Blog

  • Si uko ntatanga amabwiriza ku basifuzi kandi bakanyumva – Chairman wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga #rwanda #RwOT

    Umuyobozi wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga yavuze ko kuba ibipfa byose mu mupira byitirirwa iyi kipe y’ingabo z’igihugu atari byo kuko bibaye ari ukuri batakabaye bamaze imikino 4 badatsinda.

    Yabitangaje nyuma y’umukino wa shampiyona w’umunsi wa 27 iyi kipe yanganyijemo na AS Kigali 1-1.

    Wahise wuzuza imikino 3 yikurikiranya iyi kipe idatsinda aho yanganyijemo na AS Kigali na Gasogi United itsindwa na Police FC.

    Aganira n’itangazamakuru, umuyobozi wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga yavuze ko ibyo bitirirwa byo kugena uko imikino iri bugende bifashishije abasifuzi ari ibinyoma.

    Yavuze ko ibyo byari kuba nko ku gihe cya Perezida Kabyarimana aho na kaporali (corporal)yavugaga umusifuzi agashyiraho ibyo yifuza.

    Ati “ubundi Chariman wa APR FC nkanjye, nkurikije igihe cya Habyarimana na Kaporali (Corporal) yaravugaga umusifuzi agashyiraho ibyo uwo Kaporali yifuza ariko uyu munsi Chairman wa APR FC mwese muzi w’umu-General ngira ngo ibintu byose byakagiye mu nyungu za APR FC, ariko si mpanya ko ariko bimeze, na we ubwawe wivugiye ko tumaze imikino 4 bitagenda neza.”

    Yakomeje avuga ko atari uko ananiwe gutanga ayo mabwiriza kandi abasifuzi bakayakurikiza, ahubwo mu mupira amakipe aba agomba guhatana itsinda igatsinda nta bindi bibyihishe inyuma.

    Ati “impamvu iyo mikino 4 ishize bitagenda neza si uko ntashobora gutanga amabwiriza, nayatanga kandi bakayumva ariko ntabwo byaba ari “fairplay” (ntibyaba binyuze mu nzira nziza), abantu baba bakwiye kubona ibyo baba bakoreye.”

    Yakomeje avuga ko bitari bikwiye kuba ibyananiranye byose bikwiye kugerekwa kuri APR FC.

    Ati “mbonereho iki kibazo kugishyira kuri mwe b’abanyamakuru, izo ni imvugo zitubaka, ibyananiranye hirya no hino kubera uyoboye igihe iki n’iki, byose bigomba kujya muri APR FC.”

    “Rimwe na rimwe nkabyumva kuko bazi ko icyo APR FC yavuga cyose cyaba, ariko na none dukoresheje iyo mvugo ko icyo dushatse cyose kiba mu nyungu z’abafana benshi, bavuga ngo za ngabo dore igitugu cyazo kandi atari byo twatojwe.”

    Gusa na none uyu muyobozi yavuze ko batakwicara ngo barebere ikipe irengana, ko igihe cyose yarenganywa biteguye kuba bajya mu manza.

    Atangaje ibi mu gihe iyi kipe yagiye igaruka mu majwi inshuro nyinshi ku mikino imwe n’imwe yatsinze hakavugwa ko hari ukundi byagenze bitanyuze mu nzira nziza.

    Kugeza ubu APR FC iri ku mwanya 2 ku rutonde rwa shampiyona aho ifite amanota 54, amanota 3 inyuma ya Kiyovu Sports iyoboye urutonde n’amanota 57, hasigaye imikino 3 ngo shampiyona irangire.

    Lt Gen Mubarakh Muganga avuga ko gutanga amabwiriza ku basifuzi byari ibya kera

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/si-uko-ntatanga-amabwiriza-ku-basifuzi-kandi-bakanyumva-chairman-wa-apr-fc-lt-gen-mubarakh-muganga

  • RSSB yibutse abahoze ari abakozi ba Caisse Sociale bazize Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu mu gihe u Rwanda ruri mu minsi ijana yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Iki gikorwa cyatangiriye ahashyizwe ikimenyetso cy'urwibitso ku cyicaro gikuru cya RSSB hacanwa urumuri rw'icyizere, bakomereza ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

    Ubuyobozi n'abakozi ba RSSB basuye uru rwibutso basobanurirwa amateka y'u Rwanda n'uburyo Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa maze bunamira Abatutsi bashyinguye kuri uru rwibutso.

    Nyuma hatanzwe ibiganiro n'ubuhamya bitandukanye byagarukaga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Rugemanshuro Regis, yavuze ko bategura iki gikorwa mu kwifataya n'imiryango y'abari abakozi b'urwego rwasimbuwe na RSSB, bishwe kandi ko bazakomeza kubaba hafi.

    Ati 'Urwego rwa RSSB rwaje kwifatanya n'imiryango y'abakozi bari aba CSR ariko tunibuka Abatutsi bose bazize Jenoside mu 1994, twifatanya n'abandi Banyarwanda bose ariko by'umwihariko aba bari abakozi bacu.'

    'Ubutumwa tubaha uyu munsi ni ubw'urukundo no kubakomeza kandi nk'uko urugendo rw'imyaka 29 twarugendanyemo, tubizeza ko tuzakomeza kubaba hafi, ari na ko tuba hafi n'abandi bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.'

    Yakomeje ashima ubutwari bw'Inkotanyi zahagaritse Jenoside asaba buri wese kuzirikana uruhare rwe mu kubumbatira ubumwe bw'Abanyarwanda.

    Ati 'Turashimira ko hari abandi Banyarwanda b'intwari cyane cyane ingabo zahoze ari iza RPF inkotanyi, zahagaritse Jenoside zitabara abari mu kaga. Ibi babigezeho kubera indangagaciro bari bafite zo gukunda u Rwanda n'Abanyarwanda nta vangura. Uyu ni umwanya mwiza wo gushimira no kuzirikana ubwo butwari kandi buri wese akumva uruhare n'inshingano bye mu kubumbatira ubumwe bw'Abanyarwanda kugira ngo Jenoside itazongera kubaho.'

    Uwari uhagarariye Minisiteri y'UBumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), Habimana Djamali, yasobanuye amateka yaranze Jenoside, aboneraho umwanya wo gusaba urubyiruko guhangana n'abapfobya bakanahakana Jenoside.

    Ati 'Urubyiruko rukangurirwa gufata iya mbere mu kurinda ibyagezweho bahangana n'abapfobya cyangwa bahakana Jenoside yakorewe Abatutsi n'abagifite ingengabitekerezo yayo.'

    RSSB yakoze iki gikorwa mu gihe u Rwanda ruri mu gihe cy'iminsi ijana yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Abayobozi n’abakozi ba RSSB basuye ibice bitandukanye bigize Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

    RSSB yunamiye Abatutsi bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

    Iki gikorwa cyitabiriwe n’abakozi batandukanye ba RSSB

    Ubuyobozi n'abakozi rwa RSSB basuye uru rwibutso basobanurirwa amateka y'u Rwanda n'uburyo Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa, banunamira Abatutsi bashyinguye muri uru rwibutso

    Bashyize indabo ku mva mu rwego rwo guha icyubahiro abahashyinguye bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Abakozi ba RSSB bafatanyije gucana urumuri rw’icyizere

    Iki gikorwa cyitabiriwe n’abakozi batandukanye ba RSSB

    Ubuyobozi n'abakozi b'Urwego rw'Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), bibutse abantu 19 bamaze kumenyekana bari abakozi b'Isanduku y'Ubwiteganyirize bw'abakozi y’u Rwanda (Caisse Sociale du Rwanda, CSR) bishwe muri Jenoside

    Hibutswe Abatutsi 19 bakoraga muri Caisse Sociale du Rwanda, CSR

    Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Rugemanshuro Regis, yavuze ko bategura iki gikorwa mu kwifataya n'imiryango y'abari abakozi babo bishwe kandi ko bazakomeza kubaba hafi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rssb-yibutse-abahoze-ari-abakozi-ba-caisse-sociale-bazize-jenoside-yakorewe

  • Kigali: Impamvu ituma hari abagore bifashisha abana mu gusabiriza – #rwanda #RwOT

    Muri iki gihe iyo utembereye cyane cyane mu Mujyi wa Kigali rwagati hagaragara abagore biganjemo ababa bafite abana kugira ngo bagirirwe impuhwe.

    IGIHE yaganiriye na bamwe mu bagore batunzwe no gusabiriza bitwaje abana baba bakodesheje bavuga impamvu bitwaza abana muri iyo ngeso y'ubusabirizi rimwe na rimwe bakanabakodesha.

    Bamwe bavuze ko nta muntu usabiriza yitwaje umwana ubura amafaranga na make atahana.

    Umunyana Claire utuye mu Kagari ka Ruliba mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge, yemeza ko atunzwe no gusabiriza ndetse hari igihe na we yifashisha abana b'abandi kugira ngo agire icyo atahana.

    Uyu mubyeyi yemeza ko kuba abahisi n'abagenzi bakunze kugirira impuhwe ababyeyi bafite abana benshi baba bari gusabiriza ari bimwe mu bituma benshi mu batunzwe n'iyo ngeso rimwe na rimwe abatabafite babatira cyangwa bakabakodesha.

    Yagize ati 'Buriya ni uko abantu babifata ukundi ariko nta muntu usabiriza afite ubushobozi naho ibyo gukodesha abana bibaho byo wataha na we ukagira icyo wishyura umubyeyi we kuko hari igihe uba nta mwana ufite cyangwa ufite umwe ukeneye nk'abandi babiri, rero iyo ushaka kugira ngo uze kubona icyo ucyura ubatira inshuti zawe.'

    Akomeza avuga ko umubyeyi witwaje abana batatu ku munsi atahana amafaranga atari munsi y'ibihumbi 10Frw ndetse umwana umwe bamukodesha amafaranga ari hagati ya 1000Frw na 2000Frw, iyo umubyeyi yakodesheje abana babiri yishyurwa ibihumbi 3Frw.

    Umunyana avuga ko hari igihe akodesha abandi bana babiri biyongera ku we umwe bakajyana gusabiriza mu Mujyi yagira icyo abona akabaha bagashyira nyina kuko na we atishoboye.

    Avuga ko adasabiriza kuko abikunda ahubwo abiterwa n'uko yakoze impanuka ikamuviramo kumugara ku buryo nta mirimo abasha gukora.

    Uwamariya Chantal ufite abana babiri b'impanga, utuye mu Kagari ka Katabaro mu Murenge wa Kimisagara, yemeza ko amaze imyaka ibiri atunzwe no gusabiriza ndetse amaze umwaka abikora yifashishije abana babiri.

    Yagize ati 'Birantunze kuko ni byo bingaburira ariko simbikora mbikunze ahubwo ni kwa kundi umuntu abikora ashakisha kugira ngo abone icyo agaburira abana'.

    Avuga ko mu myaka ibiri amaze asabiriza amaze kugura ikibanza aho avuka mu Karere ka Rutsiro, akaba ateganya kubireka namara kuzuza inzu ye.

    Mu mwaka ushize Inama y'Igihugu y'Abafite Ubumuga (NCPD) yabwiye itangazamakuru ko abantu barenga 300 bo mu Mirenge itandukanye yo mu Mujyi wa Kigali bafite ubumuga batunzwe no gusabiriza.

    Abana basabiriza akenshi bakunda gutandukana na ba nyina bakongera guhura babaha amafaranga bahawe

    Benshi mu bagore badukanye ingeso yo gukodesha abana


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-impamvu-ituma-hari-abagore-bifashisha-abana-mu-gusabiriza

  • Perezida wa Sena yanenze Inteko Ishinga Amategeko yarebereye itegurwa rya Jenoside – #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa yatanze wa 29 Mata 2023, ubwo Abagize Inteko Ishinga Amategeko, Imitwe yombi bibukaga ku nshuro ya 29 abahoze ari abakozi b'Inama y'Igihugu Ishinzwe Iterambere, CND [Conseil National de Development], bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Perezida w'Umutwe w'Abadepite, Mukabalisa Donatille yashimangiye ko abanyepolitiki b'iki gihe bakwiye kugira amahitamo meza kuko ari yo abumbatiye ahazaza h'igihugu.

    Ati 'Abanyepolitiki babi ni bo batumye inzirakarengane zirenga miliyoni zicwa urw'agashinyaguro. Nk'abayobozi rero aba ari umwanya wo kuzirikana buri gihe, uburyo dukwiye guhora tugaragaza ubudasa mu migirire n'imikorere yacu no kongera imbaraga zo gukomeza guhangana n'ingaruka zitoroshye za Jenoside yakorewe Abatutsi.'

    'Dushyire hamwe mu gushaka ibisubizo. Amahirwe igihugu cyacu gifite ni uko ku rundi ruhande, Jenoside yahagaritswe n'abandi Banyarwanda b'intwari, biyemeje guharanira kurwanya ikibi batitaye ku ngaruka byagira ku buzima bwabo, baranitanga mu kongera gusana igihugu n'ubumwe bw'Abanyarwanda bwari bwarasenyutse.'

    Depite Mukabalisa yavuze ko gupfa cyangwa gukira kw'igihugu ari amahitamo y'ubuyobozi kuko iyo ubuyobozi bw'uyu munsi butaza kuba bwiza, igihugu kitari kuba kigeze aho kigeze haba mu iterambere no kubanisha Abanyarwanda mu bumwe.

    Birababaje kubona abagize Inteko bararebereye itegurwa rya Jenoside

    Perezida wa Sena, Dr Kalinda François Xavier yavuze ko bibabaje kubona urwego nka CND rwari rushinzwe amategeko rwarebereye itegurwa n'ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside.

    Ati 'Birababaje kubona urwego rwari nk'inshinga mategeko ntacyo rwakoze mu byo rwari rushinzwe. Ku bw'ibyo dufite uruhare rukomeye tubinyujije mu nshingano dushinzwe.'

    'Igihugu cyari gifite urwego rw'ubutegetsi nshingamategeko rwakabaye rwarashyizeho amategeko arengera abaturage kimwe nta tonesha cyangwa ivangura iryo ari ryo ryose. Kandi uru rwego rwagombaga no kugenzura guverinoma n'izindi nzego uko zubahiriza uburenganzira bw'abaturage bose.'

    Yakomeje agira ati 'Birababaje ko uru rwego ntacyo rwakoze mu byo rwari rushinzwe.'

    Perezida wa Sena, Dr Kalinda yagaragaje ko mu nshingano bafite harimo no kurandura burundu ingengabitekerezo ya Jenoside

    Dr Kalinda yibukije Abanyapoliti kwamagana politiki mbi yagizwe umuco mu myaka yo hambere ikanageza igihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati 'Tugomba kugira uruhare rwo kurandura burundu ingengabitekerezo ya Jenoside, ivangura n'amacakubiri. Gushyira imbere ubumwe bw'Abanyarwanda no gushyiraho uburyo bukwiye kugira ngo Abanyarwanda bagire amahirwe angana mu mibereho yabo nta wuhejwe.'

    Perezida wa Sena kandi yavuze ko nk'Inteko Ishinga Amategeko, ari ngombwa gufata umwanya wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, mu rwego rwo kubasubiza icyubahiro no kwihanganisha imiryango y'abafite ababo bibukwa, n'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bose.

    Ati 'Kwibuka ni ngombwa kugira ngo duhamye ingamba kandi twiyubakemo imbaraga n'ubushobozi. Tubigire intego ihamye, ko twese, tugomba gukora buri kintu cyose kiri mu bubasha bwacu no mu bushobozi bwacu kugira ngo turwanye tunakumire ingengabitekerezo ya Jenoside n'amacakubiri byari byaragizwe politiki y'imiyoborere kuva mu bukoloni no kuri Repubulika ya mbere n'iya kabiri.'

    Abazwi bari abakozi ba CND bazize Jenoside ni Gashagaza Jean Pierre, Kayiranga Celestin, Mugenzi Jean Louis na Mukantembe Aloysie.

    Mu gihe cya 1994, hari igice kimwe cya CND cyabagamo ingabo 600 za FPR Inkotanyi zari zirinze Abanyapolitiki b'uyu muryango, mu gihe hari ikindi gice cyakorerwagamo n'abakozi bayo.

    Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yatanze ikiganiro ku ruhare rw'Abanyapolitiki mu itegurwa n'ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, n'ingamba zo kurwanya abahakana n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yagaragaje ko uhereye mu myaka ya 1959 ubutegetsi bubi bwakomeje guhembera urwango mu baturage akenshi bwakurikirwaga n'ubwicanyi bwibasiraga Abatutsi mu myaka myinshi.

    Uwari Perezida Grégoire Kayibanda, we ubwe yatangije ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi mu 1960 muri Perefegitura ya Gikongoro ndetse anatanga itegeko ko icyo gikorwa gikomereza ku zindi Perefegitura cyane cyane izo ku mupaka.

    Muri Mata 1994, Théodore Sindikubwabo wari Perezida wa Leta yiyise iy'Abatabazi, yashishikarije iyicwa ry'Abatutsi muri Butare na Gikongoro.

    Minisitiri Dr Bizimana ati 'Urumva ko abaturage bamaze gukora Jenoside, Sindikubwabo ariko ntanyuzwe kubera ko mu bindi bice bya Butare, batarica. Araje, iyi disikuru yatambutse kuri Radio Rwanda, arababwira ati 'naje kubashimira ibikorwa byanyu, nintaha ndaboherereza abantu bo kubafasha gukomeza aka kazi murimo, kandi ndaza kureba uko nabagenera igihembo, mukore nko mu 1959.'

    'Perezida ubwiye abaturage uti 'ibyo mwakoze ni byiza ndaza kubashimira, ndetse ndohereza abaza kubafasha, kandi koko yabikoze atyo kuko amaze kuva i Nyakizu, yari yamaze gukorana inama na Simbarikure Assiel wari SuPerefe wa Busoro.'

    Yakomeje agira ati 'Kandi ageze i Butare yayoboye indi nama noneho Major Habyarabatuma Cyriaque wayoboraga Abajandarume yohereza Abajandarume bajya gukora ubwicanyi i Gishamvu n'ahandi hari hasigaye.'

    Minisitiri Dr Bizimana yahaye umukoro Abasenateri n'Abadepite wo kumenyekanisha ubuyobozi na politiki nziza igihugu gifite kuri ubu ngubu aho ivanguramoko n'ingengabitekerezo bitagifite intebe.

    Ati 'Nimwe mutora amategeko, nimwe mukora igenzura rya Guverinoma, muzi imiterere ya politiki nziza iri mu Rwanda. Nimuyimenyekanishe kuko kumenyekanisha politiki nziza iri mu Rwanda ubwabyo byafasha mu kurwanya abapfoya n'abahakana Jenoside mu buryo buremereye.'

    Abagize Biro z’Inteko Ishinga Amategeko Imitwe Yombi, bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi

    Abadepite n’Abasenateri bibutse ku nshuro ya 29 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

    Minisitiri Bizimana yasabye abagize Inteko Ishinga Amategeko gukoresha imibanire n’imikoranire n'izindi Nteko mu kumvikanisha ko Jenoside ari icyaha mpuzamahanga gikwiye guhanirwa kimwe n’ipfobya ryayo

    Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille asaba abayobozi kongera imbaraga zo gukomeza guhangana n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-wa-sena-yanenze-inteko-ishinga-amategeko-yarebereye-itegurwa-rya

  • Kiyovu Sports yaguye miswi na Mukura ikomeza kuyobora urutonde, APR FC na AS Kigali rubura gica #rwanda #RwOT

    Kiyovu Sports yakomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona nyuma yo kugwa miswi na Mukura VS banganya 0-0 mu mukino w’umunsi wa 27 wa shampiyona.

    Ni umukino Kiyovu Sports yagiye gukina iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 56 irusha APR FC ya kabiri amanota 3, yasabwaga gutsinda kugira ngo ikomeze yizere umwanya wa mbere.

    Ku munota wa 12 w’umukino, Mukura VS yabonye uburyo bwa Zubel ariko Kimenyi Yves arokora ikipe ye.

    Iyi kipe yongeye kubona uburyo ku ishoti ryaterewe mu kibuga hagati na Habamahoro Vincent ku munota wa 17 ariko Kimenyi Yves awohereza muri koruneri itagize icyo itanga.

    Ku munota wa 23, Mukura VS yabonye kufura yatewe na Mukongotya Robert ariko nabwo Kimenyi awukuramo.

    Bigirimana Abedi wa Kiyovu Sports yagerageje ishoti ku munota wa 23 ariko Sebwato umupira awufata byoroshye kuko wagendaga gahoro.

    Nubwo Kiyovu Sports iri mu rugamba rw’igikombe, ni umukino wari witabiriwe n’abafana mbarwa.

    Ku munota wa 34, Mukogotya Robert yinjiranye umupira mu rubuga rw’amahina, atera ishoti rikomeye rinyura kuri Kimenyi rigonga igiti cy’izamu rivamo.

    Kiyovu Sports yaje gushyiramo imbaraga ishaka igitego ariko igice cya mbere kirangira ari 0-0, gusa Mukura niyo yihariye igice cya mbere cyane ko ari yo yabonye amahirwe menshi.

    Kiyovu Sports yatangiranye imbaraga igice cya kabiri, yahushije uburyo bukomeye ku munota wa 51 ni ku mupira Muhozi Fred yahinduye umupira mu rubuga rw’amahina, usanga Bigirimana Abedi wawuteye yikaraze mu kirere (bicycle kick), ukubita umutambiko w’izamu uvamo.

    Amakipe yombi yakomeje gusatirana ashaka igitego ariko biragorana.

    Ku munota wa 70, Bigirimana Abedi yacomekewe umupira muremure yinjiranye mu rubuga rw’amahina, awuteye ku izamu habura mugenzi we uwugeraho ujya hanze.

    Kiyovu Sports yari yihariye igice cya kabiri, ku munota wa 78, Ssekisambu ahawe umupira asigaranye n’umunyezamu Sebwato anamucaho, ariko awuhinduye mu izamu ntiwajyamo, urengera ku ruhande.

    Kiyovu Sports yakomeje kotsa igitutu Mukura ndetss ibona amahirwe binyuze mu bakinnyi bayo nka Abedi na Nordien winjiye mu kibuga asimbura Bertrand ariko umukino urangira ari 0-0.

    Undi mukino wahuje APR FC bahanganiye igikombe na AS Kigali warangiye amakipe yombi anganya 1-1.

    Kugeza ubu Kiyovu Sports niyo iyoboye urutonde n’amanota 57, APR FC 54 ni mu gihe Rayon Sports izakina ejo ku Cyumweru ari iya 3 n’amanota 52.

    Gahunda y’umunsi wa 27

    Ku wa Gatandatu tariki ya 28 Mata 2023

    APR FC 1-+ AS Kigali
    Kiyovu Sports 0-0 Mukura VS
    Etincelles 1-0 Police FC

    Ku Cyumweru tariki ya 30 Mata 2023

    Rayon Sports vs Espoir FC
    Sunrise FC vs Musanze FC
    Gorilla vs Rutsiro FC
    Gasogi United vs Marines
    Rwamagana City vs Bugesera FC

    Kiyovu Sports yanganyije na Mukura VS

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kiyovu-sports-yaguye-miswi-na-mukura-ikomeza-kuyobora-urutonde-apr-fc-na-as-kigali-rubura-gica

  • bamwe bari bamwirengeje abandi bamubaniye! Shaddyboo yagiriwe inama kuri Twitter – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamideri akaba n'umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga cyane, Mbabazi Chadia wamamaye nka Shaddyboo , yagishije inama kuri Twitter z'icyo yakorera amafaranga afite.
    Shaddyboo yagiye ku rukuta rwe rwa Twitter maze yandikaho ubutumwa agisha inama y'umushinga yakora mu mafaraga afite.
    Shaddyboo yanditse ati 'Abachou Mfite 250k( Ibihumbi magana abiri na mirongo itanu) mwampaye umushinga udahenze nakora , waba wunguka cga utunguka.Murakoze'.
    Bamwe bagiriye inama Shaddyboo y'icyo yakora abandi bamumerera nabi bamubwira ko ahaze.

    Bimwe mu bitekerezo byahawe Shaddyboo



    Source : https://yegob.rw/bamwe-bari-bamwirengeje-abandi-bamubaniye-shaddyboo-yagiriwe-inama-kuri-twitter/

  • Mu gakanzu kagaragaza ikimero cye ndetse kanasatuye hasi, Miss Mutesi Jolly yatitije imbuga nkoranyambaga – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Miss Mutesi Jolly wegukanye ikimba rya Nyampinga w'u Rwanda 2016, yongeye gutitiza imbuga nkoranyambaga kubera imyambarire ye.

    Ni amafoto ari guhererekanwa ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, agaragaza uyu mukobwa wifotoje yamambaye agakanzu kamwegereye, yaserukanye mu bukwe aherutse gutaha bw'umunyamategeko Fred Mukasa wo muri Uganda.

    Source : https://yegob.rw/mu-gakanzu-kagaragaza-ikimero-cye-ndetse-kanasatuye-hasi-miss-mutesi-jolly-yatitije-imbuga-nkoranyambaga-amafoto/

  • Umugena ni uyu! Umugeni ku munsi w’ubukwe bwe yanze kugendesha amaguru maze basaza be bamuheka ku ngobyi – VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugeni yanze gusoka mu nzu agenda n'amaguru ku munsi w'ubukwe bwe, maze basaza be bahitamo ku musora bamuhetse ku ngobyi yahekwagaho umwami.

    Ni amashusho akomeje kuzenguruka ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye zo muri Uganda akaba ari naho ibi byabereye, gusa ariko aba basaza be bahetse uyu mugeni mu rwego rwo kumuha icyubahiro.

    Reba videwo aho hasi…

    Source : https://yegob.rw/umugena-ni-uyu-umugeni-ku-munsi-wubukwe-bwe-yanze-kugendesha-amaguru-maze-basaza-be-bamuheka-ku-ngobyi-videwo/

  • Bayarya bayakoreye! Dore amafoto ashimangira imvune no kwiyuha akuya kw’abagabo – YEGOB #rwanda #RwOT

    'Uzajya ubona ibyokurya wiyushye akuya, kugeza igihe uzapfira usubire mu gitaka, kuko ari cyo wavuyemo. Koko uri umukungugu kandi uzasubira mu mukungugu.'

    Iryo ni ijambo ryanditswe mu gitabo cya Bibiriya mu Ntangiriro 3:190, ndetse bavuga ko uwo ari umuvumo wakurikiranye abagabo b'Isi.

    Muri iyi nkuru tugiye kugaruka mu mafoto agaragaza imvune z'abagabo.







    Source : https://yegob.rw/bayarya-bayakoreye-dore-amafoto-ashimangira-imvune-no-kwiyuha-akuya-kwabagabo/

  • Aba bakobwa bakwiye kuzajya bakina n’abahungu! Rayon Sports WFC yongeye kwandagaza ikipe iyinyagira imvura y’ibiyego – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports y'abari n'abategarugori, ikomeje kwandagaza amakipe yo muri shampiyona y'umupira w'amaguru mu kiciro cya kabiri mu bagore.

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Mata 2023, ikipe kipe yongeye kwihererana ikipe ya Nasho WFC maze iyitsinda ibitego 10-1.

    Hari mu mukino wa shampiyona y'umupira w'amaguru y'abagore mu kiciro cya kabiri, wabereye ku kibuga cy'imyitozo cya Nzove.

    Source : https://yegob.rw/aba-bakobwa-bakwiye-kuzajya-bakina-nabahungu-rayon-sports-wfc-yongeye-kwandagaza-ikipe-iyinyagira-imvura-yibiyego/