Blog

  • Habimana Jean Eric na Mwamikazi Djazila beguk… – #rwanda #RwOT

    Habimana Jean Eric uzwi cyane mu mukino wo gusiganwa ku magare mu misozi, yongeye kwigaragaza yanikira abandi bakinnyi basanzwe bakinana mu irushanwa risanzwe.

    Ni isiganwa ryabaye kuri iki cyumweru tariki 23 Mata 2023, ribera i Nyamirambo kuri Fazenda Sengha aho abakinnyi bahagurukira mu marembo yaho, ndetse bakazenguruka ishyamba mu byiciro bitandukanye. 

    Abakinnyi bakiri bato mu bahungu n’abakobwa, nibo batangiye isiganwa ahagana mu ma saa Tatu n’Igice.

    Muri uyu mukino abakinnyi banyura mu mashyamba, mu mirima ndetse no mu mayira agoye arimo ibinogo 

    Abangavu, n’ingimbi, bazengurutse inshuro enye, aho bakoraga intera ya kirometeri enye. Shyaka Janvier mu ngimbi ni we wabaye uwa mbere akoresheje iminota 54 n’amasegonda 22.

    Nshutiraguma Kevin yabaye uwa kabiri arushwa amasegonda 33, naho Ntirenganya Moses aza ku mwanya wa gatatu arushwa cyane hafi iminota 7.

    Mu bakobwa, Mwamikazi Djazila yabaye uwa mbere akoresheje isaha imwe, iminota itanu n'amasegonda atanu, Ntakirutimana Martha aba uwa kabiri arushijwe isegonda rimwe, naho Irakoze Neza Violete aba uwa gatatu yabaye uwa gatatu arushwa umunota.

    “Mu misozi byari bikomeye kuko imvura yaramutse igwa, byatumye hanyerera cyane ariko twahanganye tubasha gutsinda.” Mwamikazi Djazila aganira n’itangazamakuru.

    Nyuma yaho, hakurikiye abakinnyi bakuru ndetse n’abakina batarabigize umwuga, aho bazengurutse ishyamba rya Meraneza inshuro 8 zingana na kirometeri 32.

    Habimana Jean Eric kizigenza muri uyu mukino mu Rwanda, niwe wegukanye iri sigabwa, aho yarushije iminota 7 Muhoza Eric waje ku mwanya wa kabiri.

    Habimana Jean Eric ukinira Inovo Tec, yatangiye isiganwa ari uwa mbere arinda asoza nta muntu umuciyeho. Nzamuye Theogéne utari umenyerewe cyane, yaje ku mwanya wa gatatu.

    Habimana Jean Eric yatangaje ko iri siganwa yari arikeneye kugira ngo abone amanota “Ntabwo byari byoroshye, nkuko mubizi Mountain Bike ni irushanwa risaba kwohangana no kwitoza cyane. Nshimishijwe n’uko ndyegukanye kuko nashakaga amanota ya UCI kugira ngo nzabashe kwitabira imikino mpuzamahanga.”

    Habimana Jean Eric ni umwe mu banyarwanda bazi gukina uyu mukino

    Mu batarabigize umwuga cyangwa se bakina byo kwinezera, Simon Hupperetz niwe wabaye uwa mbere akoresheje isaha n'iminota 32 n'amasegonda 10. 

    Uyu mugabo wari wanikiye abandi, yarushije Mark Schut iminota 13. Nathan Byukusenge wamenyekanye cyane mu mukino w’amagare, niwe waje ku mwanya wa gatatu. 

    Simon wabaye uwa mbere mu batarabigize umwuga ni umwe mu bategura Mountain Bike  

    Mwamikazi Djazila asanzwe yitwara neza mu magare asanzwe 

    Shyaka Janvier niwe wegukanye isiganwa mu ngimbi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128402/habimana-jean-eric-na-mwamikazi-djazila-begukanye-mountain-bike-xco-amafoto-128402.html

  • Nyuma y’igihe atababona Chris Brown yagiranye… – #rwanda #RwOT

    Christopher Maurice Brown umuhanzi w’icyamamare akaba n’umubyinnyi kabuhariwe, yongeye kugirana ibihe byiza n’abana be batatu nyuma y’igihe atababona bitewe n’uko yari amaze ibyumweru 7 azenguruka ibihugu byo mu Burayi akorerayo ibitaramo yise ‘Under The Influence Tour’.

    Uyu muhanzi ukunzwe cyane mu njyana ya R&B ku rwego mpuzamahanga, yagarutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akihagera ahita ahuriza abana be batatu hamwe mu rugo rwe basangira impera za weekend nk’uko Hollywood Life yabitangaje. 

    Chris Brown ukubutse i Burayi yagiranye ibihe byiza n’abana be

    Abana ba Chris Brown bagiriye ibihe byiza muri pisine yo mu rugo rwe

    Abana ba Chris Brown uko ari batatu yabyaranye n’abagore 3 batandukanye, aribo imfura ye Royalty Brown, Aeko Brown hamwe na Symphany Brown bose bagiranye ibihe byiza na Se nk’uko amafoto yashyize hanze yabigaragaje aho bishimanye bakanogana muri pisine iri mu rugo rw’uyu muhanzi.

    Chris Brown ateruye umukobwa aherutse kwibaruka yise Symphany Brown

    Hollywood Life yakomeje ivuga ko bidasanzwe ko Chris Brown ahuriza abana be bose hamwe kuko inshuro nyinshi akunze kuba arikumwe n’umwe cyangwa babiri ndetse ko bitaba byoroshye ko bose abahuriza hamwe kuko batuye mu mijyi itandukanye, gusa kuri iyi nshuro uyu muhanzi yabashije kuba yakwishimana nabo nyuma y’igihe atababona.

    Chris Brown yahurije abana be batutu hamwe maze bagirana ibihe byiza nyuma y’igihe atababona

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128413/nyuma-yigihe-atababona-chris-brown-yagiranye-ibihe-byiza-nabana-be-amafoto-128413.html

  • Ibyo wamenya ku mukinnyi wa Manchester United… – #rwanda #RwOT

    Noam Fritz Emeran yavutse taliki 24 Nzeli 2022, avukira ahitwa Paray-le-Monial mu Bufaransa. Yatangiye gukina umupira w'amaguru ahereye mu ikipe y'abato ya FC Brussels yo mu Bubiligi. Mu 2011 yaje kwerekeza mu ikipe n'ubundi y'abato ya Entente SSG yo mu Bufaransa.

    Muri iyi kipe yahamaze imyaka 6, maze mu mwaka wa 2017 ahava yerekeza muri Amiens. Nyuma y'imyaka ibiri gusa ageze muri Amiens, yatangiye gushakwa n'amakipe akomeye arimo FC Barcelona, Paris Saint-Germain na Juventus. 

    Mu kwezi kwa 02 muri 2019 byarangiye Noam Fritz afashe umwanzuro wo kujya gukinira Manchester United nyuma y'ibiganiro byamaze igihe kinini yagiranye n'iyi kipe yo mu Bwongereza. 

    Muri uyu mwaka w'imikino uyu mukinnyi amaze gukinira Manchester United y'abaterengeje imyaka 21 imikino 19 yatsinzemo ibitego 2 anatanga umupira 1 uvamo igitego. 

    Kugeza ubu uyu mukinnyi yakiniye ikipe y'igihugu y'u Bufaransa y’abatarengeje imyaka 16 muri 2017, yahakinnye imikino ibiri, gusa yemerewe gukinira Amavubi bitewe n’uko afite ababyeyi baturuka mu Rwanda. 

    Se umubyara Emeran Nkusi yakiniye Amavubi ndetse n'uyu mukinnyi Emeran Noam Fritz yaje mu Rwanda mu birihuko ahita ajya no gusura ikipe y'abato ya Jimmy Mulisa. 

    Amakuru ahari ni uko bishoboka ko uyu mukinnyi yakwemera gukinira u Rwanda agahita ahera no ku mukino Amavubi afitanye na Mozambique mu mikino yo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika kizabera muri Cote d'Ivoire mu mwaka utaha.

    Noam Emeran ashobora gukinira Amavubi

    Emeran yigeze no gukora imyitozo mu ikipe nkuru ya Manchester United

    Hari icyizere ko uyu musore ashobora gukinira Amavubi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128412/ibyo-wamenya-ku-mukinnyi-wa-manchester-united-ushobora-gukinira-u-rwanda-128412.html

  • Ruhango: Barasaba ko amasanduku ashyinguyemo imibiri y'abatutsi bishwe muri Jenoside yahindurwa #rwanda #RwOT

    Abafite ababo bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, barasaba ko amasanduka arimo imibiri y'ababo yahindurwa kuko amwe muri yo yatangiye kwangirika.

    Ni ku nshuro ya 29 mu Rwanda n'inshuti zarwo, hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, magingo aya igihugu kiri mu minsi 100 yo kwibuka Jenoside, ari nako mu Karere ka Ruhango naho biri gukorwa.

    Jean Claude Nkurayija, uhagarariye abafite ababo bashyinguye mu rwibutso rw'akarere ka Ruhango, yasabye ababifite mu nshingano ko amasanduka arimo imibiri bishobotse yahindurwa kuko yatangiye kwangirika.

    Yagize ati 'Ndasaba ubuyobozi bw'Akarere buzadufashe amasanduka ari mu rwibutso rwiza, akarere kadufashije kubaka ko yazahindurwa kuko atameze neza.'

    Minisitiri w'Ishoramari rya leta icyarimwe akanaba n'imboni y'aka karere, Eric Rwigamba, avuga ko ibi bigomba gukorwa bafatanyije n'inzego bakorana.

    Ati 'Tuzafatanya n'ubuyobozi bw'Akarere ndetse na MINIBUMWE n'abandi dukorana. Ibikomeye nibyo byakozwe naho ibindi byifuzo byo biroroshye, turabikurikirana bityo bikemuke.'

    Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rw'Akarere ka Ruhango, ruruhukiyemo imibiri y'Abatutsi 22.249, kuri iyi nshuro kandi hashyinguwe imibiri itanu.

    Abafite ababo bashyinguye muri aya masanduka barasaba ko yahindurwa.
    Nkurayija uhagarariye abafite ababo bashyinguye muri uru Rwibutso asaba ko amasanduka yahindurwa kuko amwe muri yo yatangiye kwangirika

    Théogène NSHIMIYIMANA

    The post Ruhango: Barasaba ko amasanduku ashyinguyemo imibiri y'abatutsi bishwe muri Jenoside yahindurwa appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/04/24/ruhango-barasaba-ko-amasanduku-ashyinguyemo-imibiri-yabatutsi-bishwe-muri-jenoside-yahindurwa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ruhango-barasaba-ko-amasanduku-ashyinguyemo-imibiri-yabatutsi-bishwe-muri-jenoside-yahindurwa

  • Burundi: Perezida Ndayishimiye yiyambaje abamubanjirije ku butegetsi bungurana ibitekerezo #rwanda #RwOT

    Perezida w'u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yagiranye ikiganiro na babiri bamubanjirije ku butegetsi, Sylvestre Ntibantunganya wayoboye iki gihugu kuva mu mwaka w'1994 kugeza mu 1996 na Domitien Ndayizeye wakiyoboye kuva mu 2003 kugeza mu 2005.

    Nk'uko ibiro by'Umukuru w'Igihugu bibisobanura, iki kiganiro cyabaye kuri uyu wa 23 Mata 2023 cyibanze ku ngingo zitandukanye zirimo imiyoborere myiza n'iterambere ry'abaturage n'ubukungu.

    Ibi biro byatangaje ko Ntibantunganya na Ndayizeye basangiye na Perezida Ndayishimiye ubunararibonye, nk'abamubanjirije ku butegetsi.

    Ku rundi ruhande, abagore babo; Angeline Ndayubaha wa Ndayishimiye, Pascasie Minani wa Ntibantunganya n'uwa Ndayizeye nabo bari bahari.

    Sylvestre Ntibantunganya wategetse u Burundi imyaka ibiri (1994 – 1996) akavaho ahiritswe na Petero Buyoya – wapfuye, ni umwe mu bantu bubashywe mu Burundi no mu karere.

    Mu 2019 Ntibantunganya yasohoye igitabo yise “Burundi, démocratie piégée” avugamo ibyo azi ku mateka ya politiki y'iki gihugu.

    Naho Domitien Ndayizeye, nawe wayoboye u Burundi imyaka ibiri (2003—2005) agaha ubutegetsi CNDD-FDD ya Petero Nkurunziza, umwaka ushize yashyizwe mu itsinda (rya gatanu) ry'Ubumwe bwa Africa rya 'Panel of the Wise' ritanga inama ku mahoro n'umutekano muri Africa.

    Ikiganiro cy'aba bagabo batatu kiraca kuri televiziyo y'u Burundi saa tatu z'ijoro ku isaha yaho nk'uko bivugwa n'ibiro bya perezida.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/burundi-perezida-ndayishimiye-yiyambaje-abamubanjirije-ku-butegetsi-bungurana

  • Frida Kajala yatunguranye avuga ko ari mu rukundo n'Umunyapolitike wo muri Kenya #rwanda #RwOT

    Ibi Frida yabitangaje ubwo yari yatumiwe mu kiganiro Willy M Tuva wa Radio Citizen muri Kenya avuga ko yamaze kwakira ko yatandukanye na Harmonize ahubwo ko ari mu rukundo rushya.

    Ubwo ari abajijwe niba yaramaze kwakira kubaho atari mu rukundo na Harmonize bakanyujijeho Frida Kajala yagize ati: 'Ni byo namaze kubyakira, ubundi mfite ndi mukunzi ukomoka hano muri Kenya.'

    Ni ibintu byahise bitera amatsiko umunyamakuru cyane ko uwari gutekereza wese yari guhita yibaza ko yaba ari mu rukundo n'icyamamare mu myidagaduro yo muri Kenya gusa bitandukane n'ukuri kuko Kajla yavuze ko akundana n'umunyapolitike ukomeye muri Kenya.

    Ati: 'Ni umuntu uzwi cyane hano ari mu banyapolitike bakomeye mufite. Ibyo mvuga kandi ni ukuri. Rero wimbaza byinshi, keretse niba mutankeneye nk'umukazana hano, mukaba mushaka ko nsubira muri Tanzania.'

    Frida Kajala atangaje ko ari mu rukundo rushya nyuma y'igihe gito atandukanye na Harmonize wari waranamwambitse impeta bombi bashimangira ko banejejejwe no kuzabana akaramata nubwo atariko byagenze.

    Inkuru yo gutandukana kwabo yatunguye benshi bitewe nuko umubano wabo wagaragaraga cyane, benshi bibajije byinshi ku cyaba cyarabatandukanyije gusa biza kumenyekana ko urukundo rwabo rwari ruhenze cyane nkuko Harmonize yabitangaje.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/frida-kajala-yatunguranye-avuga-ko-ari-mu-rukundo-n-umunyapolitike-wo-muri

  • Umuhungu w'umuvuguzi wa Putin 'yagiye muri Wagner' muri Ukraine #rwanda #RwOT

    Nikolai Peskov yagize ati: 'Zari inshingano zanjye…Sinashoboraga kwicara gusa ngo ndebe inshuti zanjye zijya hariya'.

    Wagner yitwa 'kompanyi ya gisirikare yigenga' mu Burusiya ariko ubu ivugwa ko ifite n'amashami mu mahanga kandi ishinjwa ibyaha muri Ukraine.

    Yinjije muri yo abantu ibihumbi bari bafungiye mu Burusiya nyuma yo gutsindwa kwa hato na hato ku rugamba.

    Ntibisanzwe ko umwana w'umuntu ukomeye mu Burusiya ahitamo kujya muri iri tsinda — benshi bagiye mu mahanga birinda gushyirwa mu gisirikare gisanzwe.

    Nikolai Peskov azwi kandi nka Nikolai Choles, avuga neza Icyongereza, nyuma y'uko yamaze imyaka myinshi y'ubuto bwe i Londres. Yakoze nk'umunyamakuru wo mu mahanga w'ikigo cya leta cy'itangazamakuru RT.

    We na se bombi bari ku rutonde rw'abafatiwe ibihano na Amerika.

    Mu kiganiro n'ikinyamakuru Komsomolskaya Pravda gishyigikiye leta, yavuze ko cyari icyemezo cye bwite kwinjira muri Wagner, ariko ko atari azi uko azabigenza, ati: 'bityo naciye kuri data…maze abimfashamo'.

    Yavuze ko yakoresheje indangamuntu itari yo kugira ngo bagenzi be muri Wagner batamenya aho ahuriye na Kremlin. Ntabwo yavuze izina yakoreshaga kuko avuga ko ashobora kuzongera akarikoresha.

    Ibi Nikolai Peskov avuga bihuriranye n'umugambi mushya wo kwinjiza abantu mu gisirikare, aho leta irimo gushishikariza abagabo gukora 'inshingano y'igihugu' muri iyi ntambara ya Ukraine.

    Abagabo ibihumbi za mirongo bahunze Uburusiya muri Nzeri (9) ishize banga kwinjizwa mu gisirikare, nyuma y'uko Perezida Vladimir Putin atangaje umugambi wo kwinjiza abantu ibihumbi amagana mu ngabo.

    Nikolai Peskov ntiyatangaje aho yarwanye neza neza muri iyi ntambara Uburusiya bwita 'ibikorwa bidasanzwe bya gisirikare' muri Ukraine.

    Gusa Yevgeny Prigozhin ukuriye umutwe wa Wagner, we yatanze amakuru arenzeho, abwira ibinyamakuru byo mu Burusiya.

    Yavuze ko nyuma yo kwinjira muri iri tsinda ku nyandiko zitari ukuri, uyu muhungu w'umuvugizi wa Putin yamaze ibyumweru bitatu mu myitozo.

    Umunyamakuru Dmitry Nizovtsev, ukorana n'impirimbanyi itavuga rumwe n'ubutegetsi ifunze Alexei Navalny, yigize nk'umukozi wa gisirikare ushinzwe kwinjiza abantu mu ngabo ahamagara Nikolai kuri telephone.

    Mu ijwi ritegeka kandi rikaze, Dmitry Nizovtsev yamubajije impamvu ataraza kwiyandikisha ku kigo abandi bari kujya kwiyandikishaho mu gisirikare i Moscow.

    Nikolai yamusubije arakaye, yibutsa Nizovtsev ati: 'ndi [umuhungu wa] Peskov'.

    Yongeraho ati: 'Ibi ndabizamura ku rundi rwego, ubundi nkeneye kumenya ibirimo kuba n'uburenganzira bwanjye.'

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/umuhungu-w-umuvuguzi-wa-putin-yagiye-muri-wagner-muri-ukraine

  • Benjamin Mendy wafungiwe gufata ku ngufu arashinjwa gutera inda umukobwa bahuriye mu biruhuko #rwanda #RwOT

    Myugariro wa Man City,Benjamin Mendy afite umwana yabyaye mu ibanda n'umukobwa bahuriye mu biruhuko yari yagiyemo ku nyanja ya Mediterrane.

    Muri iyi minsi nibwo byamenyekanye ko uyu musore umaze igihe kinini atagaragara muri Premier League yishyura mu ibanga umugore witwa Yolanda Agueraamapawundi agera kuri 350 yo kumufasha kurera umukobwa wabo gua uyu ngo arifuza ko uyu mukinnyi ayakuba kane.

    Umwana waba bombi ubu afite imyaka,kandi yaturutse ku mubano w'uyu Yolanda w'imyaka 41,wakoraga muri Banki ubwo yahuraga na Mendy bagasohokana muri Hoteli i Barcelona hanyuma bakaza kujya no mu kirori cyo mu rugo rw'inshuti y'uyu mukinnyi.

    Mendy w'imyaka 28, ntiyigeze yihakana uyu mwana.

    Uyu mukinnyi uhembwa ibihumbi 90,000 by'amapawundi ku cyumweru muri Manchester City biravugwa ko azarangiza amasezerao ye muri Kamena.

    Uyu mukinnyi yahagaritswe muri Man City muri Nzeri 2021, bituma kugeza ubu atagihembwa kubera ibyaha byo gufata ku ngufu ashinjwa.

    Uyu mugore uba mu kazu gato mu mujyi wa Badalona wabyaranye na Mendy yabwiye The Suna ati “Imyaka itatu ishize ndera njyenyine yari igoye.

    Nabyukaga amasaha abiri mu ijoro nkamwonsa nkanita kuri nyogokuru ku manywa mbere y'uko ajya mu kigo cy'abageze mu izabukuru.

    Kuva umukobwa wanjye yatangira kwiga mu ncuke uyu mwaka,nabonye umwanya wo gushaka akazi ariko ngomba kwita ku mirimo ishobora kumfasha kubahiriza ingengabihe ye.

    Amafaranga Ben aduha azadufasha ariko mpangayikishijwe nuko tuzahura nkamenya ko umwana wacu atazabura ibyo akenye.

    Uyu mugore yavuze ko yabuze Mendy ubu ariko ari gukoresha amafaranga yizigamiye mu yo yamuhaye mu minsi ishize.

    Yakomeje avuga ko yifuza ko Benjamin Mendy yababa hafi umukobwa wabo akazamubona ari gukura.

    Uyu mugore yavuze ko uyu mwana yabonye se inshuro imwe gusa ubwo bajyaga kumusura i Manchester.

    Uyu mukobwa ngo nawe akunda umupira w'amaguru ndetse akinisha ukuguru ku ibumoso nka se gusa uyu mugore yavuze ko nabona ubushobozi azamujyana mu ishuri ryigisha siporo n'umuziki kuko abikunda.

    Avuga ku guhura kwabo,Yolanda yavuze ko we na Mendy bahuriye bwa mbere ahitwa W Hotel i Barcelonamuri Nyakanga 2019.

    Uyu ngo yari yagiye kunywa inzoga ari kumwe n'inshuti ze hanyuma baganira na Mendy nawe wari kumwe n'inshuti ze.

    Uyu mugore yavuze ko bombi babyinanye umuziki birangiye bajya kwicara barasomana.

    Uyu yavuze ko inshuti ye yamubwiye ko Mendy ari umukinnyi kuko ngo we ntabwo yari asanzwe amuzi.

    Mendy ngo yamujyanye mu nzu bari bakodesheje hafi ndetse ngo yari yasigayemo umwe mu nshuti z'uyu mukinnyi ngo abatekere.

    Uyu mukinnyi ngo yafashe uyu mukobwa mbere yo kurya amwinjiza mu cyumba batera akabariro.

    Uyu mugore ngo yamenye ko atwite nyuma y'ibyumweru bitanu hanyuma aza kubagwa abyara umwana kuwa 22 Mata 2023.

    Uyu mugore ngo yabwiye Mendy ko atwite ariko ntabwo yamwandikishijeho umwana ubwo yavukaga nubwo uyu mukinnyi ngo atigeze amwihakana.

    Kuva ubwo ngo bagiye baganira ku kurera umwana wabo.

    Mendy yajyanwe mu rukiko rwa Chester mu mwaka ushize ashinjwa ibyaha birindwi byo gusambanya ku ngufu abagore bane no gushaka gufata ku ngufu uwa gatanu.

    Mendy yagizwe umwere ku byaha bitandatu ariko azasubira mu rukiko muri Kamena ku cyaha kimwe cyo gufata ku ngufu cyasigaye no kugerageza gufata ku ngufu yahakanaye.

    Mendy yahawe uburenganzira bwo gusura umukobwa we.

    Uyu mugore avuga ko atwite yumvaga yakuramo inda ya Mendy ariko ngo ubu yishimiye kuba umubyeyi ndetse nta byishimo yagira birenze kuba yarabyaye uyu mwana.


    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/benjamin-mendy-wafungiwe-gufata-ku-ngufu-arashinjwa-gutera-inda-umukobwa

  • Urukiko mu Bwongereza ruratangira kumva abimukira badashaka kuzanwa mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Urukiko rw'Ubujurire mu Bwongereza, ruratangira kumva ikirego cy'abimukira n'imiryango iharanira uburenganzira bwabo, bagaragaza impamvu batemeranya n'umwanzuro wo koherezwa mu Rwanda, kuri uyu wa Mbere tariki 24 Mata 2023.

    Aba bimukira bajuririye umwanzuro wafashwe n'Urukiko Rukuru mu Ukuboza umwaka ushize, rwemeza ko Guverinoma y'u Bwongereza ikomeza gushyira mu bikorwa amasezerano yagiranye n'u Rwanda, yo kwakira abimukira binjira muri icyo gihugu mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

    Igihe cyanditse ko ari umwanzuro u Bwongereza bwafashe nyuma yo kubona ubwinshi bw'abimukira binjirayo banyuze mu nyanja bakagerayo binyuranyije n'amategeko, n'ikiguzi Leta ikomeje gutanga mu kwita kuri abo bimukira mu gihe batarabona ibyangombwa.

    Itsinda ry'abimukira bo muri Iran, Iraq na Syria niryo ryatanze ikirego, rigaragaza ko ritemera umwanzuro w'urukiko rukuru.

    Ikinyamakuru Evening Standard cyatangaje ko muri uru rubanza byitezwe ko ruzamara iminsi ine, abacamanza bazahabwa ibimenyetso byerekana ko bagenzi babo bo mu rukiko rukuru bibeshye, ubwo bemezaga ko mu Rwanda ari amahoro kandi nta we uzabagirira nabi.

    Imwe mu miryango iharanira uburenganzira bw'abimukira ivuga ko idashaka ko abo bimukira boherezwa mu Rwanda, ngo kuko bashobora gutotezwa kandi aribyo baje bahunga.

    U Rwanda rwakunze kugaragaza kenshi ko nta kibazo abo bimukira bazagira dore ko rusanganywe izindi mpunzi n'abimukira baturuka muri Libya, kandi ntawe urahagirira ikibazo.

    Ikindi amasezerano u Rwanda rwasinye n'u Bwongereza umwaka ushize, ashyiraho Komite ihuriweho izaba ikurikirana umunsi ku munsi iyubahirizwa ry'ibiri mu masezerano, ku buryo nta wayarengaho.

    Tariki 14 Kamena 2022 nibwo abimukira ba mbere bari kuba bageze mu Rwanda ariko byaje guhagarikwa ku munota wa nyuma, kubera ikirego cyihuse cyatanzwe n'imiryango iharanira uburenganzira bw'abimukira yasabye urukiko kwitambika iryo yoherezwa.

    Guverinoma y'u Bwongereza yagaragaje ko ishyigikiye ayo masezerano kandi izakora ibishoboka byose akajya mu bikorwa, kubera ko ikeneye gushakisha ibisubizo byose bishoboka byatuma abimukira binjirayo bagabanyuka.

    Hari umushinga w'itegeko utegerejwe mu Nteko kuri uyu wa Gatatu, aho Guverinoma y'u Bwongereza ishaka kuvugurura Itegeko rigenga abimukira, hakajyamo ingingo zemerera Guverinoma kohereza abimukira mu bindi bihugu ku nyungu z'umutekano w'igihugu n'iyo urukiko rwaba rwabyanze.

    The post Urukiko mu Bwongereza ruratangira kumva abimukira badashaka kuzanwa mu Rwanda appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/04/24/urukiko-ruratangira-kumva-abimukira-badashaka-kuzanwa-mu-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=urukiko-ruratangira-kumva-abimukira-badashaka-kuzanwa-mu-rwanda

  • Papa Cyangwe yahishuye ingaruka yahuye nazo nyuma yo gutandukana na Rocky #rwanda #RwOT

    Ati “Ubu nsigaye njya kuvuga nkatekereza kabiri, nkavuga nti wasanga nisibiye n'amayira nari nsigaranye, byatumye ntekereza cyane kuko ngomba kwiyushyurira ibintu byose.”

    Mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda dukesha iyi nkuru Papa Cyangwa yavuze ko gutandukana na Rocky byatumye hari byinshi bisubira inyuma ariko na none bikanamufasha kwiga uko akwiye kwitwara bitandukanye n'uko yahoze.

    “Kiriya gihe nakoraga ibyo nishakiye nkavuga nti Rocky Kimomo azajya kubikemura, niyo mpamvu mutakimbona mu biganiro byinshi cyane byo kuri za YouTube, ni uko hari umurongo nihaye.”

    Papa Cyangwe yakomeje avuga ko abavuga ko ibihangano bye byasubiye inyuma batabeshya kuko ibyo yakoraga mbere abifashijwe n'abandi ubu abikora wenyine.

    Ati “Hari abavuga ngo narakonje, ntakonja se! Umuntu uba iwabo ku babyeyi, iyo agiye kwibana, ubwo buzima buba butandukanye cyane. Hariya hari nko mu muryango, nari meze nk'uhagarariwe n'ingwe, nakoraga ibyo nshaka kuko nabaga nziko hari uri buze kubikemura, agakosora amakosa naba nakoze.”

    “Indirimbo zarakundwaga cyane kuko nyine nari kumwe n'ikipe ngari imfasha ibyo byose birumvikana, nyuma yaho hajemo icyo cyuho ariko ubu biri kugenda bikemuka.”

    Ku bijyanye n'abamufasha gushora imari muri muzika, uyu muhanzi avuga ko ntabo afite kugeza ubu, gusa hari abakunda ibihangano bye bemera kumuba hafi umunsi ku munsi.

    Ati “Ubu ntabwo navuga ko mfite umuntu runaka uri kumfasha mu bikorwa byanjye, ni abantu bankunda banshyigikira barimo Ndahiro Valens Papy n'abandi mbwira nti ngiye gukora amashusho y'indirimbo bakagira uko babigenza bakamfasha.”

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/papa-cyangwe-yahishuye-ingaruka-yahuye-nazo-nyuma-yo-gutandukana-na-rocky