Blog

  • Nyagatare: Hujujwe ikiraro cyo mu kirere cyatwaye arenga miliyoni 100 Frw – #rwanda #RwOT

    Umuhango wo gutaha iki kiraro wabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 28 Mata. Ikiraro cyubatswe gifite uburebure bwa metero 60 kikaba gihuza utugari tubiri twa Cyenjojo na Kabare duherereye mu Murenge wa Rwempasha.

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyagatare bwatanze 40% by'amafaranga yubatse iki kiraro mu gihe andi mafaranga angana na 60% yatanzwe n'umushinga wa Bridge to Prosperity.

    Bamwe mu baturage bo muri utu tugari bagaragaje akanyamuneza n'ibyishimo byo kuba bubakiwe ikiraro kinyura hejuru y'umugezi w'Umuvumba ahari hari ibiti ari nabyo bagenderagaho bambuka ngo ku buryo byatumaga hari n'abagwaga mu mazi bakaba banahasiga ubuzima.

    Shyaka Onesphore yavuze ko byabagoraga cyane kuva mu Kagari ka Kabare bajya kwaka serivisi ku Murenge wa Rwempasha, aho ngo byabasabaga kujya kuzenguruka mu Mujyi wa Nyagatare, urugendo ngo rwabahendaga cyane.

    Yakomeje avuga ko Umugezi w'Umuvumba iyo wabaga wuzuye batinyaga kunyura ku biti byari byarashyizweho bagashimira Leta yabafashije kubaka iki kiraro ubu bahise batangira no gukoresha.

    Undi muturage yagize ati ' Twakoraga ibirometero umunani tujya kuzenguruka hakurya, ubu rero turashimira ubuyobozi bwadufashije bukatwubakira ikiraro cyiza nk'iki, biradufasha kugenderanirana.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, yabwiye abaturage ko gahunda ya Leta ari ukubegereza ibikorwaremezo kandi ko bikorwa biturutse mu byifuzo baba bagejeje ku buyobozi, bikajya mu mihigo y'Akarere kandi bigakorwa. Yabasabye gufata neza iki kiraro bubakiwe bakakirinda kwangirika no kucyangiza.

    Yakomeje agira ati ' Iyi ni inzira igiye gufasha abaturage bahinga mu gishanga cy'umuceri kiri hakurya gato cyitwa Muvumba ya 8, ikindi bigiye gufasha mu buhinzi, mu migenderanire abantu babashe kugenda neza, turasaba abaturage kukibyaza umusaruro bakagikoresha neza.'

    Kuri ubu mu Karere ka Nyagatare habarurwa ibiraro bitanu biri kubakwa, aho hari n'ibindi bine byabaruwe ariko byo bitari byatangira gukorwa.

    Iki kiraro cyatashywe kuri uyu wa Gatanu

    Iki kiraro cyatwaye miliyoni zirenga 100 Frw kinyura hejuru y’umugezi w’Umuvumba


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyagatare-hujujwe-ikiraro-cyo-mu-kirere-cyatwaye-arenga-miliyoni-100-frw

  • Ben Moussa ashaka gukora akantu! Abakinnyi APR FC izakoresha kuri AS Kigali hajemo impinduka zikomeye ku batsinzwe na Police FC basuzuguwe cyane – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umutoza w'ikipe ya APR FC ushaka kwihaniza ikipe ya AS Kigali yakoze impinduka mu bakinnyi azakoresha ku munsi wejo.

    Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 29 Gicurasi 2023, Shampiyona y'u Rwanda irakomeza hakinwa umukino w'umunsi wa 26 Aho amakipe arimo APR FC Police FC n'izindi ziramanuka mu kibuga ariko umukino utegerejwe cyane ni uzahuza ikipe ya APR FC na AS Kigali ndetse n'uzahuza Kiyovu Sports na Mukura Victory Sports.

    Amakipe yombi kugeza ubu ariteguye cyane ukurikije amakuru agenda avugwa muri buri imwe, APR FC niyo ifite abakinnyi benshi bafite ibibazo by'imvune harimo Buregeya Prince ndetse na Niyomugabo Claude ariko ishobora kuba yagaruye Niyigena Clement umaze iminsi arwaye Malaria.

    Mu myitozo ikipe ya APR FC yakoze bwa nyuma, wabonaga abakinnyi bose bahari biteguye cyane bijyanye ni uko umuyobozi wabo Lt.Gen. Mubarakah Muganga amaze iminsi ibiri yitabira imyitozo yabo ari nako agenda ababwira icyo abifuzaho kuri uyu mukino uzaba ukomeye cyane.

    Abakinnyi Umutoza Ben Moussa ashobora gukoresha hatagize igihinduka

    Mu izamu: Ishimwe Pierre

    Ba Myugariro: Niyigena Clement, Rwabuhihi Aime Plaside, Ombarenga Fitina, Ishimwe Christian

    Abo hagati: Mugisha Bonheur, Ruboneka Jean Bosco, Ishimwe Anicet

    Ba rutahizamu: Mugisha Gilbert, Niyibizi Ramadhan, Bizimana Yanick

    Source : https://yegob.rw/ben-moussa-ashaka-gukora-akantu-abakinnyi-apr-fc-izakoresha-kuri-as-kigali-hajemo-impinduka-zikomeye-ku-batsinzwe-na-police-fc-basuzuguwe-cyane/

  • Kirikou yagaragaye mu isura nshya asa nk’abakenyezi -IFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi uri mu bagezweho mu gihugu cy'u Burundi wamamaye kw'izina rya Kirikou yagaragaye mwisura nshya asa nk'abakobwa yambaye akazipo ka kacye.

    Iyi foto ikomeje guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga bitewe nuko bitangaje kubona umuntu w'igitsina gabo yambaye ijipo.

    Uyu muhanzi akomeje kwigarurira imitima yabatari bake mu gihugu cy'u Burundi ndetse na hano mu Rwanda dore ko afitanye indirimbo bita Inzoga ni Bebe n'umuhanzi ukomeye cyane ariwe Bruce melodie.

    Reba ifoto.

    Source : https://yegob.rw/kirikou-yagaragaye-mwisura-nshya-asa-nkabakenyezi/

  • Menya ibindi byiza utaruzi byo kurya amagi atogosheje – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amagi ni ikiribwa kiza kandi giciriritse n'ubwo abantu bibwira ko gihenze kandi kigoye kukibona, Nyamara biroroshye kandi byaba byiza buri muntu agiye arya igi rimwe ku munsi byibura.

    Amagi rero agira akamaro gakomeye cyane ku muntu.

    1.Amagi afasha mu gukomeza amagufwa y'umuntu ndetse akanongera imisokoro mu amagufwa.

    2.Amagi yagura ubwenge bw'umuntu bigatuma atekereza vuba kandi neza cyane cyane ku mwana.

    3.Amagi afasha umusatsi wawe gukura neza.

    4.Amagi afasha umubiri wawe guhangana n'indwara z'amaso.

    5.Amagi atuma umubiri wawe ukora amavuta ahagije bigatuma uhorana uruhu rutemba itoto.

     

    Source : https://yegob.rw/menya-ibindi-byiza-utaruzi-byo-kurya-amagi-atogosheje/

  • Benjamin Gucumbi yatsinzwe yandagajwe na Mahoro Nasiri mu kiganiro 10 Battle kuri Radio Tv10 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro 10 Battle cyo kuri Radio Tv10 Rwanda, Mahoro Nasiri wo kuri Radio1 yatsinze Benjamin Gucumbi wo kuri BB Umwezi, aba bambi bakora ibiganiro by'imikino.

    10 Battle ni ikiganiro cya Radio Tv10, aho batumira abantu babiri b'ibyamamare maze bakababaza ibibazo byo gurondora ibintu byinshi, ubashije kubivuga akaba ariwe wegukana insinzi.

    Nk'urugero basaba umwe ati 'ni ibihe bikoresha byo mu gikoni wavuga mu gihe cy'amasegonda 30?' akavuga ati 5, mugenzi we iyo yumva yabirenza ahita avuga ati njye ndavuga 6, wa wundi nawe yakumva yarenza 6, akongeraho ibindi kugeza ubwo uvuze umubare wo hejuru bamuha rugari ubundi yabivuga yubahirije igihe agahabwa inota, igihe cyamufata atarabisoza inota rijya kuri mugenzi we.

    Umunyamakuru Claude Hitimana wari uyoboye iki kiganiro yabajije Gucumbi, umubare w'abatoza batoje Amavubi yavuga mu gihe cy'amasegonda 30, maze Gucumbi yemeza 8, Claude ababajije Nasiri niba yarenzaho, we arahakana, ubwo Gucumbi bamuhaye umwanya maze arabavuga, gusa masegonda amufata amaze kuvuga 6 ubwo inoto riba irya Nasiri.

    Mu bindi bibazo, Gucumbi yananiwe kuvuga amakipe 13 yo muri shampiyona y'umupira w'amaguru mu kiciro cya mbere mu Butariyani, aho amasegonda yamufashe agejeje 9 gusa.

    Nanone kandi Gucumbi yananiwe kuvuga aba kapiteni 8 b'amakipe yo muri shampiyona y'umupira w'amaguru mu kiciro cya mbere mu Bwongereza aho amasegonda yamufashe avuze 5 gusa.

    Nasiri we ibyo yiyemezaga yabisubizaga neza kuko yavuze abahanzi 5 begukanye Guma Guma, ndetse kandi yongera kuvuga abahanzi 4 bo muri Nigeria, nyuma y'aho byari byagaragaye ko Gucumbi ibintu by'abahanzi atajya arebaho.

    Iyi Battle yaje kurangira, Nasiri yandagaje Gucumbi, ku manota 5-2, abiri ya Gucumbi yabonetse nyuma yo kuvuga abakinnyi 5 bakina muri Police FC ndetse n'abatoza 6 batoza amakipe yo muri shampiyona y'u Rwanda mu kiciro cya mbere.

    Source : https://yegob.rw/umunyamakuru-benjamin-gucumbi-yatsinzwe-yandagajwe-na-mahoro-nasiri-mu-kiganiro-10-battle-kuri-radio-tv10/

  • Bralirwa yibutse abari abakozi bayo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 – #rwanda #RwOT

    Iki gikorwa cyatangijwe no kunamira no gushyira indabo ku rwibutso rw'abakozi bishwe ryubatswe ku ruganda rwa Kigali n'urw'i Rubavu.

    Nyuma hakurikiraho urugendo rwo kwibuka rugana kuri izo nzibutso ahabereye umuhango nyir'izina wo Kwibuka ku nshuro ya 29.

    Abitabiriye uyu muhango wo Kwibuka ku rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro basobanuriwe ko bihumbi bitatu byahiciwe harokotse abantu ijana gusa.

    Mu kiganiro cyatanzwe na Ambasaderi Ngarambe François Xavier, yibukije ko jenoside itegurwa na Leta igihe kirekire asaba abitabiriye umuhango wo kwibuka gukomeza kurwanya ingengabitekerezo yayo aho yaturuka hose.

    Mukandinda Pelagie w'i Nyanza ya Kicukiro na Mukarurema Shadia w'i Rubavu batanze ubuhamya ku nzira y'inzitane banyuzemo bihisha amanywa n'ijoro abishe imiryango yabo kugeza barokotse abicanyi babahigaga.

    Yakomeje avuga ko kwibuka ari umuco bagomba gukomeraho kandi bikabaha n'imbaraga zo kurwanya ikibi.

    Mbarushimana Gerard, perezida wa Ibuka ku rwego rw'Akarere ka Rubavu, mu ijambo rye yashimiye Bralirwa ku nkunga ikomeje guha imiryango y'abari abakozi bayo.

    Ati”Gukomeza Kwibuka abari abakozi banyu n'intambwe ikomeye mu kwimakaza Ubudaheranwa, ubumwe nubwiyunge”.

    Umuyobozi w'abakozi muri Bralirwa, Uwera Laetitia, yibukije abari bitabiriye uwo muhango ko nk'ababyeyi bafite inshingano zo kwigisha abana babo amateka y'igihugu .

    Yagize ati “Dufite kwigisha amateka abana badukomokaho. Kwibuka bidufasha gukomera tukiteza imbere ndetse n'igihugu muri rusange”.

    Umuyobozi Mukuru wa Bralirwa, Etienne Saada, mu ijambo rye ku rwibutso rwa Rubavu yagize ati “Twifatanyije n'imiryango y'abakozi bacu bishwe n'abanyarwanda bose kwibuka ku nshuro ya 29 jenoside yakorewe abatutsi muri 1994”.

    Yasoje avuga ko Bralirwa izakomeza kuzirikana ubudaheranwa bw'abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi, anizeza gukomeza gushyigikira abarokotse mu miryango y 'abakozi bayo n'abanyarwanda muri rusange mu nzira yo kwiyubaka no mu iterambere ry'igihugu.

    Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage mu karere ka Rubavu, Ishimwe Pacifique, yashimiye Bralirwa yashizeho gahunda yo kwibuka abatutsi bishwe muri jenoside, n'uburyo ikomeza imiryango y'abarokotse bari bafite ababyeyi n'abavandimwe bakoraga muri Bralirwa. Yasabye ko bikomeza bikabera urugero rwiza ibindi bigo.

    Ishimwe yashimiye Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, kuba yarayoboye urugamba rwo guhagarika jenoside yakorerwaga abatutsi ubu “tukaba tuganje mu miyoborere yuje ubumwe n'ubwiyunge”.

    Umuyobozi mukuru ushinzwe itumanaho, ubufatanye n'imikoranire muri Minisiteri y 'ubumwe bw'abanyarwanda n'inshingano mboneragihugu, Rukesha Paul yasabye cyane cyane urubyiruko kurwanya abapfobya jenoside.

    Yagize ati “Gukunda igihugu nyako ni ugukunda abagituye. Rubyiruko mukwiriye kurwanya abapfobya jenoside cyane cyane abakoresha imbuga nkoranyambaga”.

    Yasoje asaba Bralirwa kwandika amateka y'abakozi bayo bazize jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 kuko ari bwo buryo bwo gusigasira amateka y'igihugu.

    Urwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro rushyinguwemo imibiri ibihumbi ijana na bitanu by'abatutsi bazize jenoside yakorewe abatutsi muri Kicukiro n'ahandi mu mujyi wa Kigali.

    Abakozi ba Bralirwa bunamiye Abatutsi bashyinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro

    Hashyizwe indabo ku rukuta rwanditseho amazina y’abahoze ari abakozi ba Bralirwa bazize Jenoside yakorewe Abatutsi

    Ambasaderi Rugamba yavuze ko Jenoside itegurwa igihe kirekire kandi ishyigikiwe n’ubuyobozi buriho

    Umuyobozi w'abakozi muri Bralirwa, Uwera Laetitia yasabye ababyeyi kwigisha abana babo amateka y’Igihugu

    Umuyobozi mukuru ushinzwe itumanaho, ubufatanye n'imikoranire muri Minisiteri y 'ubumwe bw'abanyarwanda n'inshingano mboneragihugu, Rukesha Paul yasabye urubyiruko kurwanya abapfobya Jenoside


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bralirwa-yibutse-abari-abakozi-bayo-bazize-jenoside-yakorewe-abatutsi-muri-1994

  • Urwego rw'Abinjira n'Abasohoka rwabeshyuje Moise Turahirwa washinze Moshions – #rwanda #RwOT

    Uru rwego rwatangaje ko pasiporo y'umwimerere yahawe Turahirwa, yahinduwe ku itariki y'amavuko ndetse n'igitsina. Iyi pasiporo kandi yanahinduwe ahagenewe nimero iyiranga, aho bigaragara ko yasibwe.

    Urwego rw'Abinjira n'Abasohoka rwibukije abanyarwanda bose ko pasiporo nyarwanda n'izindi nyandiko z'inzira zigengwa n'amategeko kugira ngo umutekano w'igihugu n'uw'abazitunze ubungabungwe.

    Ingingo ya 47 y'itegeko N° 57/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye abinjira n'abasohoka mu Rwanda ivuga ku 'Guhimba cyangwa gukoresha inyandiko yahinduwe'.

    Umuntu wese uhimba cyangwa uhindura urwandiko rw'inzira, viza cyangwa uruhushya rwo gutura mu Rwanda rwatangiwe mu Rwanda cyangwa mu kindi gihugu, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itanu (5), ariko kitarengeje imyaka irindwi (7) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda itari munsi ya miliyoni imwe (FRW 1.000.000) ariko itarengeje miliyoni ebyiri (FRW 2.000.000).

    Mu gihe iki cyaha kivuzwe mu gika cya mbere cy'iyi ngingo cyakozwe n'umunyamahanga, yirukanwa mu Rwanda akimara kurangiza igihano cye.

    Ingingo ya 49 y'iri tegeko ivuga ku guhindura cyangwa gukoresha urwandiko ruhinduye.

    Umuntu wese, uhinduye mu buryo ubwo ari bwo bwose urwandiko rw'inzira, viza cyangwa uruhushya rwo gutura rwatanzwe n'u Rwanda cyangwa ikindi gihugu;

    Ukoresheje urwandiko rw'inzira, viza cyangwa uruhushya rwo gutura mu Rwanda rwatanzwe n'u Rwanda cyangwa ikindi gihugu, rwahinduwe ku buryo ubwo aribwo bwose; Aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itanu (5) ariko kitarengeje imyaka irindwi (7) cyangwa ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (FRW 1.000.000) ariko atarengeje miliyoni ebyiri (FRW 2.000.000) cyangwa ibyo bihano byombi.

    Mu gihe iki cyaha kivuzwe mu gika cya mbere cy'iyi ngingo cyakozwe n'umunyamahanga, yikurukanwa mu Rwanda akimara kurangiza igihano cye.

    Ku wa 26 Mata 2023 nibwo Moses Turahirwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze ifoto igaragaza ko muri pasiporo ye ari umugore.

    Icyo gihe yanditse amagambo agaraza ibyishimo atewe nuko yamaze kwemererwa kwitwa 'umugore' (Female) mu byangombwa bye.

    Bukeye bwaho ku wa 27 Mata 2023 Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB rwatangiye gukora iperereza ku byatangajwe na Turahirwa nyuma y'uko bigaragaye ko ashobora kuba yahinduye ibiri muri pasiporo ye.

    Icyo gihe RIB yatangaje ko ifoto ya pasiporo yashyizwe hanze na Turahirwa, ari impimbano kuko Urwego rushinzwe Abinjira n'Abasohoka, rwemeje ko iyo pasiporo itigeze itangwa.

    Abasobanukiwe neza ibijyanye n'urupapuro rw'inzira babwiye IGIHE ko ibyatangajwe na Turahirwa byigaragaza ko ari pasiporo yiganywe.

    Urugero rutangwa rushingiye ku nyuguti ya 'F' isobanura igitsinagore, yanditse mu buryo butandukanye n'uko izindi ziba zanditse.

    Iyo foto igaragaza ko Turahirwa yahawe iyo pasiporo mu Ukwakira 2021, bikaba bitumvikana ukuntu nyuma y'imyaka igera kuri itatu aribwo yari yibutse gusangiza abamukurikira ayo makuru.

    Ku wa 28 Mata 2023 Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi Moses Turahirwa washinze inzu y'imideli ya Moshions.

    Turahirwa akurikiranyweho ibyaha by'inyandiko mpimbano no gukoresha ibiyobyabwenge.

    Aherutse nanone kwandika ku mbuga nkoranyambaga ze ko ashimira leta yamwereye kunywa urumogi. Ati 'Mu Rwanda ni cyo gihugu ku Isi kinyemerera kunywa umuti w'itabi ry'urumogi mu ruhame no mu busitani bwa Kigali nta nkomyi.''

    Aheruka kandi kubeshyera Umujyi wa Kigali ko wamutegetse gusiba amarangi agaragaza ibendera ry'abaryamana bahuje ibitsina yasize aho akorera, mu gihe wo wasobanuye ko icyo wamusabye ari ugukuraho amabuye yari ateje umwanda yari yarashyize imbere y'ayo marangi.

    Mu ntangiriro z'uyu mwaka nibwo Turahirwa yatangiye gukora akantu ku mbuga nkoranyambaga ubwo hasakazwaga amashusho byakekwaga ko ari ye asambana n'abagabo.

    Nyuma yaje kubyiyemerera ko ari aye ariko yasohotse mu buryo budakwiriye kuko atabigizemo uruhare.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urwego-rw-abinjira-n-abasohoka-rwabeshyuje-moise-turahirwa-washinze-moshions

  • Munyantwari Alphonse wayoboye intara y'Amajyepfo n'iy'i Burengerazuba yagizwe umuyobozi wa Police FC #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 28 Mata 2023 nibwo hatangajwe ko Munyantwari Alphonse wayoboye intara y'Amajyepfo n'iy'i Burengerazuba yagizwe umuyobozi wa Police FC (Chairman ) , Superintendent of Police (SP) Regis Ruzindana yagizwe umuyobozi wungirije (Vice Chairman).

    Izi mpinduka muri iyi kipe ifashwa na Polisi y'igihugu zije nyuma yaho uwari umuyobozi wayo ACP Kamunuga Yahaya aherutse guhindurirwa izi nshingano zihabwa Spt Ruzindana Regis wayiyoboraga mu gihe kitari kinini.

    Binyuze ku rubuga rwa Twitter rw'ikipe ya Police bagize bati 'Ubuyobozi bwa Polisi y'u Rwanda bwashyizeho ubuyobozi bushya  bw'ikipe yayo y'umupira w'amaguru (Police FC) aho Alphonse Munyantwali yagizwe umuyobozi mukuru (Chairman).

    Superintendent of Police (SP) Regis Ruzindana yagizwe Umuyobozi wungirije (Vice Chairman).'

    Nk'uko byatangajwe na CIP Obed Bikorimana, Umunyamabanga Mukuru akaba n'Umuvugizi wa Police FC, yavuze ko: 'Izi mpinduka zigamije kongera imbaraga mu buyobozi no gukomeza kubaka ikipe itanga umusaruro.'

    Munyantwari Alphonse si izina rishya cyane mu mpira wo mu Rwanda kuko yigeze kuba umuyobozi w'Amagaju FC ubwo yari ikiri mu Cyiciro cya Kabiri ndetse ayizamura mu cya Mbere.

    Uyu muyobozi aje muri iyi kipe iri ku mwanya wa kane n'amanota 45 mu mikino 26 imaze gukinwa ya shampiyona ndetse iyi kipe akaba ayisanze igeze muri 1/4 cy'igikombe cy'Amahoro 2023.

    The post Munyantwari Alphonse wayoboye intara y'Amajyepfo n'iy'i Burengerazuba yagizwe umuyobozi wa Police FC appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/munyantwari-alphonse-wayoboye-intara-yamajyepfo-niyi-burengerazuba-yagizwe-umuyobozi-wa-police-fc/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=munyantwari-alphonse-wayoboye-intara-yamajyepfo-niyi-burengerazuba-yagizwe-umuyobozi-wa-police-fc

  • Bakase umuziki na we aremera: Abanyeshuri bemeje Mc Buryohe nyuma y’uko bagarageje impano idasanzwe yo kubyina(video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abana babiri b'abanyeshuri biga mu karere ka Rwamagana bemeje umunyamakuru akaba n'umushyushyarunga Mc Buryohe nyuma yo kubyina nkababigize umwuga.

    Amashusho yaba bana babiri b'abakobwa yagaragaye ku rubuga rwa Instagram ya Mc Buryohe abaza abamukurikira amanota bakwiriye guha abo bana bitewe n'uburyo bamwejemo maze abamukurikira nabo bemeza ko abo bana barenze kuko ntawagiye munsi y'amanota 9.

    Na we ihere ijisho amashusho y'abana babiri b'abakobwa bazi gukata umuziki:

    Source : https://yegob.rw/bakase-umuziki-na-we-aremera-abanyeshuri-bemeje-mc-buryoohe-nyuma-yuko-bagarageje-impano-idasanzwe-yo-kubyinavideo/

  • Kigali: Indaya yavuze ukuntu bicuruza ku mafaranga ibihumbi 2,000 cyangwa 3,000 ndetse wagura inzoga bakakugabanyiriza – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abatuye mu Murenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo, bavuga ko batewe impungenge n'ubuzima bw'abana bishoye mu buraya bakiri bato by'umwihariko mu gace ka Kabuhunde.

    Mu mudugudu wa Kabuhunde haravugwa indaya nyinshi dore ko abasore n'abagabo baza kuzigura muri utu duce.

    Ikinyamakuru IGIHE cyasuyu uyu mudugudu maze abahatuye bababwira ko ikibazo cy'indaya zicuruza cyafashe indi ntera.

    Umwe muri abo bakora uwo mwuga yabwiye umunyamakuru ko bicuruza ku mafaranga ibihumbi bibiri cyangwa bitatu ndetse ko iyo uguze inzoga bakugabanyiriza.

    Aka gace kandi gateye inkeke ku babyeyi baharera kuko usanga mu tuyira haba hagiye huzuyemo udukingirizo tuba twakoreshejwe n'abo bakora uwo mwuga.

    Source : https://yegob.rw/kigali-indaya-yavuze-ukuntu-bicuruza-ku-mafaranga-ibihumbi-2000-cyangwa-3000-ndetse-wagura-inzoga-bakakugabanyiriza/