
Blog
-
Mu gahinda kenshi, ibyamamare bitandukanye byafashe mu mugongo Bruce Melodie wasezeye bwa nyuma kuri Nyirakuru – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Mata 2023, nibwo umuhanzi Bruce Melodie yasezeye bwa nyuma Nyirakuru we witabye Imana mu ijoro ryo ku wa 23 rishyira ku wa 24 Mata 2023, kugeza ubu ntabwo haramenyekana icyo uyu mubyeyi yari asigaranye.
Uyu mubyeyi yitabye Imana nyuma y'imyaka 11 Bruce Melodie apfushije nyina umubyara asigarana n'abavandimwe be batatu.
Bamwe mu byamamare bihanganishije uyu muhanzi barimo nka Kenny Sol, Junior Rumaga, Bob Pro, Miss Mutesi Jolly, Coach Gael, Producer Element, Dj Princessflor, Miss Uwase Hirwa Honorine n'abandi.

-
Biratangaje: Hagaragaye umugore wa mbere muto ku Isi ufite umwuzukuru ku myaka 27 gusa y’amavuko – YEGOB #rwanda #RwOT
Mu buzima busanzwe abantu benshi ku Isi tumenyereye ko abantu bagira abuzukuru baba bakuze mu myaka ndetse basheshe akanguhe gusa hagaragaye umugore ukiri muto cyane ufite umwuzukuru ku myaka ye 27 gusa y'amavuko.
Umugore witwa Ogallo Moline ukomoka ku mugabane w'Afurika mu gihugu cy'abaturanyi cya Kenya ku myaka ye 27 y'amavuko yamaze kubona umwuzukuru we wakibaza uti byagenze gute Ogallo Moline ku myaka 13 gusa y'amavuko yari yaramaze kwibaruka umwana we wa mbere w'umukobwa none umukobwa we na we yamaze kwibaruka atarageza imyaka 15 y'amavuko.
Ubu Ogallo Moline w'imyaka 27 gusa y'amavuko afite umwuzukuru akaba ari bintu bitangaje kumva umuntu ukiri muto afite umwuzukuru we wa mbere mu gihe hari abantu bagira imyaka igera kuri 40 y'amavuko bataragira abuzukuru none Ogallo Moline afite umwuzukuru ku myaka 27 gusa y'amavuko.
-
Harimo iy’umunyafurika: Abakinnyi 5 baconga ruhago batunze imodoka zihenze muri 2023 – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT
Abakinnyi bakina umupira w'amaguru bari mu bantu bahembwa agatubutse, bityo bigatuma abamaze kuba ibyamamare, imitungo yabo nayo iba yihagazeho.
Mu mitungo aba bakinnyi batunga, harimo n'imodoka z'igiciro gihanitse. Uyu munsi twifuje kubagezaho urutonde rw'abakinnyi batunze imodoka zihenze muri 2023.
1. Lionel Messi â” Ferrari 335 s Spider Scagialietti, igiciro $36 Million(Miliyari 36Frw).

Ferrari ya Lions Messi 2. Cristiano Ronaldo â” Bugatti La Voiture Noire, Igiciro $18.6 Million (Miliyari 18.6 Frw) .

Bugatti ya Cristiano Ronaldo 3. Kylian Mbappe â” Ferrari 488 Pista, ihagaze $6.4 Million (Miliyari 6.4Frw).

Ferrari ya Kylian Mbappe 4.Mohamed Salah â” Bugatti La Voiture Noire, Ihagaze $5.0 Million(Miliyari 5).

Bugatti y'umunyafurika Mohammed Salah 5. Neymar Jr â” Lamborghini Veneno, ihagaze $4.5 Million(Miliyari 4.5Frw).

Lamborghini ya Neymar





