Uwitwa ISHIMWE Diane yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa ISHIMWE DIANE CLAUDE mu bitabo by'irangamimerere.
Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari amazina yakoresheje mu ishuri.

Uwitwa ISHIMWE Diane yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa ISHIMWE DIANE CLAUDE mu bitabo by'irangamimerere.
Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari amazina yakoresheje mu ishuri.

Ubushinjacyaha bwasabye ko abarekuwe by'agateganyo bazajya bitaba buri wa gatanu w'icyumweru, kandi batemerewe gusohoka mu Gihugu mu gihe iperereza rigikomeza, kuko kuba barekuwe bidahita bibagira abere igihe iperereza ritararangira.
Itegeko riteganya ko iyo ibimenyetso bishingirwaho mu kuregera dosiye y'ukekwaho icyaha mu rukiko, ari uko ubushinjacyaha buba bufite ibimenyetso simusiga by'uko ukekwaho icyaha yagikoze, ibyo bimenyetso bikaba biva mu rwego rw'ubugenzacyaha, bigasuzumwa n'ubushinjacyaha bwasanga bifatika bukaregera urukiko.
Bivuze ko abo batandatu barekuwe barimo abagabo bane n'abagore babiri, kugeza ubu nta bimenyetso bifatika ubushinjacyaha bwashingiraho bubashyikiriza urukiko, ari nabyo byashingiweho barekurwa by'agateganyo iperereza rigakomeza bari hanze.
Batandatu basigaye mu idosiye ya 12 bari bakurikiranyweho icyaha cyo kwica Dr. Muhirwe Charles, bo dosiye zabo zizaregerwa urukiko, kuko ubushinjacyaha busanga hari ibimenyetso simusiga byashingirwaho bagezwa imbere y'Urukiko bakabyisobanuraho ku ifunga n'ifungurwa ry'agateganyo, bivuze ko bakomeza gufungwa iminsi 30 y'agateganyo.
Aba batandatu barekuwe nyuma y'icyumweru uwitwa Dusabe Albert, wari wishyikirije Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB) mu Karere ka Muhanga, yemera ko ari we wishe Dr. Muhirwe.
Dusabe yarashwe na Polisi nyuma y'uko yashatse gutoroka, ubwo yajyaga kwerekana aho yashyize ibikoresho yifashishije mu kumwica, bakamuhagarika akabyanga akaraswa agapfa.
Dr Muhirwe yiciwe mu Mudugudu wa Musengo, Akagari ka Kivumu mu Murenge wa Cyeza, ku wa 03 Mata 2023.
Nizeyimana Olivier watorewe kuyobora FERWAFA yandikiye Inama y'Inteko Rusange ayimenyesha ko yeguye kuri uyu mwanya.
Mu ibaruwa yashyize hanze uyu mugabo wari watowe ku ya 27 Kamena 2021 yavuze ko yeguye ku mirimo ye.
Yavuze ko yeguye ku 'mpamvu zanjye bwite zinkomereye nsanga zitanshoboza gukomeza kuzuza inshingano mwampaye.”
Uyu yashimiye abakozi bose bari bafatanyije muri FERWAFA,abanyamuryango,abakunzi ba ruhago,abayobozi b'igihugu kuba baramugiriye icyizere.
Uyu yagiye kuri uyu mwanya asimbuye Rtd Brig.Gen.Sekamana Jean Damascene nawe wari weguye ku mpamvu ze bwite.
Mugabo Olivier yari yatowe ku majwi 52 kuri 59,cyane ko yiyamamaje wenyine kubera ko Rurangirwa Louis bagombaga guhatana yavuze ko atakiyamamaje kuko hari itegeko ritubahirijwe.
Mugabo Olivier yahanganye n'ibibazo bitandukanye ariko icyavuzwe cyane n'Icy'umunyamabanga we wamuvangiye mu kazi yashaka kumwirukana ntibimukundire.
Mugabo yeguye hari ikibazo gikomeye cy'ikipe y'igihugu yarezwe muri CAF gukinisha umukinnyi Muhire Kevin ku mukino uheruka wa Benin kandi yari afite amakarita 2 y'umuhondo bigatuma iki gihugu kirega u Rwanda.
Byitezwe ko u Rwanda rushobora guterwa mpaga nubwo rwari rwagerageje kubona inota rimwe muri uwo mukino.

Bisobanurwa ko ahantu hashobora gushyira ubuzima bw'uhatura mu kaga ari mu bishanga, ahantu hahanamye muri metero nibura 10 uvuye kuri ruhurura ndetse no kuba ahantu bigoranye kuba hagerwa mu gihe cy'ubutabazi.
Ku rundi ruhande ariko usanga hari ahantu hatuwe n'abantu kandi hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga. Hamwe muri ho abaturage bagiye bimurwa ariko kugeza ubu hari aho bitarakorwa.
Umuyobozi Wungirije w'Umujyi wa Kigali ushinzwe Imiturire n'Ibikorwaremezo, Dr Mpabwanamaguru Merard yavuze ko kugeza ubu imibare y'abatuye ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga igenda igabanyuka.
Ubwo yari mu kiganiro n'abanyamakuru cyo ku wa 17 Mata 2023, yagaragaje ko hari ibikorwa bitandukanye bigenda bikorwa kugira ngo abatuye mu maregeka bagabanyuke.
Ati 'Imibare igenda igabanywa bitewe n'imishinga itandukanye Umujyi wa Kigali ugenda ukora yo kuvugurura utujagari, hakorwamo ko nibura buri nzu ibasha kuba yegerwaho kongeramo inzira z'abanyamaguru, imihanda, ruhurura zitwara amazi […] bityo rero ibyo bikorwa iyo bishyizwemo ni ukuvuga ko aho hantu abahatuye, ubuzima bwabo ntibuba bukiri mu kaga.'
Imishinga itandukanye yo kuvugurura utujagari irimo uwo kuvugurura mu Biryogo, kubaka inzu zigezweho kuri ruhurura ya Mpazi, kuvugurura mu Gatenga biteganya gutangira vuba n'indi itandukanye.
Dr Mpabwanamaguru ati 'Uko aho tugenda tuhatunganya, ni ukuvuga ngo hari aho abantu bari batuye hashyiraga ubuzima bwabo mu kaga ariko noneho haba hahawe ubuzima.'
Ibibanza 24,444 birimo inzu zigera ku bihumbi 27, nibyo bigaragara ko abazituramo baba batuye ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga. Ni ukuvuga ugendeye kuri za ruhurura zihari, ahantu hadashobora kugerwa mu buryo bw'ubutabazi.
Ati 'Ariko uko ibikorwaremezo bigenda byubakwa na gahunda zindi zo gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera bigenda bihinduka hahandi hagaragaraga nk'ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga hahabwa ubuzima.'
Umujyi wa Kigali ugaragaza ko mu bindi bikorwa birimo gutunganya uduce two guturamo, bituma hari abaturage baba bahatuye hari amaregeka bikarangira hahawe ubuzima.
Dr Mpabwanamaguru agaragaza ko hari n'izindi ngamba zihari zo gutunganya ibishanga, hafatwa amazi ashobora guteza imyuzure kandi nazo zifasha mu miturire inoze.
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imiryango-ibihumbi-27-mu-mujyi-wa-kigali-ituye-mu-manegeka
Nkombo ni ikirwa cyo mu karere ka Rusizi gihingwaho imyaka itandukanye yiganjemo ibishyimbo, soya n'ibigori. Magingo aya imyinshi muri iyi myaka yamaze kumira mu mirima ndetse iyo ucukuye kuri buri gihingwa cyamaze kuma usanga mu mizi yacyo harimo igishorobwa.
Muri Werurwe 2023, ni bwo imyaka ihinze ku Nkombo yatangiye kwibasirwa n'ibishorobwa binyura mu butaka bikarya imizi y'ibihingwa abahinzi bakabona igihingwa gitangiye kuraba.
Cyekumi Francine yabwiye IGIHE ko soya ze ibishorobwa byazitangiye zitangiye kurabya. Ati 'Ntabwo nzigera ngeramo kuko umurima hafi ya wose ugiye kuma. Dufite ubwoba ko dushobora kwibasirwa n'inzara mu gihe hatagira igikorwa mu maguru mashya'.
Mukamugema Solange avuga ko iki kibazo kitaherukaga muri aka gace, agasaba ubuyobozi kubafasha kigakemuka.
Ati 'Aha mubona hose hari ibishyimbo murabona ko byashizemo. Na ruriya rubingo ubona rwumye ni ukubera ibishorobwa. Icyifuzo cyacu ni uko mwadukorera ubuvugizi tukabona umuti wirukana ibi bishorobwa'.
Umuyobozi muri RAB, ukuriye Ishami rishinzwe ubushakashatsi no gusakaza ibyavuye mu bushakashatsi ku bihingwa, Izamuhaye Jean Claude, yabwiye IGIHE ko ibishorobwa byaherukaga mu Murenge wa Nkombo mu mwaka wa 2013.
Ati 'Icyo gihe RAB ifatanyije n'Akarere ka Rusizi n'Umurenge wa Nkombo bafashije abahinzi kubirwanya binyuze mu bujyanama no kubaha ibikenewe harimo ishwagara ndetse n'imiti. Ibi byafashije kubirwanya ku buryo bugaragara kuko kuva icyo gihe, ikibazo cyongeye kugaragara muri Werurwe 2023'.
Izamuhaye avuga ko nka RAB bacyumva iki kibazo hagati ya 11-14/04/2023 bajyanye n'ubuyobozi bw'inzego z'ibanze gusura imirima itandukanye mu tugari tune twa Nkombo twibasirwa cyane n'ibishorobwa baganira n'abahinzi banabereka urutonde rw'ibyakorwa mu bufatanye bw'inzego zose mu rwego rwo ku birwanya ku buryo burambye.
Ibishorobwa ni udusimba tuba mu butaka kandi tugatungwa n'imizi y'ibimera. Uko bigenda bikura bishobora kuboneka kugeza ku burebure bujya mu butaka bwa santimetero 70 ariko ibyinshi bikunda kuboneka mu muri santimetero 40 mu butaka.
Ku mwaka umwe ibishorobwa biba bimaze kuba bikuru bigatangira gutera amagi mu butaka. Ayo magi avamo udushorobwa duhinduka udukoko dukuze dutunzwe n'imizi y'ibimera.
Guhinga ahantu hagaragaye ibishorobwa kugera ku burebure bwa santimetero 40 z'ubujyakuzimu cyangwa intambwe ibyiri z'ikiganza bituma ibishorobwa byanama hejuru y'ubutaka k'uburyo inyoni zishobora kubirya ndetse izuba rikica amagi n'udushorobwa tukiri duto.
RAB ishishikariza abatuye ku Nkombo guhingira rimwe imirima yose yagaragayemo ibishorobwa kuko bifasha mu kubirwanya.
Ikindi gifasha mu kurwanya ibishorobwa ni isimburanya ry'ibihingwa rikozwe neza, gutera imbuto y'indobanure no gushyiramo ifumbire y'imborera ihagije.
Mu mirima yagaragayemo ibishorobwa abahinzi bashishikarizwa gukoresha ishwagara ihagije ku buryo ubusharire bw'ubutaka bugabanuka.
Abahinzi bafite imirima yagaragayemo ibishorobwa bagirwa inama yo kubitoragura no kubyica babimenagura cyangwa bakabitwikira mu mwobo bakoresheje umuti ariko bigakorerwa mu mwobo muremure
Izamuhaye agira abahinzi inama yo gukoresha umuti (Beauveria bassiana + Nimbecidine) mu butaka bwagaragayemo ibivumvuri kugira ngo amagi apfe atarabyara ibishorobwa ndetse n'udushorobwa tukiri duto.
Mu buryo bukoreshwa mu guhangana n'ibishorobwa harimo no gukoresha imitego y'urumuri yabugenewe igafasha mu kwica ibivumvuri bikuze bityo bikagabanya umubare w'ibishorobwa.
Abahinzi kandi bashishikarizwa gushyira ivu ahegereye imizi y'ibihingwa kuko bituma ibivumvuri bitegera iruhande rw'imizi.
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nkombo-impungenge-ku-bishorobwa-bigerereye-imyaka-bahinze
Ni ikibazo gifitwe n'abaturage barenga 1170 bakora amaterasi mu Murenge wa Murundi wo mu Karere ka Kayonza kuri site ya Ryamanyoni.
Ubusanzwe akazi k'amaterasi gahabwa bamwe mu baturage batishoboye kugira ngo babone amafaranga abafasha kwikura mu bukene, aka kazi biba biteganyijwe ko babahemba buri minsi 15 kugira ngo ayo mafaranga abafashe gutunga imiryango yabo. Abo muri uyu Murenge kuri ubu bamaze amezi abiri bishyuza kugeza naho bamwe babyukira kuri Sacco buri munsi bagasanga nta mafaranga arahagera.
Bamwe mu baganiriye na IGIHE bavuze ko kumara amezi abiri batishyurwa byabateye ubukene ndetse ngo bamwe babura n'amafaranga yo kugura ibikoresho by'abana ngo basubire ku ishuri.
Sibobugingo utuye mu Kagari ka Karambi mu Mudugudu wa Rukoyoyo yagize ati 'Ikibazo dufite twagiye gukora mu materasi tumaze amezi arenga abiri ariko ntiturishyurwa, iyo tubajije batubwira ko Akarere kohereje amafaranga yo kuduhemba ku Umurenge Sacco, aba nabo bakatubwira ko batigeze bayabona mbese bari kuturerega kandi tujya gutangira akazi batubwiraga ko tuzajya duhemberwa kenzeni imwe (buri minsi 15)'.
Sibobugingo yavuze ko kuri ubu afite abana bakeneye kujya ku ishuri ariko ngo yabuze uko bagenda kubera kubura amafaranga nyamara yarakoze ariko ntiyishyurwe, yasabye ubuyobozi bw'Akarere kubatabara ngo kuko imibereho yabo imeze nabi.
Mutoni Penina utuye mu Mudugudu w'i Kabuga usanzwe ufite abana babiri we yavuze ko kuba atarishyurwa byateye inzara iwe mu rugo agasaba Leta kubishyura bagakemura ibibazo bafite.
Ati ' Urumva tumaze amezi abiri tudahembwa kandi baracyashaka ko tujya gukora buri munsi, dusanzwe dukennye none baranongeraho kutwambura kandi bagashaka ko dukora buri munsi, rwose nibadufashe inzara imeze nabi.'
Gasasira Evariste utuye mu Mudugudu wa Rwasama mu Kagari ka Karambi we yavuze ko iwe rukinga babiri kubera ubukene, agasaba ubuyobozi kwibuka ko nabo bafite abana kandi ko bakeneye ko basubira mu ishuri bafite n'ibikoresho.
Yasabye ko bishyurwa bakareka kujya birirwa ku Umurenge Sacco buri munsi bababeshya ko bari bubahembe kandi bitarakemuka.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Murundi, Bushayija Benon, yabwiye IGIHE ko iki kibazo cy'abaturage bari gukora amaterasi batari bishyurwa gihari, avuga ko bamaze gukora kenzeni eshanu ariko ngo bamaze kwishyurwa imwe mu gihe bari guhembwa indi imwe.
Ati ' Izindi batari bakabonye amafaranga yazo yaraye ageze mu Umurenge Sacco nimugoroba, n'ubu tuvugana niho ndi turi kugerageza kwihutisha uko bahembwa ayo mafaranga asigaye. Kuva ejo kuwa Kane turashaka kujya tubahemba kenzeni eshatu icyarimwe.'
Gitifu Bushayija yakomeje avuga ko mbere habayeho ikibazo cy'amafaranga Akarere kohereje ntagere kuri Sacco ahubwo akongera agasubirayo biba ngombwa ko babanza kugenzura impamvu yabiteye ariko ngo ubu byakemutse, yijeje abaturage ko ibibazo byose byabayeho byakemutse ku buryo ngo ubu bagiye kubona amafaranga yabo yose.
Ubuyobozi bwongereye abakozi bagenzura uko imibyizi y'abaturage ihagaze ndetse bakaba bagiye guhuza numero zabo za telefone na konti ku buryo ngo ariho bajya babahembera aho kujya gutonda ku Umurenge Sacco.
Ni imvugo zazamuwe na bamwe mu basenateri mu nteko rusange yabaye ku wa Mbere, zizamurwa n'imvugo ya Perezida Kagame ubwo yari muri Bénin, akavuga ko ibibazo Congo ifite uyu munsi byatangiye na mbere ya Tshisekedi, kandi bishingiye ku miyoborere y'icyo gihugu.
Yavuze ko ikibazo cya M23 cyari gihari na mbere y'uko Tshisekedi aba perezida, kuko cyazamuye intera mu 2012.
Yavuze ko uyu mutwe, ikibazo cyawo gishingiwe ku banye-Congo bafite amateka mu Rwanda kubera imipaka yakaswe mu gihe cy'ubukoloni, igice kimwe cy'u Rwanda kikomekwa ku burasirazuba bwa Congo n'amajyepfo ashyira uburengerazuba bwa Uganda.
Ubu ariko ngo si abanyarwanda, ni abaturage b'ibyo bihugu ibyo bice bibarizwaho.
Ati “Ibyo ni ibijyanye n'amateka, ibyo bibazo bimaze igihe kinini kiruta icyo maze, kurusha Tshisekedi, abo bose bari bahari muri icyo gihe ntibakiriho.”
Perezida Kagame yavuze ko abo baturage bakomeje kwimwa uburenganzira bwabo, kugeza ubwo mu 2012 beguye intwaro barwanya Guverinoma yabo, ariko kugeza n'ubu mu 2023, nyuma y'imyaka 11, ikibazo cyaragarutse.
Yakomeje ati “Ibyo bivuze ko kitigeze gikemurwa uko bikwiye.”
Ni imvugo itarakiriwe neza mu matwi ya bamwe mu banyapolitiki bo muri RDC, banasabye ko iki gihugu gikwiye gutera u Rwanda.
Mu Nteko rusange yabaye ku wa Mbere, Senateri Molisho yahise asaba ko Inama nkuru ya gisirikare ikwiye guhita iterana, “ikemeza ko RDC itera u Rwanda”.
Ni icyemezo cyanashyigikiwe na Senateri Edouard Mokolo wa Mpombo. We yavugaga ko Sena ikwiye gutumiza Guverinoma, hakabaho ibiganiro byihariye.
Icyakora, Perezida wa Sena, Modeste Bahati, yabaye nk'ubacubya, abasaba ko bakwiye guhindura imyitwarire kugira ngo n'abaturage babashe kububaha.
Yakomeje ati “Umugambi urazwi, ariko ntabwo ugomba kwitwara nk'aho ari ibitekerezo by'umuntu umwe, wivanemo uruhande buri umwe ahagazeho, tubanze dutabare igihugu.”
Muri iyo Nteko, hanemerejwemo itegeko ryongerera igihe ibihe bidasanzwe mu ntara za Kivu y'Amajyaruguru na Ituri.
Si ubwa mbere humvikanye imvugo z'abanyapoliiki bo muri RDC bashotora u Rwanda, ndetse bamwe banasaba Leta yabo kurutera.
Mu mwaka ushize ni bwo, Adolphe Muzito wigeze kuba Minisitiri w'Intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yavuze ko kugira ngo igihugu cye kigire amahoro ari uko hakubakwa urukuta rugitandukanya n'u Rwanda.
Adolphe Muzito amenyerewe mu mvugo zibiba urwango hagati y'Abanyarwanda n'Abanye-Congo kuko no mu 2019 yigeze kuvuga ko kugira ngo amahoro aboneke n'ibibazo by'umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo birangire, ari uko batera u Rwanda kandi bakarufata bakarwomeka ku gihugu cyabo.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 19 Mata 2023 nibwo uwari perezida w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, Nizeyimana Olivier yeguye kuri uwo mwanya ku bw'impamvu ze bwite.
Ibi byagiye ahagaragara binyuze mu ibaruwa Nizeyimana yasinyeho avuga ko yeguye kuri uwo mwanya yari amazeho hafi imyaka ibiri.
Ibaruwa y'ubwegure bwa Nizeyimana Olivier yayishyikirije abanyamuryango kuri uyu wa Gatatu iragira iti 'Mbandikiye iyi baruwa ngirango mbamenyeshe umwanzuro nafashe wo kwegura ku mwanya w'ubuyobozi bw'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda (FERWAFA) kubera impamvu zanjye bwite zinkomereye nsanga zitanshoboza gukomeza kuzuza inshingano mwampaye.'
Uwahoze ari Perezida wa FERWAFA yasoje agira ati 'Nshimiye cyane komite nyobozi n'abakozi ba FERWAFA twari dufatanyije, abanyamuryango mwese, abakunzi b'umupira w'amaguru n'abafatanyabikorwa, ndetse n'ubuyobozi bw'igihugu muri rusange, ku kizere n'imikoranire myiza bakomeje kungaragariza mu gihe kitari kinini nari maze nkora izi nshingano.'
Nizeyimana Olivier Mugabo yeguye kuri uyu mwanya awumazeho iminsi 616 ni ukuvuga hati imyaka ibiri, kuko yageze kuri uwo mwanya tariki ya 29 Kamena 2021.
The post Nizeyimana Olivier wayoboraga FERWAFA yeguye kuri uwo mwanya kubw'impamvu ze bwite appeared first on RUSHYASHYA.
Mu buryo butunguranye Intare FC yandikiye FERWAFA iyimenyesha ko itari bukine umukino wa 1/8 wo kwishyura na Rayon Sports kuko itemera umwanzuro wa komisiyo y’ubujurire.
Nyuma y’impaka ndende zamaze hafi ukwezi, tariki ya 4 Mata 2023 FERWAFA yamenyesheje aya makipe ko azakina umukino wa 1/8. Tariki ya 6 Mata yahise iyamenyesha ko umukino uzaba tariki ya 19 Mata 2023 ukabera mu Bugesera.
Intare FC ikaba yatunguranye imenyesha FERWAFA ko idakina uyu mukino kuko itanyuzwe n’imyanzuro ya Komisiyo y’Ubujurire bagahitamo kwicecekera aho guhangana.
Yagize iti “Impamvu yaduteye gufata icyo cyemezo ni uko tutanyuzwe n’icyemezo cya Komisiyo y’Ubujurire, tugahitamo kwituriza mu rwego rwo kwirinda guhangana.”
Ni nyuma kandi y’uko perezida w’iyi kipe, Katibito na mbere y’uko hafatwa uyu mwanzuro wo gukina uyu mukino yari yatangaje ko atazigera awukina kuko we azi ko yakomeje muri 1/4.
Nyuma yo kubura Intare FC ku kibuga, abasifuiz bafashe umwanzuro wo kuyitera mpaga ya 3-0. Umukino ubanza warangiye ari 2 bya Rayon Sports kuri 1 cya Intare FC. Rayon Sports izahura na Police FC muri 1/4.
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/intare-fc-yakomeje-kunangira-umutima
Karim Benzema uheruka gutwara Balloon d’Or ahembwa 278 by’amayero buri cyumweru muri Real Madrid yarangiza akabaho mu buzima buhenze, naho NG’OLO Kante watwaye igikombe cy’Isi cya 2018 we buri cyumweru kuri konti ye hajyaho ibihumbi 290 by’amayero muri Chelsea ariko ubuzima abamo ntabwo buhenze cyane.
Kuva kuri Kante ugira umutima mwiza kugeza kuri Benzema ubayeho ubuzima buhenze, dore uburyo bakora itandukaniro uramutse ubagereranyije.
Mu bijyanye n’imodoka Karim Benzema afite imodoka zibarirwa agaciro ka miliyoni 6 z’amapawundi. Mu minsi yashize yagaragaye atwaye imodoka yo mu bwoko bwa Lamborghini Urus igura ibihumbi 160 by’amapawundi, ariko ubusanzwe yari afite indi iri mu bwoko bwa Buggati Chiron yaguze muri 2021 agera kuri miliyoni 2.5 z’amapawundi.
Uyu rutahizamu kandi afite indi modoka ihenze iri mu bwoko bwa Bugatti Veyron igura agera kuri miliyoni 1.5 y’amapawundi. Aho Karim Benzema aparika imodoka kandi hari imodoka ya Ferarri 458 Spyder igura ibihumbi 200 by’amapawundi, ndetse n’indi ya Mercedes-Benz SLR McLaren yaguze agera ku bihumbi 400 by’amapawundi.
Ntabwo wavuga imodoka za Karim Benzema kandi ngo wibagirwe Lamborghini Gallardo igura agera ku bihumbi 220 by’amapawundi, ndetse na Rolls-Royce Wraith igura ibihumbi 250 by’amapawundi.
Imwe mu modoka Karim Benzema agendamoÂ
Kuri NG’OLO Kante we biratandukanye cyane, afite imodoka imwe amaranye imyaka 8 kuko yayiguze muri 2015. Mini Cooper niyo modoka Kante afite, kandi nayo yayiguze yarakoze agera ku bihumbi 200 by’amapawundi agikina muri Leiceter City, ndetse no kugeza ubu yanze kuyihindura.
Antonio Rudiger wakinanye na NG’OLO Kante muri Chelsea aganira n’itangazamakuru yigeze kuvuga kuri uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati agira ati “Ibintu byose kuri N’GOLo Kante ni ukuri, afite imodoka ya Mini Cooper ndetse n’abantu bajya bamuseka.
“Byari inzozi kuri Kante kugera muri Premier League avuye aho yaturutse, kandi Mini Cooper niyo modoka ya mbere yaguze ageze mu Bwongereza”.
Ku bijyanye no kwambara imyenda ihenze ndetse no kuyigura, iyo bigeze hano ntabwo ushobora gutekereza ko Kante ajya abitakazamo amafaranga ye. Muri 2018 yigeze kujya mu bukwe bwa Cesc Fabrigas na Daniella Semaan ahitwa i Biza, yambaye ikabutura y’umukara ndetse n’ishati y’umweru bidahenze habe na gato.

Imodoka ya Kante yaguze akigera muri Leicester City
Iyo bigeze kuri Karim Benzema mu bijyanye n’imyambarire nibyo bintu yitaho cyane, ubwo yajyaga mu birori byo gutanga Balloon d’Or yatwaye yagiyeyo yambaye neza cyane. Yari yambaye nka Tupac Shakur, uko yari yambaye nawe yitabira ibirori bya American Music Award mu 1998.
Ku bijyanye na terefone N’GOLo Kante afite iyo amaranye imyaka 10 nk'uko umukinnyi bakinana muri Chelsea Kai Havertz yigeze kibitangaza, mu gihe Karim Benzema we afite telefone yihariye ya zahabu yakorewe n’uruganda rwa Iphone, yayiguze agera ku bihumbi 3 by’amadorari.
Ku bijyanye n’ibiruhuko Karim Benzema iyo umwaka w’imikino urangiye, afata indege y’ihariye ikamujyana kuruhukira ahantu hatandukanye harimo i Biza na Los Angeles. Iyo ari mu biruhuko akunda gusangiza amafoto abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze, akenshi akunda kuba yibereye mu bwato.
Umunsi umwe umuterankuga wa Chelsea Trivago aganira na Kanye yavuze ko iyo nta mikino ihari bari mu biruhuko, we kugira ngo bigende neza nta hantu na hamwe yerekeza. Yagize ati “Rimwe na rimwe nigumira mu rugo kandi mba nishimye”.

Telefone ya N’GOLO Kante amaranye imyaka 10

Karim Benzema wambara ibintu bihenze gusa

NG’OLO n'iyo atari mu bintu bijyanye no gukina aba yambaye imyenda isanzwe idahenze

Aho Kante akunda guhahira

Telefone ya Karim Benzema ikozwe muri zahabu

Karim Benzema yerekeza mu biruhuko





