Blog

  • Muhire Henry wari Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA yasezeye #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Muhire Henry Brulart, yasezeye ku mirimo ye nyuma y'umunsi umwe Nizeyimana Olivier wari Perezida w'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda yeguye.

    Ibi bibaye nyuma yaho ku munsi w'ejo uwari umuyobozi mukuru w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda Mugabo Olivier Nizeyimana, nawe yeguye ku mirimo ye ku mpamvu yanditse ko ari ize bwite

    Benshi bakomeje kuvuga ko aba bayobozi beguye ku mpamvu yuko iriya nzu (FERWAFA) irimo ibibazo bikomeye bishobora no gushyirisha bamwe mu rukiko.

    Kuri uyu wa Kabiri, umukino wagombaga guhuza ikipe ya Rayon Sports na Intare fc nk'umukino wo kwishyura mu irushanwa ry'Igikombe cy' Amahoro, Intare Fc ntiyabashije kwitabira uwo mukino kandi yemeza ko FERWAFA yayirenganyije ntiyanyurwa ni myanzuro yafatiwe n'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru.

    Hari n'amakuru avuga ko umutoza mukuru w'ikipe y'Igihugu Amavubi Carlos Alós Ferrer ari gusaba gusesa amasezerano yaraherutse gusinya y'imyaka ibiri yo kuyitoza Amavu nk'ikipe y'Igihugu.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/muhire-henry-wari-umunyamabanga-mukuru-wa-ferwafa-yasezeye

  • Tom Close yavuze kuri album ye Essence izab… – #rwanda #RwOT

    Ni album ya munani avuga ko azashyira hanze ku wa 5 Gicurasi 2023. Yabwiye InyaRwanda ko izaba iriho 'indirimbo ziri hejuru ya 10'.

    Uyu muhanzi avuga ko yayise 'Essence', mu gusobanura 'Ubwiza bw’imbere bw’ikintu kizimije bugize imiterere yacyo'.

    Ni album iriho indirimbo zinyuranye yakoranyeho n'abandi bahanzi, kandi yatunganyijwe mu buryo bw'amajwi (Audio) n'aba Producer batandukanye.

    Uyu muhanzi indirimbo ye iheruka ni indirimbo 'So fine' yasohotse ku wa 9 Werurwe 2021, bivuze ko imyaka ibiri irihiritse nta ndirimbo nshya ashyira hanze.

    Avuga ko yari ahugiye mu gutegura no gutunganya iyi album, yizeye ko izakirwa neza ku rwego Mpuzamahanga.

    Tom Close asanganwe izindi album ziriho indirimbo zakunzwe nka “Kuki”, “Sibeza”, “Ntibanyurwa”, “Komeza utsinde”, 'Ndakubona' na “Mbabarira Ugaruke'.

    Amaze igihe ashyize imbaraga mu rugendo rw'umuziki we, ku buryo ahamya ko iyi album izumvikanisha itandukaniro rya Tom Close n'uwo abantu bari basanzwe bazwi.

    Tom Close ni umuhanzi, umuganga akaba n'umwanditsi w'ibitabo. Mu myaka yatambutse yamuritse ibitabo 20 yandikiye abana, yanahaye kandi ibitabo 300 isomero Rusange rya Kigali.

    Ni we muhanzi wegukanye ku nshuro ya mbere irushanwa ry’umuziki rya Primus Guma Guma Super Star. 

    Tom Close yavuze ko iyi album yayise 'Essence' mu gusobanura ko ubwiza bw'imbere bw'ikintu kizimije biri mu bigize imiterere yacyo 

    Tom Close agiye gushyira hanze iyi album nyuma y'imyaka icyenda yari ishize 

    Tom Close yavuze ko iyi album izajya hanze ku wa 5 Gicurasi 2023

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'SO FINE' YA TOM CLOSE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128260/tom-close-yavuze-kuri-album-ye-essence-izaba-iriho-indirimbo-zirenze-10-128260.html

  • Ibintu 3 biteye amatsiko byo kwitega mu gitar… – #rwanda #RwOT

    Alexis Dusabe wateguye iki gitaramo, avuga ko intego nyamukuru yacyo ari ukwamamaza ubutumwa bwiza ba Yesu Kristo. Ni igitaramo yatumiyemo Apotre Appolinaire w’i Burundi, Nduwimana David utuye muri Australia, Aime Uwimana na Prosper Nkomezi bo mu Rwanda.

    Hari ibintu bigera kuri bitatu biteye amatsiko ukwiriye kumenya kuri iki gitaramo kizabera muri Camp Kigali kuwa 21 Gicurasi 2023. Mu kiganiro na inyaRwanda, Alexis Dusabe yakomoje kuri urwo ruhisho, avuga ko nawe ubwe amatsiko ari yose.

    Ati “Mfite amatsiko y’abantu benshi bazaza ngo hamwe no gufatanya na Appolinaire, David, Aime na Prosper, tuzatarama ariko by’umwihariko wanjye nzakingura umutima wanjye ngo abantu base nk’abarebamo maze indirimbo nzaririmba zizabaha ishusho y’bimbamo”.

    Yakomeje avuga ko ibimubamo azereka abantu ku munsi w’icyo gitaramo, ari ibiboneka muri Yohana 3:16 na Abaheburayo 2:14. Yungamo ati “Nifuza ko abantu bose bizera ko Kristo ari umwana w’Imana, ko yapfuye kandi akazuka, umwizera wese akira umujinya w’Imana uzatera!”

    Dusabe Alexis yakomereye ku ruhisho rwa kabiri ati “Ndumva abantu bazaza bazatahana umunezero nyakuri, mbega ukuntu Imana yaduhaye umurimo mwiza!!! Uzaza ababaye ari stressed ari deprimé cyangwa yihebeshejwe n’ibibazo by’ubu buzima. Imana izamugenderere atahe yumva yuzuye ibyishimo birimo imbaraga z’ibyiringiro bizima biva ku Mwami Yesu Kristo”.

    Yakomeje avuga ikintu cya gatatu cy’amatsiko. Ati “Mfite amatstiko n’ibinezaneza by’abantu benshi bazahinduka bagatera umugongo umwijima bagahindukirira umucyo wa Kristo twamamaza ni we nyiri icyubahiro cyose, bikazazana impinduka nziza no mu buzima bwabo kandi bakava mu ngeso mbi bagahinduka beza ku bwo kwizera ubutumwa bwiza.

    Ubwo yavugaga ku baramyi bazafatanya nawe muri Integrity Gospel Concert, yavuze ko Aime Uwimana afite inararibonye, bityo gufatanya nawe “ni umugisha ukomeye.” Yongeyeho ati “Arimo ubuntu bwinshi bw’Imana. Afite Umwuka w’Imana, ni umuhanga rwose”.

    Uyu muramyi waboneye izuba abahanzi batari benshi mu Rwanda avuga ko muri East African Gospel Festival, bazajya bakorana n’abahanzi bo mu Karere baririmba ubutumwa bwiza, ubu bakaba barahereye i Burundi ariko yifuza no gushaka abandi bo gukorana mu Karere.

    Dusabe yavuze ko yatumiye Appolinaire na David bakomoka i Burundi kuko baziranye kuva kera. Ati “Twabigiyeho byinshi, bafite inararibonye mu gukoranya abantu benshi, tuzafatanyiriza hamwe Guhimbaza Imana, ndanaboneraho kubashimira ko bemeye kuzaza kwifatanya natwe mu gitaramo cyiza.”

    Yabwiye inyaRwanda intego y’ibitaramo bye ari “ugukirisha abantu ubutumwa bwiza ariko no gushyira Izina ry’Imana hejuru kuko ari iryo kubahwa no kuvugwa mu ndimi zose nk’uko ijambo ryayo ribivuga ngo ‘Amavi yose azapfukama, Indimi zose zature ko Kristu Yesu ari Umwami.”

    “Nitubonamo abahindukirira Umwami Yesu, bizaba ari inyungu ikomeye mu bazaza bose. Ibi bitaramo bizajya biba ngarukamwaka kandi mu buryo bubiri, ntabwo tuzajya dutaramira muri Camp Kigali gusa, ahubwo hazaba no gutaramira ahantu hakinguye, aho buri wese azajya agira Access (Uburyo).”

    Twabibutsa ko Alex Dusabe yateguye iki gitaramo binyuze muri kompanyi yashinze yitwa East Africa Gospel Festival ifite gahunda yo gutegura ibitaramo ngarukamwaka bigamije gusakaza Ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo no kugarurira ibyiringiro abihebye. InyaRwanda ifite amakuru ko mu minsi ya vuba, hazatangazwa uko abantu bazabona ‘Invitation’ zo kwinjira muri iki gitaramo.

    Iki gitaramo kizaba tariki 21 Gicurasi 2023 muri Camp Kigali

    Prosper Nkomezi uzwi mu ndirimbo zirimo “Humura” azaririmba muri iki gitaramo

    Aime Uwimana bakunze kwita Bishop azashyigikira Alexis Dusabe mu gitaramo cye

    Apotre Appolinaire w’i Burundi yiteguye kuza i Kigali gushyigikira Alexis Dusabe

    David Nduwimana utuye muri Australia azaririmba mu gitaramo cya Alexis Dusabe

    Alexis Dusabe yateguje umunezero mwinshi no guhembuka ku bazitabira igitaramo cye

    REBA INDIRIMBO NSHYA “NANJYE NZAZUKA” YA ALEXIS DUSABE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128264/ibintu-3-biteye-amatsiko-byo-kwitega-mu-gitaramo-alexis-dusabe-yatumiyemo-abaramyi-bamazin-128264.html

  • Kigali Boss Babes igezweho! Ibyo wamenya ku m… – #rwanda #RwOT

    N'ubwo iri tsinda ryihariye murandasi muri iki gihe, ariko hari andi matsinda ahuriyemo abagore mu Rwanda bamenyekanye nyuma bakihuriza, kandi bigatanga umusaruro ushingiye ku bikorwa buri rimwe ryahisemo gukora mu kwiteza imbere.

    InyaRwanda iritsa cyane ku matsinda atanu ari mu ruhando rw'imyigadaduro. Impuzandengo y'aya matsinda ahuriye ku kuba ataramara nibura imyaka ine, ni mu gihe irindi tsinda twashyize ku mwanya wa gatanu duhurijemo abiri, ryamaze gusenyuka.

    Aya matsinda kandi ahuriye ku kugira abagore b'ibizungerezi, bituma buri wese abahozaho ijisho yibaza ku buzima bwabo. Imbuga nkoranyambaga zabo zirakura uko bucyeye n'uko bwije.


    1. Kigali Boss Babes

    Ku rukuta rw'abo rwa Twitter bafunguye mu Ntangiriro za Mata 2023, banditseho bagira bati 'Amafaranga ni umwami, kandi natwe turi abamikazi.'

    Mu bimeze nk'ikivugo cy'abo, bumvikanisha ko kwirengagiza gukorera amafaranga bitakuzanira umunezero.

    Ni itsinda ryagarutsweho cyane mu ntangiriro z'iki cyumweru nyuma y'uko abagore b'abanyamafaranga batangaje ko bihurije hamwe mu ihuriro bise 'Kigali Boss Babes'.

    Basohoye amashusho abagaragaza ubwo bahuraga bagashyira akadomo ku mushinga wo kwihuriza hamwe, ariko ntibavuga imishinga bashyize imbere.

    Amakuru avuga ko bagiye kujya bakora ibiganiro bigaruka ku buzima bw'abo 'Reality TV Show', kandi bagakorana mu bijyanye n'ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

    Iri tsinda cyangwa se iri huriro rigizwe na Ambasaderi Isimbi Alliance [Alliah Cool], umunyamideri Gashema Sylvie, umwerekanamideri Christella, Rwiyemezamirimo Camilla Yvette, umukinnyi wa Filime Queen Douche uzwi no ku mbuga nkoranyambaga ndetse na rwiyemezamirimo Isimbi wabaye n'Umunyamideri.

    Gashema Slyvie ni umwe mu bagore b'abanyamideri binyuze mu bucuruzi bw'imyambaro y'abagore n'ibitenge bihenze bizwi nka 'Bazi' aho yashinze ikigo 'Bazin Deluxe by Slyvie'.

    Camille Yvette [Camilles Yvette] afite yashinze ikigo 'Camille Investment Ltd' gikora ishoramari mu bijyanye no gutegura ibitaramo n'ibindi bikorwa by'ubucuruzi.

    Isimbi Vestine Muragijimana ni munyamideri washoye imari mu birungo by'ubwiza abinyujije mu kigo 'Isimbi Cosmetics & Imports Ltd.

    Danis Christelle Igeno Uwase [Christella] ni umwe mu bakobwa mu Rwanda bishyurwa agatubutse binyuze mu mashusho y'indirimbo y'abahanzi batandukanye barimo Bruce Melodie, Davis n'abandi.

    Queen Douce, ni umwe mu bakinnyi ba filime bagezweho muri sinema nyarwanda kandi bakunzwe ku mbuga nkoranyambaga kubera ikimero gikurura imitima ya benshi.

    Isimbi Alliance ni umwe mu bagore bazwi muri sinema y'u Rwanda kuri ubu uyu mugore amaze kwinjira ku isoko rya Nigeria aho yatangiye kugurisha filime yanditse izindi zigakinwa.    

    2.Mackenzies

    Ku wa 27 Gashyantare 2022, Nishimwe Naomie wabaye Miss Rwanda 20220 yahaye ikiganiro cyihariye InyaRwanda, aho yavuzemo birambuye ibiteye amatsiko kuri we, amavu n'amavuko y'ihuriro Mackenzies ahuriyemo n'abavandimwe be n'ibindi.

    Muri icyo gihe yavuze ko iri huriro cyangwa se iri tsinda, baritangije nyuma yo kugira igitekerezo bashingiye ku kuntu idirishya ry'iwabo mu rugo ryarasagaho 'izuba ryiza cyane' bikaborohera mu gufata amashusho n'amafoto, babona ko bajya bakayasakaza ku mbuga nkoranyambaga.

    Uyu mukobwa yavuze ko amashusho ya mbere basohoye yishimiwe n'abarimo umuhanzi w’umunya-Nigeria Mr Eazi wababwiye ko 'bakora ibintu byiza'.

    Nishimwe yavuze ko ibi byabanjirijwe no gushinga itsinda rihanga imideli ariko baza gusanga nta musaruro bitanga.

    Yavuze ko kuva batangiye kwifata aya mashusho abantu batangira kubavugisha babasaba ko babafasha mu bijyanye no kubamamariza ibikorwa bitandukanye.

    Gukorana n'iri tsinda ry'abavandimwe be biri mu byatumye anashyigikirwa muri iri rushanwa rya Miss Rwanda 2020.

    Yavuze ko kwifata aya mashusho byatumye bamenyekanya ndetse bamwe barabegera babasa ko batangira kujya bakorana mu buryo bwo kubamamariza ndetse ngo bamaze kubisaruramo menshi. Ati 'Twifataga amashusho twumva ari ibintu bisanzwe tugera aho ngaho tubibyaza umusaruro.'

    Twatangiye dukora aka-video kamwe karakundwa dukora tubiri turakundwa noneho abantu benshi bakaza badusaba mudufashe mu kwamamaza natwe tubibonamo umusaruro. Turakomeza turakora kandi tuninjiza bikadufasha cyane.'

    Iri tsinda rigizwe na Nishimwe Naomie, Uwase Kethia na Iradukunda Brenda baravukana mu nda imwe. Ni mu gihe Uwineza Kelly ari nyirasenge w'aba bakobwa (avukana na se wabo) n'aho Uwase Pamela Loana ni mubyara wabo.


    Baherutse gutanga abageni:

    Ku wa 15 Ukuboza 2022, Pamella Loana yakoze ubukwe n'umukunzi we Martin Carlos Mwizerwa nyuma y'igihe cyari gishize bari mu munyenga w'urukundo.

    Ibirori by'aba bombi byabereye Mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo ahazwi nko kuri Romantic Garden ku Gisozi.

    Ku wa 24 Werurwe 2023, Uwineza Kelly wo mu itsinda Mackenzie akaba Nyirasenge wa Miss Nishimwe Naomie yakoze ubukwe n'umukunzi we Lt Nsengiyumva David ukinira APR BBC.

    Ni ubukwe bwitabiriwe na Perezida Paul Kagame n'abo mu muryango we. Lt Ian Kagame yari mu basore bambaye Lt David Nsengiyumva.

    Umuhanzi Jule Sentore yasusurukije ubu bukwe bwabereye mu Intare Conference Arena. Ni mu giheUmuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye, Tito Rutaremara ari we wasabwe umugeni.


    3.Nyampinga Foundation

    Mu Ukuboza 2020. Nibwo abakobwa begukanye amakamba ya Miss Rwanda mu bitandukanye batangaje ko bashinze umuryango bise 'Nyampinga Foundation' mu rwego rwo kugira uruhare mu guhindura imibereho y'abantu banyuranye muri sosiyete.

    Ni umuryango bashinze nyuma y'uko bagiye bagarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga, binyuze mu bikorwa buri umwe yagiye akora, uburanga n'ibindi byagiye bituma sosiyete imutekerezaho.

    Buri mukobwa wegukanye ikamba rya Miss Rwanda, yagiye ahabwa ibihembo birimo imodoka ndetse n'umushahara wa buri kwezi, ku buryo byagiye bimufasha mu gihe cy'igikorwa cyo gukusanya amafaranga yaba agenewe mu kugira icyo bakora.

    Iri hiruro ribarizwamo Nishimwe Naomie, Miss Rwanda 2020, Mutesi Jolly, Miss Rwanda 2016, Kundwa Doriane, Miss Rwanda 2015, Bwana Larry Muganwa, Akiwacu Colombe, Miss Rwanda 2014, Aurore Kayibanda, Miss Rwanda 2012 na Grace Bahati 2009.

    Batangiza iri huriro bavuze ko Nyampinga Foundation izaba ijwi ry'urubyiruko; ikore ibikorwa bitandukanye bigamije gufasha umwana w'umukobwa gutera imbere binyuze mu bumenyi, kwiga, imibanire n'abantu, imirire n'ibindi.

    Nyuma yo gushinga iri huriro, bahise bashyiraho igihembo cy'amadorali 1000 [992,000Frw] ku muntu umwe uzakora igikorwa bise 'Ubumuntu' kigamije gukangurira abantu kugirira neza abandi nk'indangagaciro y'urukundo ikwiye kuranga buri wese.


    Nyampinga Foundation inabarizwa Lary Muganwa uri iburyo

    Icyo gihe, Miss Mutesi Jolly yabwiye InyaRwanda ko batekereje iki gikorwa kugira ngo bakangurira abantu kwibuka bagenzi babo no kugira ubumuntu muri ibi bihe bigoye.

    Mu bindi bikorwa aba bakobwa bakoze, harimo gutanga udupfukamunwa 1000 ku miryango y'abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19, batanze Cotex ku bana b'abanyeshuri bo mu karere ka Nyanza n'ibindi.

    Kuva icyo gihe iri huriro niryongeye kumvikana mu itangazamakuru mu bikorwa binyuranye.


    4.Binyuze mu kiganiro 'Ishya' abanyamakuru bane barihuje

    Ni bamwe mu bagore bafite izina rikomeye mu itangazamakuru ryo mu Rwanda. Buri umwe yakoranye cyangwa se akorana n'ibigo mu bijyanye no kubamamariza ibyo bakora.

    Uburyo bakoresha imbuga nkoranyambaga n'ibindi biri mu byatumye bigwizaho igikundiro. Abo ni Aissa Cyiza, Cyuzuzo Jeanne d'Arc na Michèle Iradukunda na Mucyo Christella bakora ikiganiro 'Ishya' kigiye kumara imyaka ibiri.

    Ubwo bizihizagasa isabukuru y'umwaka umwe wari ushize iki kiganiro gitangiye, Mucyo Christella uri mu bakora iki kiganiro yabwiye InyaRwanda ko bishimira umusanzu cyatanze kuri sosiyete, kiba urubuga rwiza ku rubyiniro by'umwihariko.

    Ati 'Cyarakunzwe! Twagize ibitekerezo byiza, twagize abatumirwa batandukanye. Tugira ibikorwa bitandukanye byaduhuje n'abantu ku mbuga nkoranyambaga, ntabwo ari Youtube kuko usanga no hanze ya Youtube twari dufite ibindi twarimo ari ugukomeza ingingo twavuzeho kuyiganiraho cyane cyane nabavuga ko urubyiruko rwabonye abantu bisanzuraho nka bashiki babo bakuru babo bo kuganiriza.'


    Uhereye ibumoso: Mucyo Christelle, Cyuzuzo, Aissa Cyiza na Iradukunda

    'Season' ya kabiri y'iki kiganiro cyatangiye gutambuka ku wa Gatandatu tariki 23 Nyakanga 2022 guhera saa kumi n'ebyiri n'igice z'umugoroba kuri RTV.

    Aissa Cyiza uri mu bakora iki kiganiro afite impamyabumenyi ya Kaminuza mu Bubanyi n'Amahanga yakuye muri Kigali Independent University. Amaze imyaka 10 ari mu rugendo rw'itangazamakuru, ubu ni umunyamakuru wa Royal Fm.

    Cyuzuzo Jean d'Arc afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu Itangazamakuru yakuye muri Kaminuza y'u Rwanda. Imyaka 11 irashize ari mu itangazamakuru, aho yakoreye Radio na Televiziyo.

    Ubu, ni we Muyobozi Mukuru wa Ishya Ltd, kandi ni umunyamakuru wa Kiss Fm mu kiganiro Kiss Drive.

    Hari kandi Christella Mucyo ukora mu bijyanye n'imiti. Ni umwe mu bifashishijwe mu Kanama Nkemurampaka ka Miss Supranational 2019.

    Hari kandi Michèle Iradukunda, afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri muri 'interpretation&Translation' yakuye muri Kaminuza y'u Rwanda.

    Ni umunyamakuru w'igihe kirekire w'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru (RBA). Mu bihe bitandukanye yifashishijwe mu Kanama Nkemurampaka ka Miss Rwanda.


    5.The Sisters & The Blessed

    The Blessed Sisters na The Sisters, amatsinda akomeye yari agizwe n’abakobwa b’abahanga mu miririmbire, uwavuga ko yazimiye, biragoye ko haboneka umutera ibuye. Amaze kwibagirana neza neza.

    Mu myaka yashize, aya matsinda yari ahagaze neza cyane mu Rwanda, ndetse yari afite urufunguzo rwafungurira umuziki nyarwanda wa Gospel umuryango winjira ku gasongero k’amatsinda akomeye cyane ku Isi, gusa kuri ubu arasa nk’ayamaze gusenyuka ushatse wongereho burundu bitewe n’impamvu zinyuranye.

    The Sisters ni itsinda ryari rigizwe na Aline Gahongayire, Gaby Kamanzi, Tonzi na Phanny Wibabara. Iyo bageraga kuri stage, ibintu byahitaga bihinduka bitewe n’imbaraga babaga bafite ziherekejwe n’ubuhanga buhanitse mu miririmbire yabo isasiwe n’amajwi meza.

    Bararirimbaga ukagira ngo ni Abamalayika. Kuri ubu uko ari bane, buri umwe yashyize imbaraga mu gukora umuziki ku giti cye ndetse bahagaze neza rwose dore ko buri umwe ari mu bahanzikazi bakunzwe cyane mu Rwanda.

    The Blessed Sisters ryo ni isinda ryari rigizwe n’abakobwa batatu bavukana ari bo: Peace, Rebecca na Dorcas. Iri tsinda ryari rikunzwe bikomeye mu gihugu by’akarusho mu Ntara y’Iburasirazuba aho bakomoka ari naho batangiriye umuziki. Banabarizwaga muri korali Imirasire yanditse amateka i Burasirazuba, gusa nayo magingo aya yaburiwe irengero.

    The Blessed Sisters bamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye ziherekejwe n’umudiho n’amajwi meza cyane, zirimo: ‘Araguhamagara’, ‘Wahanze u Rwanda’, ‘Our Father’ (Bayikoze mu 2015 ari babiri gusa), n’izindi.

    Nyuma y’uko babiri mu bagize The Blessed sisters bashatse abagabo, bakajya gutura hanze y’u Rwanda, Dorcas Ashimwe wasigaye mu Rwanda nta yandi mahitamo yari afite, aha akaba yarahise atangira gukora umuziki ku giti cye nk’umuhanzikazi wigenga.

    Icyakora iyo uganira n’abagize iri tsinda bakubwira ko itsinda ryabo ntaho ryagiye, bakongeraho ko Imana nibishima bazongera bakaririmbana ari batatu.

     

      

     

     

     

     

     

    REBA HANO IKIGANIRO NISHIMWE NAOMIE ASOBANURA BYINSHI KURI MACKENZIES

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128255/kigali-boss-babes-igezweho-ibyo-wamenya-ku-matsinda-yabagore-yamenyekanye-nyuma-bakihuriza-128255.html

  • Nigeria: Bruce Melodie yagiye gukorana indiri… – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi yahagurutse ku kibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Kigali, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 20 Mata 2023, ari kumwe n'umujyanama we Coach Gael, umuvandimwe we Bruce ndetse na Producer Element.

    Kuri Instagram, Bruce Melodie yabwiye abafana be n'abakunzi be ko tuzagaruka vuba. Amashusho yagaragaje yumvikanamo indirimbo 'Why' The Ben yakoranye na Diamond, umunyamuziki ufatwa nka nimero ya mbere mu gihugu cya Tanzania.

    Umwe mu bashinzwe kureberera inyungu za Bruce Melidie, yabwiye InyaRwanda ko muri Nigeria bajyanwe no gukorana indirimbo n'abahanzi b'aho bakomeye. Yavuze ko bataramenya urutonde rw'abo bazakorana izi ndirimbo ariko ko harimo Singer.

    Yavuze ko muri Nigeria bakiriwe na Dj Neptune uherutse gucurangira Kigali. Ati 'Dj Neptune ni we ugiye kutwakira ariko mu by'ukuri ntabwo turamenya abantu tuzakorana nabo. Dufite abantu benshi kuri gahunda nka Singah na Oxlade … Ariko nyine ntabwo turemeze neza, gusa nitugera hariya dushobora kubona n'abandi benshi.'

    Fabian Okike wamamaye mu muziki nka Singah ugiye gukorana indirimbo na Bruce Melodie, aheruka i Kigali mu gitaramo cya 'Trappish Concert II' yahuriyemo n'abahanzi Nyarwanda 24, cyabaye ku wa 16 Nyakanga 2022.

    Uyu munyamuziki abarizwa mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika 'P Classic Records' yashinzwe n'umuhanzi Peter Okoye 'Mr P'.

    Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Nigeria, bivuga ko Singah ari umuhanzi ufite umuziki uri gukura uko bucyeye n'uko bwije.

    Ni umuhanzi w'imyaka 28 ukora injyana ya Afropop. Yabonye izuba ku wa 20 Nzeri 1995, avukira mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba bwa Nigeria mu muryango ukunda umuziki, wamushyigikiye cyane ubwo yatangiraga urugendo rw'umuziki.

    Impano ye yigaragaje cyane ubwo yashyiraga hanze indirimbo yise 'Teyamo' yatumye Mr P ahita amusinyisha mu inzu ifasha abahanzi yashinze.

    Agezweho mu ndirimbo zirimo 'Balance It' yakomeje izina rye, 'Somebody', 'Mon Amour', 'Touching', 'Attencion' n'izindi.

    Undi muhanzi biteganyijwe ko bazakorana indirimbo ni Ikuforiji Olaitan Abdulrahman wahisemo izina rya Oxlade mu muziki.

    Ni umunya-Nigeria w'umuririmbyi w'umwanditsi w'indirimbo. Yagize izina rikomeye mu muziki ahanini biturutse ku ndirimbo ye yise 'Away'. Uyu musore yavutse ku wa 22 Mata 1997, mu Mujyi wa Lagos muri Nigeria.

    Ku wa 10 Kanama 2022, yasohoye indirimbo 'Ku Lo Sa' ica uduhigo bituma umuhanzikazi Camila Cabello uheruka i Kigali amusaba ko bayisubiramo. Iyi ndirimbo yanayiririmbye mu buryo bwa Live ku rubuga rwa Youtube.

    Birashoboka ko mu bahanzi Bruce Melodie azakorana n'abo indirimbo harimo FireBoy. Muri Kamena 2021, Fireboy yagiriye uruzinduko rwihariye mu Rwanda yakirwa na Bruce Melodie amutembereza ibice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali.

    Ibyo bombi baganiriyeho ntibyavuzwe mu itangazamakuru. Ariko hari amakuru avuga ko aba bombi bemeranyije guhurira mu ndirimbo.

    Fireboy DML afite izina rinini kurusha Oxlade ndetse na Singah. Aherutse gusubiramo indirimbo ye 'Peru' ayikoranye na rurangiranwa mu muziki Ed Sheeran.

    Uyu musore w'imyaka 27 y'amavuko, ni umwe mu babariza mu inzu ifasha abahanzi ya muzika ya YBNL Nation y'umuraperi Olamide.


    Bruce Melodie ari kumwe n'umujyanama we Coach Gael berekeje muri Nigeria 


    Bruce agiye muri Nigeria nyuma yo kuva muri Tanzania, aho yakoranye indirimbo eshanu n’umuhanzi ‘w’inshuti ye’ Harmonize 

    Producer Element mu ndege yerekeza muri Nigeria gufasha Bruce Melodie gukora indirimbo 

    Singah uzwi mu ndirimbo zirimo 'Mon Amour' yamugize ikirangirire muri Afurika n'izindi zirimo 'Somebody' yakoranye na Alikiba wo muri Tanzania. 

    Oxlade uzwi mu ndirimbo 'Ku lo sa' yakoranye na Camilla Cabello 

    Muri Kamena 2021, Bruce Melodie yakiriye kandi agirana ibiganiro n'umunyamuziki Fireboy DML

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MON AMOUR' YA SINGAH

     “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'KU LO SA' YA OXLADE NA CAMILA CABELLO

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128276/nigeria-bruce-melodie-yagiye-gukorana-indirimbo-nabarimo-singah-na-oxlade-amafoto-128276.html

  • Batawe muri yombi bazira gukubita no gukomeretsa ukekwaho ubujura – #rwanda #RwOT

    Ahagana saa tatu z'igitondo kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Mata 2023 nibwo umugore n'umusore batawe muri yombi, nyuma y'uko hari umusore ukekwaho ubujura wari umaze gukubitwa no gukomeretswa bikomeye ashinjwa ubujura.

    Abaturage bavuga ko uyu musore yinjiye mu rugo uyu musore n'uwo mugore batuyemo maze abiba telefone n'ibindi bikoresho byo mu nzu, ariruka.

    Bavuga ko nyuma yagarutse ashaka kubiba televiziyo kuko yari yasize ayicomoye, baramufata ariko arabacika.

    Bakomeza bavuga ko nyuma yo guca mu rihumye aba bantu yari amaze kwiba bakomeje kumukurikirana aza gufatirwa mu kandi gace n'abandi baturage batangira kumukubita mu buryo bukomeye, ku buryo byabaye ngombwa ko hitabazwa imodoka y'umurenge wa Nyakabanda imujyana ku Kigo Nderabuzima cya Kabusunzu kugira ngo ahabwe ubuvuzi bw'ibanze.

    Umugore n'umusore batawe muri yombi, babwiye IGIHE ko barengana kuko atari bo bakubise uwo ukekwaho ubujura ahubwo yakubiswe n'abandi baturage babatabaye, ubwo bahuruzaga ngo babafashe kumufata.

    Umwe yagize ati “Yadusanze mu nzu acomora telefone na televiziyo ashaka kuyiba abantu bavuza induru nibwo abaturage badutabaye baramufata batangira kumukubita kubera ko muri aka gace bafite ikibazo cy'abajura, nibwo polisi ije iba ari twe ifata ngo twamukubise kandi kugeza aya magingo na telefone ntiturayibona.”

    Mugenzi we yavuzeko atiyumvisha uburyo umujura yinjira mu nzu y'umuntu akamwiba, hanyuma uwibwe akaba ari we ufungwa. Yaboneyeho gusaba inzego ziishinzwe kubakorera ubuvugizi bagafungurwa kuko atari bo bakubise uyu musore ukekwaho ubujura.

    Umunyamakuru yavuye ku Kigo Nderabuzima cya Kabusunzu aho uyu musore yahise ajyanwa akirimo serumu, hategerejwe imbangukiragutabara kugira ngo imujyane mu Bitaro bya Kaminuza bya CHUK bitewe n'uko yari arembye cyane.

    Bamwe mu bayobozi b'inzego z'ibanze zo muri aka gace banze ko amazina yabo atangazwa, bavuze ko bugarijwe n'abajura, ariko aba baturage batari kwihanira, ndetse ko ari cyo bazira.

    Abaturage bo mu bice bitandukanye cyane cyane by'Umujyi wa Kigali bamaze iminsi bagaragaza ko bugarijwe n'abajura bikaba byaratumye Polisi y'u Rwanda ihagurukira iki kibazo.

    Batawe muri yombi n’inzego z’umutekano zo mu Murenge wa Nyakabanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyakabanda-batawe-muri-yombi-bazira-gukubita-no-gukomeretsa-ukekwaho-ubujura

  • Abadafite igihugu n'abana bakivuka bagiye kujya bahabwa Indangamuntu y'Ikoranabuhanga – #rwanda #RwOT

    Amakuru azaba abitse muri iyi ndangamuntu y'ikoranabuhanga arimo ifoto igaragaza amaso, ibikumwe by'intoki zose, ishusho y'imboni, amazina y'umuntu, igihe yavukiye, aho yavukiye, ababyeyi be, Email na nimero za telefone ku bazifite n'ibindi.

    Ni indangamuntu umuntu azaba ashobora guhabwa ikarita yayo nk'uko bisanzwe, kuba wagendana muri telefone cyangwa mudasobwa ibizwi nka QR Code, ndetse no kuba ushobora kuba undi muntu yayikohereza.

    Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Musoni Paula yavuze ko Leta y'u Rwanda ibona ubu buryo buzoroshya itangwa rya serivisi zitandukaye.

    Ati “Ishingiye kuri izi nyungu, Leta y'u Rwanda ku bufatanye na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere yakoze inyigo y'imbanziriza mushinga w'ishyirwa mu bikorwa rya systeme y'Ikarita Ndangamuntu Koranabuhanga (SDID) mu Rwanda.”

    Inyigo yasesenguye amategeko n'amabwiriza ariho noneho itanga ibitekerezo by'uko amategeko ariho yavugururwa cyane cyane Itegeko N°14/2008 ryo kuwa 04/6/2008 rigena iyandikwa ry'abaturage n'itangwa ry'ikarita ndangamuntu ku Banyarwanda.

    Leta y'u Rwanda yasesenguye ibyagaragajwe n'inyigo mbanziriza mushinga noneho ifata icyemezo cyo kuvanaho iryo tegeko kubera ko ingingo z'iryo tegeko hafi ya zose zitajyanaga n'ishyirwa mu bikorwa ry'Ikarita Ndangamuntu Koranabuhanga iteganyijwe.

    Mu bibazo iri tegeko rishya rizasubiza, harimo icyiciro cy'abaturage kititabwagaho nk'abantu batagira igihugu kimwe n'abandi bantu batagiraga impapuro kandi bakenera guhabwa serivisi.

    Minisitiri Ingabire ati “Ugasanga ntabwo babarizwa mu banyamahanga ntan'ubwo babarizwa mu mpunzi. Icyo cyiciro cy'abaturage rero turashaka ko mu itangwa ry'iyi ndangamuntu koranabuhanga bashobora kuba nabo bahabwa ikibaranga.”

    Ubundi uwandikwaga yabaga ari Umunyarwanda, umunyamahanga cyangwa impunzi. Ni mu gihe hari ikindi cyiciro cy'abantu badafite igihugu.

    Amasezerano mpuzamahanga yo mu 1954 agenga abantu badafite ubwenegihugu asobanura ko umuntu udafite ubwenegihugu ari uwo ariwe wese udafatwa nk'umwenegihugu w'igihugu runaka mu buryo bw'amategeko.

    Aya masezerano asaba ibihugu bibakiriye kubaha uburenganzira bungana n'ubuhabwa abenegihugu babyo, bakubahirwa imyemerere y'idini yabo kandi bakabona uburezi bukwiriye ku bana babo.

    Minisitiri Ingabire yavuze ko gahunda ya leta y'u Rwanda ari ukuvanaho ikibazo cy'abantu badafite igihugu, bityo iyi ndangamuntu ije gufasha mu kugera kuri iyo ntego.

    Ati “Ubu twongeyemo icyo cyiciro cy'abitwa ko batagira igihugu, batabarirwa mu banyamahanga ntibabarizwe no mu mpunzi, bakaba nabo bazashobora kuba bahabwa indangamuntu.”

    Yakomeje agira ati “Bikaba biri no muri gahunda leta y'u Rwanda yihaye kugira ngo ivaneho ikibazo cyo kutagira igihugu. Kimwe mu bituma dushaka kubaha indangamuntu ni ukugira ngo tumenye serivisi bakenera, babashe kuzihabwa.”

    Kwandika abafite ubwenegihugu ariko bashaka indangamuntu z'u Rwanda nabyo bizaba byoroshye kubera ko ikizajya gikorwa ari uguhindura aho umuntu yiyandikishirije gusa.

    Ikindi kigiye gukemurwa n'iri tegeko ni uko ubundi mbere uwandikwaga kugira ngo ahabwe indangamuntu ari umuntu wabaga afite imyaka 16, mu gihe kuri ubu umwana azajya ahabwa indangamuntu akivuka.

    Umwana uvutse azajya afatwa ibikumwe, nagira imyaka itanu afatwe ibindi ndetse yongere gufatwa ibikumwe agize imyaka 16.

    Indangamuntu y'ikoranabuhanga mu guteza imbere ubukungu

    Muri rusange mbere hari igihe wasangaga amakuru ajyanye n'imyirondoro y'abantu mu ikoranabuhanga atatanye kandi avuguruzanya mu bubiko bw'amakuru bw'inzego zinyuranye.

    Minisitiri Ingabire avuga ko gushyiraho indangamuntu koranabuhanga bizafasha kugira ngo ibijyanye n'amakuru y'umuntu bwite mu kimuranga ashobore kuba yabikwa ahantu hamwe, kuko ubu yabaga atatanye muri za systeme zitandukanye.

    Itegeko risanzwe ntiryashoboraga gufata, gucunga no kwemeza amakuru ajyanye n'ibipimo ndangamiterere yerekeye abantu.

    Minisitiri Ingabire ati “Ayo makuru twayafataga ariko ntashobore kuba yakoreshwa cyangwa ngo yemezwe ku bijyanye na serivisi umuntu akeneye. Ikindi tutabashaga kumenya ni inkomoko imwe y'amakuru yo kwizerwa mu bijyanye no kumenya umuntu usaba serivisi.”

    “Gushyira amakuru mu bubiko bumwe bizanadufasha ko iyo systeme ari nayo yifashishwa kugira ngo abe ariho amakuru yizewe ajyanye no kugira ngo umuntu abe yamenywa abe ariho bikurwa.”

    Minisitiri Ingabire kandi yabwiye Abadepite ko gushyiraho iri tegeko bifite ingaruka nziza ku iterambere ry'igihugu.

    Ati “Umwirondoro koranabuhanga w'abaturage ni imwe mu mbarutso z'ingenzi z'iterambere ry'ubukungu no kuzana impinduka mu bijyanye n'imibereho myiza y'abaturage. Muri urwo rwego, amategeko ariho ubungubu ntatuma izo mpinduka zibaho.”

    Guverinoma y'u Rwanda igaragaza ko muri rusange gushyiraho itegeko rishya rijyanye no kwandika abaturage muri Systeme y'Ikarita Ndangamuntu koranabuhanga bizafasha igihugu kuziba icyuho kigaragara mu buryo bukoreshwa mu kumenya imyirindoro y'abaturage hagamijwe guteza imbere uburyo bukwiye bwo gutanga serivisi mu nzego z'abikorera no mu za Leta.

    Ibikorwa byo kubaka Sisiteme y'Indangamuntu -koranabuhanga bizashorwamo asaga miliyari 40Frw. Gusa kugira ngo ayo mafaranga atangwe na Banki y'Isi, hazabanza kubaho gutora iri tegeko.

    Minisiteri y'Ikoranabuhanga na Inovasiyo igaragaza ko ubwo ayo mafaranga azaba yabonetse ndetse n'ibikorwa byo kubaka iyo systeme bitangiye, bishobora kuzatwara nibura imyaka itatu kugira ngo Abanyarwanda bose babe bafite iyo Ndangamuntu.

    Minisitiri Ingabire yagaragaje ko indangamuntu y’ikoranabuhanga ije gukemura ibibazo byinshi

    Abadepite bashimye gahunda y’Indangamuntu y’Ikoranabuhanga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abadafite-igihugu-n-abana-bakivuka-bagiye-kujya-bahabwa-indangamuntu-y

  • Abayobozi 2 bo muri FERWAFA beguriye rimwe – #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, ni nyuma y’amasaha macye uwari Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Olivier Mugabo nawe yeguye kuri uyu mwanya bitewe n’icyo yise impamvu ze bwite zimukomereye mu ibaruwa yashyize hanze ihamya ubwegure bwe. 

    Kugeza ubu nta baruwa ya Muhire Henley yemeza uku kwegura irajya hanze, ariko amakuru InyaRwanda ifite ni uko yamaze gusezera ku nshingano yari afite zo kuba Umunyamabanga mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda. 

    Muhire Henley kandi yeguriye rimwe na David IRAGUHA wari ushinzwe imari muri FERWAFA wigeze no kubaho Umunyamabanga w’umusigire.

    Ku wa 6 Mutarama 2022, ni bwo Muhire yari yatangajwe nk'Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, yari yasimbuye Uwayezu François Regis wari umaze imyaka isaga itanu awuriho ariko akaza kwegura tariki ya 12 Nzeri 2021. Aha inshingano zahise zisigaranwa na Iraguha David aba Umunyamabanga Mukuru w'Umusigire wa FERWAFA.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128279/abayobozi-2-bo-muri-ferwafa-beguriye-rimwe-128279.html

  • Ni irushanwa ryo kwegura muri FERWAFA? Abandi batatu baba bamaze kwegura #rwanda #RwOT

    Nyuma ya Nizeyimana Olivier wari perezida wa FERWAFA, biravugwa ko n’umunyamabanga Muhire Henry, Komiseri ushinzwe amategeko Delphine Uwanyirigira ndetse na DAF, Iraguha David nabo bamaze kwegura.

    Ejo hashize ku wa Gatatu tariki ya 19 Mata 2023 nibwo Nizeyimana Olivier yandikiye abanyamuryango ko yeguye ku mpavu ze bwite.

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Mata 2023 nibwo haje amakuru y’uko n’abandi 3 bamaze kwegura.

    Ku isonga hari umunyabanga mukuru wa FERWAFA, Muhire Henry benshi bashinjaga amakosa yose yaberaga muri FERWAFA.

    ISIMBI yagerageje kuvugana n’uyu mugabo ntibyakunda ariko amakuru akaba avuga ko yamaze kwegura ku nshingano.

    Ntiyagiye wenyije kuko na Iraguha David wari DAF ndetse na Delphine Uwanyirigira wari komiseri ushinzwe amategeko nabo bamaze kwegura.

    Bimwe mu bitazibagirana kuri Muhire Henry warwaje benshi umutwe

    Gusinya amasezerano n’uruganda rwa Masita FERWAFA itabizi

    Uyu mugabo yashinjwe kuba yarasinyanye amasezerano n’uruganda rwa Masita yo kwambika ikipe y’igihugu ubuyobozi bwa FERWAFA butabizi.

    Bivugwa ko yoherejwe gukora urugendo shuri muri uru ruganda kugira ngo harebwe ko rwazambika Amavubi, we yasenye amasezerano kugeza aho uru ruganda rwohereje imyenda hakabura uyikura muri MAGERWA kubera ko FERWAFA yanze kuyikurayo kuko itari izi iby’ayo masezerano, bivugwa ko yafashe ideni mu izina rya FERWAFA kugira ngo ayikureyo.

    Muhire Henry yahagaritswe kandi nyuma y’amakosa yagiye agaragarwaho harimo nk’iriheruka ryo gufata umwanzuro wo gutera mpaga ikipe ya Rwamagana City ngo itazakina 1/2 na Interforce ayo mahirwe agahabwa AS Muhanga.

    Yashutse Felix Nzeyimana ku kibazo cya Rwamagana City na AS Muhanga birangira afunzwe aranirukanwa undi yigaramiye

    Habyeho guhimba raporo igaragaza ko umukinnyi wa Rwamagana City, Mbanze Josua yabonye ikarita ya 3 y’umuhondo ku mukino wa Nyagatare (wasifuwe na Javan), aho AS Muhanga yamureze ko yakinnye umukino ubanza 1/4 atabyemerewe, FERWAFA yaje gutera mpaga Rwamagana City, bivugwa ko AS Muhanga yatanze miliyoni 12.

    Rwamagana City yarajuriye ndetse basanga uwo mukinnyi bivugwa ko afite amakarita 3 y’umuhondo ntayo afite (Mbanze Josua) maze iyi kipe ihabwa ubutabera.

    Iki kirego cya Rwamagana City cyatumye Nzeyimana Felix wari umukozi ushinzwe amarushanwa n’umusifuzi Java bahita bafungwa bari kumwe na Muhire Henry ariko we ararekurwa.

    Felix ngo yabwiye uyu mufuzi gukora raporo mpimbano igaragaza ko umukinnyi wa Rwamagana City, Mbanze Josua yabonye ikarita y’umuhondo ku mukino wa Nyagatare watumye yuzuza amakarita 3 y’imihondo ndetse amwizeza ko nibicamo azamureba.

    Ibi byose ariko Felix bivugwa ko yabikoraga abisabwe na Muhire Henry, umunyamabanga wa FERWAFA.

    Yemereye Sudani ibya mirenge mu mukino wa gicuti atagishije inama FERWAFA

    Mu mpera z’umwaka ushize tariki ya 17 Ugushyingo na 19 Ugushyingo Amavubi yakinnye na Sudani imikino 2 ya gicuti.

    Bivugwa ko iki gihugu cyandikiye u Rwanda cyifuza umukino wa gicuti maze Muhire Henry abasubiza abemerera uyu mukino atabivuganye na komite nyobozi ya FERWAFA.

    Bivugwa ko yanabemereye ko bazaba muri hoteli y’inyenyeri 5 ndetse FERWAFA ikanabatunga mu gihe bazaba bari mu Rwanda. Ni ibintu nabyo byateje imvururu nyinshi muri FERWAFA nyuma yo kubimenya igihe cyageze. Amakuru avuga ko uyu mukino washatse no gukurwaho ariko birangira FERWAFA ifunze umwuka umukino uraba.

    Muhire Henry wari umunyamabanga wa FERWAFA biravugwa ko yeguye ku nshingano ze

    Iraguha David wari DAF na we yeguye

    Me. Uwanyirigira Delphine wari ushinzwe amarushanwa yeguye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ni-irushanwa-ryo-kwegura-muri-ferwafa-abandi-batatu-baba-bamaze-kwegura

  • Umuraperi Drake ari mu mazi abira nyuma yo kujyanwa mu nkiko n'umunye- Ghana #rwanda #RwOT

    Aubrey Drake Graham, umuraperi uri mu ba mbere bakunzwe ku Isi ari mu mazi abira nyuma yo kuregwa Umuhanzi Obrafour wo mu gihugu cya Ghana amushinja ku mushishura indirimbo ntaruhushya .

    Umuraperi w'umunyabigwi muri Ghana Obrafour yagiye kurega umuraperi mugenzi we wo muri Canada ariko ukorera umuziki muri Amerika Drake, amushinja kumushishurira indirimbo.

    Obrafour yatangaje ko Drake yakoresheje bimwe mu bigeze indirimbo ye yasubiyemo 'Oye Ohene' yasohoye muri 2003.

    Akaba yavuze ko Drake yabikoresheje mu ndirimbo ye yise 'Calling My Name' igaragara kuri alubumu ye yise Honestly Nevermind.

    Ku bw'ibyo, mu nyandiko zashyikirijwe urukiko i New York, Obrafour yavuze ko Drake yarenze ku burenganzira bwe igihe yasohoraga indirimbo ye nta ruhushya abimuhereye ku wa 17 Kanama 2022.

    Uretse kandi Drake wajyanwe mu rukiko hari n'abandi bari kumwe muri iyi dosiye harimo : Abakoze iyo ndirimbo, Abayanditse, abashinzwe uyu muhanzi, abayisohoye ndetse n'abandi banyuranye.

    Kuri iyi mpamvu, uyu muraperi wo muri Ghana akaba yerekanye ko Drake n'abandi baregwa kubera gusohora iyi ndirimbo 'Calling My Name' bungukiwe cyane n'akazi ke.

    Ku bw'iyo rero, uyu Munya-Ghana akaba asaba Drake akayabo ka miliyari 10 z'amadorari y'Amerika, kubera ko iyi ndirimbo imaze kurebwa n'abarenga miliyoni 4.1 kuri YouTube ndetse ikaba ikomeje gukundwa cyane nko kuri Apple music n'ahandi.

    Ku wa 22 Kamena 2023 umuraperi Drake akaba aribwo yatunguye abakunzi be asohora alubumu “Honestly, Nevermind' yariho ni iyi ndirimbo “Calling My Name” yaje gukundwa cyane gusa Obrafour mu gihe yasohokaga we yaguye mu kantu.
    Magingo aya abarengwa nta kintu na kimwe bari batangaza, ndetse n'urukiko rwo muri New York ho muri Amerika ntabwo rwari rwatanga itariki bazaburanumiraho

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umuraperi-drake-ari-mu-mazi-abira-nyuma-yo-kujyanwa-mu-nkiko-n-umunye-ghana