Blog

  • Rusizi: Abagore bari kubakira abatishoboye inzu 18 – #rwanda #RwOT

    Muri uyu mwaka w'ingengo y'imari (2022/2023), abagore bo mu karere ka Rusizi bihaye intego yo kubakira abatishoye inzu 18 mu rwego rwo gutanga umusanzu wabo mu guhangana n'ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage muri akarere.

    Jeanne d'Arc Niyonsaba, uyobora Inama y'Igihugu y'abagore mu karere ka Rusizi yabwiye IGIHE ko bakorana n'ubuyobozi bw'inzego z'ibanze bukabafasha guhitamo umuturage ugomba kubakirwa.

    Ati 'Iyo tumaze kumubona, nk'abagore twegeranya amafaranga tukagura ibikoresho birimo amabati, imisumari, inzugi, amadirishya inzu tukayizamura'.

    Mu mwaka ushize w'ingengo y'imari, abagore bo mu karere ka Rusizi bari bubatse inzu imwe, babona ntibihagije biyemeza kongera umusanzu batanga mu guhangana n'ibibazo bibangamiye abaturage bo mu karere ka Rusizi, ni aho bakuye igitekerezo cyo kubaka nibura inzu imwe muri buri murenge.

    Niyonsaba ati 'Dufite inzu imwe gusa imaze gushingwa itarasakarwa, izindi zirashinze, zirasakaye, zirakinze ziri ku cyiciro cyo gukurungirwa. Iyo mu murenge wa Butare yo yaruzuye twarayitashye. Intego dufite ni uko kwezi kwa Gatandatu izi nzu zose zigomba kuba zaruzuye abaturage bazirimo'.

    Byapata Marie Jeanne, umubyeyi w'abana bane atuye mu murenge wa Nyakabuye ni umwe mu baturage batishoboye bari kubakirwa n'inama y'igihugu y'abagore bo mu karere ka Rusizi.

    Uyu mubyeyi inzu ye yasenywe n'ibiza mu kwezi kwa kane umwaka ushize, kuko atari afite ubushobozi bwo kwiyubakira indi, ashinga akazu cy'icyumba kimwe akakararamo n'abana be bane.

    Ati 'Nagiye kubona mbona ushinzwe abagore araje arambwira ngo tugiye kukubakira. Inzu twarayizamuye, bampa amabati turayisakara, barayikinga, bashyiramo n'ibirahure, kubera ko ntaho nari mfite mba, nabaga mu kazu k'icyumba kimwe mpita nyijyamo ubu bayikora nyirimo. Ndabashimira barakoze kumfasha'.

    Mu miryango 250 yo mu karere ka Rusizi itari ifite aho kuba, igera kuri 245 imaze kubakirwa hasigaye itanu. Mu miryango 1500 yabaga mu nzu zimeze nka nyakatsi imaze kubakirwa ni 706.

    Umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, Dukuzumuremyi Anne Marie avuga ko muri uyu mwaka w'ingengo y'imari usigaye amezi abiri ngo ugane ku musozo, akarere kamaze gukoresha miliyoni 395Frw mu guhangana n'ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage.

    Imiryango 96 itaragiraga ubwiherero yafashijwe kubwubaka, imiryango 2400 mu miryango 3620 yari ifite ubwiherero butujuje yafashijwe kubaka ubwujuje ibisabwa ndetse n'imiryango 377 muri 528 yabanaga n'amatungo yafashijwe kubaka ibiraro. Mu bana 262 bari bagaragayeho ikibazo cy'imirire mibi abagera kuri 258 bayivuyemo.

    Abagore bo mu karere ka Rusizi biyemeje kubakira abatishoboye inzu 18

    Inzu abagore bo mu karere ka Rusizi bubakiye abatishoboye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-abagore-bari-kubakira-abatishoboye-inzu-18

  • Abakozi ba Mayfair Insurance Company bunamiye Abatutsi bashyinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki 28 Mata 2023, aho babanje gusobanurirwa amateka mbere yo gusura ibice bitandukanye bigize Urwibutso rwa Ntarama.

    Umukozi w'Urwibutso, Kagabo Antoine, yabasobanuriye mu buryo buvuganuye uburyo Jenoside yakorewe abatutsi yateguwe kugeza ibaye, ingaruka zayo n'imbaraga u Rwanda rwakoresheje mu kwiyubaka.

    Mu itegurwa rya Jenoside, benshi mu Batutsi bajyanwe mu Bugesera mu Nkambi bisa no kubaha akato mu yari politiki y'Ababiligi, Parmehutu na Kiliziya Gatulika. Bakimara kugezwayo batangiye kwicwa n'indwara zirimo Tse-tse mbere y'uko mu 1963 batangira kwicwa biswe ibyitso.

    Kubera gutuzwa mu Bugesera byatumye haba hamwe mu hantu hatuwe n'Abatutsi benshi ku buryo batagerwagaho n'iterambere ndetse no mu 1994 byorohera Interahamwe kubicira hamwe.

    Tariki ya 15 Mata 1994, ni bwo Abatutsi bose bari bahungiye kuri kiliziya ya Ntarama bishwe mu gihe ariho bari biteze amakiriro, ndetse interahamwe zikomereza mu nkengero zaho kuko benshi bari bahihishe mu rufunzo ruri hafi y'aho.

    Kubera kwicirwa hamwe cyane byatumye Inkotanyi zigera muri aka gace tariki ya 14 Gicurasi 1994, zisanga benshi bamaze kubura ubuzima, gusa zitabara mbarwa nubwo intego yari ihari ku bicanyi kwari ukubamara.

    Abakozi ba Mayfair Insurance Company Rwanda Ltd n'abayobozi babo bahise bashyira indabo ku mva banunamira imibiri isaga 6000 y'Abatutsi bazize Jenoside iharuhukiye.

    Igikorwa cyakurikiwe no kujya Aheza Healing Center, aho bagiye kuganirizwa ku kwiyubaka ndetse no kurwanya indwara zo mu mutwe zatewe n'ingaruka za Jenoside.

    Nyiribakwe Jean Paul, umukozi wa GEARG waganirije aba bakozi ikiganiro kibinjiza muri iki gikorwa, yababwiye ko ku kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe n'amateka y'u Rwanda ari inzira ikwiriye buri wese.

    Yagize ati 'Jenoside yasize ingaruka nyinshi, izizwi ndetse n'izitazwi harimo n'izibasira ubuzima bwo mu mutwe kandi ari ho iterambere ry'u Rwanda ryubakiye. Benshi ntibashora imari muri ibi bikorwa kuko kubona umusaruro bigoye, ari ni ingirakamaro cyane ku Rwanda.'

    Umwe mu bacitse kw'icumu rya Jenoside, akaba yarakize uburwayi bwo mu mutwe, Léonard Ruberanziza, niwe watanze ikiganiro cyagarutse ku mateka ashaririye yaranze u Rwanda kuva mbere y'Ubukoloni, ku mwaduko wabwo ndetse na nyuma yabwo n'uko haje kwimakazwa amacakubiri yagejeje kuri Jenoside yahitanye Abatutsi barenga miliyoni.

    Mu byo yagarutseho harimo kuba bari babanye neza, ariko bamaze kubageza mu Bugesera byatangiye guhinduka koko bameneshejwe bikomeye bitwa ibyitso, baratotezwa, ndetse baranicwa, ariko kuganira byatumye yibagirwa ibyo byose.

    Yagize ati “Ndabyibuka neza kuko no ku Isabukuru y'imyaka 25 y'Umwami Rudahigwa nari nzi ubwenge. Amaze gutanga twazanywe hano mu nkambi, batangira kudukorera iyicarubozo ryagejeje mu gihe cya Jenoside.”

    Yakomeje agira ati 'Umugore wanjye baramwishe gusa kubera ihungabana namuryamye iruhande nanga kuhava. Nta yindi nzira nabonye yo kubikira usibye kuganirizwa na bagenzi banjye duhuje ikibazo, kandi gake gake twarongeye twumva ko kubaho bishoboka.'

    Umuyobozi wa Mayfair Insurance Company Rwanda Ltd, Benson Kamau, yavuze ko ibi bigomba kubera isomo ibindi bihugu bikagerageza ko ibyabaye mu Rwanda bitagira ahandi biba kuko birababaje, kandi inzira yo kwita ku buzima bw'abayirokotse ari ingenzi.

    Yagize ati 'Kwibuka ni isomo rikomeye cyane buri wese akwiriye kumenya. Nkatwe duturuka hanze tubona ibyo tubwira abo dusanze kugirango hatazagira igihugu gihura n'ibyo bikorwa.'

    'Turihanganisha buri wese wagizweho ingaruka nayo. Ahantu nka 'Aheza Healing Center' bakora akazi gakomeye mu baturage ibintu dukwiriye kwigiraho kandi tuzakomeza gusura tunashyigikire ahandi nka ho.'

    Mayfair Insurance Company ni sosiyete yaboneye izuba muri Kenya mu 2005, ariko kuri ubu imaze kugaba amashami mu bihugu by'u Rwanda, Tanzania, Uganda, Zambia no muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (RDC).

    Ubwo abakozi ba Mayfair Insurance bari bageze ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama

    Iyahoze ari Kiliziya ya Ntarama yahindutse Urwibutso kubera Abatutsi bahahungiye bazi ko bari butabarwe ariko bakahagwa bose

    Abakozi ba Mayfair Insurance babanje kuganirizwa ku buryo buvunaguye amateka y’u Rwanda mu bihe bitandukanye, yagejeje ku iyicwa ry’Abatutsi

    Abakozi ba Mayfair Insurance beretswe ahahoze ari ibiro by’abapadiri, ariko naho hakicirwamo Abatutsi batagira ingano

    Abakozi ba Mayfair Insurance baganirijwe ku mpamvu zatumye Ntarama igirwa Urwibutso

    Ubuyobozi bwa Mayfair bwabimburiye abandi bakozi ku gushyira indabo ku mva ziruhukiyemo imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside

    Bunamiye ndetse baha icyubahiro Abatutsi bazize Jenoside baruhukiye mu Rwibutso rwa Ntarama

    Abakozi ba Mayfair Insurance bashyize indabo ku mva zishyinguwemo Abatutsi barenga 6000 mu Rwibutso rwa Ntarama

    Abakozi ba Mayfair berekeza kuri Aheza Healing Center ahabereye ikiganiro kirambuye

    Umuyobozi wa Mayfair Insurance Company, Benson Kamau, yavuze ko amateka yabonye agomba kuyageza no mu bindi bihugu

    Umuyobozi Mukuru wa Mayfair Insurance, Jessica Igoma, yasize ubutumwa ku Rwibutso rwa Ntarama buvuga ko ibyabaye bidakwiye kongera kubaho

    Nyiribakwe Jean Paul yasabye buri wese guha agaciro ubuzima bwo mu mutwe kuko ariho iterambere rishingiye

    Umukozi wa GEARG, Nyiribakwe Jean Paul, ni we watanze ikiganiro cyo guhangana n’uburwayi bwo mu mutwe

    Abakozi ba Mayfair Insurance bahawe ikiganiro gishingiye ku guhangana n’indwara zo mu mutwe zatewe na Jenoside

    Jessica Igoma na we yitabiriye ikiganiro ku mateka yaranze u Rwanda

    Léonard Ruberanziza yaganirije abakozi ba Mayfair incamake z’ubuzima busharirirye yanyuzemo mu gihe cya Jenoside

    Jessica Igoma yahaye impano ikigo cya Aheza Healing Center ku bwo kugira uruhare mu gukira ibikomere by’abarokotse Jenoside

    Umuyobozi Mukuru wa Mayfair Insurance, Jessica Igoma, na we yifatanyije n’abandi bakozi Kwibuka ku nshuro ya 29

    Umuyobozi wa Mayfair Insurance yasigiye ubutumwa abarokotse Jenoside

    Abakozi ba Mayfair Insurance basuye ibice bigize inzu ifasha abafite ihugungabana gukira

    Léonard Ruberanziza yishimiye gukira binyuze mu kuganira ku byamubayeho

    Abakozi ba Mayfair biyemeje kugira uruhare mu gukira kw’ibikomere by’abarokotse Jenoside


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakozi-ba-mayfair-insurance-company-bunamiye-abatutsi-bashyinguwe-mu-rwibutso

  • Kamonyi: Imodoka ya RITCO yahiye irakongoka – #rwanda #RwOT

    Iyi mpanuka yabereye mu kagari ka Buhoro mu Murenge wa Musambira aho bita ku Kigabiro mu Karere ka Kamonyi.

    Umuvugizi wa Polisi mu ntara y'Amajyepfo, CIP Emmanuel Habiyaremye yatangarije IGIHE ko icyateye inkongi y'umuriro kugeza ubu kitaramenyekana ndetse nta muntu waguye muri iyi mpanuka.

    Ati 'Imodoka y'ikigo cya RITCO yavaga i Kigali yerekeza Muhanga yafashwe n'inkongi y'umuriro igeze Musambira saa kumi n'ebyiri ku bw'amahirwe nta muntu wayikomerekeyemo cyangwa ngo ayigwemo ndetse nta mizigo yabo yahatikiriye.'

    'Polisi yahageze igerageza kuzimya imodoka kugeza ubu dutegereje iperereza ngo tumenye neza icyaba cyateye iyi nkongi.'

    Hari amakuru avuga ko iyi modoka ifite plaque za RAD 262 K yafashwe n'umuriro waturutse ku iturika ry'ipine ryayo ry'inyuma ryahise ritangira kwaka.

    Umushoferi wari utwaye iyi modoka yahise ahagarara asaba abagenzi bose gusohoka bakagerageza gukuramo ibyabo umuriro utarakwirakwira mu bindi bice byayo.

    Abaturage bari hafi yaho iyi mpanuka yabereye n'abandi bari muri iyi modoka bagerageje kuzimya uyu umuriro ariko biba ibyubusa irashya irakongoka.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kamonyi-imodoka-ya-ritco-yahiye-irakongoka

  • MINUBUMWE yasabye BRD umusanzu mu kwandika amateka ya Jenoside – #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa bwatanzwe kuri uyu wa 28 Mata, ubwo BRD yibukaga ku nshuro ya 29 abahoze ari abakozi bayo hamwe n'abari aba Banki y'Imiturire (Caisse Hypothécaire du Rwanda) bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Iki gikorwa cyaranzwe no gushyira indabo ku kimenyetso cy'urwibutso, gucana urumuri rw'icyizere, gusoma amazina y'abishwe muri Jenoside bakoreraga cyangwa bahoze ari abakiliya ba banki zombi, kumva ubuhamya n'ubutumwa butandukanye.

    Umuyobozi Mukuru wa BRD, Kampeta Sayinzoga, yavuze ko ari umwanya wo kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi no kwifatanya n'abayirokotse 'kandi duharanira ko itazongera kubaho.'

    Yakomeje ati 'Ni umwanya wo gutekereza ku nzira y'ubumwe n'ubwiyunge bw'Abanyarwanda no ku iterambere ry'igihugu. Twabuze abakozi n'abakiliya bagiraga uruhare mu kubaka igihugu, ni umwanya ukomeye wo kwihanganisha ababuze ababo dukomeza gufatanya mu rugamba rwo kwibuka twiyubaka.'

    Kampeta yavuze ko BRD izakomeza kwifatanya n'abarokotse Jenoside, uyu mwaka ikaba iteganya gutanga amashyiga avuguruye muri gahunda ya 'Tekera Aheza'.

    Umuyobozi wari uhagarariye Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Faustin Mafeza, yasabye BRD gutanga umusanzu mu kwandika amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwego rwo guhangana n'abayagoreka.

    Ati 'Birakwiye ko inzego za leta, izigenga, ibigo n'amabanki bifata iya mbere mu kwandika amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo amenyekane bityo bidufashe kurwanya abahakana bakanayipfobya.'

    'Nyakubahwa Muyobozi Mukuru wa BRD, reka uyu mukoro muwutahane, mu myaka ibiri iri imbere tuzabe dufite igitabo gikubiyemo amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi twibanda k'uko byagenze muri BRD, kandi birashoboka.'

    Mu kiganiro cyatanzwe na Komiseri ushinzwe ubutabera mu muryango Ibuka, Kalinda Ndabirora, yavuze ko amatsinda agambiriye guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi adahuga, bityo ko no kubarwanya bisaba ko bihabwa umwanya uhagije.

    Ati 'Kubarwanya ntabwo bisaba ko tubikora igihe twabonye umwanya, ntabwo bisaba ko tubarwanya ari uko tugeze mu rugo tubonye iminota 30 mbere yo kuryama. Dukeneye kuvugurura uburyo dukoresha mu guhangana n'abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko na bo bakomeza kuvugurura amayeri bakoresha buri munsi.'

    Kalinda yagaragaje ko mu ntwaro abahakana bakanapfobya Jenoside bakoresha harimo kugabanya umubare w'abishwe, kuyihindurira inyito, kuvuga ko habayeho imbarutso yayo, kuvuga ko kwibuka atari ngombwa n'ibindi kandi ko kubarwanya bishoboka.

    Mu buhamya bwa Mukamana Maimuna, umwe mu bagize imiryango yibutse ababo, yagaragaje ko yanyuze mu bihe bikomeye byo kwihishahisha no gusimbuka urupfu mu bihe bitandukanye kugeza arokowe n'Inkotanyi none ubu akaba yariyubatse hamwe n'abana yasigaranye, aho yashimye uruhare BRD yabigizemo.

    Abantu 13 bahoze ari abakozi ba Banki y'Iterambere ry'u Rwanda, barindwi bari aba Banki y'Imiturire hamwe n'abari abakiliya bazo 15 ni bo bamaze kumenyekana ko bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Abayobozi bitabiriye uyu muhango ubwo bari bagiye gushyira indabo ahari ikimenyetso cy’urwibutso muri BRD

    Umuyobozi Mukuru wa BRD, Kampeta Sayinzoga yunamiye abahoze ari abakozi bayo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Imiryango y’abahoze ari abakozi ba BRD bishwe muri Jenoside igiye kubatura indabo

    Ahashyizwe ikimenyetso cy’Urwibutso muri Banki y’Iterambere ry’u Rwanda

    Umuyobozi wa BRD n’uwari uhagarariye MINUBUMWE bafatanya gucana urumuri rw’icyizere

    Umuhango wo kwibuka witabiriwe n’abakozi ba BRD n’abo mu miryango y’abishwe muri Jenoside bahoze ari abakozi bayo

    Umuyobozi Mukuru wa BRD, Kampeta Sayinzoga, yavuze ko ari umwanya wo kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi no kwifatanya n'abayirokotse

    Mukamana Maimuna, umwe mu bagize imiryango yibutse ababo ubwo yatangaga ubuhamya

    Komiseri ushinzwe ubutabera mu muryango Ibuka, Kalinda Ndabirora ubwo yatangaga ikiganiro muri uyu muhango

    Umuyobozi wari uhagarariye Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Faustin Mafeza, yasabye BRD gutanga umusanzu mu kwandika amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Amafoto:Aimé Frank Bitereye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minubumwe-yasabye-brd-umusanzu-mu-kwandika-amateka-ya-jenoside