Blog

  • Ifoto y’umunsi: Umwana wiga mu mashuri abanza yahuye n’umukobwa w’imiterere idasanzwe maze ahita atangira kwicyinisha – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umwana wiga mu mashuri abanza yahuye n'umukobwa w'ikizungerezi maze ahita atangira kwicyinisha.

    Ni ifoto imaze gusakara ku mbuga nkoranyambaga zigiye zitandukanye aho uyu mwana yahuye n'umukobwa ufite imiterere idasanzwe maze agahita ashora akaboko ke mu ikabutura atangira kwikinisha.

    IFOTO

    Source : https://yegob.rw/ifoto-yumunsi-umwana-wiga-mu-mashuri-abanza-yahuye-numukobwa-wimiterere-idasanzwe-maze-ahita-atangira-kwicyinisha/

  • Arya abantu: Umugore akurikiranweho icyaha cyo kwica umwana we amukase mo uducece – YEGOB #rwanda #RwOT

    Urukiko rwo mu gace ka Kajiado muri Kenya, rwategetse ko umugore witwa Olivia Naserian afungwa nyuma yo kwica umwana we amukasemo ibipande, ibice bimwe byo mu nda arabirya.

    Uyu mugore w'imyaka 24, ashinjwa kwica umwana w'imyaka ibiri witwa Glory Njeri. Uyu mwana yiciwe mu rugo iwabo mu gace ka Kitengela ku Cyumweru tariki 23 Mata 2023.

    Bivugwa ko Naserian yacagaguyemo ibice umwana we akoresheje icyuma, hanyuma arya inyama ze zo mu nda. Abaturanyi babimenye bahise bamenyesha Polisi ihita imuta muri yombi.

    Polisi ya Kenya yatangaje ko uyu mugore, nyuma yo gucagaguramo ibice umwana we, yahise arya amara ye n'impyiko, ibintu byababaje abantu bo muri aka gace.

    Source : https://yegob.rw/arya-abantu-umugore-akurikiranweho-icyaha-cyo-kwica-umwana-we-amukase-mo-uducece/

  • Umugore yishe umwana we aramurya – YEGOB #rwanda #RwOT

    Urukiko rwo mu gace ka Kajiado muri Kenya, rwategetse ko umugore witwa Olivia Naserian afungwa nyuma yo kwica umwana we amukasemo ibipande, ibice bimwe byo mu nda arabirya.

    Uyu mugore w'imyaka 24, ashinjwa kwica umwana w'imyaka ibiri witwa

    Glory Njeri. Uyu mwana yiciwe mu rugo iwabo mu gace ka Kitengela ku Cyumweru tariki 23 Mata 2023.

    Bivugwa ko Naserian yacagaguyemo ibice umwana we akoresheje icyuma, hanyuma arya inyama ze zo mu nda. Abaturanyi babimenye bahise bamenyesha Polisi ihita imuta muri yombi.

    Polisi ya Kenya yatangaje ko uyu mugore, nyuma yo gucagaguramo ibice umwana we, yahise arya amara ye n'impyiko, ibintu byababaje abantu bo muri aka gace.

    Source : https://yegob.rw/umugore-yishe-umwana-we-aramurya/

  • CANAL+ yadabagije abakiriya bayo izana amashe… – #rwanda #RwOT

    Kuri ubu Igiswahili cyabaye ururimi rwa   kane mu ndimi zivugwa n'abantu benshi hano mu Rwanda wasanga kuri Canal +, nyuma y'Ikinyarwanda, Ifaransa, ndetse n'icyongereza. 

    Kuva tariki 1 Mata televiziyo icyenda by’umwihariko zikorera mu Karere u Rwanda ruherereyemo, wasizanga ku ifatabuguzi ryawe rya Canal+ aho ibiganiro byazo biri gutambuka mu rurimi rw'Igisawahili.

    Sasa Sionne umuyobozi wa Canal w'umusigire, avuga ko impamvu bahisemo kuzana aya mashene, ari ukugira ngo bahaze amahitamo y'abakiriya babo, ndetse n'abantu bakunda ururimi rw'igiswahili, nabo bibone kuri Canal+. Muri izi Televiziyo harimo Televiziyo ya Madi TV, TBC1, TBC2 KNT, KTN NEWS 5EATV, Sinema Zetu, UTV, ITV Tanzania.

    Aya mashene harimo ayo muri DR Congo, Tanzania na Kenya. Aya mashene, azajya anyuraho ibiganiro by'imikino, amakuru asanzwe, ndetse n'ibiganiro by'umuziki. Ku bijyanye n'ibiciro nta cyahindutse, buri mukiriya azakomeza gukoresha ifatabuguzi yakoreshaga ku mafaranga yari asanzwe arigura.

    Ubuyobozi bwa Canal+ bwatangaje ko mu buryo bwo gukomeza kudabagiza abakiriya, hari n’andi mashene ashobora kwiyongera ku ifatabuguzi mu gihe kiri imbere

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128670/canal-yadabagije-abakiriya-bayo-izana-amashene-icyenda-akora-mu-rurimi-rwigiswahili-128670.html

  • Abakozi nabakinnyi ba sinema babarizwa muri… – #rwanda #RwOT

    Aba bakozi bigishijwe amateka ya Ntarama mbere ndetse no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Nyuma yo gusobanurirwa amateka, abakozi b’iyi kompanyi basuye ibice bitandukanye by’uru rwibutso ndetse banunamira imibiri y’inzirakarengane zishyinguwe muri uru rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama. 

    Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 27 Mata 2023, mu gihe mu Rwanda ndetse no ku isi yose bakiri mu minsi ijana yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. 

    Umuyobozi wa ZACU Entertainment Ltd, Wilson MISAGO, yabwiye itangazamakuru ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari igikorwa cy'ingenzi kuko kumenya amateka ari yo nzira yo kwirinda ko ibyabaye byakongera kubaho ukundi ndetse no kurwanya abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

    Ati 'Ibyo tumaze kureba hano ni ikimenyetso cyerekana ubukana n'ukuntu Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe. Ni inshingano zacu nk'urubyiruko cyane cyane Abahanzi kwamagana no kurwanya abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi kuko ni bwo buryo buzatuma ibyabaye bitongera kubaho ukundi.' 

    Urwibutso rwa Ntarama ruherereye mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Ntarama, rwahoze ari urusengero ariko rwiciwemo ibihumbi by'Abatutsi bari bahahungiye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho bari biteze kuharokokera. Rushyinguwemo abarenga 5,000.

    Akarere ka Bugesera ni hamwe mu haguye Abatutsi benshi muri Jenoside yakorewe Abatutsi, na mbere yaho kuko mu 1959 hajyanwe benshi baturutse mu bice bya Ruhengeri na Byumba, nk'inzira yakoreshejwe n'ubutegetsi bubi bwashakaga kubicira hamwe, abandi bakicwa n'isazi ya tse-tse.

    Abatutsi bo mu Bugesera baratotejwe, abandi bicwa mu myaka itandukanye, kugeza mu 1992, aho muri Bugesera habaye igeragezwa rya Jenoside, Abatutsi benshi bahungira i Nyamata kuri Paruwasi no kuri Santarari ya Ntarama, abandi bahangana n'ibitero by'abicanyi byaturukaga mu bice bitandukanye.

    Basobanuriwe amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi muri Ntarama

    Bunamiye banashyira indabo ku mva ziruhukiyemo imibiri y’inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Ifoto y’urwibutso y’abakinnyi ba filime babarizwa muri Zacu Entertainment

    Umuyobozi wa Zacu Entertainment, Wilson Misago yanditse ubutumwa mu gitabo cy’abagenderera Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128659/abakozi-nabakinnyi-ba-sinema-babarizwa-muri-zacu-entertainment-basuye-urwibutso-rwa-jenosi-128659.html

  • Aho bakuye amafaranga, uko bihurije hamwe, im… – #rwanda #RwOT

    Babitangaje mu kiganiro kirambuye 'Breakfast with the stars' bagiranye na Kiss Fm kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Mata 2023.

    Queen La Douce yavuze ko basanzwe ari inshuti z'igihe kirekire, ku buryo ubwo mu minsi ishize basohokeraga hamwe mu hantu muri Kigali, bifata amashusho na telefoni zabo baganira, basangira ari bwo bagize igitekerezo cyo gushinga iri huriro.

    Yavuze ko bakimara kwiyemeza gushinga ihuriro bahise bafungura konti ya Instagram. Camilla Yvette uri kubarizwa mu muhanga niwe wazanye izina rya 'Kigali Boss Babe' baryemeranyaho bose, hanyuma babona kubitangaza.

    Uyu mugore yunganirwa na Isimbi Alliance uvuga ko 'turi inshuti z'igihe kirekire'. Isimbi yavuze ko 'Dukorana Business twiyemeza kugira icyo twakorana cyadufasha natwe kikatugurira akamaro'.

    Avuga ko bagize amazina menshi bashakaga kwita iri tsinda, ariko Yvette arabaganza abumvisha impamvu yo guhitamo iri zina 'Kigali Boss Babe'.

    La Douce yasobanuye ko 'Kigali Boss Babe' bisobanuye 'Umugore wihagazeho/wigenga, ufite inzozi zagutse, utekereza kure, uzi icyo ashaka, ufite indangagaciro, kandi utaruhuka kugeza ageze ku nzozi ze'.

    Aba bagore bavuze ko muri iri huriro bafite ibikorwa bitandukanye birimo n'ikiganiro kigaruka ku buzima bwabo 'Reality Tv Show' bise 'Kigali Lifestyle'.

    Alliah Cool avuga ko ari umwe mu bashyigikiye iki gitekerezo cy'iki kiganiro, biyemeza kugishyira mu bikorwa. Ati 'Twatekereje ikintu twakora, dusanga twakora 'Reality Tv Show' kandi ikaba iri ku rwego Mpuzamahanga'.

    Gashema Sylvie yavuze ko bakimara kwanzura gukora iki kiganiro yahise aganiriza umuryango we, bamwemerera gutangira gukora kuri uyu mushinga.

    Iri tsinda rikimara gushingwa havuzwe byinshi, bamwe ku mbuga nkoranyambaga bibaza aho bakuye amafaranga n'ibindi byatuma bagaragara nk'abagore b'abanyamafaranga.

    Alliah Cool avuga ko bitabaciye intege n'ubwo hari abavuze ko bibonekeje, ariko kuri we siko abibona. Ati 'Kwibonekeza ni byiza. Buriya utibonekeje ugasigara inyuma y'abandi waba usigaye, wazasigara inyuma y'abandi.'

    Gashema avuga ko yahisemo kudasoma ibitekerezo abantu bashyira ku mbuga nkoranyambaga ze nka Instagram, ashingiye ku kuntu yigeze kwakirwa akinjira mu ruhando rw'imyidagaduro mu myaka ishize. Ati 'Ntabwo njya nsoma ibitekerezo.'

    Yavuze ko bafashe icyemezo cyo gushinga iri huriro bazi neza ko bazavugwa, bityo ntibatunguwe. Ati 'Twaravuze ngo ibizaza byose turabyiteguye.'-Bituma biyemeza kuzagaragaza isura nziza y'abo. 

    Uyu mugore avuga ko abantu bakwiye kwirinda imyumvire iciye bugufi, kuko ntaho yabageza.

    Isimbi yavuze ko abagiye bavuga ko bicuruza mu bagabo bibeshya, kuko bafite ibikorwa binyuranye binjiriza amafaranga.

    Uyu mugore yavuze ko bafite ibikorwa byagutse bitanga akazi ku bantu benshi, bityo abavuga ko bakuye ifaranga mu bagabo 'ntabwo batuzi'. Isimbi avuga ko umuntu wenyine agomba ibisobanura ari umugabo we ndetse n'abana bawe.

    Gashema avuga ko hari n'ibitekerezo yabonye by'abantu bavuga ko batakandiye mu ishuri, ariko ngo sibyo kuko bibeshejeho kandi barize. Alliah avuga ko ntawe ukwiye kwibaza aho bakuye ifaranga, kuko bafite imitungo ibindi biri muri Banki.

    Hari n'abandi bavuze ko amafaranga bayakuye mu bagabo, Alliah ati 'Ntabwo waba ufite zero (0) mu mutwe ngo ugire nka Isimbi Group.'

    Uyu mugore ashimangira ko bafite abagabo babashyigikira mu bikorwa byabo, bityo ko ntawe ukwiye kwibaza aho bakuye amafaranga.

    Isimbi ashimangira ko ubwo basomaga ibitekerezo byaherekeje itsinda ry'abo bashinze, basekaga cyane bitewe n'uko bari bazi neza ibizakurikiraho.

    Yavuze ko uyu mushinga w'iki kiganiro kizibanda 'ku buzima bwabo, ukuri ku byo banyuramo, akazi bakora, niba bajya bashwana, gukunda ubuzima, bwiza, kwizihiza ibirori nk'isabukuru, ibikorwa byo gufasha abantu banyuranye' n'ibindi.

    Isimbi avuga ko iki kiganiro kizaba ari uruhererekane, kandi kizajya kigaragaramo abantu banyuranye. 

    Ati 'Mbese ni ibikorwa byose tuzajya tugira, abpo twatumiye mu bikorwa, ibintu byose tuzajya duhuriramo n'abantu bazajya bagaragaramo, ariko nyine ab'ibanze nitwe.'

    Uyu munyamideli avuga ko ashingiye ku buzima banyuramo biteguye gutanga ibyishimo mu biganiro bazakora.

    We, avuga ko ibyo berekanye ari bicye cyane, ku buryo ibyo bari gutegura ari byo binini cyane, kuburyo biteguye kuzakira ibitekerezo byinshi bibashima n'ibindi bibanenga.

    Ati 'Hazaba harimo ibintu byinshi cyane batazi. Buri kintu cyose abantu bibaza kuri twe, bazakibona kuri twe.'

    Avuga ko ashingiye ku bitekerezo bakiriye, bisa n'aho ari ibitekerezo babunguye ku kuntu bazategura iki kiganiro cyabo cya Televiziyo.

    Queen La Douce avuga ko mu biganiro bazashyira hanze, harimo ibizaba bigenewe abantu bari hejuru y'imyaka 18 gusa. Kandi ko bari mu biganiro na Teleziyo mpuzamahanga bashora kuzakora mu kwerekana ibi biganiro.

    Bavuga ko ibyo bazerekana muri iki kiganiro 'batazajya kure y'ubuzima bwacu'. Ati 'Nta kibi kizagaragaramo.'

    Ibiteye amatsiko kuri bo cyangwa se ibyo wibaza kuri bo:

    Christella avuga ko isengesho rye ryubakiye ku gushima Imana ko abyutse amahoro, inshuti ze n'abavandimwe be.

    Uyu mugore avuga ko yagaragaye mu ndirimbo ya Bruce Melodie, Davis D n'abandi. Kandi, yakuze akunda ibijyanye n'umuziki, ku buryo na 'Video' nyinshi yagiye agaragaramo ari 'iz'inshuti zanjye'.

    Yavuze ko ibijyanye no kujya mu ndirimbo yabihagaritse. Avuga ko ari umwe mu bagize igitekerezo cyo gushinga 'Kigali Protocol' kandi bari kwitegura kwizihiza isabukuru y'imyaka itanu.

     

    Christella avuga ko iyi kompanyi ya 'Kigali Protocol' bakora mu bukwe, mu birori n'ahandi.

    Uyu mugore avuga ko bose bafite 'imyumvire ku ngingo zimwe na zimwe'. Ati 'Twabaye inshuti igihe kinini, kandi twese duhuza ibitekerezo'. Avuga ko imyaka irenze 10 baziranyi. Ati 'Tuziranyi kuva cyera.'

    Gashema Syvlie avuga ko acuruza imyenda y'abagore n'abakobwa — Iyi myenda ayikura muri Senegal no muri Mali- Yavuze ko asanzwe ari n'umutekinisiye mu bijyanye n'amazi.

    Yavuze ko iyo abyutse banza kureba niba abana bameze neza- ubundi agategura umunsi we.

    Isimbi Alliance [Alliah Cool] yivuga nk'umukinnyi wa filime, akaba n'umushoramari- Yavuze ko mu gitondo atazinduka cyane, ahubwo atinda kuryama, kandi akunda gukora akazi ke cyane, ku buryo abyuka hafi saa satu.

    Isimbi Model yavuze ko ubu yahagaritse ibijyanye no kumurika imideli, ahanini bitewe n'inshingano zo kwita ku muryango we.

    Avuga ko ubu ibikorwa bye bishingiye muri 'Isimbi Group' aho akora ibikorwa byo kuzana ibicuruzwa mu Rwanda no kubyohereza hanze.

    Iki kigo avuga ko kirimo kompanyi eshatu zirimo n'izikora ishoramari, ubujyanama n'ibindi binyuranye.

    Isimbi avuga ko iyo abyutse yita ku kubanza kureba niba umugabo we ameze neza- Uyu mugore avuga ko ari umushoramari ukora ibikorwa binyuranye.

    Aherutse kuganira n'umwana we w'imyaka 10 amubaza niba kuba afite nyina uzwi ku mbuga nkoranyambaga hari icyo bimubangamiraho ku ishuri, umwana amusubiza ko ntakibazo bimuteye 'kuko mfite mama mwiza ku isi'.

    Isimbi avuga ko ibimufasha gukomeza gutera imbere cyane, ari umugabo we ndetse n'abana be.

    Ladouce Bugirimfura [Queen Douce] yavuze ko afite Master’s muri 'Business Administration, kandi yabayeho umukinnyi wa filime wakinnye muri filime 'Sakabaka', avuga ko ubu hashize imyaka icumi akinnye muri iyi filime. Uyu mugore yavuze ko ari umutekanisiye, kandi afite umwana we.

    Kigali Boss Babe batangaje ko bari gukora ku mushinga w'ikiganiro 'Kigali Lifestyle' kizibanda ku buzima bwabo bwihariye n'ibindi abantu banyuramo 

    Isimbi Alliance yasabye itangazamakuru kubashyigikira aho gutiza imbaraga ababasenya bibaza ku buzima bwabo babayemo 

    Christella yavuze ko imyaka 10 ishize bubatse ubushuti bwabo, kandi ari mu batangije 'Kigali Protocol' 

    Queen Douce afite Master’s muri 'Business Administration'-Ni umwe mu bakinnye muri filime 'Sakabaka' yamamaye cyane 

    Gashema Syvlie acuruza imyenda y'abagore n'abakobwa — Iyi myenda ayikura muri Senegal no muri Mali 

    Isimbi Model avuga ko atajya acibwa intege n'ibivugwa kuko afite umuryango umubereye urufatiro rw'ubuzima bwe 

    Umunyarwenya Rusine Patrick uri mu bakiriye itsinda 'Kigali Boss Babe' kuri Kiss Fm


    Uhereye ibumoso: Umunyamakuru Andy Bumuntu, Christella, Gashema Sylvie, Amb Alliah Cool, Queen La Douce ndetse na Isimbi Model

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128642/aho-bakuye-amafaranga-uko-bihurije-hamwe-imishinga-bafite-kigali-boss-babe-bavuze-128642.html

  • Miss Diane uherutse mu Buhinde yavuze ibyo ya… – #rwanda #RwOT

    Miss Diane uri muri 6 begukanye irushanwa rya Rwanda Global Top Model 2023 bikamuhesha kwitabira irushanwa rya Miss Supermodel Worldwide 2023 yanitwayemo neza, mu kiganiro na inyaRwanda Tv, yatangaje byinshi yungukiye muri uru rugendo.

    InyaRwanda: Ni iki wungukiye mu Buhinde n’icyo urota kuzitabira Miss Supermodel Worldwide?

    Miss Diane: Iminsi icumi namazeyo, byari byiza pe! Twabanaga nk'abavandimwe. Nungutse inshuti, ngira ubumenyi bushya nari mfite mbona inshuti.

    Nanahakuye ibihembo bitandukanye birimo ni ikamba rya Miss Iconic Beauty risobanuye ko mu marushanwa yo mu Rwanda yaba ay'imideli cyangwa ay'ubwiza, hari icyizere cyo kugera kure mu bihe biri imbere.

    Njyendeye ku byo nabonye, uwashaka kwitabira, yagenda ashabutse, yumva nta soni, akagenda yiteguye gukora igishoboka cyose ngo bamubone.

    InyaRwanda: U Buhinde ku muntu utarabugeramo bumeze gute?

    Miss Diane: Nabonye ari igihugu cyiza aho nabashije kugera nabonye ko ari igihugu cyateye imbere bakunda umuco wabo nk’uko nabibonye mu duce twagiye dusura. 

    Nabashije kandi kugera kuri Taj Mahal inyubako nzi neza ko abantu benshi bazi, nsura imfungwa icyo nabonye mu kuri bafite urukundo muri bo.

    InyaRwanda: Uwegukanye ikamba risumba ayandi mwabonaga arikwiye?

    Miss Diane: Sinavuga ko yari arikwiye kuko twese turikwiye, sinavuga ko banyibye kuko bafite icyo bagendeyeho.

    InyaRwanda: Waba warigeze urota inzozi zo kwegukana ikamba? Ababyeyi n'abavandimwe bakira bate intambwe umaze gutera?

    Miss Diane: Nakundaga kureba amarushanwa y'ubwiza cyane Miss Rwanda, numvaga nzanayijyamo nubwo ntitinyutse ngo nyigemo. 

    Babyakiriye neza kuko baranashyigikiye na mbere yuko genda. Abavandimwe babyakiriye neza nubwo wenda ntajyaga mbivuga nyiri muto bari baziko nkunda ibijyanye n'amarushanwa y'ubwiza n'imideli.

    InyaRwanda: Hari ifoto zanyu zazengurutse ahantu hose, zafatiwe hehe? Ese mwabonye mute uko abantu babyakiriye?

    Miss Diane: Yafatiwe muri Hotel ya Radisson Blu yo mu Buhinde, nari nagiye mbyiteguye. Ababyeyi nta bintu byinshi babivuzeho kuko bari bazi ko ndi mu marushanwa

    Naho abantu ubundi iyo ufite, uzi icyo ushaka, ntabwo wita ku bantu, ntiwita ku bakuvuga nabi, njye mfite icyo nshaka, mfite ahazaza hanjye ndimo gutegura.

    InyaRwanda: Inama wagira urubyiruko rwifuza kumera nka we?

    Miss Diane: Niba koko babishaka bibarimo bagatangira amarushanwa asanzwe amarushanwa menshi y'abanyamideli agenda aba bahereye ku ryo nanyuzemo rya Rwanda Global Top Model.

    InyaRwanda: Ijambo wabwira abanyarwanda rikuri ku mutima by'umwihariko?

    Miss Diane: Icyo navuga namaze gutoranya imideli nk'akazi kanjye, nifuza ko imbere nazabasha kuba nazana umwanya wa mbere, nkahesha ishema igihugu cyanjye.

    Sinasoza kandi ntasabye abanyarwanda gushyigikirana, ntibagakunde kuvuga ibintu bitari byiza byonyine.

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MISS ICONIC BEAUTY DIANE


    Yegukanye ikamba rya Miss Iconic Beauty muri Miss Supermodel WorldwideMiss Diane yishimiye ubumenyi yungukiye mu BuhindeYashishikarije urundi rubyiruko kuyoboka ibyo rukunda

    VIDEO: NYETERA BACHIR-INYARWANDA.COM

    AMAFOTO: SANGWA JULIEN-INYARWANDA.COM

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128667/miss-diane-uherutse-mu-buhinde-yavuze-ibyo-yahigiye-nuko-yaserutse-muri-bikini-bigatigisa–128667.html

  • RIB yavuze ku kibazo cy'imodoka Bahavu yatsindiye ntayihabwe – #rwanda #RwOT

    Dr Murangira Thierry uvugira RIB yabigarutseho ubwo yari abajijwe mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Mata 2023.

    Bahavu agiye kumara ukwezi atarabona imodoka yatsindiye muri RIMA.

    Dr Murangira yagize ati ' Twe turahera aho yatangiye ikirego kandi hashize ibyumweru bibiri. Turi gukora iperereza ngira ngo nawe ubwe yaje kuri RIB kenshi hari ibyo twagiye dukorana n'Umugenzacyaha ufite dosiye.'

    Arakomeza ati 'Iperereza riri ku rwego rwiza rw'uko bizakurikiranwa amategeko agakurikiranwa. Sinavuga ngo imodoka azayihabwa cyangwa ntazayihabwa ibyo bizaterwa n'umwanzuro w'urukiko.'

    Ku 14 Mata 2023 nibwo RIB yinjiye mu kibazo cy'iyi modoka Bahavu yatsindiye nka People's Choice muri RIMA.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rib-yavuze-ku-kibazo-cy-imodoka-bahavu-yatsindiye-ntayihabwe

  • Agasuzuguro ka Ingabire Victoire kafashe indi ntera.Noneho ngo u Rwanda ruri inyuma ya Kongo mu bijyanye n'imiyoborere? #rwanda #RwOT

    'U Rwanda ntirukwiye gutokora Kongo, rwirengagije umugogo uri mu jisho ryarwo'. Aya ni amagambo Ingabire Victoire Umuhoza, IVU, yavugiye kiganiro yagiranye na Serge Ndayizeye wo kuri radiyo RUKWIZAMPUHA'ITAHUKA' y'ibigarasha, ubwo yemezaga ko 'uRwanda rukwiye kwigira kuri Kongo isomo ry'imiyobore myiza'.

    Twumvise amagambo mabi asohoka mu kanwa ka Victoire, ariko ubu bwo si ubuswa gusa, ahubwo ni n'ubusazi. Ntawakwirirwa atanga ingero zerekana intambwe idasubira inyuma uRwanda rwateye mu miyobirere myiza, n'izerekana ko ubutegetsi bwa Kongo ahubwo busa n'ubutariho, ku buryo no kubuzahura bizagorana. Ibyegeranyo by'abahanga kuri iyi ngingo ntawabijyaho impaka, uretse IVU wemeza ko umuravumba uryoha kurusha ubuke. Icyakora byose biterwa n'akanwa da!

    Ikiganiro cya IVU na Serge Ndayizeye cyabaye nko kwibaza ukisubiza, cyangwa kwikirigita ugaseka, kuko bombi basangiye imyumvire icuramye, mbese kwabaye kunganirana mu buyobe. Reka tugaruke ku ngingo batinzeho, zerekanye imitekerereze iciririritse ku birego bashinja ubuyobozi bw'uRwanda.

    Ingabire Victoire yemeza ko ntacyo uRwanda rwakoze ngo rucyure impunzi.

    Uyu mugore uhora ashakisha uko yatuka icebe ry'inka, yirengagiza intumwa zitabarika uRwanda rwohereje mu nkambi z'impunzi z'Abanyarwanda mu bihugu byinshi, intego ari ukuzishishikariza gutaha. Mu bagiye muri ubwo butumwa, twavuga nka ba nyakwigendera Gen Gatsinzi Marcel, Madamu Aloyiziya Inyumba, Madamu Sérahine…, Hon Senateri Iyamuremye Augustin, n'abandi beshi cyane.

    Intumwa zihitiwemo n'impunzi ubwazo nzo zaje mu Rwanda inshuro utabara, mu cyiswe'Come and see'', zisubira mu bihugu byazakiriye gutanga ubutumwa bwo gutaha, kandi abenshi barabyumvise.

    Aho Umuryango w'Abibumbye ufatiye umwanzuro ko nta Munyarwanda ugomba gukomeza kwitwa impunzi, kuko nta mpamvu n'imwe yagaragazaga icyatuma izo mpunzi zidataha, Leta y'uRwanda ifatanyije n'ishami ry'Umuryango ryita ku Mpunzi HCR ndetse n'ibihugu byakiriye impunzi z'Abanyarwanda, bashyize umukoro ku masezerano agamije gufasha impunzi gutaha ku bushake, ababyifuza bakaguma aho bari ariko bafite uburenganzira bwo gusura u Rwanda, cyangwa bakagumayo batitwa impunzi, ahubwo barahawe ubwenegihugu bw'ibihugu barimo. Ababarirwa muri miliyoni 3 bamaze gutaha, kandi baratekanye mu rwababyaye.

    Ese abantu baremye imitwe yitwaje intwaro bakomeza kwita impunzi nk'Ingabire abishaka?

    Ingabire Victoire agaruka cyane cyane ku Banyarwanda bakiri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Dmokarasi ya Kongo, ndetse akinavugira ko hari n'abari mu mitwe yitwaje intwaro, nka FDLR n'indi. Abo rero nibo asabira gushyikirana n'uRwanda, mbere yo gutaha rukabemerera 'urubuga rwo gukorera politiki mu Rwanda'. Iby'ubutabera Ingabire Victoire ntabikozwa, kuko yemeza ko abo bantu bitirirwa ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibindi byaha kandi ari abatagatifu.

    Uretse ko IVU anirengagiza nkana ko hari abahoze muri FDLR n'indi mitwe yitwaje intwaro bahisemo kuzishyira hasi bagataha, ntasobanura imbogamizi uRwanda rwashyizeho, zabujije ababyifuza kugaruka mu gihugu cyabo ku neza. Ahubwo muri bwa buswa bwe twavuze, arivuguruza akemeza ko abatashye babayeho neza kimwe n'abandi baturage.

    Ingabire Victoire yemeza ko nyirabayazana w'ibibazo by'umutekano muri Kongo ari uRwanda.

    Uretse no muri icyo kiganiro kuri Rukwizampuha'Itahuka', IVU yananditse inyandiko nyinshi, zirimo amteshwa abayoboke be bakwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga, aho yemeza ko ubwo u Rwanda rwasenyaga inkambi z'Integahamwe muri Kongo, muw'1996, ngo ari bwo umutekano muke muri Kongo watangiye. Nyamara akirengagiza ibyegeranyo bya Leta ya Kongo ubwayo, ibyavuzwe n'abanyepolitiki bo muri Kongo nka Etienne Tshisekedi, ise wa Perezida Tshisekedi, ibyatangajwe na Loni n'indi miryango yafashije impunzi z'Abanyarwanda, byose byerekana ko kuba impunzi z'abanyarwanda, ziganjemo abari bamaze kugira uruhare muri Jenoside akorewe Abatutsi, zarinjiye igihiriri muri Zayire, ariyo Kongo ya none, ari bwo umutekano wa Kongo wari utangiye inzira y'umusaraba.

    Abo Banyarwanda barimo abasirikari, abajandarume, Interahamwe, Impuzamugambi, n'abandi bagizi ba nabi utabonera izina. Binjiranye muri Kongo intwaro zabo, maze ubugome bari bavanye mu Rwanda babukoresha mu kwica no gusahura Abanyekongo, gusambanya abagore ku ngufu no kubiba ingengabitekerezo ya jenoside yibasiye Abatutsi b'Abanyekongo. Nguko uko ibihumbi n'ibihumbagiza by'Abanyekongo byatangiye guhungira mu bihugu byo muri aka karere, mu Rwanda honyine hakaba hari ababarirwa mu bihumbi 80, bahamaze imyaka isaga 20.

    Nta gitangaje ariko kuba IVU yatagatufuza abicanyi bahungiye muri Kongo, kuko ari umwe mu babaye abayobozi babo, ubwo ku ikubitiro yabaga umukuru wa RDR , ishyaka ry'impunzi ryari rigamije kugaruka gufata ubutegetsi mu Rwanda. RDR niyo yaje kuvamo ALIR na FDLR y'uyu munsi.

    Kuri Ingabire Victoire, mu butegetsi bw'uRwanda ngo hari 'akajagari'(Désordre), kabuza abantu gukorera mu bwisanzure. 

    Mu kiganiro n'ishimi ye Serge Ndayizeye, Ingabire Victoire yanagarutse ku ishyaka rye'DALFA', ngo kuba ritaremerwa bikaba biterwa na'désordre'(akajagari) mu butegetsi. IVU ntajya azirikana ko afite ubusembwa butamwemerera gushinga umutwe wa politiki, kuko yahamwe n'ibyaha, bikamuhesha igihano cy'igifungo cy'imyaka 15.

    Ese abo yita abayoboke be ngo bafunze, bakwitwa bate 'abarwanashyaka' b'ishyaka ritemewe n'amategeko? Ingabire Victoire kandi ntakozwa iby'IHURIRO RY'IMITWE YA POLITIKI MU RWANDA, ngo kuko mashyaka ari muri iryo huriro akorera mu kwaha kwa FPR-Inkotanyi. Ese ko Integekonshinga riteganya ko kujya muri iryo Huriro atari itegeko, IVU abyita ukwaha kwa FPR abikomoye kuki? Imitwe ya politiki iri muri iri huriro yagombye kubaza IVU ikimutera kuyipfobya, no kuyifata nka baringa.

    Sosiyete Sivile nyarwanda nayo IVU yayongeyeho uburimiro, ayishinja kuba inkomamashyi. Aha naho niba Sosiyete Sivile itamaganye iyi mvugo ya Ingabire Victoire, bizafatwa nk'aho koko irafite ubwisanzure. Ni nako bimeze kuri Hon. Frank Habineza, washinjwe na Ingabire ubugwari, ngo kuko yasabye imbabazi ku mugaragaro, ubwo yari yateshutswe, nawe agasaba Leta kugirana ibiganiro n'abarimo abajenosideri. Ese koko Frank Habineza, Leta yagushyizeho iterabwoba ngo usabe imbabazi, cyangwa ni umutimanama wawe wakweretse ko wari wibeshye? Bitugaragarize witandukanya na Ingabire, nibitaba ibyo turagufata nk'ikirumirahabiri, gifite ibyo gitangaza mu ruhame, n'ibyo kiziranyeho na IVU.

    Ingabire Victoire ngo azarwanya yivuye inyuma ko u Rwanda rwakura abimukira mu Bwongereza.

    u Rwanda rwagiranye amasezerano n'Ubwongereza, yo kwakira abimukira bajya muri icyo gihugu mu buryo butemewe n'amategeko. Aya masezerano agamije kurokora ibihumbi by'abantu biyahura mu nzira z'inzitane bajya mu Burayi rwihishwa, abatabarika bakahasiga ubuzima.

    Leta y'Ubwongereza ijya gusaba u Rwanda kwakira abo bimukira, ni uko bwari bwasuzumye imiterere yarwo mu bijyanye n'uburenganzira bwa muntu n'imibereho rusange mu Rwanda. Nyuma yo gusura u Rwanda, abategetsi b'Ubwongereza banyuranye batangaje ko nta makemwa, ko ahubwo abo bimukira bazabaho neza kurusha n'aho bifuzaga guhungira. Ubyamya bw'impunzi zavuye muri za Libiya, Kongo,Eritereya, Afghanistan n'ahandi, bwashimangiye ko nta mpungenge n'imwe yagombye kubuza abo bimukira kuza mu Rwanda.

    Ibi byose Ingabire Victoire ntabireba, ahubwo yemeza ko ngo kuba uRwanda rudacyura impunzi zarwo, ari ikimenyetso cy'uko rutanakwakira abo bimukira. Ese yigeze yumva hehe uRwanda ruvuga ko 'uRwanda ari nk'ikirahure cyuzuye amazi' ku buryo nta mpunzi n'imwe yataha, nk'uko ubutegetsi bwa MRND Ingabire Victoire na Serge Ndayizeye bakumbuye, bwabivugaga?

    Ingabire Victoire avuga ko ubukungu bw'uRwanda butarwemerera kwakira abo bimukira. Nyamara uretse ko we n'abo babyumva kimwe ubumuntu bwabashizeho, kwakira abari mu kaga si ubukire, ahubwo ni umutima utabara. Icyakora koko ibyo gutabara IVU ntiwabimubaza, ibyo azi neza ni UGUTABA, nk'ibyo nyina yakoze i Butamwa.

    Twanzura rero, Ingabire Victoire arasaba ko abajenosideri bahabwa ijambo mu Rwanda. Ibyakozwe mu gucyura impunzi kuri we ntibihagije, ari nayo mpamvu ashishikariza impunzi, cyane cyane izo mu Burasirazuba bwa Kongo kutazemera ko HCR ibacyura ku neza. Ngo bazabanze bayisabe gutegeka uRwanda kubaha ubwisanzure mu gukora politiki. Ariko se koko, imyaka uyu mugore amaze mu Rwanda, ntaramenya ko ubuyobozi bwarwo budakorera abaturage ibyiza kubera ko bwabisabwe n'abandi?

    Gusa niba yumva ko iyo HCR izategeka uRwanda gushyira ubutegetsi mu biganza bijejeta amaraso, ntacyo mwijeje. Abahisemo gupfira mu mashyamba ya Kongo ngo bazataha barwana, Ingabire arabashuka. Arirenza imireti, arinywera imivinyo yageretse akaguru ku kandi, ishimishamubiri ntarirara, umutekano ni wose, namwe ngo muramurwanirira.

    Mwavuye mu buyobe ra, ko inzira zikigendwa!

    The post Agasuzuguro ka Ingabire Victoire kafashe indi ntera.Noneho ngo u Rwanda ruri inyuma ya Kongo mu bijyanye n'imiyoborere? appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/agasuzuguro-ka-ingabire-victoire-kafashe-indi-ntera-noneho-ngo-u-rwanda-ruri-inyuma-ya-kongo-mu-bijyanye-nimiyoborere/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=agasuzuguro-ka-ingabire-victoire-kafashe-indi-ntera-noneho-ngo-u-rwanda-ruri-inyuma-ya-kongo-mu-bijyanye-nimiyoborere

  • Ibitangaza bikomeje kugaragara! Muri Congo hagaragaye umuntu washatse kwigana Yesu – VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje kuzenguruka amashusho agaragaza abantu bari mu rusengero bohereza umugabo akazamuka ajya mu rusenge rw'urusengero.

    Ni amashusho bivugwa ko ari ayo muri DR Congo, agaragaza umugabo washatse kwigana Yesu wazamutse mu Ijuru, gusa uyu we yazamukaga ajya mu rusenge(parafo).

    VIDEWO

    Source : https://yegob.rw/ibitangaza-bikomeje-kugaragara-muri-congo-hagaragaye-umuntu-washatse-kwigana-yesu-videwo/