Blog

  • FERWAFA tubanye neza, kwakirira imikino mu Rw… – #rwanda #RwOT

    Ni mu kiganiro cyihariye uyu muyobozi yagiranye na InyaRwanda ubwo umunyamakuru wacu yari yamusuye ku cyicaro cy’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mur Burundi, riherereye mu mujyi wa Bujumbura. 

    CP Alexandre Muyenge yatangiye aha ikaze InyaRwanda, ndetse yemeza ko yishimiye gusurwa, no kuba agiye kuganira n’itangazamakuru ryo mu Rwanda.

    CP Alexandre wavutse mu 1970, yatangiye agaruka ku ishusho y’umupira w’amaguru muri iki gihugu aho yavuze ko mu mwaka amaze ayoboye umupira w’amaguru, amaze kubona impinduka zirimo sitade iri kubakwa, ndetse n’ihangana riri mu mupira w’amaguru.

    CP Alexandre Muyenge usanzwe ashinzwe umutekano w’abayobozi bakuru barimo n’umukuru w’igihugu cy’u Burundi, yakomereje ku mubano w’umupira w’amaguru mu Rwanda n’u Burundi, aho yemeje ko ibi bihugu bimeranye neza. 

    Yagize ati “FERWAFA n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Burundi, dukorana neza, ndetse bya hafi. Iyo biba nta mubano mwiza uri hagati y’u Rwanda n’u Burundi mu mupira w’amaguru, abatoza nka ba Muhire, ndetse na Camarade ntabwo twari kwemera ko baza gukorera amahugurwa mu gihugu cyacu, ndetse amakipe ntabwo aba ahana abakinnyi.”

    CP Muyenge yemeza ko impamvu amakipe menshi yanga kwitabira CECAFA ari uko ibihembo ahabwa biba biri hasi 

    Yasoje agaruka ku mutekano w’igihugu ndetse n’akazi ko kuyobora umutekano w’umukuru w’igihugu. “Umutekano mu gihugu umeze neza. Ndamutse nkusubije ku bijyanye nabyo, wavuga ko ndi kuvuga ibyo nshaka, ahubwo nkawe wavuye mu Rwanda ukambuka umupaka ubu tukaba turi kumwe, ndashaka ko umbwira uko umutekano w’u Burundi umeze. Hari umuntu wakubangamiye? Aho wanyuze hose hari ikibazo wahuye nacyo?”

    Yakomeje agaruka ku kazi ko kurinda umukuru w’igihugu, aho yavuze ko “Kuyobora umutekano w’umukuru w’igihugu ni akazi keza kandi gashoboka, upfa kuba ufite ubumenyi muri ako kazi.”

    CP Alexandre Muyenge amaze umwaka n’igice ari umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Burundi aho yemeza ko manda ye izajya kurangira hari ibyo amaze gukora, birimo  sitade Intwari izaba yaruzuye, iterambere ry’umupira w’amaguru mu bagore, imisifurire ndetse n’ibindi.

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO KIRAMBUYE INYARWANDA TV YAGIRANYE NA CP ALEXANDRE MUYENGE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128638/ferwafa-tubanye-neza-kwakirira-imikino-mu-rwanda-cp-alexandre-muyenge-uyobora-umupira-wu-b-128638.html

  • Amajwi yabaye ikibazo! Abashinjacyaha mu ruba… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 28 Mata 2023 ni bwo Ishimwe yasubiye imbere y'urukiko rukuru rwa Nyarugenge, aburana ku bujurire bwatanzwe n'ubushinjacyaha.

    Urubanza rwatangiye saa tatu na 50 za mu gitondo, umucamanza abaza Ishimwe n'abanyamategeko be niba biteguye kuburana, basubiza ko biteguye, abajije Ubushinjacyaha, busubiza ko bwiteguye.

    Uru rubanza rugeze hagati, Prince Kid yagaragaje impamvu eshanu zerekana ko ibi byaha yarezwe byose yabihimbiwe aho yaje no gukomoza ku majwi.

    Prince Kid yasabye ko urukiko rwasuzuma amajwi neza kuko muri ayo majwi ibyo yavuze byose bitashyizwemo.

    Yavuze ko adahakana amajwi kuko ari aye, ariko avuga ko ayafiteho impungenge kuko amajwi ye yacagaguwe agashyirwamo ibyo abashaka kumurega bakeneye.

    Ubwo abashinjacyaha bahabwaga umwanya wo kwisobanura kuri aya majwi, ukuriye ubushinjacyaha (umugabo) yemereye urukiko ko amajwi yahinduwe.

    Yavuze ko amajwi ya Prince Kid ari byo koko yagiye avugururwa bagakuramo ayo bakeneye.

    Nyuma yo kuvuga ibyo, abari mu cyumba cy'urukiko bose bahise batangara cyane ko iryo jambo ryumvishwe bwa mbere kuva uru rubanza rwatangira, maze bariyamira.

    Nyuma y'uko ayo majwi yahinduwe ateye urujijo, umucamanza yahise asaba ubushinjacyaha kuzana ayo majwi ya mbere atarahindurwa.

    Umucamanza yasabye urukiko ko bashyikiriza ubucamanza amajwi ya mbere ataracagagurwamo.

    Umushinjacyaha (Umugore) wundi wunganira uwamubanjirije, yahise ahaguruka ahakana ayo majwi, avuga ko nta kintu na kimwe cyahinduwemo.

    Prince Kid yatawe muri yombi muri Gicurasi 2022. Yagejejwe mu rukiko bwa mbere tariki ya 11 Gicurasi 2022 aburana ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo mu Rukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro.

    Urubanza rwe rwakomereje mu muhezo ndetse ku wa 16 Gicurasi 2022, urukiko rwemeza ko afungwa iminsi 30 y'agateganyo mu gihe iperereza ku byaha yari akurikiranyweho ryari rigikomeje.

    Prince Kid yaje kujurira icyo cyemezo ariko ku 3 Kamena 2022 Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje ko akomeza gufungwa iminsi 30 y'agateganyo.

    Urubanza mu mizi rwatangiye muri Kanama 2022 rukomereza mu muhezo.

    Tariki ya 12 Ukuboza 2022 nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamugize umwere ku byaha yari akurikiranweho byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n'imibonano mpuzabitsina.

    Icyo gihe rwategese ko ahita afungurwa, nyuma y'amezi atandatu ari muri Gereza ya Nyarugenge.

    Impamvu ari mu Rukiko ubu ni uko ubushinjacyaha bwajuriye, nyuma y’uko yari yari yaragizwe umwere.





    Prince Kd yongeye kuburana

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128653/amajwi-yabaye-ikibazo-abashinjacyaha-mu-rubanza-rwa-prince-kid-umwe-ati-yarahinduwe-undi-a-128653.html

  • Safi Madiba yanyuzwe na gatanya ye na Judithe ahita abigaragaza ashyiri hanze indirimbo y’uzuyemo imitoma itagira uko isa – VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'iminsi mike gusa umuhanzi Safi Madiba na Judithe Niyonizera batandukanye mu buryo bwemewe n'amategeko. Uyu mugabo uri kubarizwa muri Canada yahise asohora indirimbo nshya yise 'Day by day' yafatanyije n'undi muhanzi w'Umunyarwanda batuye hamwe.

    Iyi ndirimbo nshya ya Safi ni iy'urukundo aho aririmba ataka umukobwa yihebeye avuga ko hagize umukorakora yarwana kuko ariwe areba gusa kandi yamusezeranyije ko atazamusiga kuko amukunda. Ati 'Nzibera uwawe kuko wihariye umutima wanjye, ubu uri uwanjye mbishima umunsi ku wundi.'

    Yayikoranye n'umusore witwa Niyo_dd D nawe utuye muri Canada, bari bafitanye n'indi ndirimbo yitwa 'Hold Me'.

    Source : https://yegob.rw/safi-madiba-yanyuzwe-na-gatanya-ye-na-judithe-ahita-abigaragaza-ashyiri-hanze-indirimbo-yurukundo/

  • Abakinnyi batemerewe gukina umunsi wa 27 muri shampiyona n’imikino iteganyijwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuva ku munsi wejo kuwa Gatandatu shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Rwanda iraba yagarutse hakinwa imikino y'umunsi wa 27.
    FERWAFA yasohoye urutonde ruriho abakinnyi batemerewe gukina uyu munsi bitewe n'ibihano
    Imikino iteganyijwe n'aho izabera:


    Abakinnyi bakumiriwe gukina umunsi wa 27

    Source : https://yegob.rw/abakinnyi-batemerewe-gukina-umunsi-wa-27-muri-shampiyona-nimikino-iteganyijwe/

  • Isimbi Model uri mu bagize ‘Kigali Boss Babes’ yavuze uko umuryango we wakiriye ibyamuvugwagaho – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyemari Isimbi Model uri mu bagize itsinda rya Kigali 'Boss Babes' yatangaje ko we n'umugabo we witwa Shaul Hatzir bombi basomaga ibitekerezo by'abamwibasiraga ku mbuga nkoranyambaga bamuvugaho ibinyoma ko iri tsinda rigamije ubusambanyi.

    Mu kiganiro Breakfast with stars cya Radiyo Kiss Fm uyu mugore yavuze ko mbere yo kwinjira muri iri tsinda riri kugarukwaho na benshi, yabanje kubiganiriza umugabo we n'abana ndetse ngo barabyishimira cyane.

    Iri tsinda rikimara kumenyekana, abantu batangiye guharabika aba bakobwa barigize bavuga ko rigamije ubusambanyi.

    Kigali Boss Babes ni itsinda ry'abagore b'abaherwe barimo Allia Cool, Camille Yvette, Gashema Sylvie, Cristella, Queen La Douce n'uyu Isimbi Model bagiye gutangiza ikiganiro kigaruka ku buzima babayemo bwa buri munsi bise 'Kigali Lifestyle'.

    Isimbi Model uri mu byagize Kigali Boss Babes n'umugabo we

    Source : https://yegob.rw/isimbi-model-uri-mu-bagize-kigali-boss-babes-yavuze-uko-umuryango-we-wakiriye-ibyamuvugwagaho-amafoto/

  • Niyonzima Olivier Sefu washakwaga cyane na Rayon Sports yamaze kumvikana n’ikipe ikomeye hano mu Rwanda irusha cyane amafaranga Gikundiro – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukunnyi w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi ndetse n'ikipe ya AS Kigali Niyonzima Olivier Sefu hatagize igihinduka yamaze gutera umugongo ikipe ya Rayon Sports.

    Hashize iminsi mu itangazamakuru hano mu Rwanda bivugwa ko Sefu yamaze kumvikana n'ikipe ya Rayon Sports nyuma y'igihe kinini ayivuyemo akerekeza muri APR FC naho bikanga ariko amakuru YEGOB twamenye ni uko uyu mukinnyi yamaze kumvikana na Police FC.

    Umutoza wa Police FC Mashami Vincent ukunda cyane Niyonzima Olivier Sefu, dore ko yamutoje muri APR FC ndetse no mu ikipe y'igihugu yaramuhamagara cyane yaba ameze neza cyangws atari mu bihe byiza kandi akamufasha ashaka kumugarura ubwo iyi Shampiyona izaba irangiye akongera akamutoza muri Police FC

    Ntabwo Niyonzima Olivier Sefu yahiriwe cyane n'uyu mwaka w'imikino kubera ko yahuyemo n'ibibazo byinshi by'imvune ariko mu gihe yabaga ahari wabonaga ko atanga umutekano mu kibuga hagati ha AS Kigali afatanyine na Kalisa Rashid.

     

    Source : https://yegob.rw/niyonzima-olivier-sefu-washakwaga-cyane-na-rayon-sports-yamaze-kumvikana-nikipe-ikomeye-hano-mu-rwanda-irusha-cyane-amafaranga-gikundiro/

  • Ndanda wabyaranye na Anita Pendo yamaze kubyarana n’undi mugore yamusimbuje – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nizeyimana Alphonse wamenyekanye nka Ndanda mu bijyanye na ruhago ndetse akaba yarabanye na Anita Pendo yamaze kubyarana n'undi mugore yamusimbuje.

    Ku mugoroba wo ku wa 27 Mata 2023 nibwo umuryango wa Ndanda usigaye uba mu Bwongereza wishimiraga ko bibarutse umwana wabo w'imfura, akaba ubuheture bw'uyu mugabo.

    Ku wa 8 Nyakanga 2021 nibwo Ndanda yasezeranye imbere y'amategeko n'umukunzi we Grace. Kuri ubu abo bombi bibera mu Bwongereza.

    Source : https://yegob.rw/ndanda-wabyaranye-na-anita-pendo-yamaze-kubyarana-nundi-mugore-yamusimbuje/

  • Mukunzi Yannick na Mugenzi we Mubumbyi Bernabe bakoze igikorwa cy’urukundo mu Rwanda (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mukunzi Yannick na mugenzi we Mubumbyi Bernabe bakoze igikorwa cy'urukundo batanga ibikoresho by'umupira mu ikipe y'abato.

    Mukunzi Yannick ukina muri Suwede mu ikipe ya SandvikensIF na mugenzi we Bernabe Mubumbyiwa ukinira Helges IF bashakiye ibikoresho ikipe y'abana Runda Vision.

    Bayiboneye imyambaro 150 Bakuye mu ikipe y'abakobwaYitwa Andersbergs IBK.

    Iyi kipe yo ku Ruyenzi igira amakipe y'abato hagati y'imyaka 10-13 na 14-16 mu bahungu, n'ikipe y'abatarengeje imyaka 17 mu bakobwa.

    Source : https://yegob.rw/mukunzi-yannick-na-mugenzi-we-mubumbyi-bernabe-bakoze-igikorwa-cyurukundo-mu-rwanda-amafoto/

  • Qatar igiye kongera kwakira irushanwa ry’Igikombe cy’Isi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Igihugu cya Qatar cyaherukaga kwakira igikombe cy'Isi cya 2022 mu mupira w'amaguru mu bagabo. Cyongeye kuramutswa kwakira igikombe cy'Isi mu mukino wa Basketball cya 2027.

    Impuzamashyirahamwe y'umukino wa Basketball ku Isi FIBA ibinyujije kuri Twitter yatangaje ko inejejwe no kuvuga ko Qatar ihawe ububasha bwo kwakira igikombe cy'Isi cya Basketball 2027.

    Qatar yaherukaga kwakira irushwana ry'Igikombe cy'Isi mu mupira w'amaguru cya 2022 kikaba igihugu cya mbere cyakiriye irushanwa nk'iryo mu bihugu biherereye mu burasirazuba bwo hagati( Middle East).

    Source : https://yegob.rw/qatar-igiye-kongera-kwakira-irushanwa-ryigikombe-cyisi/

  • Police FC yahawe umuyobozi mushya #rwanda #RwOT

    Munyantwali Alphose yagizwe umuyobozi wa Police FC asimbuye kuri uyu mwanya, Assistant Commissioner of Police (ACP) Yahya Mugabo Kamunuga.

    ACP Yahya Mugabo Kamunuga yari yagizwe umuyobozi wa Police FC muri Nyakanga 2022.

    Akaba yari yungirijwe na ACP (Rtd) Bosco Rangira na Superintendent of Police (SP) Regis Ruzindana akaba ari nawe wari ushinzwe kugura abakinnyi.

    Mu itangazo ubuyobozi bwa Police FC bwasohoye kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Mata 2023, bwavuze ko habaye impinduka mu ikipe ya Police FC aho Munyantwali Alphose yagizwe umuyobozi mukuri w’iyi kipe y’abashinzwe umutekano, azungirizwa na SP Regis Ruzindana.

    CIP Obed Bikorimana, Umunyamabanga Mukuru akaba n’Umuvugizi wa Police FC, yavuze ko ari impinduka zigamije kubaka ikipe itanga umusaruro.

    Ati 'Izi mpinduka zigamije kongera imbaraga mu buyobozi no gukomeza kubaka ikipe itanga umusaruro.'

    Munyantwali Alphose agizwe umuyobozi wa Police FC akaba yarigeze kubaho Guverineri w’Intara y’Amagepfo ndetse n’uw’Iburengerazuba.

    Munyatwali akaba yarabayeho umusirikare, amashuri yisumbuye yayize mu iseminari nto yo ku Karubanda, akomereza muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu ishami ry’amategeko, nyuma yaho yagiye kwimenyereza mu Rukiko rw’Arusha aranahakora, nyuma ayobora Akarere ka Nshiri, ahava ajya mu Karere ka Nyamagabe yavuye agirwa Guverineri w’Intara y’Amajyepfo.

    Munyantwali Alphose yagizwe umuyobozi wa Police FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/police-fc-yahawe-umuyobozi-mushya