Kayesu Shalon umaze kuba icyamamare ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye nka Tik Tok ndetse na Instagram aho akoresha amazina ya Shazz.91 ndetse yanavuzwe cyane mu ifungwa rya Davis D na Kevin Kade, yerekanye amafoto 3 ye bwite akunda kuruta andi yose.
Abinyujije kuri story ye ya Instargarm, Shazz yasangije abamukurikira kuri uru rubuga amafoto 3, maze avuga ko ariyo mafoto ye akunda cyane.
Umuraperi ukunzwe cyane Eminem wo muri Leta zunzubumwe za Amerika yongeye kuza ku mwanya mwiza mu bahanzi bumviswe cyane ku rubuga rwa Spotify.
Eminem mu myaka 10 ishize yari kwisonga mu bahanzi bumvwa cyane kuri Spotify kuri iyi nshuro yongeye kuza ku rutonde rw'abahanzi 10 bumviswe cyane kuri Spotify dore yumviswe n'abantu basaga miliyoni 2.17 kuva uyu mwaka watangira.
Ubu Eminem ni umuraperi wa gatatu wumviswe kurusha abandi muri uyu mwaka gusa ku rutonde rusange ari ku mwanya wa 9 uyu muraperi Eminem ari kugaruka neza cyane kuko umwaka ushize ntago yari mu baraperi batatu bumviswe cyane kuri Spotify gusa ubu yabonetsemo kandi biragaragara ashobora no kubona undi mwanya mwiza ku rubuga rwa Spotify.
Ikipe ya Arsenal yongeye gusitara mu rugendo rwo gushaka gutwara igikombe, ubwo yanganyaga na na Southampton ibitego bitatu kuri bitatu mu mukino w'umunsi wa 32 wa shampiyona.
Arsenal yari yakiriye Southampton, kuri Emirates Stadium ishaka kongera kureba uko yatwara amanota atatu nyuma y'uko imikino ibiri ibanza atari ko byari byagenze.
Arsenal siko byayigendekeye kuko ki munota wa mbere gusa Carlos Alcaraza yatsinze igitego cya mbere ku ruhande rwa Southampton.
Arsenal ikomeje kwirangaraho ku rugamba rwa shampiyona
Southampton ntiyigeze iha ubuhumekero Arsenal kuko ku munota wa 14 Theo Walcott yatsinze igitego cya kabiri. Arsenal nayo yaje gutangira gushyiramo akabaraga maze ku munota wa 20 Gabriel Martinelli yatsinze igitego cya mbere cya Arsenal. ariko kitagize icyo kibafasha kuko ku munota wa 66 , Duje Caleta â” Car yatsinze igitego cya gatatu cya Southampton. Ku munota wa 88 Martin Ødedegard yatsinze igitego cya kabiri cya Arsenal ahawe umupira na Ben White.
Arsenal yabonye ko bushoboka ko yakwishyura maze ku munota wa 90 Bukayo Saka atsinda igitego cya gatatu.
Umukino urangira Arsenal inganyije ibitego bitatu kuri bitatu ibintu biyishyira mu byago kuko ubu irusha Manchester City amanota atanu Kandi yo izigamye imikino ibiri y'ibirarane.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Mata 2023, mu Rwanda ndetse no ku Isi yose, abayoboke b'idini rya Islam bazoje igisibo cya Ramadhan maze basangira amafunguro n'inshuti, abaranye ndetse n'abavandimwe.
Umugore wa Tom Close witwa Ingabire Tricia, yatangaje ko kuri uyu munsi yari yahinduye izina, yafashe iry'abayisilamu iryitwa 'Shamima'.
Abinyujije kuri rukuta rwe rwa Instagram, Tricia yasangije abamukurikira kuri uru rubuga amafoto amugaragaza yambaye ikanzu nziza cyane maze akurikizaho amagambo agira ati 'Uyu munsi amazina yari Shamima, bisobanuye impumuro nziza.'
Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi bo mu cyahoze ari Komini Rutobwe mu cyahoze ari Perefegitura Gitarama, ubu ni mu Murenge wa Kayumbu, Akarere ka Kamonyi, ubwo kuri uyu wa 21 Mata 2023 bibukaga ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, bongeye gusaba Ubuyobozi ko abicanyi bakoze Jenoside bakidegembya hirya no hino, aho bamwe banahinduye imyirondoro yabo bashakishwa bakaryozwa urupfu rw'abatutsi bishe.
Perezida w'umuryango uharanira inyungu z'Abarokotse Jenoside(IBUKA) mu karere ka Kamonyi, Zakariya Mwenedata avuga ko iki ari ikibazo gikomeye gikwiye kwiganwa ubushishozi kuko hari abo inkiko zahaye ibihano bagacika ubutabera kugeza ubu bakaba bakidegembya hirya no hino.
Musomayire Daphrose, avuga ko bamwe muri aba bakoze Jenoside bagerageza kugoreka amateka barangiza bakanabatsindagiramo ubuhezanguni bwabo butuma hari abakigaragara bavuga amagambo mabi ku barokotse ndetse ukanabona ko bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside inashingiye ku moko.
Dr Nahayo Sylvere/Meya Kamonyi.
Meya w'Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere avuga ko nubwo bahindura amazina, bakihisha igihe kizagera ubutabera bukabafata bukabaryoza ibyaha bakoze ubwo bicaga abatutsi. Akomeza avuga ko abo bakwiye kuba intwari, bakishyikiriza ubutabera bakarangiza ibihano bahawe kuko kwihisha atari umuti uzaramba kuri bo.
Dr Nahayo Sylvere, akomeza asaba ababyeyi bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside ko bakwiye kutaroga abana babo, ahubwo ko bakwiye kubabwiza ukuri kuko urubyiruko runyotewe, baba ababiciyemo cg abakoze Jenoside. Yibutsa ko umwana atagakwiye kubyumvana abandi kandi ababyeyi bazi neza ukuri. Asaba kandi abarokotse ko bakwiye gukomeza guharanira kwiyubaka kuko n'ibindi bibazo bafite bizagenda bikemuka uko ubushobozi buzagenda buboneka.
Imibiri 57 niyo bagiye gushyingurwa i Bunyonga muri Karama.
Kuri uyu munsi muri uyu Murenge wa Kayumbu, ubwo bibukaga ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, himuwe imibiri 57 aho yashyinguwe mu rwibutso rw'umurenge wa Karama(i Bunyonga), kikaba igikorwa cyabanjirijwe no gushyira indabo ku kimenyetso cy'Amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi, ahari ibyobo byakuwemo imibiri 180 ahazwi nko mu Cyakabiri. Gusa na none, hari indi mibiri 480 iri mu mva rusange ya Kayumbu ikaba izimurwa mu mwaka utaha wa 2024.
Abakoresha imbuga nkoranyambaga bari kubona amashusho n'amafoto atandukanye n'abantu bari kurya amafunguro agiye atandukanye gusa yiganjemo ipirawu.
Ni ukubera umunsi wo gusoza igifungo ku bayisilamu, gusa hari amashusho yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abantu bari kurya ipirawu byanyabyo.
Umuyobozi Ushinzwe ibikorwa mu byo kurengera umutungo bwite mu bw'ubwenge, Ruhimba Mbaraga Blaise wo mu Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Iterambere (RDB), yatangaje ko nta gihe kinini gishize bakiriye umuntu wababwiraga ko ariwe nyiri ikirango 'Eleêeh' gikoreshwa na Producer Element, asaba ko bakimwandikaho akakigiraho uburenganzira.
Uyu muyobozi yavuze ko bakiriye uwo muntu gusa ntiyigeze amutangaza amazina ye bwite.
Yavuze ko yaje asaba kwiyandikishaho icyo kirango gusa bamusabye kuzana icyemeza ko ari icye.
Ibi bije nyuma y'iminsi mike ishize ishize, Noopja atangaje ko Element wahoze ari umukozi we ko natamwegera ngo baganire azamwaka izina yamuhaye.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 21 nibwo mu Rwanda ndetse n'Isi yose hizihijwe umunsi wo gusoza igifungo ku bayisilamu bose aho basangiye amafunguro n'inshuti n'abavandimwe.
Miss Uwase Muyango we yari yasuye Mc Buryohe bakorana ku Isibo TV maze basangira ipirawu, kugeza ubwo Muyango bamuhaye n'imbampa ataha arira mu modoka.