Blog

  • Danny Mutabazi umaze kwandika indirimbo ebyir… – #rwanda #RwOT

    Vestine na Dorcas bamenyekanye mu ndirimbo “Nahawe Ijambo” ari nayo bitiriye Album yabo ya mbere bamuritse kuwa 24 Ukuboza 2022. Baherutse gushyira hanze indirimbo nshya bise “Umutaka” yandtswe na Danny Mutabazi afatanyije na Morodekayi.

    Si ubwa mbere Danny Mutabazi yandikiye indirimbo aba baramyi b’i Musanze bakunzwe cyane muri iyi minsi, kuko ari na we wanditse indirimbo “Isaha” baherukaga gukora. “Isaha” yageze hanze mu mezi 3 ashize, yarakunzwe cyane dore ko imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 1.8 kuri Youtube.

    Danny Mutabazi wanditse izi ndrimbo, ni umuramyi uri mu bihe bye byiza cyane. Aherutse gutumirwa n’aba bakobwa mu gitaramo bakoze mu mpera za 2022 ndetse yanatumiwe na Israel Mbonyi mu gitaramo cy’amateka cyabaye kuri Noheli y’umwaka ushize muri BK Arena.

    Ni umwanditsi w’umuhanga nk’uko byigaragaza yaba muri izi ndirimbo amaze kwandikira aba bahanzikazi ndetse n’ize bwite zikomeje kuryohera benshi zirimo “Amarira y’Ibyishimo”, “Carval”, “Umutangabuhamya”, “Binkoze ku mutima”, “Impamba y’urugendo” n’izindi nyinshi.

    Danny Mutabazi ari mu bihe bye byiza mu muziki

    “Yego ni byo ni umwuga kuko ubu hari n’izindi zitandukanye z’abandi baririmbyi bampaye akazi ko kubandikira. Rero buri umwe wakwifuza ko dukorana ahawe ikaze.” Danny Mutabazi ubwo yavugaga ku bijyanye no kwandikira indirimbo abandi bahanzi.

    Mu kiganiro na inyaRwanda, Mutabazi waririmbye “Amarira y’Ibyishimo”, yavuze ko kwandika indirimbo akaziha abandi bahanzi n’amakorali, ari undi mwuga yinjiyemo, bivuze ko abikora nk’akazi. Ushaka ko amwandikira indirimbo, baravugana, akamwishyura.

    Avuga ko uyu mwuga udashobora gutuma ahagarika kuririmba kuko umuziki awuha umwanya uhagije ku buryo nubwo yakwandikira abantu benshi, “sinabyinubira kuko ni akazi baba bari bunyishyurire”. Ati “Rero ntibijya bidindiza ibyanjye, ahubwo bituma nkomeza guturana bya hafi n’Inganzo”.

    InyaRwanda yabajije Danny Mutabazi indangagaciro yabonye kuri Vestine na Dorcas bari gukorana cyane muri iyi minsi kuva mu mpera z’umwaka ushize aho bamutumiye mu gitaramo cyabo cya mbere, ndetse nyuma yaho agatangira kubandikira indirimbo.

    Vestine na Dorcas bamaze gukora indirimbo 10 harimo 2 zanditswe na Danny Mutabazi

    Yavuze ko “Igihe maze nkorana nabo, nasanze bifitemo kwitwararika nk’abavugabutumwa”. Yakomeje avuga ko “ikindi bakunda umurimo bakora ari nabyo bituma buri muntu wese agera ku ntsinzi y’ibyo yerecyejeho amaboko n’Umutima. Icya gatatu bafite umuco bifitemo kubaha”.

    Imikoranire ye na MIE Empire ya Irene Murindahabi ibarizwamo Vestine na Dorcas, yavuze ko hamwe n’Imana ishobora kuramba. Ati “Urebye nta gihe kizwi, ubwo aho birumvikana ko dushobora kumarana igihe gito cyangwa kinini dukorana kuko byose bigenwa n’Imana”.

    Mu mboni za Danny Mutabaz, asanga hari icyo abandi bahanzi bakwigira kuri Vestine na Dorcas nk’abahanzikazi bari kwishimirwa cyane muri iyi minsi. Ati “Ni uguhatana muri macye kudacika intege kuko ni cyo kijya kiba ku baririmbyi bamwe iyo bahuye n’ibibakangara hari ubwo bacika intege”.

    Indirimbo “Umutaka” ya Vestine na Dorcas yanditswe na Danny Mutabazi, yakiranywe urukundo rwinshi dore ko mu munsi umwe gusa imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 240. Yakozwe na Santana mu buryo bw’amajwi, naho amashusho atunganywa na Chriss Eazy.

    Yumvikanamo amagambo y’umuntu urenganuwe n’Uwiteka: “Uwiteka araturengeye akuyeho ibirego by'Ibinyoma. Ukuboko kwe kuri ku barembejwe n'imyambi y'Umubisha. Uhora adutoteza ngo tutazabona Gakondo, ashaka ko tuvuza induru aho kuzavuza Impundu. Ariko siko bizaba ku biringiye Uwiteka”.

    Mutabazi avuga ko kwandikira abahanzi indirimbo bitazatuma yiyibagirwa akareka kuririmba

    “Umutangabuhamya” ni imwe mu ndirimbo za Danny Mutabazi zikunzwe cyane

    Danny Mutabazi yafunguriye amarembo abandi bahanzi bashaka ko abandikira indirimbo

    “Umutaka” ni indirimbo nshya ya Vestine na Dorcas yanditswe na Danny Mutabazi

    Vestine na Dorcas baraswe amashimwe na Danny Mutabazi uri kubandikira indirimbo

    REBA INDIRIMBO “UMUTAKA” YA VESTINE NA DORCAS YANDITSWE NA DANNY MUTABAZI

    “>

    REBA INDIRIMBO “AMARIRA Y’IBYISHIMO” YA DANNY MUTABAZI

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128219/danny-mutabazi-umaze-kwandika-indirimbo-ebyiri-za-vestine-na-dorcas-yahishuye-indangagacir-128219.html

  • Gen. Muhoozi Kainerugaba yakiriwe nkumwami m… – #rwanda #RwOT

    Ni ibirori byo kwishimira ifungurwa ry’umupaka w’u Rwanda na Uganda. Muri ibi birori byatangiye mu gitondo cy’uyu wa Gatatu, umurindi wari wose kuva ku mupaka aho abanyaRwanda binjiriye bajya muri Uganda.

    Bus nyinshi zari zitegerejwe n'abatari bake zinjiye ari nyinshi muri iki gihugu zizanye abanyaRwanda bayobowe n'abayobozi ndetse n'ingabo zitandukanye.

    Intego kwari ugufatikanya ndetse no kunga ubumwe mu muhango uri bukurikirwe n'igitaramo mbaturamugabo.

    General Muhoozi Kainerugaba ubwo yageraga ahaberege ibi birori, yaje ari mu modoka ifunguye hejuru, maze abantu bose bahagurukira rimwe mu kumwakira.

    Ibyo wamenya ku ifungurwa ry'umupaka n'igitaramo cyo kwishimira ifungurwa ry'umupaka kigiye kuba:

    2022 ni umwe mu myaka y'ibyishimo ku Banyarwanda n'abaturage ba Uganda kuko ari bwo Gen Muhoozi Kainerugaba yagiriye uruzinduko rwe rwa mbere mu Rwanda, nyuma y'imyaka yari ishize umubano w'ibihugu byombi urangwamo agatotsi, ndetse ruza guhindura aya mateka y'umubano mubi.

    Kubera agaciro k'ibyaganirwagaho n'ubushake bwari ku mpande zombi uru ruzinduko rw'umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni rwaje gukurikirwa n'izindi ebyiri, zaje kurangira umubano usa nk'uwasubiye mu buryo.

    Mbere y'ingendo z'uyu mugabo ibihugu byombi byari bimaze igihe bidacana uwaka ndetse harageragejwe ibiganiro byose bishoboka ariko ntibyatanga umusaruro.

    Nyuma y'Ukwezi k'Ukwakira mu 2022, ubwo Muhoozi yagiriraga uruzinduko rwe rwa nyuma mu Rwanda, imigenderanire hagati y'abaturage b'ibihugu byombi yongeye kuzamuka, Volcano, Trinity, Jaguar n'ibindi bigo bitwara abantu bisubukura ingendo Kampala-Kigali.

    Muri aka kanya umunyamakuru wa InyaRwanda.com ari muri Uganda ahagiye kubera ibirori bya mbere bihuza abanyaRwanda n'Abagande.

    Aho Gen.Muhoozi yari yateguriwe mbere y'uko ahagera 

    Intambwe u Rwanda na Uganda bimaze gutera mu kuzahura umubano hagati y'ibihugu byombi, washimangiwe n'ibyo nabonye, uburyo abaturage bishimye ndetse n'uburyo umubano bawugize iwabo.

    'Border Opening' Thanks Giving igitaramo kigiye guhuza abanyaRwanda n'abagande, kigamije guhuriza hamwe Abanyarwanda baba muri iki gihugu ndetse n'abaturage ba Uganda binyuze mu bikorwa by'imyidagaduro.

    John Bigwi waganiriye na InyaRwanda.com n'akanyamuneza kenshi yavuze ko iki gitaramo ari itangiriro kuri byinshi byiza umubano mwiza w'u Rwanda na Uganda uhishe.

    Ati 'Ibi ni uburyo bwiza bwo gutangira kwishimira iminsi mikuru isoza umwaka kandi ni intambwe ikomeye itewe igaragaza ubushake bw'u Rwanda na Uganda mu kubana neza no gukorera hamwe.

    Ubu dusa n'abatangiye imurikabikorwa rishingiye ku muco, uyu munsi ni Uganda, ejo ni mu Rwanda, ibintu bigamije gutahiriza umugozi umwe mu karere kacu.'

    Igitaramo cyo kwishimira ifungurwa ry'umupaka w'u Rwanda na Ugandacyitabiriwe n'Abanyarwanda batandukanye bavuye i Kigali ndetse n'abasanzwe baba muri Uganda. 

    Abacyitabiriye barasusurutswa n'abahanzi barimo Massamba Intore, Bwiza, Kenny Sol, ndetse na King James wongerewemo nyuma, ndetse n’abo muri Uganda barimo Jose Chamele na Bebe Cool.

    Abandi bahanzi ni Azawi, Ray G, Vinka, Eddy Kenzo, Spice Diana.

    Wabonaga ari ibyishimo ku Banyarwanda bari bitwaje amabendera y'igihugu cyabo ku bwinshi. Mbere y'uko iki gitaramo gitangira, umutekano ni wose aho inzego z'umutekano za Uganda zihari ku bwinshi, mu rwego rwo kugenzura ko kigenda neza kandi kikarangira mu mahoro.

    Abanyeshyuri benshi bari bishimye kwitabira ibi birori 

    Bebe Cool ni we watangiye ashyushya abari bitabiriye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128228/gen-muhoozi-kainerugaba-yakiriwe-nkumwami-mu-birori-byishimiwe-na-benshi-amafoto-128228.html

  • Igikombe cy’Amahoro: Intare FC yakoze ibyo ya… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wagatatu saa kenda kuri sitade y’akarere ka Bugesera hari hateganyijwe kuba umukino wo kwishyura wa Rayon Sports na Intare FC mu mikino ya 1/8 mu gikombe cy’Amahoro. Rayon Sports nk’ikipe yakiriye yahageze bisanzwe ariko Intare FC irabura.

    Rayon Sports ikomeje mu mikino ya 1/4 mu gikombe cy’Amahoro ku kinyuranyo cy’ibitego 5-1,mu mukino ubanza batsinze 2-1 kongeraho 3 bya mpaga 

    Uko byagenze ku kibuga mbere yuko hanzurwa mpaga

    Abasifuzi barigendeye nyuma yo kuvugana na Kapiteni ndetse n’umutoza,bababwiyeko nta kindi cyakorwa ubwo ari mpaga

    Kapiteni wa Rayon Sports,Ndizeye Samwel n’umutoza Haringingo bari kuganira n’abasifuzi

    Abasifuzi mbera yo gutera mpaga babanje gufata ifoto y’u rwibutso

    Abakinnyi 11 ba Rayon Sports bari kubanza mu kibuga barikwikinira gacye gacye mu kibuga

    Abasifuzi bari kuganira mu kibuga hagati kugira ngo iminota 15 yabugenewe irangire ubundi Rayon Sports itere mpaga

    Kugeza ubu abakinnyi ba Rayon Sports bari mu kibuga bategereje gutera mpaga ndetse n’abasifuzi bari mu kibuga

    Abakinnyi ba Rayon Sports bishyushya

    Ubundi uyu mukino wagombaga kuba warabaye taliki 08 Werurwe ariko FERWAFA iratungurana ihita yimurira uyu mukino taliki 10 Werurwe bituma Rayon Sports ifata umwanzuro wo kwikura mu irushanwa bitewe nibyo yitaga akavuyo kari mu mitegurire y’irushanwa.

    Rayon Sports nyuma yahise yongera yisubiraho igaruka mu irushanwa taliki 10 Werurwe bitewe n’ibiganiro bari bagiranye na FERWAFA,nubwo Murera yagarutse mu irushanwa ariko ntabwo umukino wigeze uba. Aha niho Intare FC zatangiriye ikirego cyazo zivuga ko Rayon Sports igomba guterwa mpaga bitewe nuko barenze ku mategeko agenga igikombe cy’Amahoro bakikura mu irushanwa, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ntabwo ryigeze riha agaciro ikirego cya Intare FC kuko ryahise ritangaza ko umukino washyizwe kuwa Mbere tariki ya 27 Werurwe 2023 saa cyenda kuri stade ya Bugesera.

    Aha Intare FC zavuze ko zitajya gukina bituma FERWAFA yongera kuvuga ko umukino wimuwe,guhera icyo gihe amakipe yombi yatangiye kwitaba kuri FERWAFA buri kipe yerekana ingingo iyirengera. Muri iki gihe abayobozi ba Intare FC bo bavuga ko batazigera bakina na Rayon Sports ahubwo ko bo bazakina na Police FC muri 1/4.

    Tariki 04 zukwezi kwa 04 nibwo FERWAFA yatangaje ko umwanzuro wafashwe na komisiyo ishinzwe amarushanwa utegeze uhindika ko umukino ugomba kuba uyu munsi tariki 19 zukwezi kwa 04 none Intare FC zanze kugera ku kibuga ziterwa mpaga.

    Perezida wa Rayon Sports yaje ku kibuga

    Abakinnyi ba Rayon Sports bishyushya 

    Umutoza wa Rayon Sports Haringingo

    Abasifuzi bari gusifura uyu mukino

    Uko ku kibuga hifashe nonaha 

    Ku kibuga hageze imodoka imwe ya Rayon Sports gusa

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128229/live-rayon-sports-yabuze-intare-fc-ku-kibuga-amafoto-128229.html

  • Ibintu 8 by'ingenzi amazi arimo indimu afasha ubuzima bwa muntu #rwanda #RwOT

    1.Impumuro nziza mu kanwa

    Ku bantu bababara amenyo cg barwaye ishinya aya mazi afasha kubivura ndetse n'abahumura nabi mu kanwa. Nyuma yo kuyanwa ni byiza guhita woza mu kanwa n'umuti w'amenyo.

    2.Afasha mu igogorwa ry'ibiryo no gusukura urwungano ngogozi

    Ku bantu bagira ikibazo cyo gutinda kw'ibiryo mu nda bakumva batumbye, ikirungurira, cg gutura imibi cyane uyu ni umuti mwiza cyane

    3.Asukura uruhu rukarushaho gucya

    Kubera ukuntu asukura amaraso, birushaho no gukesha uruhu rugaragara inyuma. Si ibi gusa akora kuko anarinda iminkanyari. Ku bantu bafite inkovu cyangwa se utundi tuntu tuzanwa n'ubukuru ushobora gusigaho aya mazi bikagabanya kugaragara kwabyo

    4.Arwanya infection zituruka cyane kuri virusi

    Amazi y'akazuyazi arimo indimu ni umuti mwiza cyane w'indwara zimwe na zimwe harimo no kubabara no kumva wokera mu muhogo.

    6.Afasha mu igogorwa ry'ibiryo no gusukura urwungano ngogozi

    Ku bantu bagira ikibazo cyo gutinda kw'ibiryo mu nda bakumva batumbye, ikirungurira, cg gutura imibi cyane uyu ni umuti mwiza cyane

    7.Afasha mu guta ibiro

    Ibi nibyo benshi bayaziho, kubera akungahaye kuri fibre bikurinda mu kumva ufite inzara, bikakurinda kurya cyane

    8.Aya mazi aha umubiri wawe ubudahangarwa buhagije, kubera vitamin C irimo ihagije inagufasha kurwanya stress cyane.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/ibintu-8-by-ingenzi-amazi-arimo-indimu-afasha-ubuzima-bwa-muntu

  • U Rwanda rwabonye aho rugiye guhahira ingano n'ibigori kuri make #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y'ububanyi n'amahanga, Prof Nshuti Manasseh yatangaje ko bumvikanye na Serbia ko u Rwanda rwakurayo ingano n'ibigori, mu rwego rwo kuziba icyuho cyatewe n'intambara iri muri Ukraine.

    Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Kabiri mu biganiro byahuje Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente Édouard ubwo yakiraga Minisitiri w'Ubucuruzi wa Serbia, Tomslav Momirovic.

    Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y'ububanyi n'amahanga, Prof Nshuti Manasseh yatangaje ko ibiganiro hagati ya Minisitiri w'Intebe n'intumwa za Serbia byageze ku myanzuro irimo no kuziba icyuho cyatewe n'igabanuka ry'ibinyampeke u Rwanda rwavanaga mu Burusiya na Ukraine .

    Yagize ati “Twumvikanye nabo ko dushobora guhahirayo ingano n'ibigori bakabizana,abanyarwanda benshi babyifuza bakabigura ku giciro gihendutse.

    Yavuze kandi ko imikoranire mishya na Serbia yatuma u Rwanda rwoherezayo ikawa,icyayi ndetse na ba mukerarugendo babo bakaza mu Rwanda kwirebera ibirutatse.

    Ati “Hari byinshi ibihugu byombi byakunguranaho.”

    Minisitiri Nshuti yavuze ko abikorera ku mpande zombi bariteguye ndetse u Rwanda ngo rwiteguye koherezayo abanyeshuri kuhiga kuko hari byinshi bateyemo imbere nk'ikoranabuhanga n'Ubuhinzi.

    U Rwanda na Serbia bafitanye umubano ushingiye ku bucuruzi na dipolomasi kuva mu 1971.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubukungu/article/u-rwanda-rwabonye-aho-rugiye-guhahira-ingano-n-ibigori-kuri-make

  • Sobanukirwa ibintu 6 umugore akora akisenyera urugo atabizi #rwanda #RwOT

    Ibintu bikunze gukorwa n'abagore bigatuma bisenyera urugo batabizi, nk'uko byatangajwe n'urubuga Lifehack ruvuga ku mibanire:

    Gusiganira kwitanaho

    Rimwe na rimwe uzumva umugore avuga ko ubwo umugabo we atamwitaho ko nawe nta mpamvu zo kumwitaho, akirengagiza ko mu rukundo utanga ukabona guhabwa. Ako gasigane ko gutegereza ko umugabo wawe abanza akakwitaho nawe ukabona kumwitaho, gatuma arushaho kujya kure yawe nawe ukaba kure ye. Iyo bikomeje bigera aho wumva asa nk'aho atakiri mu buzima bwawe nawe bikaba uko, mukazisanga urugo rwanyu rwarasenyutse.

    Kuvuga umugabo wawe ibibi

    Abagore bamwe bagwa mu mutego wo gushaka kwerekana ko bagowe, bagakoresha intwaro yo kuvuga ibibi by'abagabo babo. Uko ugenda uganyira uwo muhuye wese ububi bw'umugabo wawe, niko urushaho kubigira bibi ndetse abenshi bakumvisha ko wagowe kandi ababo ari babi kurusha uwawe. Iyo uhuye n'abajyanama babi, bashobora kugusenyera bivuye ku kantu gato.

    Kugira abandi ushyira imbere y'umugabo wawe

    Umugabo mwasezeranye kubana, nta wundi muntu wari ukwiye kumurutisha. Nyamara abagore kenshi usanga bakunda abana babo ndetse akaba ari nabo bitaho kurusha abagabo babo, abandi bafite ibindi bitayeho nk'ubwiza bwabo, amafilimi n'ibindi, akaba aribyo baha umwanya munini kurusha uwo baha abagabo babo. Ukwiye guha umugabo wawe umwanya wa mbere kuko iyo utangiye kugira abandi umurutisha, uba utangiye kwisenyera urugo.

    Kumva ko uhora mu kuri

    Iyo umugore atajya yemera ikosa rye ngo ace bugufi ahubwo agahora yumva ko ari mu kuri atera umugabo we umutima mubi, ndetse akabona ko utamwubaha kuko utajya ugira umutima wo guca bugufi. Ibyo ahanini birasenya, kuko abagabo hafi ya bose bakunda ko abagore babo babagaragariza ko babubashye.

    Gukoresha imibonano mpuzabitsina ugasaba icyo wifuza

    Hari abagore bamwe bafatirana abagabo babo bakabasaba ibyo bifuza, mu gihe babasabye ko bakuzuza inshingano z'abashakanye. Iyo ubikora gutyo uba wirengangiza inshingano zawe kandi ukanisuzuguza bigatera umugabo wawe gufata umubiri wawe nk'igikoresho kuko nawe ariko uwufata. Bishobora kandi gutera umugabo kutishimira kongera gutera akabariro, kuko aba azi ko ariho uzamutegera umusaba ibyo wifuza. Iyo bitangiye kugera kuri urwo rwego rero, biba byanatuma urugo rwanyu rusenyuka.

    Guhora wibutsa umugabo wawe ibyahise

    Abagore bamwe na bamwe bakunze kuririra ku kantu gato, ugasanga bazuye n'iby'ahashize byose bibi umugabo yaba yarabakoreye. Ibyo akenshi bakabikoresha mu rwego rwo gushyira umugabo hasi ngo bamwumvishe ko ntacyo aricyo. Niba ushaka kubaka urugo rukomeye, wari ukwiye kureka ibyahise bigashirana n'akahise, aho guhora ubigarura mu biganiro byanyu.

    Ibi ni ibintu umugore wese ushaka kubaka urugo rukomeye aba agomba kwirinda, n'ubwo akenshi bifatwa nk'ibintu byoroshye, iyo bimaze kuba akamenyero bishobora kugusenyera urugo.

    Refe:elcrema.com

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/sobanukirwa-ibintu-6-umugore-akora-akisenyera-urugo-atabizi-70821

  • Zari yagize icyo avuga ku bakomeje kuvuga ko ubukwe bwe ari igitutu yashyize k'umugabo #rwanda #RwOT

    Ku mbugankoranyambaga hamaze iminsi hacicikana amashusho agaragaza Zari Hassan yasezeranye kubana nk'umugore n'umugabo n'umukunzi we Shakib mu Idini rya Islam.

    Ni ubukwe butavuzweho rumwe n'ababubonye bamwe bamwe bavuga ko bishimiye cyane intambwe bateye mu rukundo ariko n'abandi bakavuga ko ubukwe bwabo ntaho buhuriye n'urukundo ahobwo ko cyaba ari igitutu Zari yashyize ku mukunzi we kubera abantu benshi bari gusezerana.

    Mu butumwa yanyujije ku mbugankoranyambaga ze Zari yahakanye iby'igitutu cyavuzwe ku bukwe bwabo avuga ko ibyabaye byose byateguwe kandi bakabyemeranya.

    Zari yagize ati: 'Buri kimwe kiri mu mwanya wacyo ariko si ukubera igitutu kuko undi muntu yasezeranye mu Karere k'Iburasirazuba, ese nta bandi bantu bazongera gusezerana?' Akomeza asobanura ko umugabo we Shakib atabyutse ngo yemere ko basezerana ako kanya.

    Agaragaza ko iteka abantu babona ibyo bamuvugaho ati: 'Kubera iki buri gihe iyo bigeze kuri njye abantu babona ibyo kuvuga?'

    Zari akomeza avuga ko atibaza impamvu abantu bari kumufata nkuwashyizeho igitutu k'umugabo we kuko Shakib(Umugabo we) yagiye agaragara kenshi avuga ko yifuza ko basezerana.

    ku wa 16 Mata nibwo Zari yasezeranye n'umukunzi we Shakib mu Idini rya Islam mu muhango wabereye Pretoria, South Africa.

    Zari ni umubyeyi w'abana batanu barimo umuhungu n'umukobwa yabyaranye na Diamond bakundanye ndetse bakanabanaho nk'umugore n'umugabo.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/zari-yagize-icyo-avuga-ku-bakomeje-kuvuga-ko-ubukwe-bwe-ari-igitutu-yashyize-k

  • Sobanukirwa indimi 5 z'urukundo zihariye cyane kurusha izindi #rwanda #RwOT

    Kumenya uburyo bwo gutanga no kwakira urukundo ni bintu by'ingenzi mu kubaka urukundo ruhamye ruzira amakemwa, bizafasha mugenzi wawe kumva akunzwe cyane kurenza abandi bose ku isi, buri muntu agira uburyo atanga akanakira urukundo, ni ngenzi rero kumenya uburyo bworohera mugenzi wawe kumenya ko umugaragariza urukundo, Kuko buri muntu afite uburyo bwe yakira akanatanga urukundo bitandukanye na mugenzi we.

    Kumenya gukoresha neza izi ndimi 5 cyangwa uburyo 5 bwo gutanga urukundo bizagufasha ubwawe kumenya gukunda bya nyabyo no kutabangamira mugenzi wawe mu rukundo kuko uzaba usobanukiwe ururimi yumva cyane kurenza izindi , bigufashe kumuhundagazaho urukundo nkuko bikwiye abakundana, ibi bizanafasha kandi mugenzi wawe kumenya uko akwitaho by'umwihariko.

    1. Amagambo meza kandi yubaka

    Umushakashatsi akaba n'umuganga w'indwara zo mu mutwe Gary Chapman yagize ati : 'ihame rikomeye ry'ikiremwamuntu n'inyota yo gukundwa no kwitabwaho.'

    Amagambo meza ni uburyo butaziguye bwo kugaragariza mugenzi wawe ko umukunze kandi umwitayeho, ushobora gukoresha amagambo meza atandukanye nk'Amagambo asubizamo umuntu intege, Amagambo amutaka, Amagambo agaragaza ko umwishimiye

    Ubu n'uburyo bugufasha kuzuza ububiko bw'urukundo bwa mugenzi wawe, ni byiza gushimira inshuti yawe cyangwa umugore wawe iyo bamaze kukugaburira, bwira umugore wawe uti wambaye neza, uzi guteka n'ibindi nk'ibyo bizagufasha kumwubakamo icyizere n'urukundo ruramba.

    2. Impano

    Impano ni ikintu cy'ingenzi kigaragariza umuntu ko umutekereza cyane, burya iyo uzaniye umukunzi wawe impano ntiyita ku kureba agaciro kayo mu mafaranga ahubwo atekereza ku gihe cyawe wafashe umutekerezaho.

    Gusa ugomba kumenya ko ari byiza kubanza kumenya icyo umuntu akunda akaba ari cyo umuhaho impano ariko kirazira kikaziririzwa gukoresha impano nk'ikiguzi cy'ibyo wakagombye gukorera umuntu ukabura umwanya wo kugikora, reka impano ibe ikintu cy'umwihariko wafatiye umwanya wo kugitekerezaho, impano ni ikinyabiziga gikomeye cyo gutwara urukundo aho rugomba kujya.

    3. Gufashanya.

    Kenshi abagabo bakoresha ubu buryo nk'iturufu yo kugaragaza urukundo rwabo, ibi ni byo kandi ni uburyo bwiza bufatika kandi butabangamye bwo kugaragaza urukundo ukunze umuntu, gusa rimwe na rimwe ibi ntibiba bihagije kugaragariza umugore cyangwa umukobwa ko umukunda binyuze mu kumufasha no kumukorera ibyo yari gukora.

    Ashobora kubifata nk'inshingano zawe niyo mpamvu hakenerwa umwanya wihariye wo kubana na we mukanaganira amagambo n'ibiganiro by'urukundo ku buryo bw'umwihariko.


    4. Umwanya wihariye kandi uhagije wo kuganira (Moments de qualité)

    Umwanya uhagije wo kubana n'uwawe muri mwenyine ni ingezi cyane mu rukundo, abagore n'abakobwa benshi bakunda kuba hamwe n'abakunzi babo, bagatemberana, bagasangira cyane cyane bagafata umwanya wo kuganira byimbitse, bakabwizanya ukuri kandi bagaseka mbese bakanezeranwa. Uru ni rwo rurimi rwa mbere abagore bumva kurusha izindi ndimi twavuze.

    Birakwiye rero wowe mugabo cyangwa umusore kumenya ibi kuko bizagufasha mu kubaka urukundo rwanyu ku buryo burambye, ibi kandi bishobora guteza ikibazo kuko abagabo benshi ntibabona umwanya wo kubana n'abakunzi babo, ahubwo usanga umwanya babonye ari uwo guhugira mu gushaka imibereho bahuguka bakigira gukina cyangwa kureba umupira n'ibindi nk'ibyo bigatuma badasabana n'abakunzi babo.

    5. Gukoranaho (Toucher physique)

    Gukubita mugenzi wawe agashyi mu mugongo, gufatana ibiganza, guhoberana cyangwa gusomana na mugenzi wawe bishobora kugaragaza urukundo umufitiye, ubu ni uburyo busaba ubuhanga bwinshi mu kugaragaza niba ubikoreshejwe n'urukundo cyangwa niba ubikoreshejwe n'irari ry'umubiri.

    Uzirinde gukoresha ubu buryo cyane ku muntu utaramenya neza, ibi biherekezwa na caresse ndetse no gutera akabariro ku bantu barushinze, umuntu wese utararushinga ubu buryo bwa 5 ntibumureba kuko bushobora kubyara ingaruka mbi zirimo kurwara SIDA n'izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina cyangwa kubyara no gutera inda zitateganyijwe.

    Refe:www.elcrema.com

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/sobanukirwa-indimi-5-z-urukundo-zihariye-cyane-kurusha-izindi-70820

  • Neymar ari mu byishimo byo kwitegura kwibaruka Ubuheta bwe [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Uyu mukinnyi usanzwe afite umwana w'imyaka 11 we n'umukunzi we w'umunyamideli wabigize imwuga bakomeje kongera kwishimira umubano wabo mu munezero mwinshi, n'ubwo kugeza ubu bataratangaza niba azaba ari umuhungu cyangwa umukobwa.

    Biancardi na Neymar bakaba baratangiye gukundana mu mwaka wa 2021, baza kwemeza ko bari mu rukundo bya nyabyo muri Mutarama 2022. Baje no gutera intambwe ibaganisha ku kubana, Neymar amwambika impeta y'integuza.


    Bidatinze uyu munyamideli yaje gutangaza ko batandukanye agira ati: 'Murabizi nkunda kumenya ibyanjye ariko ubwo mukomeje kubaza muri benshi, nabamenyesha ko ntakiri mu rukundo gusa nita kandi nterwa ishema n'umuryango wa Neymar.'

    Mu ntangiriro za 2023, nibwo aba bombi bongeye gusubukura urukundo rwabo.

    Biancardi na Neymar bakaba bashyize hanze ubutumwa bw'amafoto buherekejwe n'amagambo meza, baha ikaze umwana wabo bitegura kwibaruka.

    Bati: 'Twarakurose twiteguye kuza kwawe ngo uze wuzuze urukundo rwacu, unuzuze ibyishimo mu buzima bwacu. Ugiye kuza mu muryango mwiza aho abavandimwe, ba sogokuru, n'abandi bagukunda. Tubonane vuba mukobwa cyangwa muhungu, gutegereza biri kunanira.'


    Bongeraho n'amagambo yo muri Bibiliya agira ati: 'Nakumenye ntarakurema mu nda ya nyoko, nagutoranyije utaravuka, naguhisemo ngo uhanurire ibyanjye mu mahanga.'

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/neymar-ari-mu-byishimo-byo-kwitegura-kwibaruka-ubuheta-bwe-amafoto

  • Cristiano Ronaldo yanize umuntu mu kibuga bitangaza benshi #rwanda #RwOT

    Umunyabigwi mu mupira w'amaguru,Cristiano Ronaldo,yanize umukinnyi bari bahanganye ariko ntiyahabwa ikarita itukura nkuko yabisabirwaga nabo bari bahanganye.

    Ku munsi w'ejo nibwo muri Saudi Arabia hakinwaga imikino y'umunsi wa 25 ya shampiyona y'iki gihugu,aho ikipe ya Al Nassr ikinamo Kizigenza Cristiano Ronaldo yari yakiriye Al Hilal.

    Uyu mukino Al Nassr yawutsinzwe ibitego 2-0 na Al Hilal byose byatsinzwe na Odion Ighalo ku ma penaliti ariko inkuru yawuvuyemo n'ukuntu Cristiano Ronaldo yanize umukinnyi bari bahanganye ashaka kumubuza kubasatira.

    Uyu mukinnyi ukomoka muri Portugal yafashe umukinnyi wa Al Hilal wari umucitse, amushyira ukuboko mu ijosi ahuza n'ukundi, atangira kumuniga ubundi baramanuka bose bikubita hasi.

    Ibi Cristiano Ronaldo yabikoze ku munota wa 57 w'umukino ariko umusifuzi wasifuye uyu mukino,Umwongereza, Michael Oliver yamuhaye ikarita y'umuhondo.

    Abakinnyi ba Al Hilal baburanye cyane berekana ko yari akwiye ikarita itukura kuko ikosa yakoze ritari iry'umukinnyi.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/cristiano-ronaldo-yanize-umuntu-mu-kibuga-bitangaza-benshi