Blog

  • Shampiyona y’u Rwanda itangiye kugera ku rwego rw’isi, Ferwafa yatangaje ahantu Imikino ya shampiyona izajya ireberwa hakurikiranwa n’isi yose  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muri iki gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu taliki ya 22 Mata 2023, Ferwafa ibinyujije ku mbuga nkoranya mbaga zayo yatangaje ko ubu hari ahandi hantu hazajya hareberwa imikino ya shampiyona y'u Rwanda(PNL).

    Aha ni ku rubuga rwa Fifa rusanzwe rucaho imikino ikomeye cyane rwitwa fifaplus.com cyangwa mugatunga application ya FIFA+ ijya muri Android na IOS.

    Fifa kandi yatangaje ko hatazongera kureberwa imikino ya PNL kuri YouTube nkuko bajyaga bayinyuzaho ku ishene yabo ya YouTube.

     

     

    Source : https://yegob.rw/shampiyona-yu-rwanda-itangiye-kugera-ku-rwego-rwisi-ferwafa-yatangaje-ahantu-imikino-ya-shampiyona-izajya-ireberwa-hakurikiranwa-nisi-yose/

  • Arsenal yakomeje gutera umugongo igikombe cya shampiyona #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Arsenal,Mikel Arteta yemeje ko agifite amahirwe yo gutwara igikombe cya shampiyona nubwo abakinnyi be baryamye mu kibuga ndetse bacika intege ndetse n'abafana bamwe bavuka ko “baretse” kurota.

    Ikipe ya Arsenal yavuye inyuma aho yari yatsinzwe ibitego 3-1inganya 3-3 mu rugo na Southampton bituma benshi mu bakunzi bayo batakaza burundu icyizere cyo gutwara igikombe cya shampiyona uyu mwaka.

    Iyi kipe ikiyoboye Premier League ikuye amanota atatu gusa mu mikino itatu iheruka.

    Ariko Arteta yavuze ko kwishyura ibitego mu minota ya nyuma bishimangira impamvu “akunda” abakinnyi be kandi ategereje uko bazitwara imbere ya Manchester City kuwa gatatu utaha.

    Ubu Arsenal irusha amanota atanu gusa City,kandi iyi kipe ifite imikino ibiri itarakina yiyongeraho n'uwo bazahura na Arsenal itakiri ku rwego rwo hejuru nkuko yatangiye.

    Mu ijoro ryo ku wa gatanu, Reiss Nelson yagaragaye yihebye nyuma y'ifirimbi ya nyuma, mu gihe Gabriel Magalhaes na Martin Odegaard bari mu bakinnyi bari bakoze ku mavi bababaye.

    Arteta yabwiye Sky Sports ati: “Twongeye gutuma bidukomerera ariko amakosa ni kimwe mu bigize umupira w'amaguru ariko uburyo twigaragaje bituma nkunda abakinnyi banjye kurusha mbere hose.

    Abajijwe ku mukino wa Man City,Arteta yabwiye BBC ati: “sinshobora gutegereza, iyi ni imikino uba ushaka gukina.

    Iyo ibintu byose biri kugenda,uba ugomba kujyayo ugatsinda.Umukino uzaba uteguwe muriubwo buryo niko kuri.”

    Bamwe mu bafana ba Arsenal bagaragaje ku mbuga nkoranyambaga ko barekuye igikombe.

    Umwe yanditse kuri Twitter ati: “Nk'umufana wa Arsenal narekuye” undi arandika ati: “Ntimwitege ko tuzagitwara, turi beza gusa ntabwo ari kuri Man City.”

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/arsenal-yakomeje-gutera-umugongo-igikombe-cya-shampiyona

  • Abasirikare bo mubihugu bigize AU bavuga ko bigiye byinshi ku Ntwari z'u Rwanda #rwanda #RwOT

    Bamwe mu basirikare bo mu bihugu bigize umuryango wa Afurika yunze ubumwe, bari mu masomo mu ishuri  rya gisirikare rya  Nyakinama riherereye mu Karere ka Musanze, basuye igicumbi cy'intwari z'u Rwanda mu rwego rwo kumenya amateka yazo ndetse no kwigira kumateka y'abanyarwanda.

    Ni itsinda ry'abasirikare 30 baturutse mu bihugu 10 bigize umuryango wa Afurika yunze ubumwe basobanuriwe  byinshi bijyanye n'amateka y'intwari z'u Rwanda.

    Col Ebenezer Mark Alo, uturuka mu gihugu cya Ghana yashimangiye ko bigiye byinshi  ku mateka y'intwari zu Rwanda.

    Ati 'Nagize amahirwe yo gusura ibice bitandukanye biranga umuco w'u Rwanda, ariko by'umwihariko ibyabungabunzwe mu rwego rwo kuzirikanaJenoside yakorewe Abatutsi. Ntabwo byoroshye kubungabunga aya mateka, twishimiye urwego u Rwanda ruriho mu kubungabunga ibimenyetso by'amateka ariko cyane cyane urwego u Rwanda ruriho mu kubungabunga ibimenyetso by'ubutwari. Ibi nkatwe nk'abanya-Ghana n'abanyafurika muri rusange, hari icyo bitwereka mu bijyanye n'ubutwari, rero ni ubundi bumenyi twungutse.'

    Bwana Nkusi Deo, umunyamabanga nshingwabikorwa w'Urwego rushinzwe Intwari z'Igihugu, Imidari n'Impeta by'Ishimwe, avuga ko ari iby'agaciro kuba abanyamahanga baza kwigira ku mateka yu Rwanda kandi ko bituma amahanga amenya u Rwanda.

    Ati 'Kuza rero gusura igicumbi cy'intwari uruhande rumwe ni ukwiga amateka y'u Rwanda no kwiga ubutwari bw'abanyarwanda. Aha rero tubabwira ubutwari muri rusange, ubutwari mu miryango yatuye Isi, ubutwari muri Afurika mu bihe bitandukanye n'ubutwari bw'abanyarwanda baremye iki gihugu. abakirinze ibibazo bitandukanye, n'ubutwari bw'abakirinda uyu munsi wa none. Uwariwe wese arava hano yumvise ukuntu abantu bitangiye igihugu ,akaba yakuramo nawe icyatuma agera ikirenge mu cy'intwari z'igihugu.'

    Aba basirikare 30 baturuka mu bihugu bitandukanye aribyo Ghana, Kenya, Tanzanie, Malawi, Botswana, Ethiopia, Zambia, Sudani y'Epfo na Senegal.

    Eminente Umugwaneza

    The post Abasirikare bo mubihugu bigize AU bavuga ko bigiye byinshi ku Ntwari z'u Rwanda appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/04/22/abasirikare-bo-mubihugu-bigize-au-bavuga-ko-bigiye-byinshi-ku-ntwari-zu-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abasirikare-bo-mubihugu-bigize-au-bavuga-ko-bigiye-byinshi-ku-ntwari-zu-rwanda

  • Uko bamwe mu bakinnyi bari babukereye ku munsi wa Eid al-Fitr (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ku munsi w’ejo hashize tariki ya 21 Mata 2023 ku Isi hose abayisilamu bizihizaga umunsi mukuru wa Eid al-Fitr, muri bo harimo n’abakinnyi.

    Mu Rwanda ku rwego rw’igihugu uyu munsi wizihirijwe kuri Kigali Pele Stadium aho abayisilamu benshi bari bateraniye.

    Ni umunsi ukomeye ku Bayisilamu bose bo ku Isi, aho baba bamaze iminsi 30 biyiriza, basenga, biyegereza Imana, bagerageza kwifata neza mu mico no myifatire ndetse bakora ibikorwa byo gufasha bagenzi babo badafite amikoro.

    Uretse isengesho, uyu ni umunsi abayisilamu bafata wo kwambara imyenda mishya, kurya ibiryo biryoshye no gusubiramo isengesho ryitwa takbeer.

    Muri iyi nkuru tugiye kugaruka kuri bamwe mu bakinnyi b’abanyarwanda uko baserutse kuri munsi bameze.

    Bizimana Djihad wa KMSK Deinze ni uku yari yambaye, yari kumwe n’umwana we

    Kapiteni w’ikipe y’igihugu, Haruna Niyonzima ukinira Al Ta’awon muri Libya ni uko yari ameze

    Kalisa Rashid wa AS Kigali n’umuryango we ni uko bari bameze

    Kapiteni wa APR FC, Manishimwe Djabel n’umuryango we

    Rutanga Eric ukinira Police FC

    Hakizimana Muhadjiri na Rutanga Eric bakinira Police FC

    Rutahizamu Meddie Kagere ukinira Singida Big Stars muri Tanzania (ubanza ibumuso) na we ni uku yari ameze

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/uko-bamwe-mu-bakinnyi-bari-babukereye-ku-munsi-wa-eid-al-fitr-amafoto

  • Impinduka mu Mavubi, yaba yabonye Team Manager mushya #rwanda #RwOT

    Biravugwa ko Umulisa Eric usanzwe ukurikirana abakinnyi bafite inkomoko mu Rwanda bakina hanze yarwo ari we ugiye kugirwa Team Manager w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda asimbura Rutayisire Jackson.

    Amakuru avuga ko nyuma y’uko Amavubi ashobora guterwa mpaga ku mukino wa Benin kubera gukinisha Muhire Kevin wari ufite amakarita 2 y’umuhondo, Rutayisire Jackson usanzwe ari Team Manager w’ikipe y’igihugu ashobora gusezererwa kuri uyu mwanya.

    Nubwo CAF yohereje raporo ivuga ko Kevin nta makarita 2 afite, Jackson nka Team Manager yakagombye kuba abizi ndetse akanabimenyesha abatoza ariko amakuru avuga ko atigeze anabagaragariza impungenge z’uko uyu mukinnyi afite amakarita atamwemerera gukina uyu mukino nubwo CAF yari yagaragaje ko ari Sahabo gusa utemerewe.

    Amakuru avuga ko umwanzuro wamaze gufatwa wo gusezerera Jackson kuri uyu mwanya ndetse n’umusimbura we yabonetse.

    Amakuru agera ku kinyamakuru ISIMBI ni uko umutoza Carlos Alos Ferrer yasabye ko Umulisa Eric usanzwe umenyereweho gukurikirana abakinnyi bafite inkomoko mu Rwanda bakina hanze yarwo akabatangariza abatoza n’abayobozi ba FERWAFA ngo babavugishe, ari we yifuza ko yaba Team Manger mushya.

    Bivugwa umutoa yanyuzwe n’uburyo uyu musore akora aka kazi bityo ko bakoranye noneho mu buryo bweruye byamufasha ndetse bakaba baranamwemereye.

    Eric Umulisa, ISIMBI yamenye ko hari n’ibiganiro by’ibanze byabaye ku buryo nta gihindutse ubwo Amavubi azaba ahamagawe azaba ari we Team Manager mushya w’ikipe y’igihugu.

    Carlos Alós Ferrer yifuje ko Eric Umulisa (bari kumwe) yamubera Team Manager

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/impinduka-mu-mavubi-yaba-yabonye-team-manager-mushya

  • Shampiyona ya Volleyball yagarutse ikinwa mu… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Mata nibwo umwaka w’imikino 2023 muri Volleyball utangira hakinwa umunsi wa mbere.

    Iyi shampiyona izakinwa  mu buryo butandukanye n’ubwari bumaze iminsi buba kuko amakipe azajya ahura ku munsi w’imikino, shampiyona ikazakinwa mu byiciro 6 (Rounds) harimo ibyiciro 3 by’imikino ibanza, ndetse n’ibyiciro 3 by’imikino yo kwishyura.

    Ubasanzwe mbere amakipe yakinaga shampiyona ku buryo buri kipe yakiraga umunsi w’umukino amakipe ahura hagati yayo, ubundi bareba ikipe ya mbere, ibyiciro byose byo gukina byarangira bakareba ikipe ifite amanota menshi ikaba ariyo yegukana shampiyona.

    Kuri iyi nshuro ibyiciro 6 byo gukina nibirangira, amakipe ane ya mbere muri buri cyiciro mu bagabo n’abagore, azajya ahura hagati yayo, ubundi ikipe ibonye amanota menshi ibe ariyo yegukana shampiyona.

    Uko amakipe agomba guhura ku munsi wa mbere 

    Mu bagabo imikino iratangira kuri uyu wa gatandatu ku isaha ya saa 10:00 am APR VC yakire Kirehe, Gisagara VC yakire IPRC Musanze. Ku isaha ya Saa 12:00 PM, RNP VC izakira IPRC Ngoma REG VC ki isaha ya 13:00 PM yakire KVC, naho ku isaha ya 14:00 PM Gisagara ikine na IPRC Ngoma. REG VC izakina na Kirehe VC, RNP VC ikine na IPRC Musanze saa 16:00 PM naho saa 17:00 PM APR VC ikine na KVC, umunsi wa mbere ube urarangiye.

    Mu bagore, saa 10:00 APR VC irakina na IPRC Kigali, saa 12:00 PM RRA WVC ikine na IPRC Huye, saa 14:00 PM IPRC Kigali ikine na RNP VC naho saa 16:00 PM IPRC Huye ikine na Ruhango, umunsi wa mbere ube urarangiye.

    REG VC mu bagabo niyo ibitse igikombe cya shampiyona giheruka

    APR WVC niyo ibitse igikombe cya shampiyona giheruka mu bagore 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128332/shampiyona-ya-volleyball-yagarutse-ikinwa-mu-buryo-bushya-128332.html

  • Gen Kazura yagaragaje akamaro k'ubufatanye mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu mu ntambara – #rwanda #RwOT

    Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu ubwo yasozaga amahugurwa ku bufatanye bw'inzego zitandukanye mu bikorwa by'ubutabazi no gufasha ahabaye amakimbirane (Support Relationships in Armed Conflict and Partnered Military Operations, PMO).

    Ni amahugurwa yateguwe na RDF ku bufatanye na Komite Mpuzamahanga y'Umuryango Utabara Imbabare (ICRC).

    Ubwo ayo mahugurwa yasozwaga, Gen Kazura yashimiye abayitabiriye uburyo biyemeje gukomeza gufatanya mu byo bakora kugira ngo inshingano zabo zishyirwe mu bikorwa neza, hubahirizwa uburenganzira bwa muntu n'amategeko mpuzamahanga.

    Ati 'Nizeye ko mu byo mwaganiriyeho, mwabonye ko nta gihugu kimwe cyakwibashisha kubyigezaho. Ni yo mpamvu abantu bose n'ibihugu byitabiriye biyemeje gufatanya kugira ngo ibyo bakora bitange umusaruro.'

    Umuyobozi wa ICRC mu Rwanda, Uganda n'u Burundi, Christoph Sutter yavuze ko aya mahugurwa yateguwe mu rwego rwo kuganira ku bufatanye bw'inzego zitandukanye mu gihe zahuriye mu bikorwa byo guhangana n'amakimbirane ashingiye ku ntwaro.

    Yavuze ko icyo bifuzaga ari ugusobanurira abafate ibyemezo mu ngabo bakumva neza inshingano n'uruhare rw'imiryango itabara imbabare mu gihe cy'amakimbirane, kugira ngo bafatanye gutabara abaturage baba abakomeretse, abafunzwe n'abandi.

    Ati 'Gufatanya kw'ingabo zoherezwa mu butumwa butandukanye mu mahanga, byagiye bitanga umusaruro mu kugarura umutekano mu duce bakoreramo. Kugaragaza umutima wa kimuntu no mu gihe urwana n'umwanzi mu gihe cy'amakimbirane ni ingenzi cyane mu mahame ya ICRC.'

    Aya mahugurwa yitabiriwe n'ibihugu bigera kuri 20, aho abayobozi mu bya gisirikare n'abashinzwe ibikorwa by'ubutabazi baganiriye ku ngamba zakwifashishwa mu kunoza ubufatanye mu rwego rwo kurinda abasivile mu gihe cy'intambara n'amakimbirane.

    Gen Kazura yagaragaje ko ari ingenzi kubahiriza uburenganzira bwa muntu n’amategeko mpuzamahanga mu gihe cy’intambara

    Christoph Sutter yavuze ko aya mahugurwa yateguwe mu rwego rwo kuganira ku bufatanye bw'inzego zitandukanye mu gihe zahuriye mu bikorwa byo guhangana n'amakimbirane ashingiye ku ntwaro

    Abantu baturutse mu bihugu bigera kuri 20 nibo bitabiriye aya mahugurwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gen-kazura-yagaragaje-akamaro-k-ubufatanye-mu-kubahiriza-uburenganzira-bwa

  • “Twatunguwe no kubona asabiriza” Mutesi Scovia yabwiwe byinshi byagizwe ibanga ku burwayi bwa Dr Kanimba – Amajwi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hari kuvugwa inkuru y'umuganga wubatse izina mu kubyaza abagore Dr Vincent Kanimba urembye ndetse akaba ari kwaka ubufasha bw'amafaranga.

    Umunyamakuru Mutesi Scovia mu kiganiro kuri telefone, yagiranye n'umwe mu bagize umuryango wa Dr Kanimba, yamubwiye ko nabo batunguwe no kubona asabiriza mu itangazamakuru kandi bamuha amafaranga buri kwezi.

    Ndetse kandi yamubwiye ko umudamu uri kwita kuri Dr  Kanimba, ngo niwe watumye bijya mu itangazamakuru ndetse kandi ngo ntabwo yemera ko abo mu muryango we bamusura.

    Umva amajwi aho has….

    Source : https://yegob.rw/twatunguwe-no-kubona-asabiriza-mutesi-scovia-yabwiwe-byinshi-byagizwe-ibanga-ku-burwayi-bwa-dr-kanimba-amajwi/

  • Na we agomba kujyayo: Umunyarwenya Bamenya yatembagaje abantu ubwo yatangazaga igihe ntakuka azigira mu rugendo rutagatifu i Maka(video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyarwenya ukunzwe cyane hano mu Rwanda Benimana Ramadan uzwi cyane ku izina rya Bamenya yatangaje igihe azigira mu mutambagiro mutagatifu Imaka.

    Bamenya yemeje adashikanya ko igihe azashakira umugore aribwo agomba kuzerekeze Imaka mu mutambagiro mutagatifu ngo kubera iyo udafite umugore ushobora kuvayo ugakora ibintu bitari byiza ariko iyo ufite umugore uburi ku murongo:

    Source : https://yegob.rw/na-we-agomba-kujya-bamenya-yatangaje-igihe-ntakuka-azigira-imakavideo/

  • Madederi wo muri Papa Sava yashyize hanze amafoto akomeje kwiharira imbuga nkoranyambaga – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Dusenge Clenia umaze kuba ikimenyabose muri filime nyarwanda, yashyize hanze amafoto akomeje guhererekanwa ku mbuga nkoranyambaga kubera ubwiza nyirayo asanganwe.

    Uyu mukobwa yagaragaye muri filime zitandukanye hano mu Rwanda nka Papa Sava akinamo yitwa Madederi ndetse kandi ari no muri filime Indoto yo akinamo yitwa Kirezi.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Madederi, yasangije ayo mafoto abamukurikira kuri uru rubuga.

    AMAFOTO

    Source : https://yegob.rw/madederi-wo-muri-papa-sava-yashyize-hanze-amafoto-akomeje-kwiharira-imbuga-nkoranyambaga-amafoto/