Blog

  • Umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda yakoze ‘Drone’ – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter hakomeje gukwirakira amashusho agaragaza umuntu ari gusuzuma niba akadege gato kitwara' Drone' kabasha kuguruka.

    Ni amashusho yashyizwe hanze n'uwitwa 'Muhirwa Richard' kuri Twitter. Mu mashusho agaragaza ko aba arimo arasuzuma niba iyo drone yabasha kuguruka.

    'Muhirwa Richard ' ugendeye ku mwirondoro yashyize kuri Twitter. Bigaragara ko yiga muri Kaminuza y'u Rwanda mu Ishuri ( College) ry'Ikoranabuhanga n'Ubumenyi, ( College of Science and Technology _ CST).
    Muhirwa Richard kuri ' Twitter' yanditse ko Drone yarangiye igisigaye ari ugushyiramo 'Battery' ngo ibashe kuguruka.

    Yaranditse ati'Drone ubu yarangiye( akamenyetso ko gukoma amashyi n' ak'umuriro) ! Aho narindimo ndakora test za macommand nzajya nohereze kugira ngo mbashe kuyiyobora neza mugihe iri kuguruka. Igisigaye nugushyiraho battery ahasigaye ikaguruka'.

    Drone ubu yarangiye👏🔥 ! Aho narindimo ndakora test za macommand nzajya nohereze kugirango mbashe kuyiyobora neza mugihe irkuguruka. Igisigaye nugushyiraho battery ahasigaye ikaguruka. pic.twitter.com/U4hY1nJ0zY

    — Muhirwa Richard (@MuhirwaRichard1) April 28, 2023

    Source : https://yegob.rw/umunyeshuri-muri-kaminuza-yu-rwanda-yakoze-drone/

  • “Hari ku nshuro ya kabiri nshutswe mu buzima bwange bwose” Al-Muammar wasinyishije Cristiano muri Al Nassr – YEGOB #rwanda #RwOT

    Musail Al-Muammar , Perezida wa Al Nassr yatangaje ko mu nshuro ebyiri yashutswe mu buzima bwe bwose harimo no kuba yarasinyishije Cristiano Ronaldo.
    Mu mpera za 2022 dutangira 2023 nibwo ikipe ya Al Nassr yatangaje ku mugaragaro ko yasinyiwhije Cristiano Ronaldo wari utandukanye na Manchester United.

    Cristiano Ronaldo wagiye muri Al Nassr ku kayabo ka miliyoni 200 z'amayero nk'umushahara we mu myaka ibiri.
    Kuri ubu Cristiano Ronaldo abenshi bavuga ko atarabemeza kuko bamaze gusesererwa mu bikombe bibiri ndetse bakaba batari no ku mwanya wa mbere muri shampiyona.

    Musail Al-Muammar wasinyishije Cristiano Ronaldo ,ubwo yaganiraga n'ikinyamakuru ' Arabic News 50' yavuze ko mu buzima bwe inshuro ebyiri yashutswe harimo no gusinyisha Cristiano Ronaldo.

    Al-Muammar yagize ati 'Nashutswe kabiri gusa mu buzima bwanjye. Iya mbere ni igihe natumije 'kebab' eshatu nkakira ebyiri muri zo. Ku nshuro ya kabiri ni ugusinyisha Cristiano Ronaldo.

    Source : https://yegob.rw/al-muammar-wasinyishije-cristiano-muri-al-nassr-yatangaje-ko-byari-ku-nshuro-ya-kabiri-ashutswe-mu-buzima-bwe-bwose/

  • Abafana ba Kiyovu Sports bongeye gushotora bikomeye abafana ba Rayon Sports yiyicariye ku mwanya wa gatatu [Amashusho] – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abafana ba Kiyovu Sports bicaye ku mwanya wa mbere bongeye gukora ikintu gishotora cyane ikipe ya Rayon Sports yo yicaye ku mwanya wa gatatu kugeza ubu.

    Kuri uyu wa gatandatu, ikipe ya Kiyovu Sports yitegura umukino ifitanye n'ikipe ya Mukura Victory Sport kuri Sitade mpuzamahanga y'i Muhanga, bagaragaye bahanaguza ibyicaro ikintu gifite amabara y'umweru n'ubururu bisa nkaho bashaka kubabaza cyane abafana ba Rayon Sports babibutsa ko bari hejuru yabo cyane.

    Ibi byatumye abafana benshi ba Rayon Sports bavuga byinshi, cyane ko bagifite umubabaro w'ikipe yabo kugeza ubu yicaye ku mwanya wa gatatu n'amanota 52 ikurikiye Kiyovu Sports ndetse na APR FC Kandi hari igihe iyi kipe yayoboye Urutonde ikaza kuvanwaho.

    Ikipe ya Rayon Sports ku munsi wejo ku cyumweru izakina n'ikipe ya Espoir FC, naho ikipe ya Kiyovu Sports irakina n'ikipe ya Mukura Victory Sports itegereje uko biraza kugenda ku mukino urahuza APR FC na AS Kigali mu mukino uraba ukomeye cyane.

    Source : https://yegob.rw/abafana-ba-kiyovu-sports-bongeye-gushotora-bikomeye-abafana-ba-rayon-sports-yiyicariye-ku-mwanya-wa-gatatu-amashusho/

  • Ari he? Umusore w’umunyarwanda witeguraga kurongora umukunzi we, yaburiwe irengero ubukwe bugiye kuba (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ari he? Umusore w'umunyarwanda witeguraga kurongora umukunzi we, yaburiwe irengero ubukwe bugiye kuba.

    Umusore ukomoka mu Ntara y'Amajyepfo, akaba yari muri Zambia ashakisha ubuzima, ubukwe bwe bwahagaritswe igitaraganya bitewe no kuba yaraburiwe irengero.

    Tuyishime Samuel avuka mu Karere ka Nyaruguru, mu Ntara y'Amajyepfo y'u Rwanda yaburiwe irengero.

    Abari hafi ye babwiye UMUSEKE ko yaburiwe irengero, ndetse ubukwe bwe bwari buteganyijwe taliki ya 28/04/2023 bwabaye busubitswe.

    Kuri ubu ari gushakishwa n'inzego z'umutekano aho biri no kuvugwa ko yashimuswe.

    Amakuru avuga ko abantu baheruka kumuca iryera ku wa 27 Mata 2023 mbere ho umunsi umwe ngo ubukwe bube.

    Source : https://yegob.rw/ari-he-umusore-wumunyarwanda-witeguraga-kurongora-umukunzi-we-yaburiwe-irengero-ubukwe-bugiye-kuba-amafoto/

  • Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Iyamuremye Serge yatangaje ko agiye gushyira ahagaragara album ye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana usigaye abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Iyamuremye Serge yatangaje ko agiye gushyira ahagaragara album ye y'indirimbo 11 yise 'Saa Cyenda'.

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Mata 2023, nibwo uyu muhanzi yasangije abafana be n'abakunzi b'umuziki muri rusange integuza y'iyi album y'ivugabutumwa amaze igihe ari kubategurira.

    Ni album yihariye kuko yatangiye kuyikoraho ubwo yari mu Rwanda akomereza muri Amerika, yifashisha aba Producer batandukanye mu rwego rwo kuyiha icyanga.

    Source : https://yegob.rw/umuhanzi-mu-ndirimbo-zo-kuramya-no-guhimbaza-imana-iyamuremye-serge-yatangaje-ko-agiye-gushyira-ahagaragara-album-ye/

  • Abakozi ba NESA basuye Urwibutso rwa Murambi banaremera imiryango itandatu y'abarokotse Jenoside – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye ku wa 28 Mata 2023. Aba bakozi bunamiye Abatutsi biciwe ku musozi wa Murambi mu Karere ka Nyamagabe, banagenera ibiribwa imiryango itandatu y'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr Bernard Bahati, yatangaje ko gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari igitekerezo cyashyizweho n'abakozi kandi kizahoraho mu rwego rwo kubakomeza.

    Ati 'Twumvise bidahagije kugira ngo tuze dusure urwibutso hanyuma tugende. Urwibutso aho ruri haba hari n'abantu barokotse kandi batishoboye […] Dukurikije ukwitanga kw'abakozi ba NESA, twasanze iriya miryango itandatu ari yo tugomba guha amafunguro tukanabaha imyenda, kandi ni umuco dutangiye tuzakomeza no mu myaka yindi, tukajya twibuka mu gihugu hose ariko tukagira n'umwihariko w'igikorwa dukora.'

    Niyonsaba Immaculée, umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi wagenewe ubufasha yavuze ko ashimishijwe n'ibyo bahawe.

    Ati 'Ndabashimiye, ndumva nta kintu kindi navuga kuko umuntu ukwibuka akaguha icyo kurya, ntacyo wamunganya. Ndishimye rwose.'

    Perezida wa Ibuka mu Karere ka Nyamagabe, Kamugire Remy yashimye NESA yibutse gutanga ibiribwa kuri bamwe mu barokotse Jenoside bafite ubushobozi buke avuga ko ari ugusigasira umuco.

    Ati 'Turabashimira uwo mutima mwagize wo kuza kuremera aba barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, iyi gahunda ni nziza, ni umuco twarazwe n'abasokuruza, muzakomeze n'ahandi. Natwe igihugu aho kitugejeje tugomba gukandagira tugakomeza ariko n'aba batishoboye tugomba kubasindagiza bakumva icyanga cy'ubuzima.'

    Umuyobozi Wungirije w'Akarere Ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage mu Karere ka Nyamagabe Agnès Uwamariya, yavuze ko bafite Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakeneye ubufasha cyane cyane abafite ibikomere by'umutima n'iby'umubiri bakeneye gusindagizwa.

    Abakozi bose ba NESA banasobanuriwe amateka yihariye ya Jenoside yakorewe i Murambi kuko Abatutsi bahakusanyirijwe babanje gufungirwa amazi nyuma bakaza kubarasa, hicirwa abarenga ibihumbi 50.

    Urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi ni rumwe mu ziri ku rwego rw'igihugu. Rwubatse ahari hari kubakwa ishuri ry'imyuga ku musozi wa Murambi ndetse ingabo z'Abafaransa zahageze mu cyiswe Operation Turquoise bakajya bakinira hejuru y'ibyobo bari baratabyemo Abatutsi bishwe.

    Basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’umwihariko wayo mu yahoze ari Gikongoro

    Umuyobozi mukuru wa NESA Dr Bernard Bahati ashyira indabo ku mva zishyinguyemo Abatutsi biciwe i Murambi

    Bashyira indabo ku mva ziruhukiyemo Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Abakozi ba NESA bunamiye inzirakarengane zishyunguwe ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Murambi

    Umuyobozi Mukuru wa NESA atanga inkunga yo gushyigikira ibikorwa by’urwibutso rwa Murambi

    Imiryango itandatu yaremewe yashimiye NEZA yabahaye ibiribwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakozi-ba-nesa-basuye-urwibutso-rwa-murambi-banaremera-imiryango-itandatu-y

  • #Kwibuka29: Ndayambaje ari gusura inzibutso za Jenoside mu gihugu akoresheje igare – #rwanda #RwOT

    Ndayambaje Alexis w'imyaka 39, warokotse Jenoside afite imyaka 10, yiyemeje kwibuka ibyamubayeho ndetse n'abazize Jenoside akoresheje igare nubwo atari umukinnyi wabigize umwuga.

    Nyuma yo gusura inzibutso zo mu Mujyi wa Kigali yagezemo avuye mu zo mu Majyepfo, Ndayambaje yahise akomereza urugendo rwe mu Ntara y'i Burasirazuba.

    Ubwo IGIHE yaganiraga na we, yari ageze ku Rwibutso rwa Mwulire aho ari kwibuka inzirakarengane zihashyinguye. Nyuma ahita akomereza ku i Rukumberi, Nyarubuye no mu Karere ka Kayonza, mbere yo kugera no ku zindi ziri muri iyi ntara.

    Ndayambaje azahava akomereza urugendo rwe mu Majyaruguru, mbere yo gusoreza mu Burengerazuba. Urugendo ruzenguruka izo ntara zose, yiteguye kurukora mu gihe cy'iminsi 100 yo Kwibuka.

    Uyu mugabo avuga ko urugendo rwe ruri kumworohera kuko ibyo ari gukora yabishyizeho umutima ndetse abibona nko gutanga amasomo ku bakiri bato mu guha agaciro abazize Jenoside.

    Yagize ati 'Mu nzira ntabwo ndagira ikibazo gikomeye, usibye ubwo najyaga ku rwa Nyanza ya Kicukiro nkagira ikibazo cy'igare, ariko Polisi y'u Rwanda yaramfashishije bangeza aho ndikoresha.'

    Yakomeje agira ati 'Aya ni amateka akomeye tutagomba kwibagirwa. Kunyonga igare ugenda wumva ibyo ku rwibutso rumwe bakubwiye ujya ku rundi ntabwo biba byoroshye, ariko imbaraga zo kwibuka twiyubaka ni ho hava imbaraga kandi ni isomo abakiri bato bagomba kwiga.'

    Ndayambaje usanzwe ari umukozi mu Ngoro Ndangamurage y'Amateka y'u Rwanda, yatangiye iki gikorwa mu 2022, ubwo u Rwanda rwibukaga ku nshuro ya 28.

    Urugendo yarutangiye wenyine, ariko kugeza ubu ari kumwe n'Umusuwisi Joelle Huguenin, wakomezanyije na we.

    Nyuma yo kuzenguruka, afata umwanya wo kuruhuka ndetse akanakusanya amakuru yabashije kubona ku nzibutso zitandukanye, azaheraho yandika igitabo gishingiye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ndayambaje ari kuzenguruka inzibutso za Jenoside hirya no hino mu gihugu akoresheje igare

    Urwibutso rwa Jenosde rwa Nyanza ya Kicukiro ruri mu zo Ndayambaje amaze gusura

    Ndayambaje Alexis namara kuzenguruka inzibutso, azandika igitabo gishingiye ku mateka yahasanze


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kwibuka29-ndayambaje-ari-gusura-inzibutso-za-jenoside-mu-gihugu-akoresheje

  • U Butaliyani bwashyigikiye amasezerano y'u Bwongereza n'u Rwanda ku bimukira – #rwanda #RwOT

    Ni ingingo Minisitiri w'Intebe, Giorgia Meloni, yagarutseho mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru mu Bwongereza aho ari mu ruzinduko rw'iminsi ibiri.

    Giorgia Meloni yavuze ko abakomeje gutesha agaciro aya masezerano ndetse bamwe bakagaragaza ko u Rwanda atari igihugu gikwiriye kwakira abimukira nta shingiro bafite.

    Ati 'Ntekereza ko kuvuga ko uyu ari umugambi wo kwirukana abantu ku butaka (bw'u Bwongereza) cyangwa se kuvuga ko u Rwanda ari igihugu kitubaha uburenganzira bwa muntu bityo ko kitari mu mwanya mwiza ari uburyo bwo gusobanura ibintu ariko ukoresheje ivanguraruhu.'

    Umwaka urashize u Bwongereza n'u Rwanda bishyize umukono kuri aya masezerano yari yitezweho gukemura burundu ikibazo cy'abimukira binjira binyuranyije n'amategeko mu bihugu bitandukanye by'i Burayi cyane cyane mu Bwongereza, gusa nubwo bimeze gutyo ishyirwa mu bikorwa ryayo rikomeje kugorana ari nako iki kibazo gikomeza gufata indi ntera.

    Aya masezerano yashyizweho umukono ku wa 14 Mata mu 2022 agena ko abimukira bose binjira mu Bwongereza binyuranyije n'amategeko bazajya boherezwa mu Rwanda, ibibagendaho byose bikishyurwa n'u Bwongereza.

    Kuva aya masezezerano yasinywa ntiyavuzweho rumwe n'abaharanira uburenganzira bwa muntu kugeza ubwo hitabajwe inkiko kugira ngo zitambamire gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda.

    Mu kiganiro Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza, Rishi Sunak yagiranye n'ikinyamakuru 'Conservative Home', yagaragaje ko ikibazo cy'abimukira binjira mu Bwongereza binyuranyije n'amategeko gikomeje guhangayikisha igihugu kandi kitazakemurwa mu munsi umwe.

    Ati 'Nakomeje kugenda mbivuga ibi (gukemura ikibazo cy'abimukira) ibi ntabwo ari ibintu byoroshye, ni ikibazo gikomeye aho nta gisubizo kimwe gihari kandi cyoroshye gishobora kugikemura. Nabivuze kenshi ko iki kibazo kitazakemuka mu ijoro rimwe. Narabisobanuye neza.'

    Minisitiri w'Intebe Sunak yavuze ko azakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo inzego z'ubutabera zumve ko aya masezerano n'u Rwanda akwiriye kubahirizwa.

    Ati 'Uyu mushinga w'itegeko nawo ushobora no guhura n'ibibazo kuko ari mushya kandi akaba nta handi wageragajwe ariko tugomba buri gihe guhora twiteze guhangana n'ibibazo by'amategeko kuri izi ngingo, inshingano zacu ni ugukomeza kwerekana ko ibyo tuvuga bifite ishingiro kandi ni nabyo turi gukora.'

    Kuva aya masezerano yashyirwaho umukono hagati y'u Rwanda n'u Bwongereza ariko ntashyirwe mu bikorwa, abimukira basaga ibihumbi 45 bamaze kwinjira muri iki gihugu binyuranyije n'amategeko.

    Muri aba abagera kuri 5000 binjiye mu Bwongereza kuva muri Mutarama mu 2023 barimo n'abasaga 1000 bahinjiye mu cyumweru gishize gusa.

    Ikibazo cy'abimukira ni kimwe mu byagarutsweho mu biganiro Minisitiri w'Intebe w'u Butaliyani, Giorgia Meloni yagiranye na mugenzi we w'u Bwongereza, Rishi Sunak


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-intebe-w-u-butaliyani-yanenze-abagaragaza-u-rwanda-nk-igihugu

  • Twabonye ishyano ku myaka 11: Habonimana yasangije amateka ya Jenoside abiga mu mashuri yisumbuye – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyabaye ku wa Gatanu, tariki 28 Mata 2023, kuri iri shuri ryitiriwe Mutagatifu Ignatius i Kibagabaga mu Murenge wa Kimironko, mu Karere ka Gasabo.

    Ni igikorwa cyaranzwe n'urugendo rwo Kwibuka ku barimu n'abanyeshuri, bava kuri iri shuri berekeza ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kibagabaga aho bunamiye imibiri y'Abatutsi barenga ibihumbi 23 baharuhukiye.

    Nyuma y'uyu muhango, abitabiriye iki gikorwa cyo kwibuka bahawe ibiganiro n'ubuhamya bijyanye n'amateka yaranze ibi bihe by'icuraburindi.

    Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ibibuga by'Indege (RAC), Habonimana Charles, yasangije abanyeshuri urugendo rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n'ivanguramoko ryaberaga mu bigo by'amashuri.

    Ati 'Bababwiye ukuntu mu ishuri baduhagurutsaga, natwe baraduhagurukije n'abari bari inyuma yanjye barabahagurukije kugirango gusa baduteshe agaciro. Hari n'uwarebaga ikirenge agahita agikandagira ngo arebe niba koko tuva amaraso cyangwa amata kubera ko twororaga inka, tunywa amata.'

    Mu buhamya Habonimana yatanze, yagarutse ku kurokoka kwe nyuma yo kubona bene se na nyina umubyara bajugunywa mu musarani bakamusiga ari wenyine kugira ngo azabe ari we upfa bwa nyuma, ngo azabe ari ishusho yerekana uko Abatutsi basaga bamaze kubatsemba.

    Habonimana yavuze ko 'twabonye ishyano ku myaka 11' mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yasabye abasigaye kwigisha abakiri bato ibyaranze aya mateka kugira ngo ibyabaye bitazasubira ukundi.

    Iki gikorwa cyaranzwe no kwigisha aba banyeshuri biga mu mashuri abanza ndetse n'ayisumbuye hatangwa ubuhamya ku bantu batandukanye barimo Umuhire José wari utuye Kibagabaga mbere ya Jenoside n'umubyeyi Murebwayire Josephine warokokeye muri Seminari Nto 'Saint Vincent de Paul' i Ndera.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kimironko, Umuhoza Rwabukumba wari umushyitsi mukuru, yasabye ababyeyi n'abarezi bari bitabiriye iki gikorwa cyo kwibuka gushyira imbaraga mu kwigisha abakiri bato amateka yaranze Jenoside kuko ari bo bazayasangiza abazabakomokaho kugira ngo ibyabaye bitazongera.

    Ati 'Duharanire ko imiryango yacu iba igicumbi abayigize batorezwamo indangagaciro z'ubumwe bw'Abanyarwanda. Ingengabitekerezo n'ibindi byose byatumye Jenoside ibaho biragoye ko umuntu yavuga ko bitagera mu muryango kuko ni ho abana bakura uburere.'

    Muri uyu muhango kandi, abanyeshuri bacanye urumuri rw'icyizere ndetse basangiza abari bitabiriye imivugo iharanira ubumwe no kwamagana amacakuburi mu bana b'Abanyarwanda kandi ko bagomba guharanira ko ibyabaye bitazongera ukundi.

    Umuyobozi w'Ishuri rya Saint Ignatius, Padiri Nsengimana aganira na IGIHE, yavuze ko bikwiye ko umunyeshuri amenya amateka y'igihugu nk'uko ahabwa ubumenyi bw'amasomo kuko bimufasha kumenya aho igihugu cye cyavuye naho kiri kugana.

    Ati 'Tugomba gufasha abana kurushaho gusobanukirwa amateka yatumye tugera kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, cyane ko abenshi ari bato ndetse bishoboka ko hari n'abandi iwabo badashobora kubaganiriza kubera ibikomere.'

    Yakomeje agira ati 'Rero nibaza ko ishuri ari ahantu hagombye gutanga ubumenyi ariko hagafasha abana kumenya amateka yaranze igihugu.'

    Padiri Nsengimana yongeyeho ko kwigisha abakiri bato amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi ari uburyo bwiza bwo kuyabika muri bo kuko ari bo Rwanda rw'ejo ruzabasha kuyavuga mu myaka iri imbere.

    Abanyeshuri bo mu mashuri abanza ya Saint Ignace bitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Abanyeshuri bo mu kigo cya Saint Igance bigishijwe guha agaciro ibihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Hakozwe urugendo rwo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Muri uru rugendo rwo kwibuka, abanyeshuri bavuye ku ishuri bajya ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kibagabaga

    Abihaye Imana bifatanyije n’abanyeshuri mu rugendo rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

    Abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye bari mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro 29 Jenoside yakorewe Abatutsi

    Abayobozi n’abanyeshuri ba Saint Ignatius bunamiye imibiri y’Abatutsi baruhukiye mu rwibutso rwa Kibagabaga

    Habonimana Charles yabwiye aba banyeshuri ishyano yabonye afite imyaka 11

    Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ibibuga by'Indege (RAC), Habonimana Charles, yaganirije abanyeshuri ababwira amateka yanyuzemo ubwo yari afite imyaka 11 gusa

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kimironko, Umuhoza Rwabukumba, yari umushyitsi mukuru mu gikorwa cyo kwibuka mu kigo cya St Ignatius

    Abanyeshuri bavuze imivugo iharanira ubumwe n’ubwiyunge bw’abana b’Abanyarwanda

    Umuyobozi w'Ishuri rya Saint Ignatius, Padiri Nsengimana, yavuze ko abana bakwiye kumenya amateka yaranze igihugu binyuze mu mashuri

    Uhagarariye Ibuka mu Murenge wa Kimironko na we yari yitabiriye uyu muhango

    Abanyeshuri bunamiye imibiri y’abaruhukiye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kibagabaga

    Abanyeshuri bacanye urumuri rw’icyizere mu rwego rwo guharanira ko ibyabaye botazongera kuba ukundi

    Abayobozi bifatanyije n’abanyeshuri mu rugendo rwo kwibuka

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kimironko, Umuhoza Rwabukumba yasabye ababyeyi n’abarezi gukomeza kwigisha abana amateka yaranze u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/twabonye-ishyano-ku-myaka-11-habonimana-aganira-n-abanyeshuri-ba-saint-ignatius

  • Rusizi: Hamaze kuboneka imibiri irenga 870 bikekwa ko ari iy'Abatutsi bishwe muri Jenoside – #rwanda #RwOT

    Guhera ku wa Kane tariki 27 Mata 2023, nibwo iyi mibiri yatangiye kuboneka mu isambu ya Paruwasi ya Mibirizi mu Kagari ka Karemereye mu Murenge wa Gashonga mu gihe igikorwa nyir'zina cyo kuyishakisha cyatangiye tariki 23 Mata.

    Amakuru agera kuri IGIHE, ni uko bamwe mu bakoze Jenoside basoje igifungo aribo batanze amakuru y'uko muri iyi Paruwasi hiciwe Abatutsi mu 1994.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Agateganyo w'Akagari ka Karemereye, Uwihoreye Jean Claude, yabwiye IGIHE ko bafite amakuru ko muri Paruwasi ya Mibirizi no mu nkengero hiciwe Abatutsi benshi.

    Ati 'Muri Jenoside hari hahungiye abantu benshi baza kuhicirwa n'ibitero bitandukanye birimo iby'Interahamwe n'Abajandarume n'abasirikare bitwaje intwaro.'

    Yongeyeho ko aya makuru bayahawe na bamwe mu bari abayobozi mbere ya Jenoside n'abayikoze bafunguwe.

    Bamwe muri bo ngo bemeye ko bagize uruhare mu gutaba iyo mibiri ngo kuko muri icyo gihe yari inyanyagiye ku gasozi.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-hamaze-kuboneka-imibiri-irenga-870-bikekwa-ko-ari-iy-abatutsi-bishwe