
Blog
-
AMAFOTO: Umukundwa Cadette yaciye igikuba kuri Instagram kubera ikanzu yari yambaye igaragaza ikimero cye – YEGOB #rwanda #RwOT
Umukundwa Clemance wamamaye nka Cadette, yashyize hanze amafoto yambaye ikanzu ngufi cyane igaragaza ikimero cye maze ayo mafoto atangira guhererekanwa n'abatari bake.
Yifashishije urubuga rwe rwa Instagram, Umukobwa Cadette witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2019, yasangije abamukurikira aya mafoto.
Cadette kandi azwi mu mashusho y'indirimbo zitandukanye nka Jowana na Mali zombi z'umuhanzi Confy.

-
Mu muhanda Kigali- Ngororero: Imodoka yo mu bwoko bwa RITCO yari itwaye abantu 52 yafashwe n’inkongi y'umuriro irashya irakongoka – VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT
Kuri iki cyumweru tariki 29 Mata 2023, imodoka ya Sosiyete isanzwe itwara abagenzi berekeza mu bice bitandukanye by'u Rwanda yafashwe n'inkongi y'umuriro maze irashya irakongoka ubwo yari igeze mu majyepfo mu karere ka Kamonyi ahazwi nko Mugaperi ijya Ngororero.
Iyi modoka yo mu bwoko bwa RITCO ifite purake ya RAD 262 K, yafashwe n'inkongi y'umuriro igeze i Kamonyi. Mu bagenzi 52, bari bayirimo bavuyemo ari bazima bose.
Source : https://yegob.rw/ngororero-imodoka-yo-mu-bwoko-bwa-ritico-yari-itaye-abantu-52-yahiye-irakongoka/
-
Dogiteri Nsabi, Killaman na Miss Nyambo baserukanye mu myambaro ibabereye – VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT
Abakinnyi bamaze kubaka izina muri sinema nyarwanda, Dogiteri Nsabi, Killaman ndetse na Nyambo Jesca bagaragaye bari kumwe bombi agatoki ku kandi.
Aba bombi basanzwe ari inshuti magara, bahurira muri filime 'My heart' ndetse n'izindi nyinshi, bari bambaye neza.
Reba videwo aho hasiâ¦.
Source : https://yegob.rw/dogiteri-nsabi-killaman-na-miss-nyambo-baserukanye-mu-myambaro-ibabereye-videwo/
-
Abitabiriye Inama Mpuzamahanga yAbagore basu… – #rwanda #RwOT
Ni mu rugendo bakoze ku wa Gatanu tariki 28, hakaba ku munsi wa gatatu w'inama, ari nawo usoza inama, berekeza i Nyanza mu karere ka Nyanza (Nyanza ya Butare), berekwa ibigize amateka y'abanyarwanda birimo Ingoro Ndangamurage y'Umwami, Ingoro y'Umwami, berekwa ibyakorwaga Ibwami harimo uko Umwami yarambagizaga, uko bengaga inzoga, uko bakiraga abashyitsi, gusya ku rusyo, baganirizwa ku mateka yaranze Abami b'u Rwanda harimo n'uburyo baguye u Rwanda n'ibindi.
Kimwe mu byabatunguye ni uburyo Uwami Mutara wa III Rudahigwa yabaye Umwami wa mbere utunze imodoka, yatunze iyo mu bwoko bwa Volkswagen; ndetse no kuba atarigeze abyara bishobora kuba byaragizwemo uruhare n'abakoroni.
Nyuma yo kuva mu Rukari, basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza, baganirizwa ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.
Wabonaga basa nk'abatari bazi ku makuru ajyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi, kuburyo batunguwe cyane ndetse ubona ko batabasha kwiyumvisha ukuntu byabaye. Batashye basaba Imana ko yafasha abantu Jenoside ntizongere kubaho ukundi.
Abolaji Odunuga wari uyoboye iyi kipe, yavuze ko ari urugendo rwabanyuze cyane kuko mu nzira (igana i Nyanza) bagiye berekwa ibyiza bitatse u Rwanda, berekwa imigezi, babona ukuntu u Rwanda rutagikoresha pulasitiki, uburyo u Rwanda ruri 'Green' n'ibindi.
Yagize ati: 'Twabonye byinshi byiza, hanyuma ku Nzu Ndangamurage twabashije kwiga byinshi ku Umwami, ⦠ikintu cyantunguye (cy'ingenzi) cyane ni ukuntu umwami bamuteye ibituma atazabyara, byansigayemo cyane.'
Banyuzwe cyane no kubona inka, ndetse bazifotorezaho. Azivugaho yagize ati: 'Twabonye kandi n'inka, turabyina, gusa ntitwigeze dusoma inka (aseka) twari dufite ubwoba,â¦twafashe amafoto, byari bishimishije cyane. Ni byiza kwiga iby'umuco w'ahandi, twabonye Ingoro y'Umwami,â¦'
Yageze kubijyanye n'ibyo babonye ku Urwibutso ndetse n'ibyo basobanuriwe ku byabaye agira ati: 'Njye ku giti cyanjye, (yitsa umutima) nagize amarangamutima (emotion) byananiye kwinjiramo imbere, kuko nyuma yo kubona isanduku⦠nagize ibibazo byinshi, twibajije ni gute mushobora kubabarira? Ndashaka kuvuga, ni gute ibi mwabirenzeho ubuzima bugakomeza? Birakomeye cyane, sibyo? Hanyuma uriya watuyoboraga yatweretse amaherena, amafoto, imyenda yatanyaguwe,⦠byandenze sinabashije kwihangana.'
![]()
Basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 ruri mu Karere ka Nyanza
Yongeyeho ko byabateye kwibaza⦠ati: 'Nkubwije ukuri byatumye natwe abanya-Nigeria dutangira kwibaza kubyo dufite, amatora yacu habayemo ukutumvikana, …ese koko dukeneye ko iwacu haba nk'ibi?'
Nyuma yo kuva i Nyanza bakomereje muri Century Park muri gahunda yo gusoza iyi Nama Mpuzamahanga y'Abagore ku mugaragaro.
Â
Basobanuriwe Amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi banerekwa imwe mu myambaro Abatutsi bishwe bari bambayeÂ
Byabarenze basaba Imana ko Jenoside itazongera kubaho ukundi![]()
Â
-
Miss Jolly na Amb. Col Joseph batashye ubukwe… – #rwanda #RwOT
Nk’uko Miss Mutesi Jolly yabitangaje, yagize ati: 'Byari iby'icyubahiro guhura na Nyakubahwa Ambasaderi w'u Rwanda n'umufasha we, umuryango mwiza w'indangagaciro z'imiyoborere ku banyarwanda bose nta vangura. Buje ubunyarwanda koko.'
Ni ubutumwa buherekejwe n'amafoto meza amugaragaza mu ikanzu nziza y'umutuku, agakapu gato gasa n'inkweto, byose biri mu ibara rya zahabu, n'umusatsi ufunze neza ubona ko yari yiteguye guseruka mu birori by'agatangaza by'ubukwe bwa Fred Mukasa.
Hariho kandi n’indi ahagararanye na Ambasaderi w'u Rwanda muri Uganda n'umufashe we, nabo bari batashye ubu bukwe bw'umwe mu basirikare bagize uruhare rukomeye mu kubohora u Rwanda mu 1994.
Fred Mukasa Mbidde akaba yashyingiranwe na Fiona Akantonah bari bamaze igihe mu rukundo dore ko yari yaramusabye muri 2019. Ubukwe bwabo bwagomba kuba m 2020 buza gusubikwa kubera COVI-19.
Kuwa 27 Mata 2023 nabwo Miss Jolly yagaragaye mu baherekeje Mukasa agiye gukwa umukunzi we. Uretse kuba Mukasa ari mu babohoye u Rwanda, ari mu banyapolitike bakomeye muri Uganda.
Uyu mugabo w'inzobere mu birebana n'amategeko n'uburenganzira bwa muntu, ni umwe mu Badepite bahagarariye Uganda mu Nteko Ishingamategeko y'Umuryango wa Afurika y'Uburasirazuba, EALA.
Ku myaka 48, Mukasa afite abana bane barimo batatu yabyaranye n'umugore witabye Imana mu 2015 azize impanduka ndetse n’undi mukobwa witwa Gabrille Mbidde.
Miss Mutesi Jolly yari yacyereye ibirori by’ubukwe bwa Fred Mukasa
Miss Jolly yagize amahirwe yo guhurira na Ambasaderi Col Joseph n’umufasha we muri ubwo bukwe![]()
Nina Rozo uri mu bahanzikazi bakomeye muri Uganda ari mu basusurukije mu ndirimbo zitandukanye ubukwe bwa Fred Mukasa
Fred Mukasa yasezeranye kubana na Fiona Akantonah bari bamaze igihe bakundana![]()
![]()
![]()
![]()
Byari ibirori biteye amabengeza, abageni bari baberewe ndetse n’abatumirwa bizihiwe cyaneÂ








Miss Mutesi Jolly yari yacyereye ibirori by’ubukwe bwa Fred Mukasa
Miss Jolly yagize amahirwe yo guhurira na Ambasaderi Col Joseph n’umufasha we muri ubwo bukwe
Nina Rozo uri mu bahanzikazi bakomeye muri Uganda ari mu basusurukije mu ndirimbo zitandukanye ubukwe bwa Fred Mukasa
Fred Mukasa yasezeranye kubana na Fiona Akantonah bari bamaze igihe bakundana



Byari ibirori biteye amabengeza, abageni bari baberewe ndetse n’abatumirwa bizihiwe cyaneÂ