Blog

  • Amashirakinyoma ku mafaranga Musanze FC ikata… – #rwanda #RwOT

    Musanze FC ni imwe mu makipe afite amategeko nyongerera mikorere areba abakozi, yashyizweho n’umutoza Adel ubwo yageraga muri iyi kipe mu mikino yo kwishyura. Tariki 3 Mutarama, nibwo umutoza ukomoka mu Misiri, Ahmed Adel yageze mu Rwanda aje gutoza ikipe ya Musanze FC yari agarutsemo bwa kabiri nyuma ya 2020.

    Uyu mutoza, akigera muri Musanze FC yashyizeho amategeko 14 abakinnyi bagomba kugenderaho, utabyubahiriza agakatwa amafaranga bigendanye n’ikosa yakoze.

    Amategeko 14 umutoza yashyizeho

    Bamwe mu bakinnyi bari basanzwe muri iyi kipe, ntabwo bari bamenyereye iyo myitwarira basabwaga, ndetse bamwe bavugaga ko biri kubagora bigendanye n’uko bari bibereyeho. Akenshi dukunze kubona amakipe aba afite abakinnyi biyambarira imyenda yindi itari iy’ikipe, ariko ugasanga nta gikurikirana, gusa muri Musanze FC kuri ubu urabihanirwa.

    Urugero twafata, ni ubwo Bikorimana Gerard yasinyiraga ikipe ya Mukura victory Sports mu 2019 avuye muri Rayon Sports. Uyu musore yamaze iminsi akorana imyitozo imyenda ya Rayon Sports ndetse iriho umuterankunga wa Rayon Sports SKOL, gusa ntibyagize inkurikizi ku mpande zombi, ndetse akenshi abakinnyi baba bumva nta kibazo. Ibi rero ubwo Nyandwi Saddam ukinira Musanze FC yageragezaga kubikora, akajya mu myitozo atambaye imyenda y’ikipe yaje kubihanirwa.

    Ntwari Eric wari usanzwe ari umuganga wa Musanze FC ndetse akaba n’umucuruzi, yigeze gucibwa amafaranga y’agahimbazamusyi ariko ntiyabyishimira, ahubwo amafaranga yari yahawe ayavugiraho nabi.

    Ikibazo cya Eric giteye gute?

    Byari mu gitondo nk’ikindi, ubwo uyu muganga yasabaga uruhushya umutoza avuga ko agiye kuvuza umugore we i Kigali, ariko ari buze mu myitozo akererewe. Uru ruhushya yarusabye umutoza, ndetse anamenyesha Team Manager.

    Ntwari Eric ubu ntabwo ari mu kazi ka Musanze FC, nyuma y’ibihano yafatiwe n’umutoza, Adel wari waranamwirukanye ubwo yazaga mu Rwanda bwa mbere

    Imyitozo yarabaye irinda irangira Eric atarahagera, ariko aza kumenyesha umutoza ko atabashije kugera ku myitozo kuko kuva i Kigali byamugoye kubera ingendo. Ntabwo ibyo umutoza Adel yabyumvise, ahubwo Eric yaciwe amafaranga nk’umuntu wakererewe mu myitozo aho gucibwa amafaranga y’umuntu wasibye imyitozo.

    Ntabwo bwari ubwa mbere.

    Eric kandi yari yaraciwe ibihumbi 5 Rwf kubera gutinda kujya muri GYM. Icyo gihe Muganga Eric yacyererewe iminota 20 kugera aho abandi bari gukorera GYM, ndetse aya mafaranga yarayemeraga.

    Mbere yaho kandi, Muganga Eric yari yaciwe amafaranga ibihumbi 5 kubera kwica amategeko y’imyitozo.

    Icyo gihe ubwo ikipe ya Musanze FC yari mu myitozo, hari umushuti wa Eric wari ugiye kujya hanze biba ngombwa ko aza kumusezera bajya kuganirira mu rwambariro, byatumye umutoza Adel atamubona hafi, ndetse bifatwa nko gukererwa imyitozo.

    Ntwari Eric niwe usanzwe ari umuganga mukuru wa Musanze FC

    Ibi byose rero ubwo Musanze FC yiteguraga kujya gukina na Mukura mu mikino y’igikombe cy’Amahoro, yatanze agahimbazamusyi, ndetse Ntwari Eric ahabwa amafaranga havuyemo ibihumbi 20 yari yakaswe ntiyishima, ahubwo ayavugiraho amagambo menshi nk'uko tubikesha abari bari aho.

    Nyuma yaho umutoza yatanze raporo y’uko Eric yitwaye, ubuyobozi buhitamo ko atajyana n’ikipe i Huye, ndetse kuva ubwo Muganga Eric ntabwo aragaruka mu ikipe.

    Ubwo twaganiraga na Eric yatwemereye ko atajyanye n’ikipe i Huye kubera imyitwarire yari yagize amaze gukatwa 1/2 cy’agahimbazamusyi yari yemerewe, gusa akavuga ko yari yarasabye uruhushya ariko nk’umuntu yabonye ibyo bamukoze akagira imyitwarire itari myiza.

    Umutoza Adel avuga ko “Eric yari umuganga mukuru, kandi wagombaga gutanga raporo y’abakinnyi bakina n’abakina bafite imvune. Biri mu mpamvu rero zatumaga agomba kuba hafi y’ikipe cyane akareba abakinnyi mu myitozo, ndetse n’abafite ikibazo akaduha amakuru y’uko bamerewe.”

    Amafaranga abakinnyi ba Musanze FC bakatwa ajya he?

    Amafaranga abakinnyi ndetse n’abandi bari muri Staff ya Musanze FC bakatwa, aba yavuye ku gahimbazamusyi aba bakinnyi baba bakoreye bigendanye n’imikino batsinze.

    Aya mafaranga azanwa na Team Manager Imurora Japhet, agahura n’umutoza Adel nawe uba ufite urutonde rw’ibihano n’abakinnyi bahanwe n’ibyo bahanishijwe, ubundi buri mukinnyi agahabwa agahimbazamusyi havuyemo amafaranga yaciwe.

    Imurora Japhet aya mafaranga abanza mu biganza, avuga ko  amafaranga asigaye n’ubundi aba ari aya bakinnyi “Umukinnyi cyangwa undi muntu uri muri Staff waciwe amafaranga, ahabwa agahimbazamusyi havuyemo amafaranga yakaswe, aya mafaranga yose asigaye turayafata tukayahuriza hamwe umutoza akayabika, kuko n’ubundi aba azifashishwa n’abakinnyi.

    Imurora Japhet yakomeje abwira InyaRwanda ko aya mafaranga hari abakinnyi yafashije nk’uko ariyo ntego yayo. “Aya mafaranga ntabwo umutoza ayatwara burundu, ahubwo agarukira abakinnyi bitewe n’icyabaye. Nkuhaye nk’urugero, ubwo Nyandwi Saddam yibarukaga, twafasheho ibihumbi 50 twongeraho andi mafaranga ikipe yaduhaye, ubundi turamusura. Umunyezamu wacu Gad ubwo yagiraga ibyago, twakozeho amafaranga tumufata mu mugongo, urumva ko ayo mafaranga abagarukira.”

    Imurora yakomeje avuga ko aya mafaranga bumvikanye n’umutoza ko mu gihe umwaka w’imikino warangira hari ayagihari, bazicara n’abakinnyi bagahitamo icyo bayakoresha.

    Ese amategeko umutoza yashyizeho hari icyo ari gufasha ikipe?

    Aya mategeko 14 umutoza Adel yashyizeho ni amategeko mbonezamubano, asanga amategeko aba ari mu masezerano y’umukozi wa Musanze FC ariko akaba yuzuzanya kugira ngo akazi kagende neza.

    InyaRwanda ntabwo yavuye i Musanze itaganiriye no mu buyobozi bw’ikipe, aho yaganiriye na Ibrahim Uwihoreye usanzwe ari umunyamabanga w’iyi kipe.

    Uwihoreye tumubajije ku mategeko umutoza yashyizeho niba hari icyo ari gufasha, yatubwiye ko atajya kure kuko bamaze no kubona impinduka. Yagize ati 'Aya matageko ni ibintu bituma ikipe ibaho neza mu buryo burambye, kandi ni amategeko azagumaho n'iyo umutoza yaba atagihari. 

    Nk’iyo urebye uyu mutoza bwa mbere akiza, mu ikipe yacu buri mukinnyi yazaga ku kibuga yambaye imyenda ye, ariko nibura uyu munsi turi ku kigero kiza kuko abakinnyi baraza mu myitozo bambaye imyenda y’ikipe, kandi ubona ko ari kinyamwuga. 

    Si ibyo gusa kuko twari dufite ikibazo cyo kubahiriza igihe, ugasanga umukinnyi aje hashize iminota 20 imyitozo itangiye, rimwe na rimwe ntanaze cyangwa se ukumva ngo araje ariko yibagiriwe utuntu mu rugo, ariko kuri ubu umukinnyi niba azi ko imyitozo ari saa mbiri ni saa mbiri. Kera wasangaga shampiyona irangiye ikipe nta myenda igifite, ariko kuri ubu turabona ko bizagenda neza kuko umukinnyi utaye umwenda ahita awuriha.”

    Ahmed Adel asigaje amasezerano y’amezi abiri mu ikipe ya Musanze FC, gusa umutoza we bazanye wungiriye yamaze gusubira iwabo muri Misiri kwita ku muryango. 

    Adel ari kumwe n’umutoza wungirije ubwo bari bageze i Kigali

    Eric Ntwari yamaze kwandikira ikipe ku bijyanye n’ibihe arimo, ariko ubuyobozi bw’ikipe bwo buvuga ko bukimufata nk’umukozi wabo kuko arahembwa.

    Muganga Ntwari Eric asigaje amasezerano y’amezi abiri muri Musanze FC

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128457/amashirakinyoma-ku-mafaranga-musanze-fc-ikata-abakinnyi-ndetse-nikibazo-cya-muganga-eric-128457.html

  • Isi igeze kure! Umusore yatanze agera kuri miliyoni 60 Frw kugira ngo agire ikibuno nk’icya Nicki Minaj – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore witwa Rudy Villalobos wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatanze akayabo ka miliyoni 60 Frw kugira ngo ahindurirwe imiterere ndetse bamutereho ikibuno nk'icya Nicki Minaj.

    Uyu musore w'imyaka 27 avuga ko yakuze akunda Nicki Minaj anamufata nk'umuntu w'icyitegerezo, bityo rero ubwo uyu muraperikazi Nicki Minaj yihinduzaga imiterere (yongeresha ikibuno), byatumye Rudy Villalobos akora amanwa n'ijoro kugira ngo nawe azihinduze ikibuno nka Nicki Minaj.

    Rudy Villalobos yavuze ko nubwo hari abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga bamwibasira, ariko adatewe isoni n'uko ari umutinganyi no kuba yitwara nk'abakobwa.

    Source : https://yegob.rw/isi-igeze-kure-umusore-yatanze-agera-kuri-miliyoni-60-frw-kugira-ngo-agire-ikibuno-nkicya-nicki-minaj-amafoto/

  • Nawe yamaze kwiheba! Sam Karenzi wakundaga ikipe ya APR FC cyane yatangaje benshi nyuma yo kuvuga ikipe izatwara igikombe hagati ya Kiyovu Sports na Rayon Sports nubwo atayemera – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru w'imikino ukunzwe cyane hano mu Rwanda Sam karenzi usanzwe akorera Radio Fine FM, yatangaje ko ikipe ya APR FC uyu mwaka nta gikombe izatwara.

    Mu kiganiro yakoze uyu munsi ku wa mbere yaje gutangaza ko ikipe ya APR FC yabonye ikina kuri Police FC muri buriya buryo ntabwo ifite ubushobozi bwo gutsinda imwe mu makipe akomeye bivuze ko ngo nta gikombe yatwara igihanganye na Rayon Sports cyangwa Kiyovu sports.

    Sam Karenzi nyuma yo gutangaza ibi yaje kuvuga ko ikipe ya Kiyovu Sports uyu mwaka igomba gutwara igikombe hatagize igihinduka ariko avuga ko kuba Rayon Sports irushwa amanota 4 gusa na Kiyovu Sports ntayo ntihagire uyikura ku gikombe kuko haracyabira imikino myinshi kandi yo nta makipe akomeye ifite.

    Uyu munyamakuru ubwo Shampiyona yatangiraga yatangaje ko ikipe ya APR FC ari yo izatwara igikombe hagakurikira ho Kiyovu Sports, AS Kigali ikazaza ku mwanya wa gatatu Rayon Sports ikaba iya Kane ariko kugeza ubu ibi yatangaje byamaze kwicurika nubwo Shampiyona itararangira.

    Source : https://yegob.rw/nawe-yamaze-kwiheba-sam-karenzi-wakundaga-ikipe-ya-apr-fc-cyane-yatangaje-benshi-nyuma-yo-kuvuga-ikipe-izatwara-igikombe-hagati-ya-kiyovu-sports-na-rayon-sports-nubwo-atayemera/

  • Amagambo avuga akubiyemo byinshi: Zeo Trap yatembagaje Anita Pendo bitewe n’amagambo yavuze(video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuraperi uri kuzamuka neza mu muziki nyarwanda Zeo Trap yatembagaje umushyushya rugamba Anita Pendo bitewe n'amagambo asekeje yavuze.

    Zeo Trap uzwiho kuvuga ukuri kwinshi mubihangano bye yasekeje Anita Pendo ubwo yabonaga amashusho yuyu musore ari kubwiza ukuri bamwe mubo batumvikana.

    Ni amashusho Anita Pendo yashyize kuri Instagram ye ndetse yavugishije benshi mubamukira ku rubuga rwa Instagram.

    Ihere ijisho amashusho y'umusore w'umuraperi Zeo Trap yasekeje Pendo:

    Source : https://yegob.rw/amagambo-avuga-akubiyemo-byinshi-zeo-trap-yatembagaje-anita-pendo-bitewe-namagambo-yavuzevideo/

  • Biratangaje: Umukobwa yagaragaye asomana n’imbwa mu buryo butangaje(video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukobwa yasomanye n'imbwa mu buryo budasanzwe abantu barumirwa kuko bitamenyerewe muri rubanda.

    Umukobwa yarigaswe iminwa n'imbwa mu buryo budasanzwe kandi bigaragara ko na we abyishimiye kuburyo byavugishije benshi mu babibonye akaba ari amashusho yagaragaye ku rubuga rwa Instagram rukoreshwa na benshi ku Isi.

    Na we ihere ijisho amashusho y'umukobwa wasomaguranye n'imbwa ukomeje gutangaza benshi:

    Source : https://yegob.rw/biratangaje-umukobwa-yagaragaye-asomana-nimbwa-mu-buryo-butangajevideo/

  • Babakoze ku nda: Menya Abahanzi bakomeye indirimbo zabo zitazongera gucurangwa mu gihugu cy’u Burundi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abahanzi bakomeye batandukanye hano mu Rwanda barangajwe imbere na kizigenza Bruce Melodie indirimbo zabo zamaze gukumirwa mu gihugu cy'u Burundi.

    Mu gihugu cy'u Burundi bahagaritse indirimbo 31 n'abahanzi bazo biganjemo Abanyarwanda n'Abarundi kubera ngo amagambo ari mu ndirimbo zabo yiswe ibishegu benshi mu Rwanda bita urukozasoni.

    Dore bamwe mu bahanzi baba nyarwanda ibihangano byabo byakumiriwe mu gihugu cy'u Burundi:

    1. Bruce Melodie

    2. Davis D

    3. Juno Kizigenza

    4. Afrique

    5. Yvan Muziki

    Dore zimwe mu ndirimbo zahagariswe mu gihugu cy'u Burundi:

    Mpamagara y'umuhanzi Pizzo John hamwe na Davis D, Ikinyafu ya Bruce Melodie, Nyash ya Yvan Muziki na Dj Pius, Akadaje ya Alvin Smith na Juno Kizigenza, Akinyuma ya Bruce Melodie, Inzoga n'Ibebi ya Double Jay na Kirikou na Bruce Melodie na My Boo ya Afrique.

    Source : https://yegob.rw/babakoze-ku-nda-menya-abahanzi-bakomeye-indirimbo-zabo-zitazongera-gucurangwa-mu-gihugu-cyu-burundi/

  • Byateshejwe agaciro: Inkuru nziza ku bakunzi ba Alec Baldwin icyamamare muri filime – YEGOB #rwanda #RwOT

    Alec Baldwin icyamamare mu gukina ama filime warukurikiranyweho icyaha cyo kwica umuntu atabigambiriye ubwo bafataga amashusho ya filime yitwa 'Rust' ubu ibirego yaregwaga byateshejwe agaciro.

    Alec Baldwin w'imyaka 62 y'amavuko ntagikurukiranywe n'ubutabera kubera ko ibirego yarakurikiranyweho byamaze guteshwa agaciro ni nyuma y'uko yari yaratawe muri yombi kubera iyicwa ry'uwarushinzwe gufata amashusho muri filime ya 'Rust' witwa Halyna  Hutchins w'imyaka 42 warashwe ubwo bafataga amashusho yiyi filime ya 'Rust' bikaba byarabereye muri Santa Fe i New Mexico muri 2021 mu kwezi ku Kwakira.

    Ubu Alec Baldwin yarekuwe gusa ngo inkiko zikomeje iperereza ngo bamenye neza ko ntaruhare abifitemo Alec Baldwin uyu mugabo n'icyamamare cyane muri filime kandi ni nyirarume w'umugore wa Justin Bieber witwa Hailey Baldwin.

    Source : https://yegob.rw/byateshejwe-agaciro-inkuru-nziza-ku-bakunzi-ba-alec-baldwin-icyamamare-muri-filime/

  • I Nyarugenge ntacyo amafaranga atazabakoresha: Umucuruzi yahisemo kwiyitirira igitsina cye kugira ngo akurure abakiliya benshi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu karere ka Nyarugenge, mu murenge wa Nyakabanda, mu kagari ka Munanira II, hari umugore wiyise uko ubusanzwe bita igitsina cy'umugore mu kinyarwanda(Igit**a) kugira ngo areshye abakiliya benshi b'abandi bacuruza inzoga muri ako gace.

    Umubyeyi witwa Mukamugema Espérance, yahamirije Igihe dukesha iyi nkuru ko na we yatunguwe cyane no kumva umugore witwa iryo zina maze acyeka ko ari indaya bityo agira amatsiko yo kujya kumureba gusa agezeyo ngo yatunguwe no gusanga ari umubyeyi mugenzi we mwiza kandi abona nta soni aterwa no kwitwa iryo zina.

    Espérance akomeza avuga ko nyuma yo kumva uwo mugore yirahita iryo zina mu bagabo banywera iwe, yaramwegereye arabimubuza undi amubwira ko n'abo mu muryango we babizi kandi ko rituma buri mugabo wese yifuza kunywera iwe.

    Gusa ariko abana b'uyu mubyeyi wiyise iri zina ubusanzwe ridakunze kuvugirwa mu ruhame, bo bamubujije kuryitwa ngo kuko ribatera ipfunwe mu bandi bana, maze nyina ababera ibamba.

    Source : https://yegob.rw/i-nyarugenge-ntacyo-amafaranga-atazabakoresha-umucuruzi-yahisemo-kwiyitirira-igitsina-cye-kugira-ngo-akurure-abakiliya-benshi/

  • Ntago biraza koroha: Umugabo yagaragaye ari kuri Moto yambaye imyenda bajyana koga(ifoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo yagaragaye ari mu mujyi yambaye imyambaro itamenyerewe kuri Moto ikomeje kuvugisha benshi.

    Umugabo yagaragaye yambaye isume na omoja kuri Moto benshi bafata nk'imyambaro yo kogana ku buryo bikomeje kuvugisha benshi.

    Ihere ijisho ifoto y'umugabo wagaragaye yambaye imyambaro bajyana koga kuri Moto:

    Source : https://yegob.rw/ntago-biraza-koroha-umugabo-yagaragaye-ari-kuri-moto-yambaye-imyenda-boganaifoto/

  • INGINGO Z'INGENZI Z'IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA #rwanda #RwOT

    Turamenyesha ko uwitwa MUKASHARANGABO Catherine mwene Kalisa Vincent na Nyampundu
    Ester, utuye mu Mudugudu wa Karangazi, Akagari ka Rwisirabo, Umurenge wa Karangazi,
    Akarere ka Nyagatare, mu Ntara y'Iburasirazuba wanditse asaba uburenganzira bwo guhinduza
    amazina asanganywe ariyo MUKASHARANGABO Catherine, akitwa KATE NAMPA mu gitabo
    cy'irangamimerere. Impamvu atanga yo guhinduza izina ni Izina niswe n'ababyeyi.

    The post INGINGO Z'INGENZI Z'IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ingingo-zingenzi-zimpamvu-yo-gusaba-guhinduza-amazina-50/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ingingo-zingenzi-zimpamvu-yo-gusaba-guhinduza-amazina-50