Blog

  • Muhanga: Akataraza kazaza!, Nyirabarazana n'ibindi biguruka byo mu gishanga biraribwa bukoko #rwanda #RwOT

    Bamwe mu baturage batuye mu murenge wa Shyogwe baravuga ko Nyirabarazana ndetse n'ibindi biguruka bisangwa mu bishanga bihingwamo umuceri birimo guhigwa bukware n'ababirya. Hari n'abavuga ko byabaye imari mu byokerezo byo mu tubari dutandukanye two mu mujyi wa Muhanga.

    Umwe mu baganiriye n'umunyamakuru wa intyoza.com utashatse ko amazina ye atangazwa, avuga ko hari itsinda ry'abagabo babiri n'umugore umwe bafite abandi bakorana batega ibi biguruka byahawe izina ry’'Isake y'Agasozi' bakajya kugurisha.

    Yagize Ati' Njye mbona ibi bisiga birimo ibyanira, Nyirabarazana, inkurakura n'ibindi bibangamiwe n'ababitega bagamije kubirya no kubigurisha. Nibaza uburyo babirya? Bashobora kuba hari imiti bisiga kuko nakuze bavuga ko ubiriye ashobora guhumana akaba yananywa amazi menshi akamwiyicira'.

    Undi muturage utuye mu Mudugudu wa Karama avuga ko hari itsinda ry'abantu bazwi, bakunze kugaragara batega ibi bisiga bo bita amasake. Yemeza ko ababiriye bivugira ko biryoshye cyane kurusha izindi nyama zaba iz'Inkoko zororwa n'izindi barya mu tubari.

    Mutimura Thomas, avuga ko uwitwa Kalisa ariwe uzwi watangiye kubitega doreko ngo yaje gutura muri uyu mudugudu avuye ku Mugina(Kamonyi). Avuga ko kimwe muri ibi biguruka kigura amafaranga hagati 1000_2000, ndetse ngo hari abacuruza utubari baba baramaze kumenya ko iyi nyama iryoha bakabitumiza bikokerezwa abakiriya.

    Yagize Ati' Uyu mugabo witwa Kalisa, yaje gutura hano avuye ku mugina, aza ahingira uwo bita Stephanie watwikaga amatafari, bahamukuye hasigara hahingwa umuceri. Ndakubwiza ukuri ko iyo bamaze kubifata kimwe kiba kigura hagati y'igihumbi kimwe na Bibiri kandi byatangiye bigura 500 bigenda bizamuka. Twumva amakuru yuko byaba binajyanwa mu tubari two mu mujyi bikokerezwa abakire'.

    Umwe mu bariye kuri izi sake( Nyirabarazana), yemereye umunyamakuru ko biryoha. Yemeza ariko ko ubishaka bamuha nawe akirira kuko ngo ko nta yindi nyama yaruta iya Nyirabarazana n'ibindi biguruka babona mu gishanga.

    Umuyobozi w'Umudugudu wa Karama mu kagali ka Ruli ho mu murenge wa Shyogwe, Gemma Uwimana avuga ko amakuru bamenye mbere ari ay'uko hari abaryaga imbwa ariko nyuma bakaza kumenya ko barimo kubaga Nyirabarazana. Yemeza ko bamubwiye ko imbwa ihenze itaboneka, ko kandi n'aho baturutse ku Mugina wa Kamonyi bazirya. Avuga kandi ko yabwiwe ko nta ngaruka zigeze zibagiraho.

    Uyu Mudugudu, akomeza avuga ko yabasabye kubireka, abagira inama kuko byangiza urusobe rw'Ibidukikije, ko kandi bihanwa n'amategeko. Yemeza ko bamwizeje ko bagiye kubireka ariko mu minsi ishize ngo baheruka kumenya amakuru ko bakomeje kubitega bakabirya.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Shyogwe, Gustave Niyonzima yabwiye intyoza ku murongo wa Telefoni ko ayo makuru aribwo ayumvise, ko mu muco Nyarwanda ntawe yumvise urya Nyirabarazana. Yemeza ko nubwo babirya badakwiye kwica uko biboneye ibigize urusobe rw'ibinyabuzima harimo amatungo yo ku gasozi  kuko hari amategeko yabahana. Yemeza ko bagiye gukurikirana iki kibazo cy'Iritsinda riyobowe na Kalisa bakareba uko barigira inama.

    Iri tsinda ry'Abagabo n'umugore bazwi, batuye mu murenge wa Shyogwe na Nyamabuye, mu gihe baba batagiriwe inama ngo bahagarike ibi bikorwa, bashobora kwisanga imbere y'ubutabera. Ibi biguruka, barabirya ndetse ibindi bakabigurisha n'ababitegurira abakiriya bagana tumwe mu tubari two mu mujyi wa Muhanga. Ahazwi babihigira ni mu gishanga cya Nyirangari ndetse n'Igishanga cya Migurambo hagati y'Umurenge wa Byimana n'umurenge wa Nyamabuye na Shyogwe, aho ibi bishanga bihingwamo umuceri.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/2023/04/26/muhanga-akataraza-kazaza-nyirabarazana-nibindi-biguruka-byo-mu-gishanga-biraribwa-bukoko/

  • Arashaka kungana nk’inzovu: The Ben wa Pamela arakataje mu kubaka umubiri – VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben, umunsi ku munsi akomeje gukora siporo mu rwego rwo kugira umubiri wubakitse neza.

    Uyu musore uri guteganya gusezerana imbere y'Imana n'umugore we Miss Uwicyeza Pamela, yagaragaye arimo akora siporo yubaka ukuboko, ni mu gihe kandi asanzwe afite ukuboko kunini bigaragarira ijosho.

    VIDEWO

    Source : https://yegob.rw/arashaka-kungana-nkinzovu-the-ben-wa-pamela-arakataje-mu-kubaka-umubiri-videwo/

  • Rafael Osaluwe yabwiye Luvumbu na Onana ikintu gitangaje atari yarababwiye igihe cyose bamaranye kandi cy’ingenzi bagomba kugenderaho – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukunnyi wo hagati mu ikipe ya Rayon Sports ukomoka mu gihugu cya Nigeria, Rafael Osaluwe Olise yahaye ubutumwa bukomeye Hertier Luvumbu ndetse na Onana bamaranye iminsi itari myinshi bakinana muri iyi kipe.

    Mu butumwa uyu musore yanyujije kuri status ye ya Whatsapp yakurikije ifoto yashyizeho irimo Hertier Luvumbu ndetse na Leandre Willy Essomba Onana ari kumwe nabo yagize Ati ' Mu mbabarire niba ntarabibabwiye iby'Imana🙏 ariko ubuzima burimo imana buratangaje cyane!'

    Ibi Rafael Osaluwe Olise yabishyize ku mbuga nkoranyambaga ze mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane ndetse akomeza ashyiraho ubundi butumwa bwinshi kandi bwose bwiganjemo ijambo ry'imana bigaragara ko ashobora kuba ari mu bakinnyi bubaha imana cyane.

    Ikipe ya Rayon Sports irakina n'ikipe ya Espoir FC mu mukino uzaba kuri iki cyumweru tariki ya 30 Gicurasi 2023 ubere mu karere ka Rusizi, uyu uzaba ari umukino ukomeye ku mpande zombi ukurikije uko yiteguye.

    Rafael Osaluwe mu butumwa mwiza yahaye Luvumbu na Onana

    Source : https://yegob.rw/rafael-osaluwe-yabwiye-luvumbu-na-onana-ikintu-gitangaje-atari-yarababwiye-igihe-cyose-bamaranye-kandi-cyingenzi-bagomba-kugenderaho/

  • Rwabuze gica! Amajwi ya Prince Kid bivugwa ko yahinduwe yateje impagarara mu rukiko – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Mata 2023 nibwo Ishimwe Dieudonne 'Prince Kid' yasubiye imbere y'urukiko, aburana ku bujurire bwatanzwe n'ubushinjacyaha, gasa ariko we n'abanganizi be berekanye ko amajwi byavuzwe ko ari ye yahinduwe.

    Uru rubanza rwatangiye saa tatu n'iminota 50 za mu gitondo, rugeze hagati, Prince Kid yagaragaje impamvu 5 zerekana ko ibyaha buose yarezwe yabihimbiwe ndetse akomoza ku majwi.

    Prince Kid yasabye urukiko ko rwasuzuma neza amajwi kuko muri ayo majwi ibyo yavuze byose bitashyizwemo.

    Yakomeje avuga ko adahakana ko amajwi ari aye, gusa ariko avuga ko ayafiteho impungenge kuko yacagaguwe agasigazwamo ibyo abashaka kumurega bakeneye.

    Abashinjacyaha bahawe umwanya wo kwisobanura kuri aya majwi, umwe yemerera urukiko ko amajwi yahinduwe akurwamo ibyo bakeneye, maze abari aho bose bariyamira.

    Umucamanza yahise asaba ubushinjacyaha kuzana ayo majwi ya mbere atarahindurwa, nuko Umushinjacyaha wundi wunganira uwamubanjirije, ahita ahaguruka ahakana ko nta kintu na kimwe cyahinduwe muri ayo majwi. Ubu urubanza rurimbanyije.

    Source : https://yegob.rw/rwabuze-gica-amajwi-ya-prince-kid-bivugwa-ko-yahinduwe-yateje-impagarara-mu-rukiko/

  • Abakinnyi 6 ni bo batemerewe gukina umunsi wa 27 #rwanda #RwOT

    Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda irakomeza hakinwa umunsi wa 27 aho abakinnyi 7 ari bo batemerewe gukina uyu munsi.

    Ni imikino iteganyijwe ejo ku wa Gatandatu aho hazikinwa imikino 3 ndetse no ku Cyumweru hazakinwa imikino 5.

    Ejo APR FC izakira AS Kigali mu Bugesera saa 15h00′ ni mu gihe kuri iyo saha Kiyovu Sports i Muhanga izaba yakiriye Mukura VS.

    Ku Cyumweru tariki ya 30 Mata 2023 Rayon Sports izaba yasuye Espoir FC i Rusizi.

    Gahunda y’umunsi wa 27

    Ku wa Gatandatu tariki ya 28 Mata 2023

    APR FC vs AS Kigali
    Kiyovu Sports vs Mukura VS
    Etincelles vs Police FC

    Ku Cyumweru tariki ya 30 Mata 2023

    Rayon Sports vs Espoir FC
    Sunrise FC vs Musanze FC
    Gorilla vs Rutsiro FC
    Gasogi United vs Marines
    Rwamagana City vs Bugesera FC

    Abakinnyi batemerewe gukina umunsi wa 27

    Nkundimana Fabio (Marines)
    Tresor Kwizera (Espoir)
    Kwizera Janvier (Police FC)
    Cedrick Lisele (Rwamagana City)
    Moses Nyamurangwa (Sunrise FC)
    Nyirinkindi Saleh (Etincelles FC)

    Umunyezamu wa Police FC, Rihungu ari mu bakinnyi batemerewe gukina umunsi wa 27

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-6-ni-bo-batemerewe-gukina-umunsi-wa-27

  • Ihurizo rikigaragara mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside – #rwanda #RwOT

    Bakora ibyo akenshi binyuze mu gusakaza ingengabitekerezo mu rubyiruko cyane urwavutse nyuma ya Jenoside rutazi amateka, ibikorwa akenshi byitwikira iterambere ry'ikoranabuhanga by'umwihariko imbuga nkoranyambaga.

    Iyi ni nayo mpamvu Inama Ngarukamwaka ya 12 y'Urubyiruko itegurwa n'Umuryango Never Again Rwanda ku bijyanye no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, yahawe insanganyamatsiko igaruka ku ngamba zakwifashishwa mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside haba mu Rwanda no mu Karere k'Ibiyaga bigari, EAC.

    Ni inama Never Again yari yatumiyemo abahanga mu ngeri zitandukanye aho baganirije urubyiruko ku cyakorwa mu kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside mu Rwanda na EAC.

    Umuyobobozi w'Ikigo gishinzwe kurwanya amakimbirane (Center For Conflict Management) akaba n'Umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda, Dr Aggee Shyaka Mugabe, yavuze ko igikomeza kuzamura ingengabitekerezo ya Jenoside mu karere harimo n'imitwe yitwaje intwaro igaragara muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Ati 'Nko mu Burasirazuba bwa Congo muri Gashyantare 2021 bari bafite imitwe irenga 130. Imitwe igera kuri 90 iri hafi y'u Rwanda. Imyinshi ishingiye ku moko. Imitwe nk'iyo yitwaje intwaro icyo yitaho ni ukumara abo bita ko badahuje.'

    Yavuze ko ingengabitekerezo igaragara mu karere ikomoka ku basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi bakayambukana muri Congo, ikagenda yororoka ari naho havuka indi mitwe myinshi igendera muri uwo mujyo.

    Uyu muyobozi yavuze ko ikindi gikomeje gutuma ingengabitekerezo yiyongera mu karere ari ubuyobozi bubi ku buryo bisigaye bigoranye no guhana uwakoze icyaha ahubwo agahabwa rugari ngo akomeze gukwirakwiza ingengabitekerezo.

    Ibyo byose bitizwa umurindi n'imyumvire y'uko abaturage bamwe bumva ko basumba bagenzi babo kuko ngo bageze mu bice runaka mbere.

    Ati 'Ibyo byarakoreshejwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, biri gukoreshwa muri RDC ndetse biracyagaragara mu mvugo z'urwango bamwe mu bayobozi bakomeje gusakaza mu bihugu byabo. Ni ho ibyo byose bishamikiye. Abantu baratozwa ibintu bakabimira bunguri.'

    Dr Mugabe agaragaza ko mu gukaza ingamba zo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, bashyizeho amasomo atandukanye mu mashuri arimo iryiswe Citizenship and Transformative Education ryigishwa mu mashuri yose kugira ngo abantu batozwe kubaka amahoro n'abandi.

    Avuga ko hari n'andi masomo yashyizweho mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza ajyanye no kwiga no kurwanya Jenoside (Genocide Studies and Prevention) ariko ngo yigwa n'abantu bake ugereranyije n'abakeneye kuyiga.

    Ngo hari abageze ku cyiciro cya kane ariko kuva batangira nta cyiciro kirarenga abantu 15, akemeza ko hakenewe izindi mbaraga zirenze, ayo masomo akigwa kugeza no mu mashuri abanza.

    Yemeza ko hagomba no gushyirwa imbaraga mu matsinda yo mu bigo by'amashuri bitandukanye agamije kwimakaza ubumwe n'ubudaheranwa kuko nko muri Kaminuza y'u Rwanda batarenze 300 mu gihe iyo kaminuza ifite abarenga ibihumbi 33, agasaba ko byakwigwaho kuko biha umwana kubona ubumenyi atigira mu ishuri.

    Umuyobozi Mukuru wa Iriba Center, ikigo gitanga ubufasha mu bijyanye n'ikoranabuhanga no gushyingura inyandiko mu buryo bugezweho, Mugiraneza Assumpta, yabuze ko ikoranabuhanga ritagarukira ku mbuga nkoranyambaga gusa.

    Avuga ko ikoranabuhanga ari ikintu cy'agaciro gikomeye kigizwe n'ubumenyi bwaba ubuvanwa mu muryango n'ubujyanye no kumenya amakuru bigafasha nyirabwo kugira ubushobozi bwo kubigenzura.

    Mugiraneza avuga ko mbere yo gukoresha imbuga nkoranyambaga, urubyiruko rwabanza kuzimenya, bakabijyana no kuganira n'amakuru y'ibyabaye bakabona impamba ikwiriye, izabafasha kumenya uburyo batagwa mu mitego y'abagambiriye gupfobya Jenoside abubwo bakabarwanya bifashishije ibyo bazi.

    Ati 'Umuntu uzakubwira ngo nta Jenoside yabaye ntazagutere umwanya kuko aba azi icyo ahakana. Wowe voma ubumenyi umenye impamvu y'ibyo byose, ubundi umenye icyo izo mbuga zigufasha mu gukwirakwiza ubwo bumenyi wabonye.'

    Yavuze ko ingengabitekerezo atari ikintu umuntu arwanya kigahita kigenda kuko kurandura urwango rwashinze imizi mu mitima y'abantu bisaba ubutwari bukomeye cyane no gufata umwanya wo gusesengura.

    Hakizimana Bahati Jean Bosco ukomoka mu Karere ka Nyabihu, ni umwe mu bahoze muri FDLR, yavuze ko politiki y'u Rwanda ijyanye no kujyanisha imvugo ikaba ingiro yatumye bahinyuza inyigisho z'urwango bari barahawe.

    Yagaragaje ko ikoranabuhanga cyangwa itangazamakuru iyo rikoreshejwe neza rifasha mu guhindura benshi intekerezo, yerekana ko we yahinduwe n'Ikinamico Musekeweya binyuze mu guhindurwa n'inyigisho zatangirwagamo.

    Ashingiye ku buzima yanyuzemo mu mashyamba ya Congo, avuga ko Ingengabitekerezo ya Jenoside yigishijwe kenshi ari nabyo byageze mu 1994 igashyirwa mu bikorwa, akagaragaza ko atemeranya n'abapfobya Jenoside bakanayihakana bavuga ko byatewe n'indege.

    Bahati yavuze ko kurwanya abahakana n'abapfobya Jenoside hagamijwe kubaka ubumwe bisaba kwiyambura intekerezo z'amoko ukabona ko ineza y'u Rwanda iri mu biganza byawe.

    Dr Mugabe yagaragaje ko ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeje gusakazwa n’imitwe yitwaje intwaro yo muri RDC yimakaje amoko

    Assoumpta Mugiraneza yavuze ko mbere yo gukoresha imbuga nkoranyambaga urubyiruko rwabanza kuziga rukamenya ibyiza n’ibibi byazo

    Bahati wahoze mu mashyamba ya Congo

    Dr Madelene Ndegeya Kazindu yagaragaje ko buri wese waba umuganga cyangwa undi wese afite uruhare mu guhangana no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ihurizo-rikigaragara-mu-kurwanya-ingengabitekerezo-ya-jenoside

  • Prof. Habumuremyi twaganiriye! Yahishuye ibintu 10 byarokora ingo zugarijwe n'ibibazo – #rwanda #RwOT

    Prof Habumuremyi yabaye Minisitiri w'Intebe kuva mu Ukwakira 2011 kugeza muri Nyakanga 2014, ndetse mbere yaho yabaye Minisitiri w'Uburezi.

    Yanditse igitabo yise Ikiguzi cy'Urugo Rushaka Umunezero, ku gitekerezo cyavutse ku bushakashatsi yakoze ku ihohoterwa rikorerwa mu miryango, yibanze ku rikorwa cyane cyane n'abagabo.

    Muri icyo gitabo, ashimira umugore we Musabyimana Petronille ko yamubereye inkoramutima mu myaka 40 bamaze bashyingiranywe.

    Ati 'Twasangiye akabisi n'agahiye, mu bihe byiza n'iby'ingorane bitabura mu buzima.'

    Izi ngorane zo tuzazigarukaho mu nkuru yacu itaha.

    Imwe mu mibare yashingiweho muri iki gitabo, harimo ko ubushakashatsi bwagaragaje ko '87% by'ingo zo mu Rwanda zigaragaramo ihohoterwa ritandukanye, rigaragazwa no kwikunda, kwikubira, gusesagura no guhisha umutungo, gukubita no guhoza ku nkeke, gucana inyuma, ubusinzi, kwiyandarika no gukoreshwa imibonano mpuzabitsina ku gahato.'

    Ni ihohoterwa ngo basanze riba mu miryango, no muri yayindi utapfa gukeka.

    Ibyo ngo bigira ingaruka zirimo ko usanga '62% by'ingo nshya zisigaye zisenyuka hadashize nibura imyaka itanu zishinzwe', hakiyongeraho ko 'nibura 34% by'ingo zo mu Rwanda zitashyingiranywe nk'uko bigaragazwa n'ubushakashatsi bwa 5 ku mibereho y'ingo (EICV5).'

    Gushyingiranwa byemewe ngo ntibitanga icyizere ko nta hohoterwa rishoboka, ariko ngo nibura bitanga icyizere ko umuntu ubigiyemo afite gahunda yo kubaka.

    Prof Habumuremyi yakomeje ati 'Iyo ingo zidatekanye, umuryango ntutekane, muri rusange n'igihugu ntigekana.'

    Yakomeje ati 'Ibyo byose bigira ingaruka ku mibereho y'abashakanye, nibwo wumva habayemo ibibazo bitandukanye, ari ugutandukana kwa hato na hato, impfu ziba mu miryango umugabo akica umugore, umugore akica umugabo, abana bajya mu muhanda, guta ishuri kw'abana, ibi tubona by'imirire mibi, kugwingira kw'abana, usanga ari ibibazo by'urusobe kubera ko byose biba byaturutse ku bibazo biri mu miryango.'

    Ibyo ngo byatumye yandika igitabo asobanura ikibazo, anatanga uburyo abantu bashobora kubaka urugo rufite umunezero.

    Ni umuti batanze mu ngingo 10 ku miryango, kuko byagaragaye ko 'birasaba ko uwo ari wese atanga icyo kiguzi kugira ngo agire urugo rwiza.'

    Ingingo ya mbere yabaye ko umuranga mwiza ari wo musingi w'urugo rwiza. Umuranga amusobanura nk'uburyo bwo kubanza kumenya neza uwo mugiye kubana, amateka n'imico ye.

    Ingingo ya kabiri ni ukwihanganirana no kwigomwa ingeso z'imibereho yo mu busore no mu bukumi, kuko usanga buri wese yaraciye muri byinshi bitaboneye, ariko iki gihe ngo aba agomba guhindura ingendo.

    Izindi ngingo zirimo kuzuzanya, gushyikirana no kujya inama kw'abashakanye; kwirinda gucana inyuma no gusesagura urukundo; ndetse kirazira gukubita no guhoza ku nkeke ku bashakanye.

    Abashakanye kandi bagomba gusangira akabisi n'agahiye, kubaka icyizere no gusigasira urukundo ruhoraho aho kuba agahararo, kubaka no gususurutsa umunezero mu busaswa, gusangira umunezero w'urubyaro no kutagamburuzwa no kutabyara.

    Ingingo ya 10 asorezaho ni uko hahirwa urugo rwubakiye ku Uwiteka Imana.

    Prof Habumuremyi yakomeje ati 'Ingingo imwe muri izi uko ari 10 ntihagije kugira go urugo rugire umunezero, icyo tugomba kugishimangira. Hari ibintu byinshi byinjiramo kugira ngo urugo rugire umunezero, ukabiteranya.'

    Uretse abashakanye, muri iki gitabo hanagaragaramo ingingo zireba abatarashaka, ndetse n'abapfakaye, ku buryo bashobora kubaho no gutwaza.

    Mu byo abantu bakwiye kwitondera bisenya ingo cyane harimo gucana inyuma no kwita ku byishimo byo mu gitanda ku bashakanye, kuko hari n'abashwana mu gihe imibonano mpuzabitsina yabo itagenze neza.

    Yakomeje ati 'N'ubundi baba barahujwe n'urukundo, kugira ngo urukundo rwabo rusagambe, imibonano mpuzabitsina yabo ifite akamaro gakomeye cyane: uburyo ikorwamo, uburyo bwo kubyumvikanaho, igihe babikorera, mbese ubwo buzima bwabo basangiye bombi, ni ubuzima bufite icyo bivuze mu mibanire y'abashakanye.'

    'Hari rero ingo nyinshi zisenyuka kubera iki kintu. Mu gitabo rero dusobanura neza uko abantu bagomba kubyitwaramo.'

    Ni kimwe n'iyo umuryango wabuze urubyaro, aho usanga akenshi babisunikira ku mugore, nyamara n'umugabo ashobora kutabyara.

    Prof Habumuremyi ati 'Kutabyara bizana amakimbirane mu muryango. Abantu bakwiye kubyihanganira bate, babyakira bate, bivuza bate, iki gitabo kirabisobanura.'

    Yasabye uruhare rw'inzego zitandukanye mu gutegura ingo nshya zigishingwa 'kuko niho cyane cyane ruzingiye', kuko imibanire y'ingo muri iki gihe ari ikibazo gikomeye.

    Yakomeje ati 'Kigomba guhagurukirwa n'inzego zose, kuko bitagenze bityo, twaba turi kubakira ku musenyi.'

    Iki gitabo cya paji 230 cyanditswe mu Kinyarwanda, ariko hari gahunda yo kugishyira mu Gifaransa n'Icyongereza, kikajya no ku masomero yo kuri internet nka Amazon.

    Kiboneka mu masomero arimo Ikirezi na Caritas, ku 15.000 Frw.

    Prof Habumuremyi avuga ko iki gitabo cyafasha mu kubaka ingo zikomeye

    Iki gitabo kiboneka mu masomero atandukanye ku 15,000 Frw


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/prof-habumuremyi-twaganiriye-yahishuye-ibintu-10-byarokora-ingo-zugarijwe-n

  • Ibintu byahinduye isura: Gen Jeff Nyagah wayoboraga ingabo za EAC muri RDC yeguye – #rwanda #RwOT

    Gen Nyagah yagejeje ubwegure bwe ku Bunyabanga bwa EAC kuri uyu 27 Mata.

    Uyu muyobozi w'ingabo yeguye mu gihe ubutegetsi bwa RDC bumaze iminsi bushyira mu majwi izi ngabo ko zananiwe kurasa M23, mu gihe zo zivuga ko zahawe amabwiriza yo gufasha ngo uyu mutwe uhagarike imirwano, ubashe gushyikirana na Guverinoma.

    Maj Gen Jeff Nyagah wayoboraga Ingabo z'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba (EACRF) yeguye

    Inkuru irambuye mukanya…


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibintu-byahinduye-isura-gen-jeff-nyaga-wayoboraga-ingabo-za-eac-muri-rdc-yeguye

  • Umuherwe Jack Ma agiye kwigisha muri Kaminuza… – #rwanda #RwOT

    Urubuga rw'iyi Kaminuza rusubiramo uwayishinze, Dr Fred Swaniker, avuga ko yishimiye ko ba rwiyemezamirimo bakiri bato ba Africa bigira kuri iyo kaminuza 'ubu bazagira amahirwe yo kwigishwa n'umwe muri ba rwiyemezamirimo bakomeye ku isi'.

    Jack Ma ntaremeza ibivugwa n'iyi kaminuza yigenga yo mu Rwanda, gusa ikigo cyo gufasha yashinze, Jack Ma Foundation, giherutse kuvuga ko muri iki gihe Ma arimo 'gusubira gukora ibyo akunda' ari byo kwigisha kandi ari na byo yakoraga mbere yo gushinga Alibaba.

    Mu cyumweru gishize, Hong Kong University yatangaje ko Jack Ma yemeye kwigisha ibijyanye na 'entrepreneurship' mu gihe cy'imyaka itatu. Mu mwaka ushize nabwo, yagizwe umwalimu w'umushyitsi muri University of Tokyo yo mu Buyapani na Tel Aviv University yo muri Israel.

    BBC yatangaje ko Jack Ma Foundation ivuga ko Ma 'yabaye umwalimu wa kaminuza imyaka itandatu', ko 'akunda cyane uburezi, kandi buri gihe aba ashaka gusangiza urubyiruko urugendo rwe mu bushabitsi'.

    Fred Swaniker, umunya-Ghana washinze African Leadership University, avuga ko ibyo azigisha kuri iyi kaminuza nyafurika 'bizatuma abanyeshuri bacu batekereza ibikomeye no gukurikirana bashimitse inzozi zabo mu kwihangira imirimo'.

    Iyi kaminuza ntisobanura niba Jack Ma azajya ajya kwigisha ku kicaro cyayo i Kigali cyangwa azajya yigisha hifashishijwe uburyo bw’iya kure.

    African Leadership University (ALU) yatangiye gukora mu 2015 mu birwa bya Maurices no mu Rwanda mu 2017, ivuga ko igamije 'kubaka ikiragano gishya cy'abayobozi bashobora guhindura Africa'.

    Jack Ma wigeze kuba umukire wa mbere mu Bushinwa, agiye kwigisha muri kaminuza y’imiyoborere mu Rwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128647/umuherwe-jack-ma-agiye-kwigisha-muri-kaminuza-yo-mu-rwanda-128647.html

  • Umutoni Aline wacicikanye asemura mu rusenger… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Umutoni Aline yatangaje byinshi. Ni umukobwa w'imyaka 20 y’amavuko kuko yabonye izuba kuwa 20 Gicurasi 2002 mu gihugu cya Congo Kinshasa, akaba yarahungiye muri Kenya.

    Aline yagarutse ku mashusho ye amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranyambaga arimo gusemura, ati:'Nigiyemo byinshi cyane ku byabaye abavuga ko ntazi ururimi ndaruzi kwibeshya bibaho mu buzima.'

    Akomeza agira ati:'Ababona ko nigirira icyizere ni byo rwose kuko umuntu wenyine ni we ufata iya mbere mu byo akora kandi ntibyakunda utigiriye icyizere.'

    Yaboneyeho gutinyura n’urundi rubyiruko, ati: 'Icyo nabwira abandi ni uko bagomba gutinyuka gukora byose babona bifite umumaro kuri bo, ku bandi no ku gihugu cyabo.'

    Yongeraho ati: 'Kandi bakamenya ko mu byo dukora byose hataburamo imbogamizi, ariko dukuramo isomo kandi urwo rugendo ni rwo rutugeza ku byiza.'

    Abajijwe ku kuba avuga Ikinyarwanda niba hari umuryango yaba afite mu Rwanda, yavuze ko nta wo, mu rugo iwabo akaba ari muri Congo-Kinshasa (DRC).

    Yavuze ko muri DRC ari ho yatangiriye amashuri abanza, akaza gukomereza muri Kenya aho bahungiye kubera umutekano mucye wo mu gihugu cye cy'amavuko.

    Umutoni Aline avukana n'abana batandatu ku babyeyi babo ari bo Bigabiro Jacques na Narukundo Chantal. Yasoje amashuri yisumbuye mu masomo arimo siyansi n’indimi zirimo Icyongereza n'Igiswahili.

    Yakuriye mu rusengero rw'Abapantekote ari umuririmbyi, nyuma aza gutangira kwinjira mu mwuga wo gusemura mu 2022 aho asengera mu rusengero rwa Break Through International Ministry ruri i Kasarani.

    Indoto ze ni ukazavamo umuyobozi ukomeye, ibi akaba abiharanira kandi kuva mu buto bwe yifuza kuzabigeraho.

    Umutoni Aline uri mu bakobwa bamaze iminsi bagarukwaho cyane yavuze ko nubwo avuga Ikinyarwanda nta muryango agira mu Rwanda ataranahageraYabwiye urubyiruko ko ubuzima butagira imbogamizi nta ntsinzi bugira 

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO YAFASHWE N’UMUHANYI TV AGARAGARAMO UMUTONI ALINE UMAZE IMINSI ATIGISA IMBUGA NKORANYAMBAGA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128629/umutoni-aline-wacicikanye-asemura-mu-rusengero-yavuze-ku-buzima-bwe-anakomoza-ku-bamwikomy-128629.html