Blog

  • Rafael York yasabye umukinnyikazi w’umupira w’amaguru akaba n’umukunzi we kuzamubera umugore ( IFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rafael York, umukinnyi mpuzamahanga w'umunyarwanda ukinira ikipe ya Gefle IF muri Sweden Rafael York yambitse impeta ya 'fiançailles' umukunzi we Elin Rombing.

    Ku mugoroba w'ejo hashize nibwo uyu mukinnyi ukina mu cyiciro cya kabiri muri Sweden yasabye uyu mukobwa kuzamubera umugore undi na we arabyemera.

    Rafael York n'umukunzi we

    Elin Rombing bagiye kubana akaba na we ari umukinnyi w'umupira w'amaguru aho akinira ikipe ya IK Uppsala mu cyiciro cya mbere muri Sweden.

    Source : https://yegob.rw/rafael-york-yasabye-umukinnyikazi-wumupira-wamaguru-akaba-numukunzi-we-kuzamubera-umugore-ifoto/

  • Twigire ku Rwanda: Honorable Oluwabunmi Amao… – #rwanda #RwOT

    Honorable Oluwabunmi Amao, Umuyobozi Mukuru w'Ikigo Gishinzwe Ubuhanzi n'Umuco wa Afurika (Director General Centre for Black and African Arts and Civilisation);

    Ibi yabivuze mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda ku munsi wa kabiri w'Inama Mpuzamahanga y'Abagore, ubwo twamubazaga ku bijyanye n'ukuntu umuco mu bihugu bya Afurika upfukirana umugore.

    Yasabye abagabo guha umwanya abagore kuko 'Hari abagore bashoboye, hari abagore Imana yahaye gukora ibikomeye', ati: 'Reba nka hano, reba Kigali, Kigali (u Rwanda) yateye imbere cyane kuko babagiriye ikizere babaha umwanya (umugore) mugaragaza ko mushoboye'.

    Honorable Oluwabunmi Amao yifuza ko ibihugu bya Afurika byigira ku Rwanda kuguha umwanya umugore kuko nawe ashoboye 


    Yakomeje avuga ko bafite byinshi byo kwigira ku Rwanda kuko ruha amahirwe umugore w'umunyarwandakazi, cyane ko 'Leta y'u Rwanda 61.3% ari abagore mur Guverinoma.'

    Ati: 'Dufite byinshi byo kwigira hano, tukabitira, tukabijyana iwacu kubikora. Turasaba Inteko Ishingamategeko iwacu ko baduha umwanya natwe tukabereka icyo dushoboye. Tubabwire ngo muduhe amahirwe… Dukeneye ko tuvugurura ibihugu byacu.'

    Muri iyi nama, abagore batanze ibitekerezo byinshi biganisha ku kubaka igihugu, isi muri rusange uhereye ku kubyaza umusaruro ubushobozi bw'umugore.

    Bimwe mu bitekerezo byatangiwe muri iyi nama, ni uko umugabo naha umwanya umugore we, akamutega amatwi, akamwumva bagatahiriza umugozi umwe, urugo rwabo ruzamera neza kandi rugatera imbere kuko n'amafaranga umugore akorera agaruka mu rugo.

    Bibukije kandi ko umugore ariwe ufite uruhare runini mu gutuma umugore yubahwa, bitewe n'uko azabanira abagore bagenzi be, uburere azaha abana be, iterambere azageza ku bagore bagenzi be, n'ibindi.

    Banagaragaje impungenge zituruka ku kuba abana benshi barebera ku babyeyi babo, aho abana b'abahungu bakuze babona ise akubita nyina nabo ariko babigenza iyo bashatse, umukobwa wakuze nyina akubitwa nawe akumva ko ariko bigomba kugenda,…

    Basabye umugore kwigirira ikizere, 'ntabwo ukeneye ko umugabo abanza kubyemera cyangwa kukwemerera kunyura muri iriya nzira kugira ngo ubone kuyinyuramo.' aka ya mvugo ngo 'Tinyuka urashoboye.'

    Iyi nama yateguwe na Abolaji Odunuga, Umuyobozi ari nawe washinze Duchess International Magazine, afatanyije na Bwana Olayinka Odeajo, Umuyobozi akaba na nyiri Custodian Global Consult Ltd; bakomoka muri nigeria ariko bakaba baba mu Bwongereza.

    Mu biganiro twagiranye mu minsi itandukanye y'iyi nama bakomeje bashimangira ko bazanye iyi nama mu Rwanda, kuko basanze bafite byinshi byo kwigira ku Rwanda, by'umwihariko ku bijyanye n'uburyo umugore mu Rwanda ahabwa agaciro.

    Mu kiganiro na Frank Gisha, Umuyobozi Mukuru w'Ishami rishinzwe Ubukerarugendo muri PSF, ubwo twamubazaga uburyoyakiriye kuba abo muri Nigeria bazana Inama Mpuzamahanga mu Rwanda aho kuyijyana iwabo, yagize ati: 'Kimwe mu byatumye bazana inama yabo mu Rwanda ni uko u Rwanda rutekanye, service zacu bagiye babona ubuhamya bwacu hirya no hino, ku bigendanye n'imiyoborere myiza iteza imbere umugore.'

    Abitabiriye Inama Mpuzamahanga y'Abagore banyuzwe cyane n'uburyo uyu Muyobozi (Frank Gisha) yabakiriye bituma bifuza kuzagaruka

    Akomeza avuga ko mu kiganiro bagiranye, bamubwiye ko bitangaje kumva ko u Rwanda rufite abagore barenga 50 ku ijana mu nzego zinyuranye, ndetse bakabona ari igitangaza bifuza ko cyagera n'iwabo.

    Tumubajije inyungu abona bifitiye u Rwanda, yatubwiye ko ari nyinshi cyane kuko 'Iyo inama zije bakoresha indege yacu, amahoteri yau, ibiribwa,… tuba ducuruje' anongeraho ko ariko ari amahirwe yo kongera kubereka ibindi birenze ibyo bifuzaga bashobora kubona mu Rwanda kuko 'Iyo aje biroroshye cyane gukora icyitwa package, kumwereka ibindi twabacuruzaho' kukobitandukanye na ba mukerarugendo basanzwe baza baje gutembera gusa, kuko abaje mu nama banerekwa n'ibindi bikorwa bishobora gukorwa mbere cyangwa nyuma y'inama.

    Inama nk'izi kandi ngo zibyarira umusaruro abantu banyuranye harimo abafite amahoteli, abo ziha akazi bakora 'sound system', ababatembereza, n'abandi.

    Frank Gisha avuga ko 'Icyadushimisha ni uko batubera abavugizi, batubera ba ambasaderi. Twavuganaga ko batubera abavugizi, nabasabye ko inama yabo bayirambura maze ubutaha bakazana n'abantu bo hirya no hino kandi nabonye barabyishimiye…'

    Iyi nama yitabiriwe n'abanyacyubahiro banyuranye, benshi bavuye mu gihugu cya Nigeria, abandi bavuye muri Tanzania, Uganda, Kenya n'ahandi muri Afurika;

    Barimo Hon. Ajoke Moromoke Aminat Obe, umuyobozi wungirije wa Agbado Oke Odo LGA,wavuze ku buryo imbaraga z'ikoranabuhanga no guhanga udushya ziri guhindura ubucuruzi muri Afurika;Hon. Fidelia Salami, umuyobozi muri Delta State Tourism Board, wavuze uburyo ikoranabuhanga no guhanga udushya byagirira akamaro abagore bakora mu bijyanye n'ubukerarugendo;

    Hari kandi RTN. Tejumola Taiwo, wavuze ukuntu ikoranabuhanga no guhanga udushya biri guhindura uburyo ubushabitsi bukorwa; Madamu Memory Usaman, umuyobozi muri Horizon Global Summit, wavuze ku buryo ikoranabuhanga no guhanga udushya biri gukora ku buzima bw'abagore mu isi;

    Ndetse n'umunyarwandakazi Cynthia Umutoni, umunyeshuri muri Kaminuza 'African Leadership University' mu Rwanda, wavuze ku guha umugore urubuga mu ikoranabuhanga no guhanga udushya mu rwego rwo kumuzamura.

    Iyi nama Mpuzamahanga y'Abagore 'International Women's Conference' yabereye mu Rwanda aho yamaze iminsi itatu. Umunsi wa mbere wabereye muri Century Park Nyarutarama, umunsi wa kabiri ubera muri Sheraton Hotel naho umunsi wa gatatu urangwa no gutembera i Nyanza mu Ingoro y'Abami mu Rukari, ndetse banasura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyanza. 

    Iyi nama yasojwe ku mugoroba wo kuwa Gatanu tariki 28, mu muhango wabereye muri Century Park, inatangirwamo ibihembo 'Awards'.

    Amafoto: Serge Ngabo-InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128695/twigire-ku-rwanda-honorable-oluwabunmi-amao-arasaba-leta-zibihugu-bya-afurika-guha-umugore-128695.html

  • Serge Iyamuremye yasobanuye album ya gatanu y… – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Mata 2023, nibwo uyu muhanzi wamenyekanye mu ndirimbo zirimo nka 'Mvura' yateguje abafana be n'abakunzi b'umuziki muri rusange iyi album y'ivugabutumwa amaze igihe ari kubategurira.

    Ni album yihariye kuko yatangiye kuyikoraho ubwo yari mu Rwanda akomereza muri Amerika, yifashisha aba Producer batandukanye mu rwego rwo kuyiha icyanga.

    Yabwiye InyaRwanda ko muri rusange indirimbo yakubiyeho zivuga 'ku buzima bwiza bwa Yesu Kristo'. Ati 'Iriho indirimbo 11 ariko ndateganya ko nshobora kongeraho indirimbo imwe zikaba 12. Indirimbo ziriho ziravuga cyane ku butumwa bwiza bwa Yesu Kristo.'

    Serge avuga ko yandika indirimbo zigize iyi album yanasubije inyuma amaso ku buzima sosiyete ibamo, bituma yita no gushyiraho indirimbo zihumuriza abantu, ubutumwa bwo gushima n'ibindi yizera neza ko abantu bazayumva bazanyurwa.

    Akomeza ati 'Ni indirimbo z'ivugabutumwa. Ibyiza Yesu Kristo yakoze ku buzima bwacu ndetse n'ibindi.'

    Uyu muhanzi akomeza avuga ko kuri iyi album hariho indirimbo 10 ze wenyine ndetse n'indi ndirimbo imwe yakoranye na Annette Murava [Azwi mu ndirimbo nka ‘Niko Nkiri] uherutse kurushinga na Bishop Gafaranga.

    Yavuze ko yafashe iki cyemezo cyo kudakorana cyane n'abandi bahanzi, ahanini bitewe n'uko yamaze igihe kinini akorana n'abandi bahanzi. Kuri iyi nshuro, avuga ko yashakaga ko abantu bumva neza ubuhanga bwe n'ubutumwa yabateguriye.

    Iyi ndirimbo yakoranye na Annette Murava avuga ko imaze igihe kinini,  Nk'umuramyi, yifuza ko indirimbo ziri kuri album ye 'zazagarura abantu kuri Kristo cyane cyane urubyiruko, kuko rumaze kubura cyane mu nzu y'Imana'.

    Ati 'Ni ikintu gihangayikishije Isi muri rusange. Kuko usanga nyine urubyiruko turimo turarubura mu rusengero, ukibaza impamvu ariko harimo ubutumwa bwinshi bagenewe. Indirimbo ikubiyemo ubutumwa bwinshi bw'ibyiringiro kandi buhumuriza abantu, hari abantu baba bacitse intege bibaza ejo bizagenda gute, bizamera gute ariko ni ubutumwa bw'ibyiringiro niko navuga.'

    Iyamuremye avuga ko buri ndirimbo iri kuri iyi album yihariye, kandi yayikoze mu njyana itandukanye n'indi ku buryo afite icyizere cy'uko icyiciro cyose cy'ubuzima cy'abantu bazayisangamo.

    Uyu munyamuziki asaba buri wese uzumva indirimbo ze akanyurwa kuzazisangiza n'abantu kugirango ubutumwa bw'Imana bugere kure. 

    Serge asanzwe afite album zirimo nka 'Nta mvura idahita' , 'Arampagije', 'Biramvura' ndetse na 'Urugendo.' 

    Serge Iyamuremye ubarizwa muri Amerika agiye gusohora album yise 'Saa Cyenda'

     

    Serge yavuze ko indirimbo yakubiye kuri iyi album aziteho kugarura urubyiruko kuri Kristo 

    Serge avuga ko yandika indirimbo zigize album ye ya Gatanu yitaye cyane ku butumwa bumazara igihe kirekire

    KANDA HANOUREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NTAWUNDI NAMBAZA' YA SERGE IYAMUREMYE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128688/serge-iyamuremye-yasobanuye-album-ya-gatanu-yindirimbo-11-agiye-kumurika-128688.html

  • Kuri uyu wa Gatandatu guhera saa cyenda ikipe ya APR FC yakiriye AS Kigali kuri sitade y’Akarere ka Bugesera. Uyu ni umukino ufite kinini uvuze kuko ikipe ya APR FC iramutse iwutakaje yaba iri kuva ku gikombe cya shampiyona ibererekera Kiyovu Sport iri ku mwanya wa mbere kugeza ubu.

    Mu mikino 26 iheruka guhuza aya makipe yombi APR y yatsinzemo 10, AS Kigali itsindamo 7 banganya inshuro 9.

    Abakinnyi 11 ba APR FC babanje mu kibuga:Pierre,Fitina, Ynussu , Dieudonne , Byiringiro, Bonheur, Bosco, Gilbert, Djabel, Alain na Yannick.

    Abakinnyi 11 ba AS Kigali babanje mu kibuga:Fiacre,Seif, Thierry, Denis, Girbert, Laurance Juma, Ally, Rashid, Jean Bosco, Jacques na Tchabalala.

    Uko umukino uri kugenda umunota ku munota:

    Igice cyambere kirangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1

    45+2 Dusingizimana Gilbert wa AS Kigali akoreye ikosa Ruboneka ahita ahabwa ikarita y’umuhondo

    Igice cyambere cyongeweho iminota 3

    45′ Bosco wa APR FC acenze neza ashaka kwinjira mu rubuga rw’amahina ariko aranyerera atakaza umupira

    41’Jacques wa AS Kigali agize ikibazo cy’imvune biba ngombwa ko akurwa mu kibuga ateruwe

    39′ APR FC nayo ibonye penariti ku ikosa ryari rikorewe Allain-Baca maze Ombolenga ahita ayitereka mu nshundura

    37’Nyuma yiko AS Kigali ibonye igitego cya 1 isa nkiyagabanyije umurego abakinnyi ba APR FC bari guhererekanya gake gake

    33′ APR FC ibonye kufura nziza ku ikosa Laurance Juma yarakoreye Djabel ariko Ynussu ahita ayitera hanze

    30′ Tchabalala ahise ayitera umuzamu ayikuramo ariko ntiyayifata neza nituma asongamo igitego kiba kirabonetse

    29′ AS Kigali ibonye penariti ku ikosa Ynussu akoreye Tuyisenge Jaques

    27′ Uruhande rw’ibumoso runyuraho Mugisha Gilbert ruri gukora cyane yirukankana imipira nubwo atari kuyibyaza umusaruro ngo ibe yavamo igitego

    25′ Gilbert wa APR FC ahawe ikarita y’umuhondo kubera gusagarira abakinnyi ba AS Kigali

    22′ Yannick arase uburyo butaratwa aho Fitina Ombolenga azamukanye umupira arumuheresa asigaranye n’umuzamu gusa atinda gushota bituma Seif aza aratabara ashyira umupira muri koroneri

    17’Abakinnyi ba APR FC babuze umupira,bari kuwubona gusa aruko urenze

    15’  Gilbert wa APR FC azamukanye umupira acenga ba myugariro ba AS Kigali bagera kuri 3 ariko ahinduye umupira mwiza imbere y’izamu Rukundo Denis ahita atabara

    13′ Abakinnyi ba AS Kigali bari kugerageza guhererekanya ngo binjire mu rubuga rwa APR FC ariko bikananirana

    10’Yannick yongeye kubona uburyo imbere y’izamu ariko Ntwali Fiacre aramubangamira abura uko atera mu izamu 

    7′ Tchabalala akoreweho ikosa agerageza kwinjira mu rubuga rw’amahina maze umusifuzi atanga kufura ariko nta kivuyemo bayiteye nabi 

    5′ Yannick aryamye hasi nyuma yuko yaretsinze igitego ari mu rubuga rw’amahina ariko ba myugariro ba AS Kigali bakawushyira muri koroneri

    3’AS Kugali ibonye koroneri ariko Rashid ashyizeho umutwe umupira Pierre wa APR FC ahita awufata

    1’AS Kigali niyo yatangije umukino itangira ukinira inyuma birangira iwurengeje

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128694/live-apr-fc-yakiriye-as-kigali-128694.html

  • Perezida Kagame yerekanye ko abuzukuru be bam… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo kuri konti ya Twitter ya Perezida Paul Kagame yashyizweho amafoto y’abuzukuru be bambaye imyambaro y’ikipe ya Arsenal. Hejuru y’iyi foto banditse bati: “Turi abarashi, bashya kandi bakiri bato”.

    Ibi yabikoze mu gihe ikipe ya Arsenal ariyo iyoboye urutonde rwa shampiyona y’u Bwongereza n’amanota 75, gusa ikaba idahagaze neza nyuma y’uko imaze imikino 4 idatsinda harimo n’uwo iheruka gutsindwamo na Manchester City ibitego 4-1.

    Perezida Kagame asanzwe ari umukunzi wa Arsenal ndetse yigeze no kubyitangariza. Arsenal izagaruka mu kibuga ikina na Chelsea kuwa 2.

    We are #Gunners …newest & youngest….#FanClub!! 😆🤩😍😍!!!! pic.twitter.com/VOIEY7K1H3

    — Paul Kagame (@PaulKagame) April 29, 2023

    Abuzukuru 2 ba Perezida Paul Kagame

    Perezida Kagame asanzwe ari umukunzi wa Arsenal

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128693/perezida-kagame-yerekanye-ko-abuzukuru-be-bamwiyunzeho-mu-gufana-arsenal-128693.html

  • Umunyarwanda ukina mw’ikipe ya Manchester united akomeje guca impaka – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w'umunyarwanda ukinira Manchester United y'abatarengeje imyaka 21, Emeran Noam akomeje kwitwara neza aho yaraye afashije ikipe ye kunganya na Tottenham.

    Hari mu mukino wa shampiyona y'abatarengeje imyaka 21 aho amakipe yombi yanganyije ibitego 2-2.

    Emeran Noam umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri iyi kipe, ni we wafunguye amazamu ku ruhande rwa Manchester United ku munota wa 13.

    Iki gitego cyaje kwishyurwa na Mundle ku munota wa 16 mbere y'uko John atsindira Tottenham igitego cya kabiri ku munota wa 53 maze Hugill aza kwishyurira Manchester United ku munota wa 58.

    Emeran Noam ni umunyarwanda uvuka kuri nyina w'Umunyarwandakazi ndetse na Emeran Fritz Nkusi wakiniye ikipe y'igihugu y'u Rwanda.

    Ni umwe mu bakinnyi barimo bifuzwa cyane n'ikipe y'igihugu Amavubi kuba yaza kubakinira ndetse amakuru akavuga ko ibiganiro bigeze kure.

    Source : https://yegob.rw/umunyarwanda-ukina-mwikipe-ya-manchester-united-akomeje-guca-impaka/

  • Mason Greewood yafashe imyanzuro ikakaye nyuma y’uko Manchester United ikomeje kwinangira kumugarura mu bandi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mason Greewood ni umwogereza byanditswe ko ari unukinnyi wa Manchester United , ariko amezi abaye 15 adakina.
    Greenwood washinjijwe ibyaha byo gufata kungufu no gukubita umukunzi we. Muri Gashyantare uyu mwaka yararekuwe ariko Manchester United ivuga ko izikorera iperereza ryayo kugira ngo agarurwe mu ikipe.

    Ibinyamakuru bitandukanye birimo The Sun, Daily Star na The Mirror byanditse ko Greenwood yafashe umwanzuro wo kutazongera gukinira Manchester United ukundi kuko abona ko yamwimye umwanya.

    Inshuti ya hafi y'uyu mukinnyi iganira na The Sun yagize iti'Green Wood yumva ko yarangizanyije na Manchester United, aba yibereye mu rugo akora imyitozo ariko arababaye cyane.

    Greenwood wafatwaga nk'umwe muri ba rutahizamu batanga ikizere

    Arashaka gusubira gukina umupira w'amaguru ariko afite ikibazo kitoroshye ariko niwe wenyine ushaka kugikoraho'.

    Yiyemeje ko agomba gukina umupira w'amaguru ariko ntabwo ajya atekereza kuba yakongera gukina muri Manchester United ukundi'.

    Source : https://yegob.rw/mason-greewood-yafatiye-imyanzuro-ikakaye-manchester-united-idashaka-kumugarura-mu-bandi/

  • Bruce Melodie na Element beretswe urukundo na televiziyo iri mu zikomeye ku mugabane – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie ndetse na Producer Element bashyizwe ahamanikwa amafoto y'abasuye Televiziyo ya Trace Naija , ifatwa nk'ilomeye ku mugabane wa Afurika mu gisata cy'imyidagaduro.


    Mu mashusho Producer Element yatambukije ku mbuga nkoranyambaga agaragaza amafoto y'aba bombi bamanitswe ku gikuta kiriho amafoto y'ibyamamare byasuye iyi Televiziyo ikomeye mu myidagaduro y'Afurika.

    Producer Element kandi yagaragaye mu kiganiro Skip Skip kiri mu bikunzwe kuri iyi Televiziyo aho usubiza ibibazo bitangaje biba byateguwe n'umunyamakuru.

    Source : https://yegob.rw/bruce-melodie-na-element-beretswe-urukundo-na-televiziyo-iri-mu-zikomeye-ku-mugabane/

  • Biratangaje! Impanga ebyiri zavutse zifatanye zifite igitsina kimwe umwe yabonye umukunzi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Impanga zavutse zifatanye, Lupita na Carmen Andrade, b'imyaka 22 bavuze ku kuntu bimera kuba baravutse bafatanye ndetse no kuba batumva kimwe ibyo gukundana ndetse n'ibindi.

    Izi mpanga zavukiye muri Mexico ariko zikurira i Connecticut muri Amerika, zisangiye igihimba, uburyo bw'imyororokere, umwijima n'amaraso. Buri wese afite ukuguru kumwe, Carmen agenzura buryo, nkuko babitangarije ikinyamakuru Today.com.

    Carmen yagize Ati 'Ntabwo ari nk'umukororombya n'izuba. Twagize ibibazo byinshi, ariko dufite ubuzima bwiza.

    Tujya muri sinema no mu bitaramo [dusangira intebe imwe] kandi tugenda mu ndege.'

    Basobanuye ko batigeze bagerageza kubagwa babatandukanya, kuko bishobora guhitana umwe cyangwa bombi.

    Bakiri bato, bahawe ubuvuzi bw'ingingo kugira ngo bamenye kwicara no gukoresha amaguru bateye intambwe ya mbere bafite imyaka 4.

    Ariko ku bijyanye no gukundana, bafite imyumvire itandukanye — Carmen afite umukunzi witwa Daniel, mu gihe Lupita adakunda ibyo guhuza ibitsina.

    Yatangarije ikinyamakuru ati 'Ntabwo nigeze ngerageza guhisha ko ndi impanga ifatanye n'indi, bivuze ko nabonye ubutumwa bwinshi ku basore bafite irari'.

    Carmen wahuye n'umukunzi we ku rubuga rwo gukundaniraho Hinge mu Kwakira 2020, avuga ko atamubajije ikibazo kijyanye no kuba impanga zifatanye kugira ngo batangire ibiganiro byabo.

    Nubwo we na Daniel bakundana, Carmen yavuze ko badakunda imibonano mpuzabitsina. Mu kiganiro umwaka ushize yagiranye na Jubilee, yavuze ko ubucuti bwabo ari 'ubucuti bwa hafi.'

    Bombi baganiriye ku gushyingiranwa ejo hazaza, ariko bashaka kubanza kubana.

    Yongeyeho ati 'Njye na Daniel dukunda abana, ariko ntidushaka kubyarana.

    Njye na Lupita ntidushobora gusama, dufite endometriosis [ Uburwayi ] kandi twatewe ibihagarika imisemburo bitubuza kujya mu mihango. '

    Nubwo Lupita adakundana na Daniel, Carmen avuga ko bombi babanye 'neza.'

    Source : https://yegob.rw/biratangaje-impanga-ebyiri-zavutse-zifatanye-zifite-igitsina-kimwe-umwe-yabonye-umukunzi/

  • Munyanshoza Dieudonne yerekeje muri Amerika – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w'umwanditsi w'indirimbo Munyanshoza Dieudonné wamenyekanye nka Mibirizi yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yagiye kuririmbira muri Leta zigize iki gihugu mu bikorwa bijyanye no Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    Uyu muririmbyi yahagurutse ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, ahagana saa saba z'ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Mata 2023 yerekeza muri Amerika.

    Agiye kuririmbira muri Leta ya Arizona ku wa 30 Mata 2023, muri Leta ya Orego ku wa 13 Gicurasi 2023 no muri Leta ya muri Maine mu gutaha Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi, ku wa 6 Kamena 2023.

    Source : https://yegob.rw/munyanshoza-dieudonne-yerekeje-muri-amerika/