Blog

  • Kuva kuri 'CERAI' kugera ku myuga ya none: Amashuri yabaye nka ryabuye ryanzwe, ryakomeje imfuruka – #rwanda #RwOT

    Imyuga ntikiri iy'abaswa nkuko byafatwaga mbere ndetse abazi gusesengura neza ahazaza, bemeza ko ariho ubuzima n'ubukire bwihishe. Umugani w'uko 'Umwana w'umufundi abwirirwa ataburara', turi kubona agaciro kawo ubu.

    Niyo mpamvu Guverinoma y'u Rwanda yashyize imbaraga mu guha Abaturarwanda ubumenyi n'ubushobozi bushingiye ku bikorwangiro, kuko aribyo shingiro ry'intumbero y'amajyambere yihuse kandi arambye.

    Ibi bigaragarira mu cyerekezo 2050, muri gahunda ya guverinoma y'imyaka irindwi yo kwihutisha iterambere, NST1 [2017-2024] n'ibindi.

    Guverinoma yihaye ingamba yo kongera umubare w'abagana amashuri y'imyuga n'Ubumenyingiro bakava kuri 31% bariho mu 2017, bakazaba bageze kuri 60% umwaka utaha wa 2024.

    Kugira ngo ibyo bigerweho,hari iby'ingenzi byasabwaga, birino kuvugurura politiki, amategeko, amabwiriza, inzego n'ibindi bigenga uburezi, hatibagiwe ibikorwa remezo birimo amashuri, ibikoresho n'ibindi nk'inkingi ya mwamba mu mashuri y'imyuga n'ubumenyingiro.

    Imyuga yari yarabaye nka rya buye ryirengagijwe

    Abemera Bibiliya hari umurongo uri muri 1 Petero 2, rivuga ko 'Ibuye ryanzwe n'abubatse ariryo rikomeza imfuruka'. Ngibyo ibyabaye ku myuga n'ubumenyingiro mu Rwanda rwo hambere, aho uwigaga imyuga yafatwaga nk'umuswa, igisigazwa cyangwa uruhira abandi.

    Nko mu gihe cy'Ubukoloni, abigaga imyuga bari abakobwa bategurwaga kuzavamo abagore mu rugo. U Rwanda rumaze kuba Repubulika aboherezwaga mu myuga babaga ari urubyiruko rwacikishirije amashuri rukigishwa imyuga iciriritse, ibyo abaturage bari bazi nka Serayi (Centre d'éducation rurale et artisanale intégrée; CERAR/CERAI).

    Amateka kandi atwereka ko ivangura n'akarengane ryatumye benshi boherezwaga kwiga muri CERAI atari uko batari bashoboye. Byumvikane ko uwigaga aya mashuri yabaga akuriweho amahirwe yose yo gukomeza kwiga mu bindi byiciro.

    Nyuma gato y'ayo mavugururwa, mu gihugu hose hatangijwe amashuri atanu yisumbuye ya tekiniki (École Technique Officielle- ETO).

    Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Ministeri y'Uburezi yakomeje kureberera gusa ayo mashuri atanu mu gihe ibigo bya CERAI byahindutse CFJ/CFP (Centres de Formation des Jeunes) byahawe Ministeri y'umurimo ndetse n'iy'Urubyiruko.

    Mu 2008, nibwo bwa mbere hashyizweho politiki yihariye ya TVET ihuriza hamwe amashuri ya tekiniki yisumbuye (Technical Secondary schools- TSS) ndetse n'amashuri y'imyuga y'igihe gito (Vocational Training Centers).
    Mu mwaka wa 2010, habarwaga gusa amashuri ya TVET 65 yose hamwe (TSS na VTC) yabarizwagamo abanyeshuri 51,773.

    Ingamba nyinshi zo gushishikariza Abaturarwanda kwitabira aya mashuri zagiye zifatwa ndetse no mu 2017, habayeho gukomatanya VTCs na TSS bikitwa TVET [Technical and Vocational Education and Training].

    Impamvu zatumye habaho ayo mavugurura zari zigamije kugira ngo imyumvire abantu bari bafite kuri VTCs ihinduke ariko ntibyatanze umusaruro.

    Imibare igaragariza ko n'ubwo mu 2020, aya mashuri yari amaze kuba 365, umubare w'abayagana wikubye kabiri gusa uhereye mu 2010.

    Amavugururwa aherutse yo mu 2020, yahaye imbaraga inzego zishinzwe gushyira mu bikorwa politiki ya TVET.

    Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ikoranabuhanga, Tekinike, Imyuga n'Ubumenyingiro, muri Minisiteri y'Uburezi, Irere Claudette yemeza ko Guverinoma izakomeza kongera ingengo y’imari igenewe imyuga n’ubumenyingiro

    Politiki ya TVET ntikiri ukwayo, ubu ibarizwa muri politiki rusange y'uburezi hagamijwe guhuriza hamwe gahunda zose z'uburezi no kwirinda gutatanya imbaraga. Igenamigambi rikorerwa hamwe ndetse n'amategeko, amabwiriza n'izindi gahunda zose z'uburezi bishyirirwaho amashuri, abanyeshuri ndetse n'abarimu bigera no kuri TVET.

    Nyuma y'imyaka ibiri amavugururwa akozwe, amashuri amaze kuba 493 (TSS 391 na VTC 102), kandi haracyubakwa andi, abarimu bagera ku 7,354 kandi baracyongerwa, ibikoresho bishira n'ibidashira biratangwa buri mwaka, abanyeshuri nabo bamaze gusaga ibihumbi 110.

    Mu bibazo bigihari harimo kunoza ireme ry'uburezi, kongera ibikorwaremezo, ibikoresho bigezweho bijyanye n'iterambere ry'ikoranabuhanga, gushaka no guhugura abarimu ndetse no gukora ubukangurambaga biri mu byihutirwa kugira ngo tugere ku ntego Guverinoma yihaye.

    Ibikorwa byo kuyubaka no kuyashyiramo ibikoresho byagiye bituma ingengo y'imari igenda yiyongera aho yavuye kuri 6,981,390,903 Frw mu 2020/21 igera kuri 22,128,781,921 Frw.

    Ni amafaranga yakoreshejwe mu kubaka ibikorwaremezo by'amashuri no kuyagurira ibikoresho akeneye.

    Ku rundi ruhande ariko Minisiteri y'Uburezi igaragaza ko uyu munsi hakiri imirenge 114 idafite ishuri na rimwe.

    Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ikoranabuhanga, Tekinike, Imyuga n'Ubumenyingiro, muri Minisiteri y'Uburezi, Irere Claudette aherutse kubwira Umutwe w'Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko ko hazakomeza kugenda hongerwa ingengo y'imari ishyirwa mu iterambere ry'uru rwego.

    Ati 'Muri uyu mwaka w'ingengo y'imari turimo 2022/23, hateganijwe hafi miliyari 8Frw zikaba zirimo kubaka amashuri mu mirenge 90. Imirenge 24 isigaye iteganyijwe mu ngengo y'imari ya 2023/24.'

    Irere agaragaza ko mu kubaka amashuri mashya, hongerwa ibyumba ndetse n'aho abanyeshuri bakorera amasomo ngiro [Workshops] ku mashuri asanzwe yigisha iby'ubumenyi rusange [Groupe Scolaire cyangwa 12 Year Basic Education schools].

    Ku rundi ruhande ariko , hari amashuri yigenga abarizwa mu mirenge imwe n'imwe akaba ariyo yonyine ahari bityo amafaranga y'ishuri asaba akaba aremereye ababyeyi.

    Guverinoma y'u Rwanda igaragaza ayo nayo hari ibiganiro byatangiye ku buryo bw'umwihariko kugira ngo Leta ibe yayunganira, haba mu buryo bwo koherezayo abanyeshuri ba Leta, cyangwa se kubafasha kujya mu cyiciro cy'amashuri yigenga ariko afashwa na Leta kubw'amasezerano.

    Ni ikibazo kigaragara mu mashuri agera kuri 74 mu gihugu hose ariko, ngo agera kuri 27 muri yo yamaze kugirana amasezerano na Leta ku buryo ubu yoherezwamo abanyeshuri ba Leta.

    Kuri ubu hari abanyeshuri basaga ibihumbi 110 biga imyuga n’ubumenyingiro mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kuva-kuri-serayi-ku-myuga-amashuri-yabaye-nka-ryabuye-ryanzwe-ryakomeje

  • Burkina Faso:Abicanye bambaye imyenda ya gisirikare bishe abagera muri 60 #rwanda #RwOT

    Umushinjacyaha mukuru mu cyaro cya Karma yavuze ko yabwiwe amakuru ko igitero cy'ishe abaturage cyabaye mu mpere z'icyumweru gishize kuwa gatanu,gikozwe n'abantu bari bambaye gisirikare ariko batazwi.

    Abarokotse ubwo bwicanyi babwiye AFP dukesha iyi nkuru ko abacinyi babarirwa mu 100 aribo bagabye igitero bari ku ma mato n'imodoka za pick-up baza barasa buhumyi.

    Igitero nk'iki cy'agatsiko kitwara gisirikare muri Burkina faso kibaye mu gihe hari ikindi nk'iki giheruka ahitwa Ouahigouya mu cyumweru gishize, gihitana 40 abandi 30 barakomereka

    Kugeza ubu, ibihumbi by'abaturage barishwe kuva aho imitwe igendera ku mahamwe akazi ya islam itangiriye kwaduka muri 2015.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/burkina-faso-abicanye-bambaye-imyenda-ya-gisirikare-bishe-abagera-muri-60

  • Urubanza rw'abimukira badashaka kuzanwa mu Rwanda rugiye gutangira mu Bwongereza – #rwanda #RwOT

    Aba bimukira bajuririye umwanzuro wafashwe n'Urukiko Rukuru mu Ukuboza umwaka ushize, rwemeza ko Guverinoma y'u Bwongereza ikomeza gushyira mu bikorwa amasezerano yagiranye n'u Rwanda, yo kwakira abimukira binjira muri icyo gihugu mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

    Ni umwanzuro u Bwongereza bwafashe nyuma yo kubona ubwinshi bw'abimukira binjirayo banyuze mu nyanja bakagerayo binyuranyije n'amategeko, n'ikiguzi Leta ikomeje gutanga mu kwita kuri abo bimukira mu gihe batarabona ibyangombwa.

    Itsinda ry'abimukira bo muri Iran, Iraq na Syria niryo ryatanze ikirego, rigaragaza ko ritemera umwanzuro w'urukiko rukuru.

    Ikinyamakuru Evening Standard cyatangaje ko muri uru rubanza byitezwe ko ruzamara iminsi ine, abacamanza bazahabwa ibimenyetso byerekana ko bagenzi babo bo mu rukiko rukuru bibeshye, ubwo bemezaga ko mu Rwanda ari amahoro kandi nta we uzabagirira nabi.

    Imwe mu miryango iharanira uburenganzira bw'abimukira ivuga ko idashaka ko abo bimukira boherezwa mu Rwanda, ngo kuko bashobora gutotezwa kandi aribyo baje bahunga.

    U Rwanda rwakunze kugaragaza kenshi ko nta kibazo abo bimukira bazagira dore ko rusanganywe izindi mpunzi n'abimukira baturuka muri Libya, kandi ntawe urahagirira ikibazo.

    Ikindi amasezerano u Rwanda rwasinye n'u Bwongereza umwaka ushize, ashyiraho Komite ihuriweho izaba ikurikirana umunsi ku munsi iyubahirizwa ry'ibiri mu masezerano, ku buryo nta wayarengaho.

    Tariki 14 Kamena 2022 nibwo abimukira ba mbere bari kuba bageze mu Rwanda ariko byaje guhagarikwa ku munota wa nyuma, kubera ikirego cyihuse cyatanzwe n'imiryango iharanira uburenganzira bw'abimukira yasabye urukiko kwitambika iryo yoherezwa.

    Guverinoma y'u Bwongereza yagaragaje ko ishyigikiye ayo masezerano kandi izakora ibishoboka byose akajya mu bikorwa, kubera ko ikeneye gushakisha ibisubizo byose bishoboka byatuma abimukira binjirayo bagabanyuka.

    Hari umushinga w'itegeko utegerejwe mu Nteko kuri uyu wa Gatatu, aho Guverinoma y'u Bwongereza ishaka kuvugurura Itegeko rigenga abimukira, hakajyamo ingingo zemerera Guverinoma kohereza abimukira mu bindi bihugu ku nyungu z'umutekano w'igihugu n'iyo urukiko rwaba rwabyanze.

    Urukiko rukuru rw’u Bwongereza ruratangira kumva ubujurire bw’abimukira badashaka kuza mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urubanza-rw-abimukira-badashaka-kuzanwa-mu-rwanda-rugiye-gutangira-mu

  • U Bufaransa bwahungishije bamwe mu banyarwanda baba muri Sudani – #rwanda #RwOT

    Imirwano ikomeye irimo kubera muri Sudani yinjiye mu Cyumweru cya kabiri, mu gihe imaze kugwamo abaturage amagana, naho abagera mu bihumbi barakomeretse abandi bavanwa mu byabo.

    Kuri iki Cyumweru Perezida w'u Bufaransa, Emmanuel Macron, yatangaje ko abaturage bo mu bihugu by'i Burayi ndetse n'ahandi bahungishijwe muri Sudani, indege ikabageza muri Djibouti.

    Yagize ati “Sudani ubu ni isibaniro ry'imirwano ikomeye. Indege ya mbere icyuye bagenzi bacu, abakomoka mu Burayi ndetse no mu bindi bihugu, imaze kugwa muri Djibouti. Ndashima umuhate w'ingabo zacu n'abakozi ba Minisiteri ishinzwe u Burayi n'Ububanyi n'amahanga.”

    Le Soudan est en proie à de violents affrontements. Un premier avion rapatriant nos compatriotes, des ressortissants Européens et d’autres pays, vient d’atterrir à Djibouti. Je salue la mobilisation de nos armées et des agents du ministère de l’Europe et des affaires étrangères. pic.twitter.com/DP6kIonCV9

    — Emmanuel Macron (@EmmanuelMacron) April 23, 2023

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, iyi minisiteri yatangaje ko ibikorwa byo gucyura abaturage n'abadipolomate bikomeje, ndetse mu bamaze guhungishwa harimo n'Abanyarwanda.

    Yakomeje iti “Nyuma y'urugendo rwa kabiri n'urwa gatatu muri iri joro, abantu 388 bahungishijwe, barimo abafaransa n'abaturuka mu bindi bihugu.”

    Izi ngendo zirimo gukorwa hagati ya Khartoum na Djibouti kuva ku mugoroba wo kuri uyu wa 23 Mata no mu gitondo cyo kuri uyu wa 24 Mata, ngo buri rumwe rwagendagamo abantu basaga 100.

    Ambasaderi w'u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré, yemeje ko “mu baturage batari abanyaburayi bahungishijwe n'u Bufaransa bavuye i Khartoum, harimo abaturage bake b'u Rwanda.” Icyakora, ngo ambasade ntiramenya umubare ntakuka wabo.

    Yakomeje ati “Iki nicyo bita kwifatanya.”

    Among the non 🇪🇺 citizens evacuated from Khartoum by the 🇫🇷 operation there are a few 🇷🇼 citizens (this embassy doesn’t know yet the precise number).
    This is what’s called solidarity !#Sudan https://t.co/DfM6e5YkTJ

    — Antoine Anfré (@antoine_anfre) April 24, 2023

    Kuri iki Cyumweru, Ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza n'u Bufaransa byatangaje ko birimo guhungisha abaturage babyo babaga muri Sudani.

    Mu itangazo Perezida Joe Biden yasohoye, yavuze ko abakozi ba ambasade n'imiryango yabo bahungishijwe n'Ingabo za Amerika.

    Yakomeje ati “Ku mabwiriza natanze, Ingabo za Amerika zakoze ubutumwa bwo kuvana abakozi ba Guverinoma ya Amerika muri Khartoum.”

    Today, on my orders, the United States military conducted an operation to extract U.S. Government personnel from Khartoum in response to the situation in Sudan.

    I am grateful for the commitment of our Embassy staff and the skill of our service members who brought them to safety.

    — President Biden (@POTUS) April 23, 2023

    Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza, Rishi Sunak, na we yatangaje ko “Ingabo z'u Bwongereza zasoje ubutumwa bugoye kandi bwihuse bwo guhungisha abadipolomate b'u Bwongereza n'imiryango yabo muri Sudani, mu gihe ubugizi bwa nabi bukomeje gufata indi ntera n'inkeke ku bakozi ba ambasade.”

    Yavuze ko bakomeje gukurikiranira hafi ibiri kuba muri Sudani, ari nako bacungira hafi umutekano w'Abongereza bakiri muri icyo gihugu.

    Yakomeje ati “Ndasaba impande zombi gushyira intwaro hasi zigahagarika imirwano ku mpamvu z'ubutabazi, kugira ngo abasivili babashe kuva mu duce turimo kuberamo imirwano.”

    UK armed forces have completed a complex and rapid evacuation of British diplomats and their families from Sudan, amid a significant escalation in violence and threats to embassy staff.

    I pay tribute to the commitment of our diplomats and bravery of the military personnel who…

    — Rishi Sunak (@RishiSunak) April 23, 2023

    Itangazo ryasohowe n'Igisirikare cya Sudani ku wa Gatandatu, ryahamije ko Umugaba w'Ingabo zemewe za Leta, Gen Abdel Fattah al-Burhan, yemeye gufasha ibi bihugu gutwara abantu babyo mu masaha ari imbere.

    Rikomeza rivuga ko aba baturage baza gutwarwa n'indege z'Ingabo za Sudani, bose bagahagurukira mu Murwa Mukuru Khartoum.

    Ikibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Khartoum kimaze iminsi gifunze kubera iyi mirwano, byatumye Amerika n'u Bwongereza bitabasha gutwara abaturage babyo.

    Imirwano hagati y'Umutwe wa RSF n'Igisirikare cya Sudani yatangiye mu mpera z'icyumweru gishize ikomotse ku kutumvikana ku masezerano yagombaga gusinywa ku wa 1 Mata 2023 agamije kuvanga ingabo za Leta zihagarariwe na Gen Abdel Fattah al-Burhan usanzwe uyoboye Akanama ka Gisirikare gategeka igihugu na RSF iyobowe na Gen Mohamad Hamdan “Hemedti” Dagalo usanzwe unamwungirije.

    Izi mpande zombi zanananiwe kumvikana ku buryo bwo kuyobora izi ngabo zaba zihurijwe hamwe.

    Umutwe wa RSF ugizwe n'abahoze ari Aba-Janjaweed, washinzwe mu 2013 n'uwahoze ari Perezida wa Sudani, Omar Al Bashir, waje guhirikwa ku butegetsi mu 2019.

    Indege ya mbere yagejeje muri Djibouti abaturage bavanywe muri Khartoum mu ijoro

    Igikorwa cyo guhungisha abaturage cyakomeje kuri uyu wa Mbere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-bufaransa-bwahungishije-bamwe-mu-banyarwanda-baba-muri-sudan

  • Wasanga uraho utarabimenya: Menya ibintu umusore Uzi ubwenge abyifuza ku mukobwa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Buri musore wese Uzi ubwenge ahava akagera abayifuza kuzarushinga n'umukobwa mwiza cyane niyo nifuje kubereka ibintu umusore uzi ubwenge agenderaho agiye gutereta.

    Source : https://yegob.rw/wasanga-uraho-utarabimenya-menya-ibintu-umusore-uzi-ubwenge-abyifuza-ku-mukobwa/

  • “Uretse kudahembwa no kurya ni ikibazo” Umutoza umwe mu Rwanda agaruka ku bukene bwugarije ikipe ye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amakipe akina shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Rwanda akomeje guhura n'ikibazo cy'amakiro ku buryo bigeze naho abatoza bataka Inzara mu makipe yabo.

    Ibi byabaye mu mpera z'icyumweru gishize ubwo ikipe ya Etincelles yakinaga na Sunrise FC, Sunrise igatsinda ibitego bitatu ku busa.

    Nyuma y'umukino umutoza wa Etincelles yavuze ko ubukene buri mu ikipe atoza bugeze ku rwego batabasha kubona ibibatunga.
    Bizumuremyi Radjab yagize ati' Abakinnyi bari mu buzima bubi ,no kujya gukina icyo twanga ni Ibihano bya FERWAFA. Uretse no kudahembwa no kurya ni ikibazo.

    Source : https://yegob.rw/uretse-kudahembwa-no-kurya-ni-ikibazo-umutoza-umwe-mu-rwanda-agaruka-ku-bukene-bwugarije-ikipe-ye/

  • Perezida Ndayishimiye yaganiriye n'abahoze bategeka u Burundi ku iterambere ry'iki gihugu #rwanda #RwOT

    Sylvestre Ntibantunganya na Domitien Ndayizeye bahoze bategeka u Burundi bahuriye mu kiganiro na Perezida Evariste Ndayishimiye ku iterambere ry'iki gihugu, nk'uko ibiro by'umukuru w'u Burundi bibivuga.

    U Burundi buri mu bihugu bicye muri aka karere bifite abayoboye igihugu barenze umwe bakiriho kandi bakiri mu gihugu. Guhura n'uwabasimbuye bakaganira ni imbonekarimwe mu karere.

    Ifoto igaragaza abagore b'aba batatu nabo bari kumwe yatangajwe n'ibiro bya perezida w'u Burundi.

    Aba bagabo batatu, ikiganiro cyabo cyafashwe amajwi n'amashusho ngo kize gutangarizwa rubanda none kuwa mbere nijoro kuri televiziyo y'u Burundi, nk'uko ibiro bya perezida bibivuga.

    Baganiriye ku 'miyoborere myiza hamwe iterambere ry'abaturage'.

    Urutonde rwa ONU rwa Human Development Index (HDI) rushyira u Burundi mu bihugu bitanu bya nyuma bikennye cyane ku isi, ariko ibi si ko bibonwa n'ubutegetsi buriho i Gitega.

    Perezida Evariste Ndayishimiye aherutse kumvikana abwira abaturage ko 'u Burundi buri mu bihugu bitunze cyane ku isi', kandi ko abaturage 'ntibakeneye amadorari' (abarirwaho mu gukora ibipimo bimwe na bimwe) kugira ngo babeho.

    Amashyaka atavugarumwe n'ubutegetsi anenga ubutegetsi bwa CNDD-FDD kutemera uko ibintu byifashe mu mibereho y'abaturage no gushaka kwerekana isura nziza.

    Sylvestre Ntibantunganya wategetse u Burundi imyaka ibiri (1994 — 1996) akavaho ahiritswe na Petero Buyoya, wapfuye, ni umwe mu bantu bubashywe mu Burundi no mu karere.

    Mu 2019 Ntibantunganya yasohoye igitabo yise 'Burundi, démocratie piégée' avugamo ibyo azi ku mateka ya politiki y'iki gihugu.

    Naho Domitien Ndayizeye, nawe wayoboye u Burundi imyaka ibiri (2003—2005) agaha ubutegetsi CNDD-FDD ya Petero Nkurunziza, umwaka ushize yashyizwe mu itsinda (rya gatanu) ry'Ubumwe bwa Africa rya 'Panel of the Wise' ritanga inama ku mahoro n'umutekano muri Africa.

    Ikiganiro cy'aba bagabo batatu kiraca kuri televiziyo y'u Burundi saa tatu z'ijoro ku isaha yaho nk'uko bivugwa n'ibiro bya perezida.

    The post Perezida Ndayishimiye yaganiriye n'abahoze bategeka u Burundi ku iterambere ry'iki gihugu appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/04/24/perezida-ndayishimiye-yaganiriye-nabahoze-bategeka-u-burundi-ku-iterambere-ryiki-gihugu/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-ndayishimiye-yaganiriye-nabahoze-bategeka-u-burundi-ku-iterambere-ryiki-gihugu

  • Bruce Melody yapfushije Nyirakuru #rwanda #RwOT

    Umuhanzi nyarwanda Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melody ari mu kababaro nyuma yo gupfusha Nyirakuru yari asigaranye.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 24 Mata 2023, Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Bruce Melody, yifurije Nyirakuru iruhuko ridashira.

    Ati 'Iruhukire mu mahoro yuzuye Nyogokuru. Ndagukunda bidashira. '

    Kugeza ubu uyu muhanzi ari kubarizwa mu gihugu cya Nigeria mu bikorwa bya Muzika ye.

    The post Bruce Melody yapfushije Nyirakuru appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/04/24/bruce-melody-yapfushije-nyirakuru/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=bruce-melody-yapfushije-nyirakuru

  • Bruce Melodie mu gahinda gakabije #rwanda #RwOT

    Umuhanzi nyarwanda uri mu bakunzwe muri iyi minsi, Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie ari mu gahinda gakomeye nyuma yo gupfusha nyirakuru.

    Uyu mubyeyi akaba yitabye Imana mu ijoro ryakeye ryo ku wa 23 rishyira 24 Mata 2023 ni mu gihe Melodie yari muri Nigeria aho yagiye mu bikorwa bya muzika.

    Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yagarageje agahinda yatewe no kubura nyirakuru.

    Ati “Ruhukira mu mahoro nygorokuru. Ndagukunda ubuzima bwanjye bwose.”

    Uyu mubyeyi ni we Melodie yari asigaranye kuko hashize imyaka 11 Bruce Melodie apfushije nyina umubyara aho yasigaranye n’abavandimwe be 3 ni mu gihe se yapfuye Melodie afite imyaka 6 gusa.

    Bruce Melodie ari mu gahinda gakomeye ko gupfusha nyirakuru

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/bruce-melodie-mu-gahinda-gakabije

  • APR yatobye amateka, Sunrise ishira umwuma w’iminsi 120! Ibyaranze umunsi wa 24 wa shampiyona y’u Rwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuva ku wa Gatandatu , mu masitade atandukanye mu Rwanda hakinwaga imikino ya shampiyona y'ikiciro cya mbere, ariko hakinwa ikirarane cy'umunsi wa 24 kuko utari warakinwe kubera ikipe y'igihugu yari mu mikino yo gushaka itike y'igikombe cya Afurika.

    Umunsi wa 24 wongeye gusiga umubyigano ku gikombe cya shampiyona kuko gutsindwa kwa APR FC itsinzwe na Police FC ibitego bibiri kuri kimwe byatumye yegerwa na Rayon Sports cyane.

    Intsinzi ya Kiyovu Sports imbere ya Gorilla ,i Muhanga yatumye Kiyovu Sports ihita yicara ku mwanya wa mbere by'agateganyo.

    Ikindi cyaranze umunsi wa 24 ni ugutsinda kw'ikipe ya Sunrise FC nyuma y'iminsi 120 dore ko iyi kipe yaherukaga gutsinda AS Kigali mu mwaka ushize.
    Imikino yakinwe kuwa Gatandatu:

    Police FC 2-1 APR FC.

    KIYOVU Sports 2-1 Gorilla FC.

    Sunrise 3-0 Etincelles FC.

    Mukura VS 3-2 ESPOIR FC.

    Marines FC 2-1 Rutsiro FC.

    Sunrise yabonye intsinzi nyuma y'iminsi 120

    Imikino yakinwe ku Cyumweru:

    Rwamagana FC 1-2 Rayon Sports ( warasubukuwe kuko ku wa Gatandatu ntiwari wararangiye.

    Musanze FC 0-0 AS KIGALI

    Bugesera FC 1-1 GASOGI United

    Urutonde rw'agateganyo rwa shampiyona ku munsi wa 26:

    1. KIYOVU Sports 56 Pts
    2. APR FC 53 Pts
    3. RAYON SPORTS 52 Pts
    4. Police FC 45 Pts

    14. Marines FC 25 Pts
    15. Rutsiro FC 21 Pts
    16. ESPOIR FC 17 Pts.

    Police FC yakuyeho agahigo kabi ko kumara imyaka 10 idatsinda APR FC

    Source : https://yegob.rw/apr-yatobye-amateka-sunrise-ishira-umwuma-wiminsi-120-ibyaranze-umunsi-wa-24-wa-shampiyona-yu-rwanda/