Blog

  • Umuhungu na nyina bari mu rukundo batitaye ku… – #rwanda #RwOT

    Ikinyamakuru The Huffington Post U.K. cyatangaje ko uyu mugore Kim West afite imyaka 51, naho umuhungu we bakundana, Ben Ford, akaba afite 32 y’amavuko.

    Biravugwa kandi ko bamaze imyaka ibiri bari mu munyenga w’urukundo, bakaba bari gupanga gushyingiranwa ngo barusheho kwinezeza bidasanzw nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru The New Day.

    Binyuze kuri icyo kinyamakuru kandi, ngo uyu mugore n’umuhungu we bagiranye umunezero udasanzwe mu gikorwa cy’abashakanye kugeza ubwo Ford yatse gatanya akisangira nyina bafitanye rukuruzi idasanzwe hagati y’abo.

    Mu 2015 ni bwo New York Magazine yashyize hanze ikiganiro yari yagiranye n’umukobwa w’imyaka 18 wavugaga ko yambuwe ubusugi na se ku myaka 12. Bijya gusa n’uyu West na Ford, Maze se aza kuvuga ko bumva bakururana ku buryo bazanashyingiranwa mu gihe kiri imbere.

    Gusa icyo iyo miryango yose ihuriyeho, ni uko ababyeyi ari bo bashinjwa kuba babi. Abahanga muri bisikoroji (psychology) bo bakavuga ko mu gihe iyo miryango yaramuka ibanye, ko hari amahirwe make yuko abana babo bavuka bameze neza.

    West ukundana n’umungu we akaba yarahize ati:” ndabyumva abantu baraturakariye, baba bumva badutera amabuye, ariko iyo wakubiswe n’urukundo ntiwita ku kindi kintu icyo aricyo cyose, uba ufite kururwanira ishyaka”.



    Umuhungu na nyina bari mu kibatsi cy’urukundo

    Umwanditsi: Nigabe Emmanuel

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128454/umuhungu-na-nyina-bari-mu-rukundo-batitaye-ku-babizi-cyangwa-abazabimenya-128454.html

  • Umusore yashoye arenga Miliyoni 60 Frw kugira… – #rwanda #RwOT

    Umusore witwa Rudy Villalobos wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma yaho atangaje amafaranga yakoresheje kugira ngo abaganga bamutereho ikibuno gisa neza n’icy’umuraperikazi Nicki Minaj.

    Si ibanga ko umuraperikazi Nicki Minaj ari mu byamamarekazi byihinduje imiterere irimo n’ikibuno aho bacyongereye kikaba kinini, ibi byatumye bamwe mu bafana be n’abandi bamureberaho bagakoresha nk’ibyo nawe yakoresheje ubwo yakoraga plastic surgery. 

    Umusore yitereshejeho ikibuno kimeze nk’icy’umuraperikazi Nicki Minaj

    Umwe mu barebeye kuri uyu muraperikazi harimo umusore Rudy Villalobos wemera ko aryamana n’abo bahuje ibitsina (Gay). 

    Yahishuye ko yishuye ibihumbi mirongo itandatu by’amadolari ($60k) ahwanye na miliyoni 66.453.830. Mu kiganiro Rudy yagiranye n’ikinyamakuru All Hip Hop News yahishuye icyatumye yitereshaho ikibuno nk’icya Nicki Minaj.

    Uyu musore yatangaje ko yishyuye $60k arenga miliyoni 60 Frw

    Rudy Villalopos w’imyaka 28 yagize ati: ”Kuba nkunda Nicki Minaj sibyo byatumye nishyirishaho ikibuno nk’icye ahubwo n’uko nabonaga ariwe mugore wabashije kwitereshaho ikibuno kinini kimeze neza. Kwa muganga bakimbaza ikibuno nshaka nababeretse amafoto ya Nicki Minaj, mbasaba ko bampa ikimeze nk’icye kuko mbona kigaragara neza”.

    Rudy yitereshejeho ikibuno nk’icya Nicki Minaj kuko yabonaga gisa neza

    Rudy avuga ko adatewe isoni no kuba aryamana nabo bahuje igitsina

    Uyu musore uvuga ko adatewe isoni n’uko ari umutinganyi no kuba yitwara nk’abakobwa yahishuye ko abantu benshi bamwibasira ku mbuga nkoranyambaga. 

    Yagize ati: ”Turi mu 2023 sinibaza impamvu abantu banyibasira bambaza impamvu nkunda abasore cyangwa impamvu nitereshejeho ikibuno. Numva ko buri muntu yakwakira undi uko ameze ntamuzize amahitamo ye”.

    Rudy avuga ko benshi bamwibasira kubera ko yihinduje imiterere

    Iyo yagiye kurya ubuzima ku mazi yifotoza nk’abakobwa

    All Hip Hop News yatangaje ko Rudy Villalopos asanzwe akora akazi ko gusiga ibirungo (Make Up Artist) abagore n’abakobwa kandi ko ari umwe mu bitabazwa n’abenshi mu mujyi wa Los Angeles.

    Mu byamamare Rudy yasize ibirungo harimo icyamamarekazi Madonna, umukinnyi wa filime Zendaya, Teyana Taylor b’abandi.

    Rudy akora akazi ko gusiga ibirungo by’ubwiza igitsinagore

    Kugeza ubu Rudy akomeje kugarukwaho cyane aho amafoto ye ari guhererekwanywa ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi bibaza icyatumye umuhungu yitereshaho ikibuno. All Hip Hop News yatangaje ko Rudy ariwe musore wa mbere wakwitereshaho ikibuno nk’icya Nicki Minaj kuko abasanzwe babikora ari igitsinagore.

    Imiterere ya Rudy witereshejeho ikibuno nk’icya Nicki Minaj akomeje kuvugisha benshi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128433/umusore-yashoye-arenga-miliyoni-60-frw-kugira-ngo-bamutereho-ikibuno-nkicya-nicki-minaj-am-128433.html

  • Umwe yahimbye urupfu rwe! Ubuzima bwa Bester… – #rwanda #RwOT

    Mu cyumweru gishize ni bwo Miss Mutesi Jolly yasangije abamukurikira inkuru mpamo y’ubutekamitwe yakorewe, asaba urubyiruko kugira amacyenga no kugisha inama mu gihe hari abashatse kubafasha mu buryo bumwe n'ubundi cyane cyane mu buryo bunyuze mu ikoranabuhanga kuko hateye abatekamutwe.

    Mutesi Jolly wabaye Miss Rwanda 2016, yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze ubutumwa bugaragaza ko hari abantu bashatse kumwereka ibintu by'agatangaza bamuhishiye, nyamara birangira abatahuye.

    Abo batubuzi ni abantu bakomoka muri South Africa bifuzaga ko yazabafasha mu bikorwa bya Netflix afatanije na Drake na Kylie Jenner, bakamubwira ko bazamuhemba agera kuri Miliyoni 4 z'amadorali mu mwaka (Miliyari 4 Frw).

    Gusa yagize amacyenga agisha inama inzego z'Ubuyobozi bw'u Rwanda zirimo na Ambasade y'u Rwanda muri South Africa, birangira bamufashije gutahura ko abo ari abatekamutwe, akira atyo.

    Abo batekamitwe ni Thabo Bester ikigenge kabuhariwe na Dr Nandipha inzobere mu buvuzi ariko ushinjwa gukorana n'uyu muhezanguni wigize umunyamerika agacucura benshi.

    InyaRwanda igiye kubagezaho ubuzima bw’aba batekamitwe bombi kuri ubu bamaze no gutabwa muri yombi aho basanzwe mu gihugu cya Tanzania bagahita bajyanwa muri South Africa.

    Thabo Bester

    Bester wamamaye cyane mu buriganya n'uruhando rw'abanyabyaha, yubatse ikompanyi yaruburika y'ubwubatsi yitwa Arum yari afatanije n'umukunzi we Dr Nandipha.

    Iyi kompanyi yagiye yitabazwa na benshi ngo ibagezeho ibikoresho nyamara abishyuye za miliyoni bose nta nu’mwe wigeze ahabwa ibikoresho na serivisi yabaga yemerewe.

    Yatawe muri yombi, nyuma biza kwizerwa muri Gicurasi 2022 ko yahiriye mu nzu y'imbohe, ariko nyuma y'ubusesenguzi byavumbuwe ko umubiri we wasanzwe mu cyumba atari we. Yongeye guhigwa bukware guhera muri Werurwe 2023.

    Uyu mugabo yagiye ashinjwa ibyaha bikomeye birimo ubwicanyi, gufata ku ngufu n'ibindi byibasira abari n'abategarugori yakorera ku mbuga nkoranyambaga. 

    Muri 2012 yahamijwe icyaha cyo gutoteza no kwivugana Nomfundo Tyhulu umunyamideli wari umukunzi we.

    Muri 2011 nabwo yahamijwe ibyaha by'ubujura no gufata ku ngufu abagore akatirwa igihano cya burundu.

    Uyu mugabo nubwo bivugwa ko akomoka muri Afurika y’Epfo, nyamara ntakoresha ibyangombwa byaho nk’uko byagaragaye ubwo yafatirwaga muri Tanzania. 

    Nk’uko byatangajwe na Minsitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Afurika y’Epfo, Aaron Motsoaledi yasanganwe pasiporo ya Amerika mu izina rya Tom Williams.

    Ibi byaturutse ku kuba nyina Maria Mabaso ubwo yamwibarukaga kuwa 13 Kamena 1986, ntiyabashije kumwandikisha.

    Kuwa 03 Gicurasi 2022 ni bwo Bester yatorotse gereza y'ibanga ya Mangaung Correctional Services, hahimbwa ikinyoma ko yapfuye.

    Umurambo yifashishije acura umupangu wo gucika ni uw’uwitwa Katlego Bereng Mpholo.

    Dr Nandipha Sekeleni Magudumana

    Dr Nandipha ni inzobere mu buvuzi akaba na rwiyemezamirimo wanashinze Optimum Medical Solutions. Yabonye izuba kuwa 15 Nzeri 1989 mu gace ka Bizana ko muri Eastern Cape.

    Yarezwe na nyina muri Port Edward muri South Africa. Kuva ku myaka itandatu yari afite indoto zo kuba Dogiteri.

    Yize amashuri abanza mu ishuri rya Port Edward, asoreza ayisumbuye muri Port Shepstone. Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu ishami rya 'Health Science' n’indi mu kubaga. Izi zose yazikuye muri Kaminuza ya Witwatersrand.

    Yakomeje amasomo ye kugera abonye impamyabushobozi y'ikirenga mu buvuzi no kubaga, ibintu amaze imyaka itari micye akoramo.

    Uyu mugore afite umugabo witwa Mr Vugo Magudumana bafitanye abana 2 ari bo Aziza na Ayana. Akunda gutemberera mu bice bitandukanye by'isi ari wenyine cyangwa n'umuryango we.

    Ubuzima bw'uyu mugore ariko bwaje guhinduka cyane bitewe n'umubano  bivugwa ko afitanye na Thabo Bester umunyabyaha rurangiranwa.

    Nyuma y’uko Bester ahimbye amayeri y’uko yitabye Imana, umuntu utaratangajwe amazina yatangaje ko yababonanye mu iduka bari guhaha bombi mu gace ka Sandton City.

    Musaza wa Dr Nandipha, Nkosinathi Sekeleni yatangaje ko umuvandimwe we yagiye aca inyuma umugabo we kuri Bester mu bihe bitandukanye ndetse haje kumenyekana ko amafaranga uyu mugabo akura mu byaha bitandukanye anyuzwa muri Optimum Medical Solutions ngo abonerwe igisobanuro.

    Muri Mata 2023 yaje gutabwa muri yombi ari kumwe na Bester muri Tanzania.

     Dr Nandipha ari mu nzobere mu birebana n’ubuvuzi no kubaga muri Afurika Yepfo.

    Akurikiranweho ibyaha bifite aho bihuriye n’ihohoterwa ry’abantu n’uburiganya burimo nubwo bashakaga gukorera Miss Jolly

    Thabo Bester yahimbye urupfu rwe maze atoroka gereza iri mu zikomeye z’ibanga muri Afurika y’EpfoNubwo avuka muri Afurika y’Epfo nta byangombwa by’iki gihugu agira ahubw afite ibya Leta Zunze Ubumwe za Amerika Miss Jolly agendeye ku byamubayeho yasabye abantu kugira amacyenga mu byo bakora byose no kugira umuco wo kugisha inamaMiss Jolly yari yijejwe za miliyari gusa ntizamuhuma amaso agisha inama maze inzego za Leta y’u Rwanda zikiza ubuzima bwe bwaganaga ahabi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128429/umwe-yahimbye-urupfu-rwe-ubuzima-bwa-bester-na-dr-nandipha-bashukishije-miss-jolly-guhura–128429.html

  • INGINGO Z'INGENZI Z'IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA #rwanda #RwOT

    Turamenyesha ko uwitwa INEZA Bella Scalla mwene na utuye mu Mudugudu wa Bwiza, Akagari ka Kanserege, Umurenge wa Kagarama, Akarere ka Kicukiro, mu Mujyi wa Kigali
    wanditse asaba uburenganzira bwo guhinduza amazina asanganywe ariyo INEZA Bella Scalla,
    akitwa ISARO LUNA MECHTA KAYOBOKE mu gitabo cy'irangamimerere.

    Impamvu atanga yo guhinduza izina ni Izina ry'umuryango.

    The post INGINGO Z'INGENZI Z'IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ingingo-zingenzi-zimpamvu-yo-gusaba-guhinduza-amazina-49/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ingingo-zingenzi-zimpamvu-yo-gusaba-guhinduza-amazina-49

  • Ibyo wamenya ku bakinnyi 5 bakina ku rwego rwo hejuru bitezwe mu Mavubi (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    U Rwanda ubu ruri mu biganiro n’abakinnyi benshi bafite inkomoko mu Rwanda bakina i Burayi ngo babe baza ukinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda ndetse bamwe mu bo yifuza bakaba babarizwa mu makipe akomeye ku mugabane w’i Burayi.

    Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku bakinnyi 5 begerewe basabwa kuba bakinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda ndetse amahirwe menshi ni uko bashobora gutangira gukinira ikipe y’igihugu ku mukino wa Mozambique uzaba muri Kamena 2023.

    Claus Babo Niyukuri (Haugesund, Norway)

    Niyukuri ni myugariro wo mu mutima w’ubwugarizi ukinira Haugesund muri Norway. Yatangirije muri Kopervik nyuma ajya muri Vard mbere y’uko asinyira FK Haugesund ikina mu cyiciro cya mbere.

    Babo Claus yavutse tariki ya 13 Gashyantare 2000, akaba avuka kuri nyina w’umunyarwandakazi ndetse na se w’umurundi. Bivugwa ko uyu mukinnyi yemeye gukinira Amavubi ndetse mu minsi ya vuba ashobora kuzambara umwenda w’ikipe y’igihugu.

    George Lewis Igaba-Ishimwe Maniraguha (Arsenal, England)

    George Lewis Igaba-Ishimwe Maniraguha yavutse tariki ya 16 Kamena 2000 avukira mu Rwanda ku babyeyi b’abanyarwanda.

    Ubwo yari afite umwaka umwe bimukiye muri Tanzania nyuma baza gukomeza bajya muri Norway ubwo yari afite imyaka 4.

    Yatangiriye urugendo rwe muri Stakkevollan IF mbere yo kwerekeza muri Tromsdalen maze muri 2015 yerekeza muri Tromso. Aha hose yakinaga mu makipe ya bato bayo.

    Muri Werurwe 2020 nibwo yagiye gukora igeragezwa mu ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza ndetse aza no kuritsinda maze muri Kanama 2020 nibwo yerekeje muri iyi kipe aho ubu akina mu batarengeje imyaka 23.

    Uyu mukinnyi w’imyaka 22 ukina asatira, bivugwa ko nawe ibiganiro bigeze kure ku kuba yaza gukinira u Rwanda ndetse amahirwe ahari ni uko abyemera n’ababyeyi be bakaba babyumva.

    Noam Emeran (Manchester United, England)

    Ni rutahizamu w’umunyarwanda wavutse tariki ya 24 Nzeri 2002 akaba ari umwana wa Fritz Nkusi wakiniye ikipe y’igihugu y’u Rwanda ndetse na nyina akaba ari umunyarwandakazi.

    Noam Fritz Emeran akaba yatakira Manchester United y’abatarengeje imyaka 21 ndetse akaba agaragaza ahazaza heza.

    Ni umwe mu bakinnyi bifuzwa n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda. Nyuma y’ibiganiro birebire byanyuze no ku babyeyi be ubu amahirwe ahari ni uko umukino wa Mozambique bashobora kuzawukina.

    Ndayisimiye Mike Trésor (Genk, Belgiam)

    Ni rutahizamu wa Genk mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi yavutse tariki ya 28 Gicurasi 1999 akaba avuka kuri nyina w’umunyarwandakazi ndetse na se w’umurundi wanakiniye ikipe y’igihugu y’u Burundi.

    Trésor wakiniye amakipe atandukanye mu Bubiligi ndetse akinira n’abato b’ikipe y’igihugu y’u Bubiligi yari yizeye gukinira u Bubiligi ariko amakuru avuga ko yamaze kubona ko bitazakunda ndetse yamaze kwemerera u Rwanda kurukinira.

    Warren Kamanzi (Toulouse FC, France)

    Warren Håkon Christofer Kamanzi ni myugariro wo ku ruhande rw’iburyo mu ikipe ya Toulouse yo mu cyiciro cya mbere mu Bufaransa.

    Uyu mukinnyi avuka ku mubyeyi umwe w’umunyarwanda, yavukiye muri Norway tariki 11 Ugushyingo 2000. Muri 2023 nibwo yasinyiye Toulouse FC yo mu Bufaransa imyaka itatu n’igice avuye muri Tromsø yo muri Norway.

    Muri 2022 yahamagawe mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda ariko yanga kwitabira ubutumire mu gihe yari afite icyizere ko Norway izamuhamagara ariko bisa n’aho icyizere cyaraje amasinde, nawe ashobora gukinira Amavubi.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ibyo-wamenya-ku-bakinnyi-5-bakina-ku-rwego-rwo-hejuru-bitezwe-mu-mavubi-amafoto

  • Nyuma yo kwitotomba cyane kubera kudahamagarwa mu ikipe y’igihugu, hakomeje kwibazwa impamvu iri gutuma umukinnyi APR FC yagenderagaho ntakintu asigaye afasha iyi kipe mu kibuga – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w'ikipe ya APR FC wari usanzwe afasha cyane iyi kipe, Niyibizi Ramadhan hakomeje kwibaza ikintu Kiri gutuma asubira inyuma cyane kandi mu gice cya mbere cya Shampiyona yarakoraga neza.

    Ku munsi wo kuwa gatandatu tariki ya 22 Mata 2023, ikipe ya APR FC yakinnye n'ikipe ya Police FC mu mukino warangiye ikipe ya APR FC yandagajwe cyane itsinzwe ibitego 2-1 mu mukino w'umunsi wa 24 utarabereye igihe.

    Uyu mukino wari umukino mwiza cyane ku makipe yombi wabonaga ko afite ishyaka kandi anyotewe kubona intsinzi bijyanye n'ibitego yombi yagiye ahusha kandi yabazwe ariko aba burana ari babiri umwe aba yigiza nkana, byaje kurangira Police FC ibonye amanota 3.

    Muri uyu mukino mu bakinnyi APR FC yakoreshejwe hagaragayemo impinduka harimo nka Yunusu wakoreshejwe ndetse na Ishimwe Fiston utari usanzwe abanza mu kibuga. Police FC yo yaje gukoresha abarimo Mugiraneza Jean Baptiste Migi ariko icyagarutsweho cyane ni Niyibizi Ramadhan utari mu bihe byiza muri iyi minsi.

    Hakomeje kwibazwa ikintu uyu rutahizamu yabaye kuko kugeza ubu abatoza b'ikipe ya APR FC iyo bashatse ugomba kuva mu kibuga asimbuye usanga Ramadhan ari we uvamo mbere kandi mu gice cya mbere cya Shampiyona yakinaga iminota yose ndetse n'inyongera. Ibi byagarutsweho cyane kuri uyu mukino kubera ko uyu musore ntakintu yafashije APR FC Kandi ari we wari witezwe cyane.

    APR FC gutsindwa byatumye isigwa amanota 3 n'ikipe ya Kiyovu Sports iyoboye urutonde rwa shampiyona kugeza ubu n'amanota 56, hafi aho haza ikipe ya Rayon Sports irushwa inota rimwe n'ikipe ya APR FC ya kabiri.

     

    Source : https://yegob.rw/nyuma-yo-kwitotomba-cyane-kubera-kudahamagarwa-mu-ikipe-yigihugu-hakomeje-kwibazwa-impamvu-iri-gutuma-umukinnyi-apr-fc-yagenderagaho-ntakintu-asigaye-afasha-iyi-kipe-mu-kibuga/

  • “Ibyo nabonyemo byankuye umutima, mungire inama” Umukobwa aragisha inama nyuma yo gusanga umusore bari kwitegura kubana amuca inyuma na mama we – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mbuga nkoranyambaga hari umukobwa urimo kugisha inama nyuma yo gusanga umusore bari kwitegura gukora ubukwe mu kwizi kwa Nyakanga uyu mwaka, yasanze amuca inyuma na mama we.

    Yagize ati 'Mwaramutse, byandenze! Umusore dukundana dufitanye ubukwe mu kwezi kwa 7, ejobundi yaranyicaje arambwira ngo arashaka kunsaba imbabazi ku makosa yose yankoreye kugirango tubane ntacyo yishinja dutangire page nshya y'ubuzima.

    Icyo gihe yambwiye ko kera yanciye inyuma gusa ntiyambwira uwo mukobwa uwariwe anansaba imbabazi, byarambabaje ariko ndamubabarira. Ejobundi twagiye kwiga umubano phone ye irasona mbona ni maman ariko sinabitindaho.

    Ngeze murugo umutima urambwira ngo ndebe muri phone ya maman, ibyo nabonyemo byankuye umutima, nasanze uwo yanciye inyuma nawe ari maman kandi bakivugana nk'abakundana. Nabuze uko mbyitwaramo, mungire inama.'

    Ese ari wowe wamugira iyihe nama?

    photo:AI

    Source : https://yegob.rw/ibyo-nabonyemo-byankuye-umutima-mungire-inama-umukobwa-aragisha-inama-nyuma-yo-gusanga-umusore-bari-kwitegura-kubana-amuca-inyuma-na-mama-we/

  • Haringingo Francis yizeje umukunnyi wa Rayon Sports kumusabira agahimbazamusyi karenze akabandi bakinnyi nyuma yo gukora ibitangaza akabafasha gutsinda Rwamagana City – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukunnyi w'ikipe ya Rayon Sports akomeje gushimwa n'abafana benshi nyuma yo guhesha iyi kipe kwitwara neza bagatsindwa Rwamagana City.

    Ku munsi wo kuwa gatandatu ikipe ya Rayon Sports yakinnye umukino wa Shampiyona n'ikipe ya Rwamagana City ariko uyu mukino uza gusubikwa kubera imvura ikipe zombi zinganyije igitego 1-1.

    Uyu mukino waje gusubukurwa ku munsi w'ejo hashize ku cyumweru, hakinwa iminota yari isigaye itarenga 65 kugirango umukino urangira. Uyu mukino waje gusubukurwa ikipe zombi zitangira zikina neza ariko ikipe ya Rayon Sports yashakaga Aya manota kugirango yegere APR FC byaje kuyikundira ibona igitego 1-0 ubwo bihujwe n'umukino ubanza umukino urangira ari ibitego 2-1.

    Muri uyu mukino Mbirizi Eric yarigaragaje cyane dore ko mu mukino wari wasubitswe, uyu musore yatanze umupira uvamo igitego cya mbere cyatsinzwe na Rafael Osaluwe ndetse aza no gutanga undi mupira wavuyemo igitego cya kabiri gitsinzwe na Leandre Willy Essomba Onana, ubwo bivuze ko yagize uruhare mu ntsinzi iyi kipe yabonye.

    Amakuru YEGOB twamenye ni uko Mbirizi Eric yashimishije cyane Haringingo Francis bituma yemeza ko agomba kumusabira agashimwe kihariye kubera ibi bintu yakoze bigatuma ikipe yongera kwigirira icyizere ku gikombe cya Shampiyona.

    Rayon Sports irimo kurushwa amanota 4 na Kiyovu Sports iyoboye urutonde kugeza ubu ikarushwa inota rimwe na APR FC iri kumwanya wa kabiri bivuze ko ku gikombe nta rirarenga hakibura imikino igera kuri 4.

    Source : https://yegob.rw/haringingo-francis-yizeje-umukunnyi-wa-rayon-sports-kumusabira-agahimbazamusyi-karenze-akabandi-nyuma-yo-gukora-ibitangaza-akabafasha-gutsinda-rwamagana-city/

  • Cristiano Ronaldo yagaragaye ari gafotozi _ AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Cristiano Ronaldo, Kapiteni w'ikipe ya Al Nassr muri Arabia Saudite yagaragaye yigize gafotozi.
    Aya mafoto yakwirakijwe n'ikipe ya Al Nassr akinira, ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo.
    Ni amafoto yafatiwe mu myitozo ya Al Nassr ubwo bitegura umukino baza gukina na Al Wehda mu mu mukino wa ½ w'Igikombe cy'Umwami aho.Uyu mukino urakinwa kuri uyu munsi saa Mbili z'ijoro.
    AMAFOTO ya Ronaldo yigize gafotozi mu myitozo:

    Kamera arayumva cyane

    Amafoto bivugwa ko ariyo Cristiano Ronaldo yafashe

    Source : https://yegob.rw/cristiano-ronaldo-yagaragaye-ari-gafotozi-_-amafoto/

  • Ntamugabo uhunga ibibazo! Yagiye kuvugana n’itangazamakuru aburira mu myotsi hitabazwa Kapiteni w’ikipe, umutoza wa APR FC ari kwegera kwirukanwa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ntamugabo uhunga ibibazo! Yagiye kuvugana n'itangazamakuru aburira mu myotsi hitabazwa Kapiteni w'ikipe, umutoza wa APR FC ari kwegera kwirukanwa

    Umutoza w'ikipe ya APR FC Ben Moussa, akomeje kugawa cyane n'abakunzi b'umupira w'amaguru cyane nyuma yo gutsindwa agakora igikorwa cyigayitse.

    Tariki 22 Mata 2023, ikipe ya APR FC yandagajwe cyane n'ikipe ya Police FC itsindwa ibitego 2-1 irushwa mu buryo bugaragarira buri wese benshi bahita bemeza ko gutwara igikombe byaba ari ukwiba kuko ntabushobozi igaragaza.

    Nyuma y'uyu mukino umutoza wa APR FC yakoze ibara abanyamakuru baramutegereza ngo agire icyo avuga baraheba, kumbi umukino ukirangira n'abakinnyi ubanza bataravuganye yahise asohoka muri Sitade arataha abanyamakuru babura uwo bavugishwa bitabaza Kapiteni Manishimwe Djabel.

    APR FC gutsindwa byatumye isigwa amanota 3 n'ikipe ya Kiyovu Sports iyoboye urutonde rwa shampiyona kugeza ubu n'amanota 56, hafi aho haza ikipe ya Rayon Sports irushwa inota rimwe n'ikipe ya APR FC ya kabiri.

     

     

    Source : https://yegob.rw/ntamugabo-uhunga-ibibazo-yagiye-kuvugana-nitangazamakuru-aburira-mu-myotsi-hitabazwa-kapiteni-wikipe-umutoza-wa-apr-fc-ari-kwegera-kwirukanwa/