Blog

  • Leta yagabanyije umusoro ku mitungo itimukanwa #rwanda #RwOT

    Guverinoma y'u Rwanda yagabanyije imisoro ku mutungo utimukanwa irimo ubutaka, inzu z'ubucuruzi n'ibindi.

    Ibi byemejwe hashingiwe ku cyerekezo cyatanzwe na Perezida Paul Kagame muri Mutarama 2023 nk'uko Minisiteri y'imari n'igenamigami yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Mata 2023.

    Bimwe mu byagabanyirijwe imisoro harimo umusoro ku mutungo utimukanwa  n'ubutaka hao washyizwe hagati ya 0 na 80Frw kuri meterokare, uvuye kuri 0-300Frw kuri meterokare.

    Umusoro ku nzu ya kabiri washyizwe kuri 0.5% by'igiciro cy'inzu n'ubutaka bikomatanyije.

    Naho umusoro ku nyubako z'ubucuruzi ni 0.3% uvuye kuri 0.5%  by'igiciro cy'inyubako n'ubutaka yubatseho bikomatanyije.

    Minisiteri y'Imari n'igenamigambi yagaragaje ko umusro ku nyubako z'ubucuruzi ugarukira ku gaciro ka miliyari 30Frw.

    The post Leta yagabanyije umusoro ku mitungo itimukanwa appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/04/21/leta-yagabanyijwe-umusoro-ku-mitungo-itimukanwa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=leta-yagabanyijwe-umusoro-ku-mitungo-itimukanwa

  • Yiciwe abana n'umugabo mu maso ye: Agashinyaguro Uwayezu yakorewe n'Interahamwe – #rwanda #RwOT

    Uyu mubyeyi w'imyaka 79 y'amavuko avuga uburyo interahamwe zamwiciye abana n'umugabo muri Jenoside, we zikamureka ngo yicwe n'agahinda.

    Mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 by'umwihariko bo mu Kagari ka Rugenge, mu Murenge wa Muhima, Uwayezu yabwiye IGIHE, ko atazibagirwa ukuntu interahamwe zamwiciye abana babiri n'umugabo ariko we zikamubwira ngo yigendere kandi zizi neza ko nawe yari umututsi wahigwagwa cyane.

    Avuga ko Jenoside yabaye afite abana barindwi akora mu kigo cy'impfubyi Saint Famiille mu karere ka Nyarugenge ndetse yishwe urw'agashinyaguro kubera ko interahamwe zamwiciye abana babiri n'umugabo mu maso ariko we ntizimukoreho.

    Akomeza avuga ko mu Kagari ka Rugenge mu cyahoze ari Serile Rugenge ahitwa mu Kiyovu cy'abakene, habereye ubwicanyi ndengakamere muri jenoside yakorewe abatutsi ndetse ari naho abana be babiri n'umugabo we biciwe.

    Yagize ati 'Kubera ko twari twihishe interahamwe zarabafashe zirabajyana zibanza kujyana umugabo n'umuhungu zirambwira ngo wowe sigara aho ntabwo tukwica zibageza imbere numva amasasu.'

    Avuga ko muri ako kanya haje Imana yavugiye mu musirikare wari aho bari bamaze kwicira umuryango we abuza interahamwe kwica abagore n'abana.

    Yongeyeho ko uwo musirikare yahise amubwira ko atari azi ko ari we biciye umugabo n'abana babiri ndetse iyo abimenya atari kwemera ko interahamwe zibica, ahita amusaba kuva aho.

    Uwayezu yahise yerekeza muri Saint Famille ndetse nyuma aza kugira amahirwe, Ingabo z'Umuryango w'Abibumbye zihaza ataricwa zirahabakura bajya i Kabuga aza kugira amahirwe ahura n'Inkotanyi ziramurokora.

    Yongeyeho ko nyuma yaje kwiyakira ababarira abamwiciye bose ndetse anashimangira ko hari n'umwe muri bo yagiye gusura aho afungiwe.

    Uwayezu yashimiye Leta y'u Rwanda idahwema kubazirikana nk'abarokotse jenoside yakorewe abatutsi kandi nyuma y'imyaka 29 ishize hari byinshi amaze kugeraho mu bijyanye n'iterambere n'imibereho myiza.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Rugenge, Francoise Muhawenimana, yabwiye IGIHE ko muri aka gace habereyemo ubwicanyi ndengakamere ndetse hari n'imiryango yazimye.

    Avuga ko nyuma y'imyaka 29 jenoside yakorewe abatutsi ihagaritswe, abayirokotse biyubatse ndetse abaturage babanye neza cyane kandi bamaze kugera ku iterambere.

    Uwayezu Anastasie interahamwe ziciye abana babiri n’umugabo mu maso we zikamureka

    Ubwo hashyirwaga indabo ku Rwibutso rw’abazize jenoside mu Murenge wa Muhima by’umwihariko mu kagari ka Rugenge


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/yiciwe-abana-n-umugabo-mu-maso-ye-agashinyaguro-uwayezu-yakorewe-n-interahamwe

  • Al Nassr yavuze impamvu Cristiano yasohotse asa n’uwishima ku bugabo bigateza impagarara (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko umunyamategeko Prof. Nouf Bin Ahmed asabiye Cristiano Ronaldo kwirukanwa ku butaka bwa Arabie Saoudite amushinja gukora ibisa no gusambana mu ruhame, iyi kipe yavuze ko uyu mukinnyi usanzwe ari na kapiteni wayo yari yababaye ku myanya y’ibanga.

    Mu mukino Al-Nassr ikinamo uyu rutahizamu ukomoka muri Portugal yatsinzwe na Al-Hilal ibitego 2-0, wasize Ronaldo yotswa igitutu aho yanasabiwe kwirukanwa muri iki gihugu kubera ibyo yakoze.

    Hagaragaye gusa n’aho yafashe myugariro wa Al Hilal Gustavo Cuéllar asa n’umugonda ijosi bikubita hasi aho yahise anahabwa ikarita y’umuhondo.

    Ubwo umukino wari urangiye, abafana ba Al Hilal baririmbye Messi maze ubwo Cristiano Ronaldo yarimo yinjira mu rwambariro yafashwe amashusho agenda asa nuwishima ku myanya y’ibanga ibintu bibujijwe muri iki gihugu.

    Prof. Nouf Bin Ahmed abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yasabiye uyu rutahizamu w’imyaka 38 kwirukanwa muri iki gihugu kuko ibyo yakoze bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

    Ati 'Ntabwo nkurikira imikino. N’iyo yaba yenderejwe n’abafana ntabwo yari kwitwara kuriya. Imyitwarire yagaragaje igize icyaha.'

    'Gukora ibifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina mu ruhame bivamo igifungo cyangwa kwirukanwa mu gihugu igihe uri umunyamahanga.'

    Al Nassr ikaba yatangaje ko ubwo yagundaguranaga n’umukinnyi wa Al Hilal yagize imvune ababara ahantu ho kwitondera ari yo mpamvu yo kwishima ku mwanya y’ibanga.

    Yagize iti 'Ronaldo yagize imvune igihe yari ahanganye n’umukinnyi wa Al Hilal, Gustavo Cuellar kandi ni ahantu ho kwitondera. Ni ko bimeze, nk’abafana bagomba gukora ibyo bashaka.'

    Cristiano Ronaldo yageze muri iyi kipe mu Ukuboza 2022, asinya amasezerano ya miliyoni £173 ku mwaka, benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru muri iki gihugu bamusabiye kwirukanwa.

    #الهلال_النصر

    لست متابعة للشأن الرياضي

    حتى ولو استفز جمهور الهلال #رونالدو
    لم يوفّق في الرد عليهم

    السلوك الصادر من #رونالدو يعتبر جريمة
    فعل فاضح علني وهي من الجرائم المستوجبة
    للتوقيف ، والإبعاد ( الترحيل ) إذا وقعت من أجنبي

    لذا

    سنتقدم بعريضة للنيابة العامة بهذا الشأن pic.twitter.com/qnyDJZJKS0

    — Prof. Nouf Bint Ahmed (@NoufPoet) April 18, 2023

    Cristiano yasohotse yishima ku myanya y’ibanga

    Ni mu mukino ikipe ye yatakaje

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/al-nassr-yavuze-impamvu-cristiano-yasohotse-asa-n-uwishima-ku-bugabo-bigateza-impagarara-video

  • Ibyaranze abayoboye FERWAFA nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryashinzwe mu mwaka wa 1976 rikaba rimaze kuyoborwa n'abagabo 14 kuva icyo gihe kugeza ubu.

    Muri bo harimo abamenyekanye mu buyobozi bukuru bw'igihugu mu nzego zitandukanye ndetse no mu mashyaka ya politiki.

    Abo barimo Faustin Twagiramungu wayoboye FERWAFA muri 1987-1988 hanyuma akaba Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    UMURYANGO uragaruka ku bayoboye FERWAFA nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi nibyo bagezeho.

    Lt. Gen. Cesar Kayizari, 1995-2006

    Gen Kayizari niwe wa mbere wayoboye Ferwafa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ayiyobora imyaka icumi yose yari yuzuyemo ibikorwa by'indashyikirwa.

    Mu bayoboye FERWAFA kuva 1994,uyu musirikare ukomeye niwe wagumye mu mitima ya benshi kubera ukuntu yazamuye umupira ndetse n'ikipe y'igihugu igakora amateka.

    Kayizari yayoboye Ferwafa kuva mu mwaka wa 1995 kugeza muri 2006.

    Mu gihe cye, Amavubi yatwaye igikombe kimwe cya Cecafa (1999) ari nacyo cyonyine u Rwanda rwatwaye.

    U Rwanda kandi rwegukanye igikombe cya Comessa ndetse rwitabira igikombe cya Afurika(CAN) cyakiniwe i Tunis muri Tunisia muri 2004 ku nshuro yarwo ya mbere ari nayo nshuro yonyine u Rwanda rwitabiriye.

    Ingoma ya Lt. Gen. Caezar Kayizari, yaranzwe n'umuco wo kubatiza abanyamahanga bashoboye, bagakinira ikipe y'igihugu Amavubi ndetse no muri shampiyona y'u Rwanda bagaragayemo ari benshi.

    Ibi byatumye ahanini shampiyona y'u Rwanda iba imwe mu mashampiona avugwa ndetse anakomeye cyane bitewe n'uko ahanini habagamo amafaranga menshi.

    Kubwa Kayizari,Shampiyona y'u Rwanda yari yarasize kure cyane izindi zo muri aka karere kuko umukinnyi mwiza wese yaba muri Tanzania,Kenya,Uganda no mu Burundi yarotaga kuza muri APR FC na Rayon Sports.

    Urwego rw'amarushanwa imbere mu gihugu rwari hejuru,kubona amanota atatu ari ukwirya ukimara byanarimba bamwe bakitabaza umuti [abapfumu].

    Mu gihe cya Gen Kayizari,u Rwanda rwari ruzwi mu mupira,abanyamahanga bakora ikinyuranyo,CECAFA ari inzozi mbi ku makipe ahanganye n'ay'u Rwanda.

    Mu gihe cya Lt. Gen. Kayizari, hazamutse abakinnyi batandukanye bakomeye nka Jimmy Gatete, Olivier Karekezi, Eric Nshimiyimana,Katawuti,Desire Mbonabucya,Saidi Abedi,Ntaganda Elias,Sibo Abdul n'abandi.

    Rayon Sports yatwaye igikombe igikuye hanze,APR FC itwara CECAFA 2004,Kiyovu iheruka gukomera 2004 igifite ba Diouf.

    Mu gihe cya Kayizari nibwo APR FC yasezereye Zamalek iyitsinze ibitego 4-1 i Kigali,mu gihe Amavubi yatsinze ibigugu nka za Ghana ndetse mu Rwanda ntiyapfaga gutsindirwa i Kigali.

    APR FC yageze muri 1/2 mu mikino ya CAF cup winners Cup muri 2003.

    Perezida Kagame yakunze kugaragara kuri stade yaje gushyigikira amakipe y'u Rwanda muri iyo myaka y'ubuyobozi bwa Gen Cesar Kayizari.

    Maj Gen. Kazura Jean Bosco 2006-2011

    Uyu yayoboye umupira w'amaguru umaze kuba kimwe mu bishimisha abanyarwanda by'ibanze ndetse u Rwanda rumaze gufata irangi mu iterambere.

    Amakipe y'u Rwanda yari amaze kugira igitinyiro ku mugabane w'Afurika ndetse agura ibikomerezwa bitandukanye.

    Ferwafa yasabwaga gukomeza gushyiraho ingamba ndetse n'ingufu nyishi ngo umupira w'amaguru ukomeze utere imbere.

    Maj Gen Kazura yasabwaga gutanga icyerekezo ku mupira wo mu Rwanda no gukomeza kuzamura izina ryawo by'umwihariko mu mikino mpuzamahanga.

    Icyakora Amavubi yatangiye gutsindirwa mu rugo n'amakipe y'andi,ishyaka mu kibuga riragabanuka cyane ko abakinnyi b'abanyamahanga bajyanye u Rwanda muri AFCON 2004 bari batangiye gushiramo imbaraga.

    Icyakora ku ngoma ya Kazura,amakipe y'abato y'u Rwanda yarigaragaje ndetse agera kure mu mikino mpuzamahanga.

    Ku ngoma ya Maj Gen Kazura Jean Bosco, u Rwanda rwakiriye igikombe cya Afurika cy'abatarengeje imyaka 20 muri 2009 ruviramo mu matsinda ariko rwigaragaje, n'icy'abatarengeje imyaka 17 muri 2011 aho rwakinnye umukino wa nyuma.

    Muri manda ya Kazura kandi, Amavubi yitabiriye igikombe cy'isi cy'abatarengeje imyaka 17 cyabereye i Mexico muri 2011,ruviramo mu matsinda.

    Bwa mbere mu mateka y'u Rwanda ikipe y'igihugu yakinnye imikino ya nyuma y'igikombe cy'isi, 80% by'abakinnyi bari umusaruro w'amashuri Jean Bosco Kazura yashinze.

    Maj Gen Kazura ayobora Ferwafa, yaranzwe no kuzamura umupira w'amaguru w'Abanyarwanda uhereye mu bana bato, ndetse haba ivugurura ry'amasitade kandi hubakwa ibibuga bishya (Kicukiro, Huye, Amahoro, Rubavu).

    Icyakora amakipe nka APR FC na Rayon Sports zasubiye inyuma,amikoro aba make ku yo hasi gusa APR FC yatwaye CECAFA 2007 na 2010 ndetse na Atlaco FC yasenyutse yayitwaye iyikuye muri Sudani

    Amakipe yakuriweho inkunga yahabwaga na leta yo gusohoka,yagera hanze akanyagirwa.

    Uyu muyobozi yeguye muri manda ye ya kabiri kubera ibibazo byari uruhuri muri FERWAFA gusa yavuze ko yeguye ku mpamvu ze bwite.

    Uyu yeguye 13/09/2011 nyamara manda ye ya kabiri yagombaga kurangira muri 2013.

    Ntagungira Céléstin Abega 2011-2013

    Izina 'Abega' ryamenyekanye cyane ubwo yari umusifuzi muri shampiyona y'u Rwanda ndetse akaza kuba mpuzamahanga aho yasifuye amarushanwa akomeye muri ruhago y'isi harimo igikombe cy'isi ndetse n'icya Afurika.

    Abega yaje kwinjira muri FERWAFA nk'Umuyobozi wayo kuva mu mwaka wa 2011 kugera mu mpera za 2013 yishimiwe ndetse ategerejweho kuzamura ireme ry'umupira ryari ritangiye kugabanuka.

    Ibyo Abega yari ategerejweho n'abakunzi b'umupira w'u Rwanda byari byinshi bitewe n'uko kuva FERWAFA ibayeho ari bwo yari iyobowe n'umuntu usanzwe ukora akazi kajyanye n'umupira w'amaguru.

    Nubwo Abega yagerageje kuzana abaterankunga bavuye hanze no mu Rwanda ndetse ku ngoma ye bikaba bivugwa ko nta gutonesha amakipe byabayeho,ikipe y'igihugu nta musaruro ugaragara yagize.

    Amakipe yose ahagarariye u Rwanda yitwaraga nabi,imikinire isubira hasi ndetse n'urwego rwo guhatana rujya hasi.

    Nzamwita Vincent 'De Gaulle' 2014-2018

    Nzamwita yaje gutorwa kuyobora Ferwafa mu mwaka wa 2014 gusa ubuyobozi bwe ntibwigeze bwishimirwa na gato bitewe n'ibintu byinshi byagiye bivugwa hirya no hino.

    Benshi bemeza ko mu myaka 4 Nzamwita yamaze ayobora FERWAFA, yakoze amokosa menshi aruta ibyiza yakoze arimo nko guterwa mpaga no gusezererwa ku ikipe y'igihugu amavubi kubera gukinisha Birori Daddy mu mwaka wa 2014, kwisabira agahimbazamusyi kandi ari umuyobozi,ubusumbane mu makipe,kutagera ku ntego yiyemeje yo kuzamura abana,guhangana n'itangazamakuru ndetse na Komite ye,gutakaza ishusho ku umupira w'amaguru mu Rwanda n'ibindi.

    Bijya gutangira,Nzamwita Vincent De Gaulle yibasiwe n'abakunzi ba Rayon Sports kuko yahoze ari umunyamabanga mukuru wa APR FC,ahava yerekeza mu Intare yamutanze nk'umukandida wa FERWAFA ndetse aza gutsinda amatora ku wa 25 Mutarama 2014 ahigitse Ntagungira Celestin wari usanzwe ayiyobora ku majwi 19 kuri 13.

    Nzamwita akigera muri FERWAFA, yatangiye kugirana ibibazo n'abafana b'ikipe ya Rayon Sports kubera ko bamushinjaga kubogamira ku ikipe ya APR FC yabereye umunyamabanga ndetse aba bafana bagenda bamwibasira aho bamwise Degaulle wabo.

    Tariki 02 Kanama 2014, nibwo Amavubi yasezereye Congo Brazzaville kuri penaliti 4-3 mu mikino yo gushaka itike ya AFCON, nyuma y' uko iminota y' umukino yarangiye u Rwanda rutsinze ibitego 2-0 yaje byishura ibyo yari yatsindiwe hanze,ariko ibyishimo by'abanyarwanda ntibyarambye kuko ku italiki ya 17/8/2014 u Rwanda rwasezerewe bitewe no gukinisha Daddy Birori mu mukino ubanza wari wabereye Brazzaville aho bivugwa ko Nzamwita ariwe wabigizemo uruhare ubwo yasabaga umutoza Constantine gukinisha uyu musore ndetse ko nta kibazo afite.

    Nyuma y' iki kibazo, MINISPOC yatangaje ko igomba guha agahimbazamusyi ikipe y'igihugu kubera ukuntu yitanze nubwo yahuye n'ibyago igakurwa mu marushanwa kubera amakosa yakozwe n'ubuyobozi,ariko benshi batunguwe n'ijambo rya Nzamwita asaba ko nawe yahabwa agahimbazamusyi kuko nawe yabigizemo uruhare.

    Nzamwita yagiranye ubwumvikane buke n'itangazamakuru ry'imikino, ubwo yashakaga abanyamakuru bari bazwi mu mikino (Seniors) ahita abaha amafaranga ngo bajye bamuvuga neza aho ku ikubitiro yahisemo abanyamakuru 4 bakoreraga ibitangazamakuru byari bikomeye muri 2014.

    Nzamwita yashinjwe gutanga akazi ku bunyamabanga bukuru bitanyuze mu mucyo,ubwo yahaga akazi Murindahabi Olivier ndetse no kwirukana abakozi benshi muri FERWAFA.

    Mu ntangiriro z'umwaka wa 2015 FERWAFA yatangije shampiyona y'abana bari munsi y'imyaka 15 mu ntara zose z'igihugu bagamije kuzamura zimwe mu mpano z'abana batabasha kugaragara, gusa byaje guhagarara ndetse ntiyegura nkuko yari yarabisezeranyije abanyamuryango ubwo yiyamamazaga.

    Nzamwita Vincent Degaulle n'umunyamabanga we Me Mulindahabi Olivier bakoze amakosa akomeye mu mwaka wa 2016 ubwo batangaga isoko ryo kubaka hoteli ya FERWAFA rigahabwa kompanyi ya Expert CEO LTD kandi nta bushobozi ifite bwo kubaka inyubako nk'iyi aho bivugwa ko haba harabayemo ruswa.

    Ibi byatumye uwahoze ari umunyamabanga mukuru wa FERWAFA Me Mulindahabi Olivier afungwa akekwaho ruswa.

    Nzamwita Vincent Degaulle yagiye ahamagazwa kenshi n'inzego z'ubugenzacyaha kugira ngo yiregure kuri ibi birego gusa byarangiye atsinze.

    Muri Kanama 2016, nibwo hirukanwe uwari umutoza w'Amavubi Jonathan Mckinstry kubera umusaruro muke ariko yirukanwe mu buryo budakurikije amategeko.

    Uyu yagiye kurega u Rwanda aratsinda,FIFA itegeka ko yishyurwa asaga ibihumbi 215,000 by'amadolari (hafi miliyoni 194 Frw).Aya mafaranga yaciwe Minisiteri ya Siporo ariko FERWAFA aba ariyo iyishyura.

    Mu mwaka wa 2017 wa nyuma ku buyobozi bwa Nzamwita nibwo hagaragaye amakosa menshi aho ku ikubitiro taliki ya 21 Werurwe 2017 mu gikorwa cyo kwerekana uwahoze ari umutoza w'Amavubi Antoine Hey, Nzamwita yatangarije abanyamakuru ko kuri we abona Amavubi ataragiye muri CAN2004 ko higiriyeyo abanyamahanga.

    Ibi nytibyishimiwe n'abakunzi b'umupira w'amaguru, by'umwihariko abajyanye Amavubi muri CAN barimo Mbonabucya Desiré, Karekezi Olivier, Katawuti n'abandi bamwokeje igitutu,byatumye asaba imbabazi Abanyarwanda.

    Ku italiki ya 06 Ugushyingo 2017, nabwo Nzamwita Vincent Degaulle yongeye kwibasira abanyamahanga bakiniye Amavubi aho yavuze ko impamvu u Rwanda rwitwaye neza muri Ethiopia rukayitsinda 3-2 mu gushaka itike ya CHAN aruko ikipe y'igihugu igizwe n'Abanyarwanda gusa ndetse ikinisha imitima byatumye abahoze bakinira Amavubi bongera guhangana nawe.

    Mu mpera za shampiyona ya 2016-2017, Nzamwita yanze ko Rayon Sports ihabwa igikombe ku mukino wa shampiyona yari yakiriye, byatumye taliki ya 08 Nyakanga 2018 ihabwa igikombe ku mukino wa gicuti yakinnye na AZAM FC,ibintu bitigeze bibaho mu mupira w'amaguru ko ikipe ihererwa igikombe cya shampiyona ku mukino wa gicuti.

    Nzamwita yakoze irindi kosa kuri uwo munsi,kuko atigeze yitabira umuhango wo gushyikiriza Rayon Sports igikombe cya shampiyona ,ibintu byari bibayeho bwa mbere mu myaka irenga 20 yari ishize, ko perezida abura mu muhango wo gutanga igikombe. Bivugwa ko Nzamwita yari yagiye gutegura amatora ngo yongere atsinde.

    Umuyobozi wa FERWAFA Nzamwita,yari yagaragaye mu mihango 2 yabanje,irimo guha igikombe ikipe ya Miroplast FC yatwaye igikombe cy'icyiciro cya kabiri na APR FC yegukanye igikombe cy'amahoro.

    Ku ya 20 Nzeri 2017 umuyobozi wa SEC Academy, Munyandamutsa Augustin yareze Umuyobozi w'Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA Nzamwita Vincent De Gaulle muri FIFA, amushinja kuyoboza igitugu, kurigisa umutungo ndetse no kudindiza iterambere ry'umupira mu gihugu.

    Ikosa rya nyuma Nzamwita Vincent yakoze ryanashyize ku ndunduro ubuyobozi bwe ni ni ukurarana muri hoteli n'abayobozi barenga 30 b'amakipe bagombaga gutora mu matora y'umuyobozi wa Ferwafa yari ateganyijwe ku wa 30 Ukuboza 2017 byatumye asabwa gukura Kandidatire ye muri aya matora.

    Icyakora, Nzamwita yashishikarije amakipe gushaka ubuzima gatozi ku ngoma ye ndetse na Ferwafa irabubona kuko na yo ntabwo yagiraga.

    Nzamwita yatsuye umubano na Morocco,bituma abakinnyi b' Abanyarwanda bagize imvune zikomeye bajya kuvurirwa muri iki gihugu.

    Nzamwita niwe wagize uruhare kugira ngo FERWAFA ihabwe inkunga yo kubaka Hoteli nziza cyane yakwakira nibura amakipe atatu icyarimwe ndetse ikaba yari ifite ingengo y'imari ya miliyari 4 y'amafaranga y'u Rwanda nubwo yaje kudindira igihe kinini.

    Nzamwita niwe wazanye umuterankunga wa shampiyona y' u Rwanda ariwe AZAM TV nyuma y'igihe shampiyona itamugira ndetse hari nubwo ikipe yatwaraga shampiyona ntibone amafaranga.

    Nzamwita mu gihe yayoboye Ferwafa, u Rwanda rwakiriye imikino ya nyuma y'igikombe cya Afurika cy'abakina imbere mu bihugu byabo, CHAN 2016 ndetse yasinyanye amasezerano y'ubufatanye n'amashyirahamwe atandukanye ku Isi nka Maroc, u Budage n'andi mu rwego rwo kuzamura umupira.

    Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascène [2018-2021]

    Ku wa 31 Werurwe 2018, nibwo Brigadier General Sekamana Jean Damascene yahigitse Rurangirwa Louis ku majwi 45 kuri 7 ahita atsindira kuyobora FERWAFA ariko yaje kwegura kuwa 14 Mata 2021.

    Kwiyamamaza kwe icyo gihe byabaye bitunguranye dore ko yari amaze imyaka 20 atagera ku kibuga kuva avuye ku buyobozi bwa Kiyovu Sports mu 1998, ariko kuri iyi nshuro akaba yari yatanzwe n'ikipe ya Intare FC.

    Mu ijambo yavuze akimara kwicara ku ntebe yo kuyobora Ferwafa, Gen Sekamana Jean Damascène yasezeranyije abakunzi ba ruhago n'abanyamuryango ba Ferwafa ko mu gihe azabona ko inshingano yihaye zimunaniye kubera imikorere ye mibi azafata icyemezo akegura.

    Mu gihe cye nibwo Rayon Sports yakoze amateka igera muri 1/4 cy'igikombe cya CAF Confederations Cup.

    Mu gihe cye,ntabwo umupira w'amaguru wazamutse mu Rwanda ahubwo hagaragaye ibyemezo bidahwitse bya FERWAFA,gutsindwa umusubirizo kw'Amavubi no gusubira inyuma kwa shampiyona y'u Rwanda.

    Nubwo yayoboye mu gihe kibi cya Covid-19,uyu muyobozi ntiyagaragaraga cyane mu myanzuro ku makipe ahubwo izina ry'Umunyamabanga we Uwayezu F. Regis ryaravuzwe cyane.

    Mu gihe cye,Rayon Sports yaciwe akayabo na CAF kubera kudatanga TV yerekana imipira bikarangira CAF ariyo yishyiriyeho Supersport.

    Mu gihe cye,Ishyirahamwe ry'Umupira w'amaguru mu Rwanda [FERWAFA] ryishyuye Umufaransa witwa Jérôme Dufourg miliyoni zisaga 120 frw wari usinzwe itumanaho no gushaka amasoko kubera kumwirukana bidakurikije amategeko.

    Uyu kandi byavuzwe ko mu gihe cya Covid-19 haguzwe ibiryo byo gufasha amakipe ariko bipfira muri stoke kubera gutinda kubitanga.

    Rtd) Brig. Gen. Sekamana Jean Damascène yeguye habura amezi agera ku munani ngo manda ye irangire.

    Nizeyimana Mugabo Olivier [2021-2023]

    Tariki ya 27 Kamena 2021 nibwo Nizeyimana Olivier yatorewe kuyobora FERWAFA muri manda y'imyaka 4,ariko yeguye ataramara imyaka 2.

    Mu gihe cye,yagowe n'ikibazo kimwe gikomeye cyane aricyo umunyamabanga we Muhire Henry.

    Tariki ya 20 Kamena 2022 ni bwo FERWAFA yasohoye itangazo rihagarika by'agateganyo Muhire Henry kubera amakosa yagaragaye mu kazi ke.

    Uyu mugabo bivugwa yashinjwaga kuba yarasinyanye amasezerano n'uruganda rwa Masita yo kwambika ikipe y'igihugu ubuyobozi bwa FERWAFA butabizi, kugeza aho uru ruganda rwohereje imyenda hakabura uyikura muri MAGERWA kubera ko FERWAFA yanze kuyikurayo kuko itari izi iby'ayo masezerano, bivugwa ko yafashe ideni mu izina rya FERWAFA kugira ngo ayikureyo.

    Muhire Henry yahagaritswe kandi nyuma y'amakosa yagiye agaragarwaho harimo nk'iriheruka ryo gufata umwanzuro wo gutera mpaga ikipe ya Rwamagana City ngo itazakina 1/2 na Interforce ayo mahirwe agahabwa AS Muhanga.

    Rwamagana City yarajuriye ndetse basanga uwo mukinnyi bivugwa ko afite amakarita 3 y'umuhondo ntayo afite (Mbanze Joshua) maze iyi kipe ihabwa ubutabera.

    Iki kirego cya Rwamagana City cyatumye Nzeyimana Felix wari umukozi ushinzwe amarushanwa n'umusifuzi Java bahita bafungwa. Felix ngo yabwiye uyu mufuzi gukora raporo mpimbano igaragaza ko umukinnyi wa Rwamagana City, Mbanze Josua yabonye ikarita y'umuhondo ku mukino wa Nyagatare watumye yuzuza amakarita 3 y'imihondo ndetse amwizeza ko nibicamo azamureba.

    Ibi byose ariko Felix bivugwa ko yabikoraga abisabwe na Muhire Henry, umunyamabanga wa FERWAFA.

    Nizeyima Olivier ku giti cye yumvaga Muhire Henry agomba kwirukanwa kuko amakosa yari amaze kuba menshi, gusa hari uruhande rutabibonaga gutyo bituma aguma mu kazi.

    Muri iyo minsi nibwo Olivier yashatse kwegura ndetse amakuru akavuga ko n'ibarurwa yari yayanditse ariko birangira yumvishijwe n'abakomeye ko agomba kuguma mu nshingano.

    Ikindi cyagoye Olivier Nizeyimana n'ibaruwa yo gusubika umukino wa Rayon Sports na Intare FC y'umunyamabanga mukuru yakuruye ibibazo kugeza aho abanyamuryango batangiye kumutera icyizere.

    Gusubika uyu mukino w'igikombe cy'amahoro byatumye Rayon Sports isezera mu gikombe cy'amahoro irongera iragarurwa,haba impaka nyinshi zikiriho na n'ubu kuko Rayon Sports itatewe mpaga kandi yarikuye mu irushanwa ndetse bigaragara ko ishyigikiwe n'ubuyobozi bwa FERWAFA.

    Abanyamuryango ba FERWAFA ntibanyuzwe n'uburyo Olivier yitwaye muri iki kibazo cya Intare FC na Rayon Sports ananirwa gufata umwanzuro ukwiye nka perezida wa FERWAFA, aho benshi bahamyaga ko Rayon Sports yagombaga guterwa mpaga, kuba yarananiwe kwirukana umunyamabanga wa FERWAFA, Muhire Henry wagiye ukora amakosa menshi hahise hiyongeramo n'ikibazo cy'amafaranga miliyoni 360 z'amafaranga y'u Rwanda yananiwe kugabanya amakipe.

    Muri manda ya Nizyimana,ibibazo by'imisifurire bihoraho byaragaragaye cyane,imanza z'amakipe gusa byahereye cyane ku bwa Sekamana.

    FERWAFA nyuma ya Jenoside yayobowe n'abantu mu ngeri zinyuranye barimo aba Jenerali,umusifuzi n'abasivile ariko yarananiranye mu miyoborere muri iki gihe.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ibyaranze-abayoboye-ferwafa-nyuma-ya-jenoside-yakorewe-abatutsi

  • Rwamagana: Hibutswe abakoraga mu bitaro n’ibi… – #rwanda #RwOT

    Icyo gikorwa cyabaye ku gicamunsi cyo kuwa Gatatu tariki ya 19 Mata 2023, cyitabiriwe n’abayobozi mu nzego za Leta, abakozi bo mu bitaro bya Rwamagana, n’ibigo nderabuzima, abo mu miryango y’abakozi bakoreraga mu bitaro bya Rwamagana ndetse no mu bigo nderabuzima biri mu karere ka Rwamagana.

    Mu kiganiro cyatanzwe na Murigo Emmanuel, umwarimu wigisha mu ishuri rikuru rya UTB, yagaragarije abitabiriye igikorwa cyo Kwibuka abakoreraga ibigo by’ubuvuzi, Abarwayi n’abarwaza avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yateguwe igihe kirekire.

    Murigo kandi yaragaje uburyo ubutegetsi bwa Kayibanda bwimakaje ivangura no gutoteza Abatutsi, ndetse Habyarimana Juvenal nawe wamusimbuye ubutegetsi bwe bwaranzwe  n’ivangura ry’amoko ndetse Abatutsi bakomeza kwica.

    Umuyobozi mukuru w’Agateganyo mu bitaro bya Rwamagana, Dr Christian yasabye abitabiriye igikorwa cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakorera mu bitaro n’ibigo nderabuzima, kurwanya amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Yagize ati “Ubusanzwe kwa muganga ni ahantu abantu bajyaga kwaka serivisi kugira ngo ubuzima bwabo bube bwiza. Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 siko byagenze, ku mavuriro hirya no hino mu gihugu abarwayi bishe abarwaza, abarwaza bica abaganga, abaganga bica abarwayi.”

    Akomeza agira ati “Twifatanyije kandi twihanganishije ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakoraga mu bitaro no mu bigo nderabuzima. Mukomeze kwihangana twubake u Rwanda rwacu, dusenyere umugozi umwe dukomeze gufatanya kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, dutahirize umugozi umwe twubake u Rwanda twifuza.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Dr Nyirahabimana Jeanne, mu ijambo rye yashimiye Ingabo za RPA zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, anasaba ko buri wese agira uruhare mu Kubaka Ubumwe n’Ubudaheranwa by’Abanyarwanda.

    Yagize ati :Tugomba Kwibuka tukunamira izo nzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko tunumva n'icyo ubuyobozi bubi bwakoze bubiba amacakubiri ariko tukanashimira Ingabo za RPA zarwanye urugamba zigahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, zazanye umutekano zikubaka igihugu kigendera ku mategeko.”

    Dr Nyirahabimana yakomeje agira ati “Uyu munsi dufite ubushobozi bwo kugena ejo hazaza, no gukumira jenoside kugira ngo itazongera kubaho ukundi. Nagira ngo nsabe buri wese dukomeze twubake Ubumwe bwacu n’Ubudaheranwa, kugira dukomeze twubake u Rwanda twifuza.”

    Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994 bakoraga mu bitaro n’ibigo nderabuzima bya Rwamagana bibutswe ni 28.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128283/rwamagana-hibutswe-abakoraga-mu-bitaro-nibigo-nderabuzima-bishwe-muri-jenoside-yakorewe-ab-128283.html

  • Elon Musk yatangije inkundura yumweyo wa Bl… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Mata 2023, nibwo hashyizwe mu bikorwa ibyari bimaze iminsi bivugwa. Abambuwe iyi 'Blue Tick' barimo n'abantu bazwi mu isi barimo Kim Kardashian, Beyonce, Bill Gates, Pope Francis, Uwahoze ari Perezida Donald Trumb n'uwatangije Twitter Jack Dorsey.

    Hari kandi na bimwe mu bigo byaza Guverinoma zitandukanye birimo n'ibyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika byambuwe ubusa, dore ko benshi bakoresha uru rubuga kimwe na Instagram kuba bafite 'Blue Tick' babifata nko kwambara ukaberwa.

    Mu Rwanda, bamwe mu basigaranye iyi 'Blue Tick' harimo Madamu Jeannette Kagame, mu gihe mu bayambuwe barimo Ange Ingabire Kagame Ndengeyingoma, Bruce Melodie n'abandi; mu banyamahanga b'ibyamamare basigaranye iyi Blue Tick barimo Rihanna.

    Iyi nzira ishobora kuzasigira igihombo Twitter kuko yahereye mu byamamare bimwe bishobora kureka n'ubundi uwambaro wa 'Blue Tick', kubera igisa no kubakoza isoni cyakozwe, dore ko ikiguzi kitari hejuru ari amadorali 96 kuwifuza 'Blue Tick', ubwo bivuze amadorali 8 nk'uko Elon Musk yabitangaje kuva muri Ukuboza 2022 bamwe bakaba baratangiye kubikora.

    Ibi bikaba bikozwe nyuma y'uko Elon Musk yaherukaga gutangaza ko kuwa 20 Mata 2023 ari wo munsi wa nyuma kubifuza iyi serivisi ya 'Blue Tick', nyamara ariko aya maco ya Twitter yagiye aterwa utwatsi na benshi.

    Nka Willima Shtaner, umukinnyi wa filimi w'Umunyakanada wavuze ko asanga ahubwo Twitter ariyo yakabaye yishyura abakoresha uru rubuga, kuko aribo batuma rukomeza kubaho.

    Harimo n'abatangiye kwerekana ko ibyo Twitter izanye bizarangira bitumye barecyeraho gukoresha uru rubuga nka Lewinsky, gusa na none iyi politike Elon ayisobanura avuga ko ari inzira y'iringanyiza.

    Elon Musk yambuye 'Blue Tick' bamwe mu byamamare, muri gahunda yo kuyambura abatayishyurira

    Jack Dorsey uri mu bashinze Twitter ari mu bambuwe ‘Blue Tick’Beyonce uri mu bahanzikazi ba mbere ku isi yambuwe na we  ‘Blue Tick’Bill Gate umwe mu baherwe isi ifite, yambuwe mu ba mbere ‘Blue Tick’ 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128288/elon-musk-yatangije-inkundura-yumweyo-wa-blue-tick-kuri-twitter-yambika-ubusa-ibyamamare-b-128288.html

  • Papa Francis yakiriye umwambaro n’ubutumwa b… – #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejo nibwo Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis yakiriye itsinda ry’abantu baturutse mu gace k’i Manchester mu Bwongereza. Aba bantu bari bayobowe n’umuyobozi (Mayor) w'aka gace ka Manchester witwa Andy Burnham. 

    Abandi bantu yari ari kumwe nabo ni bamwe mu bayobozi bayoboye amadini yo mu gace k’i Manchester, aba bombi bari bagiye kuganira ku bijyanye n’imihindagurikire y’ibihe nk'uko tubikesha ikinyamakuru Goal.com. 

    N'ubwo aribyo bari bagiye kuganiraho ariko uyu muyobozi w’i Manchester yari yajyanye n’umupira wo kwambara,  wa Lisanro Martnez wo muri Manchester United ufanwa na Papa cyane.

    Uyu mupira wari uriho umukono w’uyu mukinnyi ndetse unaherekejwe n’ubutumwa bwa Martnez, bugira buti: “Kwera kwawe, hamwe n’urukundo rwinshi, Lisandro Martinez”.

    Ibi byabaye mu gihe uyu mukinnyi ukina yugarira muri Manchester United afite ikibazo cy’imvune, ndetse yamaze no kubagwa. Yavunikiye mu mukino ubanza ikipe ye yanganyijemo na Sevilla, mu mikino ya 1/4 muri Europa League. 

    Kuba uyu mukinnyi yaravunitse byatangiye kugira ingaruka kuri Manchester United, kuko ku munsi w'ejo batsindiwe muri Espagne na Sevilla ibitego 3-0 mu mukino wo kwishyura, bituma basezererwa muri Europa League ku kinyuranyo cy’ibitego 5-2.

    Binyuze kuri Twitter abafana bakunda Manchester United, batangiye gusaba Papa ngo amusengere cyane Imana ikore ibitangaza akire vuba.

    Papa ahabwa umupira wa Lisandro Martinez

    Lisandro Martinez yagize ikibazo cy’imvune, ndetse azagaruka mu kibuga mu mwaka utaha w’imikino

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128290/papa-francis-yakiriye-umwambaro-nubutumwa-bwumukinnyi-akunda-wavunitse-muri-manchester-uni-128290.html

  • Tennis: U Rwanda rugiye kwakira amarushanwa m… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 20 Mata 2023, umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Tennis mu Rwanda RTF, Karenzi Theoneste yavuze ko u Rwanda rugiye kwakira amarushanwa umunani mpuzamahanga azasozanya n’umwaka wa 2023.

    Aya marushanwa ari mu byiciro bitandukanye harimo agamije gushaka amanota, amafaranga, ndetse n’amarushanwa yo gushaka byombi.

    Irushanwa rya mbere rizaba tariki 24 kugera tariki 28 Mata, aho rizitabirwa n’abakinnyi basaga 52 bavuye mu bice bitandukanye by’Isi batarengeje imyaka 18.

    Karenzi Theoneste aganira n’itangazamakuru, yavuze ko impamvu bazakira imikino ingana uku ari ikizere bagiriwe n’ishyirahamwe ry’umukino wa tennis ku Isi. Yagize ati “Byaturutse ku cyizere tugirirwa n'Ishyirahamwe Mpuzamahanga rya Tennis, natwe ubwacu twifuza ko hano haba igicumbi cy'amarushanwa kugira ngo bidufashe guteza imbere umukino wa Tennis kuko iyo ari hano, abana b'Abanyarwanda uretse kuyakurikira, na bo bayagiramo uruhare bikabafasha kuzamura urwego.'

    Karenzi Theoneste uyobora ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis mu Rwanda, arimo asobanurira abanyamakuru gahunda y’imikino u Rwanda rugiye kwakira 

    Nyuma y'aya marushanwa y'Abatarengeje imyaka 18, u Rwanda ruzakira irushanwa rihuza amakipe y'ibihugu mu bakobwa 'Billie Jean Cup 2023' tariki ya 5-11 Kamena, rizitabirwa n'ibihugu 11 birimo n'ibyo muri Afurika bihataniye kuva mu cyiciro cya gatatu bijya mu cya kabiri.

    Iri rushanwa ryari risanzwe ribera i Burayi, ni bwo bwa mbere rizaba ribereye muri Afurika, by'umwihariko mu Rwanda.

    Muri Nyakanga tariki ya 17-22 mu Rwanda hazabera irushanwa ry'amakipe y'ibihugu y'abahungu rya 'Davis Cup' rizitabirwa n'ibihugu icyenda, aho u Rwanda ruri mu cyiciro cya kane ndetse ruzaba rwifuza kwitwara neza ngo rujye mu cya gatatu.

    Nyuma y'ukwezi, tariki ya 14-18 Kanama na 21-25 Kanama, hazaba icyiciro cya kane cy'amarushanwa y'abato batarengeje imyaka 18 'ITF World Tennis Tour Juniors/ Grade 4.'


    Gahunda yose y’uko amarushanwa azakinwa muri rusange 

    Abanyamakuru bari ibitabiriye ikiganiro rusange 

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128295/tennis-u-rwanda-rugiye-kwakira-amarushanwa-umunani-yikurikiranya-video-128295.html

  • Bugesera: Bruce Melodie yahaye amatungo maguf… – #rwanda #RwOT

    Ni mu gikorwa cyabaye kuwa Kane tariki 20 Mata 2023, cyabereye mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera mu Ntara y'Uburasirazuba.

    Bruce Melodie ku wa 15 Mata 2023 ari kumwe n’umujyanama we Coach Gael, Producer Element n’abandi bakorana basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama, mu rwego rwo kwiga amateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ubwo yasuraga uru rwibutso rwa Ntarama ari kumwe n'iri tsinda bakorana, baboneyeho n’umwanya wo gutanga ibiribwa by'amoko atandukanye ku miryango 20 y’abarokotse Jenoside mu Murenge wa Ntarama muri Bugesera.

    Umwe mu bashinzwe kureberera inyungu za Bruce Melodie, yabwiye InyaRwanda ko icyo gihe banijeje iyi miryango kuzabaha amatungo magufi azabafasha kwiteza imbere.

    Ati “Twanasuye imiryango 20 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, turabasura, tubajyanira ibiribwa ariko tunabemerera ko tuzabaha n’amatungo kugira ngo babashe kuzamuka mu mibereho, rero nibyo twakoze ejo hashize (ku wa Kane).'

    Yavuze ko bahisemo gutera inkunga abarokokeye i Ntarama ‘bitewe n’amateka yaho yihariye, muri Jenoside yakorewe Abatutsi’.

    Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama ni rumwe mu nzibutso ndangamurage esheshatu, zibitse amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

    Abantu barenga ibihumbi bitanu barahiciwe mu gihe cya Jenoside ku itariki ya 15 Mata 1994; rwubatse mu cyahoze ari Kiliziya Gatolika ya Ntarama.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128304/bugesera-bruce-melodie-yahaye-amatungo-magufi-imiryango-20-yabarokotse-jenoside-yakorewe-a-128304.html

  • Kuki bamwe mu byamamare batakaje akamenyetso ka 'Blue tick' kuri Twitter? #rwanda #RwOT

    Urubuga nkoranyambaga rwa Twitter rwatangiye gukura akamenyetso k'ubururu kuri konti zibarirwa mu bihumbi zirimo iz'ibyamamare, ibigo bya leta n'ibyigenga, n'imiryango itandukanye bitewe n'uko zitishyuye, kuva kuri uyu wa Kane tariki 20 Mata 2023.

    Konti zari zifite aka kamenyetso kazwi nka 'blue tick' igaragaraza ko konti iri 'Veriefied' iruhande rw'izina ryabo, zatumaga abazikurikiye bazigirira ikizere ndetse ko zitiyitiriwe n'abandi.

    Izakuweho aka kamenyetso zirimo nk'iya Ange Kagame, ibiro bya Minisitri w'Intebe w'u Rwanda, Bruce Melodie, Donald Trump, Cristiano Ronaldo, Beyoncé, Neymar Junior, Ikigo cya Nelson Mandela, Oprah Winfrey, Ibiro bya perezida wa Tanzania, Ibiro bya perezida wa Uganda, Ibiro bya perezida wa DR Congo n'izindi.

    Ibi bibaye mu gihe nyir'uru rubuga, Elon Musk, arimo kugerageza kuruvugurura ngo rutangire kubyara inyungu.

    Abarukoresha bashaka kugumana kariya kamenyetso k'ubururu cyangwa irindi bara iruhande rw'izina ryabo bagomba kwishyura $84 (hafi 95,000Frw) ku mwaka.

    The post Kuki bamwe mu byamamare batakaje akamenyetso ka 'Blue tick' kuri Twitter? appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/04/21/kuki-bamwe-mu-byamamare-batakaje-akamenyetso-ka-blue-tick-kuri-twitter/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kuki-bamwe-mu-byamamare-batakaje-akamenyetso-ka-blue-tick-kuri-twitter