Blog

  • Bibaye byiza nasimburwa! Lt Gen Mubarakh yaci… – #rwanda #RwOT

    Ibi yabitangaje nyuma y’umukino APR FC yari yakiriyemo AS Kigali kuri sitade y’Akarere ka Bugesera mu mikino yo ku munsi wa 26 muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda. 

    Uyu mukino warangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1, AS Kigali niyo yakibonye mbere kuri penaliti, APR FC nayo iza kucyishyura kuri penaliti.

    Chairman wa APR FC wari warebye uyu mukino, ukirangira yahise ajya guha ikiganiro abanyanyamakuru. Yabajijwe niba yaba umwe mu biyamamariza kuyobora FERWAFA.

    Mu gusubiza iki kibazo, yabihakanye avuga ko inshingano afite ziremereye, ahita anakomoza ko bibaye byiza mu bihe biri imbere yabona umusimbura ku nshingano zo kuba Chairman wa APR FC.

    Lt Gen Mubarakh Muganga yagize ati: “Kuba naba umwe mu bayobora FERWAFA, biragoye ntabwo ndimo kubera ko inshingano mfite ziraremereye. N’izi zo kuba Chairman nazo ni nyinshi kuri njyewe. 

    Ngira ngo ubuyobozi bwanjye bwagaragarijwe ko bibaye na byiza mu bihe biri imbere nabona umuntu unsimbura kubera y’uko niba mubibona uyu ni umukino wa gatandatu ndebye mu mikino ibanza n’iyo kwishyura”. 

    “Ku muyobozi urebye imikino 6 urumva na APR FC narabuze, wongeyeho ko nayobora FERWAFA waba udashaka ko itera imbere.”

    Chairman wa APR FC areba umukino

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128704/bibaye-byiza-nasimburwa-lt-gen-mubarakh-yaciye-amarenga-yo-kuba-yareka-kuyobora-apr-fc-128704.html

  • Muhanga: Imodoka ya RITCO yahiye irakongoka – #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye ahagana mu ma saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18:00 PM) ubwo imodoka ifite ibirango bya RAD 262, yari igeze i Rugobagoba mu karere ka Muhanga, ifatwa n’inkongi, ariko ntiyabona ubutabazi.

    Iyi modoka yari itwaye abagenzi iva mu mujyi wa Kigali, abaturage babonye ishya, bavuga ko umuriro watewe n’ipine ryaturitse rigatangira kwaka, ndetse umuriro uva kuri iryo pine ufata n’ibindi bice by’imodoka, birangira ihiye yose.

    Abaturage bagerageje kuzimya ariko umuriro usumba ubushobozi bari bafite.

    Umushoferi w’iyi modoka, yasabye abagenzi gusohoka no gukuramo imizigo yabo, gusa ntabwo imizigo yose yabashije kuvamo, kuko hari iyahiriyemo.

    Inzego z’umutekano zahise zifunga umuhanda kugira ngo hatagira ikindi kiza cyabaho giturutse kuri iyi nkongi. 

    Imodoka ishinzwe kuzimya inkongi, yageze kuri iyi modoka saa Kumi n’ebyiri n’iminota 58 z’umugoroba (18:58 PM) ariko isanga imodoka yabaye umuyonga hasigaye inyuma n’umuririmo mucye warimo kwaka.

    Abaturage bagerageje kuzimya iyi modoka biranga 

    Yafashwe n’umuriro mu gihe kigera ku isaha yose 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128705/muhanga-imodoka-ya-ritco-yahiye-irakongoka-128705.html

  • PNL: APR FC ikomeje kugenza amavi mu nzira igana ku gikombe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya APR FC yongeye gusitara mu nzira igana ku gikombe nyuma yo kuganya na AS Kigali igitego kimwe kuri kimwe mu mukino wa shampiyona.

    APR FC yarimaze imikino ibiri itabona amanota atatu yari yacakiranye na AS Kigali , uyu munsi kuri sitade ya Bugesera mu mukino w'umunsi wa 27 wa shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Rwanda.

    Impande zombi zaje kunganya igitego kimwe kuri kimwe. Igitego cya AS Kigali yagitsinze ku munota wa 30 gitsinzwe na Tshabalala kuri penaliti. Mu gihe APR FC yatsindiwe na Fitina Ombolenga nawe kuri penaliti ku munota wa 41.

    Source : https://yegob.rw/pnl-apr-fc-ikomeje-kugenza-amavi-mu-nzira-igana-ku-gikombe/

  • PNL: Kiyovu Sports yihaye guterana ububyara na Mukura – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Kiyovu Sports yirangayeho mu rugendo rwo kugana ku gikombe cya
    shampiyona. Kiyivu Sports uyu munsi kuwa Gatandatu yari yakiriye ikipe ya Mukura VS kuri sitade i Muhanga, mu mukino w'umunsi wa 27 muri shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Rwanda.
    Kiyovu Sports yaje kunganya na Mukura VS ubusa ku busa bituma idakomeza kwanikira Rayon Sports na APR FC.

    Indi mikino yabaye uyu munsi kuwa Gatandatu:

    APR FC 1-1 AS Kigali ( APR FC yatsindiwe na Fitina Ombolenga ku munota wa 41 kuri penaliti, AS Kigali yo itsindirwa ba Hussein Tshabalala nawe kuri penaliti)

    . Etincelles 1-0 Police FC.

    Imikino iteganyijwe ejo:

    Espoir FC v Rayon Sports.
    Gorilla FC v Rutsiro FC.
    Gasogi United v Marines.
    Sunrise v Musanze.
    Rwamagana v Bugesera.

    Source : https://yegob.rw/pnl-kiyovu-sports-yihaye-guterana-ububyara-na-mukura/

  • Ariko koko burya imboga zibona abana! Umukobwa w’ikizungerezi yazungurije amabuno akana gato birakarenga  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwira amashusho y'umukobwa mwiza cyane uri kubyinisha akana gato.

    Aya mashusho akomeje guhererekanywa ku rubuga rwa Instagram aho abantu bakomeje kuvuga ko ariho ijambo ridasanzwe rivuga ngo 'imboga zibona abana' ko ariho ryaturutse.

    Ni ibintu bitangaje cyane urebye ukuntu uwo mukobwa ari mwiza ndetse n'ukuntu uwo mwana ari muto cyane.

    Source : https://yegob.rw/ariko-koko-burya-imboga-zibona-abana-umukobwa-wikizungerezi-yazungurije-amabuno-akana-gato-birakarenga/

  • Bihinduye isura! Kunganya kwa APR FC na As Kigali ndetse na Kiyovu Sports na Mukura VS bivuze iki kuri Rayon Sports mu gutwara igikombe cya shampiyona – YEGOB #rwanda #RwOT

    Shampiyona y'umupira w'amaguru mu Rwanda, igeze aharyoshye, irabura imikino 3 kugira ngo isozwe ariko kumenya ikipe izegukana igikombe biragoranye kubera ukuntu amakipe akurikiranye ku rutonde rwa shampiyona.

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Mata 2023, shampiyona yakomezaga gusa ha kubaho gutungurwa ku makipe yari ayoboye urutonde.

    Kiyovu Sports yari iyoboye urutonde n'amanota 56 yanganyije na Mukura VS, AAPR FC yari Iya kabiri n'amanota 53, nayo yanganyeje na AS Kigali.

    Byatumye ko ikipe ya Rayon Sports yabigiriyemo amahirwe kubera ko ubu ni iya 3 ku rutonde n'amanota 52 mu gihe  igifite ikirarane izakina kuri iki cyumweru n'ikipe ya Espoir Fc.

    Bivuze ko Rayon Sports niramika itsinze Espoir FC, izahita igira amanota 55 ibe iya kabiri irushwe na Kiyovu Sports amanota 2 gusa kubera ko yo yahise igira amanota 57 nyuma yo kunganya na Mukura VS.

    Rayon Sports irasabwa gutsinda uyu mukino maze igahita ica kuri APR FC, ubundi Kiyovu Sports yakongera gutangaza rimwe gusa, Rayon Sports yo igatsinda imikino yayo yose ubundi Murera ikegukana igikombe.

    Source : https://yegob.rw/bihinduye-isura-kunganya-kwa-apr-fc-na-as-kigali-ndetse-na-kiyovu-sports-na-mukura-vs-bivuze-iki-kuri-rayon-sports-mu-gutwara-igikombe-cya-shampiyona/

  • Breaking News: Rayon Sports WFC ntabwo ikibarizwa mu kiciro cya kabiri – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports y'abari n'abategarugori, nyuma yo gutsinda ibitego byinshi cyane amakipe yo mu kiciro cya kabiri mu bagore, ubu yahise izamurwa mu kiciro cya mbere.

    Iyi kipe yazamuwe mu kiciro cya mbere, nyuma yo kunyagira ikipe ya Nasho WFC imvura y'ibitego 10-1.

    Ni umukino wabereye ku kibuga cy'imyitozo cya Nzove, uba kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Mata 2023.

    Source : https://yegob.rw/breaking-news-rayon-sports-wfc-ntabwo-ikibarizwa-mu-kiciro-cya-kabiri/

  • APR FC na Kiyovu Sports zanze gusiga Rayon Sports – Dore uko urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona ruhagaze – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kiyovu Sports na APR FC zari ziyoboye urutonde rwa shampiyona, zahisemo kurinda Rayon Sports, niramuka itsinze Espoir FC ku munsi w'ejo ku cyumweru tariki 30 Mata 2023, izarahita ica kuri APR FC, isigare irushwa na Kiyovu Sports amanota abiri gusa.

    Kuri uyu wa Gatandatu, izi kipe zari imbere ku rutonde zose zanganyije kuko APR FC yanganyije na AS Kigali igitego 1-1, Kiyovu Sport na Mukura VS byo biba 0-0 ndetse na Etincelles FC yatsinze Police FC igitego 1-0.

    Ku munsi w'ejo hazakina aya makipe akurikira: Gorilla FC na Rutsiro FC, Sunrise FC na Musanze FC, Gasogi United na Marine FC, Rwamagana FC na Bugesera FC ndetse na Rayon Sports na Espoir FC.

    Dore uko urutonde rw'agateganyo ruhagaze

    Source : https://yegob.rw/apr-fc-na-kiyovu-sports-zanze-gusiga-rayon-sports-dore-uko-urutonde-rwagateganyo-rwa-shampiyona-ruhagaze/

  • Breaking news: Umuyobozi wa APR FC ashobora gusimbuzwa hagashyirwaho undi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Lt.Gen Afande Mubarakh Muganga ashobora gusimbuzwa ku kuyobora APR FC nyuma y'imyaka 2 ayiyobora.

    Kuri uyu wa gatandatu ikipe ya APR FC yanganyije n'ikipe ya AS Kigali mu mukino wari buyikure ku gikombe, ariko siko byagenze kuko n'ikipe byari bihanganye ya Kiyovu Sports yahise itakaza amanota 2 I Huye.

    Nyuma y'uyu mukino umuyobozi wa APR FC yaje gutangaza ko muri iyi minsi atakibona umwanya uhagije wo kwita kuri iyi kipe kandi akaba yaramaze kubigaragariza abamukuriye kugirango bashake undi uyiyobora.

    APR FC kunganya na AS Kigali byayishyize mu bibazo bikomeye kuko ejo ikipe ya Rayon Sports niramuka itsinze umukino izahita yicara ku mwanya wa kabiri n'amanota 55, irushwa amanota 2 na Kiyovu Sports iri ku mwanya wa mbere ifita amanota 57, ubwo APR FC yo yagize amanota 54.

     

     

    Source : https://yegob.rw/breaking-news-umuyobozi-wa-apr-fc-ashobora-gusimbuza-undi-vuba/

  • Kamonyi-Nyarubaka/Kwibuka29: Hagarutswe kuri Mukangango n'umuhungu we bagize uruhare mu iyicwa ry'abana b'abahungu basaga 100 #rwanda #RwOT

    Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, by'umwihariko mu Murenge wa Nyarubaka, kuri uyu wa 28 Mata 2023 hagarutswe ku bugome ndengakamere bw'Interahamwe y'umugore witwa Mukangango n'umuhungu we bari kuri bariyeri, aho muri Jenoside bamburaga abana imyenda bagamije kureba igitsina. Abo basanze ari abahungu bakicwa bakubiswe ku giti, bagasaba ababyeyi babo kubahamba harimo n'abagihumeka.

    Buregeya Theoneste warokokeye kuri iki giti cyitiriwe Mukangango n'umuhungu we, avuga ko mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi yari afite imyaka 14, ko kandi mu gihe cyo guhunga bari bazi ko abana b'abahungu bahigwa kurusha abandi. Avuga ko Mama we yahisemo kumwambika imyenda y'abakobwa, ibyo avuga ko byaje ku muhira arokoka amashagaga ya Mukangango wari uyoboye interahamwe n'umuhungu we yajyanaga kuri Bariyeri akamuha urugero rwo kumaraho abatutsi bahungaga berekeza i Kabgayi.

    Yagize Ati' Njyewe muri Jenoside narimfite imyaka 14. Tujya guhunga umubyeyi umbyara ariwe mama yari azi neza ko ntaho nagera kubera ko abana b'abahungu hano bahigwaga cyane, ariko mama wanjye yigiriye inama yo kunshakira ikanzu yo kwambara. Duhunga, twaje gusanga umugore witwa Mukangango n'umuhungu we bari kuri bariyeri n'izindi nterahamwe akabaha urugero rwo kumaraho Abatutsi'.

    Mukamurenzi Beatrice, Umubyeyi waburiye abana be ku cyobo cyajugunywagamo abana b'abahungu b'abatutsi babaga bambuwe ababyeyi, bakicirwa ku giti cyari giteyemo imisumari, agira ati' Njyewe naburiye abana banjye kuri kiriya cyobo. Abana bacu b'abahungu bajugunywemo nyuma yo kwicwa bakubitwa ku giti cyari giteyemo imisumari, bakatwambura abana bacu bakicwa urupfu rubi batazi aho biva n'aho bijya, bakajya bavuga ko batazongera kuba abatutsi, abandi bakavuga ko barimo gutokorwa. Twabonye umugore w'Inyamaswa witwa Mukangango watwiciye abana izuba riva kubera amatwara mabi y'ubuhezanguni yari agamije amoko n'irondamoko'.

    Uwimana Apolonariya, avuva ko ahunga yahageranye n'abana be bane, ageze kuri iki giti kiciweho abana, barabica ndetse bakabasaba kubihambira. Ahamya ko byari umubabaro urenze kubona wicirwa abana, hari abagisamba, imiborogo…, ababyeyi bamwe bananirwaga kwihagararaho no kubyakira. Gusa ngo nta mahitamo yandi bari bafite kuko atari bo bahamagaye Jenoside ngo ize ibakoremo. Cyakora na none ahamya ko nubwo ibyo byabaye, bizeye ko hari abamaze kwiyakira, bakomeye kandi bimitse 'Ubunyarwanda'.

    Perezida w'umuryango uharanira inyungu z'abarokotse Jenoside-IBUKA mu karere ka Kamonyi, Benedata Zacharie avuga ko nta rugero rwiza rwafatirwa kuri Mukangango wagize uruhare mu kwica abana bato b'Abatutsi, bamwe muri bo abajishuye kuri ba nyina akareba niba ari abakobwa cyangwa abahungu, akabaha interahamwe n'umuhungu we bafatanyaga gucagura abahungu bakicwa.

    Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi, Dr. Nahayo Sylvere avuga ko nyuma y'amateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubu Igihugu kigeze aheza kandi nta wundi  mugore umeze nka Mukangango uzongera kubaho, ujishura abana ku babyeyi babo agamije kubambura ubuzima akoresheje urwango n'amoko.

    Akomeza asaba abagifite amakuru y'ahajugunywe imibiri y' abatutsi bishwe, baba abakuru n'abana kuyatanga bagashyingurwa mu cyubahiro. Yibutsa kandi abahisha amakuru ko ntacyo byabamarira, ko ahubwo bakwiye kuyatanga bashaka ntibigaragaze kuko igikenewe cyane ari amakuru nyayo yatuma hamenyekana ukuri ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

    Kugeza ubu ntabwo haramenyekana umubare nyawo w'abana b'abahungu biciwe kuri iki giti, ariko Mukangango wicaga abana b'abatutsi yarapfuye, umuhungu we ntazwi aho yapfiriye. Gusa kugeza ubu ikimenyetso cy'amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi aha hantu nta mazina y'abahiciwe arahandikwa. Biteganijwe ko abafite abana babo biciwe kuri iki giti bazatanga amazina y'abahaguye bakandikwa ku kimenyetso cy'amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka w'1994. Usibye abahunze bakagera i Kabgayi, hari benshi banyuze inzira z'icyaro batabashije kugera i Kabgayi kubera bariyeri z'interahamwe zabaga zitegererejweho abatutsi ngo bicwe.

    Gitifu wa Nyarubaka.

     

    Ahicirwaga abana b'abatutsi b'abahungu. Hiciwe abasaga 100.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/2023/04/29/kamonyi-nyarubaka-kwibuka29-hagarutswe-kuri-mukangango-numuhungu-we-bagize-uruhare-mu-iyicwa-ryabana-babahungu-basaga-100/