Blog

  • Dore impamvu utari uzi zishobora gutuma umukobwa ajya mu mihango inshuro irenze imwe mu kwezi #rwanda #RwOT

    Zimwe mu mpamvu zishobora gutuma umugore cyangwa umukobwa ajya mu mihango inshuro irenze imwe mu kwezi.

    1.Kugira ikibazo cya nyababyeyi

    Igihe uterus ifite ikibazo nko kuba hari ibibyimba byajemo bishobora kuba intandaro yo guhindura igihe wari usanzwe uboneraho imihango ukaba noneho wayibona kabiri mu kwezi. Igihe ubonye iki kimenyetso kandi nta yindi mpamvu iri mu zo twavuze haruguru ugomba kwihutira kujya kwa muganga.

    2.Kuba umukobwa agitangira kujya mu mihango

    Iyo umukobwa agitangira kujya mu mihango, umubiri we uba utaramenyera ku buryo bishobora no gufata umwaka wose, imihango ye itarafata gahunda ngo ijye ku murungo. Ibyo bishobora kumutera kujya mu mihango kabiri mu kwezi kandi nta kindi kibazo gihari nyuma akazamenyera bikarangira.

    3.Kwiyongera ibiro byinshi cyangwa se ukabitakaza ku buryo bukabije

    Igihe wiyongereho ibiro byinshi cyangwa se ugatakaza ibiro byinshi nayo yaba impamvu yo gutuma ubona imihango
    kabiri mu kwezi kumwe

    4.Kuba ufite ukwezi kugufi kandi kudahinduka

    Umuntu ashobora kugira ukwezi kugufi kandi kukaba kudahindagurika. Icyo gihe rero iyo afite ukwezi gufite iminsi iri hagati 21 na 25 kandi kukaba kudahinduka, birashoboka ko yajya ajya mu mihango nyuma y'ibyumweru bitatu, rimwe na rimwe akajya yisanga yayigiyemo kabiri mu kwezi nko mu gihe yagiye mu mihango ukwezi gutangira, mu mpera zako ashobora kubona indi kandi nta zindi mpamvu zidasanzwe zabiteye. Iyo ari iyi mpamvu igutera kujya mu mihango kabiri mu kwezi, nta kibazo kiba gihari cyagutera guhangayika.

    5.Guhindagurika kw'imisemburo

    Guhindagurika kw'imisemburo nabyo bishobora kuba byaba impamvu yo gutuma umugore cyangwa se umukobwa ajya mu mihango kabiri mu kwezi. Aha bikunze kuba nko ku bagore begereje igihe cya menopause.

    Hari izindi mpamvu zishobora gutuma umugore cyangwa mukobwa ajya mu mihango inshuro ebyiri atarabimenyereye.

    - Imyotozo ngororamubiri ikabije umubiri utari umunyereye
    - Uburwayi bumwe na bumwe n'imiti
    - Umunaniro ukabije
    - Kuza ari kimwe mu bimenyetso by'indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye icyo gihe amaraso aza ashobora kwitiranywa n'imihango isanzwe umuntu akagira ngo yagiye mu mihango kabiri mu kwezi
    - Imiti yo kuboneza urubyaro nayo shobora gutuma umubiri ugira impinduka ikaba yagutera kujya mu mihango kabiri mu kwezi.

    Niba ugize ikibazo cy'imihindagurikire mu kubona imihango yawe ku buryo ushobora kuyijyamo inshuro irenze imwe mu kwezi ni byiza ko wagana mu ganga akagufasha ndetse ukarushaho no gusobanukirwa icyaba cyabiguteye.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/article/dore-impamvu-utari-uzi-zishobora-gutuma-umukobwa-ajya-mu-mihango-inshuro-irenze

  • Imvano y'indirimbo ya 'Hagati y'ibiti bibiri' ya nyakwingendera Rodrigue Karemera #rwanda #RwOT

    Imvano yayo yatangajwe n'umuvandimwe wa nyakwingendera witwa Nkubito Charles mu kiganiro yagiranye na KT Radio aho yatangaje ko iyi ndirimbo yayihimbiye umusore wari inshuti ye magara witwaga Kabasha Edmonds biganye amashuri yisumbuye, akaza kwitaba Imana.

    Umuvandimwe wa nyakwingera Rodrigue Karemera yatangaje ko Amashuri abanza yayigiye i Rwamagana muri St Aloys, akomereza ayisumbuye i Zaza mu iseminari, ariko ageze mu mwaka wa kane mu 1973, Habyarimana amaze gufata ubutegetsi, yamenesheje abanyeshuri b'Abatutsi, Rodrigue na Kabasha bahungira i Burundi ari naho bakomereje amasomo.

    Indirimbo 'Hagati y'ibiti bibiri' Rodrigue yayihimbye amaze igihe kinini yaragarutse mu Rwanda, abantu benshi bagakeka ko yaba yarayihimbiye umukobwa runaka, ariko umuvandimwe we yavuze ko yayihimbiye inshuti ye biganaga, waje kwitaba Imana azize urupfu rusanzwe.

    Nkubito ati 'Iriya ndirimbo 'Hagati y'ibiti bibiri', ni mugenzi we yaririmbaga witwa Kabasha Edmonds biganaga i Zaza, bakaza guhungira mu Burundi mu 1973. Kabasha ariko yaje kugaruka mu Rwanda asubira iwabo i Rwamagana, aho yaje kwitaba Imana azize urupfu rusanzwe.'

    Rodrigue we yagarutse mu Rwanda ahagana mu 1976 abifashijwemo na Musenyeri Joseph Sibomana, amujyana kwiga mu iseminari nkuru ya Nyakibanda i Butare yifuza ko azaba umupadiri; ariko Rodrigue aza kubivamo ageze mu bufaratiri. Nyuma ni bwo yaje kujya kwiga ibya muzika muri Autriche amarayo imyaka itatu.
    Amaze kwinjira mu buhanzi nyirizina, yahimbiye Musenyeri Sibomana indirimbo mu rwego rwo kumushimira ayita 'Abantu si bo Mana'.

    Rodrigue yavutse ari imfura mu bana bane, avukira i Rwamagana mu 1957, ahahoze ari muri Perefegitura ya Kibungo ubu ni mu Karere ka Rwamagana. Hasigaye abavandimwe be babiri barimo mushiki we na murumuna we Nkubito Charles, wagiye mu gisirikare cy'Inkotanyi mu 1992 akaza gusezererwa nyuma ya Jenosde.

    Rodrigue Karemera n'uwo bashakanye Madeleine Mukarubibi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bicanwa n'imfura yabo Karemera Valère aho bari batuye i Gikondo mu gace kitwa Camp Zaïre, hasigara abana babiri, Bigabo Janvier na mukuru we Iradukunda Valery Karemera, babashije gucika interahamwe mu gitero cyagabwe iwabo ku itariki 20 Gicurasi 1994.

    Hagati aho ariko, murumuna wa Rodrigue yavuze ko nyuma ya Jenoside yaje kumenya ko hari undi mwana yabyaye hanze witwa Karemera Patrique, wari warajyanywe mu kigo cy'impfubyi cya Croix Rouge i Goma muri Zaïre, nyuma akaza kugarurwa muri Croix Rouge ya Kacyiru, Nkubito abimenye ajya kumuvanayo ajya kumurera kuko na nyina yishwe muri Jenoside.

    Iradukunda Valery Karemera ni we waririmbye 'La Conta' abandi bita 'Ihorere Munyana', mu marushanwa yabereye mu Butaliyani mbere ya 1994 ari kumwe na se Rodrigue. Ubu ari mu Bufaransa hamwe na murumuna we Bigabo Janvier; naho Karemera Patrique wavutse ku wundi mugore ari i Rwamagana ku ivuko rya se.

    Rodrigue Karemera yakoze imirimo itandukanye irimo ubwarimu, no mu biro byari bishinzwe gutegura amasomo (Bureau Pédagogique) byari i Remera, aho yari akuriye ishami rya muzika. Ni na ho yahimbiye indirimbo zigishwa mu mashuri abanza zikundwa n'abana cyane ari zo 'Dore akazuba keza' na 'Mbe kanyamanza keza'.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/imvano-y-indirimbo-ya-hagati-y-ibiti-bibiri-ya-nyakwingendera-rodrigue-karemera

  • Itangazo:NTAMUVUNYI Julienne yasabye guhindura amazina akitwa MUVUNJI THERESE #rwanda #RwOT

    Uwitwa NTAMUVUNYI Julienne yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa MUVUNJI THERESE mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari amazina afite kuri passport.

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-ntamuvunyi-julienne-yasabye-guhindura-amazina-akitwa-muvunji-therese

  • Bwa mbere umubyeyi wa Hakimi yagize icyo avuga ku by'umuhungu we yakoreye umukazana we #rwanda #RwOT

    Nyina wa Achraf Hakimi yatangaje ko atari azi ko umuhungu we yamwanditseho imitungo ye, ni nyuma y'uko umugore w'uyu mukinnyi yagiye mu rukiko gusaba kugabana imitungo n'umugabo we ariko akabwirwa ko ntacyo kugabana gihari, bitewe n'uko Achraf Hakimi imitungo ye yose yayandikishije kuri mama we.

    Saida Mouth niwe mama w'uyu mukinnyi ukina muri Paris Saint-Germain, amaze iminsi agarukwaho cyane mu binyamakuru bitandukanye ku Isi bitewe no kuba abikira umuhungu we.

    Kuba ariwe umubikira byamenyekanye ubwo uwari umugore wa Achraf Hakimi, Hiba Abouk asabye gatanya mu rukiko ndetse agasaba no kugabana imitungo n'umugabo we, ariko nyuma akaza gukubitwa n'inkuba ubwo yabwirwaga ko umugabo we ari umutindi nyakujya nta kintu afite.

    Achraf Hakimi ari mu bakinnyi bahembwa neza muri Paris Saint-Germain, ariko ayo mafaranga yose ajya kuri mama we ndetse n'indi mitungo yose niwe iriho.

    Bwa mbere nyuma yo kuvugwa cyane nawe yagize icyo atangaza. Ku makuru dukesha Marca, Saida Mouth aganira n'ikinyamakuru cyo muri Morocco yababwiye ko ibyo kuba umuhungu we yaramwanditseho imitungo atabizi, ndetse ko no kuba haricyo yakoze kugira ngo yirinde ku giti cye nabyo atabizi.

    N'ubwo Nyina wa Achraf Hakimi hejuru yavuze ko ntabyo yigeze amenyeshwa, ariko n'ubundi yavuze ko ibyo umuhungu we yakoze nta kibazo kibirimo agira ati “Ubundi ikibazo ni ikihe niba aya makuru ari ukuri? Iyo umuhungu wanjye adakora ibi ntiyari kuzashobora kwikuraho uriya mugore Hiba Abouk. '

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/bwa-mbere-umubyeyi-wa-hakimi-yagize-icyo-avuga-ku-by-umuhungu-we-yakoreye

  • Inkiko ntizigeze ziruhuka!Imanza zavuzwe cyane kurusha izindi nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi #rwanda #RwOT

    Ubwo FPR INKOTANYI yari imaze kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside muri 1994,ibikomere byari byinshi kuri benshi bashaka ubutabera ku babiciye ababo ndetse n'abasahuye imitungo yabo.

    Inkiko zo muri icyo gihe zabonye akazi gakomeye ko kuburanisha Abajenosideri bari benshi bitangaje ndetse no gutanga ubutabera ku mitima ya benshi bari bashavuye.

    Hagati ya 1995 na za 2000 habaye imanza zari ziganjemo iz'abayoboye Jenoside bari barafashwe barimo Karamira Froduard na bagenzi be bashishikarije bikomeye Abahutu kwica Abatutsi.

    Hagati ya 2000 na 2010 haje izindi manza zirimo Inkiko Gacaca, urubanza rwa Pasteur Bizimungu wari Perezida na Ntakirutinka, urwa Kalisa wa BCDI, urwa Col Karegeya,n'izindi.

    Hagati ya 2010 kugeza 2020 haje izajyanye no kugambanira ubutegetsi Ingabire Victoire,Abo kwa Rwigara, Rusesabagina na Sankara, Col Tom Byabagamba, Lt Joel Mutabazi, abo muri FDLR,n'izindi

    Kuva 2020 kugeza ubu, hari izindi manza zavuzwe zirimo urwa Bamporiki, Prince Kid na ba Miss, Dr Habumuremyi Pierre Damien,Gen Nyamvumba n'abandi. Inkiko ntizigeze ziruhuka!

    UMURYANGO uyu munsi tugiye kubagezaho imanza zavuzwe cyane mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    INKIKO GACACA

    Byagorana ko hari umuntu wari uzi ubwenge muri 2002 kuzamura waba utazi Inkiko Gacaca kuko zakwiriye igihugu cyose ziburanisha abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n'abasahuye imitungo.

    Inkiko Gacaca zashyizweho zigamije gutanga ubutabera ku bagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda no guca umuco wo kudahana.

    Izi zashyizweho nyuma y'uko bigaragaye ko imanza zagombaga gucibwa zari gufata imyaka isaga 110 iyo zicibwa n'inkiko zisanzwe.

    Nyuma yo kubona ikibazo cyari mu rwego rw'ubutabera aho imyaka itanu nyuma ya Jenoside hari hamaze gucibwa imanza 6000 mu gihe izindi 120.000 zari zitaracibwa, hatekerejwe uburyo bw'Inkiko Gacaca.

    Inkiko Gacaca zashyizweho n'itegeko ngenga n° 40/2000 ryo ku wa 26/01/2001 risimburwa n'itegeko ngenga nº 16/2004 ryo ku wa 19/06/2004 zigamije gufasha kumenya ukuri kubyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kwihutisha imanza z'abakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside n'ibindi byaha byibasiye inyoko muntu, guca umuco wo kudahana, gufasha Abanyarwanda kugera k'ubumwe n ' ubwiyunge hakoreshejwe ubutabera bwunga no kugaragaza ubushobozi bw'Abanyarwanda bwo mu kwicyemurira bibazo.

    Icyo gihe Inkiko Gacaca zagizwe rimwe mu mashami yari agize Urukiko rw'Ikirenga.

    Inkiko Gacaca zari zigamije gushaka ukuri ku byabaye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Kwihutisha imanza z'abakurikiranweho icyaha cya Jenoside n'ibindi byaha byibasiye inyokomuntu, Guhana abagize uruhare muri Jenoside, Kunoza inzira yo guca umuco wo kudahana no gushimangira ubumwe bw'Abanyarwanda.

    Inkiko Gacaca zasize ziciye imanza 1,951,388 zirimo abo mu rwego rwa mbere bagera kuri 31,453; urwego rwa 2 rugizwe n'umubare ungana 649,599 naho urwego rwa gatatu rukaba arirwo rufite umubare munini wa 1,270,336.

    Inkiko Gacaca zarimo ibyiciro bitatu bigizwe n'icyiciro cyarimo abateguye Jenoside, abasambanyije abantu ku gahato n'abakoze iyicarubozo, aba bakaba ari bari bagize icyiciro cya mbere kigizwe na 11,5%.

    Icyiciro cya kabiri cyari kigizwe n'abakoze ubwicanyi cyangwa ibindi byaha byateye urupfu rw'abantu, iki cyiciro kikaba cyari kigizwe na 61,6%. Icyiciro cya gatatu cyari kigizwe n'abaregwa ibyaha byerekeye imitungo, bakaba bari bagize icyiciro cya 26,9%.

    Inkiko Gacaca ku rwego rw'igihugu zafunze tariki 18/06/2012 nyuma y'igihe kitari gito biteganywa ko zisozwa ariko ntizisozwe kubera impamvu zitandukanye zo gucyemura imanza zitari zararangiye; nk'uko byatangajwe na Mukantaganzwa Domitila, wari ukuriye inkiko Gacaca.

    Inkiko Gacaca zashoje imirimo yazo nyuma y'imyaka 10 kuko zatangiye gukora tariki ya 18 Kamena muri 2002.

    URUBANZA RWA KARAMIRA FRODOUARD N'ABANDI BATEGETSI BAKOZE JENOSIDE

    Karamira Frodouard wavukiye i Mushubati,muri Perefegitura ya Gitarama.Yabaye umuyobozi wungirije w'ishyaka rya MDR kandi yari umuyobozi mu mutwe w'intagondwa z'ishyaka, uzwi ku izina rya “Hutu Power”.

    Ku ya 23 Ukwakira 1993, Karamira yagejeje ijambo ku baturage aho yahimbye igitekerezo cy 'ubutegetsi bw'Abahutu.

    Mu rwego rw'icengezamatwara,uyu ahamagariye abaturage b'Abahutu “guhaguruka no gufata ingamba zikenewe”, kandi “dushakishe muri twe umwanzi uri muri twe [Umututsi].”

    Mu gushishikariza Abahutu kwica Abatutsi,Karamira yasabye abantu kujya kwica ari benshi kuko nta butabera bwahana abarenga miliyoni.

    Karamira yagaragaye mu bitero byinshi byishe Abatutsi benshi mu mujyi wa Kigali mu gihe cya Jenoside nkuko abatangabuhamya babivuze.

    Ku ya 14 Gashyantare 1997, Karamira yahamijwe ibyaha byose akatirwa urwo gupfa. Yajuririye mu rukiko rw'ubujurire rwa Kigali, ariko ubujurire bwaranzwe,igihano cye gishimangirwa ku ya 12 Nzeri 1997. Ku ya 24 Mata 1998 kuri tapis rouge i Nyamirambo ya Kigali , Karamira yarasanwe n'itsindary'abantu 21 bakatiwe urwo gupfa.

    Iki gikorwa cyo kurasa abahawe igihano cy'urupfu, cyabereye i Nyamirambo kuri Tapis Rouge, Murambi ya Gikongoro, Ntarama mu Bugesera n'i Kibungo.

    Abarasiwe rimwe na Karamira,harimo Elie Nshimiyinana wahoze ari Minisitiri w'Ubuhinzi, Silas Munyagishari wahoze ari umuyobozi mukuru mu bushinjacyaha na Virginie Mukankusi wahoze ari umugenzuzi w'amashuri mu mujyi wa Kigali.

    Mu barasiwe i Kibungo hari harimo Dr. Deogratias Bizimana wari umuganga na Egide Gatanazi wahoze ari mu buyobozi bw'inzego z'ibanze.

    Nyuma y'aba,igihano cy'urupfu cyahise gikurwa mu mategeko y'u Rwanda.


    URUBANZA RWA PEREZIDA PASTEUR BIZIMUNGU NA MINISITIRI NTAKIRUTINKA


    Uwahoze ari Perezida w'u Rwanda Pasteur Bizimungu, yakatiwe igihano cyo gufungwa imyaka 15 n'Urukiko rw'Ikirenga tariki ya 15 Gashyantare 2006 gusa yandikiye Perezida w'u Rwanda Paul Kagame amusaba imbabazi arazimuha.

    Pasteur Bizimungu wategetse u Rwanda imyaka itanu yatawe muri yombi muri 2001 we na Charles Ntakirutinka wahoze ari Minisitiri w'ibikorwa remezo baregwa ibirego bimwe byo kwangisha rubanda ubutegetsi, nyuma yaho bashatse gushinga ishyaka bari bise PDR UBUYANJA.

    Pasteur Bizimungu yatawe muri yombi ari iwe ubwo yari agiye kugirana ikiganiro n'abanyamakuru ngo ababwire ku ishyaka rishya yari yashinze ryitwa PDR-Ubuyanja.

    Yashinjwe ibyaha birimo kugariza umutekano w'igihugu no guhembera amacakubiri ashingiye ku moko, mu rubanza rwaciwe mu 2004 yakatiwe gufungwa imyaka 15.

    Mu 2007, Bizimungu yarekuwe ku mbabazi z'uwamusimbuye Paul Kagame, kuva icyo gihe ari i Kigali mu buzima buri kure ya politiki.

    Ntakirutinka we yaje gufungwa imyaka icumi azira kuba yarashakaga guhungabanya umutekano w'igihugu akoresheje ishyaka ritemewe.

    Imanza zo mu rukiko mpuzamahanga rwashyiriweho U Rwanda i Arusha,TPIR

    Izindi manza zavuzwe cyane mu Rwanda n'izaciwe n'Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda rwakoreraga Arusha muri Tanzania.

    TPIR ni rwo rukiko mpuzamahanga rwa mbere mu mateka rwaciye imanza zifitanye isano na jenoside

    Uru rukiko rwashyizweho n'umwanzuro w'akanama k'umutekano ka Loni, wavugaga ko ruzaba rugenewe kurangiza imirimo yatangiye mu 1995.

    Uru rukiko rwakatiye abantu b'ingeri zinyuranye, barimo abanyapolitiki, abihaye Imana, abasirikare, abanyamakuru ndetse n'abantu basanzwe.Umutegarugori umwe rukumbi warurezwemo ni Paulina Nyiramasuhuko wari Ministi w'umuryango no guteza imbere abategarugori.

    Uru rukiko rwasoje imirimo yarwo mu Ukuboza 2015 rukoreye inyandiko z'ibirego abantu 93.

    Muri bo 61 bakatiwe ibihano biri hagati y'imyaka itandatu no gufungwa burundu, 14 bahanagurwaho ibyaha. Hari imanza enye zimuriwe mu nkiko z'ibihugu, ebyiri mu Bufransa n'ebyiri mu Rwanda. Ariko kandi hari abantu icyenda urukiko rutashoboye guta muri yombi.

    Zimwe mu manza zavuzwe ni urwa: Theoneste Bagosora,Paulina Nyiramasuhuko n'umuhungu we Ntahobari,n'izindi zitandukanye rwaciye.

    Urubanza rwa Kizito Mihigo,Ingabire Victoire na Cassien Ntamuhanga

    Umuhanzi Kizito Mihigo na bagenzi be barimo Umunyamakuru Ntamuhanga Cassien batawe muri yombi muri Mata 2014, bakurikiranyweho ibyaha byo guhungabanya umudendezo w'igihugu.

    Uyu muhanzi wari uzwi cyane mu ndirimbo zo kwibuka n'izihimbaza Imana,yari afite abakunzi benshi byatumye urubanza rwe rukurikiranwa cyane.

    Kuwa Gatanu tariki 27 Gashyantare 2015, Urukiko rukuru rwahanishije Umuhanzi Kizito Mihigo igifungo cy'imyaka 10 nyuma yo guhamwa n'ibyaha bine muri 5 yashinjwaga, Umunyamakuru Ntamuhanga Cassien ahanishwa igifungo cy'imyaka 25.

    Yahamijwe ibyaha bine birimo icyo kurema umutwe w'abagizi ba nabi, icy'ubugambanyi bwo kugirira nabi Ubutegetsi buriho cyangwa umukuru w'igihugu, ubwoshye bw'ubugambanyi bwo kugirira nabi umukuru w'igihugu ndetse n'icyo gucura umugambi w'ubwicanyi.

    Ntamuhanga Cassien, wari umunyamakuru wa Radiyo Ubuntu butangaje (Amazing Grace) yahanishijwe igifungo cy'imyaka 25 ku cyaha cyo kugambira kugirira nabi umukuru w'igihugu, kuko ari cyo gihano kiruta ibindi mu byo yahamijwe gusa yaje gutoroka gereza aburirwa irengero.

    Ku rundi ruhande,Ingabire Victoire yafunzwe mu 2010 ahamijwe icyaha cy'ingengabitekerezo ya Jenoside kubera amagambo yavugiye ku rwibutso rwa Gisozi ubwo yari aje kwiyamamaza mu matora ya 2010.

    Urukiko rw'Ikirenga rwari rwamukatiye gufungwa imyaka 15 nyuma y'uko yari yajuririye igifungo cy'imyaka umunani yari yakatiwe n'Urukiko Rukuru.

    Ku wa Gatandatu tariki 15 Nzeri 2018, nibwo Kizito Mihigo na Ingabire Victoire basohotse muri Gereza ya Mageragere, ku mbabazi za Perezida wa Repubulika wababariye icyo gihe abagororwa 2140.

    Urubanza rwa Colonel Karegeya Patrick

    Colonel Karegeya wigeze kuyobora iperereza ryo hanze y'igihugu mu ngabo z'u Rwanda, yafunzwe ku itariki ya 15 Gicurasi 2006.

    Ku wa kane tariki ya 22 kamena 2006, urukiko rwa gisurikare i Nyamirambo i Kigali rwaburanishije urubanza ubushinjacyaha bwa gisirikare buregamo Colonel Karegeya icyaha cy'ubugande n'icyaha cyo gutoroka igisirikare.

    Colonel Karegeya yahakanye ibyaha aregwa byose. Mu myanzuro, ubushinjacyaha bwa gisirikare bwari bwasabiye Colonel Karegeya igifungo cy'imyaka 7 n'igice, ndetse no kwamburwa amapeti ya gisirikare.

    Mu isoma ry'urubanza,ryabaye kuwa 13 Nyakanga 2006, urukiko rwa gisirikare rwemeje ko rwasanze ibyaha Colonel Karegeya aregwa bifite ishingiro, rwemeza kandi ko ibyo byaha bimuhama, rumukatira igifungo cy'umwaka n'amezi 6, no kwamburwa amapeti ya gisirikare.

    Mu mwaka wa 2011 kandi Patrick Karegeya yari yakatiwe imyaka 20 y'igifungo mu rubanza rwabaye adahari kuko yari yarahungiye muri Afurika y'Epfo.

    Patrick Karegeya yiciwe muri Afurika y'Epfo aho yari yaratorokeye,kuwa Gatatu tariki ya 1 Mutarama 2014.

    Mu mwaka wa 1994 kugeza mu mwaka wa 2004,nibwo Karegeya yashinzwe kuyobora urwego rw'iperereza ryo hanze y'u Rwanda mu ngabo z'u Rwanda. Apfuye asize umugore n'abana.

    Urubanza rwa Dr Leon Mugesera

    Urukiko rukuru rw'u Rwanda rwakatiye Dr Leon Mugesera gufungwa burundu rumaze kumuhamya ibyaha bya Jenoside n'ibindi byibasira inyokomuntu,Muri Mata 2016.

    Leon Mugesera yaburanishijwe nyuma y'uko yafatiwe muri Canada yoherezwa mu Rwanda kuwa 23/01 2012.

    Yagejejwe mu rukiko rukuru rw'u Rwanda kuwa 17/09/2012, maze urubanza rwe rutangira mu mizi kuwa 17/01/2013.

    Umucamanza Antoine Muhima atangaza igihano cyagenewe Dr Mugesera Leon nyuma yo kumuhamya ibyaha byo gushishikariza abantu gukora jenoside n'itoteza rishingiye ku moko.

    Ibyaha Mugesera yahamijwe bishingiye ahanini ku ijambo yavugiye ku Kabaya mu karere ka Ngororero, aho akomoka mu mpera z'umwaka wa 1992.

    Muri iri jambo Mugesera ngo yahamagariraga abahutu kwica abatutsi ndetse n'abanyepolitiki bari mu mashyaka ahanganye na MRND yari ku butegetsi muri icyo gihe.

    Dr Mugesera yaburanye ahakana ibyaha aregwa avuga ko atari kugira uruhare mu cyaha cyabaye adahari.

    Nyuma y'imyaka 20 ari muri Canada, Mugesera yaje koherezwa kuburanira mu Rwanda mu mwaka wa 2012 ndetse n'urubanza rutangira mu mpera zawo.

    Ni urubanza rwakunze kurangwamo impaka nyinshi n'isubikwa rya hato na hato.

    Uko Mugesera yireguraga ndetse n'impamvu yakoreshaga mu gutinza urubanza biri mu byatumye uru rubanza ruvugwa cyane mu bantu mu Rwanda.

    Urubanza rw'abo mu muryango w'Umunyemari Rwigara

    Kuwa 24 Nzeri 2017 nibwo Diane Rwigara, murumuna we Anne n'umubyeyi wabo; batawe muri yombi na Polisi y'Igihugu bashinjwa icyaha cyo gushaka guhungabanya umutekano w'igihugu.

    Ibi byiyongeragaho iby'uko uruganda rutunganya itabi rw'uyu muryango rwashinjwaga kumara imyaka irenga itanu nta n'urumiya rw'imisoro rwishyura.

    Amakuru yavugaga ko habarurwaga asaga miliyari eshanu z'amafaranga y'u Rwanda y'imisoro iki kigo cyari gikwiye kuba cyarishyuye kuva mu 2012.Ikindi nuko Diane Rwigara yari asanzwe akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano mu gihe yashakaga kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.

    Umwuka mubi watangiye gututumba hagati y'umuryango w'abo kwa Rwigara n'ubutegetsi bw'u Rwanda guhera mu mwaka wa 2015 ubwo umucuruzi Assinapol Rwigara yicwaga.

    Icyo gihe igipolisi cyatangaje ko yishwe n'impanuka isanzwe yo mu muhanda, ariko abo mu muryango we bakomeza gutunga agatoki inzego z'umutekano ko zari inyuma y'uru rupfu.

    Ibibazo byaje gukomera cyane guhera mu mwaka wa 2017 nyuma y'aho Diane Rwigara yatangazaga umugambi we wo kwiyamamaza mu matora y'umukuru w'igihugu.

    Byinshi mu birego byari bishingiye ku biganiro yahaga abanyamakuru anenga ubutegetsi yashinjaga ibyaha birimo ubwicanyi bwahitanye abatari bake barimo na se.

    Adeline Rwigara na Diane Rwigara bamaze umwaka usaga bafunzwe ku byaha byo guteza imvururu muri rubanda bo bitaga ibya politiki.

    Ku wa 23 Ukwakira 2017 nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko Diane Rwigara na nyina Mukangemanyi Adeline bahuriye ku cyaha cyo kugambirira guteza imvururu muri rubanda, bafungwa by'agateganyo.

    Baje kujuririra icyo cyemezo, ariko ku wa 21 Ugushyingo 2017 Urukiko Rukuru rushimangira ko bagomba kuburana bafunzwe.

    Ku wa Gatanu tariki ya 5 Ukwakira nibwo hasomwe umwanzuro w'Urukiko Rukuru ku busabe bwa Diane Rwigara na Adeline Rwigara bwo gufungurwa by'agateganyo.

    Ku wa Kane tariki 6 Ukuboza 2018, Urukiko Rukuru rwagize abere Diane Rwigara na nyina Adeline Rwigara.

    Mu isomwa ry' urubanza, urukiko rwemeje ko ibyo Diane Rwigara na Adeline Rwigara baregwa nta shingiro bifite rutegeka ko bagizwe abere.

    Urubanza rw'abaturage ba Bannyahe n'Umujyi wa Kigali

    Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaburanishije urubanza abaturage bo muri Nyarutarama barezemo umujyi wa Kigali gushaka kubimura mu mitungo yabo ku gahato.

    Aba basabaga ingurane ikwiye mu mafaranga no gusubirana uburenganzira ku mitungo yabo mu gihe Umujyi wa Kigali wavugaga ko bari barubatse mu kajagari bityo ko bagombye kuhimuka bakajya gutuzwa ahaboneye mu mudugudu wa Busanza.

    Iki kibazo cyari gihuriyemo imiryango isaga 1,400 bari batuye Kangondo na Kibiraro i Nyarutarama.

    Muri 2017 nibwo Umujyi wa Kigali watangiye kubarira abatuye Kangondo na Kibiraro hazwi nka Bannyahe, amafaranga ajyanye n'imitungo yabo bari bahafite kugira ngo bazimurwe kubera inyungu rusange.

    Mu biganiro bitandukanye Umujyi wa Kigali wari wemeje ko abazemera bazahabwa ingurane ihwanye n'igenagaciro ryakozwe cyangwa bagababwa inzu zihwanyije agaciro n'izo bari batuyemo.

    Inzu zarubatswe ndetse zinahabwa abaturage ariko bamwe banga kuzijyamo bavuga ko bakeneye ingurane mu mafaranga, ibintu byatumye bamwe bahitamo kugana inkiko kugira ngo barenganurwe.

    Muri Werurwe 2020, Umujyi wa Kigali wagiranye amasezerano n'aba baturage babarirwa imitungo y'aho bari batuye kugira ngo bahabwe inzu gusa bamwe barabyanze.

    Aba basabwe kubanza kunyura mu buhuza ariko nabwo burananirana birangira bakomeje kuburana nubwo amaherezo byarangiye inzu zose zari muri ako gace zisenywe.

    Urubanza rwa Paul Rusesabagina na bagenzi be

    Uru nirwo rubanza rwavuzwe cyane mu mwaka ushize wa 2021 kugeza n'ubu,nyuma yaho Amerika,Ubumwe bw'u Burayi n'umuryango wa Paul Rusesabagina basabye ko arekurwa ndetse bakotsa igitutu u Rwanda.

    Rusesabagina yatawe muri yombi muri Kanama 2020, atangira kuburana ku itariki ya 20 Mutarama 2021, aburanishwa ari kumwe na bagenzi be 20 kuko ibyaha bakoze byari bifitanye isano.

    Kuwa 20 Nzeri 2021 Rusesabagina na Callixte Nsabimana 'Sankara' bakatiwe gufungwa imyaka 25 undi 20 bahamijwe ibyaha byo kuba mu mutwe w'iterabwoba no gukora iterabwoba.

    Icyakora urukiko rw'Ubujurire muri Mata 2022, rwanzuye ko 'Sankara' agabanyirizwa igihano agafungwa imyaka 15 kuko yemeye ibyaha yarezwe akanafasha iburanisha.

    Paul Rusesabagina yahamwe no kugira uruhare mu bikorwa by'iterabwoba byakorewe ku butaka bw'u Rwanda bikozwe n'umutwe wa MRCD/FLN yari ayoboye.

    Ni ibitero byagabwe mu Turere twa Nyaruguru, Nyamasheke, Nyamagabe na Rusizi, byiciwemo abaturage icyenda, hatwikwa imodoka nyinshi ndetse hanasahurwa imitungo mu myaka ya 2018/2019.

    Rusesabagina yarekuwe ku mbabazi za Perezida Kagame kuwa gatandatu,tariki ya 25 Werurwe 2023 we n'abo bareganwaga uretse umugore umwe wagize uruhare muri Jenoside.

    Urubanza rwa Bamporiki Edouard

    Kuwa Mbere tariki ya 23 Mutarama 2023, nibwo Urukiko Rukuru rwahamije Bamporiki Edouard wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco,icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n'amategeko mu nyungu ze bwite,rumukatira imyaka 5 y'Igifungo n'ihazabu ya Miliyoni 30 z'amafaranga y'u Rwanda.

    Bamporiki yahamwe n'ibyaha bibiri ariko kubera impurirane mbonezamugambi yahaniwe icyaha cyiruta ibindi ari cyo gukoresha ububasha ahabwa n'amategeko mu nyungu ze bwite.

    Ibyaha byajyanye Bamporiki muri gereza byavuye ku ifungwa ry'uruganda rwa rwiyemezamirimo Gatera Norbert, rwafunzwe n'Umujyi wa Kigali kubera kutuzuza ibisabwa.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko mbere yo kugira ngo uruganda rufungwe, Bamporiki ari we watanze amakuru, nyuma aragaruka abwira nyirarwo ko yamufasha rugafungurwa akamuhuza n'ushinzwe imyubakire n'ibikorwa remezo mu mujyi wa Kigali.

    Icyo gihe ngo Gatera yabajije Bamporiki amafaranga yatanga kugira ngo ibikorwa bye bidafungwa, ndetse amwizeza kumuhuza na Visi Meya w'umujyi wa Kigali Merard Mpabwanamaguru.

    Ku mugoroba wa tariki 4 Gicurasi 2022, Gatera Nobert ari kumwe n'inshuti ye bahuye na Bamporiki ari kumwe na Mpabwanamaguru.

    Icyo gihe ngo Bamporiki yasabye Gatera kujya kuzana ayo amafaranga, ayahagejeje nibwo Bamporiki yatanze itegeko ry'uko bayashyira kuri 'Reception'.
    Uwo munsi ubwo amafaranga yari agiye gushyirwa mu modoka ngo bayatware, nibwo bafashwe n'ubugenzacyaha kuko Gatera yari yamaze gutanga amakuru.

    Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Bamporiki, abishaka, yitwaje ko ashobora gufungisha uruganda rwa Gatera Norbert, yatse Gatera indonke ya miliyoni 10 Frw kugira ngo atazatanga amakuru kuri urwo ruganda.

    Uruhande rwa Bamporoki rwireguye ruvuga ko amafaranga yahawe atari indonke ahubwo ari ishimwe, dore ko we na Gatera bari basanzwe ari inshuti.

    Urubanza rwa Ishimwe Dieudonné wamenyekanye 'Prince Kid'


    Uru ni rumwe mu rubanza rwakurikiranywe cyane mu Rwanda kuko rwavugwagamo abantu benshi bibyamamare cyane ababaye ba miss Rwanda mu bihe bitandukanye.

    Ni urubanza rwavuzweho na Perezida Kagame mbere y'uko rutangira runatangwamo ubuhamya n'ababaye ba Miss Rwanda mu bihe bitandukanye.

    Urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha rwatangaje ko Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid yafashwe ku wa Mbere tariki 25 Mata 2022,aho yari akurikiranweho ibyaha bishingiye ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

    Ibyaha yari akurikiranyweho bywavugwaga ko yaba yarabikoze ubwo yayoboraga Rwanda Inspiration Back Up, yateguraga irushanwa ry'ubwiza rya Miss Rwanda.

    Prince Kid yaburanye ahakana ibyaha, agahamya ko nta kimenyetso na kimwe gifatika kigaragaza ko yabikoze. Aha yagaragaje inyandiko za bamwe zasinyiwe imbere ya noteri, zigaragaza ko nta cyaha yakoze.

    Icyakora Ishimwe Dieudonné yafungiwe muri Gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere kuva ku wa 16 Gicurasi 2022.

    Mu Ntangiriro z'Ukuboza 2022 nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagize umwere Prince Kid,kuko nta bimenyetso bikomeye byatanzwe bigaragaza ko ibyaha byakozwe. Icyakora Ubushinjacyaha bwamaze kujuririra iki cyemezo.

    Uretse izi,hari izindi manza zavuzwe cyane nk'urwa Col Tom Byabagamba, Lt Joel Mutabazi,urwa PM Dr Pierre Damien Habumuremyi, abo muri FDLR rugikomeje,urwa Dr Kayumba Christopher,urwa Karasira Aimable na Idamange,Prince Kid n'izindi.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/inkiko-ntizigeze-ziruhuka-imanza-zavuzwe-cyane-kurusha-izindi-nyuma-ya-jenoside

  • Bwa mbere Mama Sava yahishuye icyatumye atandukana n'umusore yari yarihebeye #rwanda #RwOT

    Ibi habitangarije mu kiganiro yagiranye na ISIMBI Tv , aho yeruye kumugaragaro ko atakiri mu rukundo n'umunyamakuru Alpha, ni nyuma y'uko basanze hari ibitagenda bahitamo kubihagarika.

    Ati 'Nakundanye na Alpha, igihe kiragera tubona ko ibyiza ari uko twabihagarika, hari ibyabayeho ngo dufate uwo mwanzuro, umwe muri twe ntiyabyifuzaga ariko twabonye ko ibyiza twabihagarika, buriya mu rukundo habamo kuzamuka no kumanuka ariko hari aho ubona ko unaniwe.'

    Yavuze ko ibyavuzwe ko baba barapfuye ko umwe yashakaga ko bihutisha ubukwe undi ntabishake ari ikinyoma kuko batari biteguye ariko babitekerezagaho kuko bari batarabona gatanya.

    Ati 'muri twe ntawari witeguye gukora ubukwe, yego twarabitekerezaga biri muri gahunda zacu gusa hari hakirimo imbogamizi kuko njye sindabona gatanya kandi na we ntarayibona.'

    Agaruka ku kuba yaratwaye umugabo w'abandi, yagize ati 'njyewe ntabwo natwaye umugabo w'abandi kuko uriya afite ubwenge, umuntu batwara ni uwo bashorera akagenda nk'inka. Yari afite uwo basezeranye njye se simfite uwo twasezeranye?

    Twabyumvikanyeho atakibana n'umugore we nanjye ntakibana n'umugabo wanjye, turihuza turakundana, ibyo ntaho bihuriye no gutwara umuntu (…) Twese twari turi mu nzira zo kugira ngo tubone gatanya.'

    Muri Mutarama 2023, Mama Sava avuga ko ibye na Alpha ari bwo byatangiye kwangirika kugeza bahisemo gutandukana.

    Mama Sava yavuze ko yatandukanye n'umugabo azi uko bibabaza rero aho kugira ngo azashake umugabo yongere gutandukana na we, ahubwo yatandukana nabo bakundana kugeza abonye uwo bazahuza neza kuko nashaka ntazongera gusenya.

    Ubusanzwe Annalisa uzwi nka Mama Sava yavutse tariki ya 16 Ukwakira 1996, avukira mu karere i Kigali mu karere ka Gasabo mu murenge wa Gisozi , yinjiye mu ruganda rwa cinema mu Ukwakira 2017 ubwo yakinaga muri filime yamenyekanye cyane ya Seburikoko

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/bwa-mbere-mama-sava-yahishuye-icyatumye-atandukana-n-umusore-yari-yarihebeye

  • Ambasaderi wa RDC muri UN yashyigikiye FDLR nyuma yo gusabwa kuganira na M23 #rwanda #RwOT

    Uhagarariye Repubulika ya Demokarasi ya Congo yaraye avuze ko leta y'igihugu cye idashobora kuganira n'umutwe wa M23 ngo nk'uko ku isi yose nta gihugu na kimwe cyigeze kiganira n'umutwe w'iterabwoba.

    Ambasaderi Georges Nzongola-Ntalaja yabivugiye mu nama nkuru ya ONU ishinzwe umutekano ku isi mu ijoro ryo ku wa gatatu, aho yagaragaje uko ibintu bimeze mu karere k'ibiyaga bigari, cyane cyane mu burasirazuba bwa DR Congo.

    Mu ijambo rye, yongeye gushinja u Rwanda ko ari rwo ntandaro y'ingorane zo mu busrasirazuba bw'igihugu cye.

    Ni mu gihe mu ijambo rye nawe, Ambasaderi Claver Gatete uhagarariye u Rwanda muri ONU yashinje leta ya DR Congo ko ari yo nzitizi y'umugambi w'amahoro mu burasirazuba bwayo mu kudashaka kuganira no mu gushyigikira umutwe wa FDLR urwanya leta y'u Rwanda.

    Ambasaderi Gatete yabwiye abari muri iyo nama ko 'kuba umutwe wa M23 waremeye kuva mu turere wari warigaruriye ubu turi mu maboko y'ingabo z'akarere ka Afrika y'Uburasirazuba', ari icyerekana ko M23 yiteguye gushyira mu bikorwa ibyumvikanweho n'abayobozi b'akarere i Luanda na Nairobi, agasaba ko no ku ruhande rwa leta ya Congo byagenda uko.

    Ati: 'Impande zose zifite uruhare zizimo gukurikiza amasezerano amaze kugerwaho uretse DR Congo'.

    Ambasaderi Gatete yashinje atarya umunwa Perezida Félix Tshisekedi ko atemera umugambi w'amahoro binyuze mu kuganira n'umutwe wa M23.

    Ambasaderi Gatete ati: 'Iyi mvugo ya DR Congo ni iyo gusubiza inyuma, kandi ibangamiye imbaraga zose z'akarere mu gushaka amahoro mu burasirazuba bwa Congo.

    'Mu gihe hataba ibiganiro nyuma y'uko M23 izaba ivuye mu turere twose yari yarigaruriye, umugambi w'amahoro ushobora gupfa ubusa, kandi ingaruka zishobora kuba kongera kwanduka kw'intambara.

    Uhagarariye DR Congo muri ONU yerekanye ko intandaro y'ibibazo bya Congo ari u Rwanda atari Congo.

    Yashinje u Rwanda 'gushinga imitwe myinshi ya gisirikare, kwiba ubutunzi bwa Congo, gukwirakwiza urwango rushingiye ku moko no gushaka kwigarurira akarere'.

    Ambasaderi Nzongola yavuze ko kuba u Rwanda rushinja inyeshyamba za FDLR kuba zarakoze jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 ari urwitwazo rwa leta y'icyo gihugu mu kuvogera igihugu cye.

    Arangije kuvuga ibikorwa bya gisirikare bitanu byakozwe n'igisirikare cya DRC gifatanyije n'icy'u Rwanda kuva 2009 kugeza 2022, yavuze ko 'ibisigisigi by'uyu mutwe byaciwe umutwe nta bwoba bigiteye bwo gutera u Rwanda'.

    Ati : 'Hashize imyaka itari mike nta gitero bagabye mu Rwanda. Barabikoze mu ntangiriro ya za 1994-1995, ariko ubu nta na kimwe'.

    Ku byerekeye ibiganiro n'umutwe wa M23, Ambasaderi Nzongola avuga ko ku si yose nta gihugu na kimwe cyigeze kiganira n'umutwe w'iterabwoba.

    Ati: 'u Rwanda ntirurigera ruganira n'aba-FDLR, none n'ukubera iki twebwe batubwira ngo tuganire na M23? Mbisubiyemo, ntituzigera tuganira na M23'

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/ambasaderi-wa-rdc-muri-un-yashyigikiye-fdlr-nyuma-yo-gusabwa-kuganira-na-m23

  • Ibi byo kubyihanganira byabananiye: Abaturage basabiye Cristiano kwirukanwa burundu ku butaka bwa Arabia Saudite kubera amahano yakoze – VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamategeko Nouf bin Ahmed afatanyije n'abaturage bo muri Arabia Saudite basabiye Cristiano Ronaldo kwirukanwa ku butaka bw'igihugu cya bo nyuma yo gukora ibiteye isoni bizira muri iki gihugu.

    Ku mukino Al-Nassr ya Cristiano yatsinzwe na Al-Hilal ibitego 2-0, uyu Munya-Portugal yagiye mu rwambariro afashe ku myanya ye y'ibanga ibintu muri Arabia Saudite bazira urunuka.

    Source : https://yegob.rw/ibi-byo-kubyihanganira-byabananiye-abaturage-basabiye-cristiano-ronaldo-kwirukanwa-burundu-ku-butaka-bwa-arabia-saudite-kubera-abarorerwa-yakoze-videwo/

  • Nabo bahangabye basigaye bamufana: Umuhanzi Marioo yatatse Diamond Platunmz abantu barumirwa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi ukunzwe cyane hano mu karere ka Afurika y'iburasira zuba Diamond Platunmz yatatswe na n'umuhanzi mugenzi we ku buryo budasanzwe .

    Umuhanzi uri mu bakunzwe cyane mu gihugu cya Tanzania uzwi ku izina rya Marioo yatangaje benshi ubwo yavugaga ko atabona Diamond Platunmz nk'umuhanzi ahubwo kuri we ngo amubona nk'umukire wahiriwe n'urugendo rwa muzika.

    Marioo yagize ati:'  kuri ngewe Diamond Platunmz sinkimubona nk'umuhanzi ahubwo mubona nk'umuherwe wabashije kugera kuri byinshi mu muziki rero mureke umukire akore ibintu bye nk'uko abishaka'.

    Umuhanzi Marioo yakomeje agira ati:' Ndizera ko anyumva kandi ndanizera ko uyu mwaka utuzarangira tudakoranye indirimbo'.

    Aya magambo yuyu muhanzi yatangaje benshi dore ko hari abavuze ko ashaka ko bazakorana indirimbo gusa hari abavuga ko uyu muhanzi yabwiraga abantu ko bakwiye kubaha Diamond Platunmz ndetse bakamureka agakora indirimbo ze uko abishaka.

    Impamvu yabiteye nuko hari bamwe mu bakunzi b'umuziki bamaze iminsi bavuga ko Diamond ashyize imbaraga mugushaka amafaranga ago gukora umuziki.

    Source : https://yegob.rw/nabo-bahangabye-basigaye-bamufana-mario-yatatse-diamond-platunmz-abantu-barumirwa/