Blog

  • Barongorana nk’inkoko; Uduce twa mbere mu Rwanda tubamo uburaya n’ubusambanyi ku rwego rwo hejuru – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu Rwanda hari uduce tuzwiho uburaya bw'indengakamere aho abahatuye bose bafatwa nk'abicuruza.

    Muri iyi inkuru tugiye kukubwira uduce twa mbere mu Rwanda tubamo uburaya n'ubusambanyi ku rwego rwo hejuru.

    • SODOMA; ni agace ka Gikondo karebana n'ahitwa kuri MAGERWA mu Mujyi wa Kigali, ni mu Mudugudu witwa Marembo II, mu Kagari ka Kanserege, mu Murenge wa Gikondo w'Akarere ka Kicukiro, ariko izina rizwi na benshi kuva kera rikaba ari Sodoma.
    • GASHYEKERO; Nayo iri muri Gikondo.
    • GIPOROSO:ahazwi nka Korodoro
    • KARABAYE: muri Rwezamenyo

    Source : https://yegob.rw/barongorana-nkinkoko-uduce-twa-mbere-mu-rwanda-tubamo-uburaya-nubusambanyi-ku-rwego-rwo-hejuru/

  • Akomeje gushimangira ko ari Munyakazi! Bruce Melodie agiye gukorana indirimbo n’abahanzi bakomeye ku mugabane – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi nyarwanda Bruce Melodie cyangwa mu Muyakazi nk'uko abyiyita kuri uyu munsi aherekejwe n'abarimo umunyemari Coach Gael na Producer Element berekeje muri Nigeria gukorana indirimbo n'abahanzi bakomeye.

    Amakuru aravuga ko Melodie yerekehe muri iki gihugu afite muri gahunda abahanzi bakomeye barimo Singah uzwi mu ndirimbo 'Mon Amour' na Oxlade uzwi mu ndirimbo zirimo 'Kulosa' yakoranye na Camilla Cabello.

    Source : https://yegob.rw/akomeje-gushimangira-ko-ari-munyakazi-bruce-melodie-agiye-gukorana-indirimbo-nabahanzi-bakomeye-ku-mugabane/

  • Abubatse gusa: Uburyo (Positions) 5 bwo gutera akabariro buba bwiza ku mugore utwite – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe umugore utwite agirwa inama yo gukora imibonano mpuzabitsina kuko bituma mu gihe cyo kubyara birushaho kugenda neza kuko bifungura inzira umwana acamo avuka.

    Uyu munsi twifuje kubasangiza uburyo (Positions) 5 bwo guteramo akabariro buba bwiza cyane ku mugore utwite.

    1. Umugabo aryama agaramye umugore akamujya hejuru

    Ni uburyo bwiza kuko umugore aba asa nk'uwicaye ku mugabo, ndetse kandi bikagira ingaruka nziza kuko aba asa nkuri gukora siporo mu gihe aba azamuka ndetse amanuka.

     

    2. Akinyuma

    Ni uburyo bukundwa n'abagabo benshi aho umugore yubama maze umugabo akamuturuka inyuma, gusa ku mugore utwite inda nkuru, biba byiza atagejeje inda hasi ahubwo akahatega umusego.

     

    3. Umugore aryama agaramye ku mpera y'igitanda

    Ubu buryo ni bwiza ku mugore utwite, bukorwa iyo umugore aryamye agaramye yegereza igitsina aho igitanda kirangirira, umugabo we aba ari hasi agatangira igikorwa.

     

    4. Umugore aryamisha urubavu rumwe maze umugabo akamuturuka inyuma

    Ni uburyo umugore utwite aryamisha urubavu gusa ariko akisegura umusego ku mutwe we ndetse no mu rukenyerero maze umugabo akaza amuturutse inyuma.

     

    5. Imibonano mpuzabitsina ikorwa umugore n'umugabo bombi bahagaze

    Ubu buryo bushoboka iyo aho muri gukorara icyo gikorwa hari ikintu umugore ari mufateho, maze agasa nkuwunama ubundi umugabo akamutiruka inyuma.

    Source : https://yegob.rw/abubatse-gusa-uburyo-positions-5-bwo-gutera-akabariro-buba-bwiza-ku-mugore-utwite-amafoto/

  • Juventus yasubijwe ibyo yari yaranyazwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Juventus ikina shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Butariyani yasubijwe amanota yayo yari yarambuwe.
    Juventus yari yarakuweho amanota 15 izira ibyaha bijyanye no kugura abasifuzi ariko ubu , nyuma y'uko yajuririye icyo gihano yamaze gusubizwa amanota yayo 15.

    Kuri ubu iyi kipe yavuye ku mwanya wa karindwi, igera ku wa gatatu n'amanota 59.

    AS Roma yasubiye ku mwanya wa kane, mu gihe AC Milan yahise iva mu makipe ashobora gukina Champions League mu gihe hasigaye imikino umunani.

    Source : https://yegob.rw/juventus-yasubijwe-ibyo-yari-yaranyazwe/

  • Muhire Henry wari Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA n'abandi bakozi basezeye #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Muhire Henry Brulart, yasezeye ku mirimo ye nyuma y'umunsi umwe Nizeyimana Olivier wari Perezida w'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda yeguye.

    Ibi bibaye nyuma yaho ku munsi w'ejo uwari umuyobozi mukuru w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda Mugabo Olivier Nizeyimana, nawe yeguye ku mirimo ye ku mpamvu yanditse ko ari ize bwite

    Benshi bakomeje kuvuga ko aba bayobozi beguye ku mpamvu yuko iriya nzu (FERWAFA) irimo ibibazo bikomeye bishobora no gushyirisha bamwe mu rukiko.

    Abandi bakozi barimo Iraguha David wari ushinzwe Imari n'abagize Komite Nyobozi nka Komiseri ushinzwe Amategeko, Uwanyirigira Delphine n'ushinzwe Umutungo, Habiyakare Chantal, na bo beguye ku nshingano zabo.

    Nyuma y'ubwegure bwa bamwe mu bakomiseri, abagize Komite Nyobozi bakoze inama yahejwemo abamaze kuva mu nshingano zabo.

    Biteganyijwe ko abandi bakomiseri batangira gutanga ubwegure bwabo mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane, tariki ya 20 Mata 2023.

    Kuri uyu wa Kabiri, umukino wagombaga guhuza ikipe ya Rayon Sports na Intare fc nk'umukino wo kwishyura mu irushanwa ry'Igikombe cy' Amahoro, Intare Fc ntiyabashije kwitabira uwo mukino kandi yemeza ko FERWAFA yayirenganyije ntiyanyurwa ni myanzuro yafatiwe n'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru.

    Hari n'amakuru avuga ko umutoza mukuru w'ikipe y'Igihugu Amavubi Carlos Alós Ferrer ari gusaba gusesa amasezerano yaraherutse gusinya y'imyaka ibiri yo kuyitoza Amavu nk'ikipe y'Igihugu.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/muhire-henry-wari-umunyamabanga-mukuru-wa-ferwafa-yasezeye

  • Umukinnyi wa La Jeunesse wakubise umusifuzi yahawe igihano gikomeye #rwanda #RwOT

    Urukiko rw'Ibanze rwa Nyamabuye rwakatiye umukinnyi wa La Jeunesse Salomon Oleko, igifungo cy'imyaka itatu gisubitse mu mwaka umwe n'ihazabu y'ibihumbi 500 Frw, kubera gukubita no gukomeretsa umusifuzi ku mukino ikipe ye yakinagamo na AS Muhanga.

    Uyu mukinnyi yakubise umusifuzi tariki 3 Werurwe 2023, ku mukino w'umunsi wa 15 wa shampiyona y'icyiciro cya kabiri mu itsinda B, warangiye AS Muhanga itsinze La Jeunesse igitego 1-0.

    Uyu mukino wasojwe n'imvururu zikomeye zakubitiwemo umusifuzi wa kane wari waje gukiza mugenzi we w'igitambaro wari wazengurutswe n'abakinnyi benshi bamubaza impamvu yanze igitego bari batsinze, avuga ko habayeho kurarira.

    Nyuma y'iperereza ryari rimaze iminsi rikorwa, Urukiko rw'Ibanze rwa Nyamabuye rwakatiye Salomon Oleko, igifungo cy'imyaka itatu gisubitse mu mwaka umwe n'ihazabu y'ibihumbi 500 by'amafaranga y'u Rwanda.

    Imvano y'imvururu

    Izi mvururu zatangiye mu mukino hagati, ubwo umusifuzi w'igitambaro Ruhumuriza Pacifique, yangaga igitego cya Nshimiye Saidi avuga ko yaraririye.

    Uyu mukinnyi ntiyabyakiriye ahubwo yirukanse ajya gukubita uyu musifuzi (imigeri n'ingumi), ahita ahabwa ikarita y'umutuku.

    Icyo gihe imvururu zagenje make, umukino urakomeza ndetse wongerwaho iminota irindwi. Umukino ukirangira abakinnyi n'abandi batoza ba La Jeunesse birukankiye mu kibuga bashaka kongera gukubita umusifuzi.

    Mugenzi we wari uyoboye umukino nk'umusifuzi wa kane yirukanse ajya gukiza mugenzi we, birangira ari we ubibabariyemo kuko yakubiswe ndetse anakandagirwa ku mutwe, biba ngombwa ko asohorwa mu kibuga arandaswe kuko atabashaga kwigenza.

    Polisi yahise ihagera itangira gukurikirana uko byagenze ariko bamwe mu bakinnyi n'abandi bo mu ikipe ya La Jeunesse bahise bahindura imyenda bari bambaye, basimbuka uruzitiro rwa stade ku gice cy'aho bigishiriza imodoka.

    Nyuma y'umukino Polisi yafashe abakinnyi umunani bari muri izo mvururu ariko nyuma yo kureba amashusho batandatu bararekuwe, isigarana babiri kugera aho Salomon akatiwe.

    IVOMO: IGIHE

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umukinnyi-wa-la-jeunesse-wakubise-umusifuzi-yahawe-igihano-gikomeye

  • Huye: Abantu batandatu bagwiriwe n'ikirombe – #rwanda #RwOT

    Aba bantu bagwiriwe n'ikirombe giherereye mu mu Kagari ka Gahana mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye, ku wa 19 Mata 2023.

    Iki kirombe cyari kimaze imyaka irenga itatu gicukurwamo, ubuyobozi bw'Akarere ka Huye bukavuga ko butari buzi ko gihari ndetse ngo ntiharamenyekana amabuye y'agaciro bacukuraga cyangwa ikindi kintu bahashakaga.

    Umuyobozi w'Akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho myiza y'Abaturage, Kankesha Annonciatha, yabwiye IGIHE ko abacukuraga babeshye abaturage ko bagiye kubashakira amazi muri icyo cyobo bacukuraga.

    Ati “Bakoraga mu buryo butemewe n'amategeko. Abahacukuraga babwiraga abaturage ko babashakiraga amazi, kuko hari indi kompanyi yigeze kuza ibikora mu Murenge wa Kinazi kandi ayo mazi yarabonetse. Gushaka amazi imyaka itatu rero ntabwo ari ukuri ahubwo ni urwitwazo bagendeyeho kugira ngo bashuke abaturage ariko hari ikindi bagamije.”

    Uyu muyobozi avuga ko ibi bikorwa byakozwe hari ubuyobozi bw'inzego z'ibanze, bityo ngo bari gukurikirana uwaba yarabonye amakuru ntayakoreshe icyo agomba kuyamaza, akaza kubiryozwa mu rwego rw'inshingano kugira ngo hamenyekane icyabimuteye.

    Yanavuze ko aha hantu ari harehare cyane ku buryo ku bufatanye na Polisi y'u Rwanda Ishami Rishinwe Ubutabazi, haje imashini imwe iri gucukura ngo babashe kubageraho, bakaza kwitabaza n'iya kabiri.

    Kugeza ubu abari gushakishwa ni abantu batandatu bagwiriwe n'ikirombe ndetse imiryango yabo na yo iri kumwe n'abari gushakakisha irengero ryabo.

    Kankesha kandi asaba abaturage kujya batanga amakuru y'aho babona ibikorwa nk'ibyo kandi bakayatanga ku nzego bireba kugira ngo hatagira ubuzima bw'abantu bihitana.

    Polisi y’u Rwanda ishinzwe ubutabazi ni yo irimo gutanga ubufasha mu gushakisha abaheze mu kirombe

    bacukuraga babeshye ko bashakira abaturage amazi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-abantu-batandatu-bagwiriwe-n-ikorombe

  • ICK mu rugamba rwo gushyigikira abatsinze neza bafite amikoro make yo kwiga kaminuza – #rwanda #RwOT

    Ni gahunda ihera mu 2018 ubwo ICK [ikorera mu Mujyi wa Muhanga] yatangizaga porogaramu y'uburezi. Icyo gihe abarezi nta mikoro ahagije yo kwiyishyurira bari bafite bituma iri shuri ryiyemeza kugira icyo ribatangira. Abatoranyijwe bahabwaga ibihumbi 100 Frw ku mwaka.

    Nyuma hatangijwe porogaramu yo gufasha abakobwa n'abagore bafite amikoro make ariko bifuza kwiga maze ICK yafatanyagamo n'abaterankunga bo muri Kaminuza yo muri Espagne yafashije abakobwa n'abagore 30 bagahabwa 25% by'amafaranga y'ishuri n'indi yafashije 20 bishyurirwaga kimwe cya kabiri cyayo.

    Umuyobozi Mukuru wa ICK, Padiri Balthazar Ntivuguruzwa, yavuze ko inkunga y'abo banyeshuri bashya 19 yavuye muri Amerika, bakaba baratangiye amasomo muri Werurwe uyu mwaka mu dushami tw'itangazamakuru n'icungamutungo.

    Baratoranyijwe mu bagera kuri 400 bari babisabye. Bane muri bo bemerewe kwishyurirwa amafaranga yose y'ishuri n'ibindi bazakenera mu gihe abasigaye bazishyurirwa igice ( 50%).

    Padiri Ntivuguruzwa yagize ati 'Ni inkunga ifasha benshi nubwo atari amafaranga mesnhi. Icyo tuba tugamije ni ugufasha abana batsinze neza mu mashuri yisumbuye ariko badafite ubushobozi buhagije cyangwa batashoboye gutoranyirizwa guhabwa ya nguzanyo leta itanga ku bifuza kwiga muri kaminuza.'

    'Ibyo kandi biri mu butumwa bwa kiliziya bwo kwita ku batishoboye. Haba ku rwego rw'amashuri abanza n'ayisumbuye dufite indi miyoboro inyuzwamo inkunga y'abatishoboye mu bijyanye n'uburezi n'ubuzima busanzwe.Icyo twabonye ni uko hari benshi bashaka kwiga ariko bagakomwa mu nkokora n'ubushobozi buke bw'ababyeyi, ababarera n'ababafasha.'

    Ibyo ngo binagaragarira ku buryo iri shuri ryagabanyije amafaranga y'ishuri ryishyuza kugira ngo rishyigikire uburezi. Nk'abiga ubwarimu bishyuzwa amafaranga ibihumbi 360 Frw ku mwaka akaba ari make ugereranyije n'ahandi nk'uko Padiri Ntivuguruzwa yabivuze.

    Umuyobozi Wungirije wa ICK ushinzwe ubutegetsi n'imari, Padiri Jean Marie Vianney Samarwa, yatangaje ko abanyeshuri Bose basoje amashuri yisumbuye bari bemerewe gusaba iyi buruse ariko mu kubatoranya hashingiwe ku manota babonye.

    Byasabaga ko umunyeshuri ari mu cyiciro cy'abarangije amasomo mu 2020/2021 na 2022/2023 kandi akaba yaratsindiye ku inota ryo hejuru nibura 'grade' ya C mu masomo abiri y'ingenzi mu kizamini cya leta.

    Byongeye agashami umunyeshuri yizemo mu yisumbuye kagombaga guhura na porogaramu z'amasomo yo muri ICK ndetse usaba yagombaga kuba ari mu cyiciro cya kabiri cyangwa icya gatatu by'ubudehe.

    Akimanimpaye Marie Solange, umwe mu banyeshuri bahawe buruse, mu gashami k'icungamutungo, yavuze ko bitashobokaga kuri we kwiga kaminuza iyo atagira aya mahirwe kubera ko kwiyishyurira bihenze.

    Mugenzi we wo mu gashami k'Itangazamakuru, Happiness Ihimbazwe, yavuze ko “Kuri ubu ababyeyi banjye ntibari kubona ubushobozi bwo kunyishyurira. Hamwe n'aya mahirwe mbonye, nzakoresha imbaraga zose ku buryo ngaragaza ko nari mbikwiye.”

    ICK izatanga impamyabumenyi kuri uyu wa 21 Mata, ku basoje amasomo mu mwaka w'amashuri warangiye. Mu banyeshuri bafashijwe muri iyi gahunda harimo abatsinze neza bazanahabwa ibihembo by'indashyikirwa.

    Ishuri Rikuru Gatolika, ICK rikorera mu Mujyi wa Muhanga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ick-mu-rugamba-rwo-gushyigikira-abatsinze-neza-bafite-amikoro-make-yo-kwiga

  • Sudan:Unicef yavuze ko itewe impungenge n'abana 9 bamaze kwicwa mu mirwano ikomeje muri iki gihugu #rwanda #RwOT

    Byatangajwe n'ishami rya Lonu rishinzwe kurengera umwana Unicef,yavuze ko ihangayikishijwe n'uwo mubare ushobora no kwiyongera kubera imirwano imaze iminsi itandatu yanze no guhagarara.

    Abana bamwe bakomerekeye mu bisasu byabaguyeho ku ishuri abandi bahasiga ubuzima nk'uko Unicef yabibwiye BBC dukesha iyi nkuru.byasebye ko ibitaro bihungisha inkomere kuko nabyo byasatiriwe n'intambara.

    Sudan ikeneye ubutabazi bwihuse kuko imirwano imaze gushyira mu kaga k'inzara abana babarirwa mu bihumbi 50 bakomeza no kwiyongera kubera imishyamirano ikomeje muri icyo gihugu.

    Unicef tangaje ko niba imirwano ikomeje ku kigero iriho ubu,ikiguzi cyayo gikomeje kwishyurwa n'abana bato badafite imbaraga zo guhunga bari kuhasiga ubuzima ku bwinshi.

    Kugeza ubu muri sudan inkingo zifite agaciro ka miriyoni 40 z'amadorari ziri kwangirika kubera kubura amashanyarazi yaciwe n'imirwano ikomeje kwerekeza mu rwobo igihugu muri rusange.

    Kuva gutana mu mitwe byatangira ,byibura abagera kuri 270 bamaze kwitaba Imana bazize urugomo rwakurikiye intambara nk'uko imibare ya Ambasade y'America ibigaragaza mu mugi wa Khartoum.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/sudan-unicef-yavuze-ko-itewe-impungenge-n-abana-9-bamaze-kwicwa-mu-mirwano