Blog

  • Aho agiye barajyana: The Ben yahamagaye umugore we Pamella ku rubyiniro imbere y'imbaga y'abantu bafatanye kuririmba (VIDEWO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi The Ben yahamagaye umugore we Miss Pamella ku rubyiniro imbere y'imbaga y'abantu

    The Ben yashimishije abitabiriye 'Uganda- Rwanda Border Reopening After Party' mu gitaramo gikomeye cyabereye i Mbarara.

    Ni Igitaramo cyatumiwemo The Ben yahuriyemo na Bebe Cool cyabereye ahitwa Lake View i Mbarara, mu ijoro ryo ku wa 19 Mata 2023.

    The Ben yakoze iki gitaramo nyuma y'iminsi mike ageze mu gihugu cya Uganda, aho yashimishije abantu batandukanye ubwo yahamagaraga umugore we Pamella ku rubyiniro.

    VIDEWO

     

    Source : https://yegob.rw/aho-agiye-barajyana-the-ben-yahamagaye-umugore-we-pamella-ku-rubyiniro-imbere-yimbaga-yabantu-bafatanye-kuririmba-videwo/

  • Niyitegeka Gratien Seburikoko yavuze ikintu cyari cyaramwihishe mu cyaro abantu baratangara – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyarwenya akaba n'umukinnyi wa filimi mu Rwanda, uzwi ku izina rya Seburikoko abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram yatangaje abantu ubwo yavugaga ko guteka ibijumba byari byaramwihishe.

    Uyu mugabo yagize ati 'Akantu ko kwibuka gusukamo amazi maze kubipfundira n'amakoma kari karanyisobye,ubundi nyuma y'amasegonda 5′ bikaba birashiriye,ngeze aho inkoni zindembeje,nkajya nyabanza mu nkono,unyita iki ko ndi ishyano'.

     

     

    Dore ibitekerezo by'abakunzi bee..

    Source : https://yegob.rw/niyitegeka-gratien-seburikoko-yavuze-ikintu-cyari-cyaramwihishe-mu-cyaro-abantu-baratangara/

  • Ahorana amagambo y’ubwenge mu kanwa ke: Umuhanzi Tom Close yatangaje amagambo akomeye ndetse y’ingirakamaro ku buzima bw’umuntu – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi akaba n'umuganga ukomeye cyane hano mu Rwanda Muyombo Thomas uzwi ku izina rya Tom Close yavuze ijambo rikomeye rishobora gufasha umuntu wese witakarije icyizere cy'ubuzima.

    Tom Close wamamaye cyane mu myaka yahambere ubu akaba ahugiye cyane mu kazi kubuganga dore ko ari umwe muba dogiteri dufite bakomeye hano mu Rwanda gusa umuziki nawo ntago yawutereranye kuko acishamo agakora indirimbo nubwo atagishyira hanze indirimbo nyinshi nkuko byahoze.

    Umuhanzi Tom Close abinyujije kuri Instagram yagize ati:' Igihe cyose utarareka kugerageza, biracyashoboka wicika intege' aya ni amagambo make gusa uramutse ugerageje kuyakurikiza yagufasha byinshi mu buzima bwawe.

    Source : https://yegob.rw/ahorana-amagambo-yubwenge-umuhanzi-tom-close-yagiriye-inama-ikomeye-abakunzi-be/

  • Niyo waba ushonje! Ubushakashatsi bwagaragaje ibiryo utagomba kurya ni joro ugiye kuryama  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubushakashatsi bwagaragaje ko hari indyo nyinshi zishobora ku kubangamira zikakubuza ibitotsi igihe cyose waziriye ugiye kujya kuryama.

     

    Muri izindyo higanjemo ibi nyamavuta, ibinyamasukari, n'ibintu bikonje.

    Dore ingero zibyo utagomba kurya cyangwa ku nywa ugiye kuryama :

    1.Ifiriti

    2.Ice cream

    3.Ibinyamafarini nk'imigati n'amandazi

    4.Inyama z'ingurube (akabenzi)

    5.Ntugomba kunywa amazi, mara byibuza iminota 30 unyweye amazi mbere y'uko uryama.

    6.Ibijumba  ndetse n'ibindi bintu bishobora kugugara mu nda.

    N'ibindi byinshi bigira amasukari n'amavuta bikabije

     

    Source : https://yegob.rw/niyo-waba-ushonje-ubushakashatsi-bwagaragaje-ibiryo-utagomba-kurya-ni-joro-ugiye-kuryama/

  • Umunsi Mukuru wa Eid al-Fitr Abayisilamu basabwe kurangwa n'imyifatire myiza #rwanda #RwOT

    Mufti w'u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana yasabye abayisilamu bose gukomeza kurangwa n'imyifatire myiza ndetse no kwirinda ibyaha nk'uko Imana yabitegetse aho kuba beza mu kwezi kwa Ramadhan gusa.

    Umunsi Mukuru wa Eid al-Fitr wizihirijwe muri Stade ya Kigali Pelé Stadium Nyamirambo ku rwego rw'igihugu, ahari hateraniye abayoboke b'idini ya Islam batandukanye mu Mujyi wa Kigali n'abanyamahanga baba mu Rwanda.

    Ni umunsi ukomeye ku Bayisilamu bose bo ku Isi, aho baba bamaze iminsi 30 biyiriza, basenga, biyegereza Imana, bagerageza kwifata neza mu mico no myifatire ndetse bakora ibikorwa byo gufasha bagenzi babo badafite amikoro.

    Kuri uyu munsi kandi Abayisilamu benshi bajya mu isengesho rya kare mu gitondo, kuri bo ni umugenzo wo kwambara imyenda mishya, kurya ibiryo biryoshye no gusubiramo isengesho ryitwa takbeer.

    Mbere y'isengesho, Abayisilamu basabwa gutanga imfashanyo yitwa zakaat al fitr yo gufasha abakene.

    Mufti w'u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana, yasabye abayisilamu bose gukomeza kurangwa no gukora ibikorwa byiza n'kuko bitwaraga mu kwezi kwa Ramadhan basoje.

    Ati 'Bavandimwe bayisilamu turasabwa gukomeza gukora ibikorwa byiza bitwegereza Imana kandi ntabwo ukwezi kwa Ramadhan gukwiye kuba iherezo ry'ibikorwa byacu byiza. Umunyagihombo urusha abandi ni wa wundi witabiriye Iswalla eshanu muri uku kwezi akagana imisigiti none ubu akaba agiye gucika ku misigiti.'

    Yakomeje ati 'Ntabwo bikwiye ko umuntu umaze ukwezi kose asibye asubira mu byaha agata umurongo wo gutinya Allah, uwasubira mu byaha biba ari ikimenyetso ko igisibo cye kititabiriwe ndetse ko kitakozwe neza kandi nta n'inyungu aba yakivanyemo.'

    Mufti Hitimana yongeye kubibutsa ko uyu munsi ushimangira urukundo hagati y'abayisilamu no kwirinda ibindi byose bibatandukanya.



    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/iyobokamana/article/umunsi-mukuru-wa-eid-al-fitr-abayisilamu-basabwe-kurangwa-n-imyifatire-myiza

  • Guverinoma yagabanyije cyane imisoro itandukanye irimo iy'ubutaka n'ipatanti #rwanda #RwOT

    Guverinoma yagabanyije imisoro hashingiwe ku cyerekezo cyatanzwe na Perezida Kagame muri Mutarama uyu mwaka.

    Urugero, umusoro w'ubutaka washyizwe hagati ya 0-80 Frw uvuye hagati ya 0-300Frw.

    Ku wa Mbere,tariki ya 9 Mutarama 2023,Perezida Kagame ubwo yakiraga indahiro ya Perezida wa Sena Dr Kalinda Francois Xavier,yasabye inzego zibishinzwe kugabanya imisoro kuri rubanda,kuko kwaka myinshi ataribyo bituma iboneka.

    Icyo gihe yagize ati “Imisoro ifite uko idindiza ishoramari mu bikorera,sinzi impamvu bitasuzumwa abantu bakareba imisoro impamvu yayo….uburyo bw'inyoroshyo kuko n'imisoro ntigabanuka ahubwo iyo babyize neza iriyongera.Ntabwo bivuze ko kuremereza imisoro aribyo biguha imisoro myinshi.”

    Mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y'imari n'igenamigambi,kuri uyu wa 21 Mata 2023,rivuga ko Guverinoma yakuyeho umusoro wa TVA ku muceri n'ifu y'ibigori byaba ibiguriwe mu Rwanda no hanze mu rwego rwo kugabanya ibiciro by'ibiribwa ku isoko ndetse no kunganira gahunda yo kugaburira abana ku ishuri.

    Umusoro ku nyungu mu bigo uzwi nka Corporate income tax wavuye kuri 305 ushyirwa kuri 28 % hagamijwe ko mu gihe cya vuba uzagabanuka ukagera kuri 20%.Ibi bizafasha u Rwanda kuza mu bihugu bya mbere muri Afurika bibereye gukoreramo ishoramari.

    Umusoro ku byaguzwe nawo wagabanyijwe mu rwego rwo kuzamura ishoramari rishingiye ku bukerarugendo n'amahoteri.

    Guverinoma yiyemeje kugabanya imisoro yatangwaga ku bicuruzwa byihariye nk'ibinyobwa aho mu buryo bushya bwo gusora, nko kuri divayi yaguzwe,umusoro uzaba 70% ariko ibisorerwa ntibirenge ibihumbi 40 FRW ku icupa.

    Umusoro ku mutungo utimukanwa n'ubutaka washyizwe ku mafaranga 0 na 80 kuri meterokare.Igiciro cyakuwe ku mafaranga 0 na 300 frw.

    Umusoro ku nzu ya kabiri wagizwe 0.5% by'igiciro cy'inzu n'ubutaka bukomatanyije.Umusoro ku nyubako z'ubucuruzi wakuwe kuri 0.5% ushyirwa kuri 0.3% by'igiciro cy'inyubako n'ubutaka yubatseho bikomatanyije.

    Umusoro ku nyubako z'ubucuruzi ugarukira ku gaciro ka miliyari 30 FRW.

    Umusoro ku bugure bw'umutungo utimukanwa uzajya ubarwa kuri 2% by'agaciro k'umutungo mu gihe wagurishijwe n'umucuruzi wanditse na 2.5 % mu gihe wagurishijwe n'utari umucuruzi wanditse.

    Umutungo utarengeje miliyoni eshanu FRW ntiwishyura umusoro ku bugure.

    Ipatanti yavuguruwe aho abacuruzi bazajya bishyura umusoro w'ipatanti isanzwe ukubiyemo ipatanti isanzwe n'amafaranga y'isuku rusange.Ibigo by'ubucuruzi bifite amashami arenze rimwe bizajya byishyura ipatanti imwe gusa muri buri karere bikoreramo.

    Amwe mu mafaranga yose yajyaga yishyuzwa ku byangombwa n'abayobozi b'inzego zibanze cyangwa serivisi baha abaturage azakurwaho

    Iri tangazo ryasoje rivuga ko Guverinoma yashyizeho ingamba zihamye zizatuma izi mpinduka zitanga umusaruro wifuzwa uganisha ku iterambere rirambye ry'ubukungu bw'igihugu.

    Inama y'Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 20 Mata 2023, yemeje ko iyi misoro ivuguruye igamije koroshya imisoro, kongera umubare w'abasora, kubahiriza itangwa ry'imisoro no kureshya abashoramari

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/guverinoma-yagabanyije-imisoro-itandukanye-irimo-iy-ubutaka-n-ipatanti

  • IK Ogbonna ari mu gahinda ko kubura umubyeyi we #rwanda #RwOT

    IK Ogbonna uri mu bakinnyi ba sinema bakomeye muri Afurika, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, mu gitondo cyo kuri uyu wa 21 Mata 2023 nibwo yatangaje ko nyina umubyara yitabye Imana icyakora nta makuru menshi ku rupfu rw'uyu mubyeyi yigeze akomozaho.

    Ati 'Mwamikazi, ruhukira mu mahoro. Uyu munsi turashyingura umubiri wa mama, ariko umurage wawe uzahoraho. Ndagukunda by'iteka ryose mubyeyi.'

    IK Ogbonna ari mu gahinda ko kubura umubyeyi we nyuma y'iminsi mike avuye mu Rwanda aho yari yatumiwe mu birori bya Rwanda International Movie Awards akanegukana igihembo cy'umukinnyi mwiza ku rwego mpuzamahanga 'Best International Actor'.

    IK Ogbonna ari kumwe na Aliah Cool uri mu bategura Rwanda International Movie Awards.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/ik-ogbonna-ari-mu-gahinda-ko-kubura-umubyeyi

  • Ibikorwa byo gushakisha abantu 6 bagwiriwe n'ikirombe birakomeje #rwanda #RwOT

    Ibikorwa byo gushakisha abantu 6 bagwiriwe n'ikirombe gicukurwamo amabuye y'agaciro mu Murenge wa Kinazi byakomeje, hifashishijwe imashini za 'Caterpillar' imenyerewe mu gukora imihanda, zabyutse zicukura mu mpande zikikije umwobo munini umanuka muri icyo kirombe, ariko ntibaraboneka.

    Umunyamakuru wacu Ali Gilbert Dunia, yageze muri aka Karere ka Huye ahari gushakishwa aba bantu muri iki kirombe, asanga abantu baje batabaye ndetse n'imashini zari zikiri mu kazi ariko bataraboneka.

    Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Huye, ushinzwe imibereho y'abaturage Madame Kankesha Annonciate, yavuze ko bagishakisha.

    Ati 'Turi hano twese dutabaye.Hano hari icyobo kitwaga ko cyari ikirombe ariko ikirombe kiba cyemewe n'amategeko. Cyari icyobo abantu bajyamo bagacukura, ibyo bacukura ntiturabimenya, twabuze ibyo aribyo. Bagiyemo rero ku wa Gatatu kuva saa saba kugeza uyu munsi ntibaravamo, ariko umwe mubo bari kujyanamo ni we watanze amakuru atabaza avuga ati hari bagenzi banjye batandatu (6)bari hari hantu kandi turabona hasa nk'ahifunze. '

    Yakomeje agira ati 'Kugeza ubu ku makuru atangwa ni ikirombe gifite nka metero eshatu kuri ebyiri n'igice,kumanuka hasi biri hagati ya metero 12-15 kumanuka kugira ngo babashe gutambika.Twitabajije imashini uri kubona zisa nk'izageze mu musozi ny'iri zina hagati ariko tutegereye cyane wa mwobo bamanukiramo, iyo bamanutse amakuru dufite ni uko banatambika kuva kuri uwo mwobo bamanukiramo gutambika bajya kureba amabuye bacukuraga harimo hagati ya metero 60-80.'

    Mu kirombe imbere hagiye harimo ibyumba, hakaba hari n'ahantu hari icyumba cyagutse, ku buryo umwuka duhumeka uramutse ukirimo ntacyo baba babaye.

    Ku bijyanye n'ibicukurwa muri iki kirombe, nta n'umwe mu bagikozemo w'i Kinazi uvuga ko azi ibyo bacukuraga, icyakora hari abavuga ko ibyagiye bivamo bizwi n'abatekinisiye bazanye n'umukoresha wabo kuko ab'i Kinazi bakoragamo nk'abayede, basohora igitaka n'amazi gusa.

    The post Ibikorwa byo gushakisha abantu 6 bagwiriwe n'ikirombe birakomeje appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/04/21/ibikorwa-byo-gushakisha-abantu-6-bagwiriwe-nikirombe-birakomeje/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ibikorwa-byo-gushakisha-abantu-6-bagwiriwe-nikirombe-birakomeje

  • Abasilamu basabwe kurangwa n'ibikorwa byiza igihe cyose aho kubikora mu gisibo gusa #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw'idini ya Isilamu mu Rwanda, bwasabye abayoboke baryo kurangwa n'ibikorwa byiza mu buzima bwabo bwose, aho kubikora mu kwezi kw'igisibo kuzwi nk'ukwezi kwa Ramadhan gusa .

    Ibi Mufti w'u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana yabigarutseho kuri  uyu wa gatanu  tariki  21 Mata 2023, ubwo abayisilamu hirya no hino mu gihugu ndetse no ku Isi bizihizaga umunsi mukuru wa Eid al Fitr, Usoza ukwezi kw'igisibo abayoboke b'idini ya Islam bari bamazemo iminsi.

    Birashoboka ko kumenya neza ishusho y'uko abayoboke b'idini ya Islam mu Rwanda atari bake, bigaragarira ku munsi mukuru wa Eid al Fitr wizihirizwa ku rwego rw'igihugu i Nyamirambo kuri Stade yitiriwe Pele.

    Ninako kuri uyu wa gatanu tariki 21 Mata 2023 byari bimeze, aho urujya n'uruza i Nyamirambo mu gitondo rwari rwaganjwe n'abayoboke b'idini ya Isilamu.

    Mufti w'u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana arasobanura icyo Eid Al Fitr isobanuye ku Musilamu.

    Ati 'Ni umunsi ukomeye kuko ni umunsi tuba twibuka ndetse tugira ngo twishime, nyuma y'uko tuba tumaze ukwezi kuzima turi mu bikorwa byo kugandukira Imana no kuyiyegereza cyane, akenshi ni ibyo ubuzima bw'umuntu biba bihugiyeho.Ariko kuri uyu munsi ni umunsi twahawe kugira ngo umuntu afunguke, yisanzure asangire n'abandi, aganire n'abandi mu gihe kinini baba bamaze batabonana.'

    Uko Eid Al Fitr isobanurwa ni umunsi ukomeye ku Bayisilamu bose bo ku Isi, aho baba bamaze iminsi 30 biyiriza, basenga, biyegereza Imana, bagerageza kwifata neza mu mico no myifatire ndetse bakora ibikorwa byo gufasha bagenzi babo badafite amikoro.

    Itangazamakuru rya Flash ryabajije bamwe mu ba Islam niba ibi ari ibikorwa bibaranga mu minsi 30 y'igisibo gusa.

    Umwe ati 'Mu by'ukuri ibyo Mufti watubwiye yatwibutsaga. Biriya biri mu nshingano ndangagaciro z'umusilamu, ubusilamu ni uguhora ukora ibikorwa byiza, ufashanya ari abatishoboye ari abafite intege nke, nibyo dukora buri gihe. Ariko iyo tugeze mu gisibo nk'iki turabikomeza cyane.'

    Undi ati 'N'ubusanzwe ibikorwa bihoraho,usibye ko muri iki gihe barabinoza cyane.'

    Mugenzi we ati 'Ntabwo ari mu kwezi kwa Ramadhan gusa, ahubwo ukwezi kwa Ramdhan ni ukurushaho gukomeza ibikorwa n'ubundi wari usanganwe mu bindi bihe.Ntabwo rero ari igihe cyo kugira ngo ibyiza byose wakoraga mu gihe cya Ramadhan, ibihagararo by'ijoro n'ibindi.'

    Ubuyobozi bw'idini ya Islam mu Rwanda, nabwo bwibukije abayoboke baryo ko Imana itabaho mu minsi 30 gusa ahubwo ko ihoraho, bityo ko ibikorwa byiza umu Isilamu adakwiye kubikora mu kwezi kwa Ramathan gusa, ahubwo ko ategetswe ku bikora mu buzima bwe bwose.

    Mufti w'u Rwanda Sheikh Salim Hitimana arasobanura impamvu.

    Ati 'Imana ibaho iteka ryose n'ibikorwa byiza ntabwo umusilamu ahamagariwe kubikora mu gihe cya Ramdhan gusa, ahubwo ahamagariwe kubikora ubuzima bwe bwose.Kuko nibwo azajyana imbere y'uwiteka ni nabyo bizashingirwaho kugenerwa aho agomba kujya yaba ari mu ijuru cyangwa mu muriro, Imana iwuturinde,bityo rero ntabwo ugomba gucumbikishiriza igikorwa icyo aricyo cyose kubera ko ukwezi kwa Ramadhan kwarangiye. Ahubwo uhozaho uko ubishoboye kugeza igihe Imana izisubiriza gahunda zayo.'

    Idini ya Islam ivuga ko mu gihe cy'ukwezi kwa Ramadhan abayoboke bayo, bagejeje  inkunga y'ibiribwa ku miryango irenga ibihumbi birindwi, mu turere dutandukanye tw'igihugu.

    Hakusanyijwe kandi miliyoni 20Frw yatanzwe nk'inkunga izwi nka 'zakaat' ku miryango 2600 itishoboye, yahawe amafunguro y'ibiribwa ibafasha kwishimira uyu munsi mukuru.

    Tito DUSABIREMA

    The post Abasilamu basabwe kurangwa n'ibikorwa byiza igihe cyose aho kubikora mu gisibo gusa appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/04/21/abasilamu-basabwe-kurangwa-nibikorwa-byiza-igihe-cyose-aho-kubikora-mu-gisibo-gusa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abasilamu-basabwe-kurangwa-nibikorwa-byiza-igihe-cyose-aho-kubikora-mu-gisibo-gusa