Blog

  • Perezida Kagame yashimye umuhate wa mugenzi we wa Tanzania Samia Suluhu mu gushakira umutekano RDC #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame uri mu ruzinduko rw'iminsi ibiri muri Tanzania, yashimiye Perezida w'iki gihugu, Samia Suluhu Hassan, uruhare akomeje kugira mu gushakira amahoro n'umutekano akarere by'umwihariko Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

    Umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC, ni ikibazo gihangayikishije akarere k'ibiyaga bigari n'Isi muri rusange. Imyaka ibaye myinshi abatuye aka gace badatora agatotsi kubera imirwano idasiba hagati y'imitwe y'inyeshyamba cyangwa n'ingabo za Leta.

    Umwaka ushize umutwe wa M23 wubuye imirwano n'ingabo za Leta, FARDC zifatanyije na FDLR n'indi mitwe, aka gace kongera kuba isibaniro ry'imirwano.

    Mu kiganiro n'itangazamakuru cyabereye i Dar es Salaam kuri uyu wa Kane, Perezida Kagame yashimiye Samia Suluhu ku buyobozi bwe bwiza mu gushakira igisubizo kirambye amakimbirane ari mu karere by'umwihariko ibibazo biri mu Burasirazuba bwa RDC, ku bufatanye n'abandi bagize Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba (EAC).

    Ati 'Kubaka amahoro n'umutekano birambye mu karere kacu, birasaba umuhate udacogora wa twese harimo n'abagirwaho ingaruka n'ibyo bibazo cyangwa ababishinzwe mu buryo butaziguye'.

    Perezida Kagame yakomeje avuga ko amahoro n'umutekano ari ikintu cy'ingenzi gikenewe cyane ku bw'iterambere n'ubumwe bwa Afurika.

    Tanzania yohereje ingabo mu Burasirazuba bwa RDC kimwe n'ibindi bihugu bya EAC ukuyemo u Rwanda. Inama z'abakuru b'ibihugu bya EAC mu gushakira amahoro RDC, Perezida Suluhu yagiye azitabira zose.

    Tanzanira ni umufatanyabikorwa ukomeye w'u Rwanda mu by'ubucuruzi ndetse n'umuyoboro wa Internet. Uyu munsi hari inzira ya internet y'insinga iva muri Uganda igaca i Gatuna na Kagitumba ikinjira mu Rwanda n'indi igaca muri Tanzania iciye ku Rusumo.

    Perezida Kagame yashimiye ubushake bwa Tanzania bwo guteza imbere umubano ku bw'inyungu z'ibihugu byombi. Yavuze ko ibi biteza imbere abaturage kandi vuba ndetse n'ibigo by'ubucuruzi mu bihugu byombi bigahangana ku isoko mpuzamahanga.

    Perezida Samia Suluhu Hassan yavuze ko hari intambwe imaze guterwa mu guteza imbere ubucuruzi hagati y'u Rwanda na Tanzania ariko hakiri byinshi byo gukora kugira ngo amahirwe ahari yose abyazwe umusaruro.

    Ati 'Nabwiye Perezida Kagame ko turimo gukora ibishoboka byose ngo dutunganye ibyambu byacu, icya Dar es Salaam, Tanga, u Rwanda rukoresha'.

    Icyambu cya Tanga mu Burasirazuba bw'Amajyaruguru ya Tanzania kimaze igihe gitunganywa ku buryo ibikorwa remezo ku cyambu cya Tanga bimaze gufata intera ishimishije, hasanwa imihanda ndetse haguwe aho bakirira ibicuruzwa biba bitegereje kohererezwa ba nyirabyo biganjemo n'Abanyarwanda.

    Icyambu cya Dar es Salaam kinyuzwaho 70% by'imizigo ijya cyangwa iva mu Rwanda. Mu 2016 kandi u Rwanda na Tanzania byafunguye ku mugaragaro ikiraro cya Rusumo n'ibiro bikoreramo abashinzwe za gasutamo n'abinjira n'abasohoka ku mpande z'ibihugu byombi.

    Perezida Samia yakomeje agira ati 'Twaganiriye ku mutekano n'ubwirinzi, twemeranywa gukomeza gukorera hamwe kugira ngo ibihugu byacu na Afurika y'Uburasirazuba yose igire amahoro n'umutekano'.

    Perezida Samia yavuze ko yaganiriye na Kagame ku mishinga ibihugu byombi bifitanye itararangira bemeza ko abayikurikirana bahurira muri Dar es Salaam, bakaganira bagategura ibikenewe kugira ngo akazi gakomeze.

    Kuwa 9 Werurwe 2018, u Rwanda na Tanzania byasinyanye amasezerano yo kubaka umuhanda wa gari ya moshi Isaka-Kigali w'ibilometero 532 Uyu mushinga wagombaga gutwara miliyari 3,6$.

    Ku ruhande rw'u Rwanda, inzira umuhanda uzanyuramo yerekana ko uzanyura ku Rusumo ukagera mu Mujyi wa Kigali [ahari Dubai Ports muri Kicukiro] ariko hakiyongeraho agace k'ibilometero 18 kagera ku Kibuga cy'Indege cya Bugesera.

    Uzaba ureshya n'ibilometero 138 mu gihe Tanzania uzaba ari ibilometero 394. U Rwanda rugaragaza ko uwo muhanda wa gari ya moshi uzagabanya 40% ku giciro cy'ubwikorezi rwatangaga, binoroshye urwo rugendo rw'ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga n'ibyo ruvanayo binyuze ku cyambu cya Dar es Salaam.

    The post Perezida Kagame yashimye umuhate wa mugenzi we wa Tanzania Samia Suluhu mu gushakira umutekano RDC appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/04/28/perezida-kagame-yashimye-umuhate-wa-mugenzi-we-wa-tanzania-samia-suluhu-mu-gushakira-umutekano-rdc/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-kagame-yashimye-umuhate-wa-mugenzi-we-wa-tanzania-samia-suluhu-mu-gushakira-umutekano-rdc

  • FC Barcelona ishobora kwirukana abakozi 120 #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Barcelona igiye guhagarika televiziyo yayo aho abakozi bagera 120 bashobora kugirwa abashomeri.

    Iyi kipe igiye gukuraho iyi televiziyo kubera ikibazo cy’amikoro iyi kipe ifite, ni mu rwego rwo kureba uburyo yagabanya amafaranga yakoreshaga.

    Guhagarika Barca TV bikaba bizafasha kugabanya miliyoni 10 z’Amayero ku mafaranga yakoreshaga ku mwaka.

    Barcelona ikaba isabwa byibuze kugabanya miliyoni 200 z’amayelo ku mafaranga yakoreshaga ku mwaka.

    Ni nyuma y’uko inaniwe guhuza umutungo wayo, byatumye haza icyuho ku buryo amafaranga yinjiza ari munsi yayo isohora bikaba binyuranye n’amategeko ya shampiyona ya Spain.

    Ibi byanatumye ubuyobozi bwa La Liga butangaza ko iyi kipe itemerewe kugura abakinnyi mu mpeshyi ya 2023 ikaba igomba kugabanya amafaranga itanga mu guhemba abakozi bayo no kugura abakinnyi, akava kuri miliyoni 6035€ akagera kuri miliyoni 452€.

    Mu kugabanya bakaba bahereye kuri Barca TV, hagiye gukurikiraho kureba ubundi buryo harimo no kugira abakinnyi bagurisha.

    FC Barcelona ifite ikibazo cy’amikoro ishobora gusezerera abakozi 120

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/fc-barcelona-ishobora-kwirukana-abakozi-120

  • Byafatiwe umwanzuro: Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zashakiye umuti ikibazo cy’abimukira binjira muri iki gihugu mu buryo butemewe n’amategeko – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'uko bimaze kugaragara ko hari abaturage benshi binjira muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika mu buryo butemewe n'amategeko bashaka yo ubuhungiro iki kibazo cyafatiwe umwanzuro.

    Leta Zunze Ubumwe z'Amerika zamaze gushyiraho ibigo bibiri bizajya binyuzwamo abaturage babimukira bashaka ubuhungiro muri Amarika kugira ngo babanze barebeko abo baturage bujuje ibisabwa kugira ngo bemererwe ubuhungiro muri Amarika ibyo bigo bikaba biri muri Colombia na Guatemala.

    Ibi bikaba byakozwe mu rwego rwo guhangana n'ubwinshi bw'abaturage babimukira baturuka mu bihugu bitandukanye byo muri Amerika y'epfo.

    Source : https://yegob.rw/byafatiwe-umwanzuro-leta-zunze-ubumwe-zamerika-zashakiye-umuti-ikibazo-cyabimukira-binjira-muri-iki-gihugu-mu-buryo-butemewe/

  • Yabukereye! Prince Kid yamaze kugera ku rukiko ari mu b’imbere (VIDEWO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu, biteganijwe ko mu rukiko rukuru hakomereza urubanza rw'ubujurire ubugenzacyaha buregamo Ishimwe Dieudonne 'Prince Kid' wahoze ategura amarushanwa ya Miss Rwanda

    Prince Kid aregwa guhohotera bishingiye ku gitsina bamwe mu bakobwa bitabiriye ayo marushanwa.

    Kuri ubu Prince Kid yamaze kugera ku rukiko aho ategereje ko urubanza rw'ubujurire ubugenzacyaha bumurega rutangira.

    VIDEWO

    Source : https://yegob.rw/yabukereye-prince-kid-yamaze-kugera-ku-rukiko-ari-mu-bimbere-videwo/

  • Soleil wamamaye muri Bamenya nyuma y’imyaka2 agiye kuyigarukamo #rwanda #RwOT

    Uwase Delphine wamamaye nka Soleil muri filime y’uruhererekane ya Bemenya, nyuma y’igihe kinini atagaragara muri iyi filime, yemeje ko agiye kongera kuyigaragaramo.

    Soleil ukina muri iyi filime ari umugore wa Kanimba bakoranye ubukwe, yari amaze imyaka 2 atagaragara muri iyi filime.

    Soleil ubu ukina ari umugore utavugirwamo, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yavuze ko yagarutse muri iyi filime y’uruhererekane ndetse ko agace kazakurikiraho azaba akarimo.

    Ati “Soleil wanyu yagarutse duhurire mu gace [episode] gashya gataha ka Bamenya. Ndabakunda.”

    Agace gashya Soleil aheruka kugaragaramo kasohotse tariki ya 22 Nzeri 2020 akaba yaravuye mu rugo kwa Kanimba avuga ko afite urugendo agiyemo, kuva icyo gihe yari yongera kuyigaragaramo.

    Soleil ukina ari umugore wa Kanimba, agiye kongera kugaruka muri Bamenya

    Source : http://isimbi.rw/sinema/article/soleil-wamamaye-muri-bamenya-nyuma-y-imyaka2-agiye-kuyigarukamo

  • SKOL yashyize igorora abakiriya bayo mu gitar… – #rwanda #RwOT

    Iki igitaramo kizaba ku wa 6 Gicurasi 20223 muri 'Parking' ya Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

    Abahanzi bamaze gutangazwa bazaririmba muri iki gitaramo cy'imbaturamugabo barimo Riderman, Bushali, Fireman, Danny Nanone, Papa Cyangwe, Logan Joe ndetse na Zeo Trap. Imiryango y'ahazabera iki gitaramo izafungurwa guhera saa cyenda z'amanywa.

    Ushinzwe imenyekanisha bikorwa muri Skol Rwanda, Tuyishime Karim, yabwiye InyaRwanda ko iki gitaramo bagiteguye mu rwego rwo gukomeza gufata neza abakiriya b'uru ruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n'ibidasembuye.

    Avuga ko muri iki gitaramo abantu bakwiye kwitega ibyishimo ndetse no gusabana banywa ibinyobwa bya Skol. Ati 'Abantu bitege kunyurwa n'ikirori giherekejwe na Skol Lager mu buryo batarigera babona kuva uyu mwaka watangira.'

    Tuyishimire avuga ko bahisemo abahanzi bazaririmba muri iki gitaramo bashingiye ku 'bahanzi bazwiho gushimisha benshi no kwitwara neza ku rubyiniro iyo bari imbere y'abafana babo n'abakunzi b'umuziki muri rusange'.

    Avuga ko nka Skol 'turifuza ko buri muntu uri muri Kigali yabasha kumva ibyiza by'umuziki nyarwanda biherekejwe n'inzoga za Skol'.

    Tuyishimire avuga ko kwinjira muri iki gitaramo 'bigusaba kugura amacupa 2 ya Skol wihitiyemo ubundi ukabasha kwitabira igitaramo'.

    Ibi bitaramo bigamije guhuriza hamwe abakunzi ba Skol bikomereje i Kigali nyuma y'uko abahanzi batandukanye barimo Bushali, Marina, Mr Kagame bataramiye mu Karere ka Muhanga, mu Karere ka Musanze ndetse n'ahandi.


    Uruganda rwa Skol rwahuje abaraperi mu gitaramo ‘Nyega Nyega na Skol Lager’
    Riderman uzwi mu ndirimbo nka ‘Mambata’, ‘Inyuguti ya R’, ‘Icupa ry’imiti’ n’izindi ategerejwe muri iki gitaramo kizabera muri Camp Kigali, ku wa 6 Gicurasi 2023 

    Umuraperi Bushali wamenyekanye mu ndirimbo zirimo ‘Kugasima’ agiye kongera gususurutsa abakunzi b’ibinyobwa bya SKOL 

    Fireman wongeye kwigaragaza kuva mu myaka ibiri ishize mu ndirimbo nka ‘Muzadukumbura’ yakoranye na Nel Ngabo, ‘Bafana Bafana’ na Knowless na Bull Dogg n’izindi 

    Umuraperi Danny Nanone ugezweho muri iki gihe mu ndirimbo ‘Nasara’ yakoranye na Ariel Wayz, ‘Iminsi myinshi’ n’izindi 

    Papa Cyangwe uherutse gusohora indirimbo ‘We sha’, ‘Its’ okay’ yakoranye na Afrigue na Fireman n’izindi 

    Umuraperi Logan Joe uzwi mu ndirimbo nka ‘Njyewe utazi’, ‘Ndi Good’ yakoranye na B-Threy 

    Umuraperi Zoe Trap utanga icyizere muri Hip Hop, azwi mu ndirimbo nka ‘Umwanda’, ‘Naretse kubaya’, ‘Si sawa’ n’izindi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128633/skol-yashyize-igorora-abakiriya-bayo-mu-gitaramo-yahurijemo-abarimo-riderman-fireman-na-bu-128633.html

  • Chiffa Marty wari umukunzi wa Buravan yishush… – #rwanda #RwOT

    Yvan Buravan yatabarutse afite umukunzi nubwo ntaho yari yarigeze amwerekana, ariko inshuti za hafi za zari zimuzi cyane.

    Barakundanaga ndetse kuva yakwitaba Imana, umukunzi we Chiffa yasigaranye igikomere mu mutima we adasiba kugaragaza uko bwije n'uko bukeye.

    Kuri ubu ubwo hizihizwaga isabukuru ya Nyakwigendera Yvan Buravan, uyu mukobwa yabonye nta yindi mpano yamuha usibye kumwiyandikaho.

    Abinyujie ku rubuga rwe rwa Snapchat, uyu mukobwa yasangije abamukurikira amashusho  amugaragaza yagiye aho baterera Tatuwaje, batangira kumutobora umubiri.

    Nyuma y'uburibwe budasanzwe, byarangiye uyu mukobwa yerekanye icyabumuteraga ko yari ari kwishyushanyaho amagambo abiri. Ayo magambo ni Y na B bivuze “Yvan Buravan” nk’uko uyu muhanzi yakundaga kwiyita YB nk’impine y’amazina ye.

    Aho yatereye iyi Tatuwaje

    Yanagaragaje uwamushyizeho iyi tatuwaje

    Nyuma yo kuyimushushanyaho bamushyizeho igituma ifata neza

    Iyi Tatuwaje iri mu mazina ya Yvan Buravan, yabikoze mu kumwifuriza isabukuru ye

    Yamusezeranyije ko azamukunda kugeza ku iherezo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128624/chiffa-marty-wari-umukunzi-wa-buravan-yishushanyije-ku-mubiri-we-amazina-ye-amafoto-128624.html

  • “Chr wanjye Niyo, ndagukunda Niyo” Urukundo rugeze aharyoshye hagati y’umuhanzi Bwiza na Niyo Bosco (VIDEWO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mbuga nkoranyambaga zigiye zitandukanye hakomeje gusakara amashusho y'abahanzi babiri aribo Niyo Bosco na Bwiza aho baba bari guterana imitoma.

    Umuhanzi Bwiza yifashisha indirimbo ya Chriss Eazy maze akaririmbira Niyo Bosco uba ara kumucurangira.

    AMASHUSHO

     

    Source : https://yegob.rw/chr-wanjye-niyo-ndagukunda-niyo-urukundo-rugeze-aharyoshye-hagati-yumuhanzi-bwiza-na-niyo-bosco-videwo/

  • Moses washinze Moshions yatawe muri yombi aku… – #rwanda #RwOT

    Moses Turahirwa washinze inzu y'imideli ya Moshions, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) aho akurikiranyweho ibyaha by'inyandiko mpimbano no gukoresha ibiyobyabwenge.

    Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B.Thierry, yavuze ko nyuma y'uko Turahirwa atumijwe ngo yisobanure, hemejwe ko “iperereza ari gukorwaho rikomeza afunzwe”. 

    Yavuze kandi ko atari inyandiko mpimbano gusa akurikiranyweho. Ati “Ikindi kandi ni uko mu byaha yabazwagaho hiyongereyeho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge nk'uko ibipimo bya Rwanda Forensic Laboratory byabigaragaje.”

    Turahirwa aherutse kuvuga ko mu Rwanda ari ho honyine bamwemerera kunywa urumogi.

    Kuwa 27 Mata 2023, ni bwo Turahirwa yatumijweho kugira ngo abazwe ibya Passport yavugaga ko yihinduje igitsina akaba umugore, nyamara ababishinzwe bakabyamaganira kure.

    Moses aherutse kuvuga ko Passport ye yahinduwe

    Moses Turahirwa yatawe muri yombi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128632/moses-washinze-moshions-yatawe-muri-yombi-akurikiranyweho-inyandiko-mpimbano-no-gukoresha–128632.html