Nyuma y'iminsi ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru hano mu Rwanda FERWAFA rimenyesheje amakipe arimo APR FC na Police FC ko umukino uzabera kuri Sitade ya Bugesera, byamaze kwemezwa ko umukino wimuriwe ku yindi Sitade.
Uyu mukino nyuma yo gutangazwa ko uzabera i Bugesera, Police FC yahise ibyanga ivuga ko itakakira umukino wayo kuri Sitade APR FC isanzwe yakiriraho, FERWAFA none yamaze kwemezako uyu mukino uzabera kuri Kigali Pelé Stadium.
Ku munsi w'ejo kuwa gatandatu nibwo uyu mukino uzaba, ku isaha ya saa cyenda z'amanwa nibwo uzaba utangira ndetse Kandi abafana baranemewe uyu mukino bazawureba ntakibazo bafite.
Umuryango wa Muragizi Vincent bakunze kwita Sebukayire hamwe n'umugore we Mukankaka Anastasie barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda batuye mu karere ka Nyaruguru, Umurenge wa Kibeho, Akagari ka Mbasa, Umudugudu wa Migina, bari mu marira n'agahinda nyuma y'uko umwana wabo witwa Nkurunziza Emmanuel abonywe n'abasoromyi b'icyayi k'Umugezi w'Akavuguto mu mirima y'icyayi yaciwe umutwe anaziritse amaguru.
Amakuru y'urupfu rwa Nkurunziza Emmanuel yamenyekanye ku wa mbere tariki ya 10 Mata 2023 abonywe n'abasoromyi b'icyayi bari bagiye mu kazi. Uyu Nyakwigendera, yari amaze icyumweru abo mu muryango we batazi iyo ari, bamutegereje kuko yabuze ku itariki ya 3 Mata 2023. Bavuga ko bakimara kumubura bamenyesheje inzego zirimo Polisi n'urwego rw'Igihugu rw'ubugenzacyaha-RIB kuri sitasiyo ya Kibeho.
Umusaza Muragizi, ari n'agahinda kenshi ko kubura umwana we.
Muragizi Vincent unzwi nka Sebukayire akaba umubyeyi wa Nyakwigendera Nkurunziza, avuga ko bimubabaje bitewe n'Igihe bibereye. Avuga ko byongeye kumwibutsa amateka yanyuzemo ya Jenoside yakorewe Abatutsi, agasaba ko ababikoze bakurikiranwa bakabiryozwa, agahabwa ubutabera.
Mukankaka Anasthasie, nyina wa Nyakwigendera akaba umugore wa Muragizi avuga ko umwana we yagambaniwe kuko hari abatamukundaga bahoraga bifuza ko yapfa ndetse bakabivuga ku mugaragaro. Yemeza ko ukwiciye umwana nawe atagusiga kuko aba afite ubushobozi bwo kukwica.
Akomeza avuga ko bibabaje kubona umwana utagiraga uwo abangamira afatwa nk'itungo agatemagurwa, akicwa urupfu rubi rwakwibutsa uwariwe wese urupfu rw'Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda. Akomeza yibaza impamvu bihuriranye n'uku kwezi kwa Mata n'ubundi gusanzwe kutoroshye mu mateka y'umuryango wabo kubera amateka mabi yo kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Twabajije Twagirayezu Joseph, umukwe w'uyu muryango kuko yashakanye na mushiki wa nyakwigendera, avuga ko mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, bene izi mpfu zitakwiye kugaragara kuko zikura umutima abarokotse bigatuma bagira ubwoba n'impungenge ku mutekano wabo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kibeho, Nkurunziza Aphrodice ku murongo wa Telefoni yemeje amakuru y'urupfu rwa Nkurunziza, ahamya ko yabonetse yatemwe ijosi ndetse anahambiriye amaguru, aho yabonywe mu gishanga cy'akavuguto gihingwamo icyayi akabonwa n'abasaruzi bacyo.
Uyu Gitifu, yemeje kandi ko abantu babiri mu bakekwa batawe muri yombi bakaba c uru rupfu ndetse hakaba n'abandi bagikomeje gushakishwa.
Umurambo wa Nyakwigendera wabonywe muri iki gishanga cy'umugezi w'Akavuguto, abonwa n'abahinzi b'icyayi bajyaga mu kazi.
Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha-RIB, Dr Murangira B Thierry twamuvugishije kuri telefoni ngendanwa atubwira ko agiye kudushakira amakuru twari dukeneye, ariko inshuro twagerageje kongera kumuhamagara ntabwo yabonetse. Igihe RIB yagira icyo itangaza tuzakibamenyesha.
Mu makuru yandi twabashije kumenya kuri iki kibazo, ni uko Dosiye y'abakekwaho uru rupfu rwa Nkurunziza Emmanuel, RIB yamaze kuyishyikiriza urwego rw'Ubushinjacyaha bwa Nyamagabe kugirango abafashwe bakekwaho iki cyaha cyo kwica ndetse n'abandi bavugwamo bakurikiranwe n'ubutabera.
Ikipe ya Manchester United yo mu Bwongereza isezerewe na Sevilla yo muri Espanye mu irushanwa rya Uefa Europe League.
Mu mukino wabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane, ikipe ya Sevilla yari imbere y'abafana bayo, ifasha Manchester United irayandagaza iyitsinda ibitego 3-0.
Ni mu gihe umukino ubanza wabereye mu Bwongereza, izi kipe zombi zinganyije ibitego 2-2, bivuze ko ikipe ya Sevilla ikomeje muri 1/2 cya Uefa Europe League ifite igiteranyo k'ibitego 5-2.
Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Muhire Henry Brulart, yasezeye ku mirimo ye, asimburwa by'agateganyo na Bwana Jules KARANGWA.
KARANGWA Jules yatowe na komite ya Ferwafa yari isigaye nk'umunyamabanga mukuru w'agateganyo wa FERWAFA kugeza igihe hazabonekera undi mushya.
Jules KARANGWA yari ashinzwe amarushanwa muri FERWAFA.
Kugeza ubu Visi Perezida wa FERWAFA, Habyarimana Marcel, ni we uyoboye iri Shyirahamwe mu buryo bw'inzibacyuho. Amategeko ateganya ko agomba guhamagaza Inteko Rusange bitarenze ukwezi kumwe kugira ngo hemezwe igihe amatora ya perezida mushya azabera.
Karangwa yabaye umunyamakuru w'imikino ku bitangazamakuru bitandukanye birimo Radio Salus, Royal TV na Radio/TV10 ndetse ni umunyamategeko by'umwuga.
Ibi bibaye mu gihe abandi bakozi barimo Iraguha David wari ushinzwe Imari n'abagize Komite Nyobozi nka Komiseri ushinzwe Amategeko, Uwanyirigira Delphine n'ushinzwe Umutungo, Habiyakare Chantal, na bo beguye ku nshingano zabo.
Ku mukino Al-Nassr ikinamo uyu Munya-Portugal yatsinzwe na Al-Hilal ibitego 2-0, Ronaldo yagaragaje imyitwarire itari myiza haba mu kibuga hagati ndetse n'umukino urangiye.
Muri uyu mukino, Ronaldo yafashe Myugariro wa Al Hilal Gustavo Cuéllar asa n'umugonda ijosi amukubita hasi nk'uko abakina “Catch” babigenza iyo baturana hasi. Umusifuzi Michael Oliver yamuhanishije kumuha ikarita y'umuhondo.
Mu gihe umusifuzi yari arangije umukino, abafana bose ba Al-Hilal batangiye kuririmba Umunya-Argentine, Lionel Messi, na we arimo yinjira mu rwambariro yagiye afashe ku myanya ye y'ibanga ibyo bafashe nk'agasuzuguro gakomeye. Ibi uyu rutahizamu w'imyaka 38 yakoze, byababaje bamwe mu batuye iki gihugu, barimo Umunyamategeko Prof. Nouf bin Ahmed wavuze ko agomba kumusabira kwirukanwa.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yagize ati 'Ntabwo nkurikira imikino. N'iyo yaba yenderejwe n'abafana, ntabwo ari bwo buryo yakwitwara. Imyitwarire yagaragaje igize icyaha.'
'Gukora ibifitanye isano n'imibonano mpuzabitsina mu ruhame bivamo igifungo cyangwa kwirukanwa mu gihugu igihe uri umunyamahanga.'