Blog

  • Justin Trudeau yashenguwe n'ubuhamya bwa Kirenga wiciwe ababyeyi be areba muri Jenoside – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane tariki 20 Mata nibwo Trudeau yaganiriye na Chiko Bavon Kirenga, amusobanurira ingorane Abatutsi bahuye nazo muri Jenoside mu 1994.

    Nyuma y'ubwo buhamya, Trudeau yanditse kuri Twitter ati 'Uyu ni Chiko Bavon Kirenga. Yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ibyamubayeho biteye ubwoba. Nahuye na Chiko kugira ngo numve amateka ye no kugaragaza umusanzu wa Guverinoma yacu mu guharanira ko ubwo bwicanyi butazongera ukundi.'

    Mu buhamya yigeze gutanga mu 2019, Kirenga yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye ari umwana w'imyaka irindwi, abana n'ababyeyi be, bakuru be, barumuna be na bashiki be.

    Papa we yari umuyobozi w'ishami rya sosiyete DHL itwara imizigo n'ubutumwa butandukanye, ku buryo wari umuryango wishimye kandi ubayeho neza.

    Ubwo indege yari itwaye Perezida Juvenal Habyarimana yaraswaga ku mugoroba wa tariki 6 Mata 1994, Kirenga yarabibonye, akeka ko ari kibonumbwe abonye, yihuta ajya mu nzu kubibwira ababyeyi be.

    Ati 'Bose bari bicaye bumva radio ariko bumiwe. Uburyo barebaga byari bifite icyo bisobanuye, ko byaturangiranye.'

    Jenoside yahise itangira, Abatutsi batangira kwicwa hirya no hino mu gihugu. Kirenga n'abo bava inda imwe batandatu, bararaga mu yindi nzu yegeranye n'iyo ababyeyi babo bararagamo, nyamara hari hashyizwe za bariyeri ku buryo ababyeyi babo batabashije kujya kubareba.

    Umwe mu baturanyi babo yaje gufasha papa wa Kirenga guhura n'abana be, ariko ibintu byari bikomeje kuba bibi.

    Interahamwe zageze aho zinjira mu rugo kwa Kirenga, zikusanya abari bahari bose babicaza mu mbuga, ariko babatuka.

    Bategetswe kwicara ku murongo umwe inyuma y'undi. Umwe mu basirikare batozaga Interahamwe, yasabye buri wese guhitamo uburyo baza kumwicamo niba barakoresha imbunda, gerenade cyangwa umuhoro.

    Abari bagiye kwicwa babanje guceceka babiganireho, aba mbere bahitamo kwicishwa imbunda kugira ngo bataza gupfa urubozo. Uwo musirikare yahise abicira imbere y'abo bose.

    Kirenga byose byabaye abireba nubwo yari umwana kuko uwo barashe mbere, bari bateganye ku mirongo bari bicayeho.

    Muri ako kanya nibwo ababyeyi be nabo biciwe aho ndetse n'abavandimwe be babiri.

    Mu gihe bari bagiye kumugeraho, nibwo yamenye ko ibintu bikomeye agerageza kwiruka mbere yo kumurasa.
    Yongeye kugarura ubwenge azengurutswe n'Interahamwe, imwe muri zo ikoresha ikirenge ngo bamenye neza niba yapfuye.

    Mu mwanya muto yisanze mu ikamyo igenda ari kumwe na bashiki be babiri, umwe wari ufite imyaka 13 n'undi w'imyaka 4 bakomeretse. Muri iyo modoka kandi harimo murumuna we bamutemye mu nda igifu kiri hanze, ari kuribwa cyane.

    Bageze ku bitaro huzuye abasirikare benshi b'abahutu bakomeretse dore ko Jenoside igitangira, ingabo za Leta zisanze zihanganye n'ingabo za FPR zari zigamije guhagarika Jenoside.

    Kirenga avuga ko mu bitaro nta wari ugifite umwanya wo kubaza ngo kanaka ni Umuhutu cyangwa Umututsi. Bakigera kwa muganga, murumuna wa Kirenga wari watemwe mu nda yahise yitaba Imana.

    Aba bana baje kugira amahirwe bahura n'umugore wari uziranye na Papa wabo, abitaho mu bitaro, anakurikirana ubuvuzi bwabo. Kirenga yibuka ko uwo mugore yanatabaye mushiki we ubwo abasirikare babiri bashakaga kumusambanya.

    Mu bitaro haje kuza umugabo w'umuyisilamu wari ukomeye dore ko yari yaragiriye ingendo ntagatifu i Mecca ari naho yakuye izina rya 'Hajj'.

    Umubyeyi witaga kuri Kirenga n'abavandimwe be yari afite amakuru y'uko Hajj afite abandi batutsi ahishe iwe mu rugo. Yahise amusaba kumufasha kujyana mushikiwa Kirenga ngo amuhishe, kugira ngo amuhungishe abasirikare bashakaga kumusambanya mu bitaro.

    Hajj yarabyemeye, atwara mushiki wa Kirenga mu kizuru cy'imodoka ajya kumuhisha iwe. Igihe cyarageze agaruka gutwara Kirenga na mushiki we muto wari ufite imyaka ine.

    Abana babagaho bihishe mu nzu. Nijoro Interahamwe zazaga kwa 'Hajj' kwigamba uburyo akazi ko kurimbura Abatutsi kagenze.

    Kirenga avuga ko hari umwe mu Nterahamwe witwaga Karim yumvise yigamba uburyo abatutsi yishe yabanzaga kubabaza niba bafite uri buze kubashyingura.

    Uwavugaga ko nta muntu wo kumushyingura afite, bajyaga kumwicira hafi y'icyobo rusange bagahita bamujugunyamo, uvuze ko afite abaza kumushyingura, bagahita bamwicira aho.

    Kirenga yageze aho we akajya asohoka akajya gukina n'abana ba Hajj, mushiki we ni we wakomezaga kwihisha kuko byari byoroshye ngo Interahamwe zihite zivumbura ko ari Umututsi.

    Imirwano hagati y'ingabo za Leta na FPR yageze aho igera mu gace Hajj yari atuyemo, biba ngombwa ko ashyira abantu bose yari acumbikiye mu ikamyo ye ngo abahungishe abajyane muri Congo.

    Abasirikare barababujije kugira ngo babanze babone inzira bacamo, kugeza ubwo FPR yafataga Kigali batarahunga.

    Nyuma y'iminsi, nyirarume wa Kirenga wari umusirikare wa FPR yaje guhura na wa mugore wabakiriye bwa mbere, amumenyesha ko abana bariho ndetse n'aho bari, ajya kubareba.

    Abarokotse mu muryango bamaze kongera guhura, nyina wabo wabaga mu Burundi yiyemeje kubitaho. Hari kandi mushiki wa Kirenga wari waragiye kwiga muri Québec Jenoside iba ariho ari, na we yashakaga gufata bamwe mu bavandimwe be akabitaho.

    Mu Ugushyingo 1994 nibwo Kirenga n'abavandimwe ba bageze muri Québec, bafashwa n'imiryango y'abihayimana ndetse n'abanyarwanda bahabaga.

    Babashije kwiga, bashaka imirimo bibeshaho nubwo amashusho y'ibyo babonye muri Jenoside akibakurikirana.

    Trudeau yashenguwe n’ubuhamya bwo kurokoka kwa Kirenga muri Jenoside


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/justin-trudeau-yashenguwe-n-ubuhamya-bwa-kirenga-wiciwe-ababyeyi-be-abareba

  • Bwa mbere mu Rwanda habazwe abarwayi b'umwijima – #rwanda #RwOT

    Kuva tariki 18 Mata 2023, izo nzobere zimaze kubaga abarwayi batatu nk'uko byatangajwe n'Ibitaro bya Gisirikare i Kanombe.

    Ni ubuvuzi bukomeye buzwi nka Hepatoma-pancreatic-biliary Surgery, aho abanyarwanda babukeneraga byabaga ngombwa ko boherezwa mu mahanga.

    Bivugwa ko ikiguzi cyo kubagwa umwijima mu mahanga cyageraga kuri miliyoni hafi 100 Frw, amafaranga atapfa kwigonderwa na benshi.

    Ubu buryo bwifashishwa mu kuvura indwara zikomeye zifata inyama nk'umwijima, ibibyimba byo mu nda mu nda, kanseri n'izindi.

    Col Dr Eugene Ngoga wo mu bitaro bya gisirikare bya Kanombe yavuze ko kuba ubu buvuzi bwatangiye gutangirwa mu Rwanda ari ingirakamaro kuko ari indi serivisi y'ingenzi yinjiye mu buvuzi bw'u Rwanda, bikaba bizanafasha abaturage kudakoresha amafaranga menshi.

    Dr Ngoga yavuze ko byari bigoye ku barwayi b'umwijima bakeneye kubagwa, kuko boherezwaga hanze y'igihugu.

    Yavuze ko kandi ikindi cy'ingenzi ari uko abaganga bo mu Rwanda bari kwigira ku bunararibonye bw'abo mu Bufaransa no muri Cameroun, mu kubaga abarwayi bafite indwara z'umwijima bakeneye ubwo buvuzi.

    Prof Jean Marc Régimbeau wo mu bitaro Centre Hospitalier Universitaire d'Amiens byo mu Bufaransa yahuye n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima tariki 17 Mata, baganira ku buryo bafatanya gutangiza serivisi zo kubaga umwijima mu Rwanda.

    Nibura buri mwaka isi ipfusha abantu basaga miliyoni bazize indwara z'umwijima.

    Ubuvuzi bwo kubaga umwijima bwari busanzwe butangirwa mu mahanga

    Izi nzobere zimaze kubaga abarwayi batatu mu Rwanda bafite ibibazo by’umwijima


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bwa-mbere-mu-rwanda-habazwe-abarwayi-w-umwijima

  • Umuti w'ubujura burembeje abaturage – #rwanda #RwOT

    Muri abo bamaze gutabwa muri yombi, 19% ni abana bari munsi y'imyaka 18, abagera kuri 61% bafite hagati y'imyaka 19 na 30, naho 20% basigaye bafite hejuru y'imyaka 30.

    Inkuru z'ubujura hirya no hino mu gihugu ni zo zigezweho ndetse abatuye mu duce tumwe twibasiwe nabwo babayeho mu buzima bw'umuhangayiko.

    Ibi bituma benshi batangiye kwibaza icyaba cyihishe inyuma y'ubu bujura budasigana n'ubugizi bwa nabi.

    Umuturage mu Murenge wa Gatsata, Habimana Shadrack, yagize ati 'Muri iyi minsi dutewe ubwoba n'uburyo abari gukora ubujura batari gutinya n'abantu. Dore bari gutega abantu hakiri kare rwose natwe turi kwibaza impamvu yabyo. Ubundi ibintu nk'ibi tubimenyereye mu minsi yo gusoza umwaka ariko byarakabije.'

    Hari abatangiye kugaragaza ko biri guturuka ku kuba icyaha cy'ubujura usanga gifatwa nk'ikidateye ibibazo cyane muri sosiyete nubwo nyamara iyo gikomeje gukorwa bikuriramo ibibazo by'umutekano w'igihugu.

    Ahantu 10 hari ubujura buteye ubwoba mu Mujyi wa Kigali

    Aho ni naho Polisi y'u Rwanda ihera igaragaza ko igiye guhagurukira iki kibazo ngo gishakirwe umuti.

    Ubwo yari mu kiganiro n'itangazamakuru cyateguwe n'Umujyi wa Kigali, Umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, ACP Gumira Desiré, yavuze ko inzego zishinzwe umutekano n'iz'ibanze ziteguye guhangana n'ikibazo cy'ubujura bukorwa n'insoresore muri Kigali n'ibindi bice by'igihugu.

    Ati 'Inzego z'umutekano zirahari, ubushobozi turabufite n'ibikoresho. Icyo tubasaba gusa ni amakuru, muduhe amakuru.'

    'Mutubwire abana batagiye mu ishuri, dufatanye n'ubuyobozi bw'ibanze basubireyo, mutubwire abakora ubusa birirwa mu bipangu bakagenda nijoro bakagaruka basinze, tubabaze, turebe ibyo bakora koko. Icyo tubasaba ni ubufatanye.'

    Amategeko y'u Rwanda agena ko umuntu wese uhamijwe n'urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y'umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe, ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y'inyungu rusange mu gihe cy'amezi atandatu cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

    Ingingo ya 168 yo iteganya ko kwiba hakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho bihanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itanu ariko itarenze imyaka irindwi n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya 3.000.000 Frw ariko atarenze 5.000.000 Frw.

    Ni ikibazo cy'amategeko cyangwa ni ubukene?

    Nubwo bimeze bityo ariko usanga hibazwa impamvu ubujura bukomeje kwiyongera bikaba byatuma umuntu yibaza niba amategeko yaba arimo ikibazo ku buryo byatuma ubujura bucibwa amazi n'ababukora.

    Umushinjacyaha waganiriye na IGIHE yagaragaje ko imwe mu mpamvu ituma ubujura buri gukomeza gukorwa ishingiye ku kuba inkiko zidatanga ibihano bikomeye.

    Ati 'Impamvu ahanini ubujura buri kwiyongera ni uko usanga mu nkiko bari gutanga ibihano bito ku buryo hari n'aho usanga umucamanza atanga igihano kiri no munsi y'igiteganywa n'itegeko.'

    'Ibi bituma abantu bumva ko batatinya gukora icyo cyaha ari naho gikomeza gukururuka bikagera no ku kuba cyaba ikibazo cy'umutekano ku gihugu.'

    Yagaragaje ko ikindi giteye impungenge ari uburyo icyaha cy'ibiyobyabwenge nacyo gikomeje kwiganza mu bakiri bato kandi ari kimwe mu ntangiriro z'ibindi bikorwa bibi.

    Umuyobozi Mukuru w'Umuryango uharanira kubaka igihugu kigendera ku mategeko (CERULAR), John Mudakikwa, yabwiye IGIHE ko hakwiye gukazwa ibihano kuri ibi byaha ariko bitari ugufungwa.

    Ati 'Urebye uko bimeze muri iyi minsi byo birarenze, aba bantu bakwiye rwose guhanwa. Ndakubwiza ukuri ko utabahannye mu buryo burimo no gukosora ibintu byakomeza kuba bibi.'

    Yagaragaje ko nka Sosiyete Sivili guhanishwa igihano cy'igifungo bidahagije kuko ariho n'abagisoje bafungurwa ariko bakabisubiramo kubera ko bagorowe.

    Ati 'Icyo njye navuga ntabwo ari ugufungwa muri gereza, dufite ibigo by'igorora, ibyo bikwiye gufasha uru rubyiruko ngo rutozwe kandi runigishwa imirimo itandukanye. Igamije kurufasha kwihangira imirimo.'

    Ku rundi ruhande yerekana ko ubukene bumeze nabi by'umwihariko mu rubyiruko na cyane mu rubyiruko ariko ko hakenewe ingamba zikomeye zatuma ubujura buhashywa.

    Hakenewe kunozwa uburyo bw'igorora

    Mu mibare Polisi y'u Rwanda iheruka kugaragaza yerekana neza ko 10% by'abafatirwa mu bujura ari abavuye mu bigo by'igororamuco nka Iwawa n'ahandi.

    Mudakikwa yagaragaje ko nubwo ibi bigo aribyo muti ushobora kugabanya ubujura, hakenewe gutekerezwa uburyo nyabwo bwo kubaherekeza mu rugendo rwo kwiteza imbere.

    Ati 'Ku bajyana muri ibyo bigo biragaruka nanone ku kuba baherekezwa mu gukoresha bwa bumenyi, nubaha ubumenyi ntihashyirweho uburyo bufatika uturere tuzajya tubafasha, nta kabuza bazabisubiramo kandi ibyo ntabwo byazaramba. Hakenewe gukora ibishoboka byose kugira ngo uturere duhabwe uburyo bwo kubaherekeza n'igihe basoje ayo masomo yabo.'

    Polisi y'Igihugu yerekana ko kugira ngo ubujura buhashywe burundu, byaba byiza hashyizweho irondo ry'umwuga mu bice byose by'igihugu.

    Ibi ariko kandi bizasaba gushyiraho irondo rivuguruye kuko n'uyu munsi usanga hari bamwe mu baturage bashinja abanyerondo gufatanya n'abajura no kubugiramo uruhare.

    Benshi bahuriza ku kuba umuzi w'ubujura ukomoka ku burere budahagije abana bahabwa, amakimbirane yo mu miryango, ibiyobyabwenge n'ibindi hagasabwa uruhare rw'ababyeyi n'inzego z'ibanze mu gukemura iki kibazo.

    Mudakikwa John yagaragaje ko hakwiye kubaho uburyo bushya bwo kugorora abakoze ibi byaha


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuti-w-ubujura-burembeje-abaturage

  • U Rwanda rweretse Loni impungenge rutewe n'ubufasha RDC iha FDLR – #rwanda #RwOT

    Imyaka ibaye 29 akarere k'ibiyaga bigari kugarijwe n'intambara z'urudaca ziterwa n'imitwe y'iterabwoba n'iyitwaje intwaro yabonye indiri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Muri yo harimo umutwe wa FDLR. Loni yemeje ko ari uw'iterabwoba ugomba kurwanywa, ndetse hagiye hashyirwaho imyaka ntarengwa yo kuba wahindutse amateka ariko bikarangira nta gikozwe.

    Mu nama rusange y'Akanama ka Loni gashinzwe Umutekano yiga ku karere mutekano mu Biyaga Bigari kuri uyu wa 19 Mata 2023, Amb. Gatete Claver yagaragaje ko FDLR yasize ikoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ikomeje gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, ari na yo ntandaro y'urugomo n'ubwicanyi bimaze iminsi bigaragara mu karere.

    Ati 'Mu gihe Abanyarwanda n'Isi bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nashakaga kubibutsa ko umutwe w'iterabwoba Loni yafatiye ibihano wa FDLR wakoze Jenoside, ucyidegembya muri RDC. Ikindi kandi FDLR ihabwa inkunga ikanakingirwa ikibaba muri politiki na Guverinoma ya RDC, yirengaije ibihano Loni yawufatiye.'

    'Kuva wahungira muri RDC mu myaka 29 ishize, uyu mutwe wakomeje gukwirakwije ingengabitekerezo ya Jenoside muri RDC, ari na yo ntandaro y'ubwicanyi bukorerwa Abatutsi bo muri RDC. Ibi kandi byiyongera ku bitero uyu mutwe wagiye ugaba k'u Rwanda.'

    Amb. Gatete yagaragaje ko imyitwarire n'imbwirwaruhame za Perezida wa RDC, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, atera icyuhagiro uyu mutwe w'iterabwoba ziteye inkeke, ndetse zisubiza inyuma amahoro n'umutekano mu karere.

    Yatanze urugero rw'ikiganiro Tshisekedi aheruka kugirana n'itangazamakuru ari kumwe na Perezida w'u Busuwisi.

    Icyo gihe yavuze ko kwitwaza ko FARDC ifasha FDLR, ari ikinyoma. Ati 'FDLR ni umutwe warangiye uteje ikibazo gusa RDC kuko ntibakigaba ibitero k'u Rwanda ndetse nta n'inyungu za politiki bashaka mu Rwanda.”

    Yanibukije ko Umujyanama wihariye mu Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe Kurwanya Jenoside, Ibyaha by'Intambara n'Ibyibasiye Inyokomuntu [UNOSAPG], Alice Wairimu Nderitu, yagaragaje neza ko umutwe wa FDLR ukiriho kandi ukora, anatanga impuruza ku bimenyetso bya Jenoside mu Burasirazuba bwa RDC.

    Ikibazo cya RDC kiroroshye kugikemura

    Amb Gatete yagaragaje ko ibibazo by'umutekano muri RDC bisa n'ibigoye gukemura ariko kandi byakoroha, imbogamizi ikaba ubuyobozi bw'iki gihugu n'umutwe w'iterabwoba wa FDLR by'umwihariko.

    Ati 'Uko ibintu bimeze muri RDC biragoye ariko biroroshye kubikemura. Ariko ibyo abayobozi ba RDC bavuga kuri iki kibazo na FDLR byose ni urucantege ku ngamba zishyirwaho n'akarere n'inzira zo kugarura amahoro zashyizweho.'

    'Gusa Guverinoma ya Congo [Kinshasa] ikomeza kwinangira mu gushyira mu bikorwa amasezerano yasinywe mu kugarura amahoro mu karere.'

    Yashimye ko M23 ikomeje kuva mu bice bitandukanye ibishyikiriza ingabo z'umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba.

    Yongeyeho ko mu gihe M23 izaba imaze kuva mu bice byose yafashe, ibiganiro ntibihite bitangira bizatuma ibibazo by'umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC bikomeza kuba byinshi.

    Ati 'Ibyo RDC ivuga biteye inkeke ku karere, kuko bibangamiye ingamba z'akarere n'umugabane zigamije kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa.'

    'Isi yose itegereje ubufatanye bwa RDC nyuma y'uko M23 ivuye mu bice byose ngo hagarurwe amahoro arambye mu Burasirazuba bw'icyo gihugu. Nihatabaho ibiganiro mu gihe M23 izaba ishoje gutanga ibyo bice, ingamba zo kugarura amahoro ntizizubahirizwa, kandi bizatuma ibyaha bikomeye byongera gukorwa.'

    Mu kiganiro n'abanyamakuru aherutsemo ubwo yari kumwe na Perezida w'u Busuwisi, Alain Berset, tariki 13 Mata 2023 i Kinshasa, Tshisekedi yavuze ashize amanga ko adateze kuganira na M23.

    Icyo gihe yagize ati “Nta biganiro na bimwe bya politiki bizabaho hagati yacu n'uyu mutwe. Niba koko ari Abanye-Congo nk'uko babivuga, bakwiriye gushyirwa muri gahunda yo kubasubiza mu buzima busanzwe, bagasubira mu buzima bwa gisivile.”

    RDC yakunze kumvikana ishinja u Rwanda gutera inkunga M23, rwo rukabihakana ndetse n'abayobozi ba M23 bihe bitandukanye bahamije ko nta n'urushinge bari bahabwa n'u Rwanda.

    Ku rundi ruhande, u Rwanda rugaragaza ibimenyetso by'uko RDC itera inkunga FDLR yasize ikoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, inayifasha mu bitero bitandukanye uyu mutwe w'iterabwoba wagiye ugaba mu Rwanda.

    Amb Gatete Claver yagaragaje ko u Rwanda rubangamiwe n’ubufasha leta ya Congo ikomeje guha umutwe wa M23


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rweretse-loni-impungenge-rutewe-n-ubufasha-rdc-iha-fdlr

  • Uzamenya ko uri munyakazi: Ibimenyetso bizakwereka ko uwo mukorana imibonano umugerera ku ngingo neza – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abantu babiri bakorana imibonano mpuzabitsina bisaba ko byibuze umwe muri bo cyangwa bose banyurwa n'igikorwa bakoze.
    Gusa hari ubwo umuntu ataha yibaza niba yagereye ku ngingo uwo bari Bari my gikorwa kimwe.
    Muri iyi nkuru tugiye kukugezaho ibintu 7 byakwereka ko wowe mugabo, umugore mwakoranye imibonano mpuzabitsina wamunyuze.

    1. Arataka ariko by'ibishimo , gusa hantu bisaba kwitonda utazisanga wishe umuntu ngo uri kumuryohereza.
    2. Azishima cyane nawe ubyibonere mu maso he, kuko uzaba wakoze ku give cye cy'amarangamutima.
    3. Azaba akifuza ko mukomeza niyo mwaba mu maze kurangiza inshuro nyinshi
    3. Azagushimira byimazeyo ku gikorwa umukoreye.
    4. Nakumbwira ko nta kibazo cy'uburwayi bw'umutwe akigira,ukaba ari wowe mukunda gukorana imibonano mpuzabitsina, Ni ikimenyetso cy'uko umugerera ku ngingo.

    Source : https://yegob.rw/uzamenya-ko-uri-munyakazi-ibimenyetso-bizakwereka-ko-uwo-mukorana-imibonano-umugerera-ku-ngingo-neza/

  • Hahiye! Umukobwa yavuze amafaranga bamuha kugira ngo ajyende mu isoko akambakamba kandi yambaye ubusa ndetse akajya anyuzamo akanatandaraza (VIDEWO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mbuga nkoranyambaga zigiye zitandukanye hakomeje gusakara amashusho y'umukobwa ukoresha urubuga rwa TikTok aho yafashe amajwi y'undi muntu akayakoramo amashusho aho yavuze amafaranga bamuha kugira ngo agende mu isoko akambakamba kandi yambaye ubusa ndetse akajya anyuzamo akanatandaraza.

    Ni amajwi yakozwe mu buryo bw'amshusho n'umukobwa witwa Queen umenyerewe cyane mu gukora amashusho y'amajwi y'abantu kuri TikTok.

    Muri ayo mashusho uwo mukobwa avuga ko bamuha miliyoni 10 kugira ngo agende mu isoko akambakamba kandi yambaye ubusa ndetse akajya anyuzamo akanatandaraza.

    AMASHUSHO

    Source : https://yegob.rw/hahiye-umukobwa-yavuze-amafaranga-bamuha-kugira-ngo-ajyende-mu-isoko-akambakamba-kandi-yambaye-ubusa-ndetse-akajya-anyuzamo-akanatandaraza-videwo/

  • Ukuri kose agushyize hanze: Umuhanzi Sky2 avuze ibitutsi nyandagazi umuhanzi Social Mulla yamututse – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w'umunyarwanda uzwi ku izina rya Sky2 yavuze uburyo Social Mulla yamubeshye gukorana indirimbo na we igihe kinini nyuma akazi no kumutuka.

    Sky2 avuga ko umuhanzi Social Mulla yamwemereye gukorana indirimbo na we gusa ngo yaramubeshyaga dore ko nyuma yaje no kumutuka ibitutsi bikomeye cya harimo nk'inyana y'imbwa ndetse nibindi byinshi biteye isoni dore ko mu magambo bandikiranye Ku rubuga rwa Whatsapp Social Mulla yagize ati:' Wanyana y'imbwawe uri dajye ubugambo ufite wowe buzagukoraho doraho nibereye'.

    Sky2 akomeza yumvisha amajwi umunyamakuru Babu bakoranye ikiganiro kuri YouTube channel ya The Choice Live akaba ari naho yatangarije aya magambo avuga uburyo yasangiye ibyishimbo na capati hamwe n'umuhanzi Social Mulla ariko akaba yaramuhembye ku mubeshya gukorana na we indirimbo ndetse akarenzaho n'ibitutsi bitagira ingano.

    Umuhanzi Sky2 muri iki kiganiro avuga uburyo Social Mulla yamuhamagaye akamutuka ibitutsi bikomeye cyane ndetse bikarangira amukupye dore ko yamubwiye andi magambo akomeye ndetse ateye isoni ibyo abanyarwanda bita ibitutsi nyandagazi umuntu bitavuga n'umuntu wiyubashye kandi ibi byose biri mu kiganiro yakoreye kuri The Choice Live.

    Source : https://yegob.rw/sky2-ukuri-agushyize-hanze/

  • Ubutinganyi bwafashe indi ntera: Ikigo cy’ishuri ryisumbuye ricumbikira abakobwa gusa ryahagaritswe burundu – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ishuri ryisumbuye rya Noonkopir ryari risanzwe ricumbikira abakobwa gusa ryo mu Ntara ya Kajiado muri Kenya ryahagaritswe burundu kubera ibirego by'ubutinganyi bikomeje kurivugwamo.

    Nk'uko tubikesha ikinyamakuru Nairobi News kivuga ko ku wa 13 Mata 2023, abanyeshuri 987 biga muri iki kigo, boherejwe mu rugo i wabo, nyuma yo kujya mu mihanda mu rwego rwo kwamagana ubwiyongere bw'ubutinganyi ndetse n'umutekano muke mu ishuri ryabo bashinja ubuyobozi kutagira icyo babikoraho

    Kuri ubu abanyeshuri basabwe gutanga raporo ku ishuri ku wa mbere w'icyumweru gitaha baherekejwe n'ababyeyi babo bagaragaza neza ko buri mubyeyi yemera ko umunyeshuri we azakomeza kwiga muri iri shuri cyangwa yifuza kwimurwa ahandi.

    Source : https://yegob.rw/ubutinganyi-bwafashe-indi-ntera-ikigo-cyishuri-ryisumbuye-gicumbikira-abakobwa-gusa-ryahagaritswe-burundu/

  • Ihora ihagaze; Mugabo, dore indyo zidahenze kandi ziryoshye zagufusha kugira ubushake bwo gutera akabariro – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abenshi bazi ko ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina buvukanwa gusa hari n'igihe biba ngombwa ko buribwe.

    Abandi babaza indyo bafata ubundi bakagira ubwo bushake kuko iyo bubuze biba intandaro yo gusenya ingo zabo.

    Muri iyi nkuru tugiye kukwereka indyo 4 zoroheje ushobora gufata zigatuma ugira ubushake.

    • Ubunyobwa
    • Amacunga n'indimu
    • Ikawa
    • Watermelon

    Source : https://yegob.rw/ihora-ihagaze-mugabo-dore-indyo-zidahenze-kandi-ziryoshye-zagufusha-kugira-ubushake-bwo-gutera-akabariro/

  • Bazindutse iyarubika: Abayoboke b’idini rya Islam bazindukiye kuri Kigali Pelé Stadium mu gusoza igisibo cya Ramadhan – VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ibihumbi n'ibihumbi by'abayoboke b'idini rya Islam mu Rwanda bazindukiye kuri Kigali Pelé Stadium ahari busorezwe igisibo cya Ramadhan aho bamaze ukwezi kose biyiriza ku manywa.

    Ubu ku Isi yose ahari buri mu Islam wese bari kwizihiza iki gikorwa, aho nyuma y'isengesho bari butahe bakajya gusangira ifunguro n'umuryango, ishati n'abaturanyi.

    Source : https://yegob.rw/bazindutse-iyarubika-abayoboke-bidini-rya-islam-bazindukiye-kuri-kigali-pele-stadium-mu-gusoza-igisibo-cya-ramadhan-videwo/