamvuraga, akampa imiti'.

    Nyuma yo kubona nta gihinduka cyane kandi ubushobozi buri kuba buke, Dr Kanimba yagarutse mu Rwanda akomeza kurwarira mu rugo, no gushakisha imiti imufasha kugabanya ubukana bw'indwara arwaye.

    Kuri ubu hari umuganga ukomoka muri Espagne uba i Kigali umukurikirana buri munsi, ariko imiti afata ku kwezi ayishyura nibura ibihumbi bisaga bibiri by'amadolari.

    Ati 'Urumva nikoreraga ku giti cyanjye, kuba umaze imyaka itatu udakora ari wowe uri kwirwanaho wenyine usabwa imiti, kujya kwivuza mu Bubiligi, umutungo wose wari warashize.'

    Dr Kanimba avuga ko bamubwiye ko uburwayi bwe bukurikiraniwe hafi akajya mu mavuriro akomeye, bashobora kumwitaho indwara ye igakira ariko bimusaba nibura amadolari ya Amerika asaga ibihumbi 117, ni ukuvuga hafi miliyoni 120 Frw.

    Kuri ubu Dr Kanimba avuga ko yitwabaho n'umugiraneza dore ko nta na kimwe we ubwe yakwishoboza kuko atabasha kugenda, ahora asusumira ku buryo ntacyo yabasha gukora.

    Byarushijeho kuba bibi kuko uburwayi bwamufashe umugore amaze kumutana abana batatu, ku buryo nta wundi muntu afite umwitaho.

    Mukamwezi Consolate wakoranye na Kanimba mu gihe cy'imyaka isaga icumi, avuga ko aho bigeze akeneye inshuti n'abo yafashije, kugira ngo abashe gukira uburwayi afite.

    Ati 'Yari umuganga mwiza cyane, abadamu benshi baramuzi ku buryo hariya muri SOS hari abo twabonaga bavuye mu ntara baje ari we bashaka. Ni benshi yafashije, n'ubu hari abagitelefona bambaza aho yagiye. Izo miliyoni zose rero ntabwo yazibona. Akazi karahagaze imyaka itatu kandi yikoreraga, amafaranga yayabonaga kuko yakoze.'

    'Uko abantu bamukundaga, uko bamufataga, ntabwo nshidikanya ko aya mafaranga azaboneka. Kuba bigeze aha ni uko benshi batabizi.'

    Hashyizweho urubuga rwa Gofundme, kugira ngo abafite ubushobozi n'umutima wo gufasha Dr Kanimba bamufashe. Kanda hano kugira ngo ubashe kumufasha kubona uko yivuza: Gofundme Kanimba.

    Dr Kanimba ararembye cyane

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128210/harasabwa-miliyoni-120frw-dr-kanimba-wamenyekanye-mu-kubyaza-abagore-ararembye-128210.html

  • Bishop Brigitte uherutse gushishikariza abashakanye kureba filime z’urukozasoni yagize icyo avuga ku bagabo b’ibiremba – VIDIO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umushumba mukuru w'itorero Imbaraga z'Imana mu Rwanda (Power of God Church) Bishop Brigitte Mukanziga uherutse gushishikariza abashakanye kureba 'pornographie' aho gusenya kubera kutamenya uburyo bwiza bwo gutera akabariro yavuze ko abantu babyakiriye nabi.

    Ubwo yari mu kiganiro kuri 3D TV ikorera kuri YouTube, yavuze ko abantu bahise bamushinja ko areba izi filime kandi we atazireba.

    Nanone kandi yavuze ko abagabo b'ibiremba bashaka abagore, baba bakora ubugome ku buryo bakwiye no guhanwa n'amategeko.

    Reba video aho hasi…

    Source : https://yegob.rw/bishop-brigitte-uherutse-gushishikariza-abashakanye-kureba-filime-zurukozasoni-yagize-icyo-avuga-ku-bagabo-bibiremba-vidio/

  • Neymar uri mu kiruhuko cy’uburwayi ari kwitegura kwibarukana n’umukunzi we w’ikizungerezi _ AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w'ikipe y'igihugu ya Brazil na PSG yo mu Bufaransa, Neymar ari kwitegura kwibarukana n'umukunzi we.

    Naymar ari kwitegura kwibarukana n'umukunzi we w'ikizungerezi, Bruna Biancardi umwana wabo wa mbere

    Uyu mwana azaba ari uwa Kabiri kuri Neymar nyuma y'uwo asanzwe afite w'imyaka 11.

    Biancardi na Neymar bakaba bashyize hanze ubutumwa bw'amafoto buherekejwe n'amagambo meza, baha ikaze umwana wabo bitegura kwibaruka.

    Aba bombi batangiye gukundana mu mwaka wa 2021, nyuma Neymar yaje gutera intambwe ibaganisha ku kubana, amwambika impeta.

    Source : https://yegob.rw/neymar-uri-mu-kiruhuko-cyuburwayi-ari-kwitegura-kwibarukana-numukunzi-we-wikizungerezi/

  • Rayon Sports yaragowe kweri! Umukinnyi w’ikipe ya Rayon Sports yamaze kumvikana n’ikipe ya Police FC – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w'ikipe ya Rayon Sports usanzwe ukunzwe n'abafana benshi b'iyi kipe, Ndizeye Samuel ashobora kwerekeza mu ikipe ya Police FC.

    Hashize igihe uyu myugariro w'ikipe ya Rayon Sports afite ikibazo k'imvune, ariko kugeza ubu yatangiye kugaruka mu myitozo usibye ko Haringingo Francis ataratangira kumukoresha mu mikino iyi kipe irimo gukina.

    Uyu mukinnyi mu gihe yari amaze mu mvune y'urutugu yagize mu kwezi kwa mbere, amakuru YEGOB twamenye ni uko yagiranye ibiganiro n'ikipe ya Police FC Kandi ko bamaze kumvikana igihe kingana n'imyaka 2.

    Ndizeye Samuel ukomoka mu gihugu cy'u Burundi, mu ikipe ya Rayon Sports amasezerano ye arimo kugera ku musozo Kandi ubuyobozi bw'ikipe ya Rayon Sports ntabwo buratangira kumuganiriza ngo barebe ko yakongera amasezerano bishobora kuba ari byo byatumye uyu musore atangira ibiganiro na Police FC.

    Source : https://yegob.rw/rayon-sports-yaragowe-kweri-umukinnyi-wikipe-ya-rayon-sports-yamaze-kumvikana-nikipe-ya-police-fc/

  • Ibuye rimwe ryishe inyoni 2! Bahavu Jeanette agiye guhabwa ya modoka ye amaze iminsi yirukaho ndetse yongereweho n’umuba w’amafaranga – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwa Ndoli Safaris bwemeje ko ibiganiro bigeze kure ndetse ko imodoka Bahavu yatsindiye agiye kuyihabwa bitarenze iki cyumweru nyuma y'ibyavugwaga ko batari kumvikana.

    Ubuyobozi bwa Ndoli Safaris bwabwiye INYARWANDA dukesha iyi nkuru ko impande zombi zamaze kubyumvikanaho.

    Ati 'Ubu turi kuganira na Bahavu uburyo twatanga Contract yo kwamamaza kandi icyo dushaka ni ugukomeza imikoranire myiza cyane ko n'ubusanzwe ari byo twiyemeje.''

    Bahavu yari yanze guhabwa imodoka iriho ibiranga bya Ndoli Safaris kandi nta masezerano afitanye nayo yo kuyamamariza.

    Ubu ni ukuvuga ko Bahavu agiye guhabwa imodoka yatsindiye ndetse n'andi mafaranga yo kwamamaza Ndoli ku modoka ye.

    Source : https://yegob.rw/ibuye-rimwe-ryishe-inyoni-2-bahavu-jeanette-agiye-guhabwa-ya-modoka-ye-amaze-iminsi-yirukaho-ndetse-yongereweho-numuba-wamafaranga/

  • Neymar Jr yatwaye ballon d’or ye nyuma yo gutera inda yavuze byinshi yifashisha na Bibiliya – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinyi w'umuhanga gusa ukunze kwibasirwa n'imvune umunya Brazil Neymar Jr yagaragaje ibyishimo bidasanzwe nyuma yo gusanga yarateye inda umukuzi we bari kumwe muri ino minsi.

    Babinyujije Ku mbuga nkoranya mbaga zabo by'umwihariko Instagram zabo Neymar jr na brunabiancardi umukuzi we banditseho bati:

    ''dutekereza Ku buzima bwawe, dutekereza kuza kwawe kandi tuzi ko uzaza ugakomeza urukundo rwacu, ukanatuma Duhorana ibyishimo igihe cyose.

    Uzaba mu muryango wishimye hamwe nababyeyi bababyeyi bawe, ba so wanyu ba nyoko wanyu bose bagukunda urukundo rudasanzwe.

    Tuguhaye ikaze muhungu wacu, turagutegereje cyane.

    Ntakumenye ntarakurema mu nda ya nyoko kandi na kwejeje ngushyiriraho kuba umuhanuzi uhanurira amahanga yose''. Yeremiya 1.5

    Neymar Jr amaze igihe afite imvune aho yavunitse mu kwezi kwa 2 mbere yuko ikipe ye ya Paris saint Germain ikina na Bayern Munich muri 1/8 cya UEFA champions league.

    Source : https://yegob.rw/neymar-jr-yatwaye-ballon-dor-ye-nyuma-yo-gutera-inda-yavuze-byinshi-yifashisha-na-bibiliya/

  • Aisha we yanze kwigira mwiza, Aisha avuze uko yiyumvishe igihe yakoraga imibonano mpuzabitsina bwa mbere (ata ubusugi)-Videwo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Aisha we yanze kwigira mwiza, Aisha avuze uko yiyumvishe igihe yakoraga imibonano mpuzabitsina bwa mbere (ata ubusugi)-Videwo.

    Aisha ukunzwe n'abatari bake mu mwuga we wo gukina yavuze ibyo benshi baca kuruhande iyo babajijwe niba koko barakoze Imibonano mpuzabitsina.

    Benshi mu bakunze kubazwa iki kibazo bavuga ko ari amasugi ndetse batari banabigeragezaho gusa Aisha mu kiganiro yagiranye na MIE yabajijwe niba igihe yataga ubusugi yarongeye kwifuza kongera gukora imibonano mpuzabitsina.

    Mu gisubizo cye yavuze ko igihe yataga ubisugi bwe yumvishe atakongera kwifuza kubikora kuko byaramubabaje, ndetse yongeyeho ko we atagomba kwigira mwiza nkabo abona bavuga ko ari amasugi kandi babeshya.

    Reba video hasi..

    Source : https://yegob.rw/aisha-we-yanze-kwigira-mwiza-aisha-avuze-uko-yiyumvishe-igihe-yakoraga-imibonano-mpuzabitsina-bwa-mbere-ata-ubusugi-videwo/