Blog

  • Wakora iki? Umukobwa yabuze ubwenge nyuma yo kwitabira ubukwe bw’inshuti ze agasanga umukwe ni umukunzi we wamubwiye ko agiye kurwaza nyina – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukobwa yajyanywe mu bitaro igitaraganya nyuma yo kubura ubwenge ubwo yasangaga ubukwe yitabiriye ni ubw'umukunzi we wari wamubeshye ko arwaje nyina.

    Umukobwa wo mu gihugu cya Ghana yahuye n'uruvagusenya ubwo yatumirwaga n'inshuti ze mu bukwe ni uko maze agasanga umukwe ni umukunzi we.

    Amakuru avuga ko uyu mukwe yari yabeshye uyu mukobwa ko agiye kurwaza nyina mu cyaro gusa umukobwa yaje gutungurwa no kumusanga asezerana n'undi mukobwa.

    Ubwo uyu musore yagendaga, yasabye uyu mukobwa kutazamuhamagara ko icyaro agiyemo kurwarizayo nyina kitabamo amarezo.

    Ubwo yamaraga kugenda, uyu mukobwa yahise atumirwa n'inshuti ze mu bukwe ni uko agezeyo asanga umukunzi we wamubwiye ko arwaje nyina ni we mukwe.

    Source : https://yegob.rw/wakora-iki-umukobwa-yabuze-ubwenge-nyuma-yo-kwitabira-ubukwe-bwinshuti-ze-agasanga-umukwe-ni-umukunzi-we-wamubwiye-ko-agiye-kurwaza-nyina/

  • Ubukwe bwa Anita Pendo na Japhet Mpazimaka bwavugishije benshi – Amajwi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Imbuga nkoranyambaga zitandukanye hakomeje kumvikana amajwi y'abanyamakuru ba Magic FM, Anita Pendo na Japhet Mpazimaka bavuga ko bakoze ubukwe.

    Ni amajwi yafatiwe mu kiganiro Magic Morning kuri Magic FM aba bombi basanzwe bakorera,  kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Mata 2023, bumvikanye bavuga ko basezeranye kubana akaramata.

    Ni ibintu bikomeje kugarukwaho aho hari abari kwibaza ibijya mbere, gusa ariko aba bombi bakunze gutebya, gusa kubera ukuntu bisanzuranaho byashyize abantu mu rujijo.

    Dore bimwe mu bitekerezo byavuzwe ku majwi ya Anita Pendo na Japhet.

    Umva amajwi

    Source : https://yegob.rw/ubukwe-bwa-anita-pendo-na-japhet-mpazimaka-bwavugishije-benshi-amajwi/

  • Abasifuzi bose bo mu Rwanda bari kubyinira ku rukoma nyuma y’itangazo ryasohowe na Ferwafa – YEGOB #rwanda #RwOT

    FERWAFA, yasohoye itangazo rimenyesha amakipe ko yongereye amafaranga rigenera abasifuzi ku mikino ya gicuti.

    Ni mu ibaruwa yanditswe ku wa Gatatu, tariki 26 Mata 2023, yasinyweho n'Umunyamabanga w'Umusigire wa FERWAFA akaba n'Umuyobozi w'Amarushanwa, Karangwa Jules.

    Umusifuzi wa FERWAFA uzasifura umukino wa gicuti mu Cyiciro cya Mbere azajya agenerwa amafaranga ibihumbi 45 Frw avuye ku bihumbi 32 Frw bari basanzwe bahabwa.

    Mu Cyiciro cya Kabiri cy'Abagabo n'icy'Abagore mu byiciro byose azajya agenerwa ibihumbi 21 Frw n'itike.

    Abakomiseri mu byiciro byose bazajya bahabwa ibihumbi 51 Frw.

    Mu busanzwe mu mikino ya gicuti abasifuzi bahabwaga ibihumbi 32 Frw mu gihe komiseri yari ibihumbi 35 Frw.

    Izi mpinduka zizatangira kubahirizwa mu mpera z'umwaka w'imikino 2022-2023.

    Source : https://yegob.rw/abasifuzi-bose-bo-mu-rwanda-bari-kubyinira-ku-rukoma-nyuma-yitangazo-ryasohowe-na-ferwafa/

  • “Platin yararaga arira hejuru y’umugore w’indashima” Dj Brianne aje yariye karungu avuga n’akarimurori ku mvune Platin yahuye nazo kugira ngo atunge umuryango we – YEGOB #rwanda #RwOT

    Dj Brianne uzwiho kutajya aripfana yavuze imvune Platin P yahuye nazo kugira ngo umuryango we umere neza.

    Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI TV yavuze ko Platin P yararaga arira kugira ngo umugore we n'umwana bamere neza.

    Yavuze ko bari muri Nigeria, Platin yararaga akora ndetse atekereza ikintu yakora kugira ngo asoze kubaka inzu ye yujuje mu karumuna.

    Akomeza avuga ko ari kubabazwa no kuba yagabana n'umugore we kandi ntakintu na kimwe yazanye.

    Brianne kandi yavuze ukuntu Platin yararaga ahamagara umugore we kuri Video Call akamusaba ko avugana n'umwana we wari utaramenya kuvuga.

    Source : https://yegob.rw/platin-yararaga-arira-hejuru-yumugore-windashima-dj-brianne-aje-yariye-karungu-avuga-nakarimurori-ku-mvune-platin-yahuye-nazo-kugira-ngo-atunge-umuryango-we/

  • RIB yasubije umugore amafaranga agera kuri miliyoni eshanu yari yibwe n'umukozi we – #rwanda #RwOT

    RIB yavuze ko uyu musore wakoreraga uyu mugore yamwibye ayo mafaranga ahita ajya kuyabitsa mukuru we, na we ukora akazi ko mu rugo ahandi.

    Amafaranga uyu mugore yari yibwe yasubijwe na RIB ni 2500$, amayero 1500 n'ibihumbi 490 Frw.

    Uyu mugore yabwiye itangazamakuru ko umukozi we yamwibye ubwo yari arimo gutunganya ubusitani.

    Yagize ati 'Yayanyibye ndi mu busitani kubera ko azi ko nkunda ubusitani iyo ngiyemo ntapfa kuvamo.'

    Yakomeje avuga ko aya mafaranga yari yibwe yari arimo ayo kwishyura ubukode bw'inzu abashyitsi afite bari kuzabamo n'ayo yari gukoresha mu Bubiligi kuko afite gahunda yo kujyayo muri Gicurasi uyu mwaka.

    Uyu mugore yaboneyeho gusaba Abanyarwanda kutabika amafaranga mu rugo mu kwirinda ko bayibwa.

    Umuvugizi w'Urwego rw'Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira Thierry, yavuze ko uyu musore wakoreraga uwo mubyeyi akimara kwiba ayo mafaranga, yahise ajya kuyabitsa mukuru we kugira ngo atazayafatanwa.

    Ati 'Uyu mubyeyi akimara kwibwa yahise yitabaza Urwego rw'Ubugenzacyaha narwo rutangira gukora iperereza rurashakisha ruza gufata abasore babiri bari abakozi bo mu rugo.'

    'Umwe yaramukoreraga amaze kwiba ayo mafaranga yahise ayashyira mukuru we wakoraga akazi ko mu rugo ahandi arayabika abo bose bahise bafatwa.'

    Yakomeje aburira abajura bose n'abandi baba bazi ko bashobora kwiba amafaranga y'abantu ntibafatwe, ko nta mwanya bafite mu Rwanda.

    Yongeyeho ko aba basore uko ari babiri bakurikiranyweho ibyaba bibiri birimo icy'ubujura n'icy'ubufatanyacyaha kandi ko babihamijwe n'urukiko bahabwa igihano cy'igifungo kiri hagati y'umwaka umwe n'imyaka ibiri n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda ari hagati ya miliyoni imwe na miliyoni ebyiri.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rib-yasubije-umugore-amafaranga-agera-kuri-miliyoni-eshanu-yari-yibwe-n-umukozi

  • Ibisobanuro ku ifungwa rya Moses wa Moshions n'uko yapimwe ibiyobyabwenge (Video) – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu nibwo Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry, yagiranye ikiganiro n'abanyamakuru, nyuma y'umunsi umwe hafunzwe Turahirwa Moise wamamaye nka Moses, kubera ibyaha akekwaho.

    Yafunzwe nyuma y'uko kuri uyu wa Kane yatumijwe na RIB ngo asobanure ibijyanye no gukoresha inyandiko mpimbano.

    Ni nyuma y'aho Urwego rw'Abinjira n'Abasohoka rwari rwemeje ko pasiporo yakoresheje atangaza ko yatangiye kwitwa umugore, atari urwo rwego rwayitanze.

    Amaze kubazwa, Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha rwaje kwanzura ko akurikiranwa afunzwe by'agateganyo.

    Dr Murangira yavuze ko ntaho bihuriye n'amashusho yigeze kumwerekana asa n'usambana n'abagabo bagenzi be.

    Ati “Nta sano bifitanye kuko mu byaha akurikiranyweho icyo ntabwo kirimo, kuko icyo cy'amashusho cyakurikiranywe mbere, ariko nta bimenyetso bifatika bigaragaza ko ari we washyize hanze amashusho mwabonye.”

    Ku byo gukoresha ibiyobyabwenge, yavuze ko hagendewe ku bipimo byatanzwe na Laboratwari y'u Rwanda y'ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera, Rwanda Forensic Laboratory (RFL).

    Yakomeje ati “Mu byaha akurikiranyweho haje kwiyongeraho icyo gukoresha ibiyobyabwenge. Yaje gupimwa, turashima Leta yashyizeho Rwanda Forensic Laboratory, kuko irapima igahita itanga ibipimo.”

    “Yaketsweho rero kuba akoresha ibiyobyabwenge, arapimwa, ibipimo bya Laboratwari bigaragaza ko afite mu maraso ye ingano y'ibiyobyabwenge ishobora gutuma akurikiranwa n'amategeko. Icyo ni ikindi cyaha cyaje cyiyongeraho, nyuma y'uko Laboratwari isohoye ibipimo bigaragaza ko akoresha ibiyobyabwenge.”

    Yashimangiye ko iri fungwa ntaho rihuriye n'uko yiyumva nk'umukobwa cyangwa umugore, aho kuba umugabo.

    Ati “Ibyaha akurikiranyweho ni bibiri, nta gifitanye isano n'uko yiyumva cyangwa se n'amahitamo ye.”

    Dr Murangira yavuze ko Itegeko Nshinga ritanga uburenganzira bwo guhitamo uko umuntu abaho yisanzuye, ariko ko nta wakora icyaha ngo ntakurikiranwe.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rib-yavuze-ku-mashusho-yagaragayemo-moses-wa-moshions-n-uko-yapimwe

  • Kamonyi-Mugina: Kwibuka ni isoko Abanyarwanda tuvomamo imbaraga yo kubaka Igihugu-Gov. Kayitesi Alice #rwanda #RwOT

    Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice kuri uyu wa 26 Mata 2023, yibukije abitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda by'umwihariko mu gice cy'Amayaga mu Murenge wa Mugina, ko 'Kwibuka' ari isoko Abanyarwanda bavomamo imbaraga yo kugera ku ntego yo kubaka Igihugu no guhangana n'ingaruka za Jenoside zikibangamiye umuryango Nyarwanda, Bikaba kuzirikana no guha agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, kubakomeza no kubahumuriza.

    Guverineri Kayitesi Alice wari Umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yibukije abitabiriye 'Kwibuka' ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri iki gice cy'Amayaga by'umwihariko mu Murenge wa Mugina na Nyamiyaga ya Kamonyi n'abaturanyi ko icyatumye Jenoside ishoboka ari Ubuyobozi bubi bwariho icyo gihe.

    Governor Kayitesi Alice.

    Nyuma y'imyaka 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ibaye, ashima ubutwari bwakomeje kuranga Abayirokotse. Ati' Ndashimira ubutwari bukomeje kuranga Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kubashimira uburyo bihanganye bakareba ubuzima mu maso, bakanga guheranwa n'agahinda, ndetse bagatanga impano ikomeye y'imbabazi bagamije kongera kubaka u Rwanda rushya'. Akomeza yibutsa buri wese ko kwibuka ari inshingano imureba.

    Agira kandi ati' Jenoside yarateguwe kandi ishyirwa mu bikorwa n'ubutegetsi bubi bwabibye urwango n'amacakubiri mu banyarwanda. Turagaya cyane abategetsi babi bagize uruhare mu kuvutsa ubuzima abaturage bari bashinzwe kuyobora no kurengera. Jenoside yakorewe Abatutsi ni imbuto yeze ku miyoborere mibi ya Politike mbi byaranze u Rwanda rwa mbere ya Jenoside'.

    Imibiri 24 yashyinguwe mu cyubahiro.

    Avuga kandi ko'Kwibuka' ari umwanya mwiza wo gushimira cyane ingabo zari iza RPA-Inkotanyi zari ziyobowe na Nyakubahwa Kagame Paul, ariwe uyu munsi Perezida wa Repubulika y'u Rwanda.

    Ashimangira ko izi ngabo zakoze ibishoboka byose zikitanga mu rugamba rwo guhagarika Jenoside no kubohora u Rwanda. Ashimira Abayobozi beza bagerageje uko bashoboye bakarwana kubicwaga ndetse nabo bakaza kubizira, aho ku Mugina bibuka uwari Burugumesitiri Ndagijimana Callixte wayoboye Komine Mugina abenshi bazi bakanamemya ibigwi bye kuko yanashyizwe mu barinzi b'Igihango.

    Giverineri Kayitesi, avuga kandi ko mu kwibuka Jenoside ari n'umwanya mwiza wo kugaruka ku mateka yayiteye no gusuzuma aho nk'u Rwanda n'Abanyarwanda bageze biyubaka, hagafatwa ingamba zo gukomeza guhangana n'icyo aricyo cyose cyashaka gusenya u Rwanda.

    Yibukije ko aho u Rwanda rugeze rwiyubaka nyuma y'imyaka 29 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaze ari ikimenyetso gifatika kigaragaza 'Ubudaheranwa' bw'Abanyarwanda n'ubushake bwo kwiyubaka no kwihesha agaciro, byose' tubikesha imiyoborere myiza y'Igihugu', aho kwisonga ari Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Kagame Paul, wasubije agaciro Abanyarwanda akabaha icyerekezo gishingiye ku mahitamo yo kuba umwe, kubazwa inshingano no gutekereza byagutse.

    Guverineri Kayitesi Alice, avuga ko nubwo hari intambwe nziza igaragara y'ibimaze gukorwa mu guhindura imibereho y'umunyarwanda kurushaho kuba myiza no kwiyubaka kw'Igihugu, ngo haracyari abagifite imigambi mibi yo gusubiza inyuma u Rwanda no gusenya ibimaze kugerwaho bakoresheje ibitekerezo bibi bishingiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside bagenda bakwirakwiza.

    Avuga kandi ko hakiri n'abadashaka gutanga amakuru y'ahajugunywe imibiri y'Abatutsi bishwe muri Jenoside ndetse n'abakomeje guhisha ibimenyetso. Yatanze urugero ku biherutse kugaragara muri aka karere by'umwihariko muri iyi mirenge ya Mugina na Nyamiyaga.

    Kuri aba bose yatunze urutoki mu gushaka gusubiza u Rwanda n'Abanyarwanda inyuma yagize ati' Ndagira ngo mbabwire ko Leta y'u Rwanda itazihanganira na rimwe bene aba, ndetse n'ababigaragawemo nkuko mwakomeje kubyumva, ubu barafashwe kandi bakurikiranwe n'ubutabera kubera ibyo byaha. Ni inshingano za buri munyarwanda wese zo kurwanya ikibi no kudahishira uwo ariwe wese wagaragarwaho n'ibyo bikorwa bibi kugira ngo akurikiranwe n'amategeko'.

    Aha mu mayaga, hiciwe Abatutsi basaga ibihumbi 59 bari bahatuye ndetse n'abari bahahungiye bavuye mu bice bitandukanye birimo n'ibikikije iki gice nka Bugesera n'ahandi. Urwibutso rwa Mugina ni rumwe mu nzibutso 3 z'akarere ka Kamonyi zishyinguwemo umubare munini w'Abatutsi bishwe. Hari urwa Gacurabwenge ahazwi nko mu Kibuza, hakaba urwa Bunyonga mu murenge wa Karama n'uru rwa Mugina. Kuri iyi nshuro, muri uru rwibutso rwa Mugina, hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 24 y'Abatutsi bishwe. Yakuwe mu Murenge wa Nyamiyaga na Mugina.

    Amwe mu mafoto;

    Mbere yo gutangira gahunda zo kwibuka, Padiri yavuze isengesho.

    Gitifu Mandera Innocent wa Mugina atanga ikaze.

    Uwatanze ikiganiro ku mateka ya Jenoside
    Umuhanzi.
    Umubyeyi watanze ubuhamya.
    Perezida wa Ibuka/Kamonyi
    Dr Nahayo Sylvere/Mayor Kamonyi.

    Imbere mu rwibutso rwa Mugina. Abaturage, Abayobozi mu nzego zitandukanye bahaye icyubahiro Abatutsi bahashyinguye.

    Governor Kayitesi Alice ashyira indabo ku rwibutso.

    Munyaneza Theogene

    Source : https://www.intyoza.com/2023/04/28/kamonyi-mugina-kwibuka-ni-isoko-abanyarwanda-tuvomamo-imbaraga-yo-kubaka-igihugu-gov-kayitesi-alice/

  • Hahishuwe ko amajwi yasakaye Prince Kid asaba 'Happiness' atari umwimerere – #rwanda #RwOT

    Ishimwe uzwi nka Prince Kid ari kuburana mu Bujurire nyuma y'uko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamugize umwere ariko Ubushinjacyaha bukajurira bugaragaza ko hari ibyirengagijwe.

    Ubwo yireguraga ku byaha akurikiranyweho, Prince Kid yavuze ku majwi yagiye hanze amushinja guhoza ku nkeke umukobwa amusaba gukora imibonano mpuzabitsina.

    Prince Kid yasabye abacamanza mu Rukiko Rukuru ko baramutse bumvise ikiganiro cyose yagiranye n'uwo mukobwa, byatuma bagira ishusho y'ibyo baganiraga ngo kuko bitajyanye n'imibonano mpuzabitsina.

    Yagaragaje ko uretse n'amajwi ariko hari n'ibimenyetso by'ubutumwa bugufi birimo ubwahimbwe butabayeho asaba ko habaho kuzabunonosora.

    Yakomeje agira ati 'Ndabasaba mbinginga ko izo 'message' mwazazisoma zose kuko ibyo twavugaga bihabanye cyane n'imibonano mpuzabitsina.'

    Ikindi uruhande rwa Prince Kid rwari rwagaragaje kuri ayo majwi ni uko yafashwe nta burenganzira bwatanze. Ubushinjacyaha bwabihakanye buvuga ko uburenganzira bwari buhari kuko hashakwaga ibimenyetso ku cyaha cya ruswa.

    Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko rwasabye Umushinjacyaha Mukuru uburenganzira bwo gufata amajwi Prince Kid nk'ikimenyetso ku cyaha cya ruswa.

    Ni amajwi yafashwe mu buryo bw'ibanga. Ishimwe yumvikana avuga ko yababajwe n'umukobwa baganiraga kuko ngo yamwimye ibyishimo, nyamara we yaramurwaniye ishyaka.

    Ati “Ikintu kimbabaje ni ukuntu nakurwaniye ishyaka ngo nguhe ibyishimo, ariko wowe ukaba utandwanirira ngo ubinyishyure.”

    Mu iri jwi ry'iminota irenga icumi, Ishimwe yumvikana nk'uwingingira uwo mukobwa amusaba kumwumva.

    Aho niho Ubushinjacyaha bushingira bugaragaza ko habayeho kumuhoza ku nkeke ugendeye kuri ayo majwi.

    Ubushinjacyaha buhawe ijambo bwagaragaje ko hari ibintu byavanywe mu majwi ya Prince Kid yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga.

    Ati 'Ibyo twazanye gusa mu rukiko ni ibifitanye isano n'ibyaha aregwa.'

    Ishimwe Dieudonne yari yasabye Urukiko ko ruramutse rwumvise ikiganiro cyose yagiranye n'uwo mukobwa byatanga ishusho y'icyo baganiraga gitandukanye n'uko ubushinjacyaha bwabigaragaje.

    Umucamanza yasabye ko Ubushinjacyaha bwatanga amajwi y'umwimerere atarakurwamo ikintu na kimwe.

    Prince Kid aregwa ibyaha byo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato no guhoza ku nkeke bifitanye isano n'imibonano mpuzabitsina, gusa yabigizweho umwere n'Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hahishuwe-ko-amajwi-yasakaye-prince-kid-asaba-happiness-atari-umwimerere

  • Impanuro za Dr Muhayisa ku rubyiruko mu guhangana n'abapfobya Jenoside – #rwanda #RwOT

    Ni inama yabaye kuri uyu wa 27 Mata 2023 yari igamije gufasha urubyiruko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no kuganira ku mateka ndetse n'uruhare rw'urubyiruko mu kubaka igihugu.

    Dr Muhayisa yasabye urubyiruko rugera kuri 200 rwitabiriye iyi nama ko mu bihangayikishije ari uburyo bw'ingengabitekerezo ya Jenoside ishingiye ku kuyipfobya no kuyihakana hifashishijwe imbuga nkoranyambaga.

    Ati 'Ni ikintu dushaka ko mudufasha kuko twe (bakuru) turagenda turenga ariko ntabwo turenga burundu kuko twashibutse. Turabinginze kugira ngo mudufashe ingengabitekerezo ya Jenoside iranduke burundu.'

    Uyu muyobozi yashimangiye ko leta yakoze buri kintu cyose kugira ngo rumenye amakuru yose, na rwo rugomba kuzuza inshingano zarwo zo guhangana n'abapfobya bakanahakana Jenososide yakorewe Abatutsi.

    Ati 'Rubyiruko rwacu iyo ngengabitekerezo nibavamo mukayirandura aho iri rya hakana n'ipfobya rizaba rivuyeho. Ubu kujya ku mbuga nkoranyambaga si ukubasaba kujya ku rugamba ngo mufate imbunda ahubwo ni ugukurikira mugasubiza mudatukana nk'uko bariya bigisha ingengabitekerezo babikora.'

    '[Abakoze Jenoside] ntako batagira kugira ngo bakomeze batwice, kuko babashije kutwica ku mubiri baratsindwa none barimo baratwica mu bitekerezo bahakana ibibi bakoze bahakana abo bishe, banga kwerekana aho babajugunye.'

    Umuyobozi ushinzwe ubutwererane mu iterambere muri Ambasade ya Suède mu Rwanda, Martina Fors Mohlin yavuze ko uyu ari wo mwanya mwiza w'urubyiruko kuko ari rwo rufite urufunguzo rw'ejo hazaza heza, binyuze mu guharanira amahoro ku mu Banyarwanda n'Isi muri rusange.

    Ati 'Ni ingenzi ko mwibuka ariko munigira ku mateka munakomeza kwiyubaka. Ingengabitekerezo ya Jenoside yambura abantu ubumuntu igashyira mu bikorwa ubugizi bwa nabi, ibitwara ubuzima bw'abantu.'

    Umuyobozi wa Never Again Rwanda, Joseph Ryarasa Nkurunziza yabwiye urubyiruko ko bagomba gukoresha amakuru ya nyayo bahabwa mu guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside

    Umuyobozi wa Never Again Rwanda, Joseph Ryarasa Nkurunziza, yavuze ko urubyiruko nk'abayobozi b'ejo hazaza bafite ubushobozi bwo guhindura imyumvire y'abantu hagamijwe kubaka amahoro.

    'Ati mwige amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi hanyuma mukore ubukangurambaga mugaragaza ingaruka zayo, bibafashe mu guhangana n'imvugo z'urwango zigaragara ahantu hose. Mugomba gukoresha izo mbuga nkoranyambaga abapfobya nabo bakoresha mukanyomoza amakuru batanga.'

    Uruhare rw'urubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga

    Kuri ubu Abapfobya n'abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi bahinduye umuvuno basa n'abagaba ibitero ku mbuga nkoranyambaga bashaka kuyobya urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rutazi amateka.

    Ishimwe Karangwa Claude ukoresha imbuga nkoranyambaga cyane cyane Twitter, yavuze ko kugira ngo bakomeze guhangana n'abo basize bakoze Jenoside mu Rwanda n'abandi bapfobya bagomba kubanza kumenya amateka.

    Ati 'Dufite henshi twakura amakuru nyayo. Nitumara kuyamenya nibwo natwe tuzajya guhangana n'abo bakoze Jenoside bashaka gusibanganya ibimenyetso, dufite amakuru yose asabwa.'

    Ni igitekerezo ahuza na mugenzi we Tito Harerimana ukoresha izo mbuga cyane wavuze ko ntawe uhejwe mu rugamba rwo guhangana n'abakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Ati 'Niba ushaka gukomeza kuba mu mahoro, widamarara ngo wumve ko ntacyo wakora. Hari abarurwaniye natwe tugomba kururwanira mu bundi buryo. Si abo twita abanyapolitiki gusa, buri wese afite inshingano. Umuntu aza agoreka amateka kuri izo mbuga nawe umuhinyuze bijyanye n'ibyo wasomye.'

    Uruhare rw'imiryango yashinzwe n'urubyiruko mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside

    Imyaka 29 irashize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye. Ni igihe cyaranzwe no guhangana n'ingaruka zayo ndetse no gufatanya kugira ngo urubyiruko rumenye amateka hirindwa ko rwagwa mu mutego w'abayipfobya bakanayihakana.

    Umuyobozi wa Rwanda We Want, umuryango w'urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi rugamije komora ibikomere yasize, Tristan Murenzi yavuze ko urubyiruko rukwiriye gushingira ku buhamya ruba rwumvise mu nama nk'izi bukabukoresha aho ruri hose rugamije kunyomoza abagoreka amateka.

    Mugenzi we Intwari Christian, Uyobora umuryango w'Urubyiruko Our Past Initiative, yagize ati 'Twagize amahirwe yo kugira ubuyobozi butavangura niyo mpamvu tugomba gukoresha gahunda bwashyizemo mu kwiga no gukoresha ubwo bumenyi twahawe mu gukomeza kubaka igihugu.'

    Inama yateguwe na Never Again yanashimiye amatsinda atandukanye yanditse inyandiko zitandukanye ku bijyanye n'Amateka yaranze u Rwanda.

    Urubyiruko rw’Umuryango Never Again Rwanda rweretswe ko guhangana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ari inshingano rugomba kwitaho buri gihe

    Urubyiruko rwitabiriye inama y’Umuryango Never Again rwashyize indabo ku mva ishyinguwemo Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi

    Urubyiruko rwitabiriye Inama ya Never Again rwari rwaturutse mu turere 10 tw’igihugu

    Never Again yerekanye Amateka u Rwanda rwanyuzemo binyuze mu mukino

    Umuyobozi wa Our Past Initiative, Intwaro Christian, yagaragaje ko umwenda urubyiruko rufitiye igihugu ari ukukirinda ko cyasazubira mu mateka ashaririye rwanyuzemo

    Umuyobozi ushinzwe ubutwererane mu iterambere muri Ambasade ya Suède mu Rwanda, Martina yavuze ko igihugu cye kizakomeza gufatanya n’u Rwanda mu kurinda ko ibyabaye bitazasubira

    Umuyobozi muri MINUBUMWE ushinzwe Kwibuka no Gukumira Jenoside, Dr Muhayisa Assumpta yasabye urubyiruko rw’Umuryango Never Again guhangana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bakoresheje imbuga nkoranyambaga

    Umuyobozi Mukuru wa Rwanda We Want, Murenzi Tristan yagaragaje ko buri Munyarwanda wese yahangana n’abapfobya binyuze mu murimo wose akora

    Amafoto: Never Again Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impanuro-za-dr-muhayisa-ku-rubyiruko-mu-guhangana-n-abapfobya-jenoside

  • Hari ibimenyetso byahimbwe – Prince Kid yigaramye ubushinjacyaha #rwanda #RwOT

    Ishimwe Dieudonné [Prince Kid] yagaragarije Urukiko rw’Ubujurire ko mu bimenyetso byamushinje harimo ubutumwa mpimbano butabayeho.

    Ni nyuma y’uko arimo kuburana mu Bujurire, aho Ubushinjacyaha bwagaragaje ko hari ibyo Urukiko Rwisumbuye rwirengagije rukamugira umwere.

    Akurikiranyweho guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina byose yakorewe abakobwa bitabiriye Miss Rwanda mu bihe bitandukanye.

    Prince Kid yabwiye Uruiko ko amajwi ashinjwa yo guhoza undi ku nkeke asaba umwe mu bakobwa kumuha “Hapiness”, baramutse bumvise ikiganiro cyose basanga ntaho bihuriye no guhoza undi ku nkeke amusaba gukora imibonano mpuzamitsina ndetse ko bahita bagira ishusho y’ikiganiro bagiranaga.

    Bongeye gusaba ko Urukiko rutayemera kuko uburyo yafashwemo nta burenganzira bwatanzwe.

    Uyu mugabo kandi yasabye Urukiko gusuzumana neza ibindi bimenyetso byatanzwe birimo n’ubutwa bugufi ahamya ko bwahimbwe.

    Ati “Ndabasaba mbinginga ko izo 'messages’ mwazazisoma zose kuko ibyo twavugaga bihabanye cyane n’imibonano mpuzabitsina.'

    Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko rwasabye Umushinjacyaha Mukuru uburenganzira bwo gufata amajwi Prince Kid nk’ikimenyetso ku cyaha cya ruswa.

    Ikindi bwavuze ni uko ayo majwi hari ibyakuwemo bazana mu rukiko ibifitanye isano n’ibyaha uyu mugabo aregwa.

    Umucamanza akaba yasabye Ubushinjacyaha gutanga amajwi y’umwimerere atarakuwemo ikintu na kimwe.

    Umwanzuro kuri uru rubanza ukaba uzasomwa tariki ya 30 Kamena 2023.

    Prince Kid yasubiye imbere y’Urukiko

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/hari-ibimenyetso-mpimbano-prince-kid-yigaramye-ubushinjacyaha