Blog

  • U Rwanda rwagaragaje impungenge ku igabanuka ry'inkunga igenerwa impunzi – #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa yahaye Abadipolomate bahagarariye ibihugu n'Imiryango Mpuzamahanga mu Rwanda, ubwo bari basuye Inkambi y'Impunzi ya Mahama, iherereye mu Karere ka Kirehe.

    Ni gahunda yateguwe na Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane ku bufatanye na Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi ari na yo ifite impunzi mu nshingano.

    Uru ruzinduko rwari rugamije kureba imibereho y'abacumbikiwe muri iyi nkambi, ibikorwaremezo bubakiwe na Leta y'u Rwanda ifatanyije n'abafatanyabikorwa ndetse no kurebera hamwe ibibazo izi mpunzi zifite kugira ngo bikorerwe ubuvugizi.

    Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi [MINEMA], igaragaza ko kugeza ubu mu Rwanda hari impunzi 126.737 zirimo 59,3% zo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Mu myaka yashize, ibikorwa byo kwita ku Mpunzi byari iby'abagiraneza n'imiryango mpuzamahanga, ariko kuri ubu Guverinoma y'u Rwanda ni yo isigaye izitaho igafatanya n'abandi bafatanyabikorwa barimo Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Mpunzi.

    Minisitiri Kayisire yavuze ko kugeza ubu impunzi ziri mu Rwanda zitabwaho zigahabwa ibyangombwa nkenerwa birimo serivisi z'uburezi cyane ko nko mu Nkambi ya Mahama, hari ishuri ryigamo abana barenga ibihumbi 25 b'impunzi z'Abarundi n'Abanye-Congo.

    Ati 'Guverinoma y'u Rwanda yashyizeho politiki na gahunda n'amategeko atuma impunzi zibasha kwisanga muri gahunda za leta zirimo ubuvuzi, uburezi, kugera kuri serivisi z'imari ndetse na gahunda zo kwiteza imbere.'

    Minisitiri Kayisire avuga kandi ko kwita ku Mpunzi atari ibintu Guverinoma y'u Rwanda yakwishoboza yonyine ari na yo mpamvu hakwiye uruhare rw'ibihugu n'imiryango mpuzamahanga.

    Ati 'Ibisubizo twifuza ni ukubaha uburenganzira n'ibyangombwa bikwiriye ikiremwamuntu ariko bisaba ubufatanye n'iterambere ry'ibikorwa by'ubugiraneza byunganirana na gahunda z'igihugu zo kwishakamo ibisubizo.'

    'Muri iki gihe ikibazo cy'impunzi zigenda ziyongera, bitera imbogamizi ku buryo hakenewe byinshi byo gukomeza kwita ku Mpunzi ducumbikiye mu Rwanda n'ubwo by'akarusho dukeneye kubanza gukemura ibibazo bitera ubuhunzi.'

    Umuyobozi wungirije wa UNHCR mu Rwanda, Boubacar Bamba, yavuze ko u Rwanda rukora ibishoboka byose mu kwita ku mpunzi ari na yo mpamvu hakenewe ubufatanye n'imiryango mpuzamahanga kugira ngo uwo muhate ushyigikirwe.

    Hari imbogamizi

    Mu bibazo byagaragajwe n'impunzi ni icy'igabanuka ry'inkunga irimo iy'ibiribwa byatangwaga n'abafatanyabikorwa ba Leta y'u Rwanda mu kwita ku mibereho y'impunzi.

    Hashize igihe Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Biribwa, PAM, rigabanyije inkunga y'ibiribwa yagenerwaga impunzi zaba iziri mu Rwanda ndetse no mu bindi bice bitandukanye by'Isi.

    Byatumye inkunga yagenerwaga impunzi iva kuri 7 600 Frw, igera kuri 3 400Frw atangwa buri kwezi, bivuze ko impunzi zikoresha amafaranga 110 Frw ku munsi.

    Abatanze ibibazo n'ibyifuzo imbere y'Abadipolomate n'abahagarariye Imiryango Mpuzamahanga mu Rwanda, bongeye kugaruka kuri iki kibazo, basaba gukorerwa ubuvugizi.

    Mutijima Williams yagize ati 'Reka dufate amahirwe y'uru ruzinduko rwanyu, tubasabe kudukorera ubuvugizi ku miryango mpuzamahanga n'abaterankunga gukomeza kudufasha mu kugira imibereho myiza.'

    I Mahama hubatswe ibikorwaremezo birimo Ibitaro

    Rwabukumba Songa François na we wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yabajije ikibazo cy'impunzi z'Abanye-Congo ziri kuza mu Rwanda muri ibi bihe ariko abana bazo bakaba batarimo kwiga.

    Ati 'Dufite benewacu baje ejobundi, bafite abana babo ntabwo barimo kwiga, bafite abana babo bari kwandagara, turagira ngo mudufashe abo bana nabo babone uko bakwiga.'

    Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi yagaragaje ko icyo kibazo kizwi ndetse hari gushakwa uburyo abo bana bafashwa gutangira amashuri bijyanye n'uko bavuye mu bihugu byabo bahagaze mu bijyanye n'amasomo.

    Ku kijyanye n'ibiribwa bidahagije, Minisitiri Kayisire yagize ati 'Ndagira ngo mvuge kuri zimwe mu mbogamizi dufite nk'u Rwanda mu kwita ku Mpunzi. Hari ikibazo cy'igabanyuka ry'inkunga igenerwa ibikorwa byo kwita ku Mpunzi.'
    Minisitiri Kayisire yavuze ko igabanyuka ry'inkunga yagenewe ibikorwa byo kwita ku Mpunzi rigira ingaruka zikomeye ku mibereho yazo ya buri munsi ndetse bikanarushaho kuba umutwaro ku gihugu.

    U Rwanda rwashimwe ibimaze gukorwa

    Aba Badiplomate bagaragaje ko ibyakozwe n'u Rwanda ari ibyo gushimwa bityo na bo bazakomeza gukora ubuvugizi kugira ngo ubufasha bugenerwa impunzi bubashe gutangwa.

    Ambasaderi wa Angola mu Rwanda ari na we wavuze mu izina ry'Abadipolomate bagenzi be, Eduardo Filomeno Leiro Octavio, yasabye ko habaho gushyira imbaraga nk'ibihugu n'imiryango mpuzamahanga mu kwita ku burenganzira bw'impunzi.

    Ati 'Turashimira Guverinoma y'u Rwanda kubw'ibikorwa by'ubugiraneza no guharanira ko impunzi zigira uburenganzira bwo kugira ubuzima no kubaho neza. Ni ibintu byo gushimira by'umwihariko Perezida Kagame uhora aharanira ko Afurika yakwishakamo ibisubizo by'ibibazo byayo.'

    Ambasaderi wa Suède mu Rwanda, Johanna Teague yagize ati 'Ubuvuzi Guverinoma y'u Rwanda yegerageje gukorera izi mpunzi ndetse n'ibindi ibakorera kandi twiteguye no gukomeza gushakisha ubushobozi nk'uko babigaragaje ngo tubafashe mu byo berekanye bijyana n'imibereho yabo.'

    Ambasaderi JohannaTeague yavuze kandi ko ikijyanye n'igabanyuka ry'inkunga igenerwa ibikorwa byo kwita ku Mpunzi, bazakomeza kugikorera ubuvugizi kugira ngo zibashe kugira uburenganzira bwo kubona iby'ibanze nkenerwa.

    Kugeza ubu mu Rwanda hari Inkambi zigera kuri esheshatu zicumbikiye abaturutse mu bihugu bitandukanye aho abenshi ari Abanye-Congo bagiye bahungira mu Rwanda kuva mu 1996.

    Inkambi ya Kiziba irimo impunzi z'Abanye-Congo 15,769, iya Nyabiheke irimo Abanye-Congo 12,931, Inkambi ya Kigeme yo irimo Abanye-Congo 14,664.

    Ni mu gihe Inkambi ya Mugombwa irimo Imounzi z'Abanye-Congo 11,546 mu gihe iya Mahama irimo impunzi z'Abarundi n'Abanye-Congo 58,103 naho Ikigo cya Gashora ETM Center cyo kirimo 674.

    Inkuru wasoma:

    — Abanye-Congo bari mu Rwanda batabarije benewabo bashobora gukorerwa Jenoside muri RDC

    — Abadipolomate bagiye gusura impunzi mu Nkambi ya Mahama (Amafoto)
    — >https://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abadipolomate-bagiye-gusura-impunzi-mu-nkambi-ya-mahama-amafoto]

    Ambasaderi wa Suède mu Rwanda, Johanna Teague, ari mu basuye iyi nkambi ya Mahama

    Abadipolomate bari mu Rwanda basuye Inkambi ya Mahama

    Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka, ACP Lynder Nkuranga na Ambasaderi wa Suède mu Rwanda, Johanna Teague

    Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr Ron Adam n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Mukeka Clémentine

    Minisitiri Kayisire yavuze ko hari imbogamizi zishingiye ku igabanyuka ry’inkunga igenerwa ibikorwa byo kwita ku Mpunzi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/guverinoma-yagaragaje-impungenge-ku-igabanuka-ry-inkunga-igenerwa-impunzi

  • Michelle Obama yizihiwe numuziki wa Bruce am… – #rwanda #RwOT

    Michelle Obama yitabiriye igitaramo cya Bruce Springteen maze arizihirwa azamuka imbere y'abafana bafatanya kuririmba indirimbo 'Glory Days'.

    Uretse kuririmba Michelle yagaragaye acuranga 'tambourine' kimwe mu bikoresho byifashishwa mu muziki. 

    Iki gitaramo kitabiriwe n’abakuze cyane dore n'uyu muhanzi wagiye akora indirimbo nyinshi zanyuze imitima ya benshi, afite imyaka 73.

    Kuwa 27 Mata 2023 ikinyamakuru cya TMZ cyari cyatangaje ko Bruce Springteen, Barack Obama, Michelle Obama, Steven Spielberg icyamamare mu gutunganya filime, Patti Scialfa umugore wa Bruce kimwe na Kate Capshaw wakanyujijeho muri filime, basangiriye hamwe.

    Michelle na Barack Obama bagiriye ibihe byiza muri White House ariko bakomeza no kuba abo baribo mu buzima busanzwe bituma mu bihe bitandukanye bagaragara bishimana n'ibyamamare.

    Bruce Springteen abikesha iki kuba umuntu wa hafi w'umuryango wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika wa 44?

    Muri macye yiswe Bruce Frederick Joseph Springsteen, yabonye izuba kuwa 23 Nzeri 1949. Ni umunyamerika w'umuhanzi n'umwanditsi w'indirimbo.

    Amaze gushyira hanze Album 21 mu binyacumi 6 atangiye umuziki, nyinshi muri zo yafashwijwe n'itsinda rya E Street.

    Injyana yanditsemo izina cyane ikaba ari iya 'heartland rock' ijyanishanya n'ubusizi.

    Uyu mugabo bamwe bita 'The Boss' azwiho kugira ubuhanga mu kwandika n'ubwitange bukomeye ku rubyiniro aho ashobora kuririmba adahagarara amasaha 4.

    Yashyize hanze Album ye ya mbere mu 1973, iyo aheruka ni iyo mu 2022, zose zikaba zaragiye zica ibintu ku ntonde z'umuziki n’izicurizwaho umuziki zisigaye zifashishwa muri iy'imyaka.

    Yegukana ibihembo birimo 20 bya Grammy Awards, 2 bya Golden Globes, 1 cya Academy Awards na 1 cya Special Tony Awards. 

    Yamaze guhabwa umwanya mu cyanya cyahariwe ibyamamare by'abanditsi 'Songwriters Hall of Fame' n'icy’abahanzi b'injyana ya Rock 'Rock and Roll Hall of Fame'.

    Mu mwaka wa 2016 yambitswe umudali w'indashyikirwa [Presidential Medal of Freedom] na Perezida Obama.

    Bruce Springteen wanamwita The Boss ari mu bahanzi b’ibihe byose ku isi mu njyana ya Rock Michelle Obama yasanze Bruce ku rubyiniro bafatanya gushimisha abitabiye igitaramo cye i BarcelonaUmuryango wa Perezida wa Obama uri muri micye y’abakuru b’ibihugu babayeho yagaragaje gucisha macye no kubana na bose mu gihe yari ku butegetsi na nyuma yahoMu 2016 ubwo Perezida Obama yambikaga umudali Bruce Springteen

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128678/michelle-obama-yizihiwe-numuziki-wa-bruce-amusanga-ku-rubyiniro-i-barcelona-barabyina-128678.html

  • Ibyurukundo rwa Miss Uganda Karema na Eddy K… – #rwanda #RwOT

    Nk uko byinshi mu binyamakuru muri iki gihugu bigenda bibigaruka, Eddy Kenzo na Miss Karema hari uko bigenje.

    Ibi byaje ubwo uyu mukobwa yiyamarizaga kuba Nyampinga nk’uwifuzaga amajwi, ngo akaba ntacyo atari bukore ngo abashe kubigeraho.

    Bityo uyu mukobwa ngo yaba yaranyuze kuri Eddy Kenzo ngo abashe kugira abafana benshi ahereye ku b'uyu muhanzi.

    Hagati aho ariko bivugwa ko hirya y’ibyo yifuzaga kuri uyu muhanzi ko yamufasha kubona amajwi, ngo hari ikiguzi, ari byo bihe byiza mu buryo bw'ibanga bagiranaga.

    Ibi byongeye kugaruka cyane nyuma y'amashusho yafashwe mu bihe Abasilamu bizihizaga Eid al Fitr mu mpera z'icyumweru gishize.

    Icyo gihe Miss Karema yagaragaye yasazwe n’ibyishimo ubwo Eddy Kenzo yaririmbiraga muri Comedy Store Night.

    Miss Karema wari witabiriye ibi birori, yari yishimye aririmba anahamagara ubudahagarara izina rya Eddy Kenzo.

    Ubwo uyu muhanzi yageraga ku ndirimbo 'Nsimbudde', Miss Karema yarahagurutse arabyina karahava.

    Iby'umubano wihariye wa Miss Karema na Eddy Kenzo, uyu mukobwa yagize icyo abivugaho mu minsi ishize ati:'Ni inshuti yanjye n'iy’umuryango wanjye harimo n'abavandimwe banjye.'

    Muri Werurwe 2023 ni bwo Hannah Karema yatorewe kuba Miss Uganda ku kigero cy'amajwi yo hejuru. Nyuma haje kuvugwa byinshi birimo ko yaba ari Umunyarwandakazi.

    Yaje kubisobanura avuga ko ari Umunya-Uganda nubwo nyina ari Umunyarwandakazi.

    Ubwiza bwe buri mu byavugishije abatari bacye bemeza ari ubwa mbere Uganda itoye Miss mwiza mu mateka ya Miss Uganda.

    Ubwiza bwe bwavugishije benshi kuva yakwambika ikamba Biravugwa ko ukuboko kwa Eddy Kenzo kwaba kwarakoze ku ikamba ryegukanywe na Miss Karema

    Ubwo yiyamazaga ku bw’amajwi ngo ni bwo yatangiye kugirana umubano wihariye na Eddy KenzoEddy Kenzo ari mu bahanzi bakomeye mu Karere ndetse umuziki we wambutse imipaka ugera n’ibwotamasimbiMiss Karema yemeye ko aziranye na Eddy Kenzo ariko ko ari inshuti ye n’umuryango gusa

    Amashusho ya Miss Karema yishimye mu ndirimbo ya Eddy Kenzo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128681/ibyurukundo-rwa-miss-uganda-karema-na-eddy-kenzo-ngo-wamuhesheje-ikamba-byongeye-gusakuza-128681.html

  • Iyi miterere wayinganyiki! Ubwiza n’imiterere bya Miss Uganda byigaruriye umutima wa Edyy Kenzo -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Inkuru y'umubano wihariye wa Eddy Kenzo na Nyampinga wa Uganda 2023, Hannah Karema Tumukunde, yongeye kugarukwaho cyane mu binyamakuru bitandukanye muri iki gihugu.

    Iby'umubano wihariye wa Miss Karema na Eddy Kenzo, uyu mukobwa yagize icyo abivugaho mu minsi ishize avuga ko ari inshuti ye.

    Ati:'Ni inshuti yanjye n'iy'umuryango wanjye harimo n'abavandimwe banjye.'

    Source : https://yegob.rw/iyi-miterere-wayinganyiki-ubwiza-nimiterere-bya-miss-uganda-byigaruriye-umutima-wa-edyy-kenzo-amafoto/

  • Umukinnyi mpuzamahanga w’umunyarwanda, Rafael York yambitse impeta ya fiançailles umukunzi we (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umukinnyi mpuzamahanga w’umunyarwanda ukinira Gefle IF, Rafael York yambitse impeta ya fiançailles umukunzi we Elin Rombing.

    Ku mugoroba w’ejo hashize nibwo uyu mukinnyi ukina mu cyiciro cya kabiri muri Sweden yasabye uyu mukobwa kuzamubera umugore undi na we arabyemera.

    Elin Rombing bagiye kubana akaba na we ari umukinnyi w’umupira w’amaguru aho akinira ikipe ya IK Uppsala mu cyiciro cya mbere muri Sweden.

    Uyu mukobwa akaba ari umunya-Sweden, amakuru avuga ko yari amaze igihe kinini akundana na Rafael York.

    Rafael York yambitse impeta umukunzi we nyuma y’uko yateganyaga gukora ubukwe mu mpera z’umwaka ushize nk’uko yari yabibwiye ikinyamakuru ISIMBI, ntibyakunze akaba yarabwimuriye muri uyu mwaka.

    Rafael York yatangiye gukinira ikipe y’igihugu Amavubi muri 2021. Avuka kuri nyina w’Umunyarwandakazi ndetse na se ukomoka muri Angola.

    Yambitse umukunzi we impeta ya fiançailles

    Byari ibyishimo ku mpande zombi

    Bose ni abakinnyi b’umupira w’amaguru

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umukinnyi-mpuzamahanga-w-umunyarwanda-rafael-york-yambitse-impeta-ya-fiancailles-umukunzi-we-amafoto

  • Rutahizamu w’umunyarwanda ukinira Manchester United akomeje kwitwara neza #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w’umunyarwanda ukinira Manchester United y’abatarengeje imyaka 21, Emeran Noam akomeje kwitwara neza aho yaraye afashije ikipe ye kunganya na Tottenham.

    Hari mu mukino wa shampiyona y’abatarengeje imyaka 21 aho amakipe yombi yanganyije ibitego 2-2.

    Emeran Noam umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri iyi kipe, ni we wafunguye amazamu ku ruhande rwa Manchester United ku munota wa 13.

    Iki gitego cyaje kwishyurwa na Mundle ku munota wa 16 mbere y’uko John atsindira Tottenham igitego cya kabiri ku munota wa 53 maze Hugill aza kwishyurira Manchester United ku munota wa 58.

    Emeran Noam ni umunyarwanda uvuka kuri nyina w’Umunyarwandakazi ndetse na Emeran Fritz Nkusi wakiniye ikipe y’igihugu y’u Rwanda.

    Ni umwe mu bakinnyi barimo bifuzwa cyane n’ikipe y’igihugu Amavubi kuba yaza kubakinira ndetse amakuru akavuga ko ibiganiro bigeze kure.

    Emeran Noam akomeje kwitwara neza muri Manchester United

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rutahizamu-w-umunyarwanda-ukinira-manchester-united-akomeje-kwitwara-neza

  • Ibikorwa bye birivugira: Menya amateka y’umugabo wagatangaza wahanze ibendera ry’igihugu cy’u Rwanda n’inoti zikomeye zirimo iza bitanu mukunda cyane hamwe n’ibiceri ndetse n’ibindi bihangano bikomeye bya hano mu Rwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ni umugabo w'umunyabigwi amateka ye ntabwo agereranywa bitewe n'ibikorwa yakoze bihambaye hano mu Rwanda uwo ntawundi ni KILIMOBENECYO washushanyije ibintu hafi ya byose uzi bikomeye hano mu Rwanda.

    Kilimobenecyo ni umunyabugeni uhambaye cyane kuko ni we wahanze ibindera ryiza cyane ry'igihugu cy'u Rwanda ubona uyu munsi rifite icyubahiro ku Isi hose rikaba ari ibindera ryatangiye gukoreshwa mu mwaka wa 2001 mu kwezi kwa Kanama tariki 31.

    Uyu munyabugeni Kilimobenecyo ni we kandi washushanyije inoti zikomeye cyane hano mu Rwanda zirangajwe imbere n'inoti ya bitanu itungwa n'umugabo igasiba undi ndetse niya 2000,1000,500 akaba ari na we washushanyije igiceri cy'ijana mubona uyu munsi kandi avuga ko cyamutwaye iminota itanu gusa kugira ngo abe arangije kugishushanya.

    Kilimobenecyo ni we kandi wakoze ikirangantego cy'u Rwanda cy'agaseke,ingabo,imfundo n'amasaka akaba ari ikirango gishimangira ubumwe.

    Umunyabugeni Kilimobenecyo ashimangira ko umwuga w'ubugeni iyo waguhiriye wakugeza ku nzozi zawe ikindi wamenya kuri uyu munyabugeni n'uko ari we wakoze igishushanyo cy'igicumbi cy'intwari icy'umujyi wa Kigali,ibirango bitandukanye bya RDF kandi ari mu bakoze ingabo yahawe nyakubahwa Perezida Paul Kagame ubwo yarahiriraga kuyobora u Rwanda muri 2017 afatanyije n'umunyabugeni witwa Hategekimana Laurent.

    Uwavuga ibyiza n'ibikorwa bihambaye Kilimobenecyo yakoze hano mu Rwanda ntiyabivamo gusa n'umugabo ufite ibigwi bikomeye hano mu Rwanda bitewe n'ibikorwa bikomeye bitandukanye twavuze haruguru kandi akwiriye gushimirwa.

    Source : https://yegob.rw/wasanga-ukoresha-amafaranga-yu-rwanda-utazi-umuntu-wayahanze-menya-amateka-yumugabo-wagatangaza-wahanze-ibendera-ryigihugu-ninoti-za-bitanu-mukunda-hamwe-nibiceri/

  • Bahahinduye muri Lodge: Ishyamba risambanyirizwamo abanyeshuri b’abakobwa, rikomeje guteza uruntu runtu – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu mu Murenge wa Rukara, mu Kadere Karere ka Kayonza, haravugwa ko hari ishyamba ryabaye indiri y'abasambanya abanyeshuri b'abakobwa.

    Abatuye aho bavuga ko iryo shyamba riganwa n'abagabo bari kumwe n'abanyeshuri b'abakobwa baba bagiye gusambanya.

    Amakuru avuga ko abo bagabo bashukisha abo bana utuntu tw'utureshya bana ni uko bagacunga bugorobye maze bakabajyana muri iryo shyamba kugira ngo babasambanye.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Ummurenge wa Rukara, Nyirabizeyimana Immaculée, yavuze ko iryo shyamba batari barizi.

    Source : https://yegob.rw/bahahinduye-muri-lodge-ishyamba-risambanyirizwamo-abanyeshuri-babakobwa-rikomeje-guteza-uruntu-runtu/

  • Yari amaze nk’utwite: Umukobwa w’icyamamare kuri Instagram yitabye Imana ubwo yihaga gutwara cocaine mu nda ye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukobwa w'ikizungerezi witwa Brenda wamamaye ku rubuga rwa Instagram nka Brendalicious yapfiriye muri Malaysia, kubera udupfunyika twa Cocaine yari atwaye mu nda twamuturikiyemo.

    Uyu mukobwa yitabye Imana nyuma yo kugera ku kibuga k'indege muri Malaysia maze utwo dupfunyika yari atwaye mu nda tumugwa, aho bahise bamujyana kwa muganga.

    Brenda yagejejwe kwa muganga bagerageza kumutabara gusa aza gupfa.

    Raporo y'abaganga ivuga ko bamusanganye udupfunyika 34 twa cocaine mu nda.

    Source : https://yegob.rw/yari-amaze-nkutwite-umukobwa-wicyamamare-kuri-instagram-yitabye-imana-ubwo-yihaga-gutwara-cocaine-mu-nda-ye/

  • Umuriro waturutse mu ijuru utwika ipoto ry’umuriro w’amashanyarazi abaturage bakwira imishwaro – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuriro waturutse mu ijuru watwitse ipoto ry'umuriro w'amashanyarazi abaturage bakwira imishwaro.

    Mu gace kamwe ko mu gihugu cy'abaturanyi habaye inkongi y'umuriro yibasiye ipoto r'amashanyarazi ajya mu baturajye.

    Gusa mu gihe ababishinzwe bari batarahage abaturage birwanyeho bazimisha kizimya mwoto, gusa ntacyo byatanze kuko yashizemo umwuka ntacyo irakora.

    Iyi nkongi y'umuriro ntamuntu ntumwe bmwabashije gusobanukirwa icyayiteye kubera ko bagiye kubona babona umuriro uragurumanye batazi aho umuriro uturutse.

    Gusa birakekwa ko yaba yatewe na siriko kuko iryo poto rihuriraho insinga zigera mu 100.

    Source : https://yegob.rw/umuriro-waturutse-mu-ijuru-utwika-ipoto-ryumuriro-wamashanyarazi-abaturage-bakwira-imishwaro/