Blog

  • Yagiriye inama abagore bagenze be: Hamisa Mobetto wahoze ari umugore wa Diamond Platunmz yabujije abagore kujya muri telefone z’abagabo babo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uwahoze ari umugore w'umuhanzi ukunzwe cyane hano muri Afurika Diamond Platunmz yatangaje impamvu abagore badakwiye kugira amatsiko yo kureba muri telefone z'abagabo babo.

    Hamisa Mobetto wakundanye n'umuhanzi Diamond Platunmz bakanabyarana yagiriye inama abagore ndetse n'abakobwa yo kutinjira muri telephone z'abagabo babo kuko ngo aribyo kubabariza imitima kandi mu byukuri ntacyo babihinduraho.

    Hamisa Mobetto umubyeyi w'abana babiri bose yagiriye bagenzi kugendera kure kwinjira muri telephone z'abagabo babo ngo niyo wabuzi imibare y'ibanga ntago ukwiriye kuyinjiramo cyane kuko waba ugiye kwikomerekereza umutima.

    Hamisa Mobetto yagize ati:'. Ndatekereza ko ntabyo nakora niyo yayisiga imbere yange kandi nzi password ntago nshobora kuyijyamo kuko naba nshaka kwitera ibibazo'.

    Iyi niyo magambo Hamisa Mombetto wahoze ari umugore w'umuhanzi ukunzwe cyane mu gihugu cya Tanzania ndetse no ku Isi Diamond Platunmz yatangaje ndetse agira inama abagore bagenze yo kubyirinda.

    Source : https://yegob.rw/yabajije-abagore-kujagajaga-telefone-zabagabo-babo-uwahoze-ari-umugore-wa-diamond-platunmz-yagiriye-inama-abagore-bashaka-kureba-muri-telephone-zabagabo-babo/

  • Byagufasha: Dore bimwe mu biribwa n’ibinyobwa byagufasha mu gihe ubabazwa n’imihango – YEGOB #rwanda #RwOT

    Igihe cy'imihango ni kimwe mu bihe bigora abantu b'igitsina gore kuko hari ubwo imubabaza cyane bikaba byatuma anegekara ndetse bikanamuviramo kuba yareka imirimo ye.

    Mu nkuru zabanje twagarutse kuri zimwe mu mpamvu zishobora kuba zatera kuribwa n'imihango.

    Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku byo kurya no kunywa byagufasha kugabanya uburibwe mu gihe ubabazwa n'imihango. Gusa ibi bitagufashishe wagana kwa muganga mu gihe bikomeje kugorana.

    -Imineke :ni ikiribwa gikungahaye kuri vitamini B6, ari nayo ituma umubiri uhangana n'uburibwe. 
    -Ibiribwa bikomoka ku ngano birimo Amakaroni( Spaghetti), imigati , anandazi ndetse n'igikoma cy'ifu y'ingano.

    -Isosi y'Ibihwagari:izi mbuto nazo zifitemo vitamini zinyuranye nka B6, E, ndetse n'imyunyungugu. Kurya isosi yabyo rero ni umuti w'imihango ibabaza.

    -Inanasi: Inanasi Ni urubuto rwifutemo vitamini n'imyunyungugu ifasha mu kuruhura inyama, Kandi kubabara mu gihe cy'imihango ni ikimenyetso cy'uko inyama z'umura ziba zirikwiyegeranya ngo amaraso asohoke.

    -Seleri usibye guhumuza ibiryo yanafasha mu kugabanya uburibwe ku muntu uri mu mihango.

    -Icyayi ariko atari icyayi iki gisanzwe ahubwo ikizwi nka 'Thé Vert' cyangwa 'Green tea'.

    Source : https://yegob.rw/byagufasha-dore-bimwe-mu-biribwa-nibinyobwa-byagufasha-mu-gihe-ubabazwa-nimihango/

  • Inkuru y’incamugongo ku muhanzi Bruce Melodie – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi nyarwanda Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Mlodie yapfushije nyirakuru yari asigaranye.

    Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga uyu muhanzi uri kubarizwa mu gihugu cya Nigeria yifurije nyirakuru iruhuko ridashira ndetse avuga ko amukunda urukundo rudashira.

    Source : https://yegob.rw/inkuru-yincamugongo-ku-muhanzi-bruce-melodie/

  • Bruce Melodie yagize ibyago byo kubura umubyeyi mukuru – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram,  umuhanzi Bruce Melodie kuri ubu uri kubarizwa mu gihigu cya Nigeria yatangaje ko nyirakuru yamaze kwitaba Imana.

    yagize ati rukuria mu mahoro nyogokuru, nzahora iteka nkukunda.

    Add your submission

    Image Video Audio Embed

    This field is required

    Drop Images Here

    or

    You don’t have javascript enabled. Media upload is not possible.

    Get image from URL

    Maximum upload file size: 2 MB.

    Processing…

    This field is required Learn more

    This field is required

    Drop Video Here

    or

    You don’t have javascript enabled. Media upload is not possible.

    e.g.: https://www.youtube.com/watch?v=WwoKkq685Hk

    Add

    Some of the supported services:

    Maximum upload file size: 10 MB.

    Processing…

    This field is required Learn more

    This field is required

    Drop Audio Here

    or

    You don’t have javascript enabled. Media upload is not possible.

    e.g.: https://soundcloud.com/community/fellowship-wrapup

    Add

    Some of the supported services:

    Maximum upload file size: 5 MB.

    Processing…

    This field is required Learn more

    This field is required

    e.g.: https://www.youtube.com/watch?v=WwoKkq685Hk

    Some of the supported services:

    Processing…

    This field is required Learn more

    This post was created with our nice and easy submission form. Create your post!

    Source : https://yegob.rw/bruce-melodie-yagize-ibyago-byo-kubura-umubyeyi-mukuru/

  • Genda Kadafi ukunda inzoga: Umufotozi Kadafi yagaragaye akama Inka maze atangaza amagambo yasekeje benshi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukamezi wa kamejeje Kadaffi Pro yagaragaye akama inka maze atangaza amagambo akomeje kuvugisha benshi.

    Kadaffi Pro mu mafoto yanyujije kuri Instagram ye amugaragaza akama inka ndetse yambaye n'imyambaro ya Kinyarwanda maze arangije mutsi y'amafoto agira ati:' Amata aduhame, gusa sibivuze ko navuye ku nzoga'.

    Aya niyo magambo akomeje kuvugisha benshi bitewe n'uburyo Kadafi yagaragaje urukundo rudadanzwe akunda inzoga kandi yari mbere y'amata.

    Kadaffi n'umwe mubagize Rocky Entertainment ndetse ukunda kugaragaza ko yemera agatama cyane mu buzima bwe bwaburi munsi gusa n'umwe mubasore bakunda gutera urwenya nubwo atabigize umwuga.

    Source : https://yegob.rw/genda-kadafi-uri-umunyabiro-umufotozi-kadafi-yagaragaye-akama-inka-maze-atangaza-amagambo-yasekeje-benshi/

  • Rutanga Eric yavuze ko hari amajwi yumvise abasifuzi bavuze bituma igitego cya 3 Police FC yatsinze APR FC cyangwa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu mukino wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Mata 2023, uhuza ikipe ya APR FC na Police FC, hagaragayemo ibintu byatunguye abantu benshi ubwo umusifuzi Abdul yisubiyeho maze yanga igitego cya Police FC kandi yari yacyemeje.

    Mu kiganiro Urubuga rw'imikino kuri Radiyo Rwanda, umunyamakuru Axel Rugangura wogeje uyu mukino, yavuze ko Rutanga Eric yatangaje ko yumvise abasifuzi bavuga ngo bagerageze kuringanyiza umukino(bishatse kuvuga ngo bakore uko bashoboye batume ikipe zombi zinganya).

    Rutanga Eric yatangaje ko aya majwi yayumvise avugirwa mu itumanaho abasifuzi baba bambaye(udukoresho bambara mu matwi), abasifuzi w'ungirije uwo hagati ngo nibo wavugaga ko bakora uko bashoboye maze izi kipe zombi zikanganya.

    Ibi byatumye Rutanga Eric ajya kuburana maze ateza akavuyo ku musifuzi amubaza impamvu bavuze ngo bangaye umukino, akaba ari nayo mpamvu batigeze bamuhaye ikarita.

    Kubera ko ubusanzwe iyo umukinnyi asagariye umusifuzi, ahita amuha ikarita, ariko kubera ko Rutanga yabasobanuzaga ibyo yumvise bavuga maze babura icyo bamusubiza.

    Source : https://yegob.rw/rutanga-eric-yavuze-ko-hari-amajwi-yumvise-abasifuzi-bavuze-bituma-igitego-cya-3-police-fc-yatsinze-apr-fc-cyangwa/

  • Yasekeje benshi ku Isi: Umunyarwenya Barry Humphries yitabye Imana – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyarwenya ukomeye cyane akaba n'umukinnyi wa filime wo mu gihugu cya Australia witwaga Barry Humphries yitabye Imana nyuma y'iminsi arembye.

    Barry Humphries wabaye umukinnyi n'umwanditsi wa filime ndetse n'umunyarwenya ukomeye cyane ku Isi yitabye Imana tariki 22 Mata 2023 afite imyaka 89 y'amavuko akaba yitabye Imana nyuma y'iminsi arwariye mu bitaro biherereye mu rwa mukuru wa Australia Sydney akaba yari yarabazwe mwihuriro ry'amagufwa.

    Source : https://yegob.rw/yasekeje-benshi-ku-isi-umunyarwenya-barry-humphries-yitabye-imana/

  • Burya ntago umugore umwe ahagije ku mugabo: Menya abagore umugabo umwe abakwiye gushaka – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abantu benshi ntago babyumva kimwe ndetse n'ibihugu byinshi ntago byemerera abaturage babo kubikora niyo hagize umugabo ubikora bifatwa nabi cyane ndetse akitwa indaya.

    Uretse idini rya Isilamu ryememerera umugabo gushaka umugore urenze umwe mu gihe abifitiye ubushobozi ariko andi madini yo ntabikozwa gusa burya gushaka umugore urenze umwe ku mugabo bigira ibyiza mu gihe ufite ubushobozi bwo kubatunga mbese ntihagire icyo bakuruna.

    Mu gace ka Luo mu gihugu cya Kenya abagabo baho bashaka abagore barenze umwe kandi abagabo bafite abagore barenze umwe nibo bahabwa ubutegetsi muri aka gace gusa ngo umugabo ufite abagore barenze umwe abafite amabwiriza agomba kugenderaho kuko bavuga ko umugore mubana ari we uguha uburenganzira bwo gushaka abandi bagore.

    Muri Luo iyo umugabo apfuye amategeko yaho avuga ko abagore be bose bagomba kugabana imitungo y'umugabo ku buryo bugana nta n'umwe uhenze undi.

    Gusa Collins Oyuu uhagarariye urugaga rw'abarimu mu gihugu cya Kenya avuga ko umugabo ufite abagore barenze batatu abura umwanya wo kwitekerezaho nubwo hari benshi bemeza ko umugabo ufite abagore barenze umwe aba abayeho neza kurusha umugabo ufite umugore umwe utanyurwa.

    Impamvu nyamukuru nuko ngo abagore aribo benshi ku Isi kurusha abagabo rero abagabo babifitiye ubushobozi ngo baramutse bashatse umugore urenze umwe mubwumvikane ntacyo byaba bitwaye.

    Source : https://yegob.rw/burya-ntago-umugore-umwe-ahagije-ku-mugabo-menya-abagore-umugabo-umwe-abakwiye-gushaka/

  • Kenya: Imirambo 47 imaze gutabururwa bikekwa ko 'bishwe n'inzara babisabwe n'umukuru w'idini' #rwanda #RwOT

    Polisi ya Kenya imaze gutaburura imirambo y'abantu 47 hafi y'umujyi wa Malindi ku nyanja iburasirazuba, mu gihe hakomeje iperereza ku mukuru w'idini ushinjwa gukangurira aba bantu kutarya kugeza bapfuye.

    Mu bamaze gutabururwa harimo imibiri y'abana.

    Gushakisha indi mibiri birakomeje aho yahambwe mu buryo budakwiye mu ishyamba rya Shakahola.

    Mu cyumweru gishize abantu 15 bo muri iryo dini rya Good News International Church baratabawe ubwo polisi yabasangaga mu nzu barembejwe n'inzara.

    Umugore umwe mu batabawe wari umerewe nabi cyane byo gupfa yerekaga polisi ko adashaka ko hari umutabara, nk'uko ikinyamakuru Nation kibivuga.

    Umukuru w'iri dini Paul Mackenzie Nthenge arafunze mu gihe ategereje kugezwa imbere y'ubucamanza.

    Umwe mu myobo imaze gukurwamo imirambo basanzemo abantu batanu bo mu muryango umwe — abana batatu n'ababyeyi babo.

    Mackenzie Nthenge ahakana ko hari ikibi yakoze. Avuga ko yafunze urusengero rwe mu 2019.

    Ashinjwa gushishikariza abayoboke be ngo biyicishe inzara kugira ngo 'bahure na Yesu'.

    Polisi yafashe uyu mugabo tariki 15 z'uku kwezi kwa Mata nyuma y'uko hatahuwe imirambo y'abantu bane bikekwa ko bapfuye bazize inzara.

    Victor Kaudo, umukozi wa Malindi Social Justice Centre, yabwiye Citizen TV ati: 'Tugeze muri iri shyamba tukabona umusaraba munini kandi muremure, twamenye ko bivuze ko hari abantu benshi bahambye hano'.

    Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu wa Kenya, Kithure Kindiki, yavuze ko iri shyamba rya hegitari 320 ryahise rifungwa kandi rikaba ahantu hakorewe icyaha.

    Uriya munyedini bivugwa ko imidugudu itatu yayise Nazareti, Betelehemu na Yudeya maze akabatiza abayoboke mu kizenga mbere yo kubasaba kutarya, nk'uko ikinyamakuru Standard kibivuga.

    Hagati aho, aho Mackenzie Nthenge afungiye kuva kuwa gatandatu yatangiye kwigaragambya yanga kugira ikintu atamira, habe n'amazi yo kunywa, avuga ko ari kwibabaza no gusenga nk'uko polisi ibivuga.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/kenya-imirambo-47-imaze-gutabururwa-bikekwa-ko-bishwe-n-inzara-babisabwe-n

  • RIB yongeye gufunga abayobozi batanu bo muri Nyanza na Gisagara #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, rwafunze abayobozi batanu bo mu Karere ka Nyanza na Gisagara bishingiye ku bimenyetso byabonetse bifitanye isano n'ibyaha byakozwe mu itangwa ry'amasoko muri utwo turere.

    Amakuru agera kuri IGIHE dukesha iyi nkuru avuga ko aba mbere bari bafashwe bakurikiranyweho ibyaha birimo gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranyije n'amategeko, hanyuma Urukiko rw'Ibanze rwa Nyarugenge ruza kubarekura ku wa 11 Mata 2023.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko aba bagabo uko ari batanu bongeye gufatwa bishingiye ku bimenyetso bishya byatahuwe ndetse ko bari batangiye kubisibanganya.

    Ati 'Ibyo bimenyetso bifitanye isano n'amasoko yatanzwe mu Karere ka Nyanza na Gisagara.'

    Abo bayobozi barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyanza, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Gisagara, Ushinzwe imirimo rusange (Division manager) mu Karere ka Nyanza, Ushinzwe amasoko mu Karere ka Nyanza n'Ushinzwe imyubakire (Engineer) muri One Stop Center mu Karere ka Nyanza.

    Abafashwe bafungiye kuri Station ya RIB ya Kimihurura, Kicukiro, Kimironko na Rwezamenyo mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo dosiye yabo itunganywe yoherezwe mu Bushinjacyaha.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/rib-yongeye-gufunga-abayobozi-batanu-bo-muri-nyanza-na-gisagara