Blog

  • Sudan: Abadiplomate n'abanyamahanga bahungishijwe #rwanda #RwOT

    Urutonde rukomeje kwiyongera rw'ibihugu byahungishije abadiplomate n'abaturage babyo bibakura mu murwa mukuru wa Sudan, mu gihe imirwano ikaze ikomeje aho i Khartoum.

    Ku cyumweru Amerika n'Ubwongereza byatangaje ko byahungishije abadiplomate babyo bibakura muri icyo gihugu.

    Ubufaransa, Ubudage, Ubutaliyani na Espagne ni bimwe mu bindi bihugu na byo ku cyumweru byakoze ibikorwa byo guhungisha abadiplomate n'abaturage babyo.

    Urugamba rukaze rwo guhanganira ubutegetsi rushyamiranyije igisirikare cya Sudan n'umutwe witwara gisirikare witwa Rapid Support Forces (RSF), rwatumye haba urugomo mu bice bitandukanye by'igihugu.

    Abategetsi bo muri Amerika bavuze ko mu gitondo cyo ku cyumweru bahungishije mu ndege abantu bari munsi ya 100 babatwaye muri kajugujugu eshatu za gisirikare zo mu bwoko bwa Chinook, mu gikorwa “cyihuse kandi cyagenze neza”.

    Ambasade y'Amerika i Khartoum ubu irafunze, ndetse ubutumwa bwo kuri Twitter bwayo buvuga ko nta mutekano uhari uhagije kugira ngo leta y'Amerika ishobore guhungisha Abanyamerika bandi bari muri Sudan.

    Leta y'Ubwongereza yashoboye guhungisha mu ndege abadiplomate bayo hamwe n'imiryango yabo ibakura muri icyo gihugu, mu cyo yise igikorwa “cy'urusobe kandi cyihuse”.

    Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'Ubwongereza James Cleverly yavuze ko uburyo bushoboka bwo guhungisha abandi Bongereza basigaye muri Sudan ari “bucye cyane”.

    Ku cyumweru, ibindi bihugu byinshi byatangaje ko byari birimo gukora ibikorwa byo guhungisha abaturage babyo bibakura muri Sudan

    Ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) rivuga ko imirwano yiciwemo abantu barenga 400 naho abandi babarirwa mu bihumbi barakomeretse.

    Ariko umubare w'abapfuye ucyekwa ko ari munini cyane kurushaho kuko abantu barimo kugorwa no kugera kwa muganga, mu gihe byinshi mu bitaro by'i Khartoum byabaye ngombwa ko bifunga imiryango kubera imirwano.

    Hamwe n'i Khartoum, akarere ka Darfur ko mu burengerazuba bw'igihugu, aho umutwe wa RSF watangiriye, na ko kagizweho ingaruka zikomeye n'iyi mirwano.

    ONU (UN) yaburiye ko abantu bagera ku 20,000 – biganjemo abagore n'abana – bahunze Sudan bajya gushaka ubuhungiro hakurya y'umupaka muri Tchad (Chad), bavuye i Darfur.
    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/sudan-abadiplomate-n-abanyamahanga-bahungishijwe

  • Man United igiue izahurira na Man City ku mukino wa nyuma wa FA Cup ku nshuro ya mbere mu mateka #rwanda #RwOT

    Myugariro Victor Lindelof niwe wateye penaliti yafashije Manchester United kugera ku mukino wa nyuma wa FA Cup aho izahurira na mukeba wayo baturanye Manchester City.

    Nyuma yo gutsinda penaliti 12 ku makipe yombi, Solly March wa Brighton yateye penaliti ica hejuru y'izamu bituma United igera ku mukino wa nyuma ndetse ihagarika agahigo kabi ko gutsindirwa kuri Penaliti.

    Man United yatsindiwe kuri penaliti inshuro zirindwi mu munani yaherukaga gutera, ariko yatsinze Brighton kuri penaliti 7-8 biyiha amahirwe yo kuzakina na City ku mukino wa nyuma w'igikombe cya FA ku ya 3 Kamena.Amakipe yombi yari yakinnye iminota 120 anganya 0-0.

    Uku gutsinda kwatumye ikipe ya Erik Ten Hag igera ku mukino wa nyuma wa kabiri mu gikombe cyo mu rugo,aho yatwaye igikombe cya Carabao muri Gashyantare.

    Muri uyu mukino wa kimwe cya kabiri cy'irangiza waari witezwe cyane, abazamu bombi bitwaye neza kuko David de Gea yakuyemo imipira myinshindetse na Robert Sanchez wa Brighton akuramo umupira wa Marcus Rashford wari wayobejwe mu minota y'inyongera.

    March yahushije penaliti ya mbere muri 12 yaherukaga gutsinda, mbere y'uko Lindelof ahagurutsa abafana ba United.

    Man United yakinnye uyu mukino yigengesera kubera ko yavunikishije abakinnyi benshi ndetse ikaba yakinaga n'ikipe ya Brighton yahabwaga amahirwe menshi kuyirusha mbere y'umukino.

    Jadon Sancho na Marcus Rashford baherukaga guhusha penaliti ubwo Ubwongereza bwatsindwaga n'Ubutaliyani ku mukino wa nyuma wa Euro 2020,bateye penaliti kuri iki cyumweru barazinjiza.Abandi bateye ni Casemiro,Bruno Fernandes,Weghorst na Linderof.

    United isigaje urugamba rwo kurwanira umwanya wa kane ndetse no kureba ko yakwigaranzura iyi City ku mukino wa nyuma wa FA Cup.City yahageze itsinze Sheffield United ibitego 3-0 byose byatsinzwe na Riyadh Mahrez.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/man-united-igiue-izahurira-na-man-city-ku-mukino-wa-nyuma-wa-fa-cup-ku-nshuro

  • Mashami yaruciye ararumira, bamwe mu basifuzi ntibahuza ku cyemezo cya Abdul cyateje imvururu #rwanda #RwOT

    Imwe mu nkuru zakwirakwiye mu mpera z’icyumweru gishize, ni igitego cya Police FC cyanzwe n’umusifuzi Twagirumukiza Abdul Karim ubwo yakinaga na APR FC bigateza imvururu.

    Ni umukino wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 22 Mata 2023 wari ikirarane cy’umunsi wa 24 aho Police FC yatsinze APR FC 2-1.

    Ni umukino wajemo imvururu ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 80 Iyabivuze Osée yatsindiye Police FC igitego cya 3 ndetse umusifuzi wo hagati Abdul aracyemeza ariko nyuma yo kuvugana n’abari bamwungirije bahise bacyanga.

    Nyuma y’uyu mukino, umutoza wa Police FC, Mashami Vincent yabwiye itangazamakuru ko ntacyo yabivugaho kuko umusifuzi atigeze amubwira impamvu yacyanze ariko akaba yizeye ko ababishinzwe bazabikurikirana.

    Ati “Mbere na mbere icyo wari umbajije simbifitiye igisubizo ariko uko wabibonye cyangwa abandi babibonye nanjye niko nabibonye, Abdul ntabwo twahuye ngo ansobanurire kuko we yari yemeje igitego, ibyakurikiyeho ntabwo ari we, abo bafatanyije babigizemo uruhare, ngira ngo ababishinzwe bazabikurikirana namwe mubikurikirane mutare ayo makuru turebe uko byagenze.”

    Byagenze bite ngo iki gitego cyangwe?

    Ubwo Iyabivuze Osée yatsindaga igitego ndetse na bagenzi be barimo kucyishimira n’umusifuzi Twagirumukiza yakemeje, nyuma yagaragaye avugana na bagenzi be mu tumwana tw’itumanaho bakoresha bavugana mu kibuga.

    Bivugwa ko umusifuzi wa mbere w’igitambaro Mugabo Eric ari we wari uhaye ubutumwa umusifuzi wa kane Ngabonziza Jean Paul ko habayeho kurarira.

    Abdul yahise azamuka avugana n’umusifuzi wa 4 Ngabonziza Jean Paul n’umusifuzi wa 1 w’igitambaro Mugabo Eric maze ahita yanga iki gitego kuko hari habayeho kurarira.

    Ibi byateje imvururu nyinshi hafi gufatana mu mashati aho bibazaga ukuntu Mugabo Eric yabonye ko Osée yaraririye mu gihe umusifuzi wa kabiri w’igitambaro Ndagijimana Peace Eric atabibonye kandi ari we wari ku ruhande rwatsindiweho igitego.

    Abasifuzi ntibahuza kuri iki cyemezo cya Abdul

    ISIMBI yashatse kumenya niba iki cyemezo Abdul yafashe gikwiye ko umusifuzi wo ku ruhande ashobora kubona ko umukinnyi yaraririye akaba yabibwira umusifuzi wo hagati niyo yaba atari ku ruhande iryo kosa ryabereye.

    Umwe yavuze ko iyo abasifuzi bari ku kibuga baba bakora nk’ikipe ku buryo umwe iyo abonye ikosa ahita abwira mugenzi we ikosa ribaye iyo yaribonye neza.

    Yakomeje avuga ko yaba umusifuzi wo ku ruhande ndetse n’uwa kane iyo yabonye ikosa neza, abyizeye 100% ahita abibwira uwo hagati ariko iyo basanze ritabaye bahanwa ariko cyaba ari icyemezo cya nyacyo amanota yiyongera.

    Aha yagize ati “ni yo mpamvu ku mukino wa Benin n’Amavubi wa musifuzi wibagiwe kwandika ikarita y’umuhondo ya Kevin muri raporo batanze muri CAF bahannye abasifuzi bose bakoranye kuko aba ari ikipe, nta wuba ashinzwe kureba amakosa undi ntabe abishinzwe. “

    Undi ariko we siko abibona kuko yabwiye ISIMBI ko abasifuzi b’ibitambaro buri umwe aba afite uruhande rwe ari nayo mpamvu babasaba buri umwe kwibanda ku ruhande rwe n’amakosa ahabera.

    Ngo byagorana ko umusifuzi yaba yabonye ko umukinnyi uri ku ruhande atariho yarariye kuruta mugenzi we uri kuri urwo ruhande ndetse ngo n’umusifuzi wa kane ntiyemerewe kuba yavuguruza umusifuzi wo hagati mu gihe yemeje igitego, VAR yonyije ngo niyo ifite ubwo bushobozi.

    Abdul yaje kuvugana n’umusifuzi wa 4 n’uwa 2, umutoza Mashami Vincent yarumvaga

    Mugabo Eric ni we watanze amakuru ko habayeho kurarira

    Ndagijimana we ntabwo yabonye uku kurarira

    Abasifuzi basifuye uyu mukino ntabwo icyemezo bafashe cyavuzweho rumwe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mashami-yaruciye-ararumira-bamwe-mu-basifuzi-ntibahuza-ku-cyemezo-cya-abdul-cyateje-imvururu

  • Amabuno atangwa n’Imana koko: Abantu biganjemo ab’igitsina gore babuze ayo bacira n’ayo bamira nyuma yo kubona bagenzi babo bishyirishijeho ibibuno bikababoreraho(Videwo) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gihe abagore n'abakobwa b'iyi minsi bifuza imiterere idasanzwe cyane cyane amataye,amabuno ndetse n'amabere hakomeje gucaracara amashusho yerekana bamwe mu babyishyirishijeho bikababoreraho.

    Mu babonye aya mashusho bongeye guha Imana icyubahiro ndetse n'abari bafite gahunda yo kwibagisha baca ukubiri nabyo.

    Aya mashusho yahahamuye abari bafite gahunda yo kwibagisha bakiha imiterere idasanzwe.

    Reba video hasi..

    Source : https://yegob.rw/amabuno-atangwa-nimana-koko-abantu-biganjemo-abigitsina-gore-babuze-ayo-bacira-nayo-bamira-nyuma-yo-kubona-bagenzi-babo-bishyirishijeho-ibibuno-bikababorerahovidewo/

  • Uyu mwaka igomba kugitwara: FC Barcelona yaraye itsinze maze icyizere cyo gutwara igikombe cyirazamuka cyane – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya FC Barcelona amahirwe yo gutwara igikombe cya Shampiyona y'igihugu cya Espane yazamutse ku rwego rwo hejuru ubwo yatsindaga ikipe ya Atletico Madrid mu ijoro rya cyeye tariki 22 Mata 2023.

    Ikipe ya FC Barcelona yatsinze ikipe ya Atletico Madrid igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Ferran Torres ku munota wa 44 ku mupira mwiza cyane yarahawe na rutahizamu w'ikipe y'igihugu ya Brazil Raphinha iki gitego cyatumye ikipe ya FC Barcelona ikomeza kuyobora urutonde rwagatenyo rwa shampiyona y'igihugu cya Espane n'amanota 71.

    FC Barcelona iyoboye urutonde rwa shampiyona ndetse irusha ikipe ya Real Madrid bahora bahanganye amanota agera kuri 11 yose ndetse na Atletico Madrid ya gatatu amanota 12 mu gihe hasigaye imikino mike ngo shampiyona ya Laliga y'igihugu cya Espane irangire.

    Source : https://yegob.rw/uyu-mwaka-igomba-kugitwara-fc-barcelona-yaraye-itsinze-maze-icyizere-cyo-gutwara-igikombe-cyirazamuka-cyane/

  • Nyuma yo kumara iminsi 120 badatsinda, Intsinzi Sunrise yabonye yayibagiye ikimasa _ AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Sunrise Football Club isanzwe ikina shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Rwanda, mu mpera z'icyumweru yatsinze umukino wayo wa mbere nyuma y'iminsi 120.
    Sunrise FC , yaherukaga gutsinda AS Kigali, ku itariki 22 Ukuboza 2022.

    None mu mukino Sunrise FC yatsinzemo Etincelles FC ibitego 3-0, washyize akadomo ku minsi 120 bari bamaze badatsinda muri shampiyona. Nyuma y'umukino abakinnyi barahuye bishimira Intsinzi.

    Bariniguye karahava

    Inyama zarariwe


    Source : https://yegob.rw/nyuma-yo-kumara-iminsi-120-badatsinda-intsinzi-sunrise-yabonye-yayibagiye-ikimasa-_-amafoto/

  • Gasabo: Ubushera bwongeye gukoraho abantu umwe yahise yitaba Imana – YEGOB #rwanda #RwOT

    Izi nkuru zikunzwe kuvugwa kenshi ku bantu banyweye ibinyobwa gakondo bikabagwa nabi bikunze kumvikana cyane hano mu Rwanda ndetse bigahitana abantu mu duce dutandukanye tw'igihugu.

    Iyi nkuru yongeye kuvugwa mu karere ka Gasabo ubwo hari abaturage bagera kuri 15 banyweye ubushera ku muturanyi wabo witwa Tuyishyimire Jean Clouded maze bukabagwa nabi kugeza ubwo bajyanywe ku bitaro ndetse bikarangira umwe muri bo ahasize ubuzima.

    Ibi byabaye ku munsi w'ejo ku cyumweru tariki 23 Mata 2023 bibera mu karere ka Gasabo mu murenge wa Rutunga mu rugo rwa Tuyishyimire Jean Clouded.

    Source : https://yegob.rw/ubushera-bwongeye-gukoraho-abantu/

  • Nyuma y’ibyabaye ku muhanda wa Muhanga-Ngororero byatumye uyu muhanda uba uhagaritswe gukoreshwa  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'ibyabaye ku muhanda wa Muhanga-Ngororero byatumye uyu muhanda uba uhagaritswe gukoreshwa.

    Imvura nyinshi yaguye kuri iki Cyumweru tariki 23 Mata 2023, amazi akuzura umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira, Polisi y'u Rwanda iramenyesha abakoresha uwo muhanda ko utakiri nyabagendwa.Nyuma y'uko uwo muhanda ufunzwe n'ibiza by'imvura, Polisi iramenyesha abakoresha iyo nzira gushaka undi muhanda, mu gihe hagishakwa ibisubizo by'icyo kibazo.

    Ni mu itangazo Polisi yanyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter, aho igira iti 'Turabamenyesha ko kubera imvura nyinshi umuhanda RN11, Muhanga-Ngororero-Mukamira ubu utari nyabagendwa, Muragirwa inama yo gukoresha indi mihanda. Abapolisi barahari kugira ngo babayobore.

    Source : https://yegob.rw/nyuma-yibyabaye-ku-muhanda-wa-muhanga-ngororero-byatumye-uyu-muhanda-uba-uhagaritswe-gukoreshwa/

  • Roslyn Morauta agiye gusimbura Dr. Donald Kaberuka ku buyobozi bw'Inama y'Ubutegetsi ya Global Fund – #rwanda #RwOT

    Bwabitangaje kuri uyu wa 21 Mata 2022 bugaragaza ko inama y'ubutegetsi yahisemo abo bagore babiri bijyanye n'ubunararibonye mpuzamahanga bamaze kugira mu bijyanye n'ubuyobozi.

    Mu 2019 nibwo Dr. Kaberuka wabaye Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi w'u Rwanda hagati ya 1997- 2005, ndetse na Perezida wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, BAD, hagati ya 2005-2015, yahawe inshingano zo kuba umuyobozi mukuru w'Inama y'Ubutegetsi ya Global Fund .

    Icyo gihe Dr Kaberuka yavuze ko Global Fund ari ubufatanye budasanzwe bwatanze impinduka mu mibereho y'ikiremwamuntu mu myaka isaga 20 ishize.

    Yagaragaje ko cyari igihe cyiza cyo guhangana n'imbogamizi zigenda zivuka no gusigasira ibyagezweho.

    Icyo gihe yagize ati 'Nizeye gukorana n'inama y'ubutegetsi hamwe n'abakozi hagamijwe kugera ku yindi ntera. Gushyira iherezo kuri ibyo byorezo bitatu ni urugamba rudutegereje kandi Global Fund yerekanye ko bishoboka.'

    Morauta wahawe izo nshingano uretse kuba yari amaze imyaka ine nk'umuyobozi w'inama y'ubutegetsi wungirije, yakoreye iki kigega mu bice bitandukanye, yaba muri Pacifique y'u Burengerazuba no muri Papua New Guinea nk'umuyobozi mukuru.

    Ubwo yemeraga izo nshingano, Roslyn Morauta yavuze ko Global Fund ifite uburyo bwo kuyobora budasanzwe kuko butuma abaturage bicarana n'abayobozi batandukanye baba abo muri za guverinoma, ibigo bitandukanye, sosiyete sivile n'abandi bafatanyabikorwa hagamijwe kurebera hamwe icyafasha mu guhangana n'ibyorezo..

    Ati 'Ibi bituma dukora amahitamo meza ku bagizweho ingaruka n'ibibazo by'indwara turi kugerageza kurandura. Byari byiza kuba umuyobozi mukuru w'inama yuibutegetsi wungirije kuva mu 2019, ndetse nashimiye icyizere nagiriwe cyo gukomeza kuyobora iyo nama nk'umuyobozi mukuru.'

    Morauta azwi cyane mu guhangana n'ibibazo bibangamiye ubuzima bw'ikiremwamuntu by'umwihariko mu kurwanya Virusi itera Sida, Igituntu na Malaria, guhangana n'ibibazo bishingiye ku buringanire n'ubwuzuzanye, kurengera uburenganzira bwa muntu n'izindi ndagagaciro za Global Fund.

    Donald Kaberuka na Roslyn Morauta batowe mu 2019 kuri manda y'imyaka ibiri, imyaka yongerewe kugeza mu 2022. Kuri ubu uzajya ahabwa bene izo nshingano azajya amara imyaka itatu ku buyobozi bitandukanye n'ibiri yari isanzwe.

    Ubwo hamenyekanaga ko agiye gusimburwa ku nshingano, Dr Kaberuka yavuze byari amahirwe akomeye kuyobora inama y'ubutegetsi ya Global Fund nubwo ngo byari mu bihe bigoye Isi yari ihanganye na Sida, Igitundu na Malaria.

    Ati 'Imbere haracyari ibihe bikomeye, birimo ingaruka za Covid-19, imihindagurikire y'ibihe, izamuka ry'ibiciro ku masoko, ubwiyongere bw'amakimbirane bituma izi nshingano zikomera kurusha uko byahoze.'

    Yakomeje avuga ko nubwo bimeze bityo imbaraga n'ubwitange by'ubufatanye bwa Global Fund ntagereranywa bizakomeza kugaragaza itandukaniro, yongeraho ku ngoma yaa Roslyn na Bience yizeye ko ibyo bihe bazabinyuramo neza.

    Yemera inshingano yahawe muri Global Fund, Bience Gawanas yavuze ko iki kigega ari umufatanyabikorwa udasanzwe, aho mu myaka 20 ishize cyatabaye abaturage barenga miliyoni 50 binyuze muri gahunda zitandukanye by'umwihariko izijyanye no guhangana n'ibyorezo.

    Ati 'Nishimiye kuba umwe mu barwana urugamba rwo gutuma buri wese aho ari ho hose agira uburenganzira ku buzima buzira umuze.'

    Morauta na Gawanas batoranyijwe n'inama y'ubutegetsi nyuma y'igihe hashakishwa abantu b'inararibonye bashingwa kuyobora iki kigega. Byagizwemo uruhare n'akanama kashinzwe uyu murimo ku bufatanye n'inama y'ubutegetsi, bemeranya ku mazina ya Morauta na Gawanas ku wa 20 Mata 2023.

    Biteganyijwe ko kuwa 11 Gicurasi 2023 ubwo hazaba hari gusozwa inama y'ubutegetsi ya 49 ya Global Fund izabera muri Viet Nam, ari bwo hazakorwa ihererekanyabubasha hagati ya Dr. Donald Kaberuka na Morauta na Gawanas nabo bagatangira manda yabo y'imyaka itatu.

    Roslyn Morauta yabaye ndetse anakorera mu gihugu cya Papua New Guinea kuva mu 1982. Mbere yaho yabaye mu Bwongereza. Yize ibijyanye na Politiki muri kaminuza zo muri Ghana na Australia yanakozemo.

    Ubwo yari Madamu wa Minisitiri w'Intebe (nta perezida bagira) Sir Mekere Morauta (Imana imwakire) hagati ya 1999-2002 yahanganye n'ibibazo byari bibabgamiye ikiremwamuntu birimo Virus itera Sida ndetse no kubahiriza ihame ry'uburinganire.

    Yabaye mu nama z'ubutegetsi mu miryango itandukanye nka Asia Pacific Leaders Malaria Alliance, APLMA, Anglicare (PNG), Pacific Friends of Global Health n'indi.

    Bience Gawanas wagizwe Umuyobozi Mukuru w'inama y'ibutegetsi Wungirije, ni inzobere mu bijyanye no guteza imbere ingamba zitandukanye mu nzego z'iterambere na politiki.

    Yakoze imirimo itandukanye irimo kuba umujyanama wihariye w'umunyamabanga w'Umuryango w'Abibumbye ku bijyanye na Afurika n'indi mirimo ijyanye no kubungabunga ubuzima bw'ikiremwamuntu.

    Afite uburambe bw'imyaka 30 akora mu mirimo itandukanye irimo gutanga ubutabera kuri rubanda, guharanira ihame ry'uburinganire, kubakira ubushobozi abagore, guharanira uburenganzira bw'ikiremwamuntu n'ibindi.

    Aherutse gushyirwa ku rutonde rw'Abanyafurika 100 bavuga rikumvikana.

    Yanakoze mu buyobozi bwa bukuru bwa Namibia zirimo Minisiteri ya y'Ubuzima ya Namibia, mu rukiko rukuru rw'icyo gihugu, muri Africa no mu yindi miryango mpuzamahanga.

    Yize ibijyanye n'amategeko akura impamyabushobozi zitandukanye muri urwo rwego mu Bwongereza, yiga ibijyanye n'ubuyobozi muri Kaminuza ya Cape Town muri Afurika y'Epfo ndetse n'Impamyabumenyi y'ikirenga muri Kaminuza ya Western Cape mu mategeko.

    Kuva mu 2003 Global Fund ni umuterankunga wa Leta y'u Rwanda mu bikorwa bitandukanye by'ubuzima birimo ibyo kurwanya SIDA, Malariya n'Igituntu.

    Mu 2015, Ikigega Global Fund cyagabanyije inkunga cyahaga bimwe mu bihugu byiganjemo ibyo muri Afurika kuko ngo cyasubiyemo uburyo bw'imitangire yazo.

    By'umwihariko ku Rwanda, Global Fund yafashe icyemezo cyo kugabanya amafaranga yatangaga mu kurwanya icyorezo cya Sida ho 42%, imwe mu mpamvu ikaba ari uko mu myaka icumi Sida yagabanutse ikagera kuri 3% kandi hakaba nta bimenyetso byo kwiyongera bihari.

    Kugeza ubu Global Fund ikorera mu bihugu birenga 100 byo ku Isi, igashora arenga miliyari enye z'Amadorali ya Amerika mu mishinga irimo guhangana n'ibyorerozo ndetse no guhangana n'akarengane n'ubusumbane ibituma gahunda z'ubuvuzi zigera kuri bose.

    Roslyn Morauta wari wungirije Dr. Donald Kaberuka ni we ugiye kumusimbura


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/roslyn-morauta-agiye-gusimbura-dr-donald-kaberuka-ku-buyobozi-bw-inama-y

  • RIB yongeye guta muri yombi abayobozi batanu bo mu turere twa Gisagara na Nyanza – #rwanda #RwOT

    Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko aba mbere bari bafashwe bakurikiranyweho ibyaha birimo gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranyije n'amategeko, hanyuma Urukiko rw'Ibanze rwa Nyarugenge ruza kubarekura ku wa 11 Mata 2023.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko aba bagabo uko ari batanu bongeye gufatwa bishingiye ku bimenyetso bishya byatahuwe ndetse ko bari batangiye kubisibanganya.

    Ati 'Ibyo bimenyetso bifitanye isano n'amasoko yatanzwe mu Karere ka Nyanza na Gisagara.'

    Abo bayobozi barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyanza, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Gisagara, Ushinzwe imirimo rusange (Division manager) mu Karere ka Nyanza, Ushinzwe amasoko mu Karere ka Nyanza n'Ushinzwe imyubakire (Engineer) muri One Stop Center mu Karere ka Nyanza.

    Abafashwe bafungiye kuri Station ya RIB ya Kimihurura, Kicukiro, Kimironko na Rwezamenyo mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo dosiye yabo itunganywe yoherezwe mu Bushinjacyaha.

    Mu bafunzwe, harimo bane bo mu Karere ka Nyanza

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Gisagara yatawe muri yombi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rib-yongeye-guta-muri-yombi-abayobozi-batanu-bo-mu-turere-twa-gisagara-na