Blog

  • Itangazo ry'ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kane #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane tariki 20 Mata 2023, Inama y'Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

    Iyi nama y'Abaminisitiri yemeje iteka rya Perezida rigena amafaranga yo gutunga abamugariye ku rugamba batishoboye.


    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/itangazo-ry-ibyemezo-by-inama-y-abaminisitiri-yateranye-kuri-uyu-wa-kane

  • Kigali: Igisambo ruharwa gifatiwe mu cyuho kivuye kwiba igitoki maze bagitegeka kugenda cyikoreye igihanga ari nako cyivuga ibyo cyakoze (AMAJWI) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Igisambo ruharwa gifatiwe mu cyuho kivuye kwiba igitoki maze bagitegeka kugenda cyivuga ibyo cyakoze.

    Ibi byabereye mu Kagari ka Nyarufunzo mu Murenge wa Mageragere aho irindo ryafashe umusore wiyita Jay Polly amaze kwiba igitoki mu murima w'umuturage.

    Iki gisambo kikimara gufatwa, cyashorewe n'abanyerondo maze bagitegeka kugenda cyivuga ibyo cyakoze.

    Uyu musore yaturutse ku Kagari ka Nyarufunzo avuga ko ari umujura ndetse ko yafatanywe igitoki cya Kamara.

    Bageze mu isantere, iki gisambo cyagiye cyijya imbere ya buri kabari kivuga ibyo cyakoze ari nako yikoreye igitoki yibye.

    AMAJWI

    Source : https://yegob.rw/kigali-igisambo-ruharwa-gifatiwe-mu-cyuho-kivuye-kwiba-igitoki-maze-bagitegeka-kugenda-cyikoreye-igihanga-ari-nako-cyivuga-ibyo-cyakoze-amajwi/

  • Update: Jules Karangwa yahawe imirimo mishya muri FERWAFA – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'inkundura y'abayobozi batandukanye  muri FERWAFA bagiye begura ku mirimo yabo, byasize Jules Karangwa ahabwa imirimo mishya.

    Inama muri FERWAFA yahise iterana maze birangira ihisemo Bwana Jules KARANGWA nk'umunyamabanga mukuru w'agateganyo wa FERWAFA kugeza igihe hazabonekera undi mushya.

    Uyu Jules Karangwa yari asanzwe ari umunyamategeko wa FERWAFA, ubu yahise aba umunyamabanga w'umusugire wa FERWAFA.

    Source : https://yegob.rw/update-jules-karangwa-yahawe-imiririmo-mishya-muri-ferwafa/

  • FERWAFA yamenyesheje abanyarwanda ikigiye gukurikiraho nyuma y’uko abayiyoboraga beguye umusubirizo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje itangazo rigenewe abantu bose bakunda ruhago nyarwanda nyuma y'uko abayobozi bayo benshi beguye umusubirizo.

    Itangazo:

    Source : https://yegob.rw/ferwafa-yamenyesheje-abanyarwanda-ikigiye-gukurikiraho-nyuma-yuko-abayiyoboraga-beguye-umusubirizo/

  • Munyakazi Bruce Melodie yatangaje agaseke afitiye abakunzi be – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Bruce Melodie uri kubarizwa muri Nigeria, yatangaje ko agiye kujya asohora indirimbo nshya buri kwezi.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yagize ati 'Maze kumva indirimbo zose mfite muri stock ngiye kujya mbaha indirimbo buri kwezi hanyuma iyo mukunze ikaba ariyo ikorerwa amashusho kuko iz'indirimbo ninyinshi pee.'

    Source : https://yegob.rw/munyakazi-bruce-melodie-yatangaje-agaseke-afite-abakunzi-be/

  • Abaturage bishimiye igabanuka rya bimwe mu bi… – #rwanda #RwOT

    Mu gihe hashize igihe kirekire abaturage bahangiyikishijwe n'izamuka rikabije ry'ibiciro by'ibiribwa, Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda yatangaje ko bimwe mu biciro bya bimwe mu biribwa byagabanuwe mu rwego rwo korohereza abaturage imibereho yabo ya buri munsi.

    Mu itangazo ryasohowe na Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda, rigaragaza ibiciro ntarengwa ku biribwa birimo kawunga, umuceri ndetse n'ibirayi.

    Batangaje ko ikilo cy'ifu ya kawunga ari 800frw, ikiro cy'umuceri mugufi uzwi nka kigori ari 820frw, ikiro cy'umuceri muremure 850frw naho ikiro cy'umuceri wa bazemati ni 1,455 Frw.

    Ku giciro cy'ibirayi ho byavuzwe ko ikiro 1 cy'ibirayi bya kinigi kizagurishwa  460Frw, ikiro cy'ibirayi bya kirundo ari 440Frw, naho ikiro cy'ibirayi bya twihaze ni amafaranga 430Frw mu gihe ikiro cy'ibirayi bya peko ari 410Frw.

    Ni muri urwo rwego rero abaturage bagaragaje ko bishimiye iyi myanzuro kandi bavuga ko bizeye ko bizakoreshwa bakoroherezwa.

    Abaturage baganiriye na inyaRwanda bagaragaje ko bishimiye cyane igabanuka ry’ibiciro by’ibiribwa binyuranye.

    Ku rundi ruhande ariko abacuruzi nabo bari mu bantu bishimiye ibi biciro ariko bagaragaza impungenge zo guhura n’igihombo bitewe nuko guhita hubahirizwa ibi biciro byatuma ibyo baranguye mbere bibahombera.

    Bamwe mu bacuruzi kandi basabye Guverinoma y'u Rwanda kubafasha bakabanza bagacuruza ibyo baranguye mbere bahenzwe, hanyuma ibyo biciro bishya bikaba byakubahirizwa nyuma mu rwego rwo kwirinda igihombo.

    Minisiteri y'ubucuruzi n'inganda igaragaza ko yagennye ibyo biciro nyuma y'isesengura ku mpamvu zituma ibiciro by'ibiribwa bizamuka ku isoko, ikaba yaragiranye ibiganiro n'inzego za Leta n'izabikorera zifite aho zihuriye n'ibiciro.  


    Umuceri uri muri bimwe mu biribwa byagabanirijwe ibiciro kuko wari warahenze cyane




    Ibirayi na kawunga nabyo byagabanyirijwe ibiciro

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128282/abaturage-bishimiye-igabanuka-rya-bimwe-mu-biciro-byibiribwa-birimo-na-kawunga-128282.html

  • Perezida Kagame yakiriye Prof. Atish Dabholkar uyobora Ikigo Mpuzamahanga cyita ku bya Siyansi – #rwanda #RwOT

    ICTP ni ikigo cyashinzwe mu 1964 n'Umunya-Pakistan wahawe igihembo cyitiriwe Nobel, Abdus Salam. Gikora ku bufatanye bwa Guverinoma y'u Butaliyani, Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Burezi, Ubushakashatsi n'Umuco, UNESCO n'Ikigo Mpuzamahanga giteza imbere ingufu za Atomike (IAEA).

    ICTP ni kimwe mu bigo bigize ihuriro ry'ibigo mpuzamahanga byita kuri siyansi (Trieste System) ryashinzwe n'Umunyabugenge, Paolo Budinich.

    Mu byo iki kigo gishyiramo imbaraga harimo guteza imbere imyigire yo ku rwego ruhanitse n'ubushakashatsi mu by'Ubugenge n'Imibare hagamijwe gufasha ibihugu mu iterambere ryabyo.

    Ubutumwa bwanyujijwe kuri Twitter y'Ibiro by'Umukuru w'Igihugu, Village Urugwiro, buvuga ko abayobozi bombi bahuye kuri uyu wa 20 Mata 2023, imikoranire yaganiriweho ikaba iri hagati y'Ibiro bya ICTP muri Afurika y'Iburasirazuba, Ikigo cy'Ubushakashatsi muri Afurika y'Iburasirazuba (EAIFR) na Kaminuza y'u Rwanda.

    Prof. Atish Dabholkar, Umuyobozi w'Ikigo Mpuzamahanga cy'Ubushakashatsi mu by'Ubugenge n'Imibare (International Centre for Theoretical Physics: ICTP) wa kabiri ibumoso


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriye-prof-atish-dabholkar-uyobora-ikigo-mpuzamahanga-cyita

  • Depite Mukabalisa yatabarije abakozi bo mu rugo barimo abatagaburirwa – #rwanda #RwOT

    Ni ibibazo yagaragaje kuri uyu wa 20 Mata 2023, ubwo Inteko Rusange y'Umutwe w'Abadepite yasuzumaga itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano N°190 yo kurwanya ihohoterwa no guhoza undi ku nkeke, yemerejwe i Geneva mu Busuwisi, ku wa 21 Kanama 2019.

    Ni amasezerano arengera abakozi bakora mu nzego z'imirimo za leta n'iz'abikorera, mu mirimo yanditse n'itanditse.

    Abadepite batanze ibitekerezo kuri iri tegeko bagaragaza ko ari ingirakamaro ariko rikwiye no kwita cyane ku bakozi bakora imirimo itanditse cyangwa se iciriritse.

    Depite Mukabalisa yagize ati 'Aya masezerano tugiye kwemeza azagira icyo ahindura ku mibereho y'abakozi bo mu rugo? Abakozi bo mu ngo bari mu bantu bahohoterwa, ntabwo ari amakuru mashya twese turabizi, iyo amennye isahani umushahara we uba ugiye, aba atazishyurwa.'

    Yakomeje agira ati 'Iyo ashatse kwamburwa arabeshyerwa bati 'twarakwishyuye, umukozi iyo arwaye kugira ngo avuzwe ni ikibazo, hari n'aho atagaburirwa. Tuba muri sosiyete irimo abo bakozi bo mu rugo ndetse twese turanabafite ariko kugeza ubu ntabwo nari numva uburyo barengerwa.'

    U Rwanda ni kimwe mu bihugu bitasinye amasezerano yihariye No 189 yo kurengera abakozi bo mu rugo yo mu 2011.

    Depite Mukabalisa ati 'Iyo dutekereje uburyo bakora ndetse n'amategeko akaba agenda aza ariko ntagire ikintu na kimwe ahindura ku buzima bwabo biterwa n'uko umuntu abyifuza, harakorwa iki?'

    Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo, Fanfan Rwanyindo Kayirangwa yavuze ko nubwo u Rwanda rutasinye amasezerano yo kurengera abakozi bo mu ngo, ariko hariho andi mategeko abarengera.

    Ati 'Ntabwo twasinye ayo masezerano ku ihohoterwa rikorerwa abakozi bo mu ngo ariko aya masezerano y'i Geneve azagira icyo afasha kuko aya masezerano yose aza aje kunganira inshingano dusanganywe cyangwa Itegeko Nshinga.'

    Minisitiri Rwanyindo avuga ko nubwo amategeko yaba ariho cyangwa se andi mabwiriza, usanga ikibazo gikomeye kiri mu gutanga amakuru cyangwa kumenyekanisha ihohoterwa rikorerwa abakozi bo mu ngo.

    Ati 'Ndabizi ko ku bijyanye n'abakozi bo mu rugo, ikintu kijyanye no kumenyekanisha ihohoterwa umuntu yakorewe biragoye kuko aho bakorera, aba ari we n'umukoresha we, nta bandi batangabuhamya baba bahari.'

    Minisiteri y'Abakozi ba Leta n'Umurimo igaragaza ko hari ingamba zashyizweho zirimo gukorana na komite zishinzwe umurimo ku turere, kugira ngo abakozi bo mu ngo bamenye uburenganzira bwabo binyuze mu bukangurambaga.

    Kugeza ubu u Rwanda nk'igihugu kiri mu Muryango Mpuzamahanga wita ku Murimo [ILO- International Labour Organization] rumaze kwemeza amasezerano mpuzamahanga y'umurimo agera kuri 34, hagamije gukomeza kunoza umurimo.

    Depite Mukabalisa Germaine yasabiye abakozi bo mu rugo kwitabwaho

    Abakozi bo mu rugo basabiwe ko uburenganzira bwabo bwubahirizwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/despite-mukabalisa-yatabarije-abakozi-bo-mu-rugo-barimo-abatagaburirwa

  • Ibyo wamenya kuri 'USA Education Services', ikigo gifasha Abanyarwanda kwiga muri Kaminuza zo muri Amerika – #rwanda #RwOT

    Ushobora kuba ufite amafaranga na buri kintu gishobora gutuma waba muri Amerika ariko kuko utahamenyereye rimwe na rimwe ukaba wahura n'abamamyi bakagucyuza utwawe. Ibi ni byo USA Education Services yaje gukemura kuko abakozi bayo babaye muri Amerika igihe kirekire.

    Mu myaka mike gitangiye gutanga serivisi zo gufasha abashaka kujya kwiga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, iki kigo kimaze gufasha abarenga 90 muri serivisi zitandukanye zirimo no kwiga Icyongereza ku buryo bw'umwuga, no kubona amashuri.

    Bafite kandi serivisi zishobora gufasha umuntu kwiga mu buryo bw'ikoranabuhanga, byaba ngombwa akaba yajya kurangiriza amasomo muri Leta zunze ubumwe za Amerika uhereye ku cyiciro cya kabiri cya kaminuza kugeza ku cya PhD mu mashami atandukanye.

    Bakorana na Kaminuza zitandukanye zirimo James Madson University (JMU), Eastern Mennonite University (EMU) yita ku bijyanye n'iyobokamana n'izindi mu mashami ajyanye no gukanika indege, gukemura amakimbirane, indimi, ubucuruzi n'ibindi.

    Hari ubwo umunyeshuri ajya gushaka serivisi nk'izi zo kwiga mu mahanga ariko yahabwa ikizamini USA Education Services itanga, bagasanga hari ibyo ubura. Icyo gihe babanza kumuhugura bijyanye n'icyo ashaka kwiga akagera ku rugero rwifuzwa.

    Hari ubwo ushobora kubagana ariko nta mikoro ahagije ufite ndetse ntugire n'amahirwe yo kubona abakwishyurira byose, USA Education Services igufasha kuba wakwiga hifashishijwe iyakure, mu gihe bakomeje kugushakira uburyo bwagufasha mu mikoro make ufite.

    Banafasha abantu bashaka gukora ibizamini by'indimi ku rwego mpuzamahanga nka TOEFL, IELTS, GRE, GMAT hanyuma umunyeshuri agafashwa kwiga Icyongereza cy'Abanyamerika (American accent) kuko bafite umwarimu wabizobereye wo muri JMU.

    Umuyobozi Mukuru wa USA Education Services, Ndengeyingoma Jean Pierre yagaragaje ko kwiga muri Amerika bishoboka cyane iyo umuntu yabonye umufasha ndetse ubizobereye.

    Ati “Iyo utugannye tureba muri kaminuza ziri muri Amerika ibijyanye n'ibyifuzo byawe tukakwereka inzira unyuramo bijyanye n'ubushobozi bwawe. Twe turizewe kuko dufite ibiro muri Virginia n'i Kigali.”

    Umwihariko w'iki kigo kandi ni uko iyo ubagannye abuze ibyo yashakaga, ikigo kimusubiza amafaranga yatanze.

    Ndengeyingoma ati “Amerika iteye imbere mu bijyanye n'uburezi. Iyo ufite amahirwe yo gufashwa n'umuntu wahabaye, wahize ndetse usobanukiwe uburyo kaminuza zaho zikora nkatwe, uhungukiramo byinshi.”

    Umwana wafashijwe kwiga muri Amerika araherekezwa akagezwa ku kigo yoherejwemo, USA Education Services, ikajya imenya uko amasomo ari kugenda.

    Mu 2019 u Rwanda rwari ku mwanya wa munani mu bihugu byo muri Afurika yo munsi y'Ubutayu bwa Sahara byohereza abanyeshuri benshi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Raporo ya The 2019 Open Doors Report yasohotse ku wa 18 Ugushyingo 2019, yakozwe n'ishami rya Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ya Amerika rihuza ibigo bitanga ubujyanama ku banyeshuri b'abanyamahanga, EducationUSA, yagaragazaga ko mu 2018/19 Abanyarwanda 1292 bigaga muri Leta Zunze ubumwe za Amerika mu mwaka w'amashuri wawubanjirije.

    Nk'uko Open Doors Report ibigaragaza, mu mwaka w'amashuri wa 2018/19, nibura 69,3 ku ijana by'Abanyarwanda bigaga mu cyiciro kibanza cya kaminuza (under-graduate programs), 30,6 bigaga icyiciro cya kabiri cya kaminuza (graduate programs) cyangwa icyisumbuyeho.

    Zimwe muri leta Abanyarwanda bigamo ku bwinshi ni Nebraska, Texas, New York, Arkansas na Massachusetts.

    EMU ifitanye imikoranire na USA Education Services, yashinzwe mu 1917, ishamikiye ku Itorero rya Mennonite ryo muri Amerika, yakira abanyeshuri barenga 2000 baturuka mu madini atandukanye ku Isi.

    Ni mu gihe JMU yo yigisha ubugeni, ubucuruzi, itumanaho, ubumenyamuntu, uburezi, ubuzima, ubumenyi n'ikoranabuhanga, yashinzwe mu 1905, iherereye muri Leta ya Virginia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Bijyanye n'uburyo inyotewe mu guteza imbere uburezi, ubuyobozi bwa USA Education Services bagiye gutangiza amashuri abanza mu Rwanda yigisha ku buryo bugezweho nka bumwe mu buryo bwo guteza imbere uburezi ihereye mu mizi.

    Eastern Mennonite University ni kaminuza ishingira ku iyobokamana aho ihuza abaturuka mu matorero arenga 50

    Abanyarwanda bajya kwiga muri Amerika biyongera umunsi ku wundi

    USA Africa irashaka gufasha abana b’Abanyarwanda guhahira ubwenge muri Amerika ku rugero rwo hejuru


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyo-wamenya-kuri-usa-education-services-ikigo-gifasha-abanyarwanda-kwiga-muri

  • Inyama z'imbwa n'injangwe zirarikoze: Abamotari bigaragambije nyuma yo kubuzwa kurya inyama – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abamotari bigaragambije kubera itegeko ribabuza kurya inyama z'imbwa n'injangwe.

    Mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, abamotari bigaragambije kubera itegeko ribabuza kurya inyama z'imbwa n'injangwe.

    Ni itegeko ritari ryemezwa ariko umushinga waryo uri kwigwaho kugira ngo ryemezwe.

    Mu gihe rikiri kuganirwaho, Abamotari bafashe iya mbere barigaragambya kuko bataryishimiye.

    Source : https://yegob.rw/inyama-zimbwa-ninjangwe-zirarikoze-abamotari-bigaragambije-nyuma-yo-kubuzwa-kurya-inyama/