Blog

  • Noneho yikwije! Bwa mbere Yolo The Queen uzwiho kwambara impenture yagaragaye yambaye imyenda ihisha umubiri we wose (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Yolo The Queen wamampaye ku mbuga nkoranyambaga zigiye zitandukanye kubera imiterere ye idasanzwe cyane yagaragaye yikwije.

    Uyu mukobwa uzwiho kwambara imyenda igaragaza ibice bye by'umubiri yagaragaye yambaye nk'Abayisilamukazi dore ko ari naho asengera.

    Yifashishije urukuta rwe rwa Instagram ahajya sitori yasohoye amafoto maze yifuriza abantu EID MUBARAK.

    AMAFOTO

    Source : https://yegob.rw/noneho-yikwije-bwa-mbere-yolo-the-queen-uzwiho-kwambara-impenture-yagaragaye-yambaye-imyenda-ihisha-umubiri-we-wose-amafoto/

  • Mutarabarire hafi: Mu marira menshi, umunyarwenya Clapton Kibonge yirukanye abakozi be banze kumuvumbya ku ipilawu (VIDEWO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyarwenya Clapton Kibonge yirukanye abakozi be banze kumuvumbya ku ipilawu.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Clapton yasohoye amashusho maze avuga ukuntu abanyarwanda ari indyarya kuko ngo mu nshuti ze zirimo na Bamenya nta numwe wamutumiye.

    Uyu munyarwenya yageze ku bakozi bakorana na we ni uko maze avuga ko batamutumiye bityo na we ko abirukanye (gusa ibi ni urwenya azwiho)

    AMASHUSHO

    Source : https://yegob.rw/mutarabarire-hafi-mu-marira-menshi-umunyarwenya-clapton-kibonge-yirukanye-abakozi-be-banze-kumuvumbya-ku-ipilawu-videwo/

  • Ikipe ya Al-Nassr yavuze impamvu yatumye Cristiano Ronaldo akora igikorwa cyatumye asabirwa kwirukanwa muri Arabia Saudite – VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'umukino ikipe ya Al-Nassr ikinamo Cristiano Ronaldo yastinzwe n'ikipe ya Al-Hilal ibitego 2-0, Cristiano yagaragaye arimo asoka mu kibuga yishima mu bugabo bwe, ibintu bifatwa nk'amahano muri iki gihugu.

    Ni ibintu byatumye umunyamategeko wo muri iki gihugu Prof. Nouf Bin Ahmed asabira uyu rutahizamu kwirukanwa muri iki gihugu kuko ibyo yakoze bifitanye isano n'imibonano mpuzabitsina.

    Byabaye ibintu birebire cyane maze abaturage bo muri Arabia Saudite batangira kumureba nabi bavuga ko yakoze amahano.

    Ikipe ye yahise iza ibamenyesha ko ubwo yishimaga mu bugabo yari yababaye, yagize ati 'Ronaldo yagize imvune igihe yari ahanganye n'umukinnyi wa Al Hilal, Gustavo Cuellar kandi ni ahantu ho kwitondera. Ni ko bimeze, nk'abafana bagomba gukora ibyo bashaka.'

    Reba video aho hasi…

    #الهلال_النصر

    لست متابعة للشأن الرياضي

    حتى ولو استفز جمهور الهلال #رونالدو
    لم يوفّق في الرد عليهم

    السلوك الصادر من #رونالدو يعتبر جريمة
    فعل فاضح علني وهي من الجرائم المستوجبة
    للتوقيف ، والإبعاد ( الترحيل ) إذا وقعت من أجنبي

    لذا

    سنتقدم بعريضة للنيابة العامة بهذا الشأن pic.twitter.com/qnyDJZJKS0

    — Prof. Nouf Bint Ahmed (@NoufPoet) April 18, 2023

    Source : https://yegob.rw/ikipe-ya-al-nassr-yavuze-impamvu-yatumye-cristiano-ronaldo-akora-igikorwa-cyatumye-asabirwa-kwirukanwa-muri-arabia-saudite-videwo/

  • Babiri bacyekwaho kwiba moto batawe muri yombi bayijyanye ku isoko #rwanda #RwOT

    Bafashwe ku wa Gatatu tariki ya 19 Mata 2023, saa saba n'igice z'ijoro bari kuri iyo moto, mu mudugudu w'Umujyi, Akagari ka Rusagara mu Murenge wa Gakenke.

    SP Alex Ndayisenga, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n'abaturage mu Ntara y'Amajyaruguru; yavuze ko kugira ngo bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe na n'uwibwe iyo moto.

    Yagize ati 'Polisi yakiriye amakuru yatanzwe n'umugabo wari usanzwe akora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto ahagana saa yine z'ijoro, ko arebye aho yari yayiparitse hafi y'akabari agasanga bayitwaye, kandi ko hari abasore babiri bahahoze acyeka ko ari bo bayibye.'

    Yakomeje agira ati 'Nyuma yo kwakira ayo makuru, hahise hatangira gushakishwa abacyekwa, bafatirwa mu cyuho ku isaha ya saa saba n'igice z'ijoro bayitwaye.'

    Bakimara gufatwa, biyemereye ko bayibye umuturanyi wabo nyuma yo kumucunga ari mu kabari, kandi ko bari bagiye kuyigurisha mu Karere ka Musanze.

    SP Ndayisenga yashimiye uwibwe wihutiye gutanga amakuru kugira ngo abayibye babashe gufatwa bataragera kure, yongera kwihanangiriza abakora ubujura ko nta mwanya bagifite, ko ahubwo bakwiriye gushaka umurimo bakora ubateza imbere, aho guhitamo ubujura butazagira icyo bubagezaho uretse gufungwa.

    Bahise bashyikirizwa Urwego rw'ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Gakenke kugira ngo hakomeze iperereza, naho moto yari yibwe isubizwa nyirayo, nk'uko byatangajwe ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y'u Rwanda.

    Ingingo ya 166 y'Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese uhamijwe n'urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y'umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe, ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y'inyungu rusange mu gihe cy'amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Ingingo ya 167 ikomeza ivuga ko; ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo kwiba byakozwe nijoro; cyangwa byakozwe n'abantu barenze umwe (1).

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/babiri-bacyekwaho-kwiba-moto-batawe-muri-yombi-bayijyanye-ku-isoko

  • Inkende zahiritse ibuye rinini ku mwana bimuviramo urupfu #rwanda #RwOT

    Umwana w'imyaka itatu yapfuye muri iki cyumweru,nyuma y'aho inkende zimuhiritseho ibuye rinini ziri hejuru y'inzu y'iwabo.

    Devunuri Abhinav yakiniraga hanze iwabo i Katukuri,mu mudugudu muto wo muri Leta ya Telangana, mu Buhinde, ubwo inkende zamanuraga ibuye rinini hejuru ye, zikamwica ako kanya.

    Uyu muhungu yari amaze gukira impanuka yagize mu mezi atandatu ashize, ubwo yagwaga ku cyuma kikamukata ku muhogo.

    Ababyeyi be bitwa Rajitha na Srikanth, bari barishyuye amadolari arenga 6.000 kugira ngo umwana wabo avurwe ubwo yagwiraga kiriya cyuma.

    Ibitangazamakuru byo muri ako gace bivuga ko yari amaze gukira burundu ubwo izi nyamaswa zamuteraga iri buye agahita apfa.

    Abeturage bo muri ako gace bamaze imyaka itari mike binubira izi nkende, kubera ko zikomeje kubahemukira.

    Hirya no hino mu Buhinde, akaga gaterwa n'inkende kamaze kwiyongera ku buryo abayobozi batekereje ku ngamba zikomeye, nko gushaka urukingo rwo kuzitera ngo ze gukomeza kororoka.

    Izi nyamaswa zishinjwa ibitero byinshi by'ubugizi bwa nabi mu myaka ishize.

    BJP MP Raj Kumar Chahar aherutse kubwira inteko ishinga amategeko mu Buhinde ko nta gikozwe izi nkende zizakomeza kwica abaturage.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/inkende-zahiritse-ibuye-rinini-ku-mwana-bimuviramo-urupfu

  • MINICOM yavuze impamvu hagabanyirijwe ibiciro ibiribwa bike anamara impungenge abacuruzi ku bihombo #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'Ubucuruzi n;inganda, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome yatangaje ko abacuruzi bafite ububiko bw'ibicuruzwa byagabanyirijwe ibiciro batazahomba kuko hazasuzumwa uko baranguye bakagabanyirizwa umusoro.

    Ibi yabivuze ubwo bamwe mu bagize Guverinoma baganiraga n'abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Mata 2023,ku mpamvu leta yashingiyeho imanura igiciro bya bimwe mu biribwa igasiga ibindi, n'ibyerekeye gusonerwa imisoro ku bicuruzwa bimwe na bimwe.

    Dr. Ngabitsinze yavuze ko impamvu hagabanyijwe ibi biciro bya bimwe mu bicuruzwa ibindi bakabireka ari uko ari ibyo abanyarwanda bakenera cyane ndetse ngo byakozwe mu rwego rwo guhangana no gutakaza agaciro k'ifaranga ry'u Rwanda.

    Minisitiri Dr. Ngabitsinze yagize ati “Biriya biciro twabishyizeho kuko twari twumvikanye, icyo tutari twumvikanye ni icy'umusoro ku inyongeragaciro [VAT].

    Ntawe uzahomba kubera ko afite ububiko bw'ibicuruzwa basobanuriwe kandi icyo twakoze kwari ukugira ngo duhagarika guta agaciro k'ifaranga ry'u Rwanda kari kageze hejuru.

    Iyo urebye ukuntu biriya bihingwa abanyarwanda babikenera,ukareba n'uko ubuhinzi bwagenze,uko twari dusigaranye bikeya ku masoko yacu nubwo hari ibindi byinjiraga,twasanze ko byaba byiza tugiye inyuma kureba abacuruzi bafite ama stock ko bataba bategereje ko biba bike ngo bazamure ibiciro.

    Iriya mibare twayikoze twamaze guhura nabo,hafi ya bose ,twarabasuye,amakoperative,abacuruzi batandukanye basanzwe babikora,tuza gusanga ko hari umusaruro ariko utari mwinshi uzunganirwa nibyo bishobora kuva hanze.Biriya biciro twabishyizeho buriya twabyumvikanye.Icyo tutari twumvikanye n'icya VAT ni gahunda ya leta ifite uko iyitwara.

    Yamaze impungenge abatekereza ko ibi biciro bishobora guhombya abaranguye kera.Ati “Nta mpungenge ziriho,uwaranguye aba azi uko yaranguye arabitangaza hanyuma umusoro ku inyongeragaciro ukagabanuka.

    Iyo ikintu gikozwe hari abadahita babyumva,uku kwiyongera kw'ibiciro kwabaye hose ariko buri gihugu kiba gifite uko kibigenza,twasanze gufata ubu buryo bwagira icyo budufasha nanasaba buri wese kugira ngo abyumve n'abacuruzi barabyumva…Ushobora kunguka menshi ariko muri ibi bihe by'amage ukwiye kunguka akwiye.

    Minisitiri Ngabitsinze yavuze ko abantu bakwiye kwihangana kuko mu minsi iri imbere ibintu bizasubira mu buryo,umusaruro mu buhinzi ukongera kuboneka.

    Abajijwe impamvu ibishyimbo bitaganyirijwe ibiciro,Minisitiri Ngabitsinze yavuze ko habaye ikibazo mu gihembwe cy'ihinga A biba bikeya bituma u Rwanda rutumiza hanze nko muri Tanzania.

    Yakomeje ati “gushyiraho igiciro fatizo bisaba kugendera ku musaruro uhari.Twaragiye turashakisha tubona gushyiraho igiciro fatizo byagorana ariko mu kwezi kwa gatanu igihembwe cy'ihinga B kiraza kwera, nabyo turaza kubisuzuma bifashe abanyarwanda.Bihangane igihe gitoya nabyo turabitekereza.

    Dr Ngabitsinze yavuze ko ubu hari inzego zagiyeho zihuriweho zireba ibyinjira uko byaje bikamenyekana ariko zinareba ko ibyo guverinoma iba yategetse bishyirwa mu bikorwa uko bikwiye.

    Yavuze ko nta mpungenge z'uko ibyinjira byaba byinshi bikabangira ibyo abantu bahinga ko biba bizwi ndetse hashyirwaho uburyo bwo kubisuzuma.

    Umunyamabanga wa Leta muri MINECOFIN,Tushabe Richard,we yavuze ko Ku mata y'ifu “twakuyeho kuyasoresha, impamvu ni uko dufite uruganda ruyakora.Dukuyeho imisoro tuzashobora kwakira amata y'aborozi menshi abashe guhabwa abana n'ababyeyi mu kwirinda igwingira.”

    Yemeje ko ibyemezo byafashwe byo kugabanya imisoro ku bigori, kawunga, umuceri bihita bishyirwa mu bikorwa.

    Umunyamabanga wa Leta muri MINECOFIN, Richard Tushabe avuze ko impinduka ziri mu kugabanya imisoro zizatuma igihugu kirushaho korohereza ishoramari no gutanga akazi ku rubyiruko.

    Umunyamabanga wa Leta muri MINECOFIN yavuze kandi ko ingengo y'imari yo kugaburira abana ku ishuri leta yayongereye.

    Aba bayobozi bemeje ko umucuruzi utazubahiriza ingamba zashyizweho na leta azamufatirwa ingamba zitoroshye

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubukungu/article/minicom-yavuze-impamvu-hagabanyirijwe-ibiciro-ibiribwa-bike-anamara-impungenge

  • Ashley Graham yabaye umugore wikimero gihebu… – #rwanda #RwOT

    Ashley Graham, umunyamideli w'imyaka 35 yagizwe umugore wa mbere w'ikimero gitangaje ku isi na Maxim Magazine, iri mu zikomeye ku isi. Ashley ni we wasohotse ayoboye urutonde rw'aba bagore 100 [Hot 100] n'urutonde rwo hagati ya Gicurasi/Kamena 2023.

    Bikaba atari ubwa mbere Ashley ashyirwa na Maxim ku rupapuro rw'imbere, ku myaka ye akaba agize abana 3. 

    Mu kiganiro yagiranye na Maxim yatangaje uko afata kuba umubyeyi, agira ati: 'Kugira abana byampaye icyerekezo kirenze, bituma kandi wibuka ko ubwiza biri mu byiciro bitandukanye.'

    Mu bihe bitandukanye Ashley yagiye yumvikana avugira abagore bibasirwa kubera uko bateye, avuga ko uko umubiri wawe waba umeze kose bitakubuza kuba mwiza. Yamamaye kandi mu biganiro bya TED Talk.

    Agaragaza kandi ko nta muntu wagakwiye na rimwe kuzizwa uko yaremwe, yewe n'imyaka itagakwiye kuba imbogamizi ibuza umuntu uburenganzira bwo gukora iki n'iki, by'umwihariko abagore mu gihe icyo asabwa agishoboye.

    Ashley ati: 'Imibiri yacu irahinduka umunsi kuwundi, irakura. Nakomeje gukoresha umubiri wanjye, nsaba abantu ko ntawagakwiye kuwuzizwa.'

    Hirya yo kuba ari mu banyamideli bakomeye ku isi banakurikirwa naza miliyoni ku mbuga nkoranyambaga, afite umwihariko wo gushaka kuzana impinduka mu ruganda rw'imideli benshi bumva ko abarufitemo ijambo ari inkumi zinanutse, cyangwa abasore barebare gusa.

    Ashley yinjiye mu kumurika imideli ubwo yari akiri muto. Icyo gihe yabaga muri Nebraska ntiyari azi neza ko igihe kizagera inshuti ye ya mbere ikaba amafoto n'amashusho, nyamara yatangaje ko atibaza uwo yari kuba wundi.

    Mu busanzwe Ashley yabonye izuba kuwa 30 Ukwakira 1987, mu gace ka Lincoln muri Leta ya Nebraska. Yagiye aseruka mu birori bikomeye by'imideli ari nako asohoka mu binyamakuru bikomeye mu mideli nka Vogue, Glamour na Harper Bazaar.

    Yagiye amurika imyambaro n'ibindi by'ibigo n'ikompanyi zikomeye, ni n'umwe kandi mu bari bagize akanama nkemurampaka ka America's Next Top Model.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128317/ashley-graham-yabaye-umugore-wikimero-gihebuje-ku-isi-amafoto-128317.html

  • MU MAFOTO 100: Ubwitabire budasanzwe bwaranze… – #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw'umuryango w'abayisilamu mu Rwanda (RMC), bwifurije abayisilamu bose ndetse n'Abanyarwanda muri rusange umunsi Mukuru mwiza wa Eid Al Fitr. Ni umunsi wahuriranye n'ibihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, hatangwa ubutumwa bw'ihumure.

    Ni umunsi waranzwe n'isengesho ryakorewe mu bice by'igihugu bitandukanye, by'umwihariko mu Mujyi wa Kigali ku rwego rw'igihugu, ukaba wizihirijwe i Nyamirambo kuri Kigali Pele Stadium aho isengesho ryayobowe na Mufti w'u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana.

    Mu butumwa bwatanzwe na Mufti w'u Rwanda nyuma y'isengesho, yavuze ko mu Rwanda abayisilamu batangiye igisibo cy'ukwezi kwa Ramadhan neza bakaba banagisoje neza, nyuma y'igihe kingana n'ukwezi bakimazemo kuko bitabiriye ibikorwa byose byo kwiyegereza Imana, by'umwihariko bakaba bishimira ko igisibo basoje bagisibye mu bihe byiza biruta ibyo mu myaka yashize cyane ko yagiye irangwa n'ibihe by'icyorezo cya Covid-19.

    Yagize ati 'Ni ukwifuriza abantu umunsi mukuru wa Eid no gushishikariza abantu gukora ibikorwa byiza; gufashanya, kubahana, kuba mu muryango urangwa n'ubumwe, hanyuma bakazirikana ko igihugu cyacu cyanyuze mu bibazo byinshi gikeneye ko buri muntu wese akizirikana mu masengesho y'aho asengera n'aho yemerera Imana, kugira ngo Imana ikomeze igihe umudendezo n'uyu mutekano mwiza nk'uko Imana yabiduteganyirije.''

    Mu butumwa yatanze Mufti w'u Rwanda kandi yavuze ko bifatanyije n'abanyarwanda bose muri rusange, ndetse ko ubutumwa nyamukuru bwari ubumwe uyu munsi. Agira ati 'Ubutumwa twatanze mbere na mbere ni ubumwe, kongera gushyigikira no kwimakaza ubumwe bwacu ntihagire ikibuhutaza, ndetse no kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi by'umwihariko tuzirikana abayirokotse Twiyubaka, Twubaka igihugu cyacu.' 

    Abana n’ababyeyi bari babukereye. Umunezero wari wose

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umuryango w'Abayisilamu mu Rwanda, Sibomana Salim, yatanze ubutumwa bw'abayisilamu mu Rwanda bubasaba kwiyegereza Imana muri ibi bihe.

    Ati 'Muri iki gihe abayisilamu bitabiriye ibikorwa byose bisanzwe bikorwa byo kwiyegereza Imana harimo amasengesho, ibihamagaro bya nijoro, ubusabane no gusangira iftar ndetse no gufasha abatishoboye. Ubuyobozi buributsa abayisilamu kurangwa n'imico myiza dutozwa n'idini yacu, wo gufasha no gukomeza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kubaba hafi.'

    Muri iki gihe cy'ukwezi kwa Ramadhan uyu muryango wabashije kugeza inkunga y'ibiribwa ku miryango irenga ibihumbi birindwi, mu turere dutandukanye tw'igihugu.

    Hakusanyijwe kandi miliyoni 20 Frw yatanzwe nk'inkunga izwi nka 'zakaat ku miryango 2600 itishoboye, yahawe amafunguro y'ibiribwa ibafasha kwishimira uyu munsi mukuru.

    Yongeye kwibutsa abayisilamu ko bemerewe gukora umutambagiro wa Hija ubera i Macca cyane ko u Rwanda rwemerewe abantu 85, asaba abafite gahunda yo kuzawitabira gutangira kwiyandikisha mu kunoza imyiteguro.

    RMC kandi itangaza ko ikomeje guteza imbere imyigishirize ya Kolowani mu Rwanda aho abasaga 200 bamaze kuyifata mu mutwe, ndetse mu 2022 umwana w'umunyarwanda yabaye uwa munani mu irushanwa mpuzamahanga ribera i Dubai ryo gusoma kolowani no kuyifata mu mutwe.

    Uyu muryango kandi wateguye irushanwa ryo gusoma no gufata mu mutwe iki gitabo ku nshuro ya 10, 'Rwanda International Musabaquat', rizahuza abasomyi baturutse mu bihugu 40 bitandukanye rizatangirira mu Karere ka Gicumbi rikazasorezwa muri BK Arena ku wa 7 Gicurasi 2023.

    Mufti w'u Rwanda Hitimana yasabye abanyarwanda kunga ubumwe

    Umwambaro baba bambaye uba ari mushya, ndetse ubona ko bakeye

    Kwizihiza uyu munsi birakomereza mu miryango, aho abayisilamu baba basangira bishimira ko basoje uku kwezi ko kwiyegereza Imana.

    Bamwe mu Bayisilamu bagaragaje imbamutima ku munsi Mukuru wa Eid Al Fitr, bavuga ko uyu munsi bawuha agaciro kubera isengesho rikorwa kuri uyu munsi.

    Uwitwa Idrissa yavuze ko isengesho ryo ku munsi wa Eid Al Fitr rifite agaciro mu idini ya Islam.

    Baba batumbereye ahari kuvugirwa ijambo

    Malik Shaffy ni umwe mu bihumbi by’abitabiriye

    Hanze abacuruzi nabo baba bizihiwe

    Yagize ati 'Iri sengesho rifite agaciro gakomeye mu idini ya Islam, aho Abayisilamu tuba twongeye kwizihiza ibihe byiza nk'ibi byo kongera guhura dufunguye igisibo cy'ukwezi kwa Ramadhan, dusoje iminsi 30 twiyiriza, twibuka ko habaho n'abakene usanga badafite amafunguro'.

    Umunsi wa Eid Al Fitr ni ngarukamwaka, ukaba wizihizwa buri mwaka nyuma y'igisibo cy'ukwezi cya Ramadhan, aho Abayisilamu basiba iminsi 29 cyangwa 30 bakurikije ingengabihe yabo bagenderaho.

    Imirongo yari minini cyane

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’UBUTUMWA BWA MUFTI W’U RWANDA

    REBA UKO IBIRORI BYARI BIMEZE KUVA MU GITONDO

    AMAFOTO: Natanael InyaRwanda

    VIDEO      : Bachir InyaRwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128311/mu-mafoto-100-ubwitabire-budasanzwe-bwaranze-umunsi-mukuru-wa-eid-al-fitr-video-128311.html

  • Barebwe inshuro miliyoni 87! Abahanzikazi 10… – #rwanda #RwOT

    Uru rubuga rufite uburyo butandukanye burimo nk'aho utangira igitekerezo, aho ukanda wemeza niba wakunze ikintu cyangwa se utakishimiye. Hejuru y'ibi, bagenda bagaragaza uko imibare y'abakunze igihangano cyawe igenda yiyongera mu bihe bitandukanye.

    Bitewe n'aho ikoranabuhanga rigeze, bamwe mu bahanzi n'abandi bahitamo kwishyura amafaranga kugira ngo uru rubuga rubafashe kubazamurira 'Views'. Mu gihe kitageze ku cyumweru kimwe, ushobora kubona igihangano cy'umuhanzi cyageze kuri Miliyoni imwe y'abakirebye, biratangaje!

    Uko imibare ikomeza kuzamuka, ni nako abakireba baba bavuga ko uwo muntu akunzwe! Birashoboka ko imibare iba itandukanye n'igikundiro.

    Imyaka 29 ishize u Rwanda rwiyubaka iherekejwe n'urugendo rw'iterambere rw'umuziki w'abanyarwanda. Abagejeje iyi myaka bakora umuziki ni mbarwa.

    Impuzandengo y'abagezweho muri iki gihe, bamaze nibura imyaka 15 bakora umuziki. InyaRwanda yakoze urutonde rw'abahanzikazi 10 bafite 'Subscribers' benshi mu Rwanda, ariko rugaragara umuhanzikazi utamaze imyaka ibiri mu muziki, bigaragaza iyaguka ry'urugendo rw'umuziki w'u Rwanda.

    Imibare igaragaza ko uteranyije umubare w'abarebye ibihangano bya buri muhanzi (views), nibura aba bahanzi bose barebwe kuri Youtube inshuro Miliyoni 87.


    1. Clarisse Karasira:

    Uyu muhanzikazi ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni we uri ku mwanya wa mbere, aho afite aba 'Subscribers' ibihumbi 207.

    Bigaragara ko yafunguye shene ye ya Youtube ku wa 20 Nyakanga 2016, aho amaze gushyiraho ibikorwa 51, bimaze kurebwa inshuro (views) Miliyoni 32.

    Uyu muhanzikazi witegura gushyira hanze album nshya, yatangiye umuziki nyuma y'uko yari amaze gushyira akadomo ku rugendo rw'itangazamakuru yakoraga kuri Flash Tv, aho yasomaga amakuru kuri Televiziyo akanayatangaza kuri Radio.

    Indirimbo ye ya mbere yashyize hanze yitwa ‘Giraneza’, yasohotse ku wa 30 Ukwakira 2018. Bitewe n’ubutumwa buyigize yarakunzwe, ndetse muri iki gihe iracyumvikana mu bitangazamakuru binyuranye.

    Ubwo yasohoraga iyi ndirimbo mu 2018, Clarisse yabwiye InyaRwanda ati 'Nabyirutse nisanga mu nganzo, kandi ibyo mvanamo (ibihangano) ni ubutumwa Imana impa nk'ibitekerezo ngo mbugeze kuri rubanda.'

    Yakomeje agira ati: 'Ubuhanzi bwanjye bugamije gutanga ibitekerezo byanjye mu guhindura sosiyete kuba nziza kurusha uko iri, nkibanda cyane ku njyana gakondo kuko nayo burya nayirerewemo. Nkunda umuco wacu.'


    2. Butera Knowless

    Umuhanzikazi Butera Knowless wo muri Kina Music ni we uri ku mwanya wa kabiri, mu bahanzikazi bafite abantu benshi babakurikira ku rubuga rwa Youtube.

    Kuri shene ye agaragaza ko aherutse gushyira hanze album y'indirimbo 11 yise 'Inzora'.

    Abahanzi babiri bo muri Uganda bari kuri iyi Album ni umuhanzi w'Umunya-Uganda Ykee Benda, wakunzwe mu ndirimbo 'Farmer Remix' yakoranye na Sheebah Karungi.

    Hari kandi Daniel Lubwana Kigozi uzwi nka Navio, umuhanzi w'umunya-Uganda ufite ijwi riremereye ukundirwa uburyo akoramo injyana ya Hip-Hop.

    Abahanzi bo mu Rwanda bafiteho indirimbo ni abo muri Kina Music barimo Platini, Tom Close, Nel Ngabo na Igor Mabano bakoranye indirimbo bise 'Ikofi', ndetse na Aline Gahongayire bakoranye indirimbo bise 'Asante' ari nayo ya mbere.

    Uyu mubyeyi w’abana batatu, yafunguye umuyoboro we wa Youtube ku wa 8 Nzeri 2014, aho ibihangano amaze gushyiraho bimaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 21. Amaze gushyiraho ‘Video’ 51.


    3. Ariel Wayz

    Umuhanzikazi Uwayezu Ariel uzwi nka Ariel Wayz umaze imyaka itatu atangiye urugendo rw'umuziki nk’umuhanzi wigenga, niwe uri ku mwanya wa gatatu mu bahanzikazi bafite aba ‘Subscribers’ benshi mu Rwanda kugeza ubu.

    Uyu mwari yatangiriye umuziki mu itsinda rya Symphony Band arivamo amaze imyaka itatu, ahitamo gutangira gukora umuziki ku giti cye.

    Ari mu bahanzi umwaka wa 2020 wagaragaje impano ye, binyuze mu ndirimbo nka 'Commando' ya Rema 'The Boy from Mars' yakoranye na Jumper, Umwali yakoranye na Bushali, 'Ndaryohewe' yakoranye n'abandi bahanzi bashya.

    Uyu mwari yafunguye umuyoboro we wa Youtube ku wa 21 Kanama 2019, aho ‘Video’ ze 32 amaze gushyiraho zimaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 12.

    Kugeza ubu abafite aba-Subscribers ibihumbi 32. Kuri shene ye yashyizeho amagambo yumvikanisha ko inzozi zawe ari isi yawe.


    4. Bwiza

    Ni umwe mu bahanzikazi bazamukanye imbaraga n'imbaduko, mu gihe gito. Imyaka ibiri amaze mu muziki yagaragaje ko afite intego ihamye.

    Afite ibihangano birimo ibimaze kurebwa inshuro Miliyoni imwe, ibyarebwe na miliyoni ebyiri n'ibindi binyuranye. Izina rye ryakomeye cyane binyuze mu ndirimbo zirimo 'Ready'.

    Yafunguye shene ye ya Youtube ku wa 29 Mutarama 2019, aho amaze gushyiraho Video 23 zimaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 8.

    Bwiza yisobanura nk’umuhanzikazi wo mu inzu ifasha abahanzi ya muzika ya Kikac, wavutse kandi akurira mu Rwanda, kuva ku wa 9 Kanama 1999.

    Avuga ko ari umwe mu batanga icyizere mu muziki w’u Rwanda, kandi yagaragaje impano ye idashidikanwaho akimara gutsinda irushanwa ‘The Next Diva- Indi Mbuto’ cya Kikac.

    Uyu mukobwa uherutse kuririmba mu birori by'isabukuru ya Gen.Muhoozi Kainerugaba muri Uganda, afite ‘subscribers’ 101.


    5. Alyn Sano

    Uyu mukobwa amaze imyaka itandatu mu muziki ushingiye ku ndirimbo ye ya mbere ‘Ntako bisa’ yashyize hanze, aho yakomereje mu ndirimbo zirimo ‘Naremewe wowe’, ‘Rwiyoborere’ n’izindi.

    Uyu muhanzikazi yafunguye shene ye ya Youtube ku wa 9 Werurwe 2017, aho ‘Video’ 39 amaze gushyiraho zarebwe inshuro zirenga miliyoni 5. Uyu mukobwa kugeza ubu abafite ‘Subscribers’ 68.7.

    Alyn amaze amezi abiri ashyize hanze indirimbo ye yise ‘Boo and Bae’, aho imaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi 535.

    Muri iki gihe, uyu mukobwa ari kwitegura kujya kuririmba mu iserukiramuco Vic Falls Carnival rizabera muri Zimbabwe, rigamije kurengera ubuzima bw'inyamaswa zo mu gasozi.

    Iri serukiramuco rizaba ku nshuro ya 11, Alyn Sano azarihuriramo n'abahanzi barimo C Kay, Mafikizolo, Jah Prayzah n'abandi bagera kuri 30.


    6. Young Grace

    Uyu mukobwa yafunguye shene ye ya Youtube ku wa 13 Mata 2014, aho ibihangano bye bimaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 3.

    Young grace yivuga nk’umuhanzikazi wegukanye ibikombe, akaba na Brand Ambassador wa Mango. Amaze gushyira ‘Video’ 145 kuri Youtube ye, aho afite aba-subscribers 55.

    Uyu mubyeyi w'umwana we yahatanye mu bihembo birimo Primus Guma Guma Super Stars, Salax Awards n'ibindi. Arazwi mu ndirimbo nka ‘Hello Boss’, ‘Ataha he’, ‘Bingo’ n’izindi.


    7.  Marina

    Uyu mukobwa yafunguye shene ye ya Youtube ku wa 9 Kanama 2021, ariko zimwe mu ndirimbo ze ziri kuri shene ya Youtube ya The Mane. Amaze gushyiraho ‘Video’ 9, zimaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 2.

    Aherutse gutangaza ko yatandukanye na Label ya The Mane yari afitemo amasezerano 10, ariko bazakomeza gukorana nk'inshuti n'abavandimwe.

    Marina uherutse gusohora indirimbo ‘Vanilla’, ni umwe mu baririmbye mu bitaramo byaherekeje isiganwa ry'amagare rya Tour du Rwanda. Afite 'subscribers' ibihumbi 49.


    8. Charly & Nina

    Iri tsinda rimaze igihe ribarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho bakomereje urugendo rwabo rw'umuziki n'ibitaramo bahakoreye.

    Iri tsinda rigizwe na Charlotte Rulinda [Charly] na Muhoza Fatuma [Nina] ryamenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo nka ‘Indoro’, ‘Agatege’, ‘Owoma’, ‘Face to Face’, ‘Zahabu’ n’izindi.

    Banafite album imwe bise ‘Imbaraga’, yasohotse ku wa 1 Ukuboza 2017. Shene ye ya Youtube bayifunguye ku wa 20 Gashyantare 2018, aho Video zabo 18 zimaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 3. Aba bakobwa bafite subscribers 36.

    Iri tsinda ryakoranye igihe kinini na Muyoboke Alex warebereraga inyungu zabo, nyuma bakaza gutandukana. Kuva icyo gihe batangiye kwikorana. 

    9. Scillah

    Uyu muhanzikazi usigaye ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, afite ‘subscribers’ ibihumbi 20. Ni mu gihe Video 9 amaze gushyiraho zarebwe inshuro zirenga miliyoni 2, shene ye ya Youtube yayifunguye ku wa 1 Werurwe 2013.

    Uyu mukobwa azwi kandi yamamaye mu ndirimbo zirimo nka ‘Icyo mbarusha’, ‘Biremewe’, ‘Warandemewe’ n’izindi. Afite 'subscribers' ibihumbi 20.

    Ni umwe mu bakobwa b'ibikemero, bagiye biharira imbuga nkoranyambaga kenshi. Mu 2020, uyu muhanzikazi yari yatangaje ko azagaruka mu Rwanda.

    10. Queen Cha

    Uyu mukobwa yafunguye shene ye ya Youtube ku wa 8 Gicurasi 2018, aho imaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni 1.

    Afite ‘subscribers’ ibihumbi 13 naho amaze gushyiraho Video 9. Uyu mukobwa aherutse gusohora indirimbo mu myaka ine ishize, yise ‘Ntawe nkura’.

    Queen yahatanye cyane muri Primus Guma Guma Super Stars, kandi ni umwe mu bafana bihebeye ikipe ya Rayon Sports.

    Uru rutonde rwakozwe hashingiwe ku bahanzikazi bari mu ndirimbo zizwi nk'iz'isi 'Secular'.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128301/barebwe-na-miliyoni-87-abahanzikazi-10-ba-mbere-kuri-youtube-mu-rwanda-128301.html

  • Umuco waratakaye pe! Umusaza ukuze yagaragaye ari kubyinisha inkumi ibyino ziteye isoni(video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusanza bigaragara ko akuze umurebesheje amaso yagaragaye abyinisha inkumi bigaragara ko ikibarizwa mu bakiri bato bitewe n'imyambirere yayo ndetse n'uburyo igaragara.

    Urubyiruko rwubu biragoye ko ruzabona abagore kuko abasaza aribo basigaye batereta abikira bato kuburyo bikomeje guteza ikibazo mu rubyiruko.

    Ihere na we ijisho amashusho y'umusaza wagaragaye abyinisha inkumi ibyino ziteye isoni:

    Source : https://yegob.rw/umuco-waratakaye-pe-umusaza-ukuze-yagaragaye-ari-kubyinisha-inkumi-ibyino-ziteye-isonivideo/