Blog

  • Nirwogere! King James yagaragaje uwo bashobora kuzarushinga  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma yaho abantu bakomeza ku mubaza igihe azavira mu busore ubu hari amarenga agaragaza ko ashobora kuba agiye kuva mu busore.

    Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwira ifoto ya King James arikumwe n'umukobwa w'ikizungerezi, bivugwa ko ashobora kuba ariwe ugiye ku mukura mu rungano.

    Uyu mukobwa yitwa Mushambo Louange akaba abyina mu itorero ry'Igihugu, Ari no muri bamwe baherutse kubyinira Umwami w'Ubwongereza ubwo itorero ry'igihugu riheruka mu Bwongereza.

    Gusa nyirubwite King James ntacyo arabitangazaho, hagize andi makuru agaragara kuri ibi mwayamenyeshwa.

     

     

    Source : https://yegob.rw/nirwogere-king-james-yagaragaje-uwo-bashobora-kuzarushinga/

  • Bruce Melodie yajyanye n’inkumi ebyiri z’ikimero ziri mu batunze agatubutse mu gihugu -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku wa 20 Mata 2023 nibwo Bruce Melodie abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yatangaje ko yerekeje i Lagos muri Nigeria.

    Icyakora nyuma y'amasaha make abitangaje hahise hasohoka andi mafoto agaragaza uyu muhanzi ari kumwe mu ndege n'abakobwa babiri Camille Yvette na Queen Douce bo muri 'Kigali Boss Babes'.

    Nta cyemeza ko bari bahuje urugendo na gahunda cyangwa barahuriye mu ndege bagafata ifoto bisanzwe.

    Aba bakobwa ni bamwe muri batandatu bagize itsinda rya 'Kigali Boss Babes' rimaze iminsi ribica bigacika ku mbuga nkoranyambaga.

    Itsinda 'Kigali Boss Babes' rihuriyemo Gashema Sylvie, Queen Douce, Christella, Camille Yvette, Isimbi Model na Alliah Cool.

    Source : https://yegob.rw/bruce-melodie-yajyanye-ninkumi-ebyiri-zikimero-ziri-mu-batunze-agatubutse-mu-gihugu-amafoto/

  • Intanga ze ntizisanzwe: Umunyarwenya Nick Cannon yatangaje amakuru ku ntanga ze zifite ubushobozi bwo gutera inda umugore waboneje urubyaro – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umurwenya akaba n'umukinnyi wa filime byahiriye ndetse ukunzwe cyane uzwi ku izina rya Nick Cannon umaze kubyara abana bagera kuri 12 yahishuye ibanga rikomeye ku ntanga ze.

    Nick Cannon amaze kubyara abana bagera kuri 12 ku bagore batandatu batandukanye yavuze amakuru akomeye ku ntanga ze zifite ubushobozi bwo gutera inda umugore waboneje urubyaro ibi yabivuze mu kiganiro kinyura kuri murandasi  ya Howiel mandel yitwa ' Does Stuff'.

    Mu magambo ye yagize ati:' Singiye kwirarira ngo mbeshye ubanza intanga zange ari ikindi kintu ntazi! Nagerageje uburyo bwose bwo kuboneza urubyaro ariko abagore bagakomeza gusama'.

    Nick Cannon benshi basigaye bita ( Father Abraham) kubera ko na we amaze kubyara abana benshi kandi ku bagore batandukanye bikaba byenda guhura neza nibya Abarahamu wo muri Bibiliya uzwiho gutunga abagore benshi ndetse n'abana benshi cyane.

    Nick Cannon amaze iminsi avuze ko abantu bazaba bari mu gihugu cya Amerika mu myaka irimbere bazaba bamukomokaho kubera ko yizera adashikanya ko abana be nabo bazabyara abana benshi nk'uko na we yabikoze.

    Gusa nubwo uyu munyarwenya Nick Cannon amaze kubyara abana bagera kuri 12 ku bagore batandatu bose batandukanye ngo abana bariho ni 11 kuko umwe yitabye Imana mu mwaka 2022.

    Source : https://yegob.rw/intangaze-ntizisanzwe-umunyarwenya-nic-canon-yatangaje-amakuru-ku-ntamgaze/

  • Munyakazi Sadate uri mu rugendo rutagatifu I Maka yasabiye Rayon Sport ikintu gikomeye ku Mana  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gihe idini ya Islamic yari mu gihe ki gifungo gitagatifu, aba isilamu bagiye mu rugendo rutagatifu I Maka, muri abo bagiye yo harimo n'abanyarwanda.

    Muri abo banyarwanda harimo uwahoze ari Perezida wa Rayon Sport Munyakazi Sadate, aba banyarwanda bagiye taliki ya 13 Mata 2023 ndetse biravugwa ko bazagaruka mu Rwanda kuri 23 Mata 2023.

    Sadate yavuze ko yasabye Imana gukemura ibibazo biri mu ikipe ya Rayon Sport ndetse n'ibiri muri ruhago nyarwanda muri rusange.

    Mu kiganiro Munyakazi Sadate yagiranye n'igihe yagize ati 'Mu byo nasabye, nasabiye Igihugu cyanjye ngo kigire amahoro, umugisha n'iterambere. Nasabye Imana kugira u Rwanda igihugu cy'igihangange ku Isi yose. Biranumvikana ko ntabura ibyo nkunda birimo gukemura ibibazo biri muri ruhago na Rayon Sports kandi uku ni ukuri.'

    Source : https://yegob.rw/munyakazi-sadate-uri-mu-rugendo-rutagatifu-i-maka-yasabiye-rayon-sport-ikintu-gikomeye-ku-mana/

  • Muri Uganda bagiye gukuraho itegeko rihana ababana bahuje igitsina – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gihugu cya Uganda hagiye kuvugururwa itegeko ry'ababana bahuje igitsina benshi badasanzwe bavugaho rumwe kuri iyi ngingo ku Isi dore ko bamwe babizira urunuka.

    Mu gihugu cya Uganda kiyobowe na Perezida Yoweri Museveni ubusanzwe muri iki gihugu abantu bemera ko bakundana kandi badahuje ibitsina bahanishwa ibihano bikomeye cyane harimo n'igihano cy'urupfu ndetse n'igihano cyo gufungwa burundu igihe bimenyekanye ko uri umutinganyi kabuhariwe ubundi ubusanzwe ugomba guhabwa igihano cy'urupfu.

    Kuri iyi nshuro Perezida w'igihugu cya Uganda Yoweri Museveni ari fuzako hakorwa amavugururwa kuri aya mategeko akakaye gusa ntago haramenyekana igisubizo cy'ukuri kwiri tegeko gusa bigiye kwigwaho.

    Source : https://yegob.rw/muri-uganda-bagiye-gukuraho-itegeko-rihanna-ababana-bahuje-igitsina/

  • Ashobora kubura byose nk’ingata imennye: Ya modoka Bahavu Jeanette amaze iminsi yirukaho agiye kuyibura ntaramuka adahinduye ibitekerezo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku wa 1 Mata nibwo Bahavu Jeanette yatsindiye imodoka nk'umukinnyi wa Filime ukunzwe gusa ariko iyo modoka ntarayihabwa.

    Impamvu yo kutayihabwa ni uko adashaka ko bamuha iyi modoka iriho ibirango by'umuterankunga Ndoli Safaris.

    Kuri ubu amakuru ahari ni uko ubwumvikane bwanze kugeza aho RIMA itegura ibi bihembo yatangiye gutekereza ko iyi modoka bayihera Bamenya wamukurikiye mu majwi.

    Ndoli ivuga ko itatanga imodoka itariho ibiranga byayo kuko ntaho yakungukira, ibyo Bahavu we ntabyemera kuko ngo ntiyatwara imodoka iriho ibirango bya sosiyete atamamariza.

    Ndoli yabwiye RIMA ko basesa amasezerano mu gihe batakoze ibyo bumvikanye.

    RIMA yo yatangiye gutekereza ko mu gihe Bahavu yanze imodoka bayihera Bamenya wamukurikiye mu majwi maze we agafatwa nk'uwanze igihembo.

    Source : https://yegob.rw/ashobora-kubura-byose-nkingata-imennye-ya-modoka-bahavu-jeanette-amaze-iminsi-yirukaho-agiye-kuyibura-ntaramuka-adahinduye-ibitekerezo/

  • Pasiteri Ndayizeye yasabye ADEPR kwibaza icyatumye bamwe mu bapasiteri bakora Jenoside, insengero zikicirwamo abantu – #rwanda #RwOT

    Yabivuze kuri uyu wa 19 Mata, ubwo abayobozi bakuru ba ADEPR, abakozi n'abapasiteri bo mu Rurembo rwa Huye [rugizwe n'uturere twa Huye, Gisagara, Nyaruguru na Nyamagabe] basuraga Urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi mu Karere ka Nyamagabe.

    Ni igikorwa ADEPR ivuga ko cyiyongera ku byakozwe n'ibiteganyijwe mu rwego rwo kwiga no gusangira amateka kimwe no kugaragaza ko iri torero ryifatanyije n'Abanyarwanda mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi ruri ahahoze ishuri ry'imyuga, rwatoranyijwe nka rumwe mu zifite ibimenyetso n'amateka byivugira bitewe n'ubukana bwa Jenoside yahabereye n'uburyo ibyo bimenyetso byabungabunzwe.

    Umuyobozi w'Urwibutso rwa Murambi, Mugabarigira Stanley, yasobanuye ko mu batutsi bagera ku bihumbi 50 bari bahungiye i Murambi harokotsemo abatarenze 34.

    I Murambi hitabajwe imashini zicukura ibyobo byo kujugunyamo imibiri yabo [bimwe biragaragara muri uru rwibutso kuko byabungabunzwe] bikorwa n'abagororwa bakuwe muri Gereza ya Gikongoro nk'uko Mugabarigira yakomeje abisobanura mu kiganiro yahaye aba bayoboke ba ADEPR.

    Umushumba Mukuru wa ADEPR, Pasiteri Isaïe Ndayizeye , yavuze ko gusura urwibutso nk'uru bakareba ibyabaye bifasha mu guha uburemere Jenoside yakorewe Abatutsi, kubona ibikenewe gukorwa no kwibaza ibyatumye Jenoside igerwaho.

    Ati “Ntabwo ari ikintu cyo kwirengagizwa kuko ubutumwa bwiza bubereyeho gukemura ibibazo bihari. Nta kibazo cyaduteye ingaruka zirenze izo twatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi, ni yo mpamvu imyigishirize yose n'ibikorwa bitandukanye bikwiye kuba bifite aho bihuriye no gukemura icyo kibazo.”

    Pasiteri Ndayizeye yavuze ko uba ari n'umwanya wo kuganira “tukibaza ku cyabaye kugeza ubwo Itorero riceceka mu gihe hatangwaga inyigisho zitanya abantu nyamara Bibiliya isanzwe yigisha urukundo.”

    “Tugomba kwibaza ngo 'habaye iki cyatumye insengero zimwe zicirwamo abantu, bamwe mu bapasiteri bakabigiramo uruhare?' Ikibazo ni uko tutaragera ku rwego rwo kuvuga 'oya' no ku bintu bito. Urasanga mu 'bariye' imfubyi n'abapfakazi harimo abaririmbyi, abibye amasoko barabwiriza ku ruhimbi…Mbese inyigisho dutanga ni izifasha abantu kuvuga 'oya' ku bintu bidakwiye?”

    Umukozi ushinzwe isanamitima, ubuzima n'ubumwe n'ubwiyunge muri ADEPR, Emmanuella Mahoro, yavuze ko Itorero ryagize ubugwari bityo ko kujyana abapasiteri ku rwibutso ari ukwemera gutsindwa no kurebera hamwe icyakorwa mu guhangana n'ingaruka.

    Ati 'Ntabwo twakwirirwa tubisobanura Itorero ryaratsinzwe mu gihe cya Jenoside ni yo mpamvu ubona kiliziya n'insengero zabaye inzibutso. Twemera gutsindwa kwacu nk'Itorero ariko na none twebwe abahari tuzabazwa iby'iki gihe. Ni yo mpamvu tuzana abapasiteri n'abayobozi bose kugira ngo twigire hamwe icyo Itorero ryakora mu gusohoka muri za ngaruka, dufungure urubuga abantu baganire kugira ngo bwa bugwari twagize butazongera.'

    Mahoro yavuze ko gusura uru rwibutso ari bumwe mu buryo bwo kuvura ibikomere binyuze mu gufasha umuntu guhura n'ibyabaye. Mu bimenyetso biranga uwahungabanye ngo harimo no kwanga guhura n'amateka ye ariko nyibishoboka gukiza ihungabana mu gihe umuntu arihunga.

    ADEPR iteganya ibikorwa bitandukanye mu minsi 100 yo kwibuka birimo gufasha abarokotse Jenoside batishoboye basanirwa cyangwa bubakirwa inzu, kuboroza inka n'ibindi bizatwara agera kuri miliyoni 170 z'amafaranga y'u Rwanda. Hari kandi gahunda zo kwibuka zizabera ahantu 143 hirya no hino mu gihugu.

    Itorero kandi ngo rizakoresha iminsi 100 yo kwibuka rifasha Abanyarwanda by'umwihariko urubyiruko kumva no gusobanukirwa amateka no gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside ihererekanywa mu buryo butandukanye.

    Abagize iri tsinda ubwo bageraga ku Rwabitso rwa Murambi

    Abayobozi ba ADEPR bashyira indabo ku mva rusange ku Rwibutso rwa Murambi

    Umushumba Mukuru wa ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaïe ashyikiriza Mugabarigira Stanley, Umuyobozi w’Urwibutso rwa Murambi inkunga yo kurushyigikira

    Abayobozi bakuru ba ADEPR bakurikiye ikiganiro

    Umukozi w’Umuryango AMI, Uwizeye jean de Dieu watanze ikiganiro ku kamaro ko kuganira ku mateka ubwo abayobozi ba ADEPR basuraga Urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/pasiteri-ndayizeye-yasabye-adepr-kwibaza-icyatumye-bamwe-mu-bapasiteri-bakora

  • Abiga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare biyemeje kuzifashisha ubutwari bw'Abanyarwanda bakemura ibibazo iwabo – #rwanda #RwOT

    Aba basirikare bakuru 17 biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare, Rwanda Defense Force Command and Staff College (RDFCSC) baturuka mu bihugu icyenda bya Afurika birimo n'ibigaragaramo umutekano muke mu bice bimwe byabyo nka Sudani y'Epfo, Ethiopie, Nigeria n'ahandi.

    Kuri uyu wa 20 Mata 2023 bunamiye Intwari z'u Rwanda, basobanurirwa ibyaranze intwari mu byiciro byazo, banasura aho ziruhukiye ndetse bahugurwa ku mateka ya buri wese.

    Lt. Col Zuzan Lakot Uruni waturutse muri Uganda yavuze ko gusigasira amateka y'Intwari z'Igihugu cyane cyane izarwaniye ubumwe ari ngombwa kugira ngo abantu bazajya bigira ku mateka yabaye.

    Yavuze ko ibyo babonye bazajya kubisakaza mu bihugu baturutsemo kugira ngo na bo bibafashe mu iterambere ryabo.

    Yagize ati 'Twaje kwigira ku Rwanda nk'Abanyafurika dukurikije amateka y'u Rwanda n'uko rwasigasiye amateka y'Intwari zaharaniye ubumwe. Turaza kugira bimwe tuzajyana iwacu, tubikwize no muri Afurika kandi kubisakaza bishobora kuba inzira yo kugera ku mahoro arambye mu bice bya Afurika bikirimo intambara[…] Igihe cyose umuntu ageze hano hari icyo yiga kandi hari icyo asubirana iwabo. Niba bitakorwaga iwabo azabijyanayo. Bizafasha kuba amateka mabi atakwisubiramo.'

    Lt Col Zuzan yavuze ko urebye ubumwe buranga Abanyarwanda, amahoro, iterambere n'ibindi byiza bigaragarira amaso, bigaragaza ko gusigasira amateka y'Intwari ari ingenzi cyane.

    Umuyobozi ushinzwe Iterambere n'Ubushakashatsi Col. Ebenezer Mark Alo yavuze ko kuzana aba banyeshuri gusura Igicumbi cy'Intwari bibafasha gusobanukirwa urugendo rwo kwiyubaka igihugu kirimo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Yavuze ko kuba bamwe muri bo baturuka mu bihugu birimo intambara bigomba kubafasha kwigira ku budaheranwa bw'u Rwanda, bityo bakazabyigana bageze iwabo.

    Ati 'Byinshi mu byo tubona bibaha amahirwe yo kubigereranya n'ibibazo ibihugu byabo byahuye na byo, bakajyana ubumenyi barahuye hano, bakigira ku budaheranwa bw'Abanyarwanda kandi ibyo ni ingenzi cyane.'

    Yavuze ko abasirikare bakuru biga muri RDFCSC baba bateganyirijwe kwiga amasomo ya gisirikare ariko hakiyongeraho amateka y'igihugu n'uburyo cyiyubatse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bagasura inzibutso n'ahandi hantu hari amateka akomeye y'igihugu.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Urwego Rushinzwe Intwari z'Igihugu Imidari n'Impeta by'Ishimwe Deo Nkusi, yavuze ko 'buri wese ava aha yumvise ubutwari, akamenya ukuntu abantu bitangiye igihugu, akaba na we yakuramo kuba yagera ikirenge mu cy'Intwari twagize.'

    Yavuze ko iyo Abanyamahanga baje gusura Igicumbi cy'Intwari bigaragaza isura nziza y'Igihugu kuko hirya y'Abanyarwanda bakoze Jenoside bibereka ko hari n'abandi baharaniye ubumwe bigatuma bajyana amateka yuzuye.

    Aba basirikare basuye Igicumbi cy'Intwari z'u Rwanda nyuma yo kuva ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Murambi, ku Ngoro y'Amateka ya Huye no mu Rukari i Nyanza.

    Bose bari bafite inyota yo gusobanukirwa amateka yaranze intwari z’u Rwanda

    Basobanuriwe ibiranga ubutwari bw’Abanyarwanda

    Basobanuriwe amateka ya buri Ntwari iruhukiye ku Gicumbi cy’Intwari i Remera

    Aba basirikare bahaye icyubahiro intwari z’u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abiga-mu-ishuri-rikuru-rya-gisirikare-biyemeje-kuzifashisha-ubutwari-bw