Blog

  • Dore imikino ya shampiyona iteganyijwe y’umunsi wa 24 ndetse n’abakinnyi bakumiriwe kuzagera mu kibuga – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA ryatangaje abakinnyi batemerewe gukina umunsi wa 24 shampiyona ndetse b'imikino iteganyijwe.

    Ni umunsi utarakiniwe igihe kuko ikipe y'Igihugu Amavubi yari mu mikino yo gushaka itike y'Igikombe cy'Afurika.
    FERWAFA ikaba yaragennye ko iyo mikino itangira gukinwa ejo.
    Imikino iteganyijwe kuzakinwa:

    Abakinnyi batemerewe gukina umunsi wa 24 kubera amakarita:

    Urutonde rw'agateganyo rwa shampiyona y'ikiciro cya mbere

    Source : https://yegob.rw/dore-imikino-ya-shampiyona-iteganyijwe-yumunsi-wa-24-ndetse-nabakinnyi-bakumiriwe-kuzagera-mu-kibuga/

  • Uburusiya bwemereye RDC intwaro zo kuyifasha guhashya M23 #rwanda #RwOT

    Leta y'Uburusiya yemereye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ubufasha bw,intwaro zo kurwanya imitwe y'iterabwoba by'umwihariko uwa M23.

    Ni ibyatangajwe kuwa 20 Mata 2023 na Ambasaderi w'Uburusiya muri Congo,Alexey Sentebov,ubwo yagiranaga ikiganiro ba Minisitiri w'Intebe wungirije, ushinzwe n'umutekano,Jean Pierre Bemba.

    Yagize ati 'U Burusiya bwiteguye gutanga inkunga ishoboka yose kuri RDC mu rugamba rwo kurwanya imitwe yitwaje intwaro. Twifuza kubona ibikorwa by'inyeshyamba bihagarara mu BUrasirazuba bwa Congo kugira ngo amahoro yongere kugaruka hariya.'

    Uyu Ambasaderi yavuze ko igihugu cye kigiye kugirana amasezerano y'ubufatanye mu bya gisirikare na RDC kugira ngo amahoro yongere agaruke mu Burasirazuba bw'igihugu.

    Akomeza ati' Ubusugire bwa RD Congo bugomba guharanirwa by'umwihariko muri kariya gace.

    Ubufasha burakenewe cyane muri RDCongo .Hakenewe intwaro n'ibindi bikoresho FARDC yakoresha mu Burasirazuba bwa Congo by'umwihariko kurwanya imitwe y'iterabwoba .”

    Kugeza ubu muri Congo hari agahenge k'imirwano hagati ya FARDC na M23.

    Icyakora nyuma yaho Perezida Felix Antoine Tshisekedi atangaje ko nta gahunda ihari yo kuganira na M23, uyu mutwe nawo waciye amarenga ko isaha iyo ariyo yose imirwano yakubura.

    M23 Yakomeje gushinja Leta ya Congo n'igisirikare kutubahiriza ibyemezo by'inama y'abakuru b'ibibihugu byafatiwe iNairobi, bisaba impande zihanganye guhagarika imirwano .

    Ni mu gihe Leta ya Congo yo yakomeje gushinja uyu mutwe guhungabanya umutekano w'iki gihugu, ufashijwe n'u Rwanda, ibintu impande zombi zakomeje kwamaganira kure.

    Alexey Sentebov yibukije ko hashize umwaka u Burusiya butera inkunga RDC mu by'imbunda n'amasasu FARDC ikoresha muri iki gihe cyane cyane mu ntambara irwana n'imitwe yitwaje intwaro.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/uburusiya-bwemereye-rdc-intwaro-zo-kuyifasha-guhashya-m23

  • Huye: Hitabajwe amatara mu gushakisha abamaze iminsi itatu bagwiriwe n'ikirombe #rwanda #RwOT

    Hifashishijwe amatara, mu masaha y'ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu,mu Murenge wa Kinazi mu karere ka Huye hakomeje igikorwa cyo gushakisha abantu 6 baguye mu kirombe cy'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro bumaze imyaka 4 bukorwa bitubahirije amategeko.

    Ikigo gishinzwe mine, peteroli na gaz mu Rwanda kivuga kitaramenya umuntu wakoreraga ubucukuzi mu kirombe cyaguyemo abantu 6 mu Karere ka Huye.

    Uyu ni umunsi wa gatatu ushize aba bantu baguye muri iki kirombe giherereye mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye. Inzego zinyuranye ziri gukora ibishoboka byose ngo aba bantu bashakishwe ariko kugeza ubu ntibaraboneka.

    Ikigo gishinzwe ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, cyabwiye RBA dukesha iyi nkuru ko nyiri iki kirombe ataramenyekana. Gusa kivuga ko uwari gapita wahembaga abacukuzi yamaze gutoroka.

    Ku wa Gatatu w'iki cyumweru ni bwo iri sanganya ryamenyekanye. Bukeye bwaho ni bwo imirimo yo gushakisha abo bantu 6 barimo n'abanyeshuri 3 bigaga mu mashuri yisumbuye, yatangiye.

    Kugeza ubu imashini zisanzwe 2 zikora imihanda ni zo ziri kwifashishwa, aho zikora ijoro n'amanywa. Ni igikorwa bigaragara ko kigoye, kuko abaturage muri aka gace bavuga ko uburebure bw'umwobo abo bantu baguyemo ufite metero 100 z'ubujyakuzimu, ikintu gishobora gukomerera abari gushakisha abo bantu.

    Kugeza ubu nta rwego na rumwe rurerura ngo rutangaza nyiri iki kirombe ndetse n'ubwoko bw'amabuye y'agaciro yahacukurwaga. Abaturage bo bavuga ko ubu bucukuzi butemewe n'amategeko bumaze imyaka 4, ndetse n'inzego z'ibanze muri aka gace zisanzwe zibuzi.

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu imashini ebyiri ziracyagerageza gushaka inzira yazigeza ku mwobo winjiriwemo n'abo baturage ubwo baheragamo kuwa Gatatu nimugoroba.

    Muri uyu mugoroba izi mashini ziri gucukura zicaniwe hakoreshejwe moteri irimo gucana amatara kugira ngo amurikire imashini zirimo gukora akazi ko gucukura.

    Abaturage na bo ni benshi mu mirima ikikije iki kirombe ndetse ngo hari icyizere ko bakurikije aho imirimo igeze aba bantu bagwiriwe n'ikirombe bashobora kuza kuboneka.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/huye-hitabajwe-amatara-mu-gushakisha-abamaze-iminsi-itatu-bagwiriwe-n-ikirombe

  • Abari bararanguye bazasubizwa ayumusoro! MIN… – #rwanda #RwOT

    Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru kivuga ko Guverinoma y'u Rwanda yashyizeho ibi biciro nyuma y'uko hakozwe isesengura ku mpamvu zituma ibiciro bizamuka ku isoko, ndetse n'ibiganiro Minisiteri y'ubucuruzi n'inganda yagiranye n'inzego za leta n'izabikorera zifite aho zihuriye n'izamuka ry'ibiciro ku masoko yo hirya no hino mu gihugu.

    Umwe mu bacuruzi bacuruza umuceri, Juvenal Ufitimana yagarutse ku byishimo bafite nyuma y'uko Guverinoma igabanyije ibiciro, ariko avuga ko bigoye ku bantu bari bararanguye ibicuruzwa byinshi.

    Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Jean Chrisostome yavuze ko ibiciro bishya byashyizweho nyuma y'ibiganiro n'inzego zitandukanye zirimo abahinzi n'abacuruzi, kuburyo abarebwa n'izi mpinduka bumva impamvu z'impinduka mu biciro, ndetse bakaba basabwa gutangira kubikoresha.

    Ruganintwari Bizimana Pascal, Komiseri Mukuru w'Ikigo cy'Imisoro n'Amahoro yagarutse ku kibazo cy'abacuruzi bavuga ko iri tangazo rishyiraho ibiciro bya kawunga, umuceri n'ibirayi rije bararanguye ibi bicuruzwa byinshi atanga umwanzuro.

    Yavuze ko abacuruzi baranguye byinshi bagatanga umusoro ku nyungu, bazerekana fagitire z'uburyo baranguyemo maze bagasubizwa umusoro batanze. 

    MINICOM yatangiye kugenzura ko ibiciro bishya biri gushyirwa mu bikorwa nk'uko biteganwa.

    Minisiteri y'ubucuruzi n'inganda ikomeje gusaba abacuruzi kubahiriza ibi biciro bishya yashyizeho, nk'uko byatangajwe mu kiganiro n'abanyamakuru, cyagarukaga ku myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri. 

    Yakomeje gusaba abantu kubizirikana, mu rwego rwo koroshya ibibazo byari byugarije abaturage bitewe n'izamuka ry'ibiciro rikabije, harimo n'inzara.

      

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128326/abari-bararanguye-bazasubizwa-ayumusoro-minicom-iributsa-abacuruzi-guhita-bubahiriza-ibici-128326.html

  • Guverinoma yagabanyije imisoro hashingiwe ku… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Mata 2023 Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, MINECOFIN yatangaje ko havuguruwe imisoro  ndetse imwe mu misoro yakuweho indi iragabanywa.

    Iyi Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yasohoye iryo tangazo nyuma y’iryasohowe na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda MINICOM, kuwa Kane tariki 20 Mata 2023 ryavugaga ko ibiribwa by’ifu y’ibigori (Kawunga) n’umuceri byakuriweho imisoro Nyongeragaciro (TVA). 

    MINICOM yanatangaje ko ibiciro by’ibirayi, Umuceri na Kawunga byari byarazamutse bigabanywa bitewe n’izamuka ry’ibiciro ku isoko.

    Iri vugururwa ry’imisoro ryibanze ku musoro ku nyungu (Corporate income CIT) n’umusoro ku Nyongeragaciro (Value added tax), ndetse n’umusoro ku byaguzwe. Iryo vugururwa ry’imisoro rigamije koroshya imisoro, kongera umubare w’abasora, kubahiriza itangwa ry’umusoro no kureshya abashoramari kugira ngo abashora imari mu Rwanda biyongere.

    MINECOFIN yatangaje ko izo mpinduka zabayeho zitezweho ko mu gihe kirambye imisoro ikusanywa izatanga umusaruro mbumbe w’Igihugu, GPD, wiyongeraho 1% bitarenze umwaka w’ingengo y’Imari 2025 /2026.

    Izi mpinduka kandi zageze no ku misoro n'andi mafaranga yishyuzwa abaturage mu Nzego z’ibanze, bagiye gusaba ibyangombwa na serivisi zitandukanye.

    Guverinoma kandi yafashe icyemezo cyo gukuraho umusoro wa TVA ku bicuruzwa by’umuceri na Kawunga, yaba ibiguriwe imbere mu gihugu cyangwa ibitumijwe mu mahanga. Icyo cyemezo cyafashwe hagamijwe kugabanya ibiciro by’ibiribwa ku isoko, no kunganira gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku ishuri.

    Umusoro ku nyungu (Corporate income tax) wagabanyijwe uva kuri 30% ushyirwa kuri 28%, mu gihe cya vuba ukazagera kuri 20%. Ibi bizatuma u Rwanda ruza ku isonga mu bihugu bibereye ishoramari muri Afurika. Naho imisoro kubyaguzwe  (Execise Duty) Guverinoma yafashe gahunda kandi yo guhindura imisoro yatangaga ku bicuruzwa byihariye birimo ibinyobwa.

    Umusoro w’ubutaka wagabanutse uva kuri 0 kugera kuri 300frw kuri meterokare, ujya hagati ya 0 kugera 80 Frw.

    Izi mpinduka zakozwe no ku misoro y’ipatanti ndetse ibigo by’ubucuruzi bifite amashami menshi, bizajya byishyura ipatanti imwe muri ako karere.

    Guverinoma yanatangaje ko amafaranga yishyurwaga ku byangombwa na serivisi zitandukanye mu nzego z’ibanze, batazongera kuyishyuzwa.

    Itangazo rya MINECOFIN risoza rivuga ko Guverinoma yafashe ingamba zihamye zituma izi mpinduka zitanga umusaruro wifuzwa, uganisha ku Iterambere rirambye ry’Ubukungu bw’Igihugu.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128322/guverinoma-yagabanyije-imisoro-hashingiwe-ku-cyerekezo-cyatanzwe-na-perezida-kagame-128322.html

  • Perezida Kagame yifurije aba Islam umunsi muk… – #rwanda #RwOT

    Mu butumwa yanyujije kuri konti ye ya Twitter, Perezida Kagame yavuze ko yishimanye n'abayisiramu mu Rwanda no ku Isi bari kwizihiza Umunsi mukuri w'Irayidi, abifuriza ibyishimo, amahoro n'iterambere.

    Yagize ati: 'Umunsi Mukuru w'Irayidi ku ba Islamu bo mu Rwanda no ku isi yose. Mbifurije ibyishimo, amahoro n'iterambere'.

    Ubutumwa bwa Perezida Kagame

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Mata 2023, ibihumbi by'Abayisilamu bo mu Rwanda no ku isi hose bizihije umunsi Mukuru wa Eid Al Fitr usoza igisibo cya Ramadhan, mu gikorwa cyahuje ibihumbi by'abantu, bitandukanye n'indi minsi.

    Bamwe mu Bayisilamu bagaragaje imbamutima ku munsi Mukuru wa Eid Al Fitr, bavuga ko uyu munsi bawuha agaciro kubera isengesho rikorwa kuri uyu munsi.

    Ubuyobozi bw'Umuryango w'Abayisilamu mu Rwanda (RMC), bwifurije abayisilamu bose ndetse n'Abanyarwanda muri rusange umunsi Mukuru mwiza wa Eid Al Fitr. Ni umunsi wahuriranye n'ibihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, hatangwa ubutumwa bw'ihumure.

    Ni umunsi waranzwe n'isengesho ryakorewe mu bice by'igihugu bitandukanye, by'umwihariko mu Mujyi wa Kigali ku rwego rw'igihugu, ukaba wizihirijwe i Nyamirambo kuri Kigali Pele Stadium aho isengesho ryayobowe na Mufti w'u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana.

    Mu butumwa bwatanzwe na Mufti w'u Rwanda nyuma y'isengesho, yavuze ko mu Rwanda abayisilamu batangiye igisibo cy'ukwezi kwa Ramadhan neza bakaba banagisoje neza, nyuma y'igihe kingana n'ukwezi bakimazemo kuko bitabiriye ibikorwa byose byo kwiyegereza Imana, by'umwihariko bakaba bishimira ko igisibo basoje bagisibye mu bihe byiza biruta ibyo mu myaka yashize cyane ko yagiye irangwa n'ibihe by'icyorezo cya Covid-19.

    Yagize ati 'Ni ukwifuriza abantu umunsi mukuru wa Eid no gushishikariza abantu gukora ibikorwa byiza; gufashanya, kubahana, kuba mu muryango urangwa n'ubumwe, hanyuma bakazirikana ko igihugu cyacu cyanyuze mu bibazo byinshi gikeneye ko buri muntu wese akizirikana mu masengesho y'aho asengera n'aho yemerera Imana, kugira ngo Imana ikomeze igihe umudendezo n'uyu mutekano mwiza nk'uko Imana yabiduteganyirije.''

    Mu butumwa yatanze Mufti w'u Rwanda kandi yavuze ko bifatanyije n'abanyarwanda bose muri rusange, ndetse ko ubutumwa nyamukuru bwari ubumwe uyu munsi. Agira ati 'Ubutumwa twatanze mbere na mbere ni ubumwe, kongera gushyigikira no kwimakaza ubumwe bwacu ntihagire ikibuhutaza, ndetse no kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi by'umwihariko tuzirikana abayirokotse Twiyubaka, Twubaka igihugu cyacu.' 

    Aba Isram mu Rwanda bishimiye Umunsi mukuru wa Eid Al Fitr

    Ibihumbi by'abantu bari bateraniye kuri Kigali Pele Stadium

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128329/perezida-kagame-yifurije-aba-islam-umunsi-mukuri-wa-eid-al-fitr-128329.html

  • Bimwe mu bimenyetso birakomeza gushimangira ko kugereka urupfu rwa Yuvenali Habyarimana kuri FPR-Inkotanyi ari ukuyobya uburari. #rwanda #RwOT

    Mu bihe nk'ibi turimo byo kwibuka abacu bazize Jenoside yakorewe abatutsi, ihanurwa ry'indege yari itwaye Perezida Yuvenali Habyarimana rigarukwaho cyane. Abajenosideri n'ibigarasha barahaguruka, bakongera gukwiza ibiyoma bananiwe kubonera ibimenyetso, bashinja urwo rupfu FPR-Inkotanyi. Ni ikinyoma cyabapfubanye, nibashake ukundi basobanura ubusazi bwabateye gutsemba imbaga y'Abanyarwanda.

    Tutiriwe tujya ku myanzuro y'impuguke ziyobowe n'umucamanza w'Umufaransa Marc Trévédic, yagaragaje neza ko indege ya Yuvenali Habyarimana yahanuwe n'ibyegera bye, hari n'ibindi bimenyetso bikomeje gutangwa n'abamubaga hafi, barimo n'abo bajyanye mu nama ya Dar Es Salaam, ari naho yahanuwe aturuka. Ibi bimenyetso byerekana nta gushidikanya ko kugereka urupfu rwa 'Kinani 'kuri FPR-Inkotanyi, ari ugutayanjwa. Ntibisaba ubuhanga buhambaye ngo ubone neza ko AKAZU kikoze mu nda, kabifashijwemo n'abanyamahanga nabo bagenda batahurwa.

    1. Mbere y'uko Yuvenali Habyarimana ajya i Dar Es Salaam, urupfu rwe rwaravugwaga. Birazwi ko radio RTLM n'ikinyamakuru Kangura byakoreraga mu kwaha kw'ingoma ya Habyarimana, byavugaga buri gihe umugambi w''AKAZU', kandi bikarangira ushyizwe mu bikorwa. Ni nako byagenze, ubwo ibyo bitangazamakuru byavugiraga ku mugaragaro ko Perezida Habyarimana azicwa bitarenze Mata 1994. Bwarakeye biraba. Aha se wavuga ko FPR-Inkotanyi ariyo yabwiye RTLM na Ngeze wa Kangura ko izica Habyarimana? Kuko se abo bamotsi batashije FPR uwo mugambi, ahubwo bagakomeza kubivuga mu marenga ngo'hagiye kuba akantu'?

    2. Inama ya Dar Es Salaam yari yatumiwemo Abakuru b'Ibihugu byose byo muri aka karere, dore ko yagombaga kwibanda ku bibazo byo mu Burundi, ahari imvururu n'ubwicanyi bwakurikiye igandagurwa rya Perezida Merchior Ndadaye. Perezida Mobutu Sese Seko wa Zayire y'icyo gihe, nawe yari yatumiwe, ariko yanga kuyijyamo, ndetse amakuru atangwa n' abari inkoramutima za Yuvenali Habyarimana, akavuga ko Mobutu yabubijie'murumuna we' Habyarimana kujya i Dar Es Salaam, akamunanira. Biragaragara ko Mobutu yari azi neza ko Habyarimana yicwa ava muri iyo nama, amakuru nawe yari yakuye mu byegera bya Habyarimana, byahishuye ko azira gushaka gushyira mu bikorwa amasezerano y'amahoro ya Arusha.

    Amatwi arimo urupfu ntiyumva!

    3. Perezida Habyarimana ageze ku kibuga cy'indege i Kanombe, ngo yatunguwe n'uko Umugaba Mukuru w'ingabo, Gen Déogratias Nsabimana ari mu bo bagomba kujyana i Dar Es Salaam. Icya mbere, ntibyumvikana uburyo umugaba w'ingabo asohoka mu gihugu Perezida atabizi. Icya kabiri, nta handi byabaye ko Perezida wa Repubulika ajyana mu ndege imwe n'umugaba mukuru w'ingabo. Uwari wohereje Gen Nsabimana mu butumwa, ni Enock Ruhigira wategekaga ibiro bya Perezida, nawe agasobanura ko yari yabitegetswe na Bagosona Théoneste. Imyanzuro y'impuguke hafi ya yose ihuriza kuri uyu Col Bagosora, ko yari inyuma y'iyicwa rya Habyarimana, akaba n'umucurabwenge wa Jenoside yakorewe abatutsi.

    4. Inama ya Dar Es Salaam yatinze gutangira ku mpamvu zitigeze zisobanurwa, dore ko aho gutangira saa ine(10h00) nk'uko byari biteganyijwe, yatangiye hafi saa saba(13h00), nabwo ari uko Habyarimana ubwe ashyize igitutu ku bateguye inama, abaza impamvu idatangira.Aho itangiriye nabwo, ngo hagiye hazamo kidobya, nko kwica nkana ibyuma bisemura, impaka z'urudaca ku bibazo bidafite agaciro kanini, kugeza ubwo Habyarimana yarambiwe, akajya asohoka ntacyo agiye gukora hanze. Aya yose ni amakuru atangwa n'abo bari kumwe mu nama, bakemeza ko abateguye inama bayitindije ku bushake, dore ko ngo haje no kongerwamo gahunda yo kugaburira abayitabiriye, kandi itari iteganyijwe. Ibi byose bisobanuye ko abari inyuma y'urupfu rwa Habyarimana bakoze ibishoboka byose ngo atahe mu ijoro, umugambi wo guhanura indege ye worohe.

    5. Ubwo Habyarimana yari ageze ku kibuga cy'indege cya Dar Es Salaam yitegura gutaha mu Rwanda, yakubiswe n'inkuba ubwo yasangaga abapilote b'Abafaransa batwaraga indege ye, batarayishyushya, ngo banayegereze aho Perezida agomba kuyuririra, nk'uko bisanzwe bigenda. Habyarimana yarategereje, bifata umwanya ngo indege yake, ari nako amasaha yarushagaho gusatira ijoro. Kera kabaye abapilote babwiye'Kinani' ko ashobora kurira indege, ariko bamugira inama yo kunyura i Goma muri Zayire y'icyo gihe, akinjira mu Rwanda mu modoka, anyuze ku Gisenyi. Byari byoroshye kuko umutekano i Goma no ku Gisenyi wari urinzwe, cyane ko ntacyo yari kwikanga kwa 'mukuru we' Mobutu, n'iwabo ku Gisenyi. Abo bapilote bari bafite ubwoba bw'ibyo bashobora guhurira nabyo muri iryo joro, cyane cyane bakurikije amakuru bari bamaze iminsi bumva.

    Habyarimana yanze kubumva, aravuga ngo 'nibanyica mpfe'! Aha asa n'uwari waramaze kwiheba, kubera amagambo yari amaze igihe yumva, ndetse n'uburakari yabonanaga abambari be, barimo Bagosora, yewe n'umugore we Agatha Kanziga, bamubwiraga ko batazigera basangira ubutegetsi n'Inkotanyi.

    6. Bari ku Kibuga cy'indege cya Dar Es Salaam, Dr Akingeneye wari umuganga wihariye wa Habyarimana, na Gen Nsabimana bagize ingingimira zo kwinjira mu ndege ngo batahane na Habyarimana, ariko arabatahura, agaruka hasi kubinjiza mu ndege ku ngufu. Gen Nsabimana we yamubwiye ko ngo ashaka kuza nyuma amaze kwigurira 'agasima gahendutse', nyamara ari ubwoba kubera ibimenyertso byagaragazaga ko batagera mu Rwanda amahoro.

    7. Perezida Habyarimana yasabye mugenzi we w'uBurundi, Cyprien Ntaryamira ngo bajyane mu ndege imwe. Byari ukugirango abafite umugambi wo kuyihanura babe batinya kwica abaperezida babiri. Ntaryamira yarabyemeye, kumbi nawe urupfu rwari rwamurembuje.

    8. Aho indege ya Habyarimana yarasiwe, mu gishanga cya Masaka, n'aho yaguye iwe mu busitani, byaba ari ukuyobya uburari uramutse ugerageje kwemeza ko hari undi utari uwo kwa Habyarimana wari kuhakandagira. Uretse abasirikari ba Leta ndetse n'Ababiligi bari basanzwe barinda ikibuga cy'indege cya Kanombe, bakanagenzuraga ibilometero byinshi uvuye ku nkengero zacyo, abarindaga urugo rwa Habyarimana narwo rwari hafi aho, FPR-Inkotanyi zari kugera aho hantu zinyuze he, imbunda yahanuye indege zari kuyinyuza hehe?

    9. Nta ndege n'imwe itagira'agasanduku k'umukara' kabika amakuru yose y'ibyabaye ku ndege n'ibyayivugiwemo, nibura mu minota 30 iheruka. Ko abageze mbere ku ndege ya Habyarimana ikimara guhanuka ari abo mu muryango we ndetse n'abari bashinzwe kumurinda, ako 'gasanduku k'umukara' ninde wagafashe? Kuki akimana?

    Nyuma y'igihe gito iyo ndege ihanuwe, uwitwa Capt Paul Barril , Umufaransa wakoraga nk'impuguke muri jandarumori y'uRwanda icyo gihe, yeretse itangazamakuru icyo yise ako 'gasanduku k'umukara', nyamara byari ukubeshya, ahubwo yaberetse 'pirate', kuko agasanduku k'umwimerere abahanuye Habyarimana ari bo bonyine bazi aho kari.Aya makuru, kimwe n'andi akomeza kujya ahagaragara, arerekana ko ntaho FPR-Inkotanyi yari kumenera ngo yice Habyarimana. Abayigerekaho uyu mutwaro baba bagerageza kwerekana ko kwica habyarimana ari byo 'imbarutso' ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Uretse ko byabananiye kwerekana ubufindo(magie) FPR yakoresheje ngo ihanure iyo ndege, babirengagiza ko isi yose izi ko Jenoside yateguwe ikanageragezwa mbere y'uko Habyarimana apfa.Ibimenyetso ku mugambi mubisha w'AKAZU, biracyaza.

    The post Bimwe mu bimenyetso birakomeza gushimangira ko kugereka urupfu rwa Yuvenali Habyarimana kuri FPR-Inkotanyi ari ukuyobya uburari. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/bimwe-mu-bimenyetso-birakomeza-gushimangira-ko-kugereka-urupfu-rwa-yuvenali-habyarimana-kuri-fpr-inkotanyi-ari-ukuyobya-uburari/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=bimwe-mu-bimenyetso-birakomeza-gushimangira-ko-kugereka-urupfu-rwa-yuvenali-habyarimana-kuri-fpr-inkotanyi-ari-ukuyobya-uburari

  • Ni ubwa mbere mbivuze: Fatakumavuta avuze ukuri kose abantu batamenye ku bibazo bye hamwe na Alliah Cool – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru akaba n'umusesenguzi ukomeye cyane hano mu Rwanda Fatakumavuta yatangaje ukuri ku bantu bose bibazanga ku bibazo bye na Alliah Cool.

    Fatakumavuta wagiranye ibibazo bikomeye hamwe n'umuherwekazi Alliah Cool uri mubatunze agatubutse hano mu Rwanda ubwo yavugaga ko uyu muherwekazi atwite ndetse nibindi bitandukanye kuburyo byari bimugejeje no mu kigo gishinzwe ubugenzacyaha RIB.

    Fatakumavuta yatangaje ko we na Alliah Cool biyunze ndetse hashize igihe ahubwo aruko yabanje kureka abantu bagakomeza kuvuga batazi ukuri yagize ati:' Ni ubwambere ngiye kubivuga ngewe na Allia Cool twariyunze' Fatakumavuta akomeza avuga ko Alliah Cool ubwe are we wamwisabiye intambwe ya mbere akaza ku mwisabira imbabazi nyuma y'uko abonye ko yagendeye mu kigare cy'abagore batazi ubwenge bakumushuka.

    Kuri ubu Fatakumavuta na Alliah Cool bari bafitanye amakimbirane bamaze kuba inshuti nk'uko Fatakumavuta ubwe yabihamirije imbere ya mikoro za televiziyo ikorera kuri YouTube channel yitwa Isimbi TV dukesha iyi nkuru.

    Source : https://yegob.rw/fatakumavuta-avuze-ukuri-kose-ku-bibazo-bye-hamwe-na-allia-cool/

  • Aho yaciye ntihaca urwango: Meddy Saleh wabyaranye na Shaddy Boo yamwibukije ko ari agacecuru ku isabukuru ye y’amavuko – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejo hashize nibwo Umunyamideli Mbabazi Shadia wamamaye nka Shaddy Boo yagize isabukuru y'amavuko.

    Meddy Saleh, babyaranye abana babiri yamwifurije isabukuru nziza y'amavuko.

    Aho yagize ati:' Umunsi mwiza w'amavuko gakecu. '

    N'ubwo aba Bambi Meddy Saleh na Shaddyboo batandukanye gusa umubano wabo ukomeje kuba mwiza nk'uko bigaragarira abantu.Dore ko bakomeje kuba inshuti zidatanya kurera abana babyaranye.

    Source : https://yegob.rw/aho-yaciye-ntihaca-urwango-meddy-saleh-wabyaranye-na-shaddy-boo-yamwibukije-ko-ari-agacecuru-ku-isabukuru-ye-yamavuko/

  • Umusobanuzi wa filime Rocky Kimomo yatangaje ahantu hakomeye mu gihugu yavumbye irayidi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusobanuzi ukomeye cyane hano mu Rwanda uzwi ku izina rya Rocky Kimomo yatangaje ahantu yavumbye umuceri ku munsi w'irayidi.

    Rocky Kimomo wahiriwe n'umwuga wo gusobanura amafilime ubwo aba Isilamu bizihizaga umunsi mukuru w'irayidi nyuma y'iminsi igera kuri 30 bari mu gifungo abantu batandukanye bajyiye kubavumba nk'uko bimenyerewe hano mu Rwanda rero Rocky Kimomo na we ntago yacitswe kuko yagiye kuvumba umuceri hanze ya Kigali.

    Rocky Kimomo yatangaje ko kuri uyu munsi w'irayidi yavumbiye ipilawu i Rubavu muri Gisenyi mu magambo ye yagize ati:' Rubavu niho navumbye irayidi' akaba yabinyujije ku rubuga rwa Instagram.

    Source : https://yegob.rw/umusobanuzi-wa-filime-rocky-kimomo-yatangaje-ahantu-yavumbye-irayidi/